Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko rutazakomeza kwihanganira abanyamakuru ba Siporo bakora ibiganiro bahanganisha abantu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 aho yakomozaga ku makimbirane abanyamakuru ubwabo baheruka kugirana.
Mu minsi ishize mu biganiro bya Siporo bimwe na bimwe hagiye humvikanamo amagambo akomeye bamwe banavuga kuri bagenzi babo.
Ibyumvukanye cyane ni uguterana amagambo hagati ya Musangamfura Lorenzo wa SK FM na Rugaju Reagan wa RBA, byageze aho n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rubahamagaza kugira ngo baganire ku kibazo cyari cyavutse ndetse bariyunga.
Agaruka kuri aba banyamakuru, Murangira yagize ati “Ubwo abo mbwira barumva, ba Lorenzo harya ni Musangamfura na Reagan Rugaju, buriya ntacyo mwigiye kuri bakuru banyu? Nta somo mubona? Murangwe n’ubupfura nk’uko amazina yanyu ari kuvuga. Muvuge urubuga rw’imikino, muryohereze abantu, mureke guhanganisha abafana.'
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko hagiye gutangira kwiga kuri dosiye z’abakomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwangiza rubanda ubwo yari abajijwe ku by’indirimbo ya G-Tuff avuga ko atari azi.
Ibi uyu muvugizi wa RIB yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku bikibangamiye inguni zitandukanye z’ubuzima bw’abanyarwanda.
Dr. Murangira Ubwo yari abajijwe ku ndirimbo ya G-Tuff igezweho muri iyi minsi ariko abantu bakayinenga ubutumwa burimo aho bamwe bayishinja kuba yuzuyemo ibishegu kandi ikaba yirirwa iririmbwa n’abana n’abantu bakuru, yavuze ko uwo muhanzi nta we azi n’iyo ndirimbo atarayumva.
Yakomeje avuga bagiye guta muri yombi nk’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’ubutumwa bwangiza Sosiyete bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 7 Werurwe 2026 ni bwo Jojo yegukanye igihembo cya filime nziza y’uruhererekane y’umwaka mu bihembo bya ‘Shining Stars Africa Awards 2026’ abikesha filime ye yise ‘Intimba ya Lavie’ ndetse n’igihembo cy’umugore ukina filime witwaye neza muri Afurika y’Uburasirazuba.
Josiane Uwizeyimana wamamaye muri sinema nyarwanda nka Jojo avuga ko kwegukana iki gihembo mpuzamahanga bigiye kongera byinshi mu rugendo rwe birimo no gukomeza gutanga inyigisho zifasha imibanire ya sosiyete.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Jojo yagize ati 'Icyo bisobanuye n’uko ibyo dukora abantu babibona ndetse bivuze ngo nanjye ngomba kuguma nkashyiramo imbaraga kuko byagaragaye ko hari umusanzu natanga mu kwigisha rubanda.'
Jojo umaze igihe kiri munsi y’imyaka itanu yinjiye muri sinema yavuze ko atigeze atekereza ko filime ye 'Intimba ya La Vie’ yakegukana igihembo yahawe kugeza igihe bibumbwiraga ariko nabwo akabanza kubishidikanyaho.
Ati “Njyewe abatanga ibihembo baranyandikiye bansaba kubahuza n’uwakoze iyi filime yanjye mpita mbona ko bayirebye ndetse ahita anyohereza ifoto ingaragaza ndi muri kamwe mu duce twayo kangaragaza ndi gukinira i Nyabugogo nambaye imyenda mibi, nkibibona naratunguwe numva umutima urakubise, utuntu dutangira kunyirukankamo.'
Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali mu Rwanda hatangiwe ibihembo mpuzamahanga bizwi nka Shining Star Africa Awards 2026 byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, nyuma y’inshuro ebyiri byabereye muri Afurika y’Epfo.
Ni ibihembo byari bihataniwe n’abantu bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu byiciro 52 barimo n’abanyarwanda benshi bazwi mu myidagaduro. Mu begukanye ibihembo harimo The Ben wabaye 'Best Star Artist East Africa’, naho Bruce Melodie we aba 'Best Male Artist East Africa’.
