Category: Uncategorized

  • Bad Bunny mu ijoro ryakeye yaraye aririmbye mu karuhuko k'igice cya mbere cy'umukino wa Super Bowl #rwanda #RwOT

    Puerto Rican superstar Bad Bunny yari umugabo w'ingenzi mu birori byo mu ijoro ryakeye ubwo aririmbaga mu karuhuko k'igice cya mbere cy'umukino wa Super Bowl LX wabereye kuri Levi's Stadium i Santa Clara, California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bad Bunny,amazina ye nyakuri ni Benito Antonio Martínez Ocasio, yakoze igitaramo cyuzuyemo imbyino, umudiho n'imbyino z'ababyinnyi ku kibuga, yagaragaje umuco wo muri Puerto Rico ndetse n'imbyino ze zamenyekanye nka Tití Me Preguntó na Yo Perreo Sola.

    Mu myambaro y'umweru, yatanze ibihe by'umunezero imbere y'abitabiriye ibarirwa mu bihumbi, ahanini abarimo abakunzi b'umuziki n'abakurikira umupira w'amaguru. Yagize kandi ibirori by'umunezero ubwo habaga ubukwe bw'abakundana mu gihe cy'igitaramo, ndetse n'abahanzi b'indashyikirwa nka Lady Gaga na Ricky Martin banze kugaragara ku rubyiniro mu buryo butunguranye.

    Bad Bunny yasoje igitaramo cye afashe umupira w'amaguru ufite Inscription igira iti 'Together, we are America,' ashyira imbere ubutumwa bw'ubumwe, urukundo n'ubusabane bw'umuco.

    Ibi byabaye nyuma y'igihe cyo kwamamara mu bitaramo n'indirimbo, ndetse no gutsindira ibihembo bya Grammys muri Album y'Umwaka, bigaragaza neza ko arimo guhindura amateka yo kuririmba mu gikorwa kimwe cy'abarebwa cyane ku Isi yose.

    Bad Bunny mu ijoro ryakeye yaraye aririmbye mu karuhuko k'igice cya mbere cy'umukino wa Super Bowl

    Source : https://kasukumedia.com/bad-bunny-mu-ijoro-ryakeye-yaraye-aririmbye-mu-karuhuko-kigice-cya-mbere-cyumukino-wa-super-bowl/

  • Umukino wa APR FC na Al Hilal wimuwe #rwanda #RwOT

    Umukino w’ikirarane cya shampiyona ugomba guhuza APR FC na Al Hilal wakuwe kuri Stade Amahoro ujyanwa kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Al Hilal ikaba yagombaga kwakirira APR FC kuri Stade Amahoro ejo ku wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026 saa 18h00′.

    Mu itangazo rya Rwanda Premier League yashyize hanze, yavuze ko uyu mukino wajyanywe kuri Kigali Pelè Stadium.

    Yagize iti “Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko umukino w’ikirarane uzahuza Al Hilal na APR FC tariki ya 10 Gashyantare 2026 utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, ukazatangira saa Cyenda z’igicamunsi (15:00′).”

    Yakomeje igira iti “Uyu mukino washyizwe saa Cyenda kubera ko Kigali Pelé Stadium ifite ibibazo bya tekiniki mu gucanira ikibuga bituma idashobora kwakira imikino mu masaha y’umugoroba.”

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 ni mu gihe Al Hilal iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35.

    Umukino wa APR FC na Al Hilal wimuriwe ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/umukino-wa-apr-fc-na-al-hilal-wimuwe.html

  • Lynda Priya yakoze ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, Lynda Priya na Irenge Christian bakoze imihango irimo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana nyuma y’ukwezi basezeranye kubana akaramata mu mategeko.

    Uwankusi Lyinda wamamaye mu gukina amafilime nyarwanda nka Lynda Priya yasabwe anakwa na Irenge bari bamaze igihe bakundana mu birori byabereye ku i Rebero mu busitani bw’ahazwi nko kuri Kaleb Garden.

    Ibi birori byari byitabiriwe ku bwinshi na bamwe mu bafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda barimo umunyarwenya Ndahurutse Merci uzwi nka Fally Merci , Junior Giti, Nyambo, Bamenya, Kanimna n’abandi benshi.

    Mu masaha y’igicamunsi ni bwo aba bombi basezeranye kutazatezuka ku rukundo rwabo imbere y’Imana mu rusengero rwa 'Assemblies of God Church.’

