Category: Uncategorized

  • Yategeye Arsenal gutwara igikombe cya Carabao Cup, asigara ari mu gihombo gikomeye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryari ritegerejwe na benshi bakunda umupira w'amaguru, byarangiye bibaye inkuru itari nziza ku muntu wari wizeye gutsinda amafaranga menshi. Umuyobozi wa 155AM, uzwi nka Kenny, yisanze mu gihombo gikomeye nyuma yo gutega ko Arsenal iza kwegukana igikombe cya Carabao Cup, ariko bikarangira bitagenze uko yabitekerezaga.

    Uyu mugabo yari yateze amafaranga agera kuri miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, yizeye ko Arsenal iza kwitwara neza igatsinda umukino wa nyuma. Gusa ibintu byahindutse mu buryo butunguranye, kuko Manchester City yaje kwitwara neza kurusha uko byari byitezwe, itsinda ibitego 2-0, ihita itwara igikombe.

    Ibi byateye igihombo gikomeye Kenny, kuko atatakaje gusa ayo yari yateze, ahubwo yanaburiye inyungu yari yitezwe, ku buryo igihombo cye cyarengaga asaga miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda. Ni ibintu byamutunguye ndetse bigaragaza uburyo gutega bishobora guteza igihombo gikomeye iyo ibintu bitagenze nk'uko byari byitezwe.

    Abakurikiranira hafi ibijyanye n'imikino n'imyidagaduro bagaragaje ko n'ubwo Arsenal yari ifite amahirwe mu maso ya bamwe, umupira w'amaguru ugira ibyawo, aho ikipe ishobora gutungurana igahindura amateka y'umukino mu kanya gato.

    Iyi nkuru yongeye kwibutsa benshi ko gutega bisaba ubushishozi bukomeye no kwirinda gushyira amafaranga menshi ku kintu kidafite icyizere gihamye, kuko ushobora kwisanga mu gihombo gikomeye nk'uko byagendekeye Kenny.

    Yategeye Arsenal gutwara igikombe cya Carabao Cup, asigara ari mu gihombo gikomeye

    Source : https://kasukumedia.com/yategeye-arsenal-gutwara-igikombe-cya-carabao-cup-asigara-ari-mu-gihombo-gikomeye/

  • Amakimbirane ari hagati ya Doja Cat na Se Dumisani Dlamini akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira inkuru y'amakimbirane hagati y'umuhanzikazi Doja Cat n'umubyeyi we Dumisani Dlamini, by'umwihariko nyuma y'igitaramo uyu mukobwa yakoreye muri Afurika y'Epfo.

    Byatangiye ubwo Doja Cat yatangazaga ko yababajwe n'uko se atitabiriye igitaramo cye, nyamara yari yamutumiye. Yavuze ko yagerageje kumwegera, ariko akamusubiza ko badaherukaga kuvugana, bityo ntibyamworohera kuza. Ibi byatumye uyu muhanzikazi amushinja kuba umubyeyi utita ku nshingano ze, anakeka ko ashobora kuba yaranze kugura itike k'ubushake.

    Gusa uko iminsi yagiye ishira, hagaragaye amashusho yerekana ko Dumisani Dlamini yari yagiye muri icyo gitaramo, ibintu byatumye inkuru ihindura isura.

    Mu gusubiza ibyo yashinjwaga, Dumisani Dlamini yahakanye yivuye inyuma ko yaba yaratereranye abana be. Yavuze ko ibyo umukobwa we yavuze ari ibitekerezo yashyizwemo na nyina, anashimangira ko atigeze yirengagiza inshingano ze zo kurera abana be muri rusange.

    Yakomeje avuga ko Doja Cat yari afite amahirwe yo kumusura igihe yaba ari muri Afurika y'Epfo, ariko ntabyitayeho, ahubwo agahitamo kuvuga amagambo atari yo kuba yakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

    N'ubwo hari uku kutumvikana, se wa Doja Cat yavuze ko akimukunda kandi amwifuriza gukomeza gutera imbere mu muziki, n'ubwo asanga hari ibyo yakosora mu myitwarire ye.