Jojo yishimiye ko filime yatwaye igikombe kuko byamutunguye
Urugaga rw'abikorera/PSF mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 09 Werurwe 2026, hatowe komite nyobozi n'Akanama nkemurampaka k'abantu 7. Ni ubuyobozi buhagarariwe na Ntiyamira Felix, abenshi bazi ku izina rya 'Yadema'. Akimara gutorerwa inshingano zo kuyobora PSF, yavuze ko we na bagenzi be baje gufatanya n'abikorera bose, ko badatorewe kuba Abayobozi, ahubwo kuba abakozi b'abikorera. Yasabye ubufatanye buzatuma uwikorera arushaho kugira agaciro .
Ntiyamira Felix, yashimiye abanyamuryango bose ba PSF bamugiriye icyizere bakamutora ngo abayobore muri Manda y'imyaka 3 iri imbere. Yababwiye ko intsinzi y'Urugaga rw'abikorera/PSF izava mu bufatanye bwa buri wese mu byo akora n'aho akorera.
Yabijeje ko nkuko bamugiriye icyizere, nawe atazabatenguha. Ati' Ndabashimiye mbikuye ku mutima ku cyizere mungiriye ngo mbayobore, mbahagararire kandi ndabizeza ko ntazabatenguha'. Yakomeje ashimira Ubuyobozi bw'Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kuba barashyizeho urwego rw'abikorera/PSF, aho  babona umwanya wo guhura, guhuza bakaganira ku iterambere ryabo ariko kandi no ku iterambere ry'Igihugu bose basangiye, babigizemo uruhare.
Yashimye imikoranire myiza hagati y'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'abikorera, abizeza ko nka Komite nshya bazakorana neza. Ati' Ndabizeza ko natwe, Komite nshya imaze gutorwa, ubufatanye bwiza n'imikoranire myiza tuje kubikomeza no kurushaho kubinoza'.
Yasabye abo bafatanije inshingano zo kuyobora PSF kunga Ubumwe no guca bugufi, bakaba abakozi b'ababatoye aho kuba abayobozi. Ati' Icyaba cyiza kugira ngo bizadutunganire, mboneraho no kubisaba Komite, ni uko twafatanya tugaca bugufi tugahinduka abakozi b'abadutoye. Ntabwo tugiye kuba ba Perezida babo, nta n'ubwo tugiye kuba ba Visi babo, ahubwo muze duhinduke abakozi b'abadutoye, nicyo badutoreye. Ibitari ibyo, ntabwo twazabigeraho. Mpereye kuri njyewe nka Perezida ndabibijeje, ngiye guhinduka umukozi wanyu igihe cyose tuzamarana, cya kizere mwampaye ntabwo nzabakoza isoni'.
Munyankumburwa Jean Marie, umuyobozi ucyuye igihe wa PSF Kamonyi mu ijambo rye, yashimiye Imana yamushoboje we na Komite yari ayoboye gushyira hamwe bagakorera Abanyamuryango, Akarere n'Igihugu muri rusange.
Avuga ko uruhare rwabo nka Komite icyuye igihe rugaragarira cyane mu bashoramari bashoye imari yabo mu Karere nk'Inganda, Amahoteli, Amavuriro, Imiturire, Ibikorwa remezo bitandukanye n'ibindi byahinduye ubuzima bw'Abanyakamonyi. Yijeje Komite ibakoreye mu ngata ko aho izabakenera, bahari kugira ngo bafatanye.
Uzziel Niyongira, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Yashimiye Komite icyuye igihe ku mikoranire myiza yabaranze, bo n'Ubuyobozi bw'Akarere. Yabwiye abikorera by'umwihariko Komite imaze gutorwa ko Abikorera ari inkingi ikomeye y'iterambere ry'Akarere ka Kamonyi ndetse n'Igihugu muri rusange, ababwira ko Kamonyi ikeneye imbaraga nyinshi z'abikorera mu nkingi zose.
