Category: Uncategorized

  • Witeguye kuzamura ubucuruzi bwawe? Tangira kugurisha kuri Alamode.rw uyu munsi

     

     Kuri buri mucuruzi ushaka kugurisha online, Alamode.rw ni umwanya w’ingenzi wo kumenyekanisha no kugurisha ibicuruzwa byawe mu buryo bworoshye kandi bwizewe.

    Muri iki gihe ikoranabuhanga rifasha abantu kugura no kugurisha, kuba uri ku rubuga rwa internet rukorewe mu Rwanda ni ingenzi cyane. Alamode.rw ni urubuga rwa e-commerce rwateguwe kugira ngo rufashe abacuruzi kumenyekanisha ibicuruzwa byabo, kongera ubucuruzi, no gufasha abakiriya kubona ibyo bakeneye mu buryo bwihuse.

    Kora ubucuruzi bwawe amasaha 24 kuri 24

    Iyo ukoresheje Alamode.rw, ubucuruzi bwawe ntibugarukira ku masaha yo gufungura iduka gusa. Urubuga rukomeza gukora amasaha yose, umunsi n’ijoro, rutuma ibicuruzwa byawe biboneka igihe cyose.

    Ibi bivuze ko ushobora kwakira abakiriya, kwakira commandes no kugurisha amasaha 24 kuri 24, n’iyo wowe utari ku kazi. Ni uburyo bwiza bwo kongera umusaruro w’ubucuruzi bwawe no gukoresha amahirwe yose aboneka ku isoko.

    Ibyiciro by’ibicuruzwa

    Imyambarire (Abagore, Abagabo, Abana)

    Alamode.rw itanga uburyo bwo gushyira ku rubuga imyenda igezweho, inkweto, amasakoshi, imitako n’ibikoresho by’inyongera.

    Imitako n’ibikoresho byo mu rugo

    Hano harimo meubles, imitako itandukanye, ndetse n’ibikoresho byo gutunganya no gususurutsa urugo.

    Ikoranabuhanga

    Telefoni, ibikoresho bya electronics bitandukanye, ndetse n’udushya tw’ikoranabuhanga bishyirwa ku rubuga mu buryo bworoshye kandi bufasha abakiriya gufata ibyemezo byihuse.

    Impamvu yo guhitamo Alamode.rw

    Kumenyekana kurushaho: Ubucuruzi bwawe buragaragara neza kandi bwizewe

    Kwagura amahirwe yo kugurisha: Ibicuruzwa byawe bigaragara ku bakiriya benshi

    Kwiyobora mu micungire y’ubucuruzi bwawe: Ushobora guhindura ibicuruzwa, ibiciro no gushyiraho promotions

    Kwagura izina ryiduka yawe: Abakiriya bamenya neza ubucuruzi bwawe

    Ubwungure ku bufatanye: Ubufatanye n’abandi bacuruzi butuma ubucuruzi bwawe burushaho gukura

    Amahirwe ku bacuruzi bose

    Waba ufite iduka risanzwe cyangwa ucuruza online, Alamode.rw iguha amahirwe yo guteza imbere no kunoza ubucuruzi bwawe.

    Iyandikishe ubu, utangire kugurisha ibicuruzwa byawe kuri Alamode.rw

    Ntucikwe

    Isoko ryo kugurisha online riragenda rikura buri munsi. Gufata icyemezo uyu munsi bishobora guhindura ejo hawe mu bucuruzi.                                                                                                                                                                                                                                                                               Hamwe na alamode.rw , ubucuruzi bwawe butera imbere kandi bugera kure.

  • Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze gukurikirana ibibazo by'abaturage, bakabikemura, bitaba ibyo bakegura kuko imikorere yabo idahwitse idashobora kugira aho igeza igihugu.

    Yabigarutseho ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y'Abayobozi b'Inzego bwite za Leta n'inzego z'ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Yitabiriwe n'abayobozi b'uturere, ba minisitiri batandukanye n'abandi.

    Muri iyi nama hagarutswe ku bibazo bikigaragara mu miyoborere, birimo imikorere idahwitse, abayobozi badakorana, serivisi mbi n'ibindi.

    Mu ijambo rye ritangiza inama, Minisitiri w'Intebe yavuze ko Raporo y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere igaragaza ko imitangire ya serivisi igenda isubira inyuma kuko yavuye kuri 78,2% mu 2023, igera kuri 75,8 % mu 2024, naho mu 2025 igera 71,7%.

