Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Ngabo Roben yinjiye muri FERWAFA mu rwego rw'Itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ngabo Roben wari umaze igihe akorera RadioTv10, yamaze gutangira indi nshingano nshya mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho yahawe akazi ko kuba ushinzwe Inozabubanyi n'Itangazamakuru (Media Relations Officer).

    Ngabo Roben azwi cyane mu itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda, cyane cyane mu biganiro n'inkuru zerekeye ruhago yakoraga kuri RadioTv10. Mu gihe yamaze akorera iki kigo cy'itangazamakuru, yagaragaje ubuhanga mu gutara amakuru, kuyasesengura no kuyageza ku bakunzi b'imikino mu buryo bwumvikana kandi bwihuse.

    Amakuru y'iyinjira rye muri FERWAFA yakiriwe neza n'abakurikiranira hafi ruhago nyarwanda, cyane ko benshi bamaze kumenyera ubunyamwuga bwe mu mwuga w'itangazamakuru. Nk'umukozi ushinzwe Inozabubanyi n'Itangazamakuru, azaba afite inshingano zo guhuza FERWAFA n'ibitangazamakuru bitandukanye, gutegura amakuru ajyanye n'ibikorwa by'iri shyirahamwe no kuyageza ku banyamakuru ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru.

    Biteganyijwe ko kandi azagira uruhare mu gutegura ibiganiro n'itangazamakuru, gutanga amakuru ajyanye n'imikino, amarushanwa ndetse n'indi gahunda itegurwa na FERWAFA mu guteza imbere ruhago mu Rwanda.

    Kwinjira kwa Ngabo Roben muri FERWAFA byitezweho kuzongera imbaraga mu bijyanye n'itumanaho n'itangazamakuru, kuko ari umwe mu banyamakuru bafite ubunararibonye mu gukurikirana ibijyanye na ruhago nyarwanda. Abakurikiranira hafi siporo bavuga ko ubumenyi n'uburambe bwe bishobora kugira uruhare mu kurushaho kunoza uburyo amakuru ya FERWAFA agezwa ku banyarwanda n'Isi muri rusange.

    Ni indi ntambwe ikomeye kuri Ngabo Roben mu rugendo rwe rw'umwuga, aho avuye mu itangazamakuru ajya mu buyobozi bw'inzego za siporo, akazaba akomeje kugira uruhare mu guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Umunyamakuru Ngabo Roben yinjiye muri FERWAFA mu rwego rw'Itangazamakuru

    Source : https://kasukumedia.com/umunyamakuru-ngabo-roben-yinjiye-muri-ferwafa-mu-rwego-rwitangazamakuru/

  • Yasutse amarira menshi asanze umuhanzi Bahati atari umwana we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Kenya, Kevin Bahati, yatangaje ku mugaragaro ibisubizo by’ikizamini cy’isano muzi (ADN) cyari kimaze iminsi kivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko umugore witwa Judith Makhokha avuze ko ari we wamubyaye, basanze atari we.

    Mu byumweru bishize, inkuru ya Bahati n’uyu mugore yakomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko Judith, ukomoka mu bwoko bw’Abakisi (Kisii) muri Kenya, atangaje ko yigeze kubyara umwana akamuha abandi ngo bamurere, nyuma aza gutangira kumushakisha kugira ngo bongere bahure.

    Ibi byatangaje benshi kuko Bahati yari asanzwe avuga ko nyina witwaga Lucia Mueni yapfuye akiri muto.

    Nyuma y’ayo makuru, Bahati yahuye na Judith bwa mbere mu kiganiro cyari cyuzuyemo amarangamutima, aho uyu mugore yahise arira avuga ko yishimiye kongera kubona uwo yatekerezaga ko ari umwana we.

    Nubwo byari bimeze bityo, Bahati yasabye ko hakorwa ikizamini cya ADN kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo Judith yavugaga. Uyu mugore na we yemeye icyo cyifuzo, agaragaza icyizere ko ibisubizo byagaragaza ko ari we wamubyaye.

    Nyuma y’iminsi mike, bombi bagiye kwa muganga batanga ibipimo byo gusuzuma isano. Ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe, Bahati yashyize hanze amashusho agaragaza igihe muganga yatangazaga ibisubizo byari byitezwe na benshi.

