Category: Uncategorized

  • Ishimwe Pierre na Niyomugabo Claude bashobora kudakina umukino wa Al Hilal #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko APR FC iri bukine na Al Hilal idafite abakinnyi bayo babiri bari basanzwe babanza mu kibuga, kapiteni Niyomugabo Claude n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

    Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026 saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

    Amakuru aturuka muri APR FC yateye abakunzi bayo impungenge nubwo ikipe nta kintu irabitangazaho ni uko iri bube idafite kapiteni wayo, Niyomugabo Claude utarakoze imyitozo ya nyuma aho amakuru avuga ko yarwaye ndetse amahirwe menshi atari bukine uyu mukino.

    Bivuze ko mu gihe atakina nk’uko amakuru abyemeza, Bugingo Hakim ni we ugomba kuza gufata umwanya we ku ruhande rw’ibumoso yugarira.

    Undi mukinnyi APR FC ishobora kuza kuba idafite ni Ishimwe Pierre, umunyezamu wayo wa mbere aho amakuru avuga ko ashobora kuba yarahanwe kubera imyitwarire ye, ni nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wa Bugesera FC aho yatsinzwe ibitego bibiri bitavuzweho rumwe, hakorwa iperereza bagasanga hari indi myitwarire itari myiza inyuma y’ikibuga.

    Biteganyijwe ko Ruhamyankiko Yvan ari we uri bufate uyu mukino, ni mu gihe ari nawe wafashe umukino bahuyemo na Al Hilal muri CECAFA Kagame Cup.

    Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 cya shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Niyomugabo Claude ararwaye

    Ishimwe Pierre ntari mu bakinnyi bakina na Al Hilal

    Source : http://isimbi.rw/ishimwe-pierre-na-niyomugabo-claude-bashobora-kudakina-umukino-wa-al-hilal.html

  • Ntabwo nsengana nawe -Zeo Trap ku gitutu cy’imyememere #rwanda #RwOT

    Zeo Trap yagaragaje ko nta muntu ugomba kumubwiriza uko akoresha ibirango by’imyemerere n’amadini mu buhanzi bwe kuko nta mategeko ahuriweho abigenga.

    Umuraperi Zeo Trap yavuze ko nta muntu ugira amategeko ye ku Mana bijyanye n’uko buri wese aba afite iyo yemera ari nabyo bituma atabona impamvu n’imwe ishobora gusunikira uwo ari wese kuza kumwumvisha ibyo yizera akarengaho akamubwiriza n’uko ashaka ko abyitwaramo.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ISIMBI, uyu ukunze kwiyita Ihene y’agasozi yagize ati 'Ndabizi ko nta muntu wigeze abigiraho ikibazo kubera ko twakoresheje mu mashusho umusaraba n’ibindi byafashishwa mu iyobokamana ariko n’umuntu wakigira ntekereza ko utaza kunshyiramo ibyo wizera kandi tudasengana.'

    Zeo Trap yakomeje yemeza ko mu mashusho y’indirimbo 'Yezu Kristo’ yashyize hanze nta dini runaka yigeze akomozaho ahubwo ko yari arangamiye kwerekana uburyo ibijyanye n’intego z’uburyo ubwemeramana zagiye zihindagurika uko ibihe byagiye bishira.

    Byiringiro Francois uri mu baraperi bagezweho muri iyi minsi, unafite imyenda yitiriye 'label’ ye yise 'Kavu Music’ afashirizamo barumuna be mu muziki ndetse akagira n’imyenda yise 'Visit Nyamirambo’ agace avukamo yahishuye ko 'Kristu Yezu’ ari yo ndirimbo ya nyuma mu zasohotse kuri album 'Ntabwo Anoga’ ashyiriye hanze amashusho.

    Yashimangiye ko mu mishinga y’umuziki ye igomba gukurikiraho harimo umuzingo muto w’indirimbo (EP) igomba gushyirwa hanze bitarenze mu kwezi gutaha.

    Zeo Trap yavuze ko buri muntu agira imyemerere ye

    Source : http://isimbi.rw/sinsengana-nawe-zeo-trap-ku-gitutu-cy-imyememere.html

  • Kamonyi: Umwana w'imyaka itanu y'amavuko akomeje gutabarizwa kubera ikibazo cyo kubyimba inda #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi, hari abaturage batabariza umwana w'imyaka itanu ukomeje kugira ikibazo cy'uburwayi butuma inda ye igenda ibyimba umunsi ku wundi, bikaba bikomeje guteza impungenge ababyeyi be n'abaturanyi bamubonera hafi.

