Category: Uncategorized

  • Harry Kane yujuje imikino 100 mu ikipe y’igih… – #rwanda #RwOT

    Harry Kane wujuje imikino 100 mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yatangiye kuyikinira muri 2015 akaba amaze kuyitsindira ibitego 66. Imyaka 10 yari yihiritse, nta mwongereza ubashije kugera kuri ako gahigo kuko ugaheruka ari Wayne Rooney muri 2014.

    Umukinnyi wa mbere wakiniye u Bwongereza imikino myinshi ni umuzamu Peter Shlton wabakiniye imikino 125, Wayne Rooney wakinnye imikino 120, David Beckham yakinnye imikino 115, Steven Gerrard yakinnye imikino 114, Bobby Moore yakinnye imikino 108, Frank Lampard akina imikino 106, Billy Wilight akina 105.

    Nyuma yo gukora aya mateka, Harry Kane yavuze ko adapfa kugerwaho na buri wese ndetse anagaragaza ko hari utundi duhigo anyotewe no guca. Yagize ati “Iyo urebye ku rutonde rw’abakinnyi bujuje imikino 100, usanga ari ba bandi bubatse amateka akomeye.

    Nzi neza ko ari urwibutso rwiza, niyo nazareka umupira w’amaguru, ibi ni ibintu nzajya ndeba bikanyibutsa njye wa nyawe.”

    Harry Kane umaze kuzuza imikino 100 mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yanatangaje ko afite intego yo kuzatsinda ibitego 100 mu ikipe y’igihugu cyane ko amaze kuzuza ibitego 66.

    Mu Rwanda, naho hari umukinnyi ufite aka gahigo, uwo akaba ari uwabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Haruna Niyonzima. Mu mpera za 2021 ni bwo Haruna Niyonzima yasohotse ku rutonde rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) rw'abakinnyi b'abanyabigwi bujuje imikino 100 bakiniye amakipe y'Ibihugu byabo.

    Harry Kane yujuje imikino 100 mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza 

    Haruna Niyonzima ni we Umunyarwanda ufite agahigo ko gukina imikino 100 mu ikipe y’igihugu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146725/harry-kane-yujuje-imikino-100-mu-ikipe-yigihugu-yu-bwongereza-146725.html

  • Eric Semuhungu ko atangiye gutabaza hakiri byaba byagenze gute? Ese yabaye iki? #rwanda #RwOT

    Eric Semuhungu ko atangiye gutabaza hakiri byaba byagenze gute? Ese yabaye iki?

    Ku mbuga nkoranya mbaga habyutse uruntu runtu dore ko na ERIC SEMUHUNGU ahise azamukiramo avuga uburyo akeneye ubutabazi bwibanze, ni nyuma yaho iyi turufu yakomeje kugenda ikoreshwa na bimwe mu byamamare nyarwanda byinshi.
    Gusa kuri uyu mugabo Semuhungu we ni umwihariko dore ko we yavuze ko akorerwa Descrimination nyamara abandi bo bakavuga ko uyu musore uturetse muri America yatangiye gufata igihugu akamera nkaho hano       ari  Las Vegas kubera ukuntu yisanzura cyane mu birori byose agiyemo yaba yatumiwe cg atatumiwe.

    The post Eric Semuhungu ko atangiye gutabaza hakiri byaba byagenze gute? Ese yabaye iki? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/eric-semuhungu-ko-atangiye-gutabaza-hakiri-byaba-byagenze-gute-ese-yabaye-iki/


  • 13:27′ Nyuma y’iminota 5 abakinnyi b’Amavubi bazenguruka ikibuga basubiye mu rwambariro

    13:22′ Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mipira y’ubururu n’umukara bari gutembera mu kibuga mbere yuko baza gucakirana na Nigeria mu mukino uri bukinwe guhera saa cyenda zuzuye

    13:20′ Nyuma yuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ritangaje ko kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe hasi no hejuru abafana bari kugenda binjira muri Stade gake gake

    Uyu mukino ni uwa Gatandatu kuva muri 2004 ugiye guhuza aya makipe yombi mu marushanwa yose, Nigeria ikaba yaratsinzemo 2 banganya 3.

    Umukino wa mbere wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Nigeria wakinwe ya taliki ya 5 z’ukwezi kwa 6 muri 2004 ukaba warangiye Nigeria itsinze ibitego 2-0.

    Umukino wa kabiri wakiniwe mu Rwanda taliki ya 6 z’ukwezi kwa Gatanu muri 2005 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Uyu mukino warangiye ari igitego 1-1.

