Category: Uncategorized

  • Ibyiyumviro bya Mutsinzi Ange nyuma yo gufasha abavandimwe 'Mickels’ kuza mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Zira FK n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange yavuze ko yishimiye urwego abakinnyi batatu bashya berekanye mu Mavubi cyane ko na we ari umwe mu bagize uruhare mu kubumvisha ko baza gukinira u Rwanda.

    Mu bakinnyi bakinnye imikino ya FIFA Series banafashije u Rwanda kuryegukana harimo amaraso mashya, muri abo bakinnyi hakaba harimo abavandimwe batatu bakina muri Azerbaijan.

    Abo ni impanga Joy-Lance Mickels ukinira Sabah Baku wanatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere ku mukino wa Estonia na Joy-Slayd Mickels ukinira Karavan na murumuna wabo Leroy-Jacques Mickels wanabaye umukinnyi w’irushanwa nyuma yo gutsinda ibitego bibiri muri iyi mikino.

    Ange Mutsinzi yabwiye ISIMBI ko yaganiriye na Leroy-Jacques Mickels kuko bakinana undi yumva afite inyota yo kuza gukinira u Rwanda, abimufashamo.

    Ati 'Umwe muri bo (Leroy-Jacques Mickels) turakinana, twagize umwanya wo kuganira nsanga afite inkomoko mu Rwanda, ni yo mpamvu namuganirije mubaza ko agize amahirwe yo gukinira u Rwanda yabyishimira, abyakirana yombi, anyereka inyota yo gukinira u Rwanda, ni ho byatangiriye rero kandi murabona ko barimo gutanga umusaruro.'

    Aba bakinnyi bakaba baravuze ko bafite inyota yo gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuba yabona itike y’igikombe cya Afurika iherukamo 2004.

    Abavandimwe batatu, Joy-Lance Mickels (ibumoso), Leroy-Jacques Mickels (hagati) na Joy-Slayd Mikckels (iburyo) bakiniye u Rwanda bwa mbere banatanga umusaruro

    Mutsinzi Ange Jimmy yagize uruhare mu kuzana aba bavandimwe batatu

    Source : http://isimbi.rw/ibyiyumviro-bya-mutsinzi-ange-nyuma-yo-gufasha-abavandimwe-mickels-kuza-mu.html

  • Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y'Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw'intwaro #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye Imana kubana n'u Burundi, nyuma y'uko iki gihugu gihuye n'inkongi y'umuriro yibasiye ububiko bw'intwaro, zirakongoka.

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye Imana kubana n'u Burundi, nyuma y'uko iki gihugu gihuye n'inkongi y'umuriro yibasiye ububiko bw'intwaro, zirakongoka.

    Ndayishimiye ati 'Ndahojeje abagize ivyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw'ikambi y'igisirikare iri muri zone Musaga. Turahumurije Abarundi bose : inzego z'igihugu ziri ku kivi kugira zitabare kandi zibandanye zikinga kugira ibintu bisubire mu buryo. Imana irinde Uburundi.'

    Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe, yibasiye ububiko bw'intwaro buri mu kigo cya gisirikare kizwi nka 'Base', giherereye mu gace ka Musaga i Bujumbura.

    Igisirikare cy'u Burundi na Minisiteri y'Umutekano w'imbere mu gihugu, byatangaje ko yaturutse ku kibazo cy'umuriro w'amashanyarazi.

    Mu butumwa Perezida Ndayishimiye yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu ijoro ryo ku wa 31, yihanganishije Abarundi, ndetse asaba Imana kubana n'u Burundi.

    Ati 'Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw'ikigo cya gisirikare iri muri Zone Musaga. Duhumurije Abarundi bose: Inzego z'igihugu ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zitabare kandi zikomeje kurinda ubusugire mu buryo. Imana irinde u Burundi.'

    Iyi nkongi y'umuriro yateye guturika gukomeye kw'intwaro za muri ubu bubiko ndetse ryumvikana mu bice bitandukanye bya Bujumbura.

    BBC yavuze ko byageze Saa 22:30 hari ahacyumvikana urusaku rw'ibiturika.

    Uku guturika kwateye impagarara n'ubwoba muri Bujumbura, ndetse abantu bamwe bagaragara basa n'abahunga.

    Bamwe mu baturage begereye ikigo cya gisirikare cya 'base' bavuze ko inzu zabo zangiritse, ndetse bamwe bava mu ngo zabo bahungira mu tundi duce tw'uyu mujyi.