    Amakimbirane ari hagati ya Doja Cat na Se Dumisani Dlamini akomeje kuvugisha benshi

    Source : https://kasukumedia.com/amakimbirane-ari-hagati-ya-doja-cat-na-se-dumisani-dlamini-akomeje-kuvugisha-benshi/

  • KNC yigizaga nkana? RPL yamuciye miliyoni 2 Frw #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buvuga ko nta kosa na rimwe bwakoze mu guhindura umukino Gasogi United yagombaga kwakirwamo na Rayon Sports, ikaba yatewe mpaga.

    Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 Rayon Sports yagomaga kwakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′ mu mukinow’umunsiwa 25 wa Shampiyona ya 2025-26, Rayon Sports yaje gusaba maze yimurirwa kuri Stade Amahoro saa 22h00′ n’ubundi ku Cyumweru.

    Hari nyuma y’uko Al Hilal SC isabye iyi kipe ndetse bakumvikana ko yazakinira kuri Stade Amahoro nyuma y’umukino wa 1/4 wo kwishyura wa Champions League bakiriyemo RS Berkane.

    Hari mu rwego rwo gufasha iyi kipe kubona abafana nayo ikabafasha kwishyura kubigenda ku mukino.

    Gasogi United ikaba yanze kuza gukina uyu mukino aho yavuze ko atigeze amenyeshwa ko uyu mukino wimuwe na we yabyumviye mu itangazamakuru.

    ISIMBI yamenye ko nyuma y’uko Rwanda Premier League isuzumye ubusabe bwa Rayon Sports yayisubije ndetse inamenyesha Gasogi United muri Email.

    Gusa iyi Email yohererejwe Rayon Sports bakanamenyesha Gasogi, batayifashe nko mu buryo bwemewe (formal) kuko ibaruwa yari yandikiwe Rayon Sports gusa.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, CEO wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yavuze ko bakurikije amategeko, bayimenyesha mu buryo bwa nyabwo n’amasaha 48 agenwa yari arimo.

    Ati “Yego, Gasogi United yaramenyeshejwe mu nzira zose ziteganywa n’amategeko ndetse no mu nzira zose dusanzwe dukoresha tuvugana n’amakipe.'

    'Twabikoze ku wa Gatanu Saa 14:00. Ni amasaha ahubwo arengeje amategeko, ni ko nabivuga. Twabimenyesheje ku gicamunsi tumaze gusuzuma impamvu zose.'

    Yakomeje kandi avuga ko email ari inzira yemewe ikoreshwa muri Rwanda Premier League mu gutambutsa ubutumwa mu buryo buri ‘Formal’.

    Ati “Si bwo bwa mbere duhinduye umukino kugira ngo tubihuze n’imikino ya CAF Champions League, yakirwa na Al Hilal SC. Ikibabaje ni uko ari bo byahereyeho ku mukino Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports. Ikintu cyabaye aka kanya ni cyo ntabasha kumva. Wenda azakibabwira [Perezida wa Gasogi United], kizamenyekana. Iyo aba ari kumbwira ko twabandikiye ku butumwa bugufi cyangwa WhatsApp, nari kuba ndi kugongana n’amategeko.'

    Yanavuze ko KNC yabandikiye agaragaza impungenge ze zo gukina ayo masaha ko hari igihombo byamuteza no kuba ataramenyeshejwe.

    Ibyo kuba yaraciye amafaranga kugira ngo yemere kuza gukina izo saha, yavuze ko no mu mabaruwa bandikiranye ntaho yagaragaje icyo kibazo cy’amafaranga.

    Uretse kuba Gasogi United yatewe mpaga, igomba no kwishyura miliyoni 2 Frw, yabisubiramo agakurwa muri Rwanda Premier League.

