Category: Uncategorized

  • Twasabanye imbabazi – Clapton Kibonke ku makimbirane ye na Mashariki African Filim Festival (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Clapton Kibonke yakuyeho urujijo rw’umwuka mubi wavugwaga mu mubano we n’ubuyobozi bwa Mashariki busanzwe butegura bukanatanga ibihembo by’abahize abandi muri sinema nyarwanda.

    Mu kiganiro na ISIMBI, uyu munyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilime yemeje ko nyuma y’ukutumvikana ku buryo yakiriwe mu muhango wo gutanga ibihembo yaje kwicarana n’ubuyobozi bwa Mashariki African Film Festival bakinegura ku byabaye.

    Ati 'Ntabwo nigeze nshaka ko bikomeza kugarukwaho ariko icyabaye ni uko nyuma twaje kwicarana na Mashariki twumvikana ku mpamvu yabyo, dusabana imbabazi birarangira.'

    Aya makimbirane yari yaturutse ku byabereye mu muhango wabereye muri Serena Hotel ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho Kibonke yagaragaje ko atishimiye uburyo yakiriwemo nubwo yari umwe mu bari batumiwe nk’abanyacyubahiro.

    Muri ibi birori, Kibonke yagaragaje ko yatunguwe no kubura aho yicara, akavuga ko byamubabaje kuba yari mu bantu bagize uruhare mu guteza imbere sinema nyarwanda ariko ntahabwe icyubahiro gikwiye.

    Yanashimangiye ko nyuma yo kwerekwa aho kwicara inyuma mu bafana, yahasanze undi mukinnyi mukuru ahagaze, ahitamo kumuha intebe akomeza guhagarara, mbere yo gufata icyemezo cyo gusohoka ibirori bitageze ku musozo.

    Uretse ibyo, Kibonke yanagaragaje ko adashyigikiye uburyo igihembo cya 'People’s Choice’ gitangwamo, aho asanga gutora bishyirwamo amafaranga bituma icyo gihembo kitakigaragaza ukunzwe n’abaturage ahubwo kikajya ku ufite ubushobozi bwo kwiyamamaza.

    Clapton Kibonke yavuze ko yiyunze na Mashariki

    Source : http://isimbi.rw/twasabanye-imbabazi-clapton-kibonke-ku-makimbirane-ye-na-mashariki-african-filim-festival.html

  • Bigoranye Rayon Sports yatsinze Police FC ikoza imitwe ku gikombe cya Shampiyona #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports yatsinze Police WFC, cyatumye iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiyona y’icyiciro ya mbere mu bagore.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 21 Shampiyona waraye ubereye mu Nzove amakipe yombi yagiye gukina anganya amanota 51, ikipe yari kuwutsinda akaba ari yo yari ifite amahirwe yo kwegukana Shampiyona ya 2025-26.

    Uyu mukino wabereye mu Nzove, ntabwo woroheye Police WFC kuko Rayon Sports WFC yari imbere y’abafana bayo yayatatse bikomeye.

    Rayon Sports ibitse igikombe cya Shampiyona y’abagore giheruka, wabonaga ifite inyota yo gutwara icy’uyu mwaka.

    Abakobwa b’umutoza Rwaka Claude baremye amahirwe menshi aba yavuyemo ibitego ariko imipira imwe n’imwe igarurwa n’ibiti by’izamu, indi umunyezamu ayikuramo.

    Akagozi ka Police WFC kaje gucika ku munota wa 3 w’inyongera, nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye, ari ubusa ku busa, umunyezamu wa Police WFC, Mutuyimana Elizabeth nabwo yari yawukuyemo ariko habura ukiza izamu maze Umwariwase Dudja ahita uwushyira hejuru mu izamu.