    Muri ayo mashusho, muganga yavuze ko ibisubizo byagaragaje ko nta sano ry’ububyeyi riri hagati ya Judith Makhokha na Bahati.

    Yagize ati 'Ijanisha ryerekana ububyeyi ni 0%. Nta na kimwe kigaragaza ko Judith Makhokha ari nyina wa Kevin Bahati.'

    Aya magambo yahise asiga Judith mu gahinda kenshi, atangira kurira cyane mu biro bya muganga. Mu magambo yuzuyemo intimba, yatangiye kwibaza aho umwana yigeze kubyara yaba yaragiye.

    Yagize ati 'Umwana wanjye yagiye he? Mana yanjye! Sinabyemera. Ndashaka umwana wanjye, bamumpe.'

    Bahati na we agaragara mu mashusho afite agahinda, agerageza kumuhoza. Nubwo ibisubizo byagaragaje ko atari nyina, uyu muhanzi yavuze ko azafasha Judith gukomeza gushakisha umwana we wabuze.

    Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bahati yagize ati 'Ibisubizo bya ADN byamaze gusohoka. Imana ikomeze umutima wa 'mama’ kandi roho ya mama wanjye Lucia Mueni iruhukire mu mahoro.'

    ADN ni uturemangingo ndangasano twihariwe na buri muntu akaba ari natwo tumuranga.

    Judith yasutse amarira asanze Bahati atari umwana we

    Source : http://isimbi.rw/yasutse-amarira-menshi-asanze-umuhanzi-bahati-atari-umwana-we.html

  • Uburanga bwa Naomi, inkumi yatumye Gueulette asezera ubugaragu mbere yo kuza mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira RAAL La Louvière mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Samuel Gueulette yakoze ubukwe na Naomi Carlos de Oliveira.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hagiye hanze amafoto agaragaza uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Samuel Gueulette yakoze ubukwe n’umukunzi we.

    Amakuru avuga ko aba bombi biyemeje kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu nyuma y’igihe kitari gito bakundana.

    Ni ubukwe nk’uko bigaragara mu mafoto n’amashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga, bwitabiriwe n’inshuti n’imiryango, bikaba byari ibyishimo bikomeye kuri uyu munsi w’amateka wa Samuel Gueulette na Naomi Carlos de Oliveira.

    Samuel Gueulette w’imyaka 25, ni umwe mu bakinnyi beza banakina heza u Rwanda rufite kugeza uyu munsi.

    Akoze ubukwe mu gihe habura iminsi mike ngo hahamagarwe abakinnyi bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series izabera i Kigali muri uku kwezi, nta gihindutse na we azaba arimo.

    Yahamagawe bwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri 2018, yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarenge imyaka 23 mbere y’uko ahamagarwa mu Mavubi makuru.

    Bakoze ubukwe byuma y’igihe bakundana

    Byari ibyishimo bikomeye kuri bombi

    Inshuti n’umuryango bari baje kubashyigikira

    Naomi Carlos de Oliveira umugore wa Samuel Gueulette

    Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/uburanga-bwa-naomi-inkumi-yatumye-gueulette-asezera-ubugaragu-mbere-yo-kuza-mu.html

  • Ni yo wampa miliyoni y’amadolari ntagukunda ntitwaryamana -Inkindi Aisha #rwanda #RwOT

    Inkindi Aisha yatangaje ko nta mpamvu n’imwe yamusunikira kuryamana n’umugabo mu gihe batari mu rukundo nubwo yaba amuha impano z’igiciro kidasanzwe kugeza no kuri miliyoni y’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Ahishakiye Aisha wamamaye muri sinema nyarwanda nka Inkindi Aisha yavuze ko nta byishimo yumva yagirira mu gukora icyo yise kugurana no kuvunja umubiri we mu mafaranga mu gihe yaba agiye kuryamana n’umugabo adafitiye amarangamutima kugira ngo amuhe ubutunzi.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Aisha yagaragaje ko nubwo byumvikana nko kwiyemera guherekejwe n’ubwishongozi mu mitekerereze ya benshi, ariko ko atakwemera kuryamanira amafaranga ni yo yaba ari mu bihe bitoroshye by’ubukene.

    Ati “Njyewe umubiri wanjye ndamutse ntagukunda ni yo wazana miliyoni y’amadolari ntabwo nabyemera kuko nabifata nko kuba waba unguze kandi umubiri wanjye nta giciro ugira. Ndabizi abantu benshi baraza kuntuka kuko tudahuje imitekerereze ariko ni ko mbyemera.'

