Category: Uncategorized

  • Bolingo Paccy yasabye ko indirimbo ebyiri za King James zisibwa kuri YouTube #rwanda #RwOT

    Indirimbo ebyiri z'umuhanzi King James, ari zo 'Ndi Uwawe' na 'Ndagushaka', ntizikigaragara ku rubuga rwa YouTube, nyuma y'uko zisibwe bitewe n'ikibazo cy'ubwumvikane buke hagati y'abagize uruhare mu ikorwa ryazo.

    Amakuru agaragaza ko izo ndirimbo zasibwe ku busabe bwa Bolingo Paccy, umwe mu bahanzi bagize uruhare mu itunganywa ryazo. Uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo gutanga ikirego gituma izo ndirimbo zikurwa ku rubuga rwa YouTube, avuga ko hari ibyo yari yarumvikanyeho n'abandi bakoze kuri uwo mushinga bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

    Bolingo Paccy yavuze ko mbere y'uko izo ndirimbo zisohoka hari amasezerano bumvikanyeho n'abari bagize uruhare mu kuzitunganya, ariko nyuma ngo baje gusanga hari ibyo batubahirije. Ibi ngo byatumye atekereza inzira yo gushaka uburenganzira bwe, birangira asabye ko izo ndirimbo zisibwa ku mbuga zicishwaho umuziki.

    Ku rundi ruhande, abakunzi b'umuziki wa King James batangajwe n'iki cyemezo, kuko izi ndirimbo zari zimaze igihe zikunzwe n'abatari bake. 'Ndi Uwawe' na 'Ndagushaka' ni zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe byashize, ndetse zikaba zaragiye zicurangwa ku maradiyo n'ahandi henshi hacururizwa umuziki.

    Iki kibazo cyongeye kugaragaza ko mu muziki nyarwanda hakiri ibibazo bijyanye n'uburenganzira bw'abahanzi n'abatunganya indirimbo. Abasesenguzi b'ikorwa ry'umuziki bagaragaza ko ari ngombwa ko amasezerano akorwa mbere yo gusohora indirimbo ashyirwa mu nyandiko kandi akubahirizwa, kugira ngo hirindwe amakimbirane nk'aya.

    Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba impande zombi zizongera kwicarana zikaganira kuri iki kibazo cyangwa niba izo ndirimbo zizongera kugaruka kuri YouTube mu gihe kiri imbere. Abakunzi b'umuziki bo bakomeje kwibaza uko iki kibazo kizakemuka.

    Bolingo Paccy yasabye ko indirimbo ebyiri za King James zisibwa kuri YouTube

    Source : https://kasukumedia.com/bolingo-paccy-yasabye-ko-indirimbo-ebyiri-za-king-james-zisibwa-kuri-youtube/

  • Rihanna n'umuryango we basimbutse urupfu #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikorera mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko yafashe umugore w'imyaka 38 y'amavuko wari ukekwaho kugerageza kugirira nabi icyamamare mu muziki Rihanna hamwe n'abo mu muryango we. Aya makuru yamenyekanye, nyuma y'iperereza ryakozwe n'inzego z'umutekano nyuma yo kubona amakuru ko hari umuntu wari ufite umugambi wo kugirira nabi uwo muhanzi.

    Nk'uko byatangajwe n'inzego za polisi, uwo mugore yari amaze igihe akurikiranwa kubera amagambo n'ubutumwa yaramaze iminsi agaragaza ko ashobora kuba afite imigambi mibi. Amakuru y'ibanze agaragaza ko yari yaragerageje kwegera aho Rihanna atuye ndetse akagaragaza imyitwarire iteye impungenge.

    Abaturanyi n'abashinzwe umutekano bavuga ko uwo mugore yagaragaye hafi y'aho uwo muhanzi atuye, ibintu byatumye hatangira gukorwa iperereza ryihuse. Polisi yahise igera aho yari ari maze imuta muri yombi mbere y'uko hari ikintu kibi gishobora kuba.

    Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza impamvu nyamukuru zatumye uwo mugore agira uwo mugambi ndetse n'icyo yashakaga kugeraho. Inzego z'umutekano zatangaje ko zafashe ingamba zikomeye zo kurinda umutekano w'ibyamamare n'imiryango yabo, cyane cyane iyo hagaragaye ibimenyetso by'iterabwoba cyangwa imigambi yo kugirira abandi nabi.

    Ku ruhande rwa Rihanna n'umuryango we, nta kintu na kimwe cyabayeho cyabagiraho ingaruka, kuko inzego z'umutekano zahagobotse kare. Abakunzi b'uyu muhanzi hirya no hino ku isi bakomeje kugaragaza ko bishimiye uburyo inzego z'umutekano zahagurutse vuba zigatuma hatagira icyago kiba.

