Category: Uncategorized

  • Queen Cha yagarukanye imbaraga nshya mu muziki, nyuma y'imyaka itanu #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu njyana zitandukanye z'umuziki nyarwanda, Queen Cha, yongeye gutangaza amakuru ashimishije ku bakunzi be, agaragaza ko yamaze gusubira mu bikorwa bya muzika nyuma y'igihe kinini atagaragara cyane.

    Nyuma y'imyaka isaga itanu atashyira hanze indirimbo nshya, Queen Cha yavuze ko kuri ubu ari mu mirimo yo gutunganya indirimbo nshya zizajya hanze mu minsi iri imbere. Ibi yabigarutseho mu butumwa yahaye abakunzi be, abizeza ko bagiye kongera kumva ijwi rye mu bihangano bishya bifite ubuziranenge.

    Uyu muhanzi kandi yasobanuye ko impamvu y'icyo gihe kirekire yamaze atagaragara mu muziki itari imwe gusa, ahubwo hari ibibazo n'inzitizi zitandukanye yahuye na zo mu buzima bwe bwite no mu mwuga. N'ubwo atagiye mu mizi y'ibyo bibazo byose, yagaragaje ko byamusabye gufata igihe cyo kwisuganya no kongera gutekereza ku cyerekezo cy'umuziki we.

    Queen Cha yavuze ko ubu agarukanye imbaraga nshya, icyizere ndetse n'ishyaka ryo gukora cyane kurusha mbere. Yemeje ko intego ye ari ugukomeza gushimisha abakunzi b'umuziki nyarwanda no gutanga ibihangano bifite ubutumwa bufasha sosiyete.

    Abakunzi be bamaze igihe bategereje ibikorwa bye bishya, bishimiye ayo makuru, bavuga ko biteguye kongera kumwakira no kumushyigikira nk'uko byahoze. Kugaruka kwe bishobora kongera kuzamura urwego rw'umuziki we no kumugarura ku isoko ry'umuziki nyarwanda aho yari afite izina rikomeye.

    Queen Cha yagarukanye imbaraga nshya mu muziki, nyuma y'imyaka itanu

    Source : https://kasukumedia.com/queen-cha-yagarukanye-imbaraga-nshya-mu-muziki-nyuma-yimyaka-itanu/

  • Impinduka mu butasi bwa Uganda: Col Rugumayo yasimbuwe mu buryo butunguranye #rwanda #RwOT

    Mu rwego rw'impinduka zikomeje kugaragara mu nzego z'umutekano za Uganda, Umugaba Mukuru w'Ingabo, Muhoozi Kainerugaba, yafashe icyemezo cyo gukura ku nshingano Col Abdul Rugumayo wari umuyobozi wungirije w'urwego rw'ubutasi bwa gisirikare (CMI).

    Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Uganda agaragaza ko impamvu nyamukuru y'iki cyemezo itaratangazwa ku mugaragaro, ibintu byakomeje guteza kwibaza kuri benshi bakurikiranira hafi ibijyanye n'umutekano w'iki gihugu.

    Col Rugumayo yari yahawe izi nshingano mu mwaka wa 2022, abishyizwemo n'Umukuru w'Igihugu, Yoweri Kaguta Museveni. Icyo gihe yari asimbuye Brig. Gen Charles Asiimwe, wari uvuye kuri uwo mwanya.

    Mu gihe kingana hafi n'imyaka ine yari amaze muri izo nshingano, Rugumayo yakoranye n'abayobozi batandukanye bo mu rwego rwo hejuru, barimo Maj. Gen James Birungi. Uyu Birungi ariko aza gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2025, nyuma gato yo gukurwa ku mirimo ye agasimburwa na Maj. Gen Richard Otto.