    Mu ndahiro ye, Irenge yabwiye Lynda ko uyu munsi uhagarariye icyizere yamugiriye akamwegurira umutima we Kandi ko atazigera amutenguha.

    Mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura tariki ya 18 Ukuboza 2025, ni bwo uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yasezerenye mu mategeko na Irenge Christian.

    Mbere y’uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y’urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi batandukanye mu 2022.

    Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.

    Lynda yakoze ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/lynda-priya-yakoze-ubukwe-bwitabiriwe-n-ibyamamare.html

  • Muyoboke Alex yashimiye Bruce Melodie igikorwa cyo gutinyuka kuvugira abahanzi #rwanda #RwOT

    Muyoboke Alex, umwe mu bafatiye runini iterambere ry'umuziki nyarwanda binyuze mu kuyobora no kugisha inama abahanzi batandukanye, yashimye bikomeye Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, ku bw'uruhare rufatika yagize mu kugeza ku buyobozi bw'Igihugu ibibazo bikibangamiye abahanzi muri rusange.

    Ibi Muyoboke yabigarutseho nyuma y'uko Bruce Melodie ahawe ijambo mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, yabereye muri Kigali Convention Center, iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. Iyo nama iba umwanya wo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry'Igihugu n'imbogamizi zigikeneye ibisubizo birambye.

    Mu kiganiro cye, Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rw'imyaka irenga 20 umuziki nyarwanda umaze ugerageza kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga, agaragaza intambwe zimaze guterwa zirimo kumenyekana kw'abahanzi nyarwanda hanze y'igihugu, ariko anagaragaza ko hakiri inzitizi zikomeye zibangamiye iterambere ryabo.

    Yibanze cyane ku kibazo cy'ibikorwaremezo by'imyidagaduro, aho yavuze ko ibitaramo bikomeye bikenera inyubako n'ibikoresho bihagije bikiri bike kandi bihenze, bituma abahanzi bagorwa no gutegura ibitaramo binini byinjiza amafaranga. Yanagarutse ku bibazo by'imisoro, uburenganzira bw'umuhanzi n'inkunga zikiri nkeya mu guteza imbere inganda ndangamuco.

    Muyoboke Alex yavuze ko Bruce Melodie 'yavuganye umutima w'abahanzi bose,' amusabira ishimwe ku bwo 'kuvugira uruganda rwose rw'umuziki,' agaragaza ko iyo ari intambwe ikomeye igaragaza ko abahanzi batangiye gutekereza ku nyungu rusange, aho kwirebera ku giti cyabo gusa.

    Mu kiganiro cye, Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rw'imyaka irenga 20 umuziki nyarwanda umaze ugerageza kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga, agaragaza intambwe zimaze guterwa zirimo kumenyekana kw'abahanzi nyarwanda hanze y'igihugu.
    Muyoboke Alex yashimiye Bruce Melodie igikorwa cyo gutinyuka kuvugira abahanzi

     

    Source : https://kasukumedia.com/muyoboke-alex-yashimiye-bruce-melodie-igikorwa-cyo-gutinyuka-kuvugira-abahanzi/

  • Mutesi Jolly yanenze umunyamakuru wa CNN #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yagaragaje ko umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, adakwiye gukomeza kwibaza ku gisubizo Perezida Paul Kagame aherutse kumuha ku kibazo yamubajije kijyanye n’ingabo z’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

    Ibi Jolly Mutesi yabivuze nyuma y’uko Perezida Kagame, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yongeye gukomoza ku kiganiro yagiranye na Larry Madowo muri Gashyantare 2025.

    Muri icyo kiganiro, uyu munyamakuru wa CNN ariko usanzwe ukorera i Nairobi muri Kenya yamubajije niba u Rwanda rufite ingabo muri RDC, Perezida Kagame amusubiza mu magambo make ati 'Simbizi.'

    Agaruka kuri icyo gisubizo, Perezida Kagame yasobanuye ko mu buryo bwa tekiniki atari cyo gisubizo yari gutanga, ariko ko cyari igisubizo cyamurindaga ingaruka z’amategeko.

    Aagize ati 'Ni gute wakurikirana umuntu uvuga ko atabizi? Byagorana.'