Yasabye Komite yatowe kureshya Abashoramari kuko ari amaboko n'imbaraga zikenewe, ariko kandi ababwira ko ibyo byoroshye bitewe n'aho Akarere ka Kamonyi gaherereye. Yababwiye ko ibyo byikora, ko bo ubwabo bizana, ahubwo icyo bakwiye gukora ari uguhitamo abashoramari bakenewe cyane, bazana ibisubizo mu baturage.
Komite nshya yatowe iri kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira.
Yagize ati' Dukurikije abaza bagana Akarere, abikorera bazaboneka, kandi muzabahe umurongo uzana ibisubizo ku buzima bw'abaturage bacu'. Yakomeje abizeza ko nk'ubuyobozi bw'Akarere buzafatanya na Komite nshya hamwe n'abikoerra muri rusange ku kugera kuri byinshi kandi byiza.
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira amarushanwa ane ategurwa n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), azabera i Kigali mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka wa 2026.
Muri ayo marushanwa harimo irizwi cyane rya CECAFA Kagame Cup, riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026, rikaba rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu binyamuryango bya CECAFA.
Uretse iri rushanwa, u Rwanda ruzanakira andi marushanwa atatu arimo irushanwa ry'ibigo by'amashuri byo mu karere, irushanwa ryo guhatanira itike yo kuzakina CAF Women's Champions League, ndetse n'irushanwa ryo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'Igikombe cya Afurika cy'Ibihugu mu batarengeje imyaka 17 (U-17 AFCON).
Ibihugu bigize CECAFA birimo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda na Zanzibar.
Aya marushanwa ategerejweho guteza imbere umupira w'amaguru mu karere ndetse no gukomeza kugaragaza ubushobozi bw'u Rwanda mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Kundwa Doriane yavuze ko kimwe mu bintu byamutunguye muri Canada ari ukuntu abantu baho ari ba nyamwigendaho, buri wese yimenyera ibye.
Miss Kundwa Doriane yavuye mu Rwanda kuwa 6 Nzeri 2016, yagiye avuga ko ajyanywe no kaminuza mu ishami rya Administration muri Laval University mu Mujyi wa Québec.
Nyuma hafi y’imyaka 10 akaba yagarutse mu Rwanda aho mu kiganiro Miroir cya David Carmel, yavuze ko kimwe mu bintu byaumutunguye cyane ari umuco w’abantu ba hariya muri Canada, kubona inshuti biragoye.
Ati 'Ikintu cyantunguye cyane hariya ni uburyo abantu baho ari ba nyamwigendaho. Hano dufite umuryango usanzwe aho ushobora kubwira umuntu bite? Urimo gukora iki? Ufite iminota 30 ngo tube twafata agakawa? Ariko hariya ntabwo byoroshye mu by’ukuri nko mu buzima mbamo ni umujyi munini biragoye kwisanga uturanye n’inshuti zawe, nko kugira ngo ngere ku nshuti cyangwa umuryango bintwara iminota 30 cyangwa 40, urumva ni ibintu bigusaba gutegura mbere.'
'Nk’uko mbivuga rimwe na rimwe binsaba gusa n’uwiremera umuryango, inshuti kugira ngo ntaza kwisanga ndi nko mu kato.'
Miss Kundwa Doriane kandi yagarutse kuri bimwe mu bintu byatonze ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2025, nk’umuntu wari ugiye kugira abamufatiraho icyitegererezo yumvaga atazi uko bizagenda cyane ko na we nta byinshi yari azi mu buzima busanzwe uretse ubw’ishuri n’umuryango we, ubuzima abamo bukaba bwari bugiye kujya ku karubanda kandi atabikunda, gusa ngo hari icyo byamwigishije.
Ati 'Kuri iyo myaka 19 cyangwa 20 mbere na mbere uretse ubuzima bw’ishuri, amasomo yawe, umuryango nta byinshi uba wakamenye ku buzima. Nta bunararibonye bwinshi uba ufite, rero buri kimwe cyose cyarantunguye kubera ko ndi umuntu ukunda kugira ubizima bwanjye bwite.”
“Nagombaga kurwana cyane kugira ngo nkomeze ngire ubwo buzima, ni ibintu byantwaye imbaraga n’umwanya munini. Byasabaga na none kumvwa, kumvikana no kubahwa nk’umwana w’umukobwa mu bihe bitandukanye, ntabwo nari mbyiteze ariko byanyigishije byinshi.'