    Polisi ya Los Angeles yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe babonye ibintu bidasanzwe, kuko ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano ari ingenzi mu gukumira ibyaha mbere y'uko bibaho.

    Rihanna n'umuryango we basimbutse urupfu

    Source : https://kasukumedia.com/rihanna-numuryango-we-basimbutse-urupfu/

  • Arsenal yamaze kwibikaho umukinnyi Piero Hincapié #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza iri mu myiteguro yo kugura burundu myugariro Piero Hincapié, nyuma yo kumvikana na Bayer Leverkusen ku masezerano y'uyu mukinnyi ukomoka muri Ecuador.

    Amakuru aturuka mu banyamakuru bakurikiranira hafi iby'igura n'igurisha ry'abakinnyi mu Burayi avuga ko Arsenal yamaze kumvikana na Bayer Leverkusen ku buryo bwose bwo gutwara uyu mukinnyi. Biteganyijwe ko iyi kipe yo mu mujyi wa Londres izishyura amafaranga agera kuri miliyoni 52 z'amayero kugira ngo ibone uburenganzira busesuye kuri Hincapié.

    N'ubwo Arsenal igiye kumugura burundu, Bayer Leverkusen yemeye aya masezerano ishyiramo ingingo ivuga ko izajya ibona 10% by'amafaranga azava mu igurishwa rye mu gihe Arsenal yazamugurisha mu y'indi kipe mu bihe biri imbere.

    Piero Hincapié amaze igihe yigaragaza nk'umwe muri bamyugariro bafite impano idasanzwe mu mupira w'amaguru w'i Burayi. Uyu mukinnyi w'imyaka iri mu kigero cy'ubakiri bato yigaragaje cyane mu mikinire irimo kwirwanaho neza, gusoma umukino no gutanga umusanzu.

    Abatoza ba Arsenal bavuga ko bishimiye cyane imikinire ye ndetse ko ari umwe mu bakinnyi bashobora gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo mu marushanwa atandukanye arimo Shampiyona y'u Bwongereza ndetse n'andi marushanwa yo ku mugabane w'u Burayi.

    Ku ruhande rwa Bayer Leverkusen, n'ubwo bemeye kumurekura, bishimiye ko bashyizeho ingingo ya 10% izabafasha mu gihe uyu mukinnyi yazagurishwa indi kipe mu myaka iri imbere.

    Iyi transfer iramutse irangiye burundu, byaba ari indi ntambwe ikomeye Arsenal iteye mu gukomeza kubaka ikipe ikomeye ishobora guhatanira ibikombe mu Bwongereza no ku mugabane w'u Burayi.

    Piero Hincapié amaze igihe yigaragaza nk'umwe muri bamyugariro bafite impano idasanzwe mu mupira w'amaguru w'i Burayi

    Source : https://kasukumedia.com/arsenal-yamaze-kwibikaho-umukinnyi-piero-hincapie/

  • Police yatwaye igikombe Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police WFC yegukanye igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore itsinze Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4.

    Ni umunsi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe, ni nabwo uyu mukino wabaye ejo hashize aho wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

    Ni umukino witabiriwe n’abarimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Musanze, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ya Siporo unashinzwe Iterambere rya Siporo, Gilbert Manier.

    Hatoranyijwe aya makipe kuko ari yo ayoboye urutonde rwa Shampiyona, iminota y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa hitabazwa penaliti maze Police WFC yegukana igikombe itsinze kuri 5 kuri 4 za RayonSports yari ibitse igikombe cy’umwaka ushize yatwaye itsinze Indahamgarwa.

    Police ikaba yatwaye igikombe giherekejwe n’ibahasha ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uyu mukino wabaye ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Minisiteri ya Siporo ndetse n’Akarere ka Musanze, wabanjirijwe n’uw’abatarengeje imyaka 20 wo ATEFOP yanganyije 0-0 na Nemba TSS. Buri kipe yitabiriye yahawe imipira 10.

    Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ari kumwe na Meya wa Musanze, Nsengimana Claudien ni bo batangije uyu mukino

    Rayon Sports WFC yakinnye na Police WFC mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

    Shema Ngoga Fabrice ari kumwe na SG wa FERWAFA, Bonnie Mugabe

    Police yatsinze Rayon Sports

    Police WFC yegukanye igikombe mu mukino utari woroshye

    Source : http://isimbi.rw/police-yatwaye-igikombe-rayon-sports-amafoto.html

  • Reka mbeshye, imisifurire yagenze neza – Bekeni ku basifuzi bamusifuriye kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Etincelles FC, yavuze ko iyo bagerageje kuvuga ku basifuzi biba inzika ubutaha bakaza babishyizemo ari yo mpamvu yahisemo kubeshya ko ku mukino wabahuje na Rayon Sports imisifurire yagenze neza.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 wo Rayon Sports yaraye inganyijemo na Etincelles 1-1 kuri Stade Umuganda i Rubavu.

