Category: Uncategorized

  • Amavubi yatunguye impanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatunguye impanga zaje kuyakinira, Joy-Lance Mickles na Joy-Slayd Mickles babifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

    Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ubwo bari basoje imyitozo bamaze gufata amafunguro ya nimugoroba.

    Aba bakinnyi batunguwe no kubona kapiteni Djihad Bizimana azanye cake ndetse akaba yari aherekejwe n’abarimo perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.

    Aba bakinnyi bombi bizihiza isabukuru buri tariki ya 29 Werurwe, bakaba kuri iyi nshuro bujuje imyaka 32.

    Aba bakinnyi bombi bakaba bagaragaje ko bishimiye bikomeye iki gikorwa bakorewe, bibongerera kwisanga mu Mavubi aho bari mu muryango mushya bungutse.

    Ni ku mshuro ya mbere baje gukinira u Rwanda, bakaba barishimiwe bikomeye ku mukino wabo wa mbere aho bazanye na murumuna wabo, Leroy-Jacques Mickles we wanamaze gutsindira Amavubi igitego cya mbere ku mukino banyagiyemo Grenada.

    Uyu munsi bakaba bari bugaruke mu kibuga mu mukino wa nyuma wa FIFA Series irimo kubera mu Rwanda aho bari bube buhatanira igikombe na Estonia yasezereye Kenya.

    Bizimana Djihad ni we wabazaniye cake

    Bishimiye bikomeye iki gikorwa bakorewe

    Na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yatunguye-impanga-amafoto.html

  • Bad Rama yasohowe nk’igisambo mu gitaramo cya Ruti Joel #rwanda #RwOT

    Bad Rama umaze iminsi yibasira, asebya u Rwanda n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, yangiwe kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2028 kibera muri Leta ya Indiana aho cyitabiriwe n’abanyarwanda batandukanye batuye muri iyi Leta n’ahandi byegeranye.

    Ni igitaramo na Bad Rama yari yashatse kwitabira ariko ahageze yahahuriye n’ibibazo bikomeye kuko yabwiwe ko atemerewe kwinjira.

    Uyu wari waje yitwaje n’abashinzwe kumurindira umutekano, yasabwe no guhita ava hafi y’aho icyo gitaramo cyaberaga.

    Bad Rama wabaye inyanga Rwanda kubera uburyo yirirwa asebya igihugu, mu mashusho ye yagiye hanze yumvikanaga arimo avuga agahinda ke, uburyo yasohowe nk’igisambo.

    Ati “Hari igitaramo cy’Umunyarwanda Ruti Joel, bamamaje igitaramo ndakibona nk’abandi nkora urugendo aho nanyuze muri Leta enye zose ngo mpagere, navuye Phoenix njya Denver mva Denver njya Michigan mfata imodoka n’ikipe yanjye, ndahageze kwinjira mu gitaramo ibibaye urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umuntu ampamagarije nk’igisambo?'

    Bwinshi mu butumwa bwagiye butangwa kuri aya mashusho, bakaba bashimiye Ruti Joel n’abo bafatanyije gutegura iki gitaramo kuko babashije gukumira umuntu nka Bad Rama kuko nta keza ke aho asigaye arajwe ishinga no kubiba urwango n’abacakubiri mu banyarwanda, asebya igihugu n’abayobozi bacyo.

    Ni igitaramo cyagaragayemo kandi TMC wahoze mu itsinda Dream Boys wasusurukije abakitabiriye.

    Bad Rama yakumiriwe nk’igisambo

    Ruti Joel yakoreye igitaramo muri USA

    TMC yatanze ibyishimo muri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/bad-rama-yasohowe-nk-igisambo-mu-gitaramo-cya-ruti-joel.html

  • Nshuti Innocent afite icyizere #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nshuti Innocent avuga ko yumva afite icyizere ko azagaruka mu kibuga vuba nubwo abaganga bataramubwira igihe azamara hanze y’ikibuga.

    Uyu rutahizamu wa Al Wefaq muri Libya, yagirige imvune mu ikipe y’igihugu yarimo yitegura imikino ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda.