Miss Kundwa Doriane akaba yavuze yize ibijyanye na 'Public Health’ akaba yaragize amahirwe yo gukorana na n’Umuryango 'International Rwanda Youth for Development’ wita ku buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda baba hanze, Doriane akaba ari umuyobozi wungirije.
Miss Kundwa Doriane avuga ko ubwo yabaga Miss Rwanda nta bunararibonye yari afite ku buryo abantu bamufatiraho icyitegererezo
Miss Kundwa Doriane yahushuye icyamutunguye ubwo yageraga muri Canada
Ikipe ya Real Madrid yatangaje amakuru y'ubuzima bw'umukinnyi wayo w'ingenzi Rodrygo Goes, igaragaza ko yamaze kubagwa, nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy'imvune ku kuguru kwe kw'iburyo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n'iyi kipe yo muri Espagne, ryemeje ko Rodrygo yabazwe neza nyuma yo kugira ikibazo cy'itandukana ry'umutsi wa anterior cruciate ligament (ACL) ndetse n'iry'umutsi wa meniscus wo hanze ku kuguru kwe kw'iburyo. Izi mvune ni zimwe mu zikunze kugora abakinnyi b'umupira w'amaguru, cyane cyane iyo zibaye ku bakinnyi bakina ku muvuduko n'ubuhanga nk'ubwa Rodrygo.
Rodrygo yakorewe operasiyo, nyuma yo kuvunika ACL na Meniscus
Ubuyobozi bw'iyi kipe bwatangaje ko operasiyo yagenze neza kandi ko nta kibazo cyagaragaye mu gihe cy'ikorwa ryayo.
Nyuma yo kubagwa, Rodrygo azatangira mu minsi iri imbere gahunda yo kwiyubaka no gusubiza imbaraga mu kuguru kwe, izwi nka rehabilitation. Iyi gahunda izamufasha buhoro buhoro kongera gukoresha neza ingingo no kwitegura gusubira mu kibuga.
Rodrygo ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho cyane muri Real Madrid ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Brazil. Abafana benshi b'iyi kipe bakomeje kumwifuriza gukira vuba kugira ngo yongere agaruke mu kibuga atanga umusaruro nk'uko yari asanzwe abigenza.
Ubuyobozi bwa Real Madrid bwavuze ko buzakomeza gukurikirana neza ubuzima bwe mu gihe cyose cyo kwiyubaka, kandi bukazatangaza uko agenda atera intambwe mu gukira kwe. Abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose na bo bakomeje kumwifuriza gukira vuba, kuko ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano idasanzwe.
Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Rusanga n’Izayo', aho yafatanyije na Layan Mpano, umunyamuziki gakondo w’ahazaza heza mu rugendo rw’iyi njyana.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Cyusa yasobanuye icyatumye ahitamo gukorana na Layan Mpano. Yagize ati 'Ni uko ari umuhanzi mwiza kandi akora gakondo y’umwimerere itavangiye, kandi ni muto ufite ahazaza hakomeye muri iyi gakondo.'
Ibi byerekana ko umubano wabo mu muziki utari ukwishyira hamwe gusa ku nyungu z’ubucuruzi, ahubwo ko hari intego yo gushyigikira no gukomeza umuco gakondo nyarwanda.
Indirimbo 'Rusanga n’Izayo' ifite ubutumwa bw’urukundo rw’igihugu. Cyusa Ibrahim asobanura ko izina Rusanga ribitse amateka y’ubutwari n’umuco wo guharanira ubumwe.
Ati 'Rusanga n’izayo ni indirimbo yo hambere irimo gukunda igihugu. Rusanga yari impfizi y’umwami, iyo ingabo zajyaga ku rugamba Rusanga yagumaga mu marembo itegereje ko ingabo zitahuka ngo izisanganire nk’ikimenyetso cy’intsinzi y’urugamba.'
