Category: Uncategorized

  • Spice Diana yaburiye abakobwa bashingira uburanga kuri 'Make Up’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, Spice Diana yagaragaje ko abakobwa bakiri bato bakwiye kwiyakira uko baremwe, bakirinda gushingira ubwiza bwabo ku kwisiga birengeje urugero iburungo by’ubwiza 'Make Up’ kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda , aho yasobanuye ko nubwo na we abyisiga ku rwego rushobora kugaragara nk’ururengeje urugero, abikora kubera akazi ke k’ubuhanzi, atari uko ari byo akunda mu buzima busanzwe.

    Yagize ati 'Si ndi umufana wo kwisiga 'Make Up’ nyinshi. Iyo umbaye hafi igihe kirekire, urabibona ko mbikora kubera akazi gusa. Njye nkunda kuba ndi uko ndi, nashyizeho gusa ka 'lip gloss’ nako gacye.'

    Spice Diana yagarutse cyane ku ngaruka zo kwishingikiriza ku kwisiga Make Up ku bakobwa, avuga ko bishobora gutuma umuntu atakaza ukwiyizera no kwiyakira uko ari. Yibukije abakobwa ko ubwiza nyabwo butangirira ku kwiyakira no kumenya uwo uri we, aho gushaka gushimisha abantu bose.

    Yagize ati 'Ni byiza kumva neza uwo uri we. Hariho igitutu kinini ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bashobora kugusebya, ariko ntugomba kubyibandaho ngo wiyibagirwe.'

    Uyu muhanzikazi yakomeje agaragaza ko umuntu akwiye guhitamo ibimushimisha aho kugendera ku bitekerezo by’abandi, kuko bidashoboka kunezeza buri wese.
    Ati 'Jya wishimira uko uri kuko ari ko uzabaho ubuzima bwawe bwose. Kwishingikiriza cyane ku kwisiga bishobora kwica icyizere cyo kwiyizera. Ntushobora gushimisha buri wese, hitamo ibigushimisha.'

    Ubutumwa bwe buje mu gihe hirya no hino ku isi abakobwa bakiri bato bakunze guhura n’igitutu cyo kugendera ku bipimo by’ubwiza bishyirwaho n’imbuga nkoranyambaga.

    Spice Diana yasabye abakobwa kwirinda kwisiga Make Up nyinshi

    Source : http://isimbi.rw/spice-diana-yaburiye-abakobwa-bashingira-uburanga-kuri-make-up.html

  • Ntwari Fiacre yongeye kubagwa #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, yamaze kubagwa kubera ikibazo cy’uburwayi bw’udusabo tw’indurwe.

    Uyu munyezamu akaba yaherukaga kubagwa mu mpera z’umwaka ushize aho yari yaragize ikibazo cy’imvune y’urutugu.

    Akaba yari yarakize ndetse atangira kujya agaragara mu bakinnyi ikipe ye izajya yifashisha ku mikino imwe n’imwe, gusa yari ataragirirwa amahirwe yo kujya mu kibuga.

    Ntwari Fiacre akaba yari mu bakinnyi bahamagawe n’ikipe y’igihugu Amavubi bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series, gusa ku munota wa nyuma ntabwo yabonetse kubera uburwayi asimbuzwa Kwizera Olivier.

    Uyu munyezamu usanzwe ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu akaba afite ikibazo cy’Udusabo tw’Indurwe aho yanamaze kubagwa akazamara hanze y’ikibuga ibyumweru bitatu.

    Ntwari Fiacre yongeye kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/ntwari-fiacre-yongeye-kubagwa.html

  • Mohamed Salah umwe mu bakinnyi beza English Premier League yagize #rwanda #RwOT

    Mohamed Salah ni umwe mu bakinnyi b'amateka bakomeye Isi y'umupira w'amaguru imaze kubona. Uyu Munya-Misiri wamamaye cyane mu ikipe ya Liverpool F.C yakomeje kwandika amateka adasanzwe muri Premier League kuva mu mwaka w'imikino wa 2017 kugeza 2018.