    Nshuti Innocent iyi mvune yatumye adakina umukino wa Grenada ndetse n’uw’uyu munsi wa Estonia ntabwo awukuna.

    Ni imvune yo kweguka kw’inyama zo mu itako “Hamstring”, aho yanabanje kugendera ku mbago ariko ubu akaba yaraziretse.

    Yavuze ko arimo kugenda yoroherwa kandi ko nta gihindutse azagaruka mu kibuga vuba.

    Ati “Ntabwo abaganga barambwira igihe nzamara. Birimo kugenda biza urabona n’imbago nazitaye, birashoboka ko nzagaruka vuba.”

    Kubura Nshuti Innocent muri iyi mikino ni igihombo kuko ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi minsi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

    Nshuti Innocent afite icyizere ko azagaruka mu kibuga vuba

    Source : http://isimbi.rw/nshuti-innocent-afite-icyizere.html

  • Tigers BBC yahangamuye igihangange muri Afurika #rwanda #RwOT

    RSSB Tigers BBC yatunguye Petro de Luanda iyitsinda amanota 82-78 mu mikino y’ijonjora rya BAL irimo kubera muri Afurika y’Epfo i Pretoria.

    Ni imikino yo mu itsinda rya Kalahari Conference aho Tigers BBC ihagarariye u Rwanda yarimo ikina umukino wa kabiri na Petro de Luanda yabaye iya kabiri umwaka ushize.

    Nyuma yo gutsinda Al Hilal Benghazi, Tigers BBC uyu munsi yagomba kwisobanura na Petro de Luanda kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026.

    Ntabwo RSSB Tigers BBC yahiriwe n’agace ka mbere kuko Petro de Luanda yagatsinze amanota 17-12.

    Abarimo Ntore Habimana, Leonard Craig Randall baje mu gace ka kabiri bariye amavubi maze batsindira Tigers BBC amanota menshi maze aka gace bagatsinda 22-19.

    Bivuze ko bagiye kuruhuka Tigers yagabanyije ikinyuranyo hasigayemo amanota abiri aho byari 36-34.

    Mu gace ka gatatu Tigers yafatiyeho maze igatsinda amanota 23-20.

    Abakinnyi nka Leonard Craig Randall na Teafale Lenard Jr bafashije Tigers kuzamura ikinyuranyo aho cyageze ku manota 10 (72-62) gusa Petro de Luanda yagerageje kugabanya ikinyuranyo gusa umukino urangira hasigayemo amanota 4, umukino warangiye ari 82-78.

    Tigers izagaruka ikina na Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo tariki ya 1 Mata 2026.

    Tigers BBC yatsinze Petro de Luanda

    Source : http://isimbi.rw/tigers-bbc-yahangamuye-igihangange-muri-afurika.html

  • Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w'Ubumwe bw'Afurika #rwanda #RwOT

    Mu gihe kitageze no ku mezi abiri ayoboye African Union, Perezida w'u Burundi Évariste Ndayishimiye yamaze gushyira uyu muryango mu bibazo bikomeye bya dipolomasi, bigaragaza intege nke mu miyoborere no kutubahiriza amategeko agenga uyu muryango.

    Ku itariki ya 2 Werurwe 2026, u Burundi bwatangaje ku mugaragaro ko bushyigikiye kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa United Nations. Icyakora, iki cyemezo cyafashwe nta nama ibanje guhuza ibihugu bigize AU, ibintu byahise bitera impaka zikomeye.

    Igitangaje kurushaho ni uko n'igihugu cya Senegal ubwayo cyavuze ko kitigeze gitanga uburenganzira kuri iyo kandidatire. Ibi byahise bigaragaza ko iki gikorwa cyakozwe mu buryo bwihuse kandi budafite ishingiro rya dipolomasi.