    Aisha yanerekanye ko iyo azaba kuba afite iyo myumvire yo kuba yaryamanira amafaranga yakagombye kuba ari umwe mu bakobwa bari mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda bafite amafaranga menshi kuko ari inshuro zirenze imwe yakunze guhabwa amafaranga menshi ndetse n’imodoka zihenze ariko agatsemba.

    Ati 'Njyewe amafaranga ntabwo ankurura rwose kuko iyo azaba kuba ankurura mba mfite imodoka y’agatangaza, nakabaye kuba ndi boss lady umwe mwirirwa muvuga ku mbuga nkoranyambaga ariko bampaye amafaranga n’imodoka ngo turyamane ndabyanga rwose kandi simbeshya.'

    Inkindi Aisha yanahishuye ko kuri ubu ari mu rukundo n’umusore yemeza ko yamwujuje muri byose mu buryo bw’amarangamutima.

    Inkindi Aisha yavuze ko nta mafaranga yahabwa ngo yemere kuryamana n’umugabo adakunda

    Source : http://isimbi.rw/ni-yo-wampa-miliyoni-y-amadolari-ntagukunda-ntitwaryamana-inkindi-aisha.html

  • Al Merreikh yatsindiye Police FC ku itara (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Al Merreikh yafashe umwanya wa kabiri ku rutonde rwa gateganyo wa Shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC igitego kimwe ku busa.

    Wari umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 aho Police FC ya 5 ku rutonde n’amanota 37 yari yakiriye Al Merreikh ya 3 n’amanota 41.

    Nyuma y’ibibazo bitandukanye yagize, Byiringiro Lague yari yagarutse muri 11 ba Police FC umutoza Ben Moussa yari yabanje mu kibuga.

    Mbere y’uyu mukino, ikipe ya Al Merreikh yari ifite icyapa kiriho uwahoze ari rutahizamu wayo ukomoka muri Nigeria, Endurance Idahor hari mu rwego rwo kumwibuka kuko amaze imyaka 16 yitabye Imana aho yapfuye tariki ya 6 Werurwe 2010.

    Ku munota wa 7 w’umukino, Al Merreikh iba yabonye igitego ku ishoti Dauda Ba yateye ariko myugariro Issa Yakubu akitambika akawukuramo.

    Mu minota 10 ya mbere Police FC yari itarinjira mu mukino neza, ahubwo yarangwaga no gukora amakosa menshi.

    Umukino warimo ukinirwa mu kibuga hagati cyane, kuba ikipe yarema uburyo bw’ibitego bibanza kugorana aho nka Police FC yacungiraga ku mipira miremire ariko ubwugarizi bwa Al Merreikh bwari buhagaze bwuma, indi mipira abakinnyi ba Police bakisanga baraririye.

    Police FC yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 24 ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Udahemuka Jean de Dieu ariko Issa Yakubu ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 28, Obino Chisala yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Niyongira Patience.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 31 kuri kufura yatewe na Obino ariko umupira ukanyura hejuru gato y’izamu rya Police FC.

    Police FC yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 37 ku mupira Kwitonda Alain yacomekeye Byiringiro Lague akinjira mu rubuga rw’amahina agacenga umunyezamu agahita awuha Ekeson Okorie yajya gutera akawuhusga ariko ugasanga Kwitonda Alain ahagaze neza yawutera mu izamu ugakurwamo n’ubwugarizi.

    Police FC yongeye kubona andi mahirwe ku munota wa 43 wacomekewe Udahemuka Jean de Dieu akinjira mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu, umunyezamu Ladji Brahima Sanou akawukuramo, wavuyemo koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Bitandukanye n’igice cya mbere, icya kabiri cyatangiye umukino urimo wihuta, umupira uva ku izamu rimwe ugera ku rindi, buri kipe yashakaga igitego.

    Byiringiro Lague ku munota wa 53 yahushije uburyo bw’igitego bwabazwe ku mupira yari ahinduriwe na Kwitonda Alain ariko yawutera ukanyura hanze y’izamu.

    Al Merreikh yakoze impinduka za mbere ku munota wa 60, Chikumbutso Salima na Aboubacar Bachir Bangoura bahaye umwanya Mujtaba Faisal Ishag na Mohamed Gnane.