    Uyu mwana amaze igihe agaragaza ibimenyetso by'uburwayi birimo kubyimba inda, gucika intege no kudashobora gukina nk'abandi bana bangana na we. Ababyeyi be bavuga ko bamugejeje ku bigo nderabuzima bitandukanye, ariko bakabwirwa ko akeneye kwitabwaho n'abaganga b'inzobere n'ibizamini byisumbuyeho batabasha kubona kubera ubushobozi buke.

    Umubyeyi w'uyu mwana avuga ko babayeho mu buzima bugoye, aho kubona amafaranga yo kujya ku bitaro bikomeye cyangwa kugura imiti ikenewe bibagora cyane. Ati: 'Turababaye cyane, kubona umwana wacu ababara uko iminsi igenda ishira bikatunanira kumufasha biratubabaza. Turasaba ubufasha aho bwava hose.'

    Abaturage baturanye n'uyu muryango bavuga ko ikibazo cy'uyu mwana gikwiye gufatirwa ingamba byihuse, bagasaba inzego z'ubuyobozi, abafatanyabikorwa mu by'ubuzima n'abagiraneza kwihutira gutabara. Bavuga ko ubuzima bw'umwana buri mu kaga, kandi ko igihe cyose gishize atabonye ubuvuzi bukwiye gishobora kumugiraho ingaruka zikomeye.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu Murenge wa Karama buvuga ko bwamenye iki kibazo, bukaba buri gukurikirana uko umwana yafashwa kubona ubuvuzi bukwiye, ndetse bugasaba ko hagira abafasha kugira ngo uyu mwana abone amahirwe yo gukira no gukomeza ubuzima bwe nk'abandi bana bose.

    https://www.instagram.com/p/DUh1X1oiOtq/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=MzRlODBiNWFlZA==

    Source : https://kasukumedia.com/kamonyi-umwana-wimyaka-itanu-yamavuko-akomeje-gutabarizwa-kubera-ikibazo-cyo-kubyimba-inda/

  • Ballon d'Or 2026: Ninde uzegukana igihembo gikuru cy'umupira w'amaguru ku Isi #rwanda #RwOT

    Mu mezi arindwi ari imbere, Isi y'umupira w'amaguru izaba ihagaze ku isaha imwe hategerejwe gutangaza uwegukanye Ballon d'Or 2026. Ni igihembo gihabwa uwitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wose, kigashingira ku mikino mpuzamahanga, amarushanwa akomeye ku mugabane w'i Burayi n'imikorere mu makipe akomeye ku Isi.

    Igikombe cy'Isi kizaba ari cyo kizamura cyangwa kigahindura amateka ya benshi. Ukinira igihugu cye neza, akagitwara cyangwa akakigeraho mu buryo budasanzwe, aba yiyongereye amahirwe menshi. Uretse aho, UEFA Champions League izongera ibe urubuga rwo kugaragariza isi impano n'ubukana, kuko akenshi uwitwara neza muri iri rushanwa aba ari mu bahabwa amajwi menshi.

    Amazina akomeje kuvugwa cyane ni menshi. Hari abamaze kwigaragaza nk'abayoboye Isi muri ruhago, barimo Kylian Mbappé, Erling Haaland, Jude Bellingham na Vinícius Júnior. Aba bose bafite amakipe akomeye, bafite inshingano zo gutsinda, gutanga umusanzu no kuyobora bagenzi babo. Hari kandi n'abandi bashobora kuzatungurana, cyane cyane abakinnyi bakiri bato bashobora kwigaragaza mu Gikombe cy'Isi.

    Ballon d'Or si imibare gusa y'ibitego cyangwa imipira yavuyemo ibitego( assists, ni n'uburyo umukinnyi ahindura umukino, akagira uruhare mu ntsinzi, ndetse akabera urugero bagenzi be. Uyu mwaka uzaba intambara y'amateka mu mupira w'amaguru, impano n'amarangamutima.

    None se wowe, mu mikino iri imbere, ni nde wumva azandika izina rye mu mateka akegukana Ballon d'Or 2026?

    None se wowe, mu mikino iri imbere, ni nde wumva azandika izina rye mu mateka akegukana Ballon d'Or 2026?

    Source : https://kasukumedia.com/ballon-dor-2026-ninde-uzegukana-igihembo-gikuru-cyumupira-wamaguru-ku-isi/

  • Nyuma y’imyaka 18 Mugabe Aristide yasezeye gukina #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mukino wa Basketball y’u Rwanda, Mugabe Aristide yasezeye gukina uyu mukino yari amaze imyaka 18 akina.