    Ikibazo gikomeye kuruta ibindi si izina rya Macky Sall, ahubwo ni uburyo bwakoreshejwe. Perezida Ndayishimiye yashatse kwemeza iki cyemezo akoresheje uburyo bwiswe 'silence procedure' bw'amasaha 24, aho ibihugu byasabwaga kutavuga niba byemera, bikavuga gusa niba byanze. Ibi byafashwe n'ibihugu byinshi nk'igitutu no kutubaha inzego z'umuryango. Mu masaha make, ibihugu birenga 20 byahise byamaganye icyo cyemezo, birimo South Africa na Nigeria, byerekana ko nta bwumvikane bwari bwabayeho mbere.

    Ubusanzwe, kandidatire z'Afurika ku myanya mpuzamahanga zinyura mu kanama k'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga kagena abakandida (AU Candidatures Committee), kagamije kubaka ubwumvikane mbere yo gutanga izina.

    Ariko muri iki gihe, iyi nzira yose yarirengagijwe. Ibi byatumye habaho kwibaza niba koko ubuyobozi bwa AU bushobora kuvuga mu izina rya Afurika hatabayeho kumvikana.

    Icyabaye cyasize isura mbi ku African Union ku rwego mpuzamahanga. Byagaragaye ko umuryango ushobora gushyirwa mu bibazo n'imyanzuro ifatwa mu buryo bwihuse, idafite ubufatanye.

    Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo cyerekanye isomo rikomeye: muri AU, ubuyobozi ntibushingira ku mwanya gusa, ahubwo bushingira ku bwumvikane bw'ibihugu byose.

    Ibi byabaye ni isomo rikomeye ku buyobozi bwa Burundi ndetse no ku muryango wa AU muri rusange.

    Byerekanye ko kwihutira gufata ibyemezo bikomeye bidafite inama ihagije bishobora guteza ibibazo bikomeye bya dipolomasi.

    Mu by'ukuri, Afurika ntiyavuga ijwi rimwe hatabayeho ibiganiro byimbitse n'ubwumvikane busesuye. Naho ubuyobozi bushyira imbere kwihutira ibyemezo, bushobora gusenya aho kubaka.

    Source : https://rushyashya.net/ndayishimiye-yazanye-imikorere-mibi-mu-muryango-wubumwe-bwafurika/

  • Kazungu Claver yasabiye Eric Umulisa igihembo gikomeye kubera ibyo yakoreye Amavubi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino, Kazungu Claver yasabiye Eric Umulisa kuba FERWAFA na MINISPORTS bakamuhaye igihembo gikomeye kubera uruhare yagize kugira ngo bamwe mu bakinnyi bakomeye ikipe y’igihugu ifite uyu munsi babe bakwemera kuza gukinira u Rwanda.

    Eric Umulisa, wanabaye umunyamabanga wa Etoile del’Est, benshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga kubera gahunda yafashe yo gushakisha abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda, akabaranga bamwe akanabavugisha abasaba kuba baza gukinira u Rwanda.

    Uyu musore wazanye gahunda yitwa “Tubazane”, yagiye aranga abakinnyi benshi ndetse bamwe bemera kuza gukinira u Rwanda.

    Iyo yabamenyaga, yageragezaga kubahuza n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, maze naryo rikabaganiriza bamwe bakemera, abandi bakanga ndetse hari n’abandi bakiri mu biganiro.

    Abibinyujije kuri X, Eric Umulisa yavuze ko ubu yishimira ko umwe mu bakinnyi yahereyeho muri 2022, Hugo Bigirimana ukinira FC La Chaux-de-Fonds ubu yahamagawe mu ikipe y’igihugu.

    Ati “Igihe kimwe umusaruro uzaboneka ndabyizeye. Hugo Bigirimana ni umwe mubo natangiriyeho afite imyaka 16 ubu akaba ari bwo yahamagawe mu ikipe y’igihugu ni ukuri ndishimye.”

    Kazungu Claver ukorera SK FM akaba yaje avuga kuri ubu butumwa aho yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, MINISPORTS, kumuha igihembo gikomeye kuko yafashije igihugu ikintu gikomeye.

    Ati “Ukwiye guhabwa igihembo gikomeye na FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo kuko wakoze ibikomeye, ibyo tutatekerezaga.”