    KNC yanze gukina na Rayon Sports aterwa mpaga

    Jules Karangwa yavuze ko yamenyeshejwe mu nzira zose basanzwe bakoresha

    Source : http://isimbi.rw/knc-yigizaga-nkana-rpl-yamuciye-miliyoni-2-frw.html

  • Gasogi United yatewe mpaga na Rayon inacibwa miliyoni 2 z'Amafaranga y'u Rwanda nk'amande #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League yatangaje ko Gasogi United itewe mpaga nyuma yo kutitabira umukino wayo w'umunsi wa 25 wagombaga kuyihuza na Rayon Sports.

    Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 saa 22:00, ariko Gasogi United ntiyawitabiriye, bituma iterwa mpaga y'ibitego 3-0, Rayon Sports ihabwa amanota 3.

    Ibi byashingiye ku mabwiriza agenga amarushanwa ya Rwanda Premier League, aho ingingo ya 5, igika cya 8, ivuga ko ikipe irengeje iminota 15 itageze ku kibuga iterwa mpaga y'ibitego 3-0 ikanacibwa amande.

    Ni mu gihe ingingo ya 9, igika cya 2, iteganya ko iyo mpaga iherekejwe n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko, kandi ko Gasogi United yari yaramenyeshejwe mu buryo busanzwe.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yagize ati 'Itegeko riteganya ko ikipe itageze ku kibuga iterwa mpaga, ikanacibwa amande ya miliyoni 2 Frw. Ntabwo tubereyeho kwica amategeko ahubwo tubereyeho kuyubahiriza.'

    Yakomeje ashimangira ko Rwanda Premier League idashobora guteshuka ku mabwiriza agenga amarushanwa, aho yagize ati 'Ntabwo tubereyeho kwica amategeko, ahubwo tubereyeho kuyubahiriza.'

    Ku butumwa Rwanda Premier League  yatanze, yasabye abakunzi b'umupira w'amaguru gukomeza kubaha amategeko no gushyigikira amarushanwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 25 yagenze:

    Source : https://rushyashya.net/gasogi-united-yatewe-mpaga-na-rayon-inacibwa-miliyoni-2-zamafaranga-yu-rwanda-nkamande/

  • Amateka yanditswe! Bwa mbere mu Rwanda VAR yakoreshejwe ifata icyemezo gikomeye #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, muri Stade Amahoro hakoreshejwe VAR mu mukino Al Hilal SC yakiriyemo RS Berkane.

    Stade Amahoro kuva yavugururwa, yanashyizwemo Ikoranabuhanga ry’amashusho ryunganira abasifuzi rya VAR (Video Assistant Referee).

    Gusa kuva yashyirwamo yari itarakoreshwa na rimwe, yakoreshejwe uyu munsi tariki ya 22 Werurwe 2026 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya CAF Champions League, Al Hilal SC yo muri Sudani ariko ikina Shampiyona y’u Rwanda yakiriyemo RS Berkane.

    Iyi VAR ikaba yaje gukoreshwa ku munota wa 56 ubwo Adama Coulibaly yatsindiraga Al Hilal SC igitego ariko bajya kuri VAR bakacyanga, ni nyuma yo gusanga Ousmane Diouf yari yabanje gukorera ikosa Mounir Chouiar ahubwo bahita batanga penaliti kuri RS Berkane yanatewe na Mounir akayihusha.

    Umukino ubanza warangiye amakipe yombi yanganyije 1-1, ni mu gihe RS Berkane yaje kubona igitego ku munota wa 4 w’inyongera muri 7 bari bongeyeho, cyatsinzwe na Mounir Chouiar. Umukino warangiye ari 1-0, RS Berkane isezerera Al Hilal ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    VAR yakoreshejwe bwa mbere mu Rwanda

    RS Berkane yatsinze Al Hilal ihita iyisezerera

    Source : http://isimbi.rw/amateka-yanditswe-bwa-mbere-mu-rwanda-var-yakoreshejwe-ifata-icyemezo-gikomeye.html

  • Gasogi United yabuze mu Mahoro, amahoro aboneka muri Rayon iyitera mpaga #rwanda #RwOT

    Gasogi United yanze gukina umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona yagombaga kwakirwamo na Rayon Sports muri Stade Amahoro.

