Category: Uncategorized

  • Mutoni Assia yakiriye benshi mu byamamare abereka abana yabyariye muri Amerika (AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa fillime nyarwanda, Mutoni Assia usanzwe utuye muri Amerika, yakiriye benshi mu byamamare nyarwanda, inshuti n’umuryango mu rwego rwo gusangira nabo abereka umugabo n’abana yabyariye muri Amerika.

    Ni mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hari nyuma y’uko uyu wakunzwe mu mafilime menshi yageze mu Rwanda saa saba z’ijoro (tariki ya 18 Werurwe 2026) aho yari kumwe n’umugabo we, Uwizeye Mohammed n’abana babo babiri.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Assia aheruka kuvuga uburyo kubyarira muri Amerika byamugoye cyane, bituma anyura mu buzima butoroshye.

    Ati 'Ubwa mbere byarangoye kuko ibere ryanze kuvamo amashereka, rirabyimba cyane kugeza aho buri munsi najyaga mpamagara mama. Njyewe n’ubu iyo mbyibutse mpita mpinduka undeba kubera ukuntu namaze iminsi ndwaye agahinda gakabije ndetse nanga no konsa umwana wanjye kubera ububare budasanzwe numvaga.'

    Ubwo yakiraga ibi byamamare, Assia akaba yaravuze ko impamvu yahisemo kubahuriza hamwe ari uko yabonaga guhura umwe kuri umwe byari kuzagorana.

    Ati 'Nari nkumbuye abantu benshi ariko nkabona umwe umwe muhamagaye ntabwo byakunda, nibwo twatekereje ngo tubahurize hamwe ntabwo bazi abana bacu, hari n’abatazi umugabo wanjye, nanjye hari inshuti ze zitanzi. Turavuga ngo tubahurize hamwe dusangire, tubereke abana, twishime.'

    Bamwe mu byamamare bitabiriye ubu butumire barimo Bamenya, Nyambo, Samusure, Irene Murindahabi, Clapton Kibonke n’abandi benshi

    Byari ibyishimo kuri Assia n’umugabo we Uwizeye Mohammed

    Beretse abitabiriye abana babyariye muri Amerika

    Clapton Kibonke

    Njuga na we yari ahari

    Samusure ni we wari umusangiza w’amagambo

    Nyambo na Rufonsina

    Nyambo umwe mu bagezweho muri sinema nyarwanda

    Niyo Bosco n’umufasha we bari bahari

    Umuhanzikazi Bwiza Emerence na Kayitesi Alice uzwi nka Linda

    Umunyamakuru Murindahabi Irene

    Bamenya na Clapton Kibonke

    Killaman n’umugore we bari bahari

    Source : http://isimbi.rw/mutoni-assia-yakiriye-benshi-mu-byamamare-abereka-abana-yabyariye-muri-amerika.html

  • Ese iki cyemezo cya CAF gifite aho gihuriye n'ibyabaye ahandi? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 17 Werurwe 2026, CAF yafashe icyemezo gikomeye cyo kwambura Senegal igikombe cya Africa Cup of Nations 2026, gihabwa Morocco nyuma yo gusanga Senegal yavuyemo mu kibuga mu mukino wa nyuma ngo igaragaze kutishimira penaliti yahawe Morocco mu minota ya nyuma. Nubwo Senegal yatsinze 1-0 mu nyongera, CAF yavuze ko kuva mu kibuga ari ukwica amategeko.

    Mu mateka ya siporo, hari amakipe yahanishijwe cyangwa yambuwe ibikombe kubera imyitwarire idakwiye: Juventus (2006) yambuwe Serie A (2004/05 na 2005/06) kubera ruswa (Calciopoli), Olympique de Marseille (1993) yambuwe Ligue 1 kubera match-fixing, AC Milan (1980) yarahanwe ikanamburwa  shampiyona kubera scandale ya betting, Ethiopia (2013) yahanishijwe gutsindwa 3-0 mu mikino ya World Cup qualifiers kubera gukinisha abakinnyi batemerewe gukina,Nigeria (2017) yahanishijwe gutsindwa 3-0 mu mikino ya World Cup qualifiers,Uzbekistan (2011) yatsinzwe ku mpapuro kubera ikosa ry'umusifuzi, Nigeria (1996) yikuye mu mukino wa AFCON, Chile (1989) yavuye mu mukino (World Cup qualifiers) kubera scandale ya 'fake injury', na Argentina (2015, yegereye) hafi yo kuva mu kibuga mu mukino wa Copa América kubera impaka z'ubusifuzi.