    Mugabe Aristide wakiniye amakipe arimo Patriots BBC, Espoir BBC, Kepler BBC tutanibagiwe n’ikipe y’Igihugu yanabereye kapiteni igihe kinini, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026 ni bwo yatangaje ko yasezeye gukina uyu mukino burundu.

    Ni mu butumwa yanyuije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yashimiye Imana n’abantu babanye na we muri icyo gihe cyose.

    Ati 'Nyuma y’imyaka 18, ndabamenyesha ko nsezeye gukina umukino wa Basketball. Ndashimira Imana. Nishimira cyane byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwanjye. Umuryango wanjye n’inshuti, abatoza bose, abo twakinanaga, abo twahanganye mu kibuga, abafana n’ubuyobozi bw’amakipe. Murakoze cyane. Uwanyu, Kapiteni.'

    Urugendo rwe rwo gukina Basketball yaruhereye muri Rusizi BBC kuva 2007-09, yahise yerekeza mu ikipe ya Espoir BBC yamazemo imyaka 6 kuko yayikiniye kuva 2009-2015 ari nabwo yahitaga yerekeza muri Patriots BBC yakiniye imyaka 8, yagize uruhare rukomeye mu bikombe iyi kipe yagiye yegukana, batandukanye 2023 yerekeza muri Kepler aho yari umutoza anakina (Player Coach).

    Aristide Mugabe w’imyaka 38, yavukiye Maraba mu Ntara y’Amagepfo ubu ni mu Karere ka Huye, yakiniye ikipe y’Igihugu imyaka 11 aho yayisezeyemo 2021.

    Muri 2014 Mugabe Aristide yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icunga mutungo (Bachelor’s Degree in Finance) yakuye muri UNILAK, yakoreye Banki ya Kigali.

    Yakiniraga Kepler, agiye gukomeza no kuyibera umutoza

    Yakiniye Ptariots BBC igihe kinini

    Mugabe yakiniye ikipe y’Igihugu imyaka 11

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-y-imyaka-18-mugabe-aristide-yasezeye-gukina.html

  • Vietnam vuba aha irakora amateka yo kubaka stade nini kurusha izindi ku Isi #rwanda #RwOT

    Vietnam iri mu nzira zo kwandika amateka muri siporo mpuzamahanga, nyuma yo gutangaza umushinga wo kubaka stade izaba ari yo nini ku Isi mu zakira abantu benshi bicaye neza. Iyi stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 135,000, igashyirwa ku rutonde rw'ibikorwaremezo bikomeye byubatswe muri Aziya mu myaka ya vuba.

    Stade izitwa Trong Dong Stadium, ikaba imirimo yo kuyubaka yaratangiye mu Ukuboza 2025. Nk'uko byatangajwe n'abayobozi b'iki gihugu, biteganyijwe ko izafungurwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2028, ikazaba yiteguye kwakira amarushanwa n'ibitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Uyu mushinga ni igice cy'icyerekezo kinini cya Leta ya Vietnam kigamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo n'ubukungu bushingiye ku bikorwa mpuzamahanga. Abayobozi bemeza ko iyi stade izubakwa mu buryo bugezweho, ikubahiriza ibisabwa n'amashyirahamwe akomeye arimo FIFA, AFC ndetse n'Inama Nkuru ya Siporo muri Aziya.

    Iyo myiteguro izaha Vietnam amahirwe yo guhatanira kwakira amarushanwa akomeye ku Isi, arimo Imikino ya ASIAD, Imikino Olempike ndetse n'Igikombe cy'Isi mu mupira w'amaguru n'andi marushanwa akomeye.

    Abasesenguzi bemeza ko mu gihe uyu mushinga wazaba usohojwe uko wateganyijwe, Vietnam izahinduka imwe mu nkingi za mwamba za siporo muri Aziya, yiyongera ku bihugu byamaze kumenyekana mu kwakira amarushanwa n'ibirori bikurura imbaga ku rwego rw'Isi.

    Vietnam vuba aha irakora amateka yo kubaka stade nini kurusha izindi ku Isi
    Uyu mushinga ni igice cy'icyerekezo kinini cya Leta ya Vietnam kigamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo n'ubukungu bushingiye ku bikorwa mpuzamahanga

    Source : https://kasukumedia.com/vietnam-vuba-aha-irakora-amateka-yo-kubaka-stade-nini-kurusha-izindi-ku-isi/

  • Christopher yakomoje ku byo gukundana n’Umunyamakurukazi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Christopher uherutse gushyira hanze imwe muri album zikomeje gukundwa cyane “H20” yanyomoje amakuru yamuvugwagaho ko yaba yarigeze gukundanaho n’umunyamakurukazi Martina Abera.