    Mu mibare itangaje Salah ni we uza ku mwanya wa mbere mu gutsinda ibitego byinshi (189), gutanga imipira yavuyemo ibitego (92), no kurema uburyo bw'ibitego mu mukino usanzwe (534). Ibi byerekana ko atari umukinnyi utsinda gusa, ahubwo ari n'umuyobozi mwiza mu kibuga. Nanone kandi, aza ku isonga mu guterura imipira myinshi (1,104), kuyitera ku izamu (480), ndetse no gukorera cyane mu rubuga rw'umwanzi aho yakoze touches zirenga 2,717.

    Ku rwego rw'ibihembo, Salah yahawe igihembo cya PFA Player of the Year inshuro eshatu mu mwaka wa 2018, 2022 na 2025, ikimenyetso cy'uko yagumye ku rwego rwo hejuru imyaka myinshi.

    Mu mikino yose amaze gukina (435), yatsinze ibitego 255 anatanga anatanga imipira yavuyemo ibitego 119. Yafashije Liverpool kwegukana ibikombe bikomeye birimo UEFA Champions League imwe, English  Premier League ebyiri, FA Cup imwe n'ibindi bikombe bitandukanye.

    Salah si umukinnyi usanzwe, ahubwo ni umukinnyi wigaruriye imitima y'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi yose, kandi izina rye rizahora ryibukwa mu mateka ya ruhago muri rusange.

    Mohamed Salah umwe mu bakinnyi beza English Premier League yagize

    Source : https://kasukumedia.com/mohamed-salah-umwe-mu-bakinnyi-beza-english-premier-league-yagize/

  • Nantsinda nzamuha iyi modoka – Umugabo wa Zari Hassan #rwanda #RwOT

    Shakib Lutaaya yategeye imodoka uwo bazahangana mu mukino w’iteramakofe naramuka amutsinze.

    Ni umukino bazakina tariki ya 11 Mata 2026 aho azahangana na Barista Timo, umusore ukomoka muri Uganda ariko wibera Dubai.

    Lutaaya akaba yamushyiriyeho imodoka ye yo mu bwoko bwa ‘Jeep Wrangler’ naramuka amutsinze.

    Uyu mukino uzahuza aba bagabo bombi bakomoka muri Uganda, ni umwe mu bintu birimo kuvugwa cyane muri iki gihugu.

    Lutaaya akaba yagize ati 'Nindamuka ntsinzwe umukino, nzahita mpa iyi modoka uwo tugiye guhangana.'

    Shakib Lutaaya uzwiho gukunda no gukina uyu mukino w’iteramakofe, aharuka kuwukina muri Kanama 2025 ubwo yakinaga n’umuhanzi Rickman Manrick waje gukubita ‘KO’ (Knock Out) Lutaaya.

    Shakib Lutaaya yategeye imodoka uwo bazahangana

    Imodoka yategeye Barista Timo

    Uyu mukino uzaba mu kwezi kwa Kane

    Source : http://isimbi.rw/nantsinda-nzamuha-iyi-modoka-umugabo-wa-zari-hassan.html

  • Utubari dukora amasaha arenze ayemewe duhangayikishije abaturage ba Kanama #rwanda #RwOT

    Mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Kanama uherereye mu Karere ka Rubavu, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge batewe n'imikorere y'utubari tumwe na tumwe tutubahiriza amasaha yemewe yo gufungura no gufunga. Aba baturage bavuga ko hari utubari dukomeza gukora ijoro ryose ndetse no mu gitondo kare, ibintu bavuga ko bibangamira ituze n'umutekano w'abahatuye.

    Bamwe mu baturage baganiriye Kasuku Media batangaje ko iyi myitwarire ituma ubusinzi bukabije bwiyongera, cyane cyane mu rubyiruko, bikaba intandaro y'imirwano n'urugomo bikunze kugaragara mu masaha y'ijoro. Bavuga ko hari n'abataha mu masaha y'igitondo basinze cyane, bikabangamira ubuzima busanzwe bw'abaturage ndetse n'umutekano wabo.

    Uretse urugomo, abaturage banagaragaza ko urusaku rwinshi ruturuka muri utu tubari rubabuza gusinzira, cyane cyane mu mpera z'icyumweru no mu minsi mikuru. Ibi ngo bigira ingaruka mbi ku bana bagomba kujya ku ishuri mu gitondo ndetse n'abakozi bagomba kubyuka bajya mu mirimo yabo ya buri munsi.

