Category: Uncategorized

  • Haringingo Francis yongeye kuyobora Rayon Sports, nyuma y'imyaka isaga itatu ayivuyemo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi 1,035 atakiri mu batoza bayo, Rayon Sports yongeye kumugirira icyizere Haringingo Francis Christian imusubiza ku mwanya w'Umutoza Mukuru. Ni amakuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bishimiye kongera kwakira uyu mutoza wari usanzwe umenyereye imiterere y'iyi kipe, bumugaragariza nk'umuntu uzi neza umuryango wayo ndetse ufite ubushobozi bwo kuyifasha kugera ku ntego zayo. Mu butumwa bwatanzwe, bagize bati: 'Twishimiye kongera kwakira Haringingo Francis, isura dusanzwe tuzi kandi ifite amateka muri Rayon Sports. Ni nk'umwana ugarutse mu rugo.'

    Haringingo agarutse muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports, aho yari amaze iminsi ayitoza ndetse agaragaza akazi kagaragara. Ibiganiro byo kumugarura muri Rayon Sports byari bimaze iminsi bivugwa, aho benshi mu bakunzi b'iyi kipe bari bategereje kureba niba koko bizashyirwa mu bikorwa.

    Byari byitezwe ko uyu mutoza atangira inshingano ze ku wa Mbere, gusa itangazo ryashyizwe hanze ryemeje ko yamaze gusinyira iyi kipe ku mugaragaro. Abakunzi ba Rayon Sports bafite icyizere ko kugaruka kwe bishobora kuzana impinduka nziza, cyane cyane mu mikinire n'umusaruro w'ikipe mu marushanwa ari imbere.

    Kugaruka kwa Haringingo bishobora kuba intangiriro nshya kuri Rayon Sports ishaka kongera kwiyubaka no guhatanira ibikombe.

    Haringingo Francis yongeye kuyobora Rayon Sports, nyuma y'imyaka isaga itatu ayivuyemo

    Source : https://kasukumedia.com/haringingo-francis-yongeye-kuyobora-rayon-sports-nyuma-yimyaka-isaga-itatu-ayivuyemo/

  • TMC yishimiye kwakira Ruti Joel mu rugo iwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC, wamamaye cyane mu itsinda rya Dream Boyz, yatangaje ibyishimo byamurenze ubwo yahuriraga ku rubyiniro na mugenzi we Ruti Joel mu gitaramo cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, cyari cyateguwe n'Abanyarwanda batuye muri iyo leta, hagamijwe kubagezaho ibyishimo no gukomeza guhuza umuco nyarwanda binyuze mu muziki. Abakitabiriye bishimiye kubona aba bahanzi bombi bahuriye ku rubyiniro, bagatanga ibyishimo byisumbuye.

    TMC yavuze ko kuba yarasangiye urubyiniro rumwe na Ruti Joel byari iby'agaciro gakomeye kuri we, kuko bitari gusa igitaramo, ahubwo byari n'umwanya mwiza wo kwakira umushyitsi mushya mu gace atuyemo. Yagaragaje ko yishimiye uburyo abafana bakiriye neza Ruti Joel, bakamwereka urukundo.

    Yakomeje ashimangira ko ibi bitaramo bifasha cyane guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu byo hanze aho Abanyarwanda baba bifuza gukomeza kwiyumva hafi y'iwabo.

    Ku ruhande rwa Ruti Joel, na we yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe muri Amerika ndetse anashimira TMC wamubereye nk'umuvandimwe, akamworohereza mu rugendo rwe rw'ibitaramo.

    Iki gitaramo cyasize isomo rikomeye ku bahanzi nyarwanda, ko gukorera hamwe no gushyigikirana ari byo bituma umuziki wabo ugera kure kandi ugakundwa n'abatari bake hirya no hino ku Isi.