    Police FC wabonaga iri mu mukino neza, yongeye guhusha andi mahirwe ku munota wa 65 ku mupira wahinduwe na Kilongozi ariko hakabura ushyira mu izamu.

    Ku munota wa 68, Police FC yatakaje umupira mu kibuga hagati ufatwa na Obino Chisala agerageza ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.

    Police FC ikaba yakoze impinduka za mbere ku munota wa 73 aho Ani Elijah yinjiye mu kibuga asimbura Kwitonda Alain.

    Police FC yarimo ishaka igitego yongeye guhusha ubundi buryo ku munota wa 79 ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Udahemuka ariko Ani Elijah akaninirwa gushyira mu izamu.

    Ku burangare w’ubwugarizi bwa Police FC, Al Merreikh yatsinze yabonye igitego cya mbere ku munota wa 81 cyatsinzwe na Mohamed Gnane ku mupira wari uvuye kuri kufura.

    Al Merreikh yahise ikora impinduka Mutaz Hashim asimbura Fenohasina Gilles Razafimaro. Ni nako Musab Mohammed Makeen yaje gusimbura Rijaniaina Nicolas.

    Ku munota wa 85, Police FC yakoze impinduka 2, David Chimezi na Udahemuka Jean de Dieu bavuye mu kibuga hinjiramo Rudasingwa Prince na Ishimwe Christian.

    Police FC yashatse uko yishyura iki gitego biranga umukino urangira ari 1-0.

    Al Hilal niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 45, Al Merreikh yahise ifata uwa kabiri n’amanota 44, APR FC 43, Rayon Sports 38, Police FC 37.

    Indi mikino y’umunsi wa 23 uko yagenze

    Al Hilal 5-0 Gicumbi FC
    Gasogi United 0-0 Rutsiro FC
    Musanze 0-1 Mukura VS
    Bugesera FC 2-1 Kiyovu Sports
    Marines FC 2-2 APR FC
    AS Kigali 2-2 AS Muhanga
    Amagaju FC 2-1 Gorilla FC
    Etincelles FC 1-1 Rayon Sports