    Abaturage basaba inzego zibishinzwe, zirimo ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanama n'inzego z'umutekano, gufata ingamba zikomeye zo kugenzura no guhana abatubahiriza amategeko agenga amasaha y'ikorwa ry'utubari. Bemeza ko kubahiriza aya masaha byafasha kugabanya ibibazo by'umutekano muke no kugarura ituze mu baturage.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi, hitezwe ko hazashyirwaho uburyo bwo gukaza ubugenzuzi, ndetse hagafatwa ibihano ku batubahiriza amategeko, kugira ngo ubuzima bw'abaturage bukomeze kuba bwiza kandi butekanye.

    Utubari dukora amasaha arenze ayemewe duhangayikishije abaturage ba Kanama

    Source : https://kasukumedia.com/utubari-dukora-amasaha-arenze-ayemewe-duhangayikishije-abaturage-ba-kanama/

  • Umunyarwanda yasagarariwe i Washington atabarwa n'Ambasade y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Rwanda ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko hari Umunyarwanda wahuye n'ikibazo cyo gusagarirwa n'abashinzwe umutekano w'umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi. Ibi byabereye muri imwe muri hoteli zo mu mujyi wa Washington, aho aba bombi bari bahuriye.

    Nk'uko amakuru yatangajwe abivuga, uwo Munyarwanda ntiyari azi ko ashobora guhura n'iki kibazo, kuko yari yagiye muri iyo hoteli mu buryo busanzwe. Gusa ngo nyuma yo kugaragara mu gace kari hafi y'umugore wa Perezida wa Congo, abashinzwe umutekano we batangiye kumukekaho ibikorwa batamwumviseho neza, bituma bamusagarira.

    Nyuma y'ibi byabaye, uwo Munyarwanda yahise ashaka ubufasha, maze Ambasade y'u Rwanda ihita imwitaho byihuse. Yafashijwe kuva muri iyo hoteli kugira ngo arindwe gukomeza guhura n'ingaruka z'icyo kibazo, anashakirwa ahandi acumbika hizewe kandi hatamushyira mu kaga.

    Ambasade y'u Rwanda yavuze ko gukomeza kurinda umutekano w'Abanyarwanda bari mu mahanga ari inshingano zayo za buri munsi, kandi ko idatezuka gutabara igihe habaye ikibazo nk'iki. Yanibukije Abanyarwanda baba mu mahanga kujya bagira amakenga no kwirinda ahantu hashobora kubashyira mu bibazo, cyane cyane aho hari abashyitsi bafite umutekano ukomeye.

    Iyi nkuru yongeye kwerekana akamaro ko gukorana n'inzego z'igihugu mu gihe hari ibibazo by'umutekano bibaye, cyane cyane ku baturage baba kure y'igihugu cyabo.

    Ambasade y'u Rwanda ikorera muri Amerika yatabaye Umunyarwanda wahuye n'ikibazo cyo gusagarirwa n'abashinzwe umutekano w'umugore wa Félix Antoine Tshisekedi.

    Source : https://kasukumedia.com/umunyarwanda-yasagarariwe-i-washington-atabarwa-nambasade-yu-rwanda/

  • Jay-Z yasobanuye ko ubukire atari bwo bugena umutima w'umuntu #rwanda #RwOT

    Umuraperi w'icyamamare Jay-Z yongeye kuvuga ku myumvire ikunze kugaragara mu bantu, aho bamwe bafata abakire nk'abafite imyitwarire mibi. Yagaragaje ko icyo gitekerezo kidafite ishingiro, ashimangira ko amafaranga adashobora guhindura umuntu ngo abe mwiza cyangwa mubi.

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru GQ, Jay-Z yavuze ko gukeka ko abakire bose ari babi ari uburyo bwo guhunga ikibazo nyacyo cy'imyitwarire y'abantu. Yagaragaje ko imyitwarire y'umuntu ishingira ku burere, indangagaciro n'imyitwarire bwite, aho kuba ku mafaranga afite.

    Yagize ati: 'Ntabwo amafaranga ashobora kugena uko umuntu ateye. Niba tuvuga ko ufite amafaranga menshi ari mubi, ubwo se ufite make aba mwiza?' Aha yagaragaje ko nta gipimo gihamye cyerekana aho ubukire butangirira kugirana isano n'imyitwarire.