    Nyuma y’ibi bisobanuro byatanzwe n’Umukuru w’Igihugu mu Nam y’Igihugu y’Umushyikirano, Larry Madowo yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X avuga ko nyuma y’umwaka umwe Perezida Kagame yasobanuye impamvu yamusubije ko atabizi.

    Ubu butumwa ni bwo bwatumye Jolly Mutesi amusubiza ko atari ngombwa gukomeza kwibaza ku gisubizo, kuko ikibazo yabajije ubwacyo kitari gifite ishingiro.

    Ati 'Nshuti Larry, birasobanutse cyane. Wabajije ubusa, uhabwa igisubizo kijyanye n’ibyo wabajije.'

    Ni no muri iyi nama kandi Perezida Kagame yongeye gushimangira ko DRC igomba kwikemurira ibibazo byayo aho kubyegeka ku Rwanda, anongeraho ko u Rwanda rutazigera ruzuyaza mu kurinda umutekano w’abaturage barwo, kabone n’iyo Isi itabyumva kimwe narwo.

    Mutesi Jolly yanenze umunyamakuru wa CNN

    Larry Madowo wakoranye ikiganiro na Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/mutesi-jolly-yanenze-umunyamakuru-wa-cnn.html

  • The Ben yiseguye ku mugore we #rwanda #RwOT

    The Ben yongeye kugaragaza urukundo rukomeye afitiye umugore we, Uwicyeza Pamella, nyuma yo kumwandikira ibaruwa yuzuyemo amagambo akora ku mutima, amwiseguraho ku bwo kuba batari kumwe imbonankubone ngo basangire ibyishimo by’ibi bihe.

    Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza, Uwicyeza Pamella yagaragaye ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania, aho ari kumwe n’inshuti ze zirimo Sherrie Silver, mu biruhuko no kwidagadura.

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Uwicyeza Pamella yifashishije ahacishwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwa Instagram mu kugaragariza abakunzi be ubukana bw’amarangamutima akora ku mutima ari mu butumwa umugabo we yamwandikiye.

    Muri iyi baruwa ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, The Ben yagaragaje ko yababajwe no kuba atari hafi y’umufasha we muri ibi bihe by’ingenzi, ariko anashimangira ko urukundo n’inkunga amuha bidashingiye ku kuba bari kumwe imbonankubone.

    Yavuze ko amagambo yose amubwira amuturuka ku mutima, anamushimira uko ahora amuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika no mu buzima busanzwe.

    Uyu muhanzi yanagarutse ku kamaro k’urukundo n’ubufatanye mu muryango, agaragaza ko yishimiye kuba afite umufasha n’inshuti bamwumva, bakamushyigikira kandi bakamwereka urukundo rutagengwa n’ibihe cyangwa intera.

    Yagize ati 'Kuba Pamella ari kumwe n’inshuti ze n’umuryango we biranshimisha, kuko biba bigaragaza ko ari mu bantu bamukunda by’ukuri.'

    The Ben yanavuze ko nubwo ari kure ya Pamella, umutima we uhora uri kumwe na we, amusabira ibyiza byose kandi amwifuriza kugera ku byishimo byose yifuza.

    The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye kubana akaramata ku wa 23 Ukuboza muri Kigali Convention Centre, nyuma y’uko ku wa 15 Ukuboza yari yamusabye anakwa mu birori byabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

    Mu gihe kimwe kandi basezeraniye kandi imbere y’Imana mu rusengero rwa Eglise Vivante de Jésus Christ ruherereye ku Irebero, mu Karere ka Kicukiro.

    Ibaruwa The Ben yandikiye Pamella

    Pamella yanyuzwe n’amagambo The Ben yamwandikiye

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-yiseguye-ku-mugore-we.html

  • Tukowote yitandukanyije n'abakiri ingaragu, nyuma yo kwambika impeta uwo bamaze iminsi mu rukundo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyamamare mu Rwanda, Ilunga Longin uzwi nka Tukowote, yambitse impeta y'urukundo umukunzi we mu birori byihariye, atangaza amazina ye. Tukowote yavuze ko uru rukundo rwe n'uwo barufatikanyije rwatangiye mu mwaka ushize, ubu rukaba rwarageze ku mwaka umwe n'igice. Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2026 ari bwo bazakora ubukwe, nk'uko yari yarabivuze mbere.