    Itandukaniro rikomeye ni uko Senegal yambuwe igikombe mu mukino wa nyuma ubwawo, bigatuma iki cyemezo gifatwa nk'ikidasanzwe mu mateka ya AFCON. Abasesenguzi bavuga ko gishobora gushyiraho umurongo mushya mu mikorere ya ruhago nyafurika, aho kubahiriza amategeko bizashyirwa imbere kurusha ibyavuye mu kibuga, kandi bikaba isomo rikomeye ku makipe yose mu guha agaciro imyitwarire, ubunyangamugayo, n'icyubahiro cy'amategeko mu bihe by'igitutu gikomeye.

    WRITTEN BY ALEXANDRE RUGWIZA 

    Source : https://yegob.rw/ese-iki-cyemezo-cya-caf-gifite-aho-gihuriye-nibyabaye-ahandi/

  • Tigers yifashishije umutoza n’abakinnyi ba APR BBC yerekeza muri BAL #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, RSSB Tigers izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo aho izaba igiye gukina ijonjora ryo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2026 izabera i Kigali muri Gicurasi.

    Iyi kipe yagiye isimbura APR BBC yikuye muri iri rushanwa, iri mu itsinda rya Kalahari Conference rizakinira muri Afurika y’Epfo, Pretoria guhera tariki ya 27 Werurwe kugeza ku ya 4 Mata 2026.

    RSSB izaba ihagarariye u Rwanda, ikaba izifashisha umutoza wa APR BBC, James Maye Jr uzaba wungirije Henry Mwinuka, abakinnyi 6 ba APR BBC barimo
    Axel Mpoyo, Ntore Habimana, Ndizeye Dieudonne, Mangok Mathiang, Teafale Leonard Jr na Graig Leonard Randle.

    Abandi ni Antino Jackson, Hagumintwari Steven, Bizimana Paul, Viny Okouo ba Tigers, Cyiza Chandelier wa Kepler BBC na Furaha Cadeaux de Dieu wa REG BBC.

    Tigers BBC izaba ihatana n’amakipe arimo Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo, Al Ahly Tripoli yo muri Libya, Dar City yo muri Tanzania, Nairobi City Thunder yo muri Kenya na Petro de Luanda yo muri Angola.

    Itsinda rya Sahara Conference ryo ririmo Fath Union Sport Rabat yo muri Maroc ahazabera irushanwa, Al Ahly yo mu Misiri, ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal, Club Africain yo muri Tunisia, JCA Kings yo muri Côte d’Ivoire na Maktown Flyers yo muri Nigeria.

    Amakipe ane azitwara neza muri buri tsinda, azahurira i Kigali mu Rwanda bakina 1/4 guhera tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.

    Tigers BBC ejo izerekeza muri Afurika y’Epfo

    Minisitiri Mukazayire Nelly yayisuye mu myitozo

    Source : http://isimbi.rw/tigers-yifashishije-umutoza-n-abakinnyi-ba-apr-bbc-yerekeza-muri-bal.html

  • Itangazamakuru ryo mu Rwanda ntiryanyoroheye – Bekeni #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni yavuze ko itangazamakuru ritagiye rimubanira ko inshuro zose yagiye ava mu kazi byaterwaga n’itangazamakuru ryavugaga ko yashaje.

    Uyu mutoza wagarutse muri Etincelles FC mu ntangiriro za Gashyantare 2026 asimbura Masudi Djuma, ikipe yahise itangira kubona intsinzi yari yarabuze.

    Bekeni aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe icyo yahinduye muri iyi kipe gituma ibona intsinzi, yavuze ko n’ubundi yagiye areka gutoza atari kubushake cyangwa yabuze ubushobozi ahubwo ari itangazamakuru ryamwirukanaga ngo arashaje.

    Ati 'Njye nk’umutoza n’ubundi nubwo itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ryanyoroheye, navuga ko ari cyo cyamvanye no mu kazi imyaka yose maze, kuko ryavugaga nko nshaje, ngo ntabyo nzi n’ibyo nari nzi byaragiye, iyo umuntu ashaje sinzi niba ubwenge bugabanuka ariko burya asaza afite ubwenge.'