    Mbere y'uko Perezida Kagame atangira ijambo rye, yabwiwe ko abayobozi binenze, bakiyemeza kuvugurura imikorere yabo. Yabajije abayobozi niba ari ubwa mbere bumvise ibyasuzumwe, ibyo kwinenga, ibyashingiweho abantu binenga ndetse n'imyanzuro.

    Ati 'Ni inde hano ubyumvise bwa mbere? Ubwo ni ukuvuga ngo hari ikindi kibazo kitari kiri mu byinenzwe. Naho wahora winenga ugasuzuma ibitagenda neza byose ku murongo ndetse ugafata ingamba z'uko ibintu bigiye guhinduka ariko icyo tuvanamo kikaba kubisubiramo? Ubwo haba hari ikibazo ki? Ndashaka ko mumbwira niba ari nacyo mwasuzumye.'

    Perezida Kagame yavuze ku bayobozi bahora bakora amakosa, bagasaba imbabazi bavuga ko batazongera, avuga ko atumva ukuntu umuntu akora ikosa rimwe buri gihe.

    Ati 'Gukora ikosa rimwe buri gihe ukarisabira imbabazi, ukarisubiramo ntabwo mbyumva nk'uburyo bw'abantu bakora amakosa mu buryo busanzwe. Biba byabaye ikibazo…Ibyavuzwe ni amakosa akorwa buri gihe n'abantu bamwe cyangwa se abantu bamwe binavuze abiswe abayobozi…Niba uri muri uyu mwanya nk'umuyobozi ugakora ikosa, ukarisubiramo, haba hari ikibazo utumva neza ugomba guhindura.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu akora ikosa rimwe, n'umusimbuye na we akazasubira agakora rya kosa.

    Ati 'Ikibazo kiri muri twe nk'Abanyarwanda? Dufite ikibazo kihe? Uko mwicaye hano mwese, ntabwo navuga ko mutumva inshingano n'ibikwiriye kuba bikorwa, murabyumva. Muranandusha no kubyumva. Ariko njye aho bigeze ni yo mpamvu mbaza ikibazo nk'iki'.

    Perezida Kagame yatanze ingero ku mishinga, igenamigambi rituzuye, avuga ko muri iyo ngeri hari ibintu bifite ikibazo kuko kugena imigambi ntuyihuze n'ibigomba gukorwa, udashobora kugira icyo ugeraho cyangwa se nabwo wakigeraho bikaguhenda.

    Ati 'Bigomba kujyana. Hariho noneho no kutagena imigambi cyangwa kugena imigambi nabi. N'iyo waba wagennye imigambi neza uko bikwiriye ariko utayihuza n'ibikorwa bigomba gukorwa, icyo ni ikibazo cy'umwihariko […] ntabwo ushobora gukora ibintu utateguye imigambi yabyo ngo ugire icyo uvanamo gikwiriye.'

    Yatanze urundi rugero, abaza abayobozi bo mu Burasirazuba, ku mushinga wagombaga gufasha mu kuhira ugatanga n'amazi ku baturage. Abaza icyabuze ngo ibyo byombi bikorwe.

    Ati 'Ugakurikirana kimwe utakurikiranye ikindi. Wagera ku mwanzuro gute uguha ibyo wifuza?'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko hakozwe igice kimwe cyo kuhira, hanyuma habaho kwibagirwa ko hagomba gutangwa n'amazi ku baturage.

    Perezida Kagame yahise amubaza impamvu bibagiwe gukora ibintu bifitiye inyungu abaturage. Yabajije icyabuze ngo abantu bafite aho bahuriye n'umushinga bavugane.

    Ati 'Ubwo mwavuye aha noneho mugiye kuvugana, ibintu ntarabona mu myaka 31 ishize'.

    Rubingisa yavuze ko kutavugana abayobozi babyinenze, bakiyemeza ko bagiye gushyiramo n'umuturage akajya atanga ibitekerezo mu bimukorerwa.

    Perezida Kagame yamubajije niba kuba byaganiriwe bigiye gukemuka, ko bigiye kuba, ibibazo bigakemuka, Rubingisa amusubiza ati 'ni ukuri'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ikibazo gikwiriye guhindurwa vuba na bwangu abantu bakareka guhora basubiramo gusa banasaba imbabazi. Yavuze ko abayobozi bibagirwa ibyo bagomba gukora, bakibagirwa n'abo bagombaga kubikorana.

    Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi batuzuza inshingano, avuga ko babiterwa n'imico mibi kandi ko iyo yiganjemo ubwirasi nubwo baba babikora ntacyo bishingikirije.

    Ati 'Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n'ubwirasi, iki gihugu cyanyu muzagisenya. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Mwiratana iki? Abayobozi muri hano mwiratana iki?'

    Perezida Kagame yavuze ko niba abayobozi bemeye kujya mu nzego z'ubuyobozi, batagomba guhunga inshingano, ahubwo bikwiriye gukorwa cyangwa se niba ntacyo bibatwaye bakajya ahandi bagakora ibyo bashaka.

    Ati 'Uwiba aziba wenda agire ibyago bamufate afungwe cyangwa uzakora andi marorerwa aho muzaba mwagiye muhure n'ingaruka zayo.'

    Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha.

    Yakomeje agira ati ' Ubu muri aha muri abayobozi b'Abanyarwanda mwikorera ibyo mushatse? Ntawe uzababaza, ntawe uzabakurikirana n'ibi mwavugaga mugiye kwinenga, hari ikintu cyangombwa mutavuze. Ntabwo nigeze numva mu myanzuro muvuga uko muzakurikirana uko ibi muvuye hano musezeranye bizashyirwa mu bikorwa.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko kugira ngo ibyemejwe bishyirwe mu bikorwa, abayobozi bazajya bahura, Perezida Kagame amusubiza ko bidahagije ahubwo hakwiriye kugira ababiryozwa.

    Perezida Kagame ati 'Ntabwo umuntu umwe yaburizamo umushinga ukwiriye guha abantu ibihumbi 10 amazi kuko ngo yibagiwe. Ariko murumva uburemere bwabyo? Umuntu agaharika umushinga wagombaga kuramira abantu ibihumbi bikaba ibintu bisanzwe.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, abaturage batakamba, akabyoherereza abayobozi ababaza ibyo ari byo, bakamusubiza ko batabizi. Yibaza ukuntu batamenya ibintu bibera mu gace kabo.

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu n'ikintu kibi gikorwa abantu bakireba, ntihagire uvuga ati 'sigaho'.

    Photo: Igihe.com

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yavuze-ko-kwibagirwa-ibifitiye-inyungu-abaturage-ari-icyaha/

  • Riderman icyo umuryango we wamuhatiraga akibona ubu, indirimbo yamugoye ntikundwe #rwanda #RwOT

    Gatsinze Emery wamamaye mu muziki nka Riderman yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye mu ntangiriro y’umuziki we, ari umuryango we utarabyumvaga washakaga ko abanza kwiga.

    Uyu mwami w’Ibisumizi nk’uko akunda kwiyita, amaze imyaka 20 mu muziki kandi akunzwe cyane bitewe n’ubutumwa buri mu bihangano bye.

    Uyu muraperi wigaruriye imitima ya benshi, yabwiye ISIMBI ko agitangira umuziki muri 2006, icyamugoye kurusha ibindi ari ukumvisha umuryango we ko agomba kuba umuhanzi.

    Ati “Mu gutangira kugira ngo abantu babyakire byari bigoye, n’umuryango wanjye ntabwo wabyakiraga, ntabwo byari byoroshye kubera ko abo mu rugo ntibarimo babyumva kubera ko bashakaga ko mbaza nkarangiza amashuri.”

    Akomeza avuga ko icyo gihe atabyumvaga ariko ubu abyumva neza cyane.

    Ati “Kiriya gihe nari nkiri muto sinabumvaga ariko ubu ndabumva cyane, Hip Hop icyo gihe yari ikiri nshya mu mitwe y’abantu bamwe bakanavuga ko ari iy’ibirara.”

    Agaruka ku ndirimbo yamugoye ariko abantu ntibayakire nk’uko bikwiye, yavuze ko ari ‘Umutekamutwe.’

    Ati “Indirimbo yangoye navuga ‘Umutekamutwe’, ni indirimbo ifite igitekerezo cyiza, ifite inkuru nziza cyane ariko hari abantu bayikunda cyane ariko hari n’abandi bayifashe nk’aho ari igitekerezo kiri aho.”