    Ubu Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 54 n’ibitego 61 izagamye, kugira ngo itware ikaba isabwa kunganya gusa na Muhazi United mu mukino usoza Shampiyona uzabera ku Nzove tariki 5 Mata 2026 ititaye ku bizava mu mukino Police WFC ya kabiri n’amanota 51 n’ibitego 44 izigamye, izahura na Inyemera WFC i Shyoringi.

    Rayon Sports WFC yatsinze Police WFC ikoza imitwe ku gikombe cya Shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/bigoranye-rayon-sports-yatsinze-police-fc-ikoza-imitwe-ku-gikombe-cya.html

  • Filime 'Zirara Zishya' igiye kugaruka nyuma y’imyaka hafi 20 #rwanda #RwOT

    Filime y’uruhererekane yakunzwe cyane mu Rwanda guhera mu myaka ya 2010, Zirara Zishya, igiye kongera gukorwa nyuma y’imyaka igera kuri 20 yari ishize ihagaritswe gushyirwa hanze.

    Zirara Zishya ni filime igaruka ku buzima bwo mu miryango, igaragaza amakimbirane n’imibanire hagati y’abashakanye n’abaturanyi, ibintu byatumye igira abafana benshi mbere y’uko ihagarara.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wayo, Charles Habyarimana, yatangaje ko icyemezo cyo kuyisubukura cyatewe n’igitutu cy’abafana bakomeje gusaba ko inkuru yakomeza, kuko yahagaze itarangiye.

    Yagize ati 'Twafashe umwanzuro wo kongera gukora iyi filime kubera ko abafana bayisabaga kenshi. Inkuru yayo ntiyari yarangiye.'

    Habyarimana yavuze ko mu gihe cyashize bayihagaritse kubera igihombo cyaturukaga ku buryo bayigurishaga bwa CD, aho hari n’igihe amafaranga atabageragaho.

    Ati 'Icyo gihe twahagaritse gukora kubera igihombo. Twacuruzaga kuri CD ariko amafaranga ntatugeragaho uko bikwiye.'

    Yasobanuye ko ubu buryo bwo gukwirakwiza ibihangano bwahindutse, aho bagiye kuyishyira kuri YouTube bikazabafasha kuyinjiza neza.

    Muri iyi season nshya, hitezwe kugaruka abakinnyi benshi bakunzwe barimo Samusure, Mukarujanga, Nyagahene, Nyirakanyana, Kanyamanza n’abandi benshi bagize uruhare rukomeye mu kwamamara k’iyi filime.

    Iyi filime kandi ni yo yafashije abakinnyi benshi kumenyekana muri sinema nyarwanda barimo Gratien Niyitegeka, Ndjoli Kayitankore na Venuste Bahizi.

    Zirara Zishya igiye kugaruka

    Source : http://isimbi.rw/filime-zirara-zishya-igiye-kugaruka-nyuma-y-imyaka-hafi-20.html

  • Twasabanye imbabazi – Clapton Kibonke ku makimbirane ye na Mashariki filims Awards (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Clapton Kibonke yakuyeho urujijo rw’umwuka mubi wavugwaga mu mubano we n’ubuyobozi bwa Mashariki busanzwe butegura bukanatanga ibihembo by’abahize abandi muri sinema nyarwanda.

    Mu kiganiro na ISIMBI, uyu munyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilime yemeje ko nyuma y’ukutumvikana ku buryo yakiriwe mu muhango wo gutanga ibihembo yaje kwicarana n’ubuyobozi bwa Mashariki Films Awards bakinegura ku byabaye.

    Ati 'Ntabwo nigeze nshaka ko bikomeza kugarukwaho ariko icyabaye ni uko nyuma twaje kwicarana na Mashariki twumvikana ku mpamvu yabyo, dusabana imbabazi birarangira.'

    Aya makimbirane yari yaturutse ku byabereye mu muhango wabereye muri Serena Hotel ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho Kibonke yagaragaje ko atishimiye uburyo yakiriwemo nubwo yari umwe mu bari batumiwe nk’abanyacyubahiro.