    “Ubu dufite Abakinnyi benshi beza mu
    Ikipe y’Igihugu Amavubi tutari tuzi ko bafite inkomoko mu Rwanda.”

    Muri rusange amaze kuzana abakinnyi 13 barimo Hakim sahabo, Kwizera Jojea, Phanuel Kavita, Marvin Johan kury, Maxime Wenssens, Hugo Bigirimana, Glen Habimana, Aly Enzo Hamon, Darryl Nkulikiyimana, Kayibanda Claude, Sven Kalisa, Vicky Joseph
    na Noe Umwimana.

    Ukwiye guhabwa Igihembo gikomeye na Ferwafa ndetse na Minisiteri ya Siporo kuko wakoze ibikomeye ibyo tuta tekerezaga!!!

    Ubu dufite Abakinnyi benshi beza mu ikipe y’Igihugu Amavubi tutari tuzi ko bafite inkomoko mu Rwanda! https://t.co/gy9uSe3Gzs

    — Kazungu Claver (@claver_kaz71345) March 27, 2026

    Ari hagati ya Kwizera Jojea (ibumoso) na Kury Johan Marvin (iburyo)

    Eric Umulisa yari kumwe na Phanuel Kavita ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Yagize uruhare rukomeye kugira ngo Hakim Sahabo akinire u Rwanda

    Rafael York (ubumoso), Eric Umulisa (hagati) na Hakim Sahabo (iburyo)

    Eric Umulisa wihishe inyuma y’abakinnyi benshi bashya baje gukinira Amavubi

    Kazungu Claver yamusabiye igihembo

    Source : http://isimbi.rw/kazungu-claver-yasabiye-eric-umulisa-igihembo-gikomeye-kubera-ibyo-yakoreye-amavubi.html

  • Nasuzuguriwe kuba nsa n’abana! – Nise Jabo uri inyuma y’iterambere ry’abarimo Diez Dola #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, hari bamwe mu bari inyuma yawo batavugwa cyane ariko bagira uruhare rukomeye. Muri abo harimo Nise Jabo Ghislain, umaze kwigaragaza mu gucunga inyungu z’abahanzi bakomeye barimo Kevin Kade, Diez Dola na Calvin Mbanda.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Ghislain yavuze ko yinjiye muri uyu mwuga mu 2021, atangirira mu nzu y’umuziki ya Incredible Records iyobowe na Bagenzi Bernard. Gusa mu Ukwakira 2022 batandukanye kubera kutumvikana ku mikorere, ibintu byabaye intangiriro y’urugendo rwe nk’umwikorera wigenga.

    Nyuma yo gutandukana n’iyo nzu, yakomeje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Kevin Kade na Calvin Mbanda, aza no gusinyana amasezerano y’imikoranire na Diez Dola mu Ugushyingo 2024.

    Nubwo amaze kugera kuri byinshi, Ghislain yavuze ko yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo gusuzugurwa bitewe n’uko asa nk’umwana mu isura. Yagaragaje ko hari aho byigeze kumugiraho ingaruka mu kazi ke.

    Yagize ati 'Hari igihe nasabwaga kuzana undi witwa ko ari manager, kuko najyaga kuganira n’abashoramari bakavuga bati 'uyu mwana koko?’”

    Yakomeje avuga ko nubwo hari izo mbogamizi, atigeze acika intege, ahubwo yakomeje gukora cyane kugira ngo agaragaze ubushobozi bwe.

    Ku bijyanye n’ubukungu bwo mu muziki, Ghislain yagaragaje ko hakiri ikibazo ku bashoramari, aho usanga amafaranga bashora adahura n’ayo binjiza, bigatuma bamwe bagira impungenge zo gushora imari muri uru ruganda.

    Uretse gucunga inyungu z’abahanzi, Ghislain anategura ibirori bikomeye by’ubuhanzi, aho aherutse kugira uruhare mu gutegura iserukiramuco rya SIGA Festival ryabereye mu karere ka Huye, rikaba ari ku nshuro yaryo ya mbere.