    Mu myaka yashize byakomeje kuvugwa kenshi ko Christopher ari mu rukundo na Martina umunyamakurukazi wa RBA ndetse kugera ku kuba aba bombi bari bageze ku ngingo yo kubyereka inshuti n’imiryango.

    Mu kiganiro cy’imbonankubone yakoreye ku rukuta rwe rwa Instagram, Christopher Muneza ntiyatinye gukomoza ku kuba abavugaga ibyo bari bafite ibyo bashingiraho kandi byagaragaraga ariko ko atigeze ajya mu rukundo na Martina.

    Ati 'Erega kuba byaravuzwe nabyo ndabyemera, ntekereza ko n’impamvu byakwirakwiriye nazo napfa kuzemera ariko ntabwo nigeze njya mu rukundo n’uriya mwana w’umukobwa.'

    Christopher yakomeje yemeza ko kuba yabazwa iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa w’Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe nta kibazo bimutera cyangwa kumva asezererejwe ndetse ko yiteguye guha ubusobanuro bwuje ukuri buri wese wabimubazaho .

    Guhera muri Nyakanga 2021 nibwo abantu batangiye guca amarenga iby’urukundo rwabo. Icyo gihe Abera yashyize hanze ifoto ye, Christopher ajya ahatangirwa ibitekerezo ashyiraho akamenyetso k’umutima gakunze gukoreshwa mu bakundana.

    Iyi Albumu yise H20′ ni yo ya gatatu ashyize hanze nyuma y’iyo yise 'Habona’ yasohoye mu 2013 ubwo yari akibarizwa muri KINA Music ndetse na 'Ijuru rito’ yasohoye mu 2017 akiyisezeramo.

    Muneza Christopher yateye utwatsi ibyo gukundana na Martina

    Abera Martina wavugwaga mu rukundo na Christopher

    Source : http://isimbi.rw/christopher-yakomoje-ku-byo-gukundana-n-umunyamakurukazi.html

  • Eric Chelle ati: 'Ntoza ikipe y'Igihugu ya Nigeria ariko inzozi zanjye ni muri Real Madrid' #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Super Eagles, Eric Chelle yatangaje amagambo yakuruye impaka n'amatsiko menshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi, aho yemereye ko n'ubwo afite inshingano zo gutoza Nigeria, inzozi ze n'ugutoza ikipe ikomeye ya Real Madrid yo muri Espagne.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Eric Chelle yavuze ko buri mutoza agira intego ze zimutwara umutima, akemeza ko Real Madrid ari imwe mu makipe akomeye kandi yanditse amateka adasanzwe ku rwego rw'Isi. Yagize ati: 'Gutoza ikipe y'igihugu nka Nigeria ni ishema rikomeye, ariko nk'umutoza w'umupira w'amaguru, ntibyabura kugira inzozi zo kugera ku rwego rwo hejuru cyane, Real Madrid ikaba imwe mu ntego zanjye.'

    Chelle yashimangiye ko ibyo byifuzo bye bitamubuza gushyira imbaraga mu kazi ke ka buri munsi muri Super Eagles, aho intego ya mbere ari uguteza imbere ikipe no kuyifasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga, cyane cyane Igikombe cya Afurika n'imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi.

    Yakomeje avuga ko urugendo rwo kuba umutoza mukuru w'ikipe nka Real Madrid rusaba akazi gakomeye, kwihangana no gutsinda ku rwego rwo hejuru. Ku bwe, gutoza Nigeria ni amahirwe yo kwigaragaza, kwigira ku mikorere yo ku rwego mpuzamahanga no kwiyubaka nk'umutoza w'umwuga.

    Ibi byatangajwe na Eric Chelle byerekana icyerekezo n'inzozi afite nk'umutoza wifuza gusiga izina mu mupira w'amaguru ku Isi, atangiriye urugendo rwe ku mugabane wa Afurika.

    Chelle yashimangiye ko ibyo byifuzo bye bitamubuza gushyira imbaraga mu kazi ke ka buri munsi muri Super Eagles

    Source : https://kasukumedia.com/eric-chelle-ati-ntoza-ikipe-yigihugu-ya-nigeria-ariko-inzozi-zanjye-ni-muri-real-madrid/

  • Joan Laporta ari mu bibazo bikomeye, nyuma yo kutishimirwa n'abanyabigwi b'ikipe ya FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Joan Laporta n'abo bafatanyije kuyobora FC Barcelona batangiye ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamariza manda nshya, ariko urugendo rwabo rutangira rumeze nk'urufite amahwa menshi. N'ubwo Laporta yigeze gufatwa nk'umucunguzi wa Barça mu bihe byashize, ubu arimo guhura n'imbogamizi zikomeye zituruka ku banyabigwi b'iyi kipe n'abafana bayo.