    Muri ibi birori, Kibonke yagaragaje ko yatunguwe no kubura aho yicara, akavuga ko byamubabaje kuba yari mu bantu bagize uruhare mu guteza imbere sinema nyarwanda ariko ntahabwe icyubahiro gikwiye.

    Yanashimangiye ko nyuma yo kwerekwa aho kwicara inyuma mu bafana, yahasanze undi mukinnyi mukuru ahagaze, ahitamo kumuha intebe akomeza guhagarara, mbere yo gufata icyemezo cyo gusohoka ibirori bitageze ku musozo.

    Uretse ibyo, Kibonke yanagaragaje ko adashyigikiye uburyo igihembo cya 'People’s Choice’ gitangwamo, aho asanga gutora bishyirwamo amafaranga bituma icyo gihembo kitakigaragaza ukunzwe n’abaturage ahubwo kikajya ku ufite ubushobozi bwo kwiyamamaza.

    Clapton Kibonke yavuze ko yiyunze na Mashariki

    Source : http://isimbi.rw/twasabanye-imbabazi-clapton-kibonke-ku-makimbirane-ye-na-mashariki-filims.html

  • Ifungurwa rya Bunyoni rishingiye ku gitutu cya Tanzania, ariko agashyirirwaho imipaka ikomeye ya politiki #rwanda #RwOT

    Mu gihe uwahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni aherutse gufungurwa by'agateganyo, amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko iri fungurwa ritari igikorwa gisanzwe cy'ubutabera, ahubwo ryatewe n'igitutu gikomeye cyaturutse muri Tanzania n'ishyaka riri ku butegetsi ryaho.

    Nk'uko amakuru abitangaza, abayobozi bakuru b'ishyaka Chama Cha Mapinduzi, riyobowe na Perezida Samia Suluhu Hassan, bagize uruhare rukomeye mu biganiro byabereye i Arusha mu nama ya East African Community, aho basabye ko Bunyoni afungurwa. Ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi uri mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi no gutegura neza amatora ateganyijwe mu mwaka utaha.

    Perezida w'u Burundi Évariste Ndayishimiye yemeye iki cyifuzo mu rwego rwo gukomeza umubano n'iki gihugu cy'ingenzi ku bukungu n'umutekano w'u Burundi, cyane ko igihugu cye kirushaho kugendera ku bufasha bwa Tanzania, haba mu bucuruzi no mu bijyanye n'ibikomoka kuri peteroli.

    Nubwo Bunyoni yafunguwe, ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwahise bumushyiraho amabwiriza akomeye cyane agamije kumubuza kongera kugira ijambo rikomeye muri politiki. Amakuru agaragaza ko akiri mu nzego za polisi, ibintu bimuhatira gukomeza kutivanga muri politiki no kutemererwa kwiyamamaza cyangwa guhangana n'ubuyobozi buriho.

    Byongeye kandi, ibikorwa bye byose biragenzurwa: agomba kuguma iwe, ntashobora kwakira abashyitsi cyangwa kuganira n'itangazamakuru. Ibi byose bigaragaza ko nubwo yafunguwe, ubwisanzure bwe ari buke cyane kandi bugenzurwa n'ubutegetsi.

    Iyi myanzuro igaragaza ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwagerageje gushaka inzira yo kugabanya igitutu cya Tanzania no gukomeza ubumwe mu ishyaka riri ku butegetsi, ariko butaretse gukumira Bunyoni ngo atazagaruka mu ruhando rwa politiki nk'umunywanyi ukomeye ushobora kumuhangara.

    Muri make, ifungurwa rya Bunyoni rishobora kugaragara nk'intambwe y'ubwiyunge, ariko mu by'ukuri ni igisubizo cya dipolomasi n'inyungu za politiki, aho yafunguwe ariko akomeza gufungwa mu buryo bwihariye bumubuza kugira uruhare mu buyobozi bw'igihugu.