    Bimwe mu bice by'ibisasu byaturitse, byaguye ku nzu zo muri cartier za Kinanira 3 na 4. Hari kandi ibyageze muri zone Ngagara, cartier 9, mu bilometero birenga bitanu uvuye aho impanuka yabereye.

    Kugeza ubu ntihiramenyakana ingano y'ibyangijwe n'iyi nkongi y'umuriro, ndetse ntibizwi niba hari n'abayiguyemo.

    Source : https://rushyashya.net/mu-burundi-bararira-ayo-kwarika-nyuma-yinkongi-karahabutaka-yarindimuye-ububiko-bwintwaro/

  • Rose Muhando yacucuwe akayabo n’abataramenyekana #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Tanzania, Rose Muhando, yatangaje ko yibwe n’abajura bataramenyakana binjiye iwe bagatwara ibintu by’agaciro birimo n’ibyangombwa bye.

    Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Nibebe', yavuze ko abajura binjiye mu rugo rwe mu buryo butunguranye bagatwara igikapu cyarimo amafaranga n’ibyangombwa byose by’ingenzi, birimo n’uruhushya rw’inzira.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati 'Abajura binjiye mu rugo rwanjye batwara igikapu cyari kirimo amafaranga n’ibyangombwa byanjye byose harimo na pasiporo. Umuntu wese wazabibona ndamusaba kubigeza kuri sitasiyo ya polisi imwegereye.'

    Rose Muhando yanagaragaje ko yahise ajya gutanga ikirego kuri polisi ku wa 18 Werurwe, aho yaregeye ko ibyo bintu byibwe, mu rwego rwo gutangira iperereza no gushaka uko byaboneka.

    Nubwo atigeze atangaza igihembo ku muntu wazafasha kubibona, yasabye ubufatanye bw’abaturage bose, ashimangira ko ibyangombwa bye ari ingenzi cyane ku buzima bwe bwa buri munsi ndetse no ku kazi ke.

    Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana be bagaragaje impungenge bibaza uko abajura bashoboye kwinjira iwe, mu gihe ari umuntu uzwi kandi bakeka ko yaba afite umutekano uhagije.

    Ibi bibaye mu gihe hari n’abandi bahanzi bo mu karere barimo Mario bagiye bahura n’ibibazo by’ubujura cyangwa ihohoterwa.

    Rose Muhando yacucuwe n’abataramenyekana

    Source : http://isimbi.rw/rose-muhando-yacucuwe-akayabo-n-abataramenyekana.html

  • Kiyovu yari inyirukanye nirwanaho – Haringingo Francis akigera muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko atemeranya n’abavuga ko yahemukiye Kiyovu Sports ahubwo ko buri wese ajya ahari inyungu.

    Ni nyuma yo gukoresha imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026.

    Ni umutoza werekeje muri Rayon Sports bivugwa ko ari uguhatiriza kuko Kiyovu Sports yatozaga yayisezeye ikabyanga ikavuga ko agomba gusoza amezi abiri yari ayisigaraniye.

    Bivugwa ko yanashatse kwishyura amezi yari asigaranye bakanga ndetse amakuru avuga ko Kiyovu Sports yatanze ikirego.

    Aganira n’itangazamakuru, Haringingo Francis yavuze ko nta buhemu yakoreye Kiyovu ari umupira ko nayo yigeze gushaka kumwirukana akirwanaho.

    Ati “Mu mupira w’amaguru, guhemuka iryo jambo ntabwo riba rikwiye, twebwe turi abakozi ni nk’uko nabo babyuka bagusezerera ntiwavuga ngo baguhemukiye. Umuntu aba yarebye inyungu ze akareba icyamufasha, nanjye narebye inyungu zanjye.”

    “Nibaza rero ko kuko nanjye byageze igihe muri Kiyovu Sports bashaka kunyirukana, nyuma nabashije kwirwanaho ndagaruka nanjye gusezera sinavuga ngo barampemukiye cyangwa narabahemukiye, ni umupira ni ukuba abasiporutufu, twemere ko ari umupira.”

    Haringingo Francis akaba aje intego ari ugufasha Rayon Sports kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.

    Yasinye amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2026-27.

    Haringingo Francis yavuze ko atahemukiye Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/kiyovu-yari-inyirukanye-nirwanaho-haringingo-francis-akigera-muri-rayon-sports.html

  • Abashinzwe umutekano ku bibuga ‘Stewards’ bigize utumana bageze no kuri kapiteni w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Si inshuro imwe, ebyiri cyangwa eshatu mu itangazamakuru hagenda hagarukamo ikibazo cy’imyitwarire y’abashinzwe umutekano ku kibuga bigize utumana, gusa ubu bisa n’aho barenze umurongo aho basagariye na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad.