    Uyu mukinnyi wa filime w'imyaka 53 y'amavuko, umaze imyaka 17 akora muri Sinema nyarwanda, yagaragaje ko igikorwa cyo kwambika impeta cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 3 Gashyantare 2026. N'ubwo atashyize hanze amashusho yose y'uyu muhango, yagize ati 'byabaye ku wa Gatatu w'iki Cyumweru.' Tukowote yavuze ko amakuru menshi ku rugendo rwabo rw'urukundo azatangazwa mu gihe kiri imbere.

    Ku ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko agiye 'kudohoka', mu mvugo y'ubu isobanura icyemezo cyo kurushinga.

    Tukowote amaze gukina muri filime zirenga 160, haba mu Rwanda no hanze y'Igihugu, aho yagiye agaragaza impano idasanzwe ndetse anatsindira ibikombe bitandukanye. Muri iki gihe, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no muri filime nshya zirimo 'Bamenya', zimugaragaza mu mwihariko we mu mwuga w'ubuhanzi, doreko afite umwihariko w'imvugo akoresha muri filime Bamenya kandi adasanzwe akoresha urwo rurimi.

    Uyu munsi, abakunzi be bamufata nk'ikimenyetso cy'urukundo n'ubuhanga mu myidagaduro, bategereje inkuru y'ubukwe bwe izatuma benshi barushaho kumumenya.

    Uyu mukinnyi wa filime w'imyaka 53 y'amavuko, umaze imyaka 17 akora muri Sinema nyarwanda, yagaragaje ko igikorwa cyo kwambika impeta cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 3 Gashyantare 2026.

    Source : https://kasukumedia.com/tukowote-yitandukanyije-nabakiri-ingaragu-nyuma-yo-kwambika-impeta-uwo-bamaze-iminsi-mu-rukundo/

  • Uko igikombe Tigers yatwaye itsinze APR cyibwe n’abafana yabeshye amafaranga #rwanda #RwOT

    Igikombe cya Super Cup muri Baskteball cyaraye cyagukanywe na Tigers BBC, cyibwe n’abafana yari yakodesheje, bayishinja kutubahiriza ibyo bumvikanye.

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ubwo hakinwaga umukino wa Super Cup wahuje APR BBC na RSSB Tigers ukarangira Tigers yegukanye iki gikombe itsinze amanota 78-68.

    Muri BK Arena wabonaga hari itsinda ry’abafana basanzwe bamerewe ko ari abafana ba Rayon Sports bashyigikiye iyi kipe ya Tigers BBC.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko ryari itsinda ry’abafana bagera kuri 20 aho bari bemerewe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko buri umwe yagombaga guhabwa ibihumbi 10.

    Nyuma y’umukino iyi kipe yagiye kwiyakirira Kimihurura ariko aba bafana bayifannye bangirwa kwinjira, uwabahaye akazi ababwira ko bagomba gutegereza agiye kuza kubavugisha.

    Amasaha yicumye nta muntu uragaruka kubareba kugeza igihe cyo kwiyakira kirangiye batashye aho byari bimaze kuba saa munani z’ijoro zishyira saa cyenda, basanze ba bafana hanze, umwe ngo yasabye igikombe yifotoze nk’uko umwe muri aba yabibwiye ISIMBI, ahita afata moto arigendera.

    Amakuru ISIMBI kandi yamenye ni uko iki gikombe ari Rwarutabura wagitwaye ariko ubu kikaba gifitwe na Wanyanza wari ubakuriye, akaba ategereje guhura n’ubuyobozi bwa Tigers babahe ibyo babemereye nabo babahe igikombe cyabo.

    Igikombe Tigers yegukanye cyibwe n’abafana

    Source : http://isimbi.rw/uko-igikombe-tigers-yatwaye-itsinze-apr-cyibwe-n-abafana-yabeshye-amafaranga.html

  • Ukomeje kwibaza aho waruhukira wowe n'abawe muri izi mpera z'icyumweru? #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2026, abakunzi b'imyidagaduro bategerejwe mu gitaramo cyihariye cyiswe 'PULSE SATURDAY', kiraba cyabereye muri Bar&Resto Ti'Amo Lounge i Remera, ahazwiho guhuriza hamwe umuziki mwiza, serivisi zinoze n'ikirere gishimishije. Ni ijoro riteganyijwe kuzanamo umunezero udasanzwe, aho injyana zigezweho ziracurangwa mu buryo bwo gushimisha abakunzi bazo mu buryo budasanzwe.