    'Wenda ntabwo yakwiruka cyangwa ngo asimbuke ariko ibitekerezo byo aba abifite, icyahindutse muri Etincelles rero ni uburyo bwanjye bwo kubana n’abantu, narabasabye nti bakinnyi musoje imikino ibanza muri aba nyuma, byari ikimwaro kuri Etincelles, narababwiye nubwo muhembwa make bwo kugira ngo tugere ku bintu ni uko mwitanga, barabikoze rero.'

    Kuva muri Gashyantare 2026 afashe iyi kipe, amaze kuyitoza imikino 13 aho yatsinzwemo imikino 2, atsinda 5 (harimo uwo yatsinze kuri penaliti), anganya 6. Yayisanze ku mwanya wa nyuma ubu ni iya 15 mu makipe 18 n’amanota 22.

    Bekeni yavuze ko itangazamakuru ari ryo ryagiye ritu ava mu kazi

    Source : http://isimbi.rw/itangazamakuru-ryo-mu-rwanda-ntiryanyoroheye-bekeni.html

  • Jérémy Doku ati: 'Gushimira Imana niyo soko y'umugisha uhoraho' #rwanda #RwOT

    Mu buzima bw'umuntu, hari ibihe byihariye bigaragaza ko ibyo agezeho bitaturutse ku mbaraga ze gusa, ahubwo hari ukuboko kw'Imana kumuyobora. Iyo umuntu ageze ku ntsinzi, akabona igihembo cyangwa agasohoza inzozi ze, aba akwiye guhagarara akibuka aho yavuye n'uwamufashije kugera aho ari. Ni muri urwo rwego umutima wuzura ishimwe, ukavuga uti: 'Mana ndagushimira ku bw'amahirwe n'impano wampaye, ndetse n'uko wampaye kwiyongera.'

    Hari igihe abantu batekereza ko gutsinda biva gusa ku bushobozi bwabo, ariko ukuri ni uko Imana ariyo ishyira umugisha ku byo dukora. Iyi ntsinzi iba ari ikimenyetso cy'uko Imana itatwibagiwe, ko idukunda kandi iduhora hafi mu rugendo rwacu rwa buri munsi. Iyo tubonye igikombe cyangwa igihembo, ntituba twishimira ibyacu gusa, ahubwo tuba twishimira n'icyubahiro duha Imana.

    Ni byiza rero ko umuntu yegurira Imana ibyo agezeho byose, akavuga ati: 'Iyi ntsinzi ni iyawe Mana.' Ibi bituma umutima wicisha bugufi kandi bikazana umugisha urambye. Nk'uko Bibiliya ibivuga mu Migani 21:31, 'Ifarashi itegurirwa umunsi w'intambara, ariko gutsinda bituruka ku Uwiteka.' Ibi bitwigisha ko n'ubwo twitegura, tugakora cyane, iherezo ry'ibintu rigenwa n'Imana.

    Gushima Imana rero si amagambo gusa, ahubwo ni ukwemera ko ariyo soko y'ibyiza byose dufite, kandi ko ari nayo ikwiye icyubahiro cyose iteka.

    Jérémy Doku ati: 'Gushima Imana ku ntsinzi n'impano ni isoko y'umugisha uhoraho'

    Source : https://kasukumedia.com/jeremy-doku-ati-gushimira-imana-niyo-soko-yumugisha-uhoraho/

  • Olivier Nduhungirehe yasabye Isi guhagurukira ku ihohoterwa rikorerwa Abatutsi muri RDC #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yongeye kwibutsa amahanga inshingano zayo zo gukumira ibyaha ndengakamere, ashimangira ko hakenewe ingamba zihuse mu guhangana n'ibimenyetso by'urugomo rushingiye ku bwoko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yibanze ku kwiga ku mateka hagamijwe kubaka ejo hazaza heza, aho yagaragaje ko hari ibikorwa byibasira Abatutsi b'Abanye-Congo, cyane cyane Abanyamulenge. Yavuze ko urugomo, ubwicanyi ndetse no kwimura abaturage bikorwa n'imitwe itandukanye bifite aho bihuriye n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yibukije ko kurebera ibi bikorwa nta gikozwe ari nko kubishyigikira, asobanura ko Isi ikwiye kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho amahanga yatinze gufata ingamba bigatuma abantu benshi bicwa.

    Yongeyeho ko ikibazo cy'umutekano muke muri RDC gifitanye isano n'ingaruka za Jenoside, aho bamwe mu bayigizemo uruhare bahungiye muri icyo gihugu bagashyiraho imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ikomeje guteza umutekano muke.