    Uyu muhanzi kandi yanagarutse ku makimbirane akunze kugaragara mu njyana ya Hip-Hop, aho yavuze ko atari ibintu byagombye gufatwa nk'ibisanzwe cyangwa bishimishije buri gihe. Mu buryo butaziguye, yerekanye ko yitandukanya n'imirwano y'amagambo igaragara hagati y'abaraperi nka Drake na Kendrick Lamar.

    Jay-Z akomeza kugaragaza ko icyo yibandaho ari iterambere ry'umuziki n'ishoramari rifasha kuzamura urwego rw'abahanzi, aho gushyira imbaraga mu makimbirane. Asanga Hip-Hop ikwiye kuba urubuga rwo kwigisha, gusabana no guteza imbere sosiyete aho kuba intandaro y'amacakubiri.

    Jay-Z yasobanuye ko ubukire atari bwo bugena umutima w'umuntu

    Source : https://kasukumedia.com/jay-z-yasobanuye-ko-ubukire-atari-bwo-bugena-umutima-wumuntu/

  • Minembwe: Ibitero bya drones bikomeje guteza impungenge n'ihungabana ku baturage #rwanda #RwOT

    Mu misozi ya Minembwe iherereye mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutekano ukomeje kuzamba bitewe n'ibitero bikomeje kuvugwa ko bikorwa hakoreshejwe indege zitagira abapiloti (drones). Amakuru ava muri ako gace agaragaza ko ibi bitero biri kwibasira ibice bitandukanye, birimo Gitavi, Kalingi, Rundu na Gakenke, bigateza igihombo gikomeye ku baturage.

    Abaturage bavuga ko ibikorwa remezo byinshi byangiritse, birimo amazu, amatungo ndetse n'inyubako z'amadini, cyane cyane amakanisa. Hari n'abatangaza ko bamwe mu baturage bahasize ubuzima, abandi bagahunga ingo zabo kubera ubwoba bukomeje kwiyongera.

    Amakuru atangwa n'abari hafi y'aho imirwano ibera agaragaza ko ibi bitero byiyongereye mu minsi ishize, aho drones zagiye zigaragara ziguruka mu kirere zigatera ibisasu mu duce dutandukanye i Minembwe. Ibi byatumye abaturage benshi batangira kwimuka, berekeza mu bice batekereza ko bifite umutekano ugereranyije n'aho bari bari.

    Minembwe imaze igihe kinini iri mu bibazo by'umutekano muke bitewe n'imirwano ihuza ingabo za Leta ya Congo, iz'ibihugu bituranye n'imitwe yitwaje intwaro itandukanye. Iyi mirwano ikomeje gukaza umurego, igira ingaruka zikomeye ku baturage b'abasivili.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kugaragaza impungenge ku ikoreshwa rya drones muri aka gace, ivuga ko hari igihe zishobora kwibasira abasivili n'ibikorwaremezo byabo. Basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane ukuri ku biri kuba no gushaka ibisubizo birambye byagarura amahoro muri aka Karere.

    Abaturage bavuga ko ibikorwa remezo byinshi byangiritse, birimo amazu, ndetse n'inyubako z'amadini, cyane cyane amakanisa.

    Source : https://kasukumedia.com/minembwe-ibitero-bya-drones-bikomeje-guteza-impungenge-nihungabana-ku-baturage/

  • Kutamenya kuririmba, kimwe mu byababaje Madederi ushimishwa no kuba umunyarwandakazi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi, yavuze ko ikintu kimushimisha kuruta ibindi byose ari ukuba yarisanze ari umunyarwndakazi.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe bwo hanze y’akazi ko gukina filime asanzwe akora.

    Madederi avuga ko muri filime yakinnye, filime yamugoye ari iya Papa Sava akinamo n’ubu kuko bimusaba kwihinduranya akina 'role’ zitandukanye rimwe na rimwe zidafite aho zihuriye n’imico ye.

    Ati 'Iyo nakinnye ikangora cyane ni Papa Sava kubera ko habamo ibintu byinshi kugira amahane, kurwana, gutukana, mbere byabanje kungora, kwigira umuntu utari we utukana noneho ntuka abagabo, nisanga akenshi bampaye gukina ntuka abagabo rero birangora cyane, gusa ntibikingora cyane namaze kubimenyera mbigira akazi.'

    Akomeza avuga ko iyo yabonye akanya yaruhutse atari mu kazi, undi mwanya awumara ari mu rugo aruhuka ubundi akaba arimo asenga.

