Category: Uncategorized

  • Umunsi Nyambo atabara Micky wari ugiye kwiyahura #rwanda #RwOT

    Nyambo Jessica yahishuye ko hari igihe yakorewemo n’Imana akarokora ubuzima bwa Micky wari wasazwe n’uruhurirane rw’ibibazo yumvaga nta handi yabicikira usibye kwiyahura.

    Umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime, Nyambo yavuze ko Micky ibihe bikomeye yabiciyemo ubwo yari amaze igihe gito atangiye gukina muri filime za Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman.

    Mu gihe yarimo agirana ibihe byiza n’abantu be ba hafi bari bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’inshuti yabo, Nyambo yatunguwe no kubona ahamagawe na nimero ya Micky batari bagatangiye kugirana ubushuti budasanzwe nk’uko bameranye magingo aya.

    Micky yahamagaye Nyambo amubwira ko arembejwe n’ibibazo by’Isi ku rwego yumva atakibasha kubyikorera ku bitugu wenyine ndetse ko n’ahantu yari aherereye hari abantu yemezaga ko bashaka kumwica.

    Ubwo yagiranaga ikiganiro na ISIMBI, Nyambo yagize ati 'Yambwiye ko ashaka kwiyahura kubera ibibazo byari bimaze kumurembya n’uko mpita ndeka ibyo nari ndimo musaba ko twahura tukaganira byimbitse.'

    Nyuma yo guhura Micky yamusobanuriye ibikomere by’amarangamutima yabanaga nabyo kandi byinshi muri byo byaturukaga ku kutagira amikoro kugeza no kunanirwa kwigondera ibirimo iby’ibanze nkenerwa nk’amafunguro.

    Nyambo yakomeje ati 'tugihura amaso ku maso namujyanye iwanjye abanza kurira nanjye ngera ku rwego rw’uko natangiye kurira ntazi ikindiza. Gusa ndamuhumuriza mwereka ko yageze ku muntu witeguye kumwumva no kumufasha.'

    Uyu mukobwa wamamaye muri filime ye yise 'Ibanga’ yanerekanye ko imwe mu ntwaro yaje kumufasha gucubya ukwitera icyizere kwa Micky ari ukumwibutsa ko afite umwana umutezeho byose kugira ngo akure .

    Mu cyumweru gitambutse ni bwo yasabwe ndetse anakobwa na AG Promoter bari bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo mu birori by’agahebuzo.

    Nyambo yavuze uko yatabaye Micky agiye kwiyahura

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-nyambo-atabara-micky-wari-ugiye-kwiyahura.html

  • Ubutumwa Bamporiki yahaye The Ben na Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard yabwiye The Ben na Bruce Melodie ko abashyigikiye mu gikorwa bafite cyo kuzakora ibitaramo bizenguruka igihugu.

    Ni amagambo yatangaje anyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, nyuma y’uko aba bahanzi bagaragaje ko muri iyi mpeshyi bazahurira mu bitaramo bizenguruka igihugu.

    Bamporiki yagize ati 'Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe kandi Impano ityazwa n’indi. Ubufatanye ni urufunguzo.'

    Nubwo nta makuru menshi arajya hanze ajyanye n’ibi bitaramo, bivugwa ko bizaba muri Kamena 2026.

    Ibi bitaramo bya Bruce Melodie agiye kwifashishamo The Ben, ni nyuma y’uko tariki ya 1 Mutarama 2026 na The Ben yari yifashishije uyu muhanzi mu gitaramo cye The Nu-Year.

    Bivugwa ko kugira ngo yemere kuririmba byaro bikubiye mu masezerano aba bombi bagiranye ko na The Ben azamufasha.

    Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe kandi Impano ityazwa n’indi. Togetherness is a key. https://t.co/0krszq06IO

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) February 8, 2026

    Melodie na The bagiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu

    Bamporiki Edouard yagaragaje ashimishijwe n’ibi bitaramo

    Source : http://isimbi.rw/ubutumwa-bamporiki-yahaye-the-ben-na-bruce-melodie.html

  • Marina yavuze impamvu akiri isugi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Marina Deborah yavuze ko impamvu akiri isugi ari uko umubiri we ari urusengero rw’Imana.