    TMC yishimiye kwakira Ruti Joel mu rugo iwe

    Source : https://kasukumedia.com/tmc-yishimiye-kwakira-ruti-joel-mu-rugo-iwe/

  • Gicumbi: Inzu zubakiwe abatishoboye zikomeje guteza impungenge ku baturage #rwanda #RwOT

    Abaturage batishoboye batujwe mu Mudugudu wa Nyarutovu, uherereye mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, bagaragaza ko inzu bubakiwe n'ubuyobozi butabahesha ubuzima bwiza nk'uko babyifuzaga. Aba baturage bavuga ko n'ubwo bishimira kuba barahawe aho kuba, hari ibibazo bikomeye bigaragara kuri izo nzu.

    Bamwe mu bazitujwemo batangaza ko izo nzu zubatswe mu buryo bwihuse, ku buryo hari izamaze kugaragaramo ibibazo nko gusaduka kw'inkuta n'igisenge kitameze neza. Ibi bituma bagira impungenge z'umutekano wabo n'uw'imiryango yabo, cyane cyane mu bihe by'imvura nyinshi.

    Ikindi banenga ni uko izo nzu zitubahiriza ibisabwa by'ibanze mu mibereho ya buri munsi. Urugero no kuba nta gikoni cyihariye bafite, bigatuma bateka mu buryo bubangamira isuku n'umutekano. Hari n'abavuga ko kubura ubwiherero buhagije cyangwa ibindi bikenerwa by'ingenzi bituma ubuzima bukomeza kugorana.

    Uretse ibyo, bavuga ko ubunini bw'izo nzu nabwo budahagije, kuko imiryango imwe n'imwe iba igizwe n'abantu benshi. Ibi bituma baba mu buzima bw'akajagari, aho baryama begeranye cyane kandi bagasangira n'amatungo umwanya muto bafite.

    N'ubwo bimeze bityo, aba baturage basaba ubuyobozi kubegera bakumva ibibazo byabo, hagashakwa ibisubizo birambye byatuma batuzwa neza kandi mu buryo bubafasha gutera imbere, aho kuba mu nzu zitaboneye ubuzima bwabo.

    Gicumbi: Inzu zubakiwe abatishoboye zikomeje guteza impungenge ku baturage

    Source : https://kasukumedia.com/gicumbi-inzu-zubakiwe-abatishoboye-zikomeje-guteza-impungenge-ku-baturage/

  • Turakeka na we yishimye – Djihad na Mangwende bashimiye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad na myugariro Imanishimwe Emmanuel, bashimiye Perezida Kagame kuba yaraje kubashyigikira kandi bakitwara neza.

    Ni mu mukino ya FIFA Series imaze iminsi ibera mu Rwanda aho u Rwanda ryegukanye iki gikombe cya FIFA Series.

    Ni imikino yose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye yaba uwo banyagiyemo Grenada 4-0 n’uwo baraye batwariyeho igikombe batsinda Estonia 2-0.

    Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende usanzwe ukinira AEL Limassol muri Cyprus akaba yavuze ko ari amahirwe bagize kuko si buri wese wabona Perezida Kagame yagiye kumushyigikira.

    Ati “Ni amahirwe, si ibya buri wese ngo tubone umukuru w’Igihugu aza kureba umukino, kugira amahirwe tukumva ko ari buze bitwongerera imbara, navuga ko iyi mikino afitemo uruhare runini kuba twabashije kugira ibyo tugeraho, kumva ko ari buze bitwongerera imbaraga zo kumva ko tugomba kumushimisha igihe ari hano.”

    Kapiteni Bizimana Djihad akaba yavuze ko ari ishema rikomeye rero bakaba bashima Imana ko batigeze bamutenguha.

    Ati “Ni ishema, ku giti cyanjye iyo Perezida ari hano bimpa imbaraga, simba nshaka kumutenguha nubwo rimwe na rimwe dutsindwa ariko ndabizi ko n’abandi bakinnyi baba bafite ishyaka ko ataha yishimye, ndakeka ko iyi mikino ibiri itambutse aho ari buryame na we araba yishimye.”

