Category: Uncategorized

  • Mu maso ya Perezida Kagame, Amavubi yanyagiye Grenada, rutahizamu mushya aratsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yanyagiye Grenada ibitego 4-0 mu mukino mpuzamahanga wa gicuti warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Ni imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda, aho mu bitego bine Amavubi yatsinze harimo n’igitego cya Jacques Mickles wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Ni umukino wabanjirijwe n’uwo Estonia yatsinze Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko bari banganyike 1-1.

    Wari umukino wa mbere w’umutoza Stephen Constantine nyuma yo kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe.

    Muri 11 yahisemo kubanzamo harimo abakinnyi bashya bari bagiye gukinira u Rwanda bwa mbere nka Joy-Lance Mickles na murumuna we Jacques Mickles.

    Ikipe y’Igihugu Amavubi wabonaga arimo ashaka gutsinda hakiri kare binyuze mu bavandimwe Joy-Lance Mickles na Jacques Mickles ariko amahirwe baremye kuyabyaza umusaruro biragorana.

    Amavubi yabonye amahirwe ya mbere afatika ku munota wa 21 ku mupira Bizimana Djihad yahinduye imbere y’izamu ariko Biramahire Abeddy yashyiraho umutwe umunyezamu akawufata.

    Nyuma y’iyi minota ni bwo abari muri Stade bakiriye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari uje kurebe uyu mukino.

    Yakiranywe urugwiro rwinshi cyane n’abari muri Stade, nta gushidikanya ko n’abakinnyi bari mu kibuga bahise babimenya.

    Bahise bashyiramo imbaraga ubona ko bashaka igitego, ku munota wa kabiri w’inyongera w’igice cya mbere, Jacques Mickles wakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi yahise afungura amazamu ku mupira yari ahawe na Kwizera Jojea.

    Ku munota wa 5 w’inyongera, Kwizera Jojea yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy.

    Amavubi yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 67 cyatsinzwe na Bizimana Djihad.

    Umutoza Stephen Constantine yagiye akora impinduka abakinnyi nka Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Joy-Lance Mickles, Biramahire Abeddy na Jacques Mickles bavuyemo baha umwanya Uwumukiza Obedi, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Marvin Kury, Ishimwe Jean Rene na Mickels Joy-Slayd.

    Ku munota wa 80, Hakim Sahabo warimo akina anashimisha abafana mu macenga menshi, yaje gutsira Amavubi igitego cya kane. Umukino warangiye ari 4-0.

    Ku wa Mbere u Rwanda ruzakina na Estonia mu gihe Kenya izaba ikina na Grenada.

    Jacques Mickles wakinaga umukino we wa mbere yatsinze igitego

    Bishimira igitego cya Jacques Mickles

    Kwizera Jojea yatsinze igitego cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/mu-maso-ya-perezida-kagame-amavubi-yanyagiye-grenada-rutahizamu-mushya.html

  • Goshen Choir yiyegura kumurika album yibukije abantu ko Isezerano ry’Imana rishobora gutinda ariko rudahera #rwanda #RwOT

    Goshen Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM yashyize hanze indirimbo Isezerano irimo ubutumwa bwiza bwibutsa abantu ko isezererano ry’Imana nubwo ryatinda ritajya rihera.

    Iyii korali iri mu cyumweru cy’ivugabutumwa (cyatangiye ku wa Gatatu w’ki cyumwe, kizarangira ku Cyumweru) kibanziriza ibirori byo kumurika umuzingo (album) wiswe ”Umwami mwiza” aho uyu muzingo uzamurikwa ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ku rusengero rwa ADEPR SGEEM.

    Ni muri urwo rwego iyi korali yasohoye indirimbo nshya yiswe ”Isezerano,” ikazaba ari imwe mu ndirimbo zigize iyi album.

    IBwana Rwamurinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yagize ati ”Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko Isezerano ry’Imana uko ryatinda kose ritajya rihera, reka gushidikanya rizasohora”.

    “Uretse guhumuriza abantu harimo n”ubutumwa buvuga ko Imana ifata uworoheje Ikamugira ishyiga rikomeye kandi iri mu ndirimbo zigize Album UMWAMI MWIZA twifuza gusogongeza abakunzi bacu icyanga cy’uwo Mwami mwiza.”

    Insanganyamatsiko y’iyi album ikaba ikubuye mu ijambo ry’Imana Riboneka muri Zaburi 145:11-24.
    Aganira n’itangazamakuru, Rwamuhinda Muhire Adolphe umuyobozi wa Goshen Choir yavuze ku busobanuro bwa Umwami mwiza album lunch igitaramo cy’amateka kuri Goshen Choir.

    Ati”Igisobanuro cy’iyi album ni ukongera guhumuriza abantu tubibutsa ko Yesu agira neza ari umwami w’amahoro uruhura ababaye, kandi ibyo umuntu yanyuramo byose buri gihe umugambi w’Imana uhora ari mwiza kuri twe.”

    Muri Iki gitaramo Goshen Choir izataramana n’amakorali akomeye nka Impanda Choir, Berhfage Choir, Maendeleo Choir, Hermon Choir, Naioth Choir, Benaiah Worship Team zose zo ku mudugudu wa SGEEM ndetse na korali z’abashyitsi nka