    Ni nyuma y’uko uyu muhanzikazi ukunzwe na benshi atanze umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibyo ashaka.

    Marina, umwe mu bakunzi be yaje aramubaza ati “Kuki kugeza ubu ukiri isugi?”

    Marina nta kuzuyaza yahise amusubiza ko umubiri we ari urusengero rw’Uwiteka.

    Ati “Kubera ko umubiri wanjye ari urusengero rw’Uwiteka.”

    Marina kandi yavuze ko hari indirimbo yakoze imuvunnye ariko abantu bayifata nk’isanzwe.

    Ni nyuma y’uko umwe mu bakunzi be amubajije ati “wari wakora indirimbo ikugoye cyane hanyuma yasohoka abantu bakayifata nk’isanzwe?”

    Marina yahise amusubiza ati “Yego! Ndokose nakoranye Ykee Benda.”

    Iyi ndirimbo ‘Ndokose’ yayisohoye tariki ya 10 Mutarama 2024 ikaba imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 620 kuri YouTube.

    Indirimbo yamuvunnye ariko ntihabwe agaciro

    Igisubizo ku muntu wamubajije impamvu akiri isugi

    Marina yemeje ko akiri isugi

    Source : http://isimbi.rw/marina-yavuze-impamvu-akiri-isugi.html

  • U Rwanda rwatumijeho Prince kid wafatiwe Amerika #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bwamaze gutanga impapuro zitumizaho Prince Kid wafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibi byatangajwe n’Umushinjacyaha mukuru, Angélique Habyarimana aho yabwiye itangazamakuru ko Prince Kid yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi igihe cyose yaba abonetse.

    Yabivugiye ku Cyicaro cy’Urukiko Rw’Ikirenga ku wa 09 Gashyantare 2026 mu gutangiza Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

    Angélique Habyarimana ati “Twatanze impapuro zo kumuta muri yombi. Bitwara igihe bitewe n’igihugu “

    Muri 2025 ni bwo Prince Kid yafatiwe muri Amerika ariko Leta y’u Rwanda yahise imenyesha Amerika ko yatorotse Ubutabera. Kuri ubu rero hategerejwe igihe yazafatirwa akoherezwa mu Rwanda agakora igihano yakatiwe n’inkiko.

    Prince Kid yatumijweho n’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwatumijeho-prince-kid-wafatiwe-amerika.html

  • Mu mvugo ikakaye Trump yanenze Bad Bunny wakoze ibidasanzwe #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze bikomeye igitaramo cya Bad Bunny cyabereye mu karuhuko k’umukino wa nyuma wa 'National Football League [ NFL Super Bowl halftime show] wakurikiwe n’abarenga miliyoni 100 biganjemo.

    Perezida Trump mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Truth Social rwo kuri X nyuma y’iminota mike gusa igitaramo kirangiye yavuze ko ari igikorwa kigayitse kandi kidahesha ishema Amerika.

    Trump yagize ati 'Igitaramo cya Super Bowl Halftime Show ni kibi cyane, ni kimwe mu bibi kurusha ibindi byabayeho. Ntacyo kivuze kandi ni igisebo ku buhangange bwa Amerika, kuko kitagaragaza amahame yacu y’intsinzi, ubuhanga n’ubudashyikirwa.'

    Ibi Trump abitangaje mu gihe Bad Bunny, ukomoka muri Puerto Rico, yari amaze kwandika amateka yo kuba ari we muhanzi wa mbere w’umugabo ukomoka ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo utaramiye wenyine mu gitaramo cya halftime show, ndetse akagikora cyose mu rurimi rw’Icyesipanyolo.

    Ku musozo w’iki gitaramo, Bad Bunny yahawe umupira wanditseho amagambo agira ati 'Twese hamwe, turi Amerika’, n’aho kuri ecran hagaragara ubutumwa bugira buti 'Ikintu kirusha urwango imbaraga ni urukundo.'