    Iki gitaramo kirasusurutswa n'abavanga imiziki bakunzwe cyane barimo Dj Brian na Nicolas Peks, bafite uburambe n'ubuhanga mu gutuma abantu bishimira umuziki. Dj Brian araba ashyushya abantu abinyujije mu njyana zirimo Afrobeat, Amapiano na Hip-Hop, zimaze kwigarurira imitima ya benshi. Ku rundi ruhande, Nicolas Peks arba ari kongeramo umwihariko we uzwi mu guhuza Electro, House n'izindi njyana zibyinitse, bituma ijoro rigira uburyoshye budasanzwe.

    Ti'Amo Lounge ikomeje kwigaragaza nk'ahantu hizewe ho gusohokera, cyane cyane ku rubyiruko n'abantu bakunda imyidagaduro iri ku rwego rwo hejuru. Uretse umuziki, abazitabira 'PULSE SATURDAY' baraza kuryoherwa n'ibinyobwa bitandukanye n'amafunguro meza, byose bituma umunezero wiyongera.

    Abategura iki gitaramo barahamagarira abakunzi b'imyidagaduro kwitabira ari benshi, bakahagera hakiri kare kugira ngo batabura umwanya. 'PULSE SATURDAY' si igitaramo gusa, ni ijoro ryo guhuza inshuti, kwidagadura by'ukuri no kurema memories zitazibagirana.

    Igitaramo 'PULSE SATURDAY' kuri uyu wa Gatandatu kiraba cyuzuyemo umunezero udasanzwe
    Ntuzacikwe n'igitaramo cyo ku munsi wo ku Cyumweru kizaba cyiganjemo abarimo Jesca, CYCY, Mc Pato, Dj Caspi, Dj Rice, Dj Cyusa, Tasha The Deejay

    Ti'Amo bagufitiye amafunguro atandukanye kandi ateguwe kinyamwuga

    Source : https://kasukumedia.com/ukomeje-kwibaza-aho-waruhukira-wowe-nabawe-muri-izi-mpera-zicyumweru/

  • Kamonyi: Abaturage batunguwe no kumva inkuru y'urupfu rw'umukecuru uri mu kigero cy'imyaka 60 wishwe n'abatahise bamenyekana #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, umudugudu wa Runda mu Karere ka Kamonyi wabuze amahoro ubwo hatangazwaga urupfu rw'umukecuru ufite imyaka 60. Abaturage bahise batungurwa n'inkuru, bavuga ko byabereye mu rugo rwe, ariko abamwegereye ntibigeze babona abamwishe.

    Nk'uko abaturanyi babibwiye Kasuku Media, bashidikanya ku ruhare rw'umuhungu w'umukecuru, kuko ako kanya yahise atoroka kandi kugeza ubu ntaramenyekana aho ari. Umwe mu baturage yagize ati: 'Nta muntu n'umwe twari tuzi ko byazagera kuri uyu munsi. Umuhungu we yahise ahunga, bituma benshi twibaza byinshi.'

    N'ubwo amakuru arimo impungenge n'amayobera, polisi yahise itangira iperereza ku buryo bwihuse. Abaturage barasaba ko ubutabera bwakora vuba kugira ngo hakumirwe ibindi byago no guha agaciro ubuzima bw'abaturage.

    Uru rupfu rw'umukecuru rwagejeje Umudugudu mu kibazo cy'amayobera, aho abenshi bagiye bavuga ko ubutabera bukwiye kuboneka mu buryo bwihuse kandi buhamye. Mu gihe polisi ikomeje iperereza, abaturage baracyari mu bwoba no mu gushidikanya ku mutekano wabo, cyane cyane ku bana n'abasaza bari mu muryango w'umukecuru. Inkuru ikomeje gukurikirwa n'abaturage bifuza kumva amakuru mashya ku iperereza ry'uru rupfu rw'ayamayobera.

    Kamonyi: Abaturage batunguwe no kumva inkuru y'urupfu rw'umukecuru uri mu kigero cy'imyaka 60 wishwe n'abatahise bamenyekana

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-abaturage-batunguwe-no-kumva-inkuru-yurupfu-rwumukecuru-uri-mu-kigero-cyimyaka-60-wishwe-nabatahise-bamenyekana/