    N'ubwo hari raporo zitandukanye zagaragaje ibyago bya Jenoside muri aka gace, nta cyemezo gikomeye kirafatwa n'umuryango mpuzamahanga. Nduhungirehe asanga igihe kigeze ngo amahanga ave mu magambo ajye mu bikorwa bifatika.

    Yasoje ashimangira ko amahoro arambye muri RDC azagerwaho ari uko haranduwe burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, hakubahirizwa uburenganzira bwa buri muturage, kandi imitwe yitwaje intwaro igahagarikwa burundu.

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yasabye Isi guhagurukira ku ihohoterwa rikorerwa Abatutsi muri RDC

    Source : https://kasukumedia.com/olivier-nduhungirehe-yasabye-isi-guhagurukira-ku-ihohoterwa-rikorerwa-abatutsi-muri-rdc/

  • Paul Kagame yasabye abayobozi batuzuza inshingano zabo guhitamo gusezera #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi ko inshingano bahawe zigomba gukorana ubunyamwuga n'ubwitange, abasaba ko uwumva atazishoboye yakwihitamo akegura agahitamo ibindi yakora.

    Ibi yabigarutseho ku wa Mbere ubwo yasozaga inama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu, yabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako, mu Karere ka Bugesera. Muri iyo nama, Perezida Kagame yagaragaje ko bidakwiye ko abayobozi bahabwa ibikoresho n'ububasha bwo gukora ariko ibikorwa bikabura.

    Yagize ati hari aho usanga ibisabwa byose bihari, uhereye ku bikoresho kugeza ku bantu babishinzwe, nyamara ibikorwa bikaguma mu magambo gusa. Yabajije abayobozi impamvu badashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe, abibutsa ko kuyobora ari inshingano ikomeye isaba ibisubizo bifatika aho kuba amagambo.

    Perezida Kagame yanagaragaje ko abayobozi bagomba kwisuzuma bakamenya niba koko bashoboye inshingano bafite. Ku bwe, uwumva ko atabishoboye, aho gukomeza gutinza cyangwa kudindiza ibikorwa, yakwihitamo agasezera ku mwanya, agahitamo indi mirimo yamufasha gutanga umusaruro.

    Yasoje ashimangira ko igihugu gikeneye abayobozi bafite ubushake n'ubushobozi bwo gukora, bityo buri wese akwiye gufata umwanzuro ujyanye n'inshingano ze, aho gukomeza kuba ku mwanya adatanga umusaruro ukwiye.

    Paul Kagame yasabye abayobozi batuzuza inshingano zabo guhitamo gusezera

    Source : https://kasukumedia.com/paul-kagame-yasabye-abayobozi-batuzuza-inshingano-zabo-guhitamo-gusezera/

  • Urugendo rwa Ryan Coogler ku ntsinzi ya Oscars 2026 #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2026, izina rya Ryan Coogler ryavuzwe cyane mu ruhando rwa sinema ku Isi, nyuma yo gukora filime Sinners yitwaye neza ikegukana ibihembo bine bya Oscars. Iyi ntsinzi yaje ishimangira ubuhanga bwe nk'umwanditsi n'umuyobozi wa filime, ariko inyuma yayo hihishe amateka arimo urugamba rukomeye.

    Mu bihe byashize, Coogler yigeze guhura n'ibibazo by'amikoro, aho byageze igihe agira umwenda ugera ku bihumbi 200 by'amadolari y'Amerika bitewe n'amashuri. Icyo gihe ntiyari azi neza ejo hazaza he, ariko yakomeje gukurikira inzozi ze zo gukora filime, yiringira ko hari igihe bizamuhira.

    Mu birori bya Academy Awards 2026 byabaye ku wa 15 Werurwe 2026, Coogler yahawe igihembo cya 'Best Original Screenplay', aba umwe mu birabura bake bageze kuri iyo ntsinzi, akurikiye Jordan Peele wabigezeho mu 2018.

    Filime Sinners yanahesheje Michael B. Jordan igihembo cya 'Best Actor', mu gihe Autumn Durald Arkapaw yaciye agahigo nk'umugore wa mbere wegukanye 'Best Cinematography'. Naho Ludwig Göransson atsindira 'Best Original Score'.