    Nubwo ubutumwa bwari bugamije ubumwe n’urukundo, Trump yavuze ko butamunyuze na gato.
    Yagize ati 'Nta n’umwe usobanukiwe ibyo uyu musore arimo avuga, kandi imbyino ze zirakabije, cyane cyane ku bana bato baba bazirebera hirya no hino muri Amerika no ku Isi.'

    Trump yakomeje avuga ko iki gitaramo ari igisebo ku gihugu kandi ko kitagira na gito cyashishikariza Abanyamerika. Yanenze kandi itangazamakuru yise iry’ibinyoma, avuga ko rizakabya iki gitaramo nubwo ngo kidafite ireme.

    Si ubwa mbere Trump anenze Bad Bunny, kuko no mu mwaka ushize yari yaravuze ko kumuhitamo ari 'igitekerezo kigayitse', avuga ko atigeze amumenya na mbere.

    Trump yanenze Bunny Bad

    Bunny Bad yakoze amateka muri Amerika

    Source : http://isimbi.rw/mu-mvugo-ikakaye-trump-yanenze-bad-bunny-wakoze-ibidasanzwe.html

  • Josh Ishimwe ategerejwe mu Buhorandi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Buholandi mu kwizihiza umunsi w’abakundana.

    Ni igitaramo kizaba ku wa 14 Gashyantare 2026, umunsi ufatwa nk’umunsi w’abakundana (Saint Valentin) ku Isi hose.

    Ni igitaramo cyiswe 'All About Love' kikaba kizabera mu mujyi wa Spijkenisse mu Buholandi aho kigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Burayi mu mwuka w’urukundo, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima.

    Byitezwe ko kizitabirwa n’Abanyarwanda batuye mu Buholandi, mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Budage, muri Luxembourg no mu bindi bihugu byegeranye.

    Kwinjira ni 40€ ku muntu umwe, 60€ kuri couple ndetse na 80€ ku muntu uzaba ushaka gutera inkunga uyu muhanzi.

    Josh Ishimwe ategerejwe mu Buholandi

    Source : http://isimbi.rw/josh-ishimwe-ategerejwe-mu-buhorandi.html

  • Zari Hassan yavuze ko adashaka Aba-Content Creators ku kiriyo cye #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yatangaje ko atifuza ko abakora content zo ku mbuga nkoranyambaga bazitabira umuhango wo kumuherekeza mu gihe yaba yitabye Imana kubera ko ashaka ko uwo muhango wazaba mu ituze no mu bwigunge.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Snapchat ye, Zari Hassan yasabye abakora content kutegera umuryango we no kutitabira umuhango wo kumushyingura, avuga ko adashaka ko uwo munsi wihariye uhinduka umwanya wo gushaka amashusho n’ibikurura abantu ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu muherwekazi w’umunyamideri wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kuri ubu hakunze kugaragara ko abitabira inshuro nyinshi imihango yo gushyingura, bakayifata amashusho n’amafoto bayasangiza ku mbuga nkoranyambaga bagamije amaramuko.

    Zari The Boss Lady yemeza ko bibangamira uburenganzira bw’abari mu gahinda, bikambura ituze n’icyubahiro gikwiye imiryango y’ababuze ababo.

    Zari Hassan yavuze ko we yifuza ko umuhango woroshye, wihuse kandi utekanye, uzitabirwa n’abayobozi b’amadini, abana be, inshuti ze za hafi n’umuryango we gusa.

    Ati 'Ndifuza umuhango wihuse, utuje kandi wihariye, uzitabirwa n’abayobozi b’amadini, abana banjye, inshuti za hafi n’umuryango.'

    Yongeyeho ko atifuza ko urupfu rwe ruzabyazwa umusaruro ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko rwakwibukwa mu cyubahiro no mu ituze.