    Aba bakinnyi kimwe na bagenzi babo, bafite intego ko bakomeza gukora neza kugira ngo no mu mikino itaha azajye aza kubashyigikira.

    Mangwende ngo si amahirwe ya buri muntu kubona Perezida Kagame yaje kumushyigikira

    Djihad yavuze ko bahatanaga ngo badasebye Perezida Kagame yaje kubashyigikira kandi babigezeho

    Perezida Kagame yarebye imikino yose Amavubi yakinnye muri FIFA Series

    Source : http://isimbi.rw/ni-ishema-rikomeye-djihad-na-mangwende-bashimiye-perezida-kagame.html

  • FERWAFA na MINISPORTS bakwiye kureka kurera bajeyi abakunzi ba ruhago #rwanda #RwOT

    Bimaze kuba akamenyero ko kwishyura kureba imikino y’ikipey’igihugu Amavubi, ari nk’ikosa ibintu bamwe bavuga ko bikwiye guhinduka.

    Imikino imaze kuba myinshi kuko kuva Stade Amahoro yavugururwa abafana batazi kwishyura icyo ari cyo bagiye kureba imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ni umuco bamwe bavuga ko ukwiye gucika hakazajya hareba uwishyuye niyo hajya haza bake.

    Kimwe kitashimishaga benshi ni uburyo amatike yajyaga hanze, abagura bakagura maze ku munota wa nyuma bakavuga ko kwinjira ari ubuntu.

    Mu minsi yashize Perezida wa FERWAFA aganira n’itangazamakuru mbere gato ya FIFA, yavuze ko ari ikibazo bazi kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose maze uwo muco ugacika, bashaka hakajya hishyura mbarwa ariko bakaba ari bo bareba uwo mukino.

    Ndetse yanavugaga ko gutangirana n’imikino ya FIFA Series yabereye mu Rwanda guhera tariki ya 26-30 Werurwe 2026 bazajya bishyura.

    Gusa benshi batunguwe no kubona imikino ari ubuntu ndetse hashyizweho imodoka zitwara abantu kuri Stade nk’uko byari bisanzwe na mbere.

    Impamvu uyu muco ukwiye gucika, bamwe harimo n’abaguze amatike batashye bijujuta

    Ntabwo ndi umuhanga mu mibare ariko byibuze abantu bari hagati y’ibihumbi 3 na 5 baraye batashye batarebye umukino Amavubi yaraye atsinzemo Estonia 2-0.

    Polisi y’igihugu yaraye ihuye n’akazi katoroshye ubwo yabwiraga abantu bamwe baje bateze, abandi imodoka zabazanye nk’ibisanzwe ko bagomba gutaha batarebye umukino kuko Stade yari yuzuye.

    Bamwe bijujuta bati “rero bazane imodoka zatuzanye zidusubize mu rugo.”

    Abandi nabo ntabwo babyumvaga aho barimo bavuga ko baguze amatike yabo ariko bakaba batashye batarebye umukino.

    Bati “Nk’ubu mfite itike ariko bambwiye ko Stade yuzuye. Kandi harimo n’abataguze amatike none twe turatashye ntabwo ari byo.”

    Gusa ntabwo polisi yabasubije inyuma ku busa kuko Stade yari yuzuye ntabwo bari kubona aho bajya.

    Igihe kikaba kigeze ngo imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi abantu bajye bayireba bishyuye ibyo kurebera ubuntu bigacika.

    Abafana bamaze kumenyera kuza batishyuwe banategewe

    Amavubi yakinnye Stade yuzuye abandi basubiye mu rugo

    Igihe kirageze ngo ikipe y’igihugu ijye irebwa n’uwoshyuye

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-na-minisports-bakwiye-kureka-kurera-bajeyi-abakunzi-ba-ruhago.html

  • Amavubi yegukanye igikombe cya gatatu mu mateka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye FIFA Series imaze iminsi ibera mu Rwanda, iba igikombe cya gatatu yegukanye mu mateka.