    Ubusanzwe uyu mukino wagombaga n’ubundi kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 muri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′.

    Ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026 ni bwo Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yabwiye ISIMBI ko uyu mukino wakuwe kuri Kigali Pelé Stadium ujyanwa kuri Stade Amahoro.

    Gusa icyo gihe ntabwo yavuze amasaha umukino uzabera gusa yavugaga ko ari nyuma y’umukino wa 1/4 cya CAF Champions League, Al Hilal SC yakiriyemo RS Berkane.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports yavugaga ko yaganiriye na Al Hilal yemera gukunira kuri Stade Amahoro kuko yemeye kuzishyura ibizagenda ku mukino byose nayo ikagira amahirwe yo kubona abafana bazayifana.

    Ku bijyanye no kuba yaremerewe kwishyuza uyu mukino, yavuze ko atari byo ndetse ko batari baganira kubijyanye n’amafaranga bazahabwa.

    Nyuma nibwo Rwanda Premier League yasohoye itangazo ivuga ko uyu mukino uri bube saa 22h00′, nyuma y’umukino wa Al Hilal SC na RS Berkane.

    Umukino warangiye, bategereza Gasogi United ko iza muri Stade Amahoro, barayibura.

    Gasogi United ikaba yanze gukina uyu mukino aho yavuze ko izi mpinduka zabaye batigeze bazimenyeshwa mu buryo bwanditse, ko bazumviye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikindi perezida wa Gasogi United kandi avuga ko abakinnyi be bamwe bafite amatike ya saa tanu z’ijoro bajya mu bihugu byabo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

    Nk’uko amategeko abiteganya, ikipe iyo ibuze ku kibuga, bagategereza igihe cy’umukino kikagera itaraza, iyo isaha umukino wagombaga gutangiriraho igeze, bategereza iminota 15, yaba itaraza igaterwa mpaga.

    Ni byo byabaye, saa 22h15′, Nizeyimana Is’aq n’itsinda ry’abasifuzi bari kumwe Mugabo Eric, Karemera Tonny, Hakizimana Osai wari umusifuzi wa kane ndetse na Komiseri Rurangirwa Aaron bafashe umwanzuro wo gutera mpaga Gasogi United y’ibitego 3-0.

    Rayon Sports yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 42, APR FC ya mbere ifite 49, Al Merrikh SC ya kabiri ifite 48, Al Hilal SC 45. Gasogi United yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota 26.

    Gasogi United yagombaga gukina na Rayon Sports

    Bayitegereje irabura

    Rayon Sports yaje irishyushya itegereza ikipe iraheba

    Abasifuzi babuze ikipe

    Source : http://isimbi.rw/gasogi-united-yabuze-mu-mahoro-amahoro-aboneka-muri-rayon-iyitera-mpaga.html

  • FERWAFA yakiriye ikipe ya Al Hilal SC, iyizeza ubufasha mu rugendo rwa CAF #rwanda #RwOT

    Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yakiriye mu cyubahiro Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Al Hilal SC, Hisham Hassan Al-Sobat, mu biganiro byagarutse cyane ku bufatanye hagati y'impande zombi ndetse n'uburyo iyi kipe yakomeza gufashwa mu marushanwa ya CAF Champions League.

    Ibi biganiro byabereye mu Rwanda byagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano w'imikino hagati ya FERWAFA na Al Hilal, cyane cyane mu gihe iyi kipe ikomeje gukinira imikino mpuzamahanga ku butaka bw'u Rwanda. Perezida Shema Ngoga Fabrice yashimye imikoranire iriho, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwakira neza iyi kipe no kuyifasha mu buryo bwose bushoboka.