    Ikindi kintu ajya akora mu rwego rwo kwishimisha ni 'Njye nkina Volleyball na Basketball. Nkiri mu mashuri yisumbuye najyaga nkina Basketball ariko ntabwo nigeze ntekereza ko nabigira akazi.'

    Uyu mukinnyi wa filime ukunzwe cyane yavuze ko mu buzima bwe bwose ikintu cyamushimishije ari ukuba yaravutse akisanga ari umunyarwandakazi.

    Ati 'Ikintu cyanshimishije mu buzima bwanjye bwose? Ni ukuba ndi Umunyarwandakazi, icyo kintu kiranshimisha, buri gihe iyo mbitekereje biranshimisha cyane.'

    Kimwe mu bintu yavuze ko byamubabaje ari ukwisanga atazi kuririmba no kuba adafite n’ikibuno kinini benshi bita 'Nyash.’

    Ati 'Ibyambabaje ni byinshi. Kwisanga ntazi kuririmba no kuba ntafite Nyash [hahaha]. Njya numva abantu babivugaho, iyo numvise babivugaho nanjye mpita mbitekerezaho ariko tutibagiwe ko iyi 'taille’ yacu igezweho, nababeshyaga.'

    Yemeje ko mu buzima bwe hari abantu bamubabaje atarababarira ndetse atanakwemeza ko azabababarira ariko ngo ni ukubiha igihe akareba uko bizagenda.

    Yavuze ko yababajwe no kuba atazi kuririmba

    Yishimira kuba yarasanze ari umunyarwandakazi

    Source : http://isimbi.rw/kutamenya-kuririmba-kimwe-mu-byababaje-madederi-ushimishwa-no-kuba.html

  • Mama yitabye Imana yarameze ihembe mu mutwe- Theo Bosebabireba #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba yahishuye inzira y’umusaraba yaciyemo yabanjirije urupfu rw’umubyeyi we witabye Imana yarameze ihembe bigatuma abura umuntu umuterura mu gihe cyo kumusezeraho bwa nyuma.

    Uwiringiyimana Theogene wamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Theo Bosebabireba yasobanuye ko muri 2003 ubwo umubyeyi yapfaga, abantu bose kugeza no kuri bagenzi be baririmbanaga muri Korale yo mu itorero yasengeragamo banze kumuterura kubera urwikekwe rwari rwatewe n’icyamwishe byakekwaga ko ari imyuka mibi.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Bosebabireba yavuze ko byageze ku rwego rw’aho pasiteri wari waje kuyobora umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma yaciye bugufi akinginga abakristu barengaga ijana bari bateraniye aho ariko bose bagatinya guterura umuntu witabye Imana afite ihembe rimeze nk’iry’ihene ku mutwe.

    Aho yagize ati 'Pasiteri yakomeje kubinginga barangije baramubwira bati ‘wowe ntuzi amakuru, ikintu cyishe uyu muntu ntabwo tugisobanukiwe neza ariko dukeka ko ari amajyini.’ Babivugaga kuko babonaga mama yapfuye yarameze ihembe ry’ihene mu gahanga.'

    Theo yakomeje agaragaraza ko uku kwitarutsa mu guterura umurambo w’umubyeyi we kwakomeje kugera ku rwego rw’aho uyu mukozi w’Imana yatangiye kwifashisha ingamba z’ikimeze nko gukangisha benshi mu bari aho babaririmbaga muri Chorale kuzahagarikwa kuririmba mu materaniro rusange yo ku cyumweru .

    Ati 'Pasiteri yavuze ko azahagarika korali zose hanyuma umugabo umwe aramubwira ngo nushake uzatwirukane burundu hanyuma nawe umuterure.'

    Uyu muhanzi yanakomoje ku bihe by’ubukene umuryango we warimo ubwo umubyeyi we yavaga mu buzima bw’isi kugera ku rwego rwo kubura amikoro yo kwigondera isanduka yo kumuherekezamo bisaba ko hifashishwa intebe mu kubona imbaho zo kubaza iciriritse.

    Theo Bosebabireba yavuze ko mama we yitabye Imana yarameze ihembe

    Source : http://isimbi.rw/mama-yitabye-imana-yarameze-ihembe-mu-mutwe-theo-bosebabireba.html