    Ni nyuma yo gutsinda Estonia ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa.

    Iri rushanwa mpuzamahanga rya gicuti rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ryasojwe uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026 aho Amavubi yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Grenada 4-0, yaje kongera gutsindwa na Kenya 3-0 mu mukino w’umwanya wa 3.

    Umutoza Stephen Constantine 11 yabanjemo ku mukino wa Estonia yasezereye Kenya, nta mpinduka n’imwe yari yakoze.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye ishaka igitego ariko kurema amahirwe afatika bibaza kugorana.

    Amahirwe akomeye u Rwanda rwabonye ni ku munota wa 31 bahise banabyaza umusaruro, ni ku mupira wahinduwe na Joy-Lance Mickles maze Biramahire Abeddy ahita ashyira mu izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuha ari 1-0.

    Igice cya kabiri u Rwanda rwagitangiranye imbaraga maze ku munota wa 51 babona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Leroy-Jacques Mickles ku mupira yari ahawe na Bizimana Djihad.

    Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 65, Phanuel Kavita, Jojea Kwizera na Biramahire Abeddy bavuyemo hinjiramo Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Hakim Sahabo.

    Ni nako nyuma Mugisha Gilbert na Joy-Slayd Mickles baje kujyamo havamo Leroy-Jacques Mickles na Joy-Lance Mickles.

    Amavubi yashatse igitego cya gatatu ariko kirabura ni nako Estonia yashatse impazamarira biranga. Umukino warangiye ari 2-0, Amavubi yegukana igikombe atyo.

    Ni igikombe begukanye mu maso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame warebye uyu mukino aho yari yaje gushyigikira ikipe y’igihugu, n’umukino batsinzemo Grenada na wo yarawurebye.

    Kibaye igikombe cya gatatu mu mateka y’ikipe y’igihugu Amavubi ni nyuma ya CECAFA yegukanywe na Rwanda B mu 1999 ndetse n’igikombe cya COMESA cyo muri 2001.

    Biramahire Abeddy watsinze igitego cya mbere

    Mugisha Bonheur yari ahagaze neza mu kibuga hagati

    Byiringiro Gilbert

    Kwizera Jojea umwe mu bakinnyi bazonze Estonia

    Bizamana Djihad yagize umukino mwiza

    Kwizera Olivier yitwaye neza

    Abafana bari benshi

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yegukanye-igikombe-cya-gatatu-mu-mateka-amafoto.html

  • Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira avuga ko mu myaka 2 Akarere gakorana n'abaganga b'Amatungo bigenga bibumbiye muri Kampani 'Livestock Solutions Co. Ltd', igipimo cya Serivise zihabwa aborozi cyarazamutse ugereranije na mbere bigikorwa na Veterineri bo ku rwego rw'Umurenge. Mu mahugurwa aba bigenga bakoze kuri uyu wa 29 Werurwe 2026 ku gukarishya ubumenyi mu kazi bihebeye, yabasabye kutirara, abibutsa ko bakwiye kurushaho kwegera umworozi, bakamukundisha ubworozi.

    Avuga ku mpinduka zazanywe n'Abaganga b'amatungo bigenga mu maka 2 bamaze bakorana n'Akarere, Visi Meya Uzziel yagize ati' Impinduka zirahari kandi nziza. Urugero ni umwaka ushize kuko mu cyegeranyo cyakozwe na RGB, Akarere kaje ari aka 2 mu rwego rw'Igihugu k'uko abaturage bashima Serivise z'Ubworozi. Ibyo rero ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy'uko abaturage bacu batangiye kubona Serivise nziza kuva aho dutangiye iyi mikoranire n'Abaganga b'amatungo bigenga'.