    Iyi filime yinjije amafaranga arenga miliyoni 370 z'amadolari ku Isi yose, ndetse igira amanota 100% kuri Rotten Tomatoes, ibintu bidakunze kubaho. Inkuru ya Coogler ni isomo rikomeye rigaragaza ko kwihangana no gukurikira inzozi bishobora kuganisha ku ntsinzi ikomeye.

    Urugendo rwa Ryan Coogler rwavuye mu bibazo rukagera ku ntsinzi ya Oscars 2026
    Filime Sinners yanahesheje Michael B. Jordan igihembo cya 'Best Actor', mu gihe Autumn Durald Arkapaw yaciye agahigo nk'umugore wa mbere wegukanye 'Best Cinematography'. Naho Ludwig Göransson atsindira 'Best Original Score'

    Source : https://kasukumedia.com/urugendo-rwa-ryan-coogler-rwavuye-mu-bibazo-rukagera-ku-ntsinzi-ya-oscars-2026/

  • Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico #rwanda #RwOT

    Umuhezanguni Nadine Kasinge Claire umenyerewe mu mvugo zihakana ndetse zigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu biganiro bye bitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa be bamushungera yasizoye ku mbuga ze agereranya Inamanyunguranabitekerezo n'Ikinamico

    Ubwo Nyakubahwa Perezida Kagame yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y'Abayobozi b'Inzego bwite za Leta n'inzego z'ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Yitabiriwe n'abayobozi b'uturere, ba minisitiri batandukanye n'abandi.

    Uyu Nadine Kasinge yirukiye ku mbuga nkoranyambaga maze yifata ku gahanga yita iyo nama Ikinamico kandi nyamara abanyarwanda ndetse n'isi nzima izi icyo kubazwa inshingano bisobanuye,birazwi neza icyo imiyoborere myiza ishingiye ku kutajenjeka imaze mu kubaka Umurango nyarwanda

    Ninde munyarwanda wakwishimira kongera kurwara inda ndetse no kwirirwa bahandura amavunja mu byaro no mu mugi?, Ese ninde wakwishimira ko abantu batura mu kajagari mu migi y'u Rwanda hahandi bucya abaturage bicwa n'ibiza biterwa n'imiturire itagira gahunda

    Nadine Kasinge yakwibutswa cyane aho u Rwanda rwavuye naho rugeze nk'Ubwisungane mu kwivuza uretse kwigiza nkana, niba atari ukwirengagiza bya Ntamunoza reka tumwibutse muri make aho ubu mutuelle de sante igeze

    Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rutangaza ko hari serivisi nshya z'ubuvuzi zongewemo ku banyamuryango b'Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), zirimo n'imiti ya kanseri, mu rwego rwo kurushaho korohereza abakoresha ubu bwishingizi

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025, RSSB yinjije amafaranga arenga miliyari 84 Frw aturuka mu bwisungane mu kwivuza. Muri ayo mafaranga, Leta y'u Rwanda yatanze asaga miliyari 53 Frw mu rwego rwo kunganira ikigega cya Mutuelle.

    Kari agaciyemo ko gukebura abigizankana bake barimo iri kondera Kasinge, reka twibutse abasomyi uwo ari we;

    Uyu mugore yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba yaramutwaye ababyeyi ndetse na bene nyina bose. Papa we yitwaga Nzagirukwayo akaba yarakoraga muri Electrogaz naho nyina yitwaga Mukandinda Euphrasie we akaba yari umwarimu mu ishuri ribanza rya Kacyiru, aba bombi bakaba baraguye kuri bariyeri bishwe n'interahamwe ubwo bageragezaga guhungira kuri Sitade Amahoro ahari ingabo zari iza RPA-Inkotanyi na MINUAR.

    Nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi uyu Kasinge yaje gutoragurwa n'abagiraneza b'Abataliyani bamujyana mu Butaliyani aho baje kumurerera igihe kirekire hanyuma bamwohereza gukomereza amashuri muri Canada.

    Uyu mugore wigize 'akari aha kajya he, akigera muri Canada yaje kwisunga interahamwe maze atangira gucudika nazo zimugira inama yo gushinja FPR Inkotanyi kuba ariyo yishe ababyeyi be na bene nyina maze birangira abaye shitani kuko nubu icyo kinyoma nicyo akomeje gukwirakwiza, aho kuri ubu ahora ku mbuga nkoranyambaga atuka ubuyobozi bw'igihugu ndetse anapfobya Jenoside yakorewe abatutsi we ubwe yarokotse.