    Yabanje kwibuka umukinnyi wayo Endurance Idahor witabye Imana 2010

    Al Merreikh yatsinze Police FC

    Source : http://isimbi.rw/al-merreikh-yatsindiye-police-fc-ku-itara-amafoto.html

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Mu iyi minsi amakuru akomeje kugaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi buri gukoresha abantu batandukanye mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda. Mu bavugwaho kugira uruhare muri iyo migambi harimo Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w'u Rwanda.
    Amakuru atandukanye aturuka mu nzego zikurikirana ibibera i Kinshasa avuga ko Jean-Luc Habyarimana amaze iminsi agaragara kenshi muri uwo murwa mukuru wa RDC. Nubwo izi ngendo Jean Luc Habyarimana adahakana ahubwo agaragaza ko ari ingendo nk'iz'umuntu wigenga, yakirwa n'inzego za Leta ku buryo budasanzwe, harimo no guhabwa uburinzi n'abantu bashinzwe kurinda Perezida Tshisekedi.
    Amakuru yizwe yemeza ko izo ngendo zigamije guhuza imitwe itandukanye irwanya u Rwanda, harimo na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n'abahoze mu ngabo za FAR n'Interahamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
    Izina rya Jean-Luc Habyarimana ryigeze kuvugwa mu buhamya bwatanzwe mu iperereza ryakorewe mu Bubiligi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo buhamya riri mu nyandiko izwi nka 'Pro Justitia', yagejejwe ku rwego rw'ubugenzacyaha rwa gisirikare mu Bubiligi ku wa 22 Kamena 1994.
    Iyo nyandiko yashyikirijwe n'abana ba Dr Emmanuel Akingeneye, wari muganga wihariye wa Perezida Habyarimana. Abo bana ari bo Jeanne Uwanyirigira na Marie-Claire Uwimbabazi bavuze ko ku wa 7 Mata 1994 bagejejwe ku rugo rwa Habyarimana n'imodoka za gisirikare.
    Mu buhamya bwabo bavuze ko Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, yababwiye ko badakwiye kurira ahubwo bakwiye gufata intwaro nk'uko umwana we Jean-Luc Habyarimana yabigenzaga, kuko ngo yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa R4.
    Abo batangabuhamya bavuga ko muri icyo gihe bari bari gusenga, mu gihe Agathe Kanziga na we yasengeraga hejuru asaba Imana gufasha Interahamwe kurwanya 'umwanzi' no guha intwaro ingabo za FAR. Bavuze kandi ko mu nzu hari harimo na bashiki ba Habyarimana bari ababikira.
    Nk'uko ubuhamya bwabo bubivuga, abantu bari muri iyo nzu ngo bishimiraga amakuru y'urupfu rw'abanyapolitiki yavugwaga kuri telefone, bakabyishimira nk'aho ari ikipe imaze gutsinda igitego.
    Ikindi cyagaragaye muri ubwo buhamya ni uko igihe imirambo y'abaguye mu ndege ya Habyarimana yajyanwaga i Kanombe, Dr Baransalitse ngo yegereye umurambo wa Agathe Uwilingiyimana, wari Minisitiri w'Intebe, maze Jean-Luc Habyarimana akavuga ko yumvaga ashaka kurasa uwo murambo.
    Muri iki gihe, abasesenguzi bavuga ko kugaragara kwa Jean-Luc Habyarimana mu migambi ya politiki y'akarere bishobora kongera impungenge, kubea hari imbaraga zimukoresha mu guhuza imitwe irwanya u Rwanda.
    Gusa ubwirinzi bw'u Rwanda baziko butajegajega. 
    Hari ababona ko kuba agaragara kenshi i Kinshasa, aho yakirwa mu buryo buvugwaho kuba bwihariye ndetse akanarindwa n'inzego z'umutekano za Congo, bituma abantu benshi bibaza niba koko izo ngendo ari izigenga nk'uko byagiye bivugwa.
    Ku rundi ruhande, bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y'akarere bavuga ko gukoresha abantu bafite amateka ajyanye n'imitwe yagize uruhare muri Jenoside cyangwa iyikomokaho bishobora kurushaho kongera umwuka mubi mu karere k'Ibiyaga Bigari.

    Source : https://rushyashya.net/jean-luc-habyarimana-mu-migambi-yo-guhuza-imitwe-irwanya-u-rwanda-akoreshejwe-na-tshisekedi/

  • Ni igitangaza! Hatanzwe ikarita itukura ku bakinnyi 23 mu mukino umwe. #rwanda #RwOT

    Umusifuzi yafashe icyemezo cyo gutanga ikarita itukura k8 bakinnyi 23 nyuma y’amakimbirane akomeye yabaye hagati y’amakipe yo muri Brazil, Cruzeiro na Atletico Mineiro ku mukino usoza Shampiyona ihuza Leta izwi nka ‘Campeonato Mineiro.’

    Aya makipe yombi akaba asanzwe akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Brazil. Kaio Jorge yatsindiye Cruzeiro, 1-0 birangira yegukanye iyi Shampiyona yo muri Leta ya Minas Gerais, igikombe yatwaye bwa kuva muri 2019 yatangira kuyikina.

    Ariko umukino waranzwe n’amahane menshi cyane bituma abashinzwe umutekano n’abapolisi batabara bikaba byaviriyemo abakinnyi 23 barimo Hulk wahoze akinira ikipe ya Atletico.

    Imirwano rusange yatangiye igihe umunyezamu wa Atletico, Everson yafataga umupira maze akagaruka inyuma agasa n’uryamira Christian, akamushyira ivi ku gituza.

    Bagenzi ba Christian bahise bahurura bajugunya umuzamu ku izamu, bituma havuka ibibazo byinshi kuko abakinnyi benshi bahise binjira mu mirwano mu gihe abashinzwe umutekano bagerageje gutandukanya amakipe.

    Nubwo nta makarita atukura yatanzwe n’umusifuzi Matheus Delgado Candancan mu gihe cy’umukino, ibitangazamakuru byo muri Brazil nka Globo byatangaje ko abakinnyi 23 bahawe aya makarita nyuma y’umikino kubera ko imirwano yabujije umusifuzi w’umukino kubahera aya makarita mu kibuga.

    Mu bakinnyi bahawe aya makarita harimo 12 ba Cruzeiro n’uwatsinze igitego Jorge.