    Hari nyuma y’umukino wa wa FIFA Series aho Amavubi yaraye atsinzemo Estonia 2-0 yegukana igikombe.

    Byahereye kuri myugariro Manzi Thierry ubwo yazanaga umwana ngo bajye kwishimana mu kibuga maze umwe mu ba-steward witwa Frank Romeo aramwitambika.

    Ibi byabaye kandi kuri kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad ubwo yari amanukanye umwana we ariko uyu mugabo aramwitambika amubuza kwinjira mu kibuga aho byasabye ko Usher Komugisha wari ufite inshingano ku kibuga aza akamubwira ko ibyo akora byo kubuza Djihad bitabaho, ni bwo yinjiye.

    Ibi aba bakinnyi bakoraga si ibintu bishya, no ku mugabane w’i Burayi n’ahandi hose ku Isi birakorwa kuba umukinnyi yazana umwana we bakishimana si igitangaza, gusa i Nyarugenge buri muntu ayobora uko ashaka apfa kuba yahawe uburenganzira gusa.

    Ni imyitwarire yamaganywe kandi n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi (FAPA) aho bavuze ko imyitwarire nk’iyi ikwiye gucika burundu, abakora izi nshingano bakaganirizwa bakamenya aho inshingano zabo zihera n’aho zigarukira.

    Aba bashinzwe kugira ngo hatangira ikibangamira abakinnyi mu kibuga ariko ntibashinzwe bo ubwabo kubangamira abakinnyi.

    FAPA ibabajwe n’ibyabaye ejo nijoro mu mukino wa nyuma wa FIFA Series, aho bamwe mubakinnyi barimo kapiteni w’ikipe y’igihugu Djihad na Manzi Thierry babujijwe n’umukozi ushinzwe umutekano wo ku kibuga kwinjiza abana babo mu kibuga ngo basangire n’ikipe ibyishimo by’intsinzi… https://t.co/YZbIOt4oRG

    — Former Amavubi Players Association (@FAPA_Rwanda) March 31, 2026

    Babigize akamenyero….

    Romeo Frank wo muri Tiger Gate akaba ari umwe mu bakunzwe kugarukwaho cyane, yagiranye ibibazo n’abanyamakuru n’ibindi.

    Iyi Tiger Gate ni iyo ibarizwamo uwitwa P Diddy uheruka gusanga abanyamakuru aho bari mu kazi, bahemerewe maze ashushubikana umukinnyi amubuza kuvugana n’itangazamakuru.

    Ni iyo irimo umu-steward wateze umufana akikubita hasi akagwa nabi bakamutwara kwa muganga.

    Hari igihe babanje kubuza kwinjira abasifuzi bari baje gusifura umukino, bababwira ko nta kibyemeza ko ari bo baje gusifura (bari baje gusifura umukino wa Rayon Sports na Police FC muri Heroes Cup).

    Amakosa y’iyi kompanyi amaze kuba menshi kuyavuga biragoye ko wayarangiza, nk’abareba imipira yo mu Ntara bo baba barira ayo kwarika.

    Bizimana Djihad, Romeo Frank yamwitambitse bisaba izindi mbaraga

    Manzi Thierry na we yagezweho n’izi ngaruka

    Source : http://isimbi.rw/abashinzwe-umutekano-ku-bibuga-stewards-bigize-utumana-bageze-no-kuri-kapiteni.html

  • Muhanga: Hari abagabo bavuga ko bahura n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, hari abagabo bavuga ko bahura n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo zabo, ariko ntibabone aho babisobanurira. Aba bagabo bagaragaza ko n'ubwo baba bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku mubiri cyangwa ku mitekerereze, iyo bageze mu nzego z'ubuyobozi bashaka ubutabera, akenshi ntibahabwe amatwi.

    Bavuga ko hari igihe bashinja abagore babo kubakubita, kubatuka cyangwa kubatesha agaciro, ariko bakisanga ari bo bahindurwa abanyabyaha. Bamwe bavuga ko bashinjwa gusinda cyangwa kutita ku nshingano z'urugo, ibintu bavuga ko bidahura n'ukuri kw'ibyo baba bagejeje mu buyobozi.

    Umwe muri bo atarigeze ashaka ko dutangaza amazina ye yagize ati: 'Ujya kurega usanga ari wowe utangira kubazwa ibibazo byinshi, ukabura uwumva ikibazo cyawe.' Ibi ngo bituma benshi bahitamo guceceka, bakihanganira ihohoterwa aho gushaka ubutabera.