    Source : https://rushyashya.net/ifungurwa-rya-bunyoni-rishingiye-ku-gitutu-cya-tanzania-ariko-agashyirirwaho-imipaka-ikomeye-ya-politiki/

  • Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w'imyaka 4 y'amavuko yapfuye azize Ibiza #rwanda #RwOT

    Ku masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Kambyeyi, Umurenge wa Nyarubaka, akarere ka Kamonyi, ahacumbitse Dushimimana Etienne na Mukeshimana Nyirindekwe, umwana wabo w'imyaka ine y'amavuko yagwiriwe n'amatafari y'igikoni cyari cyashegeshwe n'imvura yaguye ijoro ryose, apfa ubwo yari agejejwe ku kigo Nderabuzima cya Nyagihamba.

    Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com, bavuga ko ubwo uyu mwana witwa Irakoze Bruno yari kumwe na Nyina mu gikoni, nyina yasohotse agiye hanze amusigamo ariko mu buryo butunguranye igikoni kiragwa, amatafari acyubatse agwira uyu mwana.

    Bikiba, Nyina w'uyu mwana yatabaje umwana akurwa mu matafari yari yamugwiriye. Yakuwemo bigaragara ko agifite akuka ariko atabasha kuvuga, bihutira ku mujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyagihamba ari naho yapfiriye.

    Eustache Ngoga, Umukozi ushinzwe Abakozi n'Imari mu Murenge wa Nyarubaka akaba ari nawe Gitifu w'Umusigire kuko Minani Jean Paul uwuyobora ari mu kiruhuko(Konji), yabwiye intyoza.com ko aya makuru y'urupfu rw'uyu mwana ari impamo, ko urupfu rwe rwaturutse ku biza byatewe n'imvura yaguye ari nyinshi igashegesha igikoni maze ubwo yari kumwe na Nyina, Igikoni kigamugwira agisigayemo wenyine kuko Nyina yari asohotse.

    Eustache Ngoga, asaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura nyinshi. By'umwihariko, asaba abari mu nzu bigaragara ko zishobora kubateza ibyago gutanga amakuru ku buyobozi, ariko kandi aho biri ngombwa bakazivamo mu rwego rwo kwirinda ko zabagwira.

    Hagati aho, aha i Nyarubaka Ubutaka ku musozi bwagiye, uharebye wagira ngo ni Umuhanda barimo guhanga.
    Kuri uyu munsi kandi, hari Umuryango Ibiza byasenyeye inzu, Hapfa Ingurube ihene byari kumwe irarokoka, abari mu nzu bakizwa n'amaguru nta nakimwe baramuye.

    Kanda hano umenye uko byagenze; Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n'Amatungo, harokoka Ihene

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w'imyaka 4 y'amavuko yapfuye azize Ibiza first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Umwana w'imyaka 4 y'amavuko yapfuye azize Ibiza appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/26/kamonyi-nyarubaka-umwana-wimyaka-4-yamavuko-yapfuye-azize-ibiza/

  • Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n'Amatungo, harokoka Ihene #rwanda #RwOT

    Imvura yaguye mu ijoro rya cyeye tariki 25 Werurwe 2026, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi yashenye inzu y'Umuryango w'abantu 6 ba Twamugabo Emmanuel w'imyaka 46 y'amavuko. Iyi mvura, igitambo cyabaye Ingurube bararanaga nayo ariko Ihene irarokoka. Mu byari mu nzu ntacyo baramuye. Ubuyobozi nta kuri buvuga ku kurarana n'amatungo, bitandukanye na bene guhura n'ibi biza.

    Amakuru intyoza.com ikura mu baturage b'Umurenge wa Nyarubaka, baremeza ko Umuryango wa Twamugabo Emmenuel na Nibarore Martha waraye uhuye n'ibiza byatewe n'imvura yaguye ari nyinshi igasenya inzu y'uyu muryango w'Umugabo n'Umugore n'abana babo bane, aho basohotse mu nzu bahunga, bakiza amagara yabo.