    Aya magambo ya Zari Hassan yongeye gukangura impaka ku myitwarire y’abakora content mu bihe by’akababaro by’umwihariko mu gihugu cya Uganda, n’aho umupaka w’ubwigenge bw’itangazamakuru n’icyubahiro cy’abantu ugomba kugera.

    Bamwe mu banenga iyo myitwarire bavuga ko abakora content bajya mu mihango yo gushyingura batagamije kwihanganisha cyangwa kugaragaza impuhwe, ahubwo baba bashaka kongera ababakurikira no gukurura abafana ku mbuga zabo.

    Zari yavuze ko adashaka content creators ku kiriyo cye

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yavuze-ko-adashaka-aba-content-creators-ku-kiriyo-cye.html

  • Elon Musk yatangaje umushinga wo kubaka umujyi ku Kwezi #rwanda #RwOT

    Umuherwe wa mbere ku Isi akaba n'uyobora ikigo SpaceX, Elon Musk, yatangaje ko hari impinduka zikomeye mu cyerekezo cy'ikorwa ry'ubushakashatsi bwo mu isanzure, aho yavuze ko kubaka umujyi ku Kwezi ari byo byashyizwe imbere mbere yo kohereza abantu kuri Mars.

    Ibi Musk yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga X ku Cyumweru, aho yasobanuye ko n'ubwo intego yo kugera kuri Mars ikiri ho, hari impamvu z'ingenzi zituma Ukwezi kubanza kwitabwaho. Yavuze ko kugera kuri Mars bishoboka gusa buri mezi 26 bitewe n'uko imibumbe ihagaze, kandi urugendo rujyayo rufata hafi amezi atandatu. Ibi bituma iterambere ritihuta uko byifuzwa.

    Ku rundi ruhande, Musk yavuze ko Ukwezi ari hafi cyane y'Isi, aho bishoboka kugeraho mu minsi ibiri gusa, kandi ingendo zijyayo zishobora kuba buri minsi 10. Ibi, nk'uko yabisobanuye, byafasha SpaceX gukora igerageza kenshi, kunoza ikoranabuhanga, no kubaka ibikorwa remezo byihuse biganisha ku mushinga munini wo gutura ku Kwezi.

    Uyu muherwe yavuze ko umujyi wo ku Kwezi waba ari ikiraro kigana kuri Mars, aho abantu bazaba babanje kwiga uko babaho mu bihe bigoye by'isanzure, harimo kubaho nta kirere gihagije, kubona amazi n'ingufu z'amashanyarazi, ndetse no kubaka ubukungu bushya butari ku Isi.

    Iri tangazo ryongeye gutuma Isi yose yibaza niba koko inzozi za Musk zo gutura ku y'indi mibumbe zitangiye guhinduka ukuri, ndetse niba n'Ukwezi gutangiye kubona ejo hazaza hadasanzwe mu mateka y'ikiremwamuntu.

    Musk yavuze ko Ukwezi ari hafi cyane y'Isi, aho bishoboka kugeraho mu minsi ibiri gusa, kandi ingendo zijyayo zishobora kuba buri minsi 10.

    Source : https://kasukumedia.com/elon-musk-yatangaje-umushinga-wo-kubaka-umujyi-ku-kwezi/

  • Umuherwe Jimmy Lai w'imyaka 78 yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 i Hong Kong #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo mu Mujyi wa Hong Kong rwakatiye igifungo cy'imyaka 20 umuherwe w'imyaka 78, Jimmy Lai, washinze ikinyamakuru kizwi cyane Apple Daily cyashyigikiraga demokarasi n'uburenganzira bwa muntu. Iki gihano cyatanzwe hashingiwe ku itegeko rishya ry'umutekano w'igihugu ryashyizweho n'u Bushinwa, rikomeje kunengwa n'imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

    Jimmy Lai, utunze umutungo ubarirwa muri miliyari 1.2 z'amadorali ya Amerika, yafunzwe ashinjwa ibyaha bijyanye no gushyigikira ibikorwa Leta y'u Bushinwa ifata nk'ibibangamira umutekano w'igihugu. Ikinyamakuru Apple Daily yashinze cyigeze kuba ijwi rikomeye ry'abaharaniraga demokarasi muri Hong Kong, ariko cyaje gufungwa mu 2021 nyuma y'igitutu cya Leta y'Ubushinwa.