    “Rero hari indirimbo wandika ukayishyiramo ubuhanga, ukavanga inkuru n’ubusizi ariko abantu bakayakira uko babishaka ariko kuri wowe ifite igisobanuro gikomeye.”

    Yunzemo ati “Hari indi ndirimbo ‘Nyegamo ya Nyagasani’ nayo ifite ubutumwa bwo gukunda igihugu ariko kuko abantu indirimbo zifite ubutumwa ntibashaka kuziha agaciro zikwiye.”

    Riderman akaba yizeje abakunzi b’umuziki we ko uyu mwaka ari umwaka wo gukora cyane, azabaha ibihangano bishya ndetse azanakora ibitaramo.

    Riderman yavuze ingorane yahuye nazo mu ntangiriro z’umuziki we

    Source : http://isimbi.rw/riderman-icyo-umuryango-we-wamuhatiraga-akibona-ubu-indirimbo-yamugoye.html

  • Riderman icyo umuryango we wamugatiraga akibona ubu, indirimbo yamugoye ntikundwe #rwanda #RwOT

    Gatsinze Emery wamamaye mu muziki nka Riderman yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye mu ntangiriro y’umuziki we, ari umuryango we utarabyumvaga washakaga ko abanza kwiga.

    Uyu mwami w’Ibisumizi nk’uko akunda kwiyita, amaze imyaka 20 mu muziki kandi akunzwe cyane bitewe n’ubutumwa buri mu bihangano bye.

    Uyu muraperi wigaruriye imitima ya benshi, yabwiye ISIMBI ko agitangira umuziki muri 2006, icyamugoye kurusha ibindi ari ukumvisha umuryango we ko agomba kuba umuhanzi.

    Ati “Mu gutangira kugira ngo abantu babyakire byari bigoye, n’umuryango wanjye ntabwo wabyakiraga, ntabwo byari byoroshye kubera ko abo mu rugo ntibarimo babyumva kubera ko bashakaga ko mbaza nkarangiza amashuri.”

    Akomeza avuga ko icyo gihe atabyumvaga ariko ubu abyumva neza cyane.

    Ati “Kiriya gihe nari nkiri muto sinabumvaga ariko ubu ndabumva cyane, Hip Hop icyo gihe yari ikiri nshya mu mitwe y’abantu bamwe bakanavuga ko ari iy’ibirara.”

    Agaruka ku ndirimbo yamugoye ariko abantu ntibayakire nk’uko bikwiye, yavuze ko ari ‘Umutekamutwe.’

    Ati “Indirimbo yangoye navuga ‘Umutekamutwe’, ni indirimbo ifite igitekerezo cyiza, ifite inkuru nziza cyane ariko hari abantu bayikunda cyane ariko hari n’abandi bayifashe nk’aho ari igitekerezo kiri aho.”

    “Rero hari indirimbo wandika ukayishyiramo ubuhanga, ukavanga inkuru n’ubusizi ariko abantu bakayakira uko babishaka ariko kuri wowe ifite igisobanuro gikomeye.”

    Yunzemo ati “Hari indi ndirimbo ‘Nyegamo ya Nyagasani’ nayo ifite ubutumwa bwo gukunda igihugu ariko kuko abantu indirimbo zifite ubutumwa ntibashaka kuziha agaciro zikwiye.”

    Riderman akaba yizeje abakunzi b’umuziki we ko uyu mwaka ari umwaka wo gukora cyane, azabaha ibihangano bishya ndetse azanakora ibitaramo.

    Riderman yavuze ingorane yahuye nazo mu ntangiriro z’umuziki we

    Source : http://isimbi.rw/riderman-icyo-umuryango-we-wamugatiraga-akibona-ubu-indirimbo-yamugoye.html

  • Umusizi Le Poěte akomeje kuvugisha abatari bake, nyuma yo gushyira hanze Igisigo gishya yise 'Siniyishe' #rwanda #RwOT

    Mu gihe impano z'urubyiruko zikomeje kwigaragaza hirya no hino ku Isi, umuhanzi w'Umunyarwanda uzwi ku izina rya Le Poěte akomeje gukurura amaso ya benshi binyuze mu buhanzi bwihariye bw'ubusizi. Amazina ye nyakuri ni Ndayishimiye Rodrigue, akaba ari umwe mu bahanzi b'abanyempano bagaragaza ko inkomoko y'umuntu itari inzitizi ku nzozi.