    Ku murongo wa Terefone, Umwe mu bagize uyu muryango, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko batunguwe no kumva inzu iguye mu mvura yarimo igwa, basohoka biruka bakiza amagara yabo, basigamo Ingurube n'ihene bararanaga. Basizemo Ingurube n'ihene kuko ngo iyo bashaka kujya ku rwana no kubisohora bari kuhasiga ubuzima.

    Abajijwe ibyangirikiye muri iyi nzu, yabwiye umunyamakuru ati' Ingurube yari mu nzu ifite agaciro k'amafaranga ibihumbi mirongo itandatu(60,000Frws) yapfuye ariko Ihene twayibonye ari nzima, Harimo Mironko munani(8) z'Ibishyimbo ndetse n'ibiro 30 by'ifu y'Ubugari, Imyenda n'ibindi bikoresho byose byari mu nzu, birimo amakaye y'abana n'imyenda yabo nta kimwe twasokokanye'.

    Kugera ku i saa kumi n'imwe z'umugoroba wo kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, uyu muryango wari utarabona aho uri burare. Kurya nabwo ngo bagiye gutira inkono mu baturanyi, abana ba biri biga nta wagiye ku ishuri, cyane ko yaba imyambaro n'amakaye ubu nta nakimwe bafite.

    Uwavuganye na intyoza.com, avuga ko kuba bararana n'amatungo( Ingurube n'Ihene) ari ku mpamvu z'umukeno w'amatungo kuko ngo batayaraza hanze bitewe n'uko yakwibwa. Gusa na none ngo igihe babyutse barayasohora, bakongera kuyashyira mu nzu bagiye kuryama.

    Agira kandi ati' Tubaho kuko twaciye inshuro, kandi ntabwo twaba dufite itungo ntaho kuriraza hahari ngo turiraze hanze!, twaba dusa n'abarihaye abajura. None wowe urumva warara ukubiri n'agatungo ufite uzi neza abajura bari hanze hano'!?.

    Minani Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka abajijwe iby'ibi biza by'umwihariko kuri uyu muryango wararanaga n'amatungo, aho inzu yaguye yose Ingurube ikaba Igitambo, yabwiye intyoza.com ko amakuru yayumvise ariko ko atabashije kuyakurikirana kuko ari mu kiruhuko(Konji), asaba umukozi ushinzwe Abakozi n'Imari mu Murenge ari nawe wamusigariyeko gutanga amakuru.

    Eustache Ngoga, Umukozi ushinzwe Abakozi n'Imari mu Murenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko amakuru y'uko inzu y'uyu muryango yaguye ariyo, ko ndetse hari n'izindi nzu 24 zimaze kujya hasi zizira ibiza mu byumweru 2 bishize. Gusa, avuga ko uyu muryango utararanaga n'amatungo.

    Ati' Mu gihe cy'ibyumweru 2 tumaze kugira inzu 24 zimaze kujya hasi, gusenyuka zarimo imiryango y'abantu 84. Uyu muryango waraye usenyewe n'imvura, inzu yahirimye nabwo mu gitondo, mu rukerera. Urumva ni inzu ifite akandi kazu hirya kabagamo Ingurube, rero urumva byose byikubise hasi, bo basa n'abakiza ubuzima bwabo barasohoka, urumva ntabwo bari kwibuka kujya gusohora Ingurube!, Ingurube nyine ka kazu karayigwira'.

    Akomeza avuga ko icyo nk'ubuyobozi barimo gukora muri ibi bihe birimo imvura nyinshi ari ukubarura inzu babona zishobora kuba zateza ibibazo, ariko kandi no kubwira abafite inzu zishobora guteza ibibazo gutanga amakuru ariko no kuzivamo bagashaka aho kwimukira, abadafite ubushobozi bakegera ubuyobozi bakishakamo ubushobozi, cyane ko ngo inzu zo mu cyaro zidahenda.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko muri ibi bihe by'ibiza, amakuru arebana n'ibyangirika bitewe n'ibi biza by'imvura, azamuka ava ku Mudugudu agomba kugera ku buyobozi mu Karere, ariko ngo hagera mbarwa.