    Visi Meya, Uzziel Niyongira, aganira n'Abaganga b'Amatugo(Veterineri) bigenga, aho bari mu gukarishya ubwenge, banoza ubumenyi mu mwuga bakora.

    Yasabye aba baganga b'amatungo bigenga kurushaho kwegera Umworozi hagamijwe kunoza Serivise bamuha no kumukundisha Ubworozi. Ati' Icyo tubasaba ni ukutajya kureba umworozi kuko yagize ikibazo cy'amatungo ye. Ni bamusure igihe cyose gishoboka. Usibye no kuvuga ngo baramufasha kuvura, Gukingira n'ibindi! Ni banamufashe gufata neza amatungo ye, bamufashe korora neza bitange umusaruro urushijeho'.

    Yagize kandi ati' Turifuza ko Abaveterineri baba mu baturage, babegere aho bari, babe abajyanama babo, babe abaganga b'amatungo yabo, mbese babe abantu bashobora kuba umusemburo wo guhindura amateka y'ubworozi bumaze imyaka budatanga umusaruro uko bikwiye. Umuturage wese ni yorore ariko ubworozi bwe bumufashe kubaho neza. Ibyo rero bizemera igihe Abaveterineri bazajyayo atari ukujyayo gusa kubera ko itungo ryagize ikibazo'.

    Bamwe mu baganga b'Amatungo(Veterineri) bigenga, bakurikiye inyigisho bari guhabwa.

    Dr. Bonaventure Ndikumana, Umuyobozi wa Kampani ishinzwe kuvura amatungo no gukurikirana ibikorwa by'Ubworozi mu Karere ka Kamonyi(Livestock Solutions Co. Ltd), yabwiye intyoza.com ko mu rwego rwo kurushaho kwegera umworozi, ngo nibura muri buri Murenge muri 12 igize Akarere, ahari ba Veterineri bakeya ni 5 ariko kandi ngo hakaba umwe ushinzwe gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa by'Abaveterineri.

    Avuga kandi ko mu rwego rwo guha agaciro umwuga bakora no kuwunoza, buri muganga w'Amatungo(Veterineri) ategetswe kuba afite uruhushya(License) rw'akazi rutangwa buri mwaka, ari narwo rumutandukanya n'abashobora kwiyitirira uwo mwuga.

    Dr Bonaventure, avuga kandi ko mu rwego rwo guhesha agaciro umwuga bakora no kuwunoza, bahisemo ko buri muganga w'amatungo agira aho abarizwa hamwe mu rwego rwo kwirinda igongana ry'inyungu(Conflicts of interest). Niba uri Veterineri ufite iguriro ry'ibiryo by'amatungo cyangwa Imiti, gumana ibyo nta kujya kandi kuvura, niba uhisemo kuvura amatungo, vura gusa. Mbese gira hamwe gusa ubarizwa, nta kuvanga.

    Avuga kandi ko mu gihe cy'imyaka 2 bamaze bakora hari impinduka nziza zigaragara mu borozi ugereranije n'uko ibintu byahoze. Ati' Impinduka muri iki gihe cy'imyaka 2 ziri mu buryo bwinshi butandukanye. Abaveterineri twabakwirakwije mu tugari twose tugize imirenge y'Akarere ka Kamonyi, umworozi iyo akeneye Serivise hari Telefone ya Kampani itishyurwa, arahamagara ikamwoherereza umuganga umwegereye, kandi uwo nubwo ataboneka yohererezwa undi uturutse kure ariko umworozi agahabwa Serivise yihuse kandi inoze'.

    Uru rwuri ubonamo izi Nka, ruherereye Ruyenzi, ahitegeye Bishenyi.