    Nise Jabo ni umwe mubihishe inyuma y’ibikorwa bya bamwe mu bahanzi benshi

    Source : http://isimbi.rw/nasuzuguriwe-kuba-nsa-n-abana-nise-jabo-uri-inyuma-y-iterambere-ry-abarimo-diez.html

  • Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n'Imvugo z'urwango #rwanda #RwOT

    Mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, Abaturage b'Umurenge wa Karama bari kumwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, inzego z'Umutekano, uhagarariye Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda/NISR ndetse na Senateri Gahamanyi Bibiane Mbayi ari nawe wari umushyitsi mukuru, batunganije Imihanda migenderano, Basibura Imirwanyasuri, bakora Isuku ku Rwibutso rwa Bunyonga.

    Mu butumwa abayobozi batandukanye bahaye abitabiriye Umuganda, burimo ubwatanzwe na Senateri Gahamanyi Bibiane Mbayi wari umushyitsi mukuru, aho yabanje gusobanurira abitabiriye Umuganda imikorere y'Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena.

    Mu butumwa buganisha ku kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yasabye abaturage kuzitabira neza ibikorwa byo Kwibuka biteganyijwe mu minsi 100 izatangira kuwa 07 Mata 2026.

    Yagize kandi ati' Turitegura kwinjira mu gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Buri wese arasabwa kubigira ibye, aharanira kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya imvugo z'urwango'.

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi, SP Habiyakare Damascène yasabye abaturage; Kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, Kwirinda Ibiyobyabwenge nk'Urumogi, Inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge n'ibindi. Yabasabye kandi kuzirikana ko ibi bihe hari imvura nyinshi, abasaba Gukumira no kwirinda Ibiza bishobora kubangiriza no gutwara Ubuzima bwabo.

    Uwaje ahagarariye Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurisha mibare mu Rwanda/ NISR, Madame Providence yaganirije abaturage ku Irangamimerere, cyane cyane ku kumenyekanisha abantu bitabye Imana bikozwe n'abakuru b'imidugudu ariko bigizwemo uruhare n'abaturage yasabye kubigira ibyabo kugira ngo bishyirwe mu bikorwa neza.

    Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w'Akarere ka kamonyi mu butumwa yahaye abaturage, yabasabye; Kwita ku Isuku, Kwirinda amakimbirane mu muryango no kwita ku muryango muri rusange, Kwirinda ubusinzi.

    Yasabye kandi ababyeyi gukora ibishoboka byose abana bose bakiga, abasaba gukumira ko hari uwata ishuri, Abasaba Gutanga Umusanzu ku ishuli, Kurwanya igwingira no kugaburira abana indyo yuzuye, Gukunda umurimo, Kwiteza imbere no gutekereza byagutse cyane cyane k'Urubyiruko, Kuzigama muri Ejo HEZA, Kwita ku bageze mu za bukuru bakabaho neza n'ibindi.

    Nyuma y'igikorwa cy'Umuganda wahuje abaturage ba Karama, Abayobozi batandukanye ku rwego rw'Akarere n'Abashyitsi baje kwifatanya nabo, Senateri Gahamanyi Bibiane Mbaye, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ndetse n'Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere, basuye Urwibutso rwa Bunyonga ruruhukiyemo Imibiri y'Abatutsi 13,339 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amakuru intyoza.com ifite, ikesha ubuyobozi bwa Ibuka Kamonyi ni uko mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aha i Karama mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bunyonga biteganijwe ko hari indi mibiri izahashyingurwa, irimo 11 yavuye mu Murenge wa Kayumbu ndetse n'indi 6 yabonetse I karama.

    Gitifu w'Umurenge wa Karama, Yvette Aline Nirere aha ikaze Abashyitsi ubwo bari bagiye kuganira n'Abaturage nyuma y'igikorwa cy'Umuganda.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n'Imvugo z'urwango first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n'Imvugo z'urwango appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/28/kamonyi-karama-umuganda-abaturage-basabwe-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside-nimvugo-zurwango/

  • Tanasha Donna yaciye amarenga yo gusimbuza Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi akaba n’umunyamideli wo muri Kenya, Tanasha Donna yongeye kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutanga ibimenyetso by’uko yaba ari mu rukundo n’undi mugabo mushya utaramenyekana neza nyuma ya Diamond Platnumz.