    Umukino wa gatatu wahuje aya makipe y’ibihugu byombi nawo wakiniwe mu Rwanda taliki ya 29 z’ukwezi kwa 2 muri 2012 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umukino wa kane wakinwe taliki ya 6 z’ukwezi kwa 6 muri 2012 ukaba wari uwo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-0.

    Umukino wa gatanu ari nawo uheruka guhuza aya makipe yombi wakinwe taliki ya 15 z’ukwezi kwa Mbere muri CHAN ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Ubwo bivuze ko mu mikino 2 yabereye mu Rwanda Amavubi yakinnyemo na Kagoma za Nigeria yarangiye amakipe yombi anganya.

    Mu mikino 5 ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi iheruka gukina mu marushanwa yose yatsinzemo 2 ,inganya 2 itsindwa umwe naho Nigeria yo itsinda 2 inganya 1 itsindwa 2.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yinjijemo ibitego 4 naho yinjizwa 2 mu gihe Nigeria yo yinjije ibitego 7 yinjizwa 6. 

    Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma yuko anganyije na Libya nayo barikumwe mu itsnda D ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 mu gihe Nigeria yo yatsinze Benin nayo barikumwe mu itsinda ibitego 3-0.

    Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi bazakina uyu mukino bari no kuheruka wa Nigeria muri CHAN ni Bizimana Djihad na Manzi Thierry gusa. Icyo gihe uyu Kapiteni w’Amavubi ninawe wari wabaye umukinnyi w’umukino.

    Bamwe mu bafana ubwo bageraga kuri Stade Amahoro

    “>

    “>

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146738/live-amavubi-agiye-kwakira-nigeria-amafotovideo-146738.html

  • Icyizere ni cyose- Impumeko y'ikipe y'Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria #rwanda #RwOT

    Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 nibwo hakinwa umukino w'umunsi wa Kabiri wo gushaka itike yi gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2025.

    Umukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda rya D, urakinirwa kuri Sitade Amahoro aho u Rwanda rwakira ikipe y'igihugu ya Nigeria guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

    Ni umukino ugiye gukinwa ku ruhande rw'u Rwanda rufite umwuka mwiza ndetse nabo ubwabo bakaba babihamya bavuga ko bameze neza cyane ndetse biteguye gutanga ibyabo byose ngo umusaruro uboneke.

    Ku ruhande rw'Amavubi yifuza ko Abanyarwanda bose bajya kuyishyigikira kuko ari umukino ukenewe cyane kandi na bo biteguye gutanga byose nk'uko Kapiteni wayo, Bizimana Djihad, yabyemereye itangazamakuru, mu kiganiro cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri.

    Ati 'Umupira wabaye umwe, amazina ntagikora cyane. Tuzagenda tugiye gushaka umusaruro mwiza. Ukurikije ikipe dufite, twizeye ko bizagenda neza […]. Ku mukino wa mbere [muri Stade Amahoro] tugomba gukora ibishoboka ngo umusaruro ube mwiza.'

    'Tuzanga 120% cyangwa 150%. Bazaze kudushyigikira ari benshi ntabwo bazasubira mu rugo bicuza ko baje.'

    Umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Torsten Frank Spittler, yavuze ko azi neza ikipe bazahura na yo ariko nta kabuza biteguye kwitwara neza.

    Ati 'Tugiye gukina na ba rutahizamu beza ku Isi, buri kipe yakwifuza kugira, bizaterwa n'uko tuzinjira mu kibuga ariko twizeye kwitwara neza ejo. Nizeye ko no ku mukino w'ikipe ikomeye muzabona ibyo nabigishije [abakinnyi].'

    Nigeria ihagaze neza kuko mbere yo kuza mu Rwanda, yabanje gutsinda umukino ubanza wa Benin ikawinjizaho ibitego 3-0, mu gihe u Rwanda rwanganyije na Libya igitego 1-1.

    The post Icyizere ni cyose- Impumeko y'ikipe y'Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyizere-ni-cyose-impumeko-yikipe-yigihugu-amavubi-mbere-yo-guhura-na-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyizere-ni-cyose-impumeko-yikipe-yigihugu-amavubi-mbere-yo-guhura-na-nigeria

  • APR FC yatumbagirije agahimbazamusyi abakinnyi ba yo ku mukino wa Pyramids #rwanda #RwOT

    APR FC yazamuye agahimbazamusyi ku bakinnyi ba yo kagera ku bihumbi 3 by’amadorali mu gihe basezerera Pyramids FC.

    Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite urugamba rutoroshye mu mpera z’iki cyumweru aho igomba gucakirana na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League.

    Ni umukino uzaba tariki ya 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 20 Nzeri 2024 mu Misiri.

    Ikipe igomba kurenga aha ikaba izahita igera mu matsinda ya CAF Champions League.

    Ni umukino ukomeye kuko umwaka ushize Pyramids FC yakuyemo APR FC n’ubundi muri iki cyiciro iyitsinze 6-1.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gushyiriraho abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 3 by’amadorali ashobora kwiyongera (miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe baba basezereye Pyramids bakagera mu matsinda.

    APR FC mu mukino wa Azam FC basezereye mu ijonjora rya mbere, abakinnyi bakaba bari babonye imbumbe y’agahimbazamusyi k’amadorali 500.

    APR FC yashyiriweho agahimbazamusyi ko hejuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatumbagirije-agahimbazamusyi-abakinnyi-ba-yo-ku-mukino-wa-pyramids

  • Haruna Niyonzima mu mvugo ikakaye yashyize mu rujijo abihebeye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima uheruka gutandukana na Rayon Sports akoresheje ijambo rikomeye yagaragaje ko iyi kipe irimo ibibazo bikomeye nubwo atabivuze.

    Uyu mukinnyi muri Nyakanga ni bwo yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe, mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo amakuru yagiye hanze ko yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.

    Ibi byatewe n’uko ibyo yasezeranyijwe ajya gusinya atabihawe kandi igihe yahawe cyararenze, yanahamagara ntibitabe.

    Mu kiganiro na B&B Kigali FM, abajijwe niba ari ikibazo cy’amikoro cyangwa cy’imiyoborere kiri muri Rayon Sports, yagize ati “Mvugishije ukuri abantu bakwanga ikipe yabo.”

    Yakomeje avuga ko ibyo yabonye mu gihe gito yari ayimazemo ari byo byatumye yicara agasesa amasezerano na Gikundiro.

    Ati “Ibyo nabonye cyangwa se ibyo abantu banyeretse, nabonaga imbere bizaba bibi kurushaho. Nicaye nkavuga ibyo nabonye mu gihe gito, utubazo tumwe na tumwe duhari kandi tw’ingenzi dutuma ikipe ikomera, abantu ntibaza kuri stade.”

    Haruna Niyonzima kandi yavuze ko Rayon Sports iyo abishaka aba yarayireze ariko atabikora kuko ari ikipe yubaha.

    Ati “Niba n’amafaranga yabuze bimenyeshe, niba hari n’ikibazo kimenyeshe. Kuko nagombaga no kujya kubarega. Byarashobokaga ariko ntabwo ari byo byari binzanye. Rayon Sports ni ikipe nubaha.”

    Ku kuba yakwerekeza muri AS Kigali, yavuze ko ari ikipe afite ku mutima ariko kuba yarakiniye Rayon Sports mu mukino wa mbere wa shampiyona bishobora kudahita bikunda.

    Haruna Niyonzima yavuze ko Rayon Sports irimo ibibazo bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-mu-mvugo-ikakaye-yashyize-mu-rujijo-abihebeye-rayon-sports

  • Impinduka muri 11 b’Amavubi bashobora kubanzamo kuri Nigeria #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ari imbere, ikipe y’igihugu Amavubi aracakirana na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Ni umukino uri bubere kuri Stade Amahoro saa 15h00′ kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024.

    Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler akaba avuga ko biteguye guhangana na Nigeria uko byagenda kose.

    Ati “Yego ndatekereza twiteguye guhangana na Nigeria kandi turizera kwerekana umukino mwiza, ni cyo kintu cy’ingenzi kuri njye kuko nk’uko mpora mbivuga iyo ukinnye neza umusaruro mwiza bitinde cyangwa bitebuke uzaza.”

    “Na none navuga ko tugiye gukina duhanganye na ba rutahizamu beza ku rwego rw’Isi, buri kipe y’igihugu yakwishimira kugira, ntabwo ubu ikibazo ari uko uzabazira umwe kuri umwe ahubwo ni ukugerageza kurema uburyo abahungu bacu nka babiri baba babazibira n’aho ubundi bizaba bikomeye kandi bigoye cyane.”

    “Bizaterwa n’uburyo iki gitekerezo tuzakinjirana mu kibuga. Njye mfite icyizere bitewe n’ibyo nabonye mu myitozo reka turebe ibizaba.”