    Le Poěte yatangiye urugendo rwe rw'ubuhanzi mu mwaka wa 2018, atangirira mu nkambi y'Ibyumba mu Gihugu cy'u Rwanda. Nubwo ubuzima bwari butoroshye kubera ikibazo cy'amikoro make mu muryango we, ntiyigeze areka inzozi ze ngo zizimire. Yakomeje kwiyubaka gahoro gahoro, akoresha impano ye mu busizi nk'intwaro yo kugaragaza ibitekerezo bye ndetse no kuvuga ku buzima abamo.

    Mu myaka yakurikiyeho, uyu musore yagiye yitabira amarushanwa atandukanye, aho yagiye yegukana ibikombe byinshi byamuhesheje izina mu rubyiruko. Ubuhanga bwe mu gutondeka amagambo, kuvuga ku buzima busanzwe mu buryo bw'ubugeni, no gukoresha ijwi rifite imbaraga, byatumye agenda amenyekana cyane.

    Nyuma y'igihe, Le Poěte yaje kubona amahirwe yo kujya ku mugabane w'u Burayi, aho ubu abarizwa mu Gihugu cy'Ububiligi. Ni ho akomeje gukorera ibikorwa bye by'ubuhanzi, cyane cyane mu bijyanye n'ubusizi, aho agenda arushaho kunoza impano ye no kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.

    Si ubusizi gusa bumuranga, kuko ni n'umufotozi wabigize umwuga (professional photographer). Ibi bituma ubuhanzi bwe burushaho kuba bwagutse kandi bufite ubutumwa bwimbitse.

    Vuba aha, Le Poěte yashyize hanze igisigo cyakoze ku mitima ya benshi, bitewe n'uburyo gikoranywe ubuhanga budasanzwe, amagambo arimo uburemere n'ubutumwa bwubaka. Iki gisigo cyamuhesheje igikundiro ku rwego rurenze urwo yari asanzweho, bituma benshi batangira kumwitaho no kumushimira ubuhanga buri muri icyo gisigo.

    Le Poěte ni urugero rwiza rw'uko impano, iyo ihujwe n'umurava no kudacika intege, ishobora kugera kure. Uyu munsi, ari mu bahanzi bitezweho kuzamura izina ry'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu buhanzi bw'ubusizi.

    Umusizi Le Poěte akomeje kuvugisha abatari bake, nyuma yo gushyira hanze Igisigo gishya yise 'Siniyishe'
    Si ubusizi gusa bumuranga, kuko ni n'umufotozi wabigize umwuga

    Source : https://kasukumedia.com/umusizi-le-poete-akomeje-kuvugisha-abatari-bake-nyuma-yo-gushyira-hanze-igisigo-gishya-yise-siniyishe/

  • Eze ntazifashishwa mu mikino ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza ifite, nyuma yo kugira imvune mu mitsi y'akaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Arsenal uzwi cyane Eberechi Eze yamaze gukurwa mu bakinnyi b'Ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza bagomba kwitabira imikino ya gicuti, nyuma yo kugira imvune mu mitsi y'akaguru (calf injury). Ibi byemejwe n'ikipe ya Arsenal FC, aho uyu mukinnyi abarizwa muri iyi minsi.

    Eze ntiyabashije gukina umukino wa nyuma ikipe ye yakinnye ejo hashize, bitewe n'iyo mvune yamubayeho mu myitozo. Abaganga b'ikipe batangaje ko azongera gusuzumwa mu minsi iri hagati ya 6 na 7, kugira ngo hamenyekane uko ubuzima bwe buhagaze ndetse n'igihe azagarukira mu kibuga.

    Ku ruhande rw'ikipe y'u Bwongereza, umutoza mushya Thomas Tuchel yahise afata icyemezo cyo gushaka umusimbura. Uyu mutoza yahamagaye umukinnyi w'inyuma ku ruhande ukinira Newcastle United FC, ari we Harvey Barnes, kugira ngo aze gufasha icyuho cya Eberechi Eze muri iyo mikino ya gicuti iri imbere.