    Akomeza ati' Tuzenguruka kenshi mu borozi tuganira nabo, tubagira inama mu buryo bwo Korora neza, kwirinda indwara, kugenzura ko Inka zarwaye, Tubigisha guhinga ubwatsi bw'amatungo no kububika neza bateganya ko hari ibihe biba bigoye ku bubona bitewe n'igindagurika ry'ibihe, Tugira kandi ukwezi duharira Ubworozi n'Ubuvuzi bw'Amatungo n'ibindi'.

    Emmanuel Niyonshuti, Umworozi ufite urwuri mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, ahamya ko Abaganga b'Amatungo bigenga hari impinduka nziza bazaniye aborozi agereranije na mbere bakiyambaza ba Veterineri b'imirenge gusa.

    Emmanuel Niyonshuti, umworozi. Abatari bake i Runda, bamuzi ku izina ry'Umuhudi.

    Ati' Ibintu byabaye byiza kuri twe aborozi aho tuboneye aba baganga b'Amatungo bigenga. Mbere wasangaga ushaka Veterineri kumubona bikagorana kuko yabaga akenewe na benshi, ariko ubu barahari, baratwegereye. Unagira utya wahura n'ikibazo, yaba itungo cyangwa se icyo ukeneye gusobanuza ugahamagara kuko dufite Nomero zabo ugahamagara, wabura umwe Kampani ikagushakira undi. Rero, ubu ni byiza cyane kuko n'iyo ubitabaje ubabona vuba bitandukanye na mbere ubwo wasangaga Veterineri w'Umurenge ariwe buri mworozi yirukira'.

    Uwimana Germaine, Veterineri wigenga ukorera mu Mayaga, Umurenge wa Nyamiyaga avuga ko nta washidikanya ku musaruro mwiza wazanywe na ba Veterineri bigenga bibumbiye muri Kampani ya 'Livestock Solutions Co. Ltd'.

    Uwimana Germaine/Veterineri i Nyamiyaga yo mu Mayaga, ashima Serivise nk'Abaganga b'amatungo bigenga baha Aborozi.

    Mu kwishimira umusaruro ugaragarira muri Serivise baha Aborozi, agira ati' Uyu munsi navuga ko twegereye cyane aborozi kurusha uko mbere byari biri bagihabwa serivise na Veterineri w'Umurenge gusa. Aborozi bari benshi, abaganga usanga ku Murenge ari umwe, ugasanga hari n'imihigo iteswa atari uko idashoboka ahubwo kubera ko bikorwa n'umuntu umwe ukenewe na benshi'.

    Agira kandi ati' Mbere, wasangaga no gutanga Raporo bigorana, niba hari n'Inyana zavutse nti bimenyekane, Umuhigo ukaba uri hasi bitewe nuko ibyakozwe byose bidatangirwa Raporo. Kubera Kampani, dutangira Raporo ku gihe, niba kandi hari nk'igikorwa cyo gukingira tugikora mu gihe gito kubera ko twibumbiye hamwe, niba dushobora nko gukingira inka ibihumbi 4 mu byumweru bibiri, mbere ab'imirenge byabatwaraga nk'Ukwezi kose kubera ko bari bakeya kandi bafite inshingano nyinshi, ababakeneye ari benshi'.

    Avuga ku byo bishimira agereranije na mbere, agira ati' Turishimira yuko batwegereje Kampani, badufasha kubona amahugurwa adufasha guhora twuguka ubumenyi bujyanye n'igihe mu kazi kacu, tubasha gukorera hamwe tukanoza ibyo dukora kandi ibyo bigatanga umusaruro twishimira ndetse n'Aborozi ugasanga nta kibazo kuko tubari hafi, tubana nabo kenshi kuko nti dutegereza ko baduhamagara, ahubwo tunabasura kenshi tugamije kunoza Ubworozi'.