    Ni umutoza ushobora gukora impinduka imwe ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino wa Libya banganyirije i Tripoli 1-1.

    Nta gihindutse Rubanguka Steve araza kubanza ku ntebe y’abasimbura mu gihe Mugisha Bonheur Casemiro ari we uri bubanzemo.

    11 bashobora kubanzamo

    Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Jojea Kwizera, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

    Umutoza ashobora gukora impinduka imwe muri 11

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-b-amavubi-bashobora-kubanzamo-kuri-nigeria

  • Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangije Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Biturutse kuri gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima yo kongera umubare w'abakora mu rwego rw'ubuvuzi izwi nka '4X4 reforms' igamije gukuba kane umubare w'abakora muri urwo rwego, ibi bitaro byiyemeje gutangiza Kaminuza ya Africa Health Sciences University.

    Iteka ryo muri Mata 2024 ryemerera Africa Health Sciences University gutangira gukora rikanayiha ubuzima gatozi.

    Iryo teka ryasobanuye ko AHSU yemerewe gutanga inyigisho z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza 'Masters' mu gutera ikinya, kuvura indembe; kubaga abantu; ubuvuzi bw'indwara z'imbere mu mubiri; ubuvuzi bw'ababyeyi; ubuvuzi bw'abana.

    Hari kandi gutanga amasomo arebana n'ibijyanye na Farumasi, Ubuforomo, Ububyaza, gusuzuma hakoreshwejwe Radio no gukora muri laboratwari.

    Kuri iyi nshuro, iyi Kaminuza yatangije amasomo y'ububyaza aho ku ikubitiro yahereye ku banyeshuri 40 batoranyijwe mu barenga 1200 bari basabye kuyigamo bagiye kwiga icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

    Ni amahirwe akomeye ku bagiye gutangirana n'iyi Kaminuza kuko abatoranyijwe bazishyurirwa amafaranga y'ishuri, bagahabwa aho kuba n'amafaranga abatunga ku ishuri.

    Abo batoranyijwe hagendewe ku batsinze neza ibizamini by'amashuri yisumbuye by'umwihariko isomo ry'ibinyabuzima, 'Biology', ariko kubera ko abari basabye bari benshi bituma hakoreshwa ibizamini byaba ibyanditse n'ibyo kuvuga.

    Abanyeshuri 40 bahize abandi ni bo batoranyijwe bagiye gutangira kwiga.

    Abiga muri Africa Health Sciences University bazajya biga umwaka wa mbere mu ishuri ariko imyaka ikurikiyeho amasomo azajya akomereza mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kacyiru, Nyarugenge, Muhima n'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Bamwe mu banyeshuri bagiye gutangira kwiga muri iyi kaminuza bagaragaje akanyamuneza bemeza ko bigiye kubafasha kugera ku ntego zabo mu rwego rw'ubuvuzi nk'uko Kayihoza Kevine Ntawuyifasha yabitangarije IGIHE.

    Ati 'Kubona aya mahirwe ni umugisha ukomeye cyane, ubu mfite intego zo gukora cyane ngatsinda ku buryo ngira ubushobozi bwo gufasha ababyeyi bazajya bangana. Kuva nkiri muto numvaga nzakora ibijyanye n'ubuganga ariko nari ntaramenya aho nzabyigira.'

    Mugenzi we Nina Shania Kamikazi, yagize ati 'Ni umugisha kubona mu bana benshi bari bagerageje gusaba, ndi muri bake batoranyijwe. Ni amahirwe ngomba gukoresha mu kubaka ahazaza hanjye kandi ndatekereza ko aha ari ho hanyaho hazabimfashamo.'

    Kamikazi yakuranye inzozi zo kuba mu rwego rw'ubuvuzi cyane nk'ububyaza kuko yumva ko ari umwuga mwiza kandi ukaba umuhamagaro kuri we.

    Umuyobozi ushinzwe serivisi z'ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, yagaragaje ko iyo Kaminuza yitezweho gutanga igisubizo mu gukemura ikibazo cy'umabare muke w'abize by'ubuvuzi.

    Ati 'Twahawe inshingano zo kutaba ibitaro gusa, tureba mu bushobozi dufite n'ibyo dushobora gufatanya n'ubuyobozi bwiza tubona ko twashyiraho na Kaminuza izabarizwamo gahunda zitandukanye zijyanye n'imyigishiririze y'ibijyanye n'ubuvuzi.'