    Uwasimbuye Rugumayo ni Brig. Gen Oscar Munanura, usanzwe azwi mu bikorwa by'ubutasi, cyane cyane mu bijyanye no kurwanya iterabwoba. Mbere yo kugirwa umuyobozi wungirije w'ubutasi bwa gisirikare, yari ashinzwe ishami rishinzwe ibikorwa byo guhangana n'iterabwoba muri uru rwego.

    Munanura yazamuwe mu ntera mu mwaka wa 2025, avanwa ku ipeti rya Colonel agirwa Brigadier General, ibintu byagaragazaga icyizere yari afitiwe n'abayobozi bakuru.

    Izi mpinduka zigaragaza uburyo inzego z'umutekano za Uganda zikomeje kuvugururwa, n'ubwo hari ibibazo bikomeje kwibazwa ku mpamvu nyazo ziri inyuma y'izi mpinduka zitunguranye.

    Impinduka mu butasi bwa Uganda: Col Rugumayo yasimbuwe mu buryo butunguranye
    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu cya, Muhoozi Kainerugaba, yafashe icyemezo cyo gukura ku nshingano Col Abdul Rugumayo wari umuyobozi wungirije w'urwego rw'ubutasi bwa gisirikare (CMI)

    Source : https://kasukumedia.com/impinduka-mu-butasi-bwa-uganda-col-rugumayo-yasimbuwe-mu-buryo-butunguranye/

  • Kuri Captain Ndinzabera Mayunga inshingano zikomeje kwiyongera kubera intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC #rwanda #RwOT

    Mu gihe umutekano muke ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bamwe mu basirikare bakomeje kugaragaza ubwitange budasanzwe mu kurinda abaturage. Muri abo, hagaragaramo Captain Ndinzabera Mayunga, umwe mu barwanyi bazwiho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwirwanaho mu duce twa Minembwe.

    Ndinzabera abarizwa mu mutwe wa MRDP-Twirwaneho, ushinzwe kwirwanaho hagamijwe kurinda abaturage b'Abanyamulenge bakunze guhura n'ibitero by'imitwe itandukanye ikorera muri ako Karere. Iyi mitwe irimo FDLR, Wazalendo ndetse n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC), bakunze guhanganya ibice by'imisozi miremire ya Fizi, Uvira na Itombwe.

    Amakuru atangwa n'abamuzi neza agaragaza ko Captain Ndinzabera ari umwe mu basirikare bafite umutima udacika intege, ukunze kuba ku isonga mu mirwano ikomeye. Yigaragaje cyane mu bice nka Ndondo na Rurambo, aho yakunze kuyobora bagenzi be mu bihe bikomeye by'imirwano.

    Urugendo rwe rugaragaza amateka y'umuntu wanyuze mu bihe bikomeye. Kuva mu mwaka we 2008, yigeze guhungira i Nairobi muri Kenya, ahunze ibibazo by'umutekano muke. Nyuma y'imyaka irenga icumi, mu mwaka wa 2019, yafashe icyemezo cyo kugaruka iwabo muri Minembwe, aho yahise yinjira mu bikorwa byo kurinda abaturage.

    Ubwitange bwe bwaje no kumuhesha ipeti rya Captain, mu gihe ubuyobozi bwa MRDP-Twirwaneho bwazamuraga abasirikare bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa. Inkuru ye igaragaza uko intambara imaze igihe muri aka Karere yakomeje kugira ingaruka ku baturage, mu gihe amahoro arambye agikomeje gushakishwa.

    Kuri Captain Ndinzabera Mayunga inshingano zikomeje kwiyongera kubera intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC

    Source : https://kasukumedia.com/kuri-captain-ndinzabera-mayunga-inshingano-zikomeje-kwiyongera-kubera-intambara-iri-kubera-mu-burasirazuba-bwa-rdc/

  • Hakim Sahabo yavuze icyo yari akumbuye mu Rwanda no mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, Hakim Sahabo yavuze ko yari akumbuye bagenzi be ndetse no gukandagira mu Rwanda.

    Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi wa AEK Athens mu Bugereki yongeye guhamagarwa mu Mavubi arimo gukina imikino mpuzamahanga ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda.

    Akaba yaraye atsinze igitego kimwe muri bine u Rwanda rwaraye runyagiyemo Grenada ibitego 4-0.

    Hakim Sahabo utaherukaga guhamagarwa akaba yabwiye ISIMBI ko yari akumbuye u Rwanda, abantu baho ndetse na bagenzi be bakinana mu ikipe mu ikipe y’igihugu.

    Ati “Icya mbere nari nkumbuye abanyarwanda. Icya kabiri gukinira imbere ya Stade yuzuye gutya, gukinira imbere ya Perezida wacu (Perezida Kagame) no gukinana na bagenzi banjye.”

    Hakim Sahabo yaherukaga mu kibuga akinira Amavubi tariki ya 25 Werurwe 2025 ubwo u Rwanda rwanganyaga na Lesotho 1-1 i Kigali gushaka itike y’igikombe cy’Isi, kuva icyo gihe ntabwo yongeye guhamagarwa.

    Hakim Sahabo yari amaze igihe adahamagarwa mu Mavubi

    Yari akumbuye gukinira imbere ya Stade yuzuye gutya

    Kubona Perezida Kagame yaje kubashyigikira nabyo yari abikumbuye

    Source : http://isimbi.rw/hakim-sahabo-yavuze-icyo-yari-akumbuye-mu-rwanda-no-mu-mavubi.html

  • AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026 nibwo Perezida w'i gihugu, Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Granada mu irushanwa rya FIFA SERIES.

    Ni umukino waranzwe no kwitwara neza ku ruhande rw'ikipe y'u Rwanda, kuko warangiye Amavubi y'umutoza Stephen Constantine atsinze ibitego 4-0 byatumye iyi kipe igera ku mukino wa nyuma w'itsinda A.

    Amavubi yakiniraga imbere y'abantu ibihumbi 40 by'abafana bari bitabiriye uyu mukino mui Sitade Amahoro avuguruye.

    Mickels Leroy-Jacques ni we wafunguye amazamu ku ruhande rw'Amavubi atsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye, umunyezamu wa Grenada, Thomas Trishawn, ntiyabasha kurikuramo.

    Nyuma y'aho gato, Kwizera Jojea yongeye igitego cya kabiri mbere y'uko igice cya mbere kirangira.

    Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye umukino n'ibitego 2-0, byatsinzwe na Mickels Leroy-Jacques na Kwizera Jojea.

    Mu gice cya kabiri, umutoza w'Amavubi, Stephen Constantine, yakoze impinduka ebyiri, aho Uwineza René na Hakim Sahabo basimbuye Biramahire Abeddy na Kwizera Jojea.

    Ku munota wa 68, kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, yatsinze igitego cya gatatu.

    Ku munota wa 74, Amavubi yakoze izindi mpinduka enye: Bizimana Djihad, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert na Mickels Joy-Lance basimbuwe na Imanishimwe Emmanuel, Gueulette Samuel, Uwumukiza Obed na Mickels Joy-Slayd.

    Ku munota wa 81, Hakim Sahabo yasoje ibitego atsinda icya kane cy'Amavubi.

    Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wa FIFA Series.

    Nyuma y'iyi ntsinzi, u Rwanda ruzahura na Estonia ku mukino wa nyuma, nyuma y'uko Estonia isezereye Kenya.

    Iyi ni inshuro ya kabiri imikino ya FIFA Series ibaye, nyuma yo gutangizwa mu mwaka wa 2024.

    By'umwihariko, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cyakiriye amatsinda abiri muri iri rushanwa rigamije gufasha amakipe y'ibihugu atandukanye gukina imikino ya gicuti.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yakurikiye-umukino-u-rwanda-twatsinzemo-grenada-4-0-rugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-fifa-series/

  • Icyamutunguye, isezerano ku banyarwanda – Leroy Jacques Mickles nyuma gutsinda igitego cya mbere #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Leroy-Jacques Mickles yavuze ko yatunguwe cyane no kubona uburyo yakiriwe mu Rwanda akerekwa urukundo.