    Muri uyu mukino umutoza wa Etincelles FC, Bekeni yagiye agaragaza kutishimira ibyemezo bimwe na bimwe by’abasifuizi barimo Twagirumukiza Abdul, Mugabo Eric na Ndayambaje Hamdan bawuyoboye.

    Nyuma y’uyu mukino yabwiye itangazamakuru ko yahisemo kubeshya ko imisifurire yagenze kuko iyo uvuze abasifuzi nabi bakurwa inzika.

    Ati “Imisifurire iyo tuyivuzeho biba inzika ikomeye cyane ku basifuzi, ngo mwaramvuze njyewe nitwongera guhura nzabereka, ubu nshobora no kubeshya, noneho ndabeshye imisifurire yagenze neza, ndabeshye none mbigenze gute?”

    “None se ko umupira urangiye byagenze neza none tubigenze gute? Mu mutima we arumva ko atatwibye? Ejo nabonye Rwasamanzi avuga ngo ndamusabira umugisha kuri Nyagasani ariko yakoze, nanjye yakoze.”

    Biragoye kwemeza aho ikibazo kiri kuko inshuro nyinshi iyo ikipe itabonye umusaruro yifuzaga, birangira byose bigeretswe ku musifuzi ngo wabasifuriye nabi.

    Gusa na none ntawakwirengagiza ko hari n’abasifuzi bitwara nabi mu mukino cyane ko twabonye benshi bagiye banabihanirwa.

    Bekeni yavuze ko abasifuzi babarwara inzika

    Source : http://isimbi.rw/reka-mbeshye-imisifurire-yagenze-neza-bekeni-ku-basifuzi-babasifuriye-kuri.html

  • Harmonize yishyuye akayabo uwahoze ari umugore we w’Umutaliyanikazi #rwanda #RwOT

    Harmonize yatangaje ko yamaze kugera ku bwumvikane n’uwahoze ari umugore we w’Umutaliyani, Sarah Michelotti, barangiza burundu amakimbirane yari amaze igihe akurikiranwa mu nkiko.

    Uyu muhanzi yavuze ko yemeye kumuha amafaranga angana na 50,000 by’Amayero, asaga miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ikibazo cyari hagati yabo kirangire mu mahoro.

    Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yasobanuye ko bahisemo kwicara bakaganira bagakemura ikibazo cyabo mu bwumvikane aho gukomeza guhangana mu nkiko.

    Yagize ati 'Hari ibintu tutari twarumvikanyeho, bigeze aho bigera mu nkiko. Ariko nyuma twahisemo kwicara hamwe tugakemura byose mu mahoro.'

    Harmonize yanavuze ko Sarah Michelotti yagize uruhare rukomeye mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, bityo akabona bidakwiye ko bakomeza kubana mu makimbirane.

    Yagize ati 'Sarah yagize uruhare rukomeye mu muziki wanjye. Nabonye nta mpamvu yo gukomeza kuba abanzi, twemeranya ko namwishyura tukarangiza ikibazo kandi na we ubu arishimye.'

    Uyu muhanzi yanavuze ko mbere yo gufata uwo mwanzuro yabanje kubiganiraho n’umukunzi we w’ubu, Frida Kajala Masanja, na we akabyumva ndetse akamushyigikira muri icyo cyemezo.

    Harmonize na Sarah bakaba harakoze ubukwe muri 2019 ariko ntabwo urugo rwabo rwarambye kuko muri 2021 bari baratandukanye ahubwo baratangiye inzira ya gatanya.

    Harmonize yakemuye ikibazo n’uwahoze ari umugore we

    Source : http://isimbi.rw/harmonize-yishyuye-akayabo-uwahoze-ari-umugore-we-w-umutaliyanikazi.html

  • King James agiye gukora igitaramo cy’amateka #rwanda #RwOT

    Umunazi Ruhumuriza James uzwi nka King James yateguje igitaramo cy’amateka azizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki.

    Ni igitaramo uyu muhanzi yavuze ko ateganya kuzakora tariki 1 Kanama 2026.

    King James ati 'Muraho neza, nizere ko mu meze neza, iki ni cyo gihe cyo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 maze mu muziki.”

    “Nifuza kubatumira tariki 1 Kanama uyu mwaka, nizere ko muzaza tukaririmbana cyane. Ibindi tuzagenda tubimenya buhoro buhoro.'

    King James yatangiye umuziki muri 2006, yaje kwigarurira imitima ya benshi muri 2008 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Intinyi.’