    Mbere y'uko akatirwa, Leta y'u Bwongereza yari imaze iminsi inengwa n'abatavuga rumwe nayo, bashinja ubuyobozi bwayo kudashyira imbaraga zihagije mu guharanira irekurwa rya Jimmy Lai, ufite n'ubwenegihugu bw'u Bwongereza. Abanenga iyi Leta bavuga ko diplomasi yakoreshejwe yacumbagiraga kandi idafite imbaraga zihagije zo kotsa igitutu u Bushinwa.

    Ibi byongeye kuvugwa cyane nyuma y'uruzinduko Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer, yagiriye i Beijing mu mpera za Mutarama, akaba yari urwa mbere rw'umuyobozi w'u Bwongereza mu Bushinwa mu myaka umunani yari ishize. Nyuma y'uru ruzinduko, itsinda ry'abadepite b'u Bwongereza rishinzwe gukurikirana ifungwa rishingiye ku karengane, ryatangaje ko amahirwe yo kurekura Jimmy Lai yarenze kubera politiki ya diplomasi idafite imbaraga.

    Icyemezo cyo kumukatira igifungo cy'imyaka 20 cyafashwe nk'ikimenyetso gikomeye cy'uko itegeko rishya ry'umutekano rikomeje gukoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi i Hong Kong.

    Umuherwe Jimmy Lai w'imyaka 78 yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 i Hong Kong

    Source : https://kasukumedia.com/umuherwe-jimmy-lai-wimyaka-78-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-20-i-hong-kong/

  • KNC ati: 'Gukina n'ikipe ya nyuma ni nko guhura n'ikipe ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yatangaje ko gukina n'ikipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda Premier League bingana no guhura n'ikipe ya mbere, ashimangira ko mu mupira w'amaguru nta mukino woroshye ubaho. Ibi yabitangaje nyuma y'umukino warangiye anganya igitego 1-1 na AS Muhanga, mu mukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona.

    Uyu mukino wabereye mu rugo rwa AS Muhanga, witabiriwe n'abafana benshi bari bashyigikiye ikipe yabo yari iri mu bihe bikomeye. AS Muhanga yinjiye mu mukino iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 12, ifite intego yo gutsinda Gasogi United kugira ngo izamuke mu myanya, igere ku manota 15, isige inyuma amakipe arimo Etincelles FC, Amagaju FC na Rutsiro FC zose zari zifite amanota 14.

    Niyonizeye Teresphore ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Muhanga, atsinda igitego cyiza mu gice cya mbere, bituma abafana bishimira cyane uko ikipe yabo yari yitwaye. Gasogi United yakomeje gushaka uko yakwishyura, iza kubigeraho mu gice cya kabiri, ubwo Ndikumana Dany yatsindaga igitego ku makosa ya ba myugariro ba AS Muhanga, Gihozo Chaste na Rugwiro Kevin, bananiwe kumvikana ku mupira wari uje mu rubuga rw'amahina.

    Nyuma y'umukino, KNC yashimangiye ko amakipe ari mu myanya ya nyuma ahora akinira ubuzima, bityo guhura biba bisaba imbaraga nk'izisabwa mu gukina n'ayoboye urutonde. Yasoje ashimangira ko Gasogi United igomba gukomeza kwitwararika buri mukino, kuko amanota yose aba ari ingenzi mu rugendo rwa shampiyona.

    KNC ati: 'Gukina n'ikipe ya nyuma ni nko guhura n'ikipe ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona

    Source : https://kasukumedia.com/knc-ati-gukina-nikipe-ya-nyuma-ni-nko-guhura-nikipe-ya-mbere-ku-rutonde-rwa-shampiyona/