    Nkuko bitangazwa n'Ubuyobozi bwa Kampani ishinzwe kuvura amatungo no gukurikirana ibikorwa by'Ubworozi mu Karere ka Kamonyi (Livestock Solutions Co. Ltd), kugeza ubu muri aka Karere harabarurwa Abaganga b'amatungo(Veterineri) bigenga 186 utabariyemo abarangije amasomo yabo umwaka ushize. Abari muri Kampani ni 78, Abamaze kubona icyangombwa kibemerera gukora(License) ni 62, ariko ngo hakomeje ubukangurambaga bugamije gutuma buri Veterineri wigenga akora umwuga we abifitiye Uburenganzira, Uruhushya rwemewe.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/03/30/kamonyi-kwegera-umworozi-ntibikwiye-kuba-gusa-igihe-itungo-rye-ryagize-ikibazo-visi-meya-uzziel/

  • Iyo myumvire iraciriritse – Bien-Aime kubahanganisha Ali Kiba na Diamond #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umunya-Kenya, Bien-Aime Baraza, yamaganye uburyo itangazamakuru ryo muri Tanzania rikunze gushyira Ali Kiba na Diamond Platnumz mu marushanwa adafite umumaro, ashimangira ko bikwiye ko hibandwa ku muziki aho guhora bagereranywa.

    Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, yabitangaje nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Ali Kiba yitwa 'Finale', yakurikiye indi yakoranye na Diamond Platnumz yitwa 'Katam'.

    Izi ndirimbo zombi zarakunzwe cyane, aho 'Katam' imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 17 kuri YouTube mu mezi umunani ishyizwe hanze, mu gihe 'Finale' yo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2.2 mu minsi itatu gusa isohotse.

    Nubwo izi ndirimbo zombi ziri gukundwa ku rwego rwo hejuru, Bien yavuze ko atishimiye uburyo bamwe mu banyamakuru bo muri iki gihugu bakomeje kumubaza indirimbo iruta indi, ibyo asanga bidindiza iterambere ry’umuziki.

    Yagize ati 'Hari abantu batabasha kwishimira ibintu batabanje kubigereranya. Ibyo ni imyumvire iciriritse, tugomba kubireka.'

    Bien yasobanuye ko guhuriza abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe ari ikintu gikomeye kandi kidasanzwe, bityo ko abantu bakwiye kubyishimira aho kubigira amarushanwa.

    Ati 'Abahanzi b’ibyamamare bahuye bakora indirimbo imwe, aho kubyishimira abantu batangira kubaza ngo ni nde wakoze neza kurusha undi. Ibyo si byo.'

    Yakomeje agaragaza ko we, Ali Kiba na Diamond Platnumz bose ari abahanzi bakomeye bo mu kiragano kimwe, kandi buri wese afite impano ye idasanzwe

    Ali Kiba ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba

    Diamond Platnumz amaze igihe ari ku gasongero k’umuziki wa Afurika

    Bien-Aime Baraza yasabye abantu kudakomeza kugereranya Diamond Platnumz na Ali

    Source : http://isimbi.rw/iyo-myumvire-iraciriritse-bien-aime-kubahanganisha-ali-kiba-na-diamond.html

  • Kiyovu yanze amafaranga ya Haringingo werekeje muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza Haringingo Francis ari mu mayira abiri nyuma yo kumvikana na Rayon Sports ariko Kiyovu Sports yanze ibiganiro bishoboka byose ngo imurekure.

    Uyu mutoza usigaje amezi abiri muri Kiyovu Sports ngo amazezerano ye arangire, yari azi ko kwerekeza muri Rayon Sports bizoroha gusa byaranze.

    Haringingo akaba yari yumvikanye na Rayon Sports kuyitoza umwaka w’imikino wa 2026-27 ariko hakiyongeraho no gusoza uyu mwaka w’imikino.

    Gusa Kiyovu Sports yabwiye Haringingo ko idashobora kumurekura adasoje amasezerano ye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza uhembwa hagati ya miliyoni ebyiri n’igice n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku wa Gatanu yahembwe.