    Hari abagaragaza ko imyumvire rusange igifata abagabo nk'abakomeye ituma bigorana kwemera ko na bo bashobora kuba abahohotewe. Ibi ngo bituma n'inzego zimwe na zimwe zitabafata nk'abakwiye gufashwa, ahubwo zikabafata nk'abanyamakosa.

    Abasesenguzi mu by'imibanire y'abashakanye bavuga ko ihohoterwa ryo mu ngo ritareba igitsina runaka, ko buri wese ashobora kuba uwahohotewe. Basaba ko habaho uburinganire mu gutanga ubutabera, aho ibibazo by'abagabo n'abagore byakwitabwaho kimwe, hagamijwe kubaka imiryango itekanye kandi irangwa n'ubwubahane.

    Muhanga: Hari abagabo bavuga ko bahura n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo zabo

    Source : https://kasukumedia.com/muhanga-hari-abagabo-bavuga-ko-bahura-nihohoterwa-rikorerwa-mu-ngo-zabo/

  • Joy-Lance Mickels arifuza kujyana Amavubi mu gikombe cya Afurika #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Joy-Lance Mickles yavuze ko intego bafite ari ugutwara ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gikombe cya Afurika iherukamo 2004.

    Ni rutahizamu mushya waje kongera imbaraga mu busatirizi bw’u Rwanda akaba asanzwe akinira Sabah FK muri Azerbaijan.

    Inshuro ye ya mbere yahamagawe mu Mavubi akaba yaritwaye neza aho yafashije u Rwanda kwegukana FIFA Series batsinze Grenada na Estonia.

    Yavuze ko gutwara iki gikombe ari Intangiriro nziza kandi intego yabazanye bayigezeho.

    Ati “Ni ibyishimo, nabwiye abavandimwe banjye ko tuje gutsinda imikino yose, ntabwo navuga ko byose ari twe twabikoze ariko izi ni intangiriro nziza.”

    Joy-Lance Mickels wazanye n’impanga ye Joy-Slayd Mickels ndetse na murumuna wabo Leroy-Jacques Mickels, yavuze ko intego bafite ari ugufasha u Rwanda gusubira mu gikombe cya Afurika.

    Ati “Intego nta yindi ni ukujya mu Gikombe cya Afurika nyuma ngira ngo y’imyaka 22 tutajyayo, ni yo ntego, tuzajya tuza tuje gutsinda ntabwo ari ukunganya cyangwa gutsindwa, reka turebe uko bizagenda.”

    U Rwanda ruheruka mu gikombe cya Afurika 2004 kikaba igikombe rukumbi cya Afurika rwitabiriye, kuva icyo gihe ntiruragira amahirwe yo gusibirayo.

    Joy-Lance Mickels yavuze ko hafite intego zo gufasha u Rwanda kujya mu gikombe cya Afurika

    Source : http://isimbi.rw/joy-lance-mickels-arifuza-kujyana-amavubi-mu-gikombe-cya-afurika.html

  • Umunsi Bahavu Jeannette yendaga gusenyera Lucky Murekezi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Murekezi Lucky yashyize hanze ubuhamya bw’ibihe bikomeye by’urushako yanyuzemo byaturutse ku ruhare yahawe gukina muri filime ya City Maid rumugaragaza ari mu nzira zo kwiha akabyizi na Bahavu Jeannette yari arimo gufasha.

    Murekezi Lucky wamenyakanye mu gukina filime nyarwanda yavuze ko yigeze guhabwa gukina uruhare rwo gukina yunganira mu by’amategeko Bahavu Jeannette wari mu matsa icyo gihe gusa bakamusaba ko bitarangiriraho ahubwo bakomeza kugirana umubano uganisha ku gukorana imibonano mpuzabitsina.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Lucky yatangaje ko nawe yatunguwe no kubona ubwo iyi filime yari ishyizwe ahagaragara, abayitunganyije baragabanyije umuvuduko w’amashusho yayo ubwo yari igeze ku gace kamugaragaza ari kumwe na Bahavu bari mu mwuka wo gutera akabariro.

    Aho yagize ati 'Naramwuganiraga mu mategeko nkashaka no kumwunganira mu cyumba. Icyo gihe bafashe agace kanjye na Bahavu bagashyira muri Slow Motion, nshuti yanjye harimo ibintu byo kureba icyoroshye gusa mbese yarimo uburaya inshuro miliyoni ku ijana.'