    Izi mpinduka zabaye mu gihe ikipe y'u Bwongereza iri kwitegura gukomeza kugerageza abakinnyi bayo bashya no kubaka ikipe ikomeye izahangana mu marushanwa ari imbere. Kuba umukinnyi ukomeye nka Eberechi Eze avuyemo bishobora kugira ingaruka ku buryo ikipe yitwara, ariko na none biha amahirwe Barnes yo kwigaragaza no kwerekana ubushobozi bwe.

    Abafana bategereje kureba niba Barnes azabyaza umusaruro aya mahirwe ahawe, mu gihe Eze we azaba ari kwibanda ku gukira neza kugira ngo agaruke mu kibuga afite imbaraga nshya.

    Eze ntazifashishwa mu mikino ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza ifite, nyuma yo kugira imvune mu mitsi y'akaguru
    Umukinnyi w'inyuma ku ruhande ukinira Newcastle United FC, Harvey Barnes niwe wahamagawe mu gukuraho icyuho cya Eze, nyuma y'imvune yagize

    Source : https://kasukumedia.com/eze-ntazifashishwa-mu-mikino-ikipe-yigihugu-cyubwongereza-ifite-nyuma-yo-kugira-imvune-mu-mitsi-yakaguru/

  • Tanasha Donna yakiriye umuryango wa Diamond i Nairobi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi akaba n’umunyamideli wo muri Kenya, Tanasha Donna, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza amashusho ari kumwe n’umwana we ndetse n’umwishywa wa Diamond Platnumz bari i Nairobi.

    Aya mashusho bivugwa ko yafashwe ku wa 21 Werurwe 2026 agaragaza Tanasha ari mu nzamutsa [Lift] ari kumwe n’umuhungu we yabyaranye na Diamond, Naseeb Junior ndetse n’umukobwa witwa Tahiya, bivugwa ko ari umwishywa wa Diamond, hamwe n’undi mugore utamenyekanye. Bose bagaragaraga bishimye, ibintu byahise bikurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

    Nubwo Tanasha Donna na Diamond Platnumz batandukanye mu 2020, bakomeje kugaragara bafitanye umubano mwiza mu kurera umwana babyaranye.

    Abasesenguzi b’imyidagaduro bagaragaza ko kuba Tanasha yakiriye umwe mu bagize umuryango wa Diamond bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko umubano wabo n’ubwo warangiye ku mugaragaro, ugifite aho uhurira cyane cyane ku nyungu z’umwana wabo.

    Amashusho ya Tanasha Donna ari kumwe n’umuryango wa Diamond Platnumz yavugishije benshi

    Source : http://isimbi.rw/tanasha-donna-yakiriye-umuryango-wa-diamond-i-nairobi.html

  • Juno yashyize ukuri ku kuba yarasubiye mu rukundo na Ariel Wayz #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza yavuze ko urukundo nta ‘formule’ rugira, ni nyuma yo kugaruka ku by’urukundo rwongeye kuvugwa hagati ye na Ariel Wayz.

    Aba bahanzi ni bamwe mu bakanyujijeho mu rukundo, gusa mu mpera za 2021 baje gutandukana ndetse bigarurira imitwe y’ibitangazamakuru bitewe no guterana amagambo byakurikiyeho.

    Mu gitaramo cya Davido cyabereye muri Kigali Arena tariki ya 5 Ukuboza 2025, Juno Kizigenza yaratunguranye maze asomana na Ariel Wayz umunwa ku wundi.

    Icyo gihe Juno yavuze ko impamvu yamusomye ari uko bari bishimye nta kindi.

    Ubwo yari avuye ku rubyiniro tariki ya 21 Werurwe i Huye mu gitaramo cya Siga Arts Festival, Juno Kizigenza yabwiye ISIMBI ko iby’urukundo ntawabimenya rujya aho ruhashaka.

    Ati “Urukundo se, urukundo nta ‘formule’ rugira, ntacyo rugenderaho.”

    Uyu muhanzi ariko yanze kwerura ngo avuge ko bakiri kimwe ahubwo agira ati “turi inshuti nk’ibisanzwe.”

    Juno Kizigenza akaba ari mu myiteguro yo gusohora album ya kabiri muri uyu mwaka izahuzwa no kwizihiza imyaka 6 amaze mu muziki, ni nyuma y’iyo yasohoye muri 2023 yiswe ‘Yaraje.’