    Mu butumwa bwe, yagaragaje ko Abanyarwanda bishimira kuba Al Hilal yarahisemo u Rwanda nk'ahantu ho kwakirira imikino yayo, anongeraho ko abafana b'umupira w'amaguru mu gihugu biteguye kuyishyigikira nk'aho ari ikipe yabo.

    Ku rundi ruhande, Hisham Hassan Al-Sobat yashimiye cyane ubuyobozi bwa FERWAFA n'u Rwanda muri rusange ku bw'ubufasha bukomeje guhabwa ikipe ayoboye, agaragaza ko byayifashije kwitwara neza mu marushanwa arimo.

    Perezida wa FERWAFA kandi yifurije Al Hilal amahirwe masa mu mukino uzayihuza na RS Berkane, agaragaza ko yizeye intsinzi izatuma ikomeza gutera intambwe igana kure muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika. Ibi biganiro byasize icyizere cy'uko ubufatanye hagati y'impande zombi buzakomeza gutanga umusaruro ufatika.

    FERWAFA yakiriye ikipe ya Al Hilal SC, iyizeza ubufasha mu rugendo rwa CAF
    Ibi biganiro byabereye mu Rwanda byagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano w'imikino hagati ya FERWAFA n'ikipe ya Al Hilal SC

    Source : https://kasukumedia.com/ferwafa-yakiriye-ikipe-ya-al-hilal-sc-iyizeza-ubufasha-mu-rugendo-rwa-caf/

  • Marten de Roon yanditse amateka mashya adasanzwe mu ikipe ya Atalanta Bergamo #rwanda #RwOT

    Marten de Roon yanditse amateka akomeye mu ikipe ya Atalanta BC, nyuma yo kuba umukinnyi umaze gukinira iyi kipe imikino myinshi kurusha abandi bose bayiciyemo. Uyu mukinnyi ukomoka mu Buholandi yujuje imikino 436 yambaye umwambaro w'iyi kipe uzwiho ibara ry'ubururu n'umukara, ibintu byamushyize ku rwego rwo hejuru mu mateka yayo.

    De Roon yageze muri Atalanta bwa mbere mu 2015, aza kuyivamo gato mbere yo kongera kuyigarukamo mu 2017. Kuva icyo gihe, yabaye umwe mu bakinnyi ngenderwaho, agaragaza ubwitange, imbaraga n'ubuyobozi mu kibuga hagati. Uko imyaka yagiye ishira, yakomeje kwiyubakira izina nk'umukinnyi udacika intege, ufasha bagenzi be haba mu bwugarizi no mu gutangiza ibitero.

    Abafana ba Atalanta bamufata nk'intwari y'iyi kipe, kuko yagize uruhare rukomeye mu kuyifasha kugera ku ntsinzi zitandukanye no kwitwara neza mu marushanwa akomeye arimo na UEFA Champions League. Kuba ageze kuri iyi mibare y'imikino 436 si ibintu byoroshye, bisaba kwihanganirwa na buri wese, kwitwara neza no gukomeza guharanira urwego rwo hejuru igihe kirekire.

    Ubuyobozi bw'iyi kipe ndetse n'abakunzi bayo bakomeje kumushimira uruhare rwe n'umuhate adahwema kugaragaza. Marten de Roon rero yinjiye mu gitabo cy'amateka ya Atalanta nk'umukinnyi w'indashyikirwa, uzahora wibukwa mu bihe byose.