    Turakomeza gukurikirana hirya no hino mu mirenge no mu tugari, dushakisha amakuru yisumbuye kuko, nkuko bamwe baturage babibwiye intyoza.com, hari byinshi ngo baganira na bamwe mu bayobozi bakumva ni bishya mu matwi yabo nyamara bari bizeye ko babizi.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n'Amatungo, harokoka Ihene first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Nyarubaka: Ingurube yabaye igitambo ku muryango wararanaga n'Amatungo, harokoka Ihene appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/25/kamonyi-nyarubaka-ingurube-yabaye-igitambo-ku-muryango-wararanaga-namatungo-harokoka-ihene/

  • Ntimuzongere kumbaza ku basifuzi sinshaka guhora mu bihano – Camarade #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade yasabye itangazamakuru kutazongera kumubaza ku basifuzi kuko yazajya aho mu bihano.

    Ni nyuma y’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 wa Shampiyona ya 2025-26 yatsinzwemo na Al Hilal ibitego 2-0 bya Boshara ku munota wa 26 na Kabaré ku munota wa 46.

    Nyuma y’uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 mu Bugesera, Camarade yagaragaje gusa n’utishimira imisifurire aho yagaragaye asa n’ubwirana uburakari umusifuzi wa kane Bigabo Frank.

    Abajijwe icyo atishimiye ku misifurire y’uyu munsi, yavuze ko atazongera kuvuga ku basifuzi kuko byatuma ahora mu bihano.

    Ati “Mumbabarire ntimuzongere kumbaza ku ifirimbi, ntabwo nshaka kujya mpora mu bihano, ntabwo uyu munsi mvuga ku misifurire.”

    Agaruka ku cyo Al Hilal SC yabarushije, yavuze ko nta kintu kinini yabarushije uretse amahirwe gusa.

    Ati “Ntacyo yaturushije uretse amahirwe gusa. Babonye amahirwe bayabyaza umusaruro.”

    Kugeza ubu ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34 mu mikino 25 ya Shampiyona imaze gukina.

    Camarade yarahiye ko atazongera kuvuga ku misifurire

    Source : http://isimbi.rw/ntimuzongere-kumbaza-ku-basifuzi-sinshaka-guhora-mu-bihano-camarade.html

  • Amateka Mwasangiye n'abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abayisilamu bo mu Rwanda ko ikibazo cy'ubutaka bemerewe bwo kuzubakaho icyicaro gikuru cy'Umuryango w'Abayisilamu kigiye gukemuka vuba bitarenze uyu mwaka.

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 ubwo yahuraga n'Abayisilamu bo mu Rwanda.

    Perezida Kagame yemereye Abayisilamu bo mu Rwanda inkunga, muri gahunda y'icyerekezo Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda ufite cyo kubaka icyicaro gikuru cy'uwo muryango.

    Ati 'Icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga, iyo nkunga rero irahari izaboneka. Izaboneka uko ishobotse. Muzangaye gutinda, ariko ntaguhera.'

    Yakomeje ati 'Hari ibintu twigeze gusezerana naje kumenya vuba aha ko bitakurikijwe uko byari bikwiye, ubwo ibyo ndabyibaraho nk'umwenda. Hari ibyasezeranyijwe kera mu 2011, byaratinze ariko ntabwo bizahera. Ibyo ndabyitaho vuba aha.'

    Yakomeje agaragaza ko yiteguye kubaha ubufasha mu byo bari gukora ariko ko na we azababaza uko byakoreshejwe.

    Ati 'Ntabwo uyu mwaka uzashira bitabaye. Biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mukinyishyuza ahubwo tuzagaruka hano ari njyewe ubishyuza icyo mwabikoresheje.'