    Yakomeje ati 'Ije kongera umubare w'abakozi mu byerekeranye n'ubuvuzi. Si umubare wonyine ahubwo ni no kugira abakozi bafite ubushobozi buhagije batanga serivisi zisumbuyeho kandi dutekereza ko turebye uko twabitangiye n'ubwunganizi dufite tuzabigeraho.'

    Yagaragaje ko ku biga mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, amasomo azajya atangirwa mu bitaro bya Kibungo mu Karere ka Ngoma n'Ibitaro bya Kibuye mu Karere ka Karongi.

    Ibyo bizatuma ibi bitaro byongererwa ubushobozi ku buryo na serivisi zihatangirwa ziyongera abaturage na bo bakabyungukiramo.

    Africa Health Sciences University iri gukorera mu nyubako izwi nka Kacyiru Executive Apartment iherereye Kacyiru hafi n'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Bamwe mu bayobozi bashinzwe iyi kaminuza

    Kayihoza Kevine Ntawuyifasha yishimiye kuba mu ba mbere bagiye kwiga muri iyi Kaminuza

    Abakozi bazaba bari hafi y’aba banyeshuri

    Nina Shania Kamikazi yizeye ko iyi Kaminuza izamufasha kugera ku nzozi ze

    Abanyeshuri 40 bagiye kwiga muri iyi Kaminuza bazishyurirwa amafaranga y’ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-byitiriwe-umwami-faisal-byatangije-kaminuza

  • Hari kubakwa ikoranabuhanga rizafasha ababarura 'sim card' kumenya umwirondoro hatewe igikumwe – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatanzwe kuri uyu wa 09 Nzeri 2024 ubwo Urwego rw'Ubugenzacyaha ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego, rwerekanaga abantu 45 bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane kuri Mobile Money, aho bari bamaze kwiba arenga miliyari 400 Frw.

    Mu iperereza ryakozwe, abo bajura mu guhamagara abo bashaka kwiba, biyitiriraga inzego runaka akenshi bakoresha nimero zitababaruyeho, kuko babaga bazi ko baramutse bakoresheje izibabaruyeho bafatwa bidatinze.

    Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, yavuze ko bafatanyije n'ibigo by'itumanaho mu Rwanda barebye ibyuho bihari mu kubaruza no kwandikisha Sim Card.

    Ati 'Ni yo mpamvu ku wa 20 Kanama 2024 abantu babonye itangazo RURA yasohoye igaragaza amabwiriza mashya ajyanye no kwibaruzaho Sim Card. Bya bindi bya ba bantu babarurira Sim Card ku muhanda, kuri kiyosike n'ahandi ntibyemewe. Ahemewe ni ahashyizweho n'ibigo by'itumanaho. Ubabonye yafatanya n'inzego z'umutekano bagafatwa.'

    Gahungu yavuze ko hari ubwo abo babarura bamwe batanga Sim Card zitari zo kandi beretse abakiliya babo ko bababaruye cyangwa akagufata amafoto atandukanye, akakwandikaho nimero ebyiri, imwe akayiguha indi akazayikoresha mu manyanga.

    Ati 'Ugasanga indangamuntu yawe ibaruyeho Sim Card eshatu kandi ufite imwe. Ni ukuvuga ko nimero ebyiri zisigaye ziri gukoreshwa mu bujura. Ni yo mpamvu nsaba Abanyarwanda kugira amakenga.'

    Yavuze ko batahuye ko hari abantu bafataga indangamuntu z'abandi bakazibaruzaho izindi nimero, ikintu na cyo bakemuye kuko ubu umuntu azajya afotorwa hanahuzwa n'imyirondoro iri mu Kigo cy'Igihugu cy'Indangamuntu, ikoranabuhanga ababarura Sim Card bakoresha ryahujwe n'irya NIDA.

    Ati 'Mbonereho no kubabwira ko ubu hari kubakwa ikoranabuhanga, aho mu minsi iri imbere uzajya ahabwa Sim Card azajya abanza gutera n'igikumwe ibizwi nka 'biometrics' kugira ngo turebe ko imyirondoro ihuye n'ushaka simukadi.'

    Ikindi ubu RURA ifatanyije n'ibigo by'itumanaho bya MTN Rwanda na Airtel Rwanda yashyizeho uburyo Sim Card zibarurwa, aho umuntu atemerewe kwibaruzaho simukandi zirenze imwe mu masaha 24.