    Muri 2010 King James yashyize hanze Album ya mbere yise ‘Umugisha’ umwaka wakurikiyeho yasohoye Album ya kabiri yise ‘Umuvandimwe’ yamurikiye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Yaje kumera nkufashe akaruhuko maze muri 2014 asohora Album ya gatatu ‘Ntibisanzwe’ yamurikiye i Musanze aho yagiye muri Kajugujugu.

    King James akaba yari amaze iminsi ameze nk’utuje atagaragara mu muziki cyane aho aheruka gusohora indirimbo umwaka ushize yo yise ‘Gukura.’

    King James agiye gukora igitaramo cy’amateka

    Source : http://isimbi.rw/king-james-agiye-gukora-igitaramo-cy-amateka.html

  • Police WFC yegukanye igikombe cy'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police WFC yegukanye igikombe cy'irushanwa ryateguwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wa 2026, itsinze Rayon Sports WFC kuri penaliti 5-4 nyuma y'uko amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 y'umukino.

    Uyu mukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane i Musanze kuri iki Cyumweru, mu mikino yateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

    Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Police WFC yahawe igikombe, imidali ndetse n'igihembo cy'amafaranga angana na Miliyoni 3 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Mbere y'uyu mukino wa nyuma, kuri iyi sitade habanje umukino wahuje ETOFOP na TSS Nemba warangiye amakipe yombi anganya 0-0, na wo wari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

    Iyi mikino yabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, aho yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, n'Umunyamabanga Mukuru waryo Bonnie Mugabe.

    Hari kandi Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengiyumva Claudien, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Abagore, Cassa Mbungo André.

    Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, Visi Perezida wa Police FC, Rtd ACP Jean Bosco Rangira, ndetse na Komiseri ushinzwe Iterambere ry'Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wa 2026 wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umugore ni uw'Agaciro.'








    Source : https://rushyashya.net/police-wfc-yegukanye-igikombe-cyumunsi-mpuzamahanga-wumugore-2026-itsinze-rayon-sports-kuri-penaliti/

  • Umutoza wa APR FC yitwaje igisibo cy’Abayisilamu #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, avuga ko kutabona amanota atatu kuri Marines byatewe n’uko afite abakinnyi bagera kuri 11 bari mu gisibo cy’Abayisilamu.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize yanganyije na Marines FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 23, Marines yamubanje bibiri aza kubyishyura mu gice cya kabiri.

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Umutoza wa APR FC akaba yavuze ko kuba afitemo abakinnyi b’abayisilamu kandi bari mu gisibo ari kimwe mu byamukozeho.

    Ati 'Dufite abakinnyi 11 bari mu Gisibo cya Ramadhan (Igisibo cy’Abayisilamu), ibyo na byo ntabwo twabyirengagiza kuko bigabanya imbaraga z’abakinnyi. Ntabwo basinzira, babyuka saa Kumi z’Ijoro bagiye kurya no gusenga. Bituma imibiri yabo idakora neza nk’uko bagakwiriye kuba bitwara nk’abakinnyi.”

    APR FC iheruka gutsinda Gorilla FC, yari yatsinzwe na Al Hilal, inganya n’amakipe arimo Bugesera FC na Kiyovu Sports, yongeye kunganya na Marines FC.

    Umutoza wa APR FC yitwaje igisibo

    Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-apr-fc-yitwaje-igisibo-cy-abayisilamu.html

  • 1:55 AM yunze amaboko na KIKAC Music #rwanda #RwOT

    Inzu ebyiri zikomeye zireberera inyungu z’abahanzi mu Rwanda, 1:55 AM Ltd na KIKAC Music, zunze amaboko zikaba zigiye gutangiza irushanwa ry’abanyempano mu muziki.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Coach Gael akaba nyiri 1:55AM yagaragaje ko vuba hagiye gutangira irushanwa ryo gushaka abana bafite impano bazakora bafatanyije na KICAK Music.

    Ni mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki Nyarwanda ariko na none bahereye mu bana bafite impano rimwe na rimwe usanga nta mikoro bafite.

    Ni umushinga utazwi igihe uzatangirira ariko bikavugwa ko ari muri uyu mwaka wa 2026.

    1:55 AM Ltd ikaba yaragiye irerebera inyungu abahanzi batandukanye barimo na Bruce Melodie bafite uyu munsi, Kivumbi King baheruka gutangaza, Kenny Sol wayisezeye n’abandi.

    KIKAC Music ubu ibarizwamo abahanzi nka Bwiza Emerance yananyuzemo abahanzi nka Niyo Bosco, Mico The Best, Danny Vumbi n’abandi.

    Coach Gael yavuze ko bagiye gutangiza irushanwa ryo gushaka abanyempano

    Source : http://isimbi.rw/1-55-am-yunze-amaboko-na-kikac-music.html