Uyu mwanya w’ibikorwa bya Rusanga, nk’uko umuhanzi abivuga, ni isomo ry’uko gukunda igihugu bisaba kwihangana, gukorera hamwe no gushyigikirana mu bihe bikomeye. Iyi ndirimbo tabwo ari umuziki gusa, ahubwo ni ubutumwa bw’umuco n’amateka byahurijwe mu njyana gakondo.
Cyusa Ibrahim avuga ko gukorana na Layan Mpano byari kimwe mu bikorwa byo guteza imbere umuziki gakondo, cyane cyane mu gihe guhuza imbara muri iyi njyana gakondo ari bicye.
Yagize ati 'Gufatanya na Layan bivuze gushyira hamwe kwa bene gakondo kuko tugomba kunga ubumwe tugafatanya kuzamura iyi gakondo.'
Ibi bigaragaza ko umuziki gakondo ukeneye gufatanya no gushyigikirana kugira ngo urusheho gukomera no gukundwa n’urubyiruko rw’iki gihe.
Indirimbo 'Rusanga n’Izayo' yakozwe n’itsinda rikomeye rihuza ubuhanga mu muziki no mu mashusho. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Jimmy Pro, inononsorwa na Bob Pro. Ni mu mashusho yakozwe na Shimwa Clement.
'Rusanga n’Izayo' si indirimbo isanzwe yo gususurutsa amatwi gusa. Ni ubutumwa buhamye buhuza umuco, amateka, urukundo rw’igihugu n’icyizere cy’abahanzi bashya mu njyana gakondo.
Cyusa Ibrahim na Layan Mpano berekanye ko guhuriza hamwe ubuhanga no gukunda umuco bishobora gutanga umusaruro w’indirimbo ifite icyo ivuze mu mitima y’abanyarwanda.
Layan Mpano na Cyusa Ibrahim basohoye indirimbo Rusanga n’Izayo
Ni indirimbo igaruka ku rukundo rw’Igihugu
Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana gakondo
Umukinnyi w'ikirangirire ukomoka mu Bufaransa, Kylian Mbappé, ntazagaragara mu mukino ubanza uzahuza Real Madrid na Manchester City uzabera kuri stade ya Santiago Bernabéu. Amakuru yemejwe n'abatoza n'abaganga b'ikipe ya Real Madrid agaragaza ko Mbappé akomeje kugaruka buhoro buhoro nyuma y'imvune yari amaze iminsi afite, bityo akaba ataragera ku rwego rwo kuba yakina uyu mukino ukomeye.
N'ubwo uyu rutahizamu yamaze kugaruka mu myitozo hamwe na bagenzi be, abaganga b'ikipe bavuga ko atarakira neza ku buryo yamara iminota myinshi mu kibuga. Ibi byatumye umutoza wa Real Madrid afata icyemezo cyo kumuruhutsa kugira ngo atazongera kugira ikibazo cy'imvune. Biteganyijwe ko ashobora kuzaba ameze neza mu mukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.
Kutaboneka kwa Mbappé bishobora kugira ingaruka ku buryo Real Madrid izitwara muri uyu mukino, kuko ari umwe mu bakinnyi bagira uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego no gutera ubwoba ba myugariro b'amakipe bahura na yo. Abafana ba Real Madrid baracyafite icyizere ko abandi bakinnyi bazagerageza kuziba icyuho yasize.
Ku rundi ruhande, Manchester City yo irishimira ko rutahizamu wayo ukomeye, Erling Haaland, yamaze kugaruka mu ikipe nyuma y'igihe gito adakina. Haaland yagaragaye mu myitozo y'ikipe kandi biteganyijwe ko azabanza mu kibuga muri uyu mukino.
Uku kugaruka kwa Haaland biha Manchester City imbaraga nyinshi mu busatirizi, cyane ko azwiho gutsinda ibitego byinshi no kuba ikibazo gikomeye ku makipe bahura. Umukino utegerejwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose, kuko uhuza amakipe abiri akomeye kandi yuzuyemo abakinnyi b'ibihangange. Abafana benshi bategereje kureba niba Real Madrid izabasha kwitwara neza n'ubwo idafite Mbappé, cyangwa niba Manchester City izabyaza umusaruro kugaruka kwa Haaland.
Mbappé ntazakina umukino uzahuza Real Madrid na Manchester City