    Mu bintu bikomeje kumukomerera, harimo kutishimirwa n'ibihangange byagize amateka akomeye muri FC Barcelona birimo Lionel Messi na Xavi Hernández. Aba bombi, bafatwa nk'inkingi za mwamba mu mateka ya Barça, ntibahishuye ko batishimiye uko Laporta yayoboye ibihe byabo byo kuva mu ikipe. Messi yavuye muri Barcelona mu 2021, ibintu byababaje cyane abafana, aho benshi bashinja ubuyobozi bwa Laporta kutagira ubushake n'ubushishozi bwo kumugumana.

    Xavi na we, n'ubwo yagarutse nk'umutoza, yagiye agaragaza kenshi ko ubuyobozi butamuhaye ubufasha buhagije mu mishinga ye yo kongera kubaka ikipe ikomeye, bikaba byaratumye n'uburyo yakuwe mu mwanya we buvugisha benshi.

    Abanyabigwi ba FC Barcelona bavuga ko Laporta yatesheje agaciro indangagaciro z'iyi kipe zirimo kubaha abakinnyi bayo bakomeye no kubaka umubano urambye. Ibi byatumye amahirwe yo kongera kuyobora Barça asa n'ari kugabanuka, cyane ko ijwi rya Messi na Xavi rifite uburemere bukomeye mu mitima y'abafana n'abanyamuryango.

    Mu gihe amatora agenda yegereza, Laporta arasabwa gusobanura no kugaragaza icyerekezo gishya, kuko atabikoze, manda nshya ye ishobora kuguma ari inzozi gusa.

    Joan Laporta ari mu bibazo bikomeye, nyuma yo kutishimirwa n'abanyabigwi b'ikipe ya FC Barcelona

    Source : https://kasukumedia.com/joan-laporta-ari-mu-bibazo-bikomeye-nyuma-yo-kutishimirwa-nabanyabigwi-bikipe-ya-fc-barcelona/

  • Kylian Mbappé akomeje kwigwizaho igikundiro i Bernabéu #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappé akomeje kwandika amateka mashya mu mupira w'amaguru w'i Burayi, cyane cyane nyuma yo kwinjira muri Real Madrid. Uyu musatirizi w'Umufaransa ari mu bihe bye byiza kurusha ibindi, ibintu byatumye abafana b'iyi kipe y'Igikombe cy'i Burayi bahora mu munezero udasanzwe.

    Mu mikino 23 ya La Liga amaze gukina, Mbappé yatsinzemo ibitego 23, igipimo kidasanzwe cyerekana uburyo ahuza umuvuduko, ubuhanga n'ubushobozi bwo gutsinda mu bihe bikomeye. Si ibyo gusa, kuko kuva yagera muri Real Madrid mu 2024, amaze gutsinda ibitego 82 mu marushanwa atandukanye, ibintu byatumye yegukana imitima ya benshi ndetse akagirwa umwe mu nkingi za mwamba z'iyi kipe.

    Iyo urebeye ku mibare rusange, Mbappé amaze kugira uruhare mu bitego 49 (ibitego n'imipira yavuyemo ibitego) mu mikino 35 yose amaze gukina mu marushanwa yose. Ibi byerekana ko atari umukinnyi utsinda ibitego gusa, ahubwo ari n'umukinnyi uharanira ko ikipe itsinda muri rusange.

    Abasesenguzi b'umupira w'amaguru bavuga ko Mbappé yazanye impinduka ikomeye mu mikinire ya Real Madrid, aho ayifasha gukina umupira wihuta, wubakiye ku gutungurana no gusatira cyane. Abafana bo ntibahisha ibyishimo, kuko buri uko akandagiye mu kibuga baba biteze igitangaza.

    Mu by'ukuri, Kylian Mbappé ari kwemeza Isi ko ari umwe mu bakinnyi b'ibihe byose, kandi urugendo rwe muri Real Madrid rurasa n'urukiriho intangiriro gusa. Bernabéu irahaguruka, amateka akiyongera, izina Mbappé rigakomeza kwandikwa mu nyuguti nkuru.

    Kylian Mbappé akomeje kwandika amateka mashya mu mupira w'amaguru w'i Burayi, cyane cyane nyuma yo kwinjira muri Real Madrid

    Source : https://kasukumedia.com/kylian-mbappe-akomeje-kwigwizaho-igikundiro-i-bernabeu/