    Renan Lodi na Hulk wahoze akinira ikipe ya Atletico Madrid bari mu bari mu bakinnyi 11 ba Atletico bazihawe.

    Habaye imirwano ikomeye

    Abakinnyi bahawe amakarita atukura

    Source : http://isimbi.rw/ni-igitangaza-hatanzwe-ikarita-itukura-ku-bakinnyi-23-mu-mukino-umwe.html

  • APR yumvikanye n’umukinnyi watwaye NBA #rwanda #RwOT

    APR BBC yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino ya BAL yamaze kumvikana na Quinn Cook watwaranye Shampiyona ya Amerika ya NBA.

    Uyu mukinnyi ukina nka ‘Point Guard’, w’imyaka 32 yakiniye amakipe nka Los Angeles Lakers na Golden State Warriors.

    Biteganyijwe ko azagera mu Rwanda tariki ya 11 Werurwe 2026 aho azaba aje gufatanya na APR BBC kwitegura imikino y’ijonjora mu itsinda Karahari bashaka itike ya nyuma y’imikino ya BAL izabera i Kigali.

    Iri jonjora rizakinirwa muri Afurika y’Epfo aho APR iri mu itsinda na Al Ahly yo muri Libya, Johannesburg Giants muri Afurika y’Epfo, Dar City yo muri Tanzania, Nairobi City Thunder yo muri Kenya na Petro de Luanda yo muri Angola.

    Quinn Cook akaba yaratwaranye Shampiyona ya Amerika “NBA” n’amakipe arimo Golden State Warriors muri 2018 na Los Angeles Lakers muri 2020. Yanakiniye andi makipe nka Cleveland Cavaliers, Dallas Mavericks n’andi.

    Akaba yaje yiyongera Madut Akec ukomoka muri Sudani y’Epfo na we akaba yamaze kumvikana na APR BBC.

    Quinn yatwaranye NBA na Golden State Warriors

    Yaratwaranye igikombe na Los Angeles Lakers

    Source : http://isimbi.rw/apr-yumvikanye-n-umukinnyi-watwaye-nba.html

  • Umunsi ndya inyama mbisi – Sibomana Patrick uhagaze neza muri Ethiopia, icyo akumbuye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Ethiopia Electricity, Sibomana Patrick Pappy yavuze ko ikintu cyamugoye cyane muri iki gihugu ari imirire yaho n’ikirere.

    Mu Kwakira 2025 ni bwo Sibomana Patrick uzwi nka Pappy yasinyiye Ethiopia Electricity ikina mu cyiciro cya mbere muri Ethiopia, hari nyuma yo gutandukana na Al Wehda yo muri Libya.

    Uyu mukinnyi ntabwo byatinze gutangira kwigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe bitewe n’imikinire ye.

    Pappy watangiye ari umukinnyi usimbura, yaje gufatisha ubu akaba ari umukinnyi ubanza mu kibuga ndetse akaba amaze kuyitsindira ibitego 5.

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ikintu kirimo kumufasha ari ugukora cyane.

    Ati “Ikintu kirimo kumfasha ni ugusenga no gukora cyane no kumenya icyo nshaka, rero iyo uzi icyo ushaka ugikoraho. Ikindi ni ubunararibonye kuko hanze narahakinnye icyo bisaba ndakizi ndanagifite.”

    Yakomeje avuga ko Shampiyona ya Ethiopia ari Shampiyona ikomeye cyane isaba imbaraga bitewe n’ibibuga byaho.

    Ati “Ni Shampiyona ikomeye cyane, ikipe ya mbere iraza igatsindwa n’iya nyuma, byarabaye ejo. Ni shampiyona isaba imbaraga bitewe n’ibibuga nta bibuga byiza bihari.”

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, yabwiye ISIMBI ko mu mezi 5 ahamaze ikintu cyamugoye ari ikirere ndetse n’imirire yaho.

    Ati “Ikintu cyangoye ni ikirere n’imirere ariko ubu nta kibazo naramenyereye. Nta biryo bya Kigali wabona hano bakunda ibiryo by’imico yabo gakondo.”

    Kimwe mu biryo byamugoye yanarahiye ko atazongera kurya ni inyama zaho mbisi bakunda kurya.

    Ati “Inyama mbisi hano barya naziriyeho ariko ibyakurikiyeho si nshaka kubivuga icyo wamenya ni uko nataye ibiro 5. Naraziriye ariko nahise ndwara mu nda.”