    Muri Canada uyu Kasinge yaje gushaka umugabo w'Umunyakanada ndetse banabyarana umwana.

    Muri 2017 iyi nkotsa yaje kwisunga ingirwamupadiri Nahimana Thomas ngo bazane mu Rwanda kwiyamamariza kuruyobora; yiyemeza kurira indege atabimenyesheje umugabo we ndetse anasiga uruhinja rwonkaga maze aza yiruka inyuma y'iriya ngirwamupadiri, cyakora urugendo rwe rwaje kugarukira i Nairobi kuko ubwo yahageraga yahamagawe n'umugabo we ndetse na Ambasade ya Canada bose bamusaba kugaruka akaza kwita kuri rwa ruhinja.

    Ariko mbere yaho gato hari amakuru yemezaga ko uyu mugore yinjiwe na Nahimana cyane ko birirwaga bazererana Isi babeshya ko ngo bari mu ibikorwa bya Politiku yabo

    Kasinge niwe waje kuyobora ingirwashyaka 'Ishema' we n'interahamwe ruharwa Chaste Gahunde muri 2018, uyu nawe bakaba baragiranye umubano wihariye nyuma y'ingirwamupadiri Nahimana.

    Inzererezi Kasinge ikwiye kumenya ko ibyo yishoyemo ntaho bizamugeza kuko gukorana n'interahamwe zasize zimuhekuye akirirwa azisingiza ari ukudaha agaciro amaraso y'abe n'ubundi bishwe na zo.

    Mu kuvuga ibyo, Kasinge aba agaragiwe n'abarimo interahamwe zisanzwe zimenyerewe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Chaste Gahunde, Ruhumuza Mbonyumutwa, Musabyimana Gaspard n'izindi.

    Umuhezanguni Kasinge usibye imvugo z'urwango ndetse zibasira abayobozi bakuru b'u Rwanda nta kindi  agaragaza yamarira Abanyarwanda muri urwo rugendo rw'ubusazi  yiyita ko yatangiye rwo kuzategeka Abanyarwanda.

     

    Source : https://rushyashya.net/iyo-tugira-aho-ubwenge-bugurwa-twakwipeshereza-nadine-kasinge-wita-inamanyunguranabitekerezoikinamico/

  • Haje uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwo kwimurira ububiko bw'amakuru mu isanzure #rwanda #RwOT

    Sosiyete Blue Origin ya Jeff Bezos iri gutegura umushinga mushya witwa Project Sunrise, ugamije kwimurira ububiko bw'amakuru mu isanzure. Iyi gahunda yatangajwe mu nyandiko yashyikirijwe Leta ya Amerika ku wa 19 Werurwe 2026, aho iyi sosiyete yasabye uruhushya rwo kohereza ibyogajuru byinshi cyane byakwifashishwa muri uwo mushinga.

    Intego nyamukuru ni ukugabanya ibikorwa bikoresha ingufu nyinshi ku Isi, cyane cyane ibijyanye na za seriveri zibika amakuru. Mu isanzure, izi seriveri zashobora gukoresha ingufu z'izuba zidahagarara kandi zigakorerwa mu bukonje busanzwe buhari, bityo bikagabanya ibibazo byo gukonjesha no gukoresha amashanyarazi menshi.

    Si Blue Origin yonyine ifite iki gitekerezo kuko na SpaceX irateganya kohereza ibyogajuru byinshi cyane, mu gihe ibindi bigo nka Starcloud na Google nabyo biri gukora igerageza muri uru rwego.

    Mu ishyirwa mu bikorwa, hazoherezwa uduce duto twa seriveri (modules) tukazateranyirizwa mu isanzure n'imashini zikorana n'ubwenge bukorano (robots), kuko abantu batabasha kubikora byoroshye muri ibyo bihe.

    N'ubwo bimeze gutyo, hari imbogamizi zikomeye zirimo uburyo bwo gusana seriveri zangiritse no kugenzura imyanda yo mu isanzure ishobora guteza ibyago. Inzobere zivuga ko n'ubwo bishoboka, iri koranabuhanga ritaragera ku rwego rwo gukoreshwa vuba, rikazashoboka nyuma ya 2030.

    Haje uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwo kwimurira ububiko bw'amakuru mu isanzure

    Source : https://kasukumedia.com/haje-uburyo-bushya-bwikoranabuhanga-bwo-kwimurira-ububiko-bwamakuru-mu-isanzure/