    Gahungu yasabye Abanyarwanda gusuzuma bareba, nimero zibabaruyeho, aho bakanda *125# bagakurikiza amabwiriza, bagasaba ko nimero batazi zibavanwaho, abadashoboye kubyikorera bakagana ibigo byabugenewe bagafashwa.

    Icyakora yavuze ko ufite umwenda kuri iyo nimero ashaka kwikuzaho bidakunda ndetse n'ufite nimero imwe ku murongo runaka na byo bidakunda.

    Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles ubwo yari mu gikorwa cyo kwerekana abajura bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money

    Ababo ni abajura 45 bafashwe na RIB ku bufatanye n’izindi nzego. Bibaga abantu bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane Mobile Money. Kuva muri Mutarama-Nyakanga 2024 bari bamaze kwiba miliyoni 400 Frw hashingiwe ku batanze ibirego


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kubakwa-ikoranabuhanga-rizafasha-ababarura-sim-card-kumenya-umwirondoro

  • Abanyeshuri barimo abo mu Rwanda bagiye kwishyurirwa amasomo muri kaminuza ya IIT Madras Zanzibar – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda igamije gutera ingabo mu bitugu abanyeshuri b'abahanga ariko bafite ikibazo cy'amikoro, kwiga muri IITM Madras mu masomo ajyanye no gusesengura amakuru 'Data Science' n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buremano 'AI'.

    Iyi gahunda izatangirana n'ingengo y'imari ya $500,000 [hafi miliyoni 700 Frw], aho ku ikubitiro abanyeshuri barenga 10 bazarihirwa imyaka ine yose bazamara biga.

    Umuyobozi wa Airtel Africa Foundation, Dr. Olusegun Ogunsanya, yavuze ko bishimiye gufatanya na IIT Madras Zanzibar mu guha amahirwe urubyiruko rwa Afurika yo kugera ku burezi bufite ireme.

    Ati 'Iki gikorwa kigamije kongerera ubushobozi umugabane no kuwuteza imbere mu buryo burambye. Turajwe ishinga no kutarema amahirwe mu burezi gusa ahubwo no mu korohereza abantu mu bijyanye no kugera kuri serivisi z'imari n'ikoranabuhanga, n'ibindi.'

    Abanyeshuri baturuka mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, Nigeria, Kenya, Malawi, Uganda, Zambia, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC], Niger, Tchad, Congo Brazzaville, Gabon, Madagascar, no mu Birwa bya Seychelles ni bo bazagerwaho n'aya mahirwe bwa mbere.

    Bazishyurirwa 100% by'amafaranga y'ishuri angana na $12,000, hashingiwe ku mafaranga ateganywa na kaminuza, buri mwaka mu gihe cy'imyaka ine. Buri munyeshuri kandi azahabwa $500 buri mwaka yo kumufasha mu kwiyishyurira ibindi bikenerwa mu mibereho ya buri munsi.

    Aba banyeshuri bahitwamo nyuma yo gutsinda ibizamini n'ibiganiro bitegurwa na IITM Zanzibar, nk'uko byagarutsweho na Minisitiri w'Uburezi muri Zanzibar, Lela Mohamed Mussa, wanishimiye cyane iyi kaminuza yiyemeje gufata umurongo wo guteza imbere uburezi n'ikoranabuhanga muri Afurika.

    Ati 'Turashimira cyane Airtel Africa Foundation, bashyigikiye inzira twatangiye. Intego ni ukurenga uburezi tukanagera no mu bijyanye no kwinjiza abantu muri serivisi z'imari n'ikoranabuhanga, ndetse no mu kurengera ibidukikije.'

    Umuyobozi wa IIT Madras, Prof. V. Kamakoti, yashimangiye ko ishami ry'iyi kaminuza rifite intego yo kuba imwe mu zikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Turishimye kuba Airtel Africa Foundation yifatanyije natwe muri uru rugendo. Twiteguye kwakira itsinda rya kabiri ry'abanyeshuri b'abahanga muri IITM Zanzibar muri uyu mwaka.'

    Airtel Africa Foundation yashinzwe muri uyu mwaka wa 2024 hagamijwe kubaka Umugabane wa Afurika ufite icyerekezo gihamye. Intego ni uguteza imbere ikoranabuhanga no kwimakaza ubudaheza mu rwego rw'imari ariko hakibandwa ku gushyira imbaraga mu burezi no ku kurengera ibidukikije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barimo-abo-mu-rwanda-bagiye-kwishyurirwa-amasomo-muri-kaminuza-ya