    Yakomeje kandi avuga ko nubwo amaze kumenyera ariko gukora akazi atari kumwe n’umuryango we biba bigoye.

    Ati “Ikintu cya mbere kigora ni ugukumbura umuryango wawe n’abana ariko ubu twaramenyereye ubu tuvugana buri munsi ni nk’aho tuba turi kumwe. Twahisemo gushyira akazi imbere kuruta ibindi.”

    Yavuze ko ikintu akumbuye mu Rwanda ari umuryango we n’ibiryo kurya bya Kigali.

    Ati “Nkumbuye umugore wanjye n’abana banjye, umuryango wanjye wose. Nkumbuye n’ibiryo byaho. Ubugari bw’imyumbati na Kawunga ndabikumbuye cyane.”

    Mu gihe habura imikino 15 ngo Shampiyona ya Ethiopia irangire, Ethiopia Electricity iri ku mwanya wa 5 n’amanota 34 irushanwa amanota 8 na Sidima ya mbere ifite 42, avuga ko bagifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

    Sibomana Patrick Pappy ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze yarwo bahagaze neza

    Amaze gutsinda ibitego 5

    Ubu ni umukinnyi ubanzamo muri Ethiopia Electricity

    Pappy ni umukinnyi urimo gutangaza akazi gakomeye muri Ethiopia

    Yagowe n’ibiryo n’ikirere ariko yamaze kumenyera

    Amaze gutorwa nk’umukinnyi w’umukino inshuro nyinshi

    Akumbuye umuryango we

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-ndya-inyama-mbisi-sibomana-patrick-uhagaze-neza-muri-ethiopia-icyo.html

  • Mojtaba Khamenei umuhungu wa Ali Khamenei uvugwa ku buyobozi bwa Iran #rwanda #RwOT

    Inkuru ziri gucicikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga zivuga kuri Mojtaba Khamenei, umuhungu wa kabiri wa Ayatollah Ali Khamenei, umwe mu bantu bakomeje kuvugwa cyane mu bya politiki bya Iran. Mojtaba, ufite imyaka 56 y'amavuko, ni umwe mu bana ba Ali Khamenei wabaye Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran kuva mu 1989.

    Mojtaba Khamenei azwi cyane mu nzego z'imbere mu buyobozi bwa Iran n'ubwo atigeze agaragara cyane mu ruhame nk'abayobozi bakomeye b'igihugu. Yize amasomo ya tewolojiya mu mashuri akomeye y'abanyamadini i Qom, aho yigishijwe n'abahanga mu bya Islamu. Bivugwa ko ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu bijyanye n'imiyoborere n'ikorwa ry'ibyemezo mu nzego zimwe na zimwe z'igihugu, cyane cyane mu bihe by'amatora.

    Mu gihe politiki ya Iran igira imiterere yihariye ishingiye ku buyobozi bw'abanyamadini, hari igihe Mojtaba Khamenei yagiye avugwa nk'umwe mu bashobora kuzagira uruhare rukomeye mu gihe kizaza cy'ubuyobozi bw'igihugu. Bamwe mu basesenguzi ba politiki bavuga ko kuba ari umuhungu wa Ali Khamenei bituma izina rye rikomeza kumenyekana cyane mu buyobozi bw'imbere mu gihugu.

    N'ubwo atari umwe mu bayobozi bakunze kuvugira ku mugaragaro ibijyanye na politiki mpuzamahanga, Mojtaba azwiho gukorana n'abanyamadini n'inzego z'umutekano mu buryo bwa hafi. Ibi byatumye bamwe bamufata nk'umuntu ufite ijambo rikomeye mu byemezo bifatwa imbere mu gihugu.

    Kugeza ubu, amakuru atandukanye akomeza kuvugwa ku ruhare rwe mu buyobozi bwa Iran, ariko icy'ingenzi ni uko izina rye rikomeje kugarukwaho mu biganiro bya politiki bijyanye n'ahazaza h'ubuyobozi bw'iki gihugu.

    Mojtaba Khamenei umuhungu wa Ali Khamenei uvugwa ku buyobozi bwa Iran

    Source : https://kasukumedia.com/mojtaba-khamenei-umuhungu-wa-ali-khamenei-uvugwa-ku-buyobozi-bwa-iran/