    Ibi byaje nyuma y’uko mu minsi ishize yari aherutse kwakira mu rugo iwe abo mu muryango w’uwahoze ari umukunzi we Diamond Platnumz, barimo Mama Dangote na Esma Platnumz.

    Mu mashusho yakwirakwiye, Tanasha agaragara atunguwe cyane abonye Mama Dangote, ahita amuhobera anavuga ko atari yiteze ko nawe aza kumusura. Ibi byatumye benshi bongera kubona ko umubano we n’umuryango wa Diamond Platnumz ugifite igicumbi cyiza nubwo batandukanye.

    Gusa ikirenze kuri ibyo, ni amafoto Tanasha yashyize kuri Instagram Story, agaragaza umugabo wifotoje atambaye hejuru, arimo kwishimisha. Aya mafoto yayaherekejeho amagambo yo mu ndirimbo y’urukundo, ibintu byatumye benshi bakeka ko ari we mukunzi we mushya.

    Mu yandi mafoto, Tanasha agaragara ari ku nyanja yishimisha atwaye 'jet ski', ndetse uwo mugabo ari inyuma ye. Nubwo atatangaje amazina ye, ibi byahise bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kuganira cyane kuri uwo mugabo.

    Bamwe mu bafana bagaragaje ko bishimiye kubona Tanasha yarabashije gukomeza ubuzima nyuma yo gutandukana na Diamond, bavuga ko akwiriye ibyishimo. Hari n’abagerageje gukeka uwo mugabo ari we w’ukuri, nubwo nta gihamya ifatika yatanzwe.

    Ibi byose bibaye mu gihe Tanasha akomeje kwibanda ku muziki we no kurera umwana we, Naseeb Junior, yabyaranye na Diamond.

    Tanasha Donna yaciye amarenga ko ari mu rukundo rushya

    Source : http://isimbi.rw/tanasha-donna-yaciye-amarenga-yo-gusimbuza-diamond-platnumz.html

  • Amavubi atangiranye imbaraga muri FIFA Series 2026 atsinda Grenada ibitego 4-0 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatangiye neza amarushanwa ya FIFA Series 2026 itsinda Grenada ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026. Uyu mukino witabiriwe n'abafana benshi barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, waje gushyigikira iyi kipe y'igihugu.

    Amavubi yagaragaje imbaraga kuva umukino utangiye, ashaka gufungura amazamu hakiri kare, ariko Grenada igerageza kwihagararaho mu bwugarizi. Byasabye iminota y'inyongera y'igice cya mbere kugira ngo igitego cya mbere kiboneke, aho Leroy-Jacques Mickels yatsinze igitego cyiza cyashimishije abafana benshi bari muri stade.

    Hashize iminota mike gusa, Kwizera Jojea yahise yongera igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe neza na Biramahire Abeddy, bituma igice cya mbere kirangira Amavubi ayoboye n'ibitego 2-0.

    Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gusatira cyane. Ku munota wa 68, kapiteni Bizimana Djihad yatsinze igitego cya gatatu, agarura ibyishimo ku bafana bari bamaze igihe batamubona atsinda. Nyuma yaho, Hakim Sahabo winjiye asimbuye yaje gutsinda igitego cya kane ku munota wa 81, asoza umukino neza.

    Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda itike yo gukina umukino wa nyuma w'Itsinda A, aho ruzahura na Estonia yatsinze Kenya kuri penaliti. Umukino uteganyijwe ku wa Mbere kuri Stade Amahoro, mu gihe Kenya na Grenada bazahatanira umwanya wa gatatu.

    Amavubi atangiranye imbaraga muri FIFA Series 2026 atsinda Grenada ibitego 4-0

    Source : https://kasukumedia.com/amavubi-atangiranye-imbaraga-muri-fifa-series-2026-atsinda-grenada-ibitego-4-0/