    Yakomeje yerekana ko nyuma y'amateka mabi yihariye Abayisilamu banyuzemo n'Abanyarwanda muri rusange ubu ari igihe cyo guhindura ibintu, Abanyarwanda bose bakagira uruhare mu iterambere.'

    Ati 'Ni inzira yo guhindura ubuzima, guhindura imiyoborere, guhindura amatwara, igihugu cy'u Rwanda kigatera imbere, Abanyarwanda bose bafite uruhare ntawutotezwa. Ibyinshi mushimira, bishimirwa kubera ko bitari bihari, ariko ubundi iyo umuntu akoze ibikwiriye kuba ari byo bikorwa ntabwo aba agomba kubishimirwa cyane.'

    Yasabye Abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye kugira uruhare muri gahunda y'iterambere ry'Igihugu muri rusange kimwe n'abandi Banyarwanda.

    Ati 'Kugira ngo bihinduke bizagomba ko namwe mubigiramo uruhare. Kugira ngo u Rwanda ruhinduke Abanyarwanda mwese mugomba kubigiramo uruhare. N'ibi by'amadini, kumva ko ugomba gushyiraho uburyo amadini agomba kuba akora, amadini n'amatorero ibyo ashinzwe ubundi birumvikana, nta n'udakwiye kubishyigikira ariko kugira ngo bigende neza, muri ayo madini ubwayo n'amatorero akwiye kubanza agakora neza, agakora ibikwiriye kuba bikorwa.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko Leta yashyizeho uburyo bwo kugenzura imikorere y'amadini n'amatorero mu rwego rwo kunoza imikorere yayo no kwirinda ko abantu bakomeza kwihisha mu mutaka wayo bagamije kunyunyuza imitsi y'abaturage.

    Ati 'U Rwanda akazi kacu, politiki yacu, imiyoborere yacu ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiye. Ntawe tubuza amahoro na busa.'

    Yongeyeho ati 'Uburyo bwashyizweho n'inzego za Leta kugira ngo bifate umurongo muzima, byari ukubuza abantu, ntabwo byabaye mu Bayisilamu gusa byabaye no mu yandi madini n'amatorero…ugasanga umuntu yihishe inyuma y'idini cyangwa itorero ashyizeho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi.'

    'Ni nko gushyiraho bariyeri, ugahagarika abantu, ukabeshya icyo uri cyo ugatangira kubambura umutungo wabo…ntabwo rero bikwiriye kuba bikorwa mu dini iryo ari ryo ryose.'

    Yijeje Abayisilamu ko amateka yo gutotezwa no guhezwa banyuzemo kimwe n'abandi Banyarwanda atazasubira ukundi.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Umukuru w'Igihugu wifatanyije n'Abayisilamu mu Rwanda, yizeza ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    Source : https://rushyashya.net/amateka-mwasangiye-nabandi-kugirango-ahinduke-abanyarwanda-bose-bagomba-kubigiramo-uruhare/

  • Kapiteni wa Musanze FC yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Musanze FC, Niginama Patrick uzwi nka Mbogamizi yambitse impeta y’urukundo umukunzi we, Agasimbi Shyaka.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026 bibera mu Mujyi wa Kigali i Remera.

    Mu birori byari biryoheye ijisho muri Five to Five Hotel, Mbogamizi yasabye Agasimbi ko yazamubera umugore, na we arabyemera maze amuha ikiganza amwambika impeta.

    Aba bombi bahisemo gutangira inzira yo kuzabana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu nyuma y’imyaka itanu bari mu buryohe bw’urukundo.
    Niginama Patrick Mbogamizi, yakiniye amakipe atandukanye arimo Etoile del’Est, Espoir FC, Bugesera FC na Musanze FC.

    Mbogamizi yambitse impeta ya fiançailles Agasimbi

    Source : http://isimbi.rw/kapiteni-wa-musanze-fc-yateye-ivi-amafoto.html