    Uyu rutahizamu wa Zira FK muri Azerbaijan, akaba yaraye akinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi bakina na Grenada bakayitsinda 4-0 akaba ari na we watsinze igitego cya mbere.

    Leroy-Jacques Mickles akaba yarazanye n’abavandimwe be Joy-Lance Mickles na Joy-Slayd Mickles.

    Jacques Mickles nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere mu Mavubi ku mukino wa mbere, yabwiye ISIMBI ko ntacyo yabona yavuga kuko byamurenze.

    Ati “Sinzi ko nabona icyo mvuga, byandenze, twashakaga gutanga 100% ni yo mpamvu mwabonye dusatira cyane, mu by’ukuri nishimye cyane.”

    Yavuze ko ku nshuro ya mbere mu Rwanda yatunguwe cyane kuko yasanze igihugu ari cyiza cyane.

    Ati “Ni nshuro yanjye ya mbere mu Rwanda, natunguwe cyane abantu bambwiraga ko ari igihugu cyiza, cyakira abantu neza ko ngomba kuza, mu by’ukuri ntabwo bambeshye, ni igihugu cyiza.”

    Yakomeje avuga kandi avuga ko kandi we n’abavandimwe be batunguwe cyane n’urukundo bamweretse.

    Ati “Ikintu cya ntunguye cya mbere n’abavandimwe banjye ni ukuri ntabwo twari twiteze byinshi ariko batweretse urukundo biraturenga, ni ukuri ni byiza turishimye.”

    Leroy-Jacques Mickles akaba yavuze ko iri ari itangiriro bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo batazatenguha abanyarwanda, bakabaha ibyishimo bifuza.

    Yishimiye igitego cya mbere yatsindiye Amavubi ku mukino we wa mbere

    We n’abavandimwe be batunguwe n’urukundo beretswe

    Source : http://isimbi.rw/icyamutunguye-isezerano-ku-banyarwanda-leroy-jacques-mickles-nyuma-gutsinda.html

  • Dj Flix ubabazwa no kwitwa indaya, yahishuye impamvu The Ben akunda kumwifashisha #rwanda #RwOT

    Dj Flix yahishuye ko impamvu The Ben akunda kumwifashisha cyane ari uko afite impano idasanzwe kandi akazi akanagakora neza.

    The Ben yakunze kwitabaza DJ Flix nk’umwe mu bavangamuziki bamucurangira mu bitaramo bitandukanye birimo ibyabereye hano mu Rwanda nka 'The Nu-Year Groove’ yamuhurije hamwe na Bruce Melodie mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse n’ibirori yitabiriye byabereye Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka ushize.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Dj Flix yagaragaje ko igituma akomeza kugira imikoranire y’igihe kirekire na Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben bituruka ku buryo amwitwaraho biza byiyongera ku mpano idasanzwe afite mu mwuga wo kuvanga umuziki.

    Ati ' Nzigukora show, mfite impano idasanzwe kandi ndamwubaha cyane arabizi nkubaha ibikorwa bye noneho by’akarusho ndi umufana we. Nanjye mba nasabye akazi ariko nawe uramutse ubonye umuntu ukunda ibintu ukora wanavanga umuziki wawe neza ntiwajyana nawe se?'

    Uyu muvangamuziki yanavuze ko ashengurwa bidasanzwe no kubona abantu badaha agaciro imbaraga ze ashyira mu kubaka urugendo rwe rw’umwuga ahubwo bakamwita indaya ndetse ntibatinye guhamiriza ku karubanda ko yigurishiriza amaramuko.