    Juno Kizigenza yavuze ko urukundo rujya aho rushaka, agaruka ku by’urukundo rwe na Ariel Wayz

    Source : http://isimbi.rw/juno-yashyize-ukuri-ku-kuba-yarasubiye-ku-rukundo-na-ariel-wayz.html

  • Nta marushanwa turimo! Mahoro Nasri ku gitutu cy’ubukwe #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Mahoro Nasri yatangaje ko gukora ubukwe atari ikintu kigomba gukorwa mu buryo bwo kurushanwa cyangwa kwigananwa nyuma yo kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi yabitangarije mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yasubizaga umwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga wari umusabye ko na we yakora ubukwe, nyuma yo kwifuriza amahirwe masa mugenzi we, Kwizera Abel Deus uzwi nka Cardinale wambitse impeta umukunzi we.

    Muri ubu butumwa yashyize hanze ,Nasri yagaragaje ko yishimiye intambwe ya Deus Cardinale, amusabira gukomeza gutera imbere.

    Nyuma y’ubu butumwa, umwe mu bamukurikira yamubajije ati 'Wowe harabura iki koko abana wareze bose ko bagiye?'

    Ni bwo Mahoro Nasri yahise agaragaza ko nta guhatana cyangwa kwigana bikwiye kuba hagati yabo by’umwihariko ku ngingo yo kurushinga.

    At 'Nta marushanwa turimo! Reka twishimire intambwe ya Deus.'

    Mahoro Nasri ni umwe mu banyamakuru bagezweho kandi bakunzwe mu gisata cy’Itangazamakuru ry’imikino, akaba akora mu kiganiro cy’imikino cya nimugoroba kuri B&B Kigali Fm kigaruka ku makuru y’imikino y’i Burayi.

    Mahoro Nasri yasabye abantu kumura ku gitutu cy’ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/nta-marushanwa-turimo-mahoro-nasri-ku-gitutu-cy-ubukwe.html

  • Mu myambarire idasanzwe, reba uko abakinnyi b’Amavubi barimo n’abashya binjiye mu mwiherero (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye umwiherero yitegura imikino ya FIFA Series.

    Uyu mwiherero urimo kubera kuri Hoteli ya FERWAFA, watangiranye n’abakinnyi biganjemo abo mu Rwanda n’abakina hanze y’u Rwanda.

    Bakaba bakirwaga n’umutoza Stephen Constantine ndetse n’umwungiriza we, Eric Nshimiyimana.

    Mu bakinnyi bamaze kuhagera barimo abaje ku nshuro ya mbere nk’abavandimwe batatu Mickels Joy Slayd wa FK Karvan, Joy-Lance Mickles wa Saba Baku na mukuru wabo, Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK.

    Mu bandi barimo Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Niyo David wa NK Veres Rivne FC, Muhire Kevin wa Jamus SC, Mutsinzi Ange wa Zira FK, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk na Kury Johan Marvin wa AC Bellinzona.

    Hari kandi abakinnyi bakina mu Rwanda bageze mu mwiherero. Aba barimo Byiringiro Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunusu na Niyomugabo Claude ba APR FC na Niyongira Patience wa Police FC.

    U Rwanda rurimo kwitegura imikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda kuva tariki ya 26-30 Werurwe 2026.

    Rutahizamu Johan Marvin Kury

    Niyo David

    Mugisha Bonheur Casemiro

    Hakizimana Adolphe, umunyezamu wa APR FC

    Abavandimwe batatu bahamagawe mu Mavubi bwa mbere, Mickels Joy Slayd, Joy-Lance Mickles na Mickels Leroy Jacques

    Byiringiro Jean Gilbert

    Joy-Lance Mickles, umwe muri ba rutahizamu bitezwe

    Nshuti Innocent

    Rutahizamu Biramahire Christophe Abeddy

    Umutoza Stephen Constantine ni we wabakiraga

    Muhire Kevin ukinira Jamus yo muri Sudani y’Epfo

    Mutsinzi Ange Jimmy

    Bizimana Djihad, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi

    Ruboneka Bosco

    Myugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu

    Matteo Ndayishimiye, umuvandimwe wa Ndayishimiye Mike Tresor ubwo yageraga mu Rwanda bwa mbere

    Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert bakinira APR FC

    Source : http://isimbi.rw/mu-myambarire-idasanzwe-reba-uko-abakinnyi-b-amavubi-barimo-n-abashya-binjiye.html