    Marten de Roon yanditse amateka mashya adasanzwe mu ikipe ya Atalanta Bergamo

    Source : https://kasukumedia.com/marten-de-roon-yanditse-amateka-mashya-adasanzwe-mu-ikipe-ya-atalanta-bergamo/

  • Riderman ni umwe mu bahanzi bakomeye basusurukije urubyiruko mu nama ya FPR Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kurushaho kugaragaza ubufatanye n'imbaraga z'urubyiruko mu kubaka igihugu, Inama Nkuru ya Gatandatu y'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi yaranzwe n'ibikorwa bitandukanye by'ishimisha abayitabiriye. Muri ibyo bikorwa, hagaragayemo umwanya wihariye w'imyidagaduro aho abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda, Nel Ngabo na Riderman, basusurukije imbaga y'urubyiruko rwari rwitabiriye iyo nama.

    Aba bahanzi bombi bazamuye ibyishimo by'abari aho binyuze mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane, zirimo ubutumwa bukangurira urubyiruko gukunda igihugu, gukora cyane no guharanira iterambere. Nel Ngabo yaririmbye indirimbo ze ziganjemo urukundo n'ubuzima busanzwe, mu gihe Riderman we yashimangiye ubutumwa bw'ubutwari, ubwitange n'uruhare rw'urubyiruko mu miyoborere myiza.

    Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko bishimiye cyane uru ruhare rw'abahanzi, bavuga ko imyidagaduro ituma ubutumwa butangwa bwumvikana neza kandi bukagera ku mitima yabo. Bavuze ko ari uburyo bwiza bwo guhuza imyigire n'imyidagaduro, bikabafasha gusabana no gusangira ibitekerezo mu buryo bworoshye.

    Iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu, igamije kurebera hamwe uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu no gushimangira indangagaciro z'Ubunyarwanda. Kuba yaherekejwe n'imyidagaduro irimo abahanzi bakunzwe, byarushijeho kuyigira umwanya w'ingenzi utibagirana ku bayitabiriye.

    Abahanzi bakomeye basusurukije urubyiruko mu nama ya FPR Inkotanyi
    Riderman, yasusurukije imbaga y'urubyiruko rwari rwitabiriye iyo nama.

    Source : https://kasukumedia.com/riderman-ni-umwe-mu-bahanzi-bakomeye-basusurukije-urubyiruko-mu-nama-ya-fpr-inkotanyi/

  • 1991: Umuyobozi w'Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike #rwanda #RwOT

    Lt Col Uwihoreye Charles wari umuyobozi w'Ingabo muri Perefegitura ya Ruhengeri mu 1991 yahawe amabwiriza na Habyarimana yo kwica imfungwa za politiki zari zahafungiwe ngo bizitirirwe Inkotanyi aratsemba, ahitamo kutumvira abamukuriye aho kumena amaraso y'inzirakarengane.

    Lt Col Uwihoreye mbere yo kuyobora Ingabo mu Ruhengeri yari Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y'u Rwanda ndetse anabifitemo ubumenyi buhambaye kuko yari yarabiherewe amasomo mu Bubiligi.

    Byatumye abanza kugirwa umuyobozi w'ishuri rya jandarumori ryitwaga EGENA (Poste de Commandant de l'Ecole de Police de Musanze: ex-EGENA), ryatangirwagamo amasomo y'abitegura kuba abajandarume ndetse nyuma aza no kugirwa Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y'u Rwanda.

    Ni inshingano yakoze kugeza mu 1991 ubwo yasimburwaga na Col Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi maze ahita yimurirwa mu Ngabo z'Igihugu ari bwo yagirwaga umuyobozi w'ingabo mu Ruhengeri ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rumaze gutangira.

    Uwo mugabo waje kwitaba Imana mu 2009 azize uburwayi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umwe mu boherejwe mu Butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani.

    Mu buhamya yasize yanditse, yagaragaje uburyo kwitandukanya n'umugambi w'ingabo za Habyarimana wa Jenoside biza gutuma afungwa imyaka bamushinja kuba icyitso cy'Inkotanyi.