    Ati ' Impamvu nabaye umu-Dj ni ukwanga uburaya, kuririra ku bwiza gusa kandi ndi umwana muto hanyuma namara kugera aho nsoje umurimo nkajya kwinezeza ukabona abantu bari ku kwita umuntu wigurisha. Nonese ubwo abo bantu wabakorera iki koko?'

    Ku rundi ruhande ariko Flix yirinze guheza inguni no gutsimbarara ku ngingo yuko nta bakobwa batanga umubiri wabo kugira ngo bahabwe na ba nyir’utabari n’amahoteli akazi ko kuvanga imiziki.

    Dj Flix yavuze ko impamvu The Ben akunda kumwifashisha ari uko azi akazi ke kandi akagakora neza

    Source : http://isimbi.rw/dj-flix-ubabazwa-no-kwitwa-indaya-yahishuye-impamvu-the-ben-akunda-kumwifashisha.html

  • Goshen Choir yitegura kumurika album yibukije abantu ko Isezerano ry’Imana rishobora gutinda ariko ridahera #rwanda #RwOT

    Goshen Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM yashyize hanze indirimbo Isezerano irimo ubutumwa bwiza bwibutsa abantu ko isezererano ry’Imana nubwo ryatinda ritajya rihera.

    Iyii korali iri mu cyumweru cy’ivugabutumwa (cyatangiye ku wa Gatatu w’ki cyumwe, kizarangira ku Cyumweru) kibanziriza ibirori byo kumurika umuzingo (album) wiswe ”Umwami mwiza” aho uyu muzingo uzamurikwa ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ku rusengero rwa ADEPR SGEEM.

    Ni muri urwo rwego iyi korali yasohoye indirimbo nshya yiswe ”Isezerano,” ikazaba ari imwe mu ndirimbo zigize iyi album.

    IBwana Rwamurinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yagize ati ”Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko Isezerano ry’Imana uko ryatinda kose ritajya rihera, reka gushidikanya rizasohora”.

    “Uretse guhumuriza abantu harimo n”ubutumwa buvuga ko Imana ifata uworoheje Ikamugira ishyiga rikomeye kandi iri mu ndirimbo zigize Album UMWAMI MWIZA twifuza gusogongeza abakunzi bacu icyanga cy’uwo Mwami mwiza.”

    Insanganyamatsiko y’iyi album ikaba ikubuye mu ijambo ry’Imana Riboneka muri Zaburi 145:11-24.
    Aganira n’itangazamakuru, Rwamuhinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yavuze ku busobanuro bwa Umwami mwiza album lunch igitaramo cy’amateka kuri Goshen Choir.

    Ati”Igisobanuro cy’iyi album ni ukongera guhumuriza abantu tubibutsa ko Yesu agira neza ari umwami w’amahoro uruhura ababaye, kandi ibyo umuntu yanyuramo byose buri gihe umugambi w’Imana uhora ari mwiza kuri twe.”

    Muri Iki gitaramo Goshen Choir izataramana n’amakorali akomeye nka Impanda Choir, Berhfage Choir, Maendeleo Choir, Hermon Choir, Naioth Choir, Benaiah Worship Team zose zo ku mudugudu wa SGEEM ndetse na korali z’abashyitsi nka Rehoboth ADEPR, Nyota ya Afajiri ADEPR Gatenga ndetse na Bethel Choir ADEPR gikondo.

    Ni igitaramo kandi kizitabirwa na Past Bwate David ,Ev Jean Paul, Rev Denis Twagiramungu, Ev Isaac Iriho ndetse na Ev Boniface SINGIRANKABO.

    Nyuma y’iki gitaramo iyi korali iteganya gukomeza no kwagura ivugabutumwa no gukomeza gukora indirimbo nyinshi zubaka imitima y’abantu

    Goshen Choir yavutse mu mwaka wa muri 1998 itangirana abaririmbyi bacye bari biganjemo abanyeshuri barangwaga no gukunda gusenga no kuririmba, bari 15 ubu bakaba bamaze kuba 170.

    Mu gihe cy’ububyutse bari barimo haje kuvukamo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana havukamo umutwe w’abaririmbyi. Baje gufata umwanya barasenga mu byo basengeraga harimo no kuba babona izina rya korali yari igiye kuvuka. Muri ayo masengesho niho havuye izina rya Goshen.

    Goshen Choir yasohoye indirimbo Isezerano

    Source : http://isimbi.rw/goshen-choir-yitegura-kumurika-album-yibukije-abantu-ko-isezerano-ry-imana-rishobora-gutinda-ariko-ridahera.html

  • Umwana w'umukobwa w'imyaka 10 yakoze ubukwe n'umukunzi we bangana mbere y'uko apfa – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa w'imyaka 10, Emma Edwards yakoze ubukwe n'umukunzi we wo mu bwana, Daniel Marshall Christopher Williams Jr. bangana,mu birori byuje urukundo byakozwe mbere y'iminsi ibiri ngo uwo mwana w'mukobwa yitabe Imana azize Kanseri yo mu Maraso (Leukemia).

    Uyu mwana w'umukobwa ukomoka muri Walnut Cove muri Amerika, byamenyekanye ko arwaye Leukemia muri Mata 2022. Nyuma y'amezi avurwa, muri Kamena 2023 abaganga babwiye umuryango we ko uburwayi bwe bukomeje kuba bubi ndetse ko asigaranye iminsi mike yo kubaho.

    Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko icyifuzo gikomeye cya Emma Edwards cyari ugukora ubukwe na Daniel Marshall Christopher Williams Jr. bari bamaze imyaka ibiri bari inshuti ndetse banakundana.

    Imiryango y'aba bana bombi bari bafite imyaka 10, inshuti n'abaturanyi, bahise bafatanya gutegura ibi birori mu minsi ibiri gusa. Ubukwe bwabaye ku wa 29 Kamena 2023 mu busitani bw'inzu ya nyirakuru wa Emma, bwitabirwa n'abashyitsi basaga 100 barimo abarimu, abaganga, n'inshuti z'umuryango, ndetse basabirwa umugisha mu buryo bwa gikirisitu.

    Emma yitabye Imana nyuma y'iminsi ibiri ubwo bukwe bubaye, asiga inkuru i musozi nk'umwana wagaragaje urukundo rukomeye, gukomera no kwihangana, inkuru yakoze ku mitima ya benshi.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wumukobwa-wimyaka-10-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-bangana-mbere-yuko-apfa-amafoto/

  • Tigers BBC yatangiye BAL neza #rwanda #RwOT

    Ikipe ya RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026, yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi amanota 103-95.

    Ni mu mukino wa mbere w’itsinda Kalahari Conference ririmo kubera muri Afurika y’Epfo, Pretoria.

    Tigers BBC ibifashijwemo n’abarimo Craig Lendal witwaye neza mu gace ka mbere, yagasoje iyoboye n’amanota 35-27.

    Agace ka kabiri wabonaga Tigers imbaraga zagabanutse bituma itakaza aka gace ku manota 20-17, gusa byari bivuze ko amakipe yombi agiye kuruhuka Tigers iri imbere na 52-47.

    Abakinnyi b’umutoza Henry Mwinuka, bagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu maze Leonard Craig Randall na Teafale Lenard Jr bitewe n’amanota bagiye batsinda yiganjemo 3, birangira begukanye aka gace ku manota 26-19.

    Mu gace ka nyuma, Al Ahly yagerageje gushaka uko igabanya ikinyuranyo cy’amanota 12 yari arimo cyane ko byari 78-66, gusa ntibabasha kubigeraho kuko bakuyemo 4 aho umukino warangiye RSSB Tigers BBC iyoboye n’amanota 103-95.

    RSSB izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ikina na Petro de Luanda.

    Tigers BBC yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi

    Source : http://isimbi.rw/tigers-bbc-yatangiye-bal-neza.html