    Murekezi yashimangiye ko urugo rwe rwarushijeho kujya ku gasongero k’ikibatsi cy’umuriro ubwo umufasha we yabonaga ayo mashusho agafatwa n’amarangamutima yatumye adashobora gutandukanya ubuzima busanzwe n’ibibera muri sinema.

    Ati 'Umugore wanjye Queen ngo ayibone! Yaravuze ati 'ndapfuye ndarangiye.’ Abantu baramuhamagara babimubaza nawe ahita anyandikira ubutumwa buva nk’aha bukagera nk’i Nyabugogo ambaza impamvu namuciye inyuma kuri Bahavu gusa nyuma aza gucururuka musobanuriye.'

    Lucky kandi yanashimiye ubuyobozi bwa sosiyete ya Zacu Tv Films bwamuhaye umwanya wo kugaragaza icyo yari ashoboye mu myaka yose yamaze akina muri filime 'City Maid’ amaze igihe kitari kinini ateye umugongo.

    Lucky Murekezi yavuze uburyo filime yari imusenyeye

    Yakinnye ari umunyamategeko wa Bahavu Jeannette

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-bahavu-jeanette-yendaga-gusenyera-lucky-murekezi-video.html

  • Rayon Sports yahaye ikaze Haringingo Francis #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yemeje Haringingo Francis nk’umutoza mushya wayo ugomba gukomereza aho Bruno Ferry yari agejeje.

    Ni itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yagize ati “ikaze na none Haringingo Francis.”

    Haringingo Francis aje gusimbura Bruno Ferry wirukanywe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2026.

    Akaba aje gusoza iyi Shampiyona ndetse akazanayitoza umwaka utaha w’imikino wa 2026-27.

    Si ubwa mbere aje gutoza iyi kipe kuko ayiherukamo muri 2023 aho yasize ayihesheje igikombe cy’Amahoro.

    Gusa nubwo Rayon Sports yamwerekanye, muri Kiyovu Sports ntibabikozwa kuko bavuga ko agomba gusoza amasezerano asigaranye y’amezi abiri ndetse ikaba yiteguye gutanga ikirego muri FERWAFA.

    We delighted to announce the return of Head Coach HARINGINGO Francis after 1035 days.

    A familiar face, a proven leader, and part of our family , welcome back home.

    Nta watanya umwana n’umuryango we.

    📲 Support your club by becoming an official member: Dial 702# and join Rayon… pic.twitter.com/CWeTiDdaOY

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) March 31, 2026

    Haringingo Francis yerekeje muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yahaye-ikaze-haringingo-francis.html

  • Muyoboke Alexis yazanye Voxa TV na Studio mu rwego rwo guteza imbere abahanzi #rwanda #RwOT

    Muyoboke Alexis, umwe mu bantu bamaze igihe kinini bagaragara mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda, yatangije ku mugaragaro umuyoboro wa Televiziyo ukorera kuri murandasi witwa Voxa TV, anawushingira na studio igezweho izajya ifasha abahanzi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Uyu mugabo uzwi cyane nk'umujyanama w'abahanzi batandukanye, yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku bunararibonye bwe amaze imyaka myinshi mu muziki, aho yabonye impinduka nyinshi zagiye ziba mu nganda ndangamuco, ariko hakigaragara imbogamizi zituma bamwe mu bahanzi batagera kure uko bikwiye.

    Yasobanuye ko Voxa TV igamije kuba urubuga rutanga amahirwe ku bahanzi bose, cyane cyane abakizamuka, kugira ngo babashe kumenyekanisha ibihangano byabo no kugera ku bakunzi benshi b'umuziki n'indi myidagaduro. Iyi studio izafasha mu gutunganya amajwi n'amashusho ku rwego rwiza, bityo abahanzi babashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Izina 'Voxa' rifite inkomoko mu rurimi rw'Ikigereki, risobanura ijwi, bikaba bihura n'intego y'uyu mushinga wo gutuma ijwi ry'umuhanzi rigera kure hashoboka.

    Muyoboke Alexis yasanze guteza imbere impano z'abakiri bato ari imwe mu nzira zikomeye zo guteza imbere inganda ndangamuco, bityo Voxa TV na studio yayo bikazaba igisubizo ku bifuza urubuga rubafasha kuzamura impano zabo no kugera ku rwego rwo hejuru.

    Muyoboke Alexis yazanye Voxa TV na Studio mu rwego rwo guteza imbere abahanzi

    Source : https://kasukumedia.com/muyoboke-alexis-yazanye-voxa-tv-na-studio-mu-rwego-rwo-guteza-imbere-abahanzi/