    Ubwo buhamya buvugwa na Karutubusa Alphonsine bugaragaza ko ubwo Lt Col Uwihoreye yari ahagarariye Ingabo mu Ruhengeri urugamba rwo kubohora Igihugu rumaze gutangira hoherejwe ingabo z'Abafaransa ngo ziharinde ariko zimara igihe gito zigenda nta kigaragara zikoze zivuga ko zahawe amabwiriza n'Igihugu cyazo yo kutivanga mu ntambara.

    Bukomeza bugaragaza ko mu gitero cy'Inkotanyi cyari kigamije kubohoza imfungwa za politiki zari zifungiye mu Ruhengeri ari bwo yanze kumvira amabwiriza y'abamukuriye bashakaga ko amena amaraso.

    Karutubusa ati 'Ku wa 22 Mutarama 1991 Ruhengeri yaratewe amasasu yumvikana mu cyerekezo cya Muhabura ariko igitero nticyakomeza. Uwo munsi nyuma abasirikare bo mu mutwe warindaga Habyarimana bakuriwe na Maj. Mugemana baje mu Ruhengeri ntabizi ariko nza kumenya ko bari bafite inshingano zo kunyica. […]'.

    Yakomeje avuga ko bukeye bwaho amasasu menshi yumvikanye mu Kinigi mu masaha mu gitondo urusaku rugenda rusatira umujyi ndetse ubwo Inkotanyi zahageraga ngo abasirikare ba Leta barirutse, Lt Col Uwihoreye asa n'usigaye wenyine ariko hari amabwiriza yari yabanje guhabwa arayanga.

    Ati 'Mbere y'uko zihagera Col Sagatwa wari Umunyamabanga wa Habyarimana yampamagaye kuri telefone ambwira ko nica imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri mubwira ko ibyo bitemewe mu mategeko y'intambara.'

    'Mu kandi kanya yarongeye arampamagara arambwira ngo 'Perezida avuze ngo wice abari muri gereza bazavuga ko bishwe n'Inkotanyi' ndongera ndamuhakanira. Mu masaha ya Saa Kumi n'Ebyiri mu gitondo cyakurikiyeho ni bwo Inkotanyi zaje zifungura Gereza zitwara bamwe mu bari bayifungiyemo.'

    Yakomeje agaragaza ku mugoroba w'uwo munsi yaje kumenyeshwa ko yimuriwe i Kigali nyuma ajyanwa muri gereza yitwaga 1930, afungwa adakorewe dosiye ndetse ahamya ko yashoboraga kwicwa igihe icyo ari cyo cyose.

    Nyuma Habyarimana yaje kuvugira ijambo kuri Radio Rwanda ribwira Abanyarwanda ko Lt Col Uwihoreye ari we watumye Inkotanyi zigera mu Ruhengeri ndetse noneho akorerwa dosiye ariko kuko itari ikurikije amategeko bituma ajya mu nkiko ndetse aratsinda.

    Yatsinze imanza eshatu zose ariko Leta yanga kumusubiza uburenganzira bwe.

    Ati 'Maze gutsinda izo manza zose Leta yanze kunsubiza mu rwego rwa Ofisiye ngo mbone amapeti nagombaga kubona iyo ntahohoterwa kandi ngahabwa n'amafaranga ajyanye n'ayo mapeti. Nakomeje kubuzwa uburyo mbura akazi hose bituma niyambaza uwari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda.'

    Ubwo buhamya bukomeza bugaragaza ko Lt Col Uwihoreye yakomeje kubaho mu buzima bubi butamworoheye kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abasha guhungira mu Burundi n'umuryango we.

    Nyuma yaje guhungira mu Bufaransa ariko agenda yamaze kumenyesha FPR Inkotanyi ko yiteguye gukorana na yo bituma muri Nyakanga 1994 ahunguka ariko abana be bane n'umugore we basigarayo.

    Source : https://rushyashya.net/1991-umuyobozi-wingabo-mu-ruhengeri-atsembera-habyarimana-wamusabaga-kwica-imfungwa-za-politike/