    Uyu mutoza akaba yaregereye Kiyovu ngo yishyure amezi abiri asigaje ariko bamubwira ko bidakunda.

    ISIMBI yamenye amakuru ko bamwe mu bajyanama ba David, perezida wa Kiyovu bamubwiye ko atazakora ikosa ryo kumureka akagenda byaba ari agasuzuguro, ngo nashaka ntazongere kubatoza ariko ntazajye no muri Rayon Sports.

    Rayon Sports nayo uko amasaha agenda ashira niko nayo igenda itekereza kabiri kuko uretse kuba Kiyovu itabishaka na Haringingo gusa yiteguye kwerekana uyu mutoza.

    Haringingo Francis, Kiyovu Sports yanze kumurekura

    Source : http://isimbi.rw/kiyovu-yanze-amafaranga-ya-haringingo-wumvikanye-na-rayon-sports.html

  • AMAFOTO – Ikipe y'igihugu ya Aruba yegukanye igikombe cya FIFA SERIES mu itsinda B, itsinze Liechtenstein ku mikino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Aruba yanyagiye Liechtenstein ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma w'irushanwa rya FIFA Series 2026 mu Itsinda B, ikora amateka yo kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere gikiniwe i Kigali.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ya nyuma yo mu Itsinda B, ry'iyi mikino itegurwa n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

    Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi ni uwahuje Liechtenstein na Aruba kuko amakipe yombi yahataniraga igikombe cy'iri rushanwa riri kubera mu Rwanda bwa mbere.

    Aruba yinjiye mu mukino mbere ndetse ibona n'igitego cya mbere ku munota wa 18 gitsinzwe na Jaybrien Romano, mugenzi we Gello Robertha shyiramo icya kabiri ku munota wa 25.

    Mu gice cya kabiri Liechtenstein yagitangiye ishaka kwishyura, ndetse Emanuel Zund ayishyurira igitego cya mbere ku munota 53, bituma Aruba isubira inyuma ijya kugarira.

    Ibi byatumye umukinnyi wo mu kibuga hagati wa Aruba, Ostiana Rovien, ahabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo, Uwikunda Samuel wari umusifuzi amwereka umutuku, asohoka hanze.

    Gusa Aruba yari yigarurire abakunzi benshi muri Stade, yashyizemo igitego cya gatatu ku munota wa 69, kivuye ku ishoti rikomeye ryatewe na Rainey Breinburg wari hanze y'urubuga rw'amahina.

    Igitego cya kane muri uyu mukino cyitsinzwe na myugariro wa Liechtenstein, Hofer Jens, wawushyize mu izamu ashaka kuwambura Conner van Kilsdonk wa Aruba wari wacenze n'umunyezamu.

    Iki gitego ni cyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino, biha intsinzi Aruba yo kwegukana iri rushanwa, ikora amateka yo kuritwarira mu Rwanda, aho rikiniwe bwa mbere.

    Umwanya wa gatatu wegukanywe na Tanzania yanyagiye Macau ibitego 6-0. Byatsinzwe na Amancio wa Macau witsinze icya mbere ku munota wa 16, Bakari Mwamnyeto ashyiramo ikindi nyuma y'iminota 10.

    Ku munota wa 45 Mudathir Yahya yashyizemo igitego cya gatatu, Paul Peter ashyiramo icya kane ku munota wa 56, Novatus Miroshi ashyiramo icya gatanu, naho Tarryn Allarakhia ashyiramo icy'agashinguracumu.

    Indi mikino ya FIFA Series iteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro, aho Kenya izakina na Grenada, Saa Kumi (16:00) na Saa Moya n'Igice u Rwanda rukine na Estonia.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ikipe-yigihugu-ya-aruba-yegukanye-igikombe-cya-fifa-series-mu-itsinda-b-itsinze-liechtenstein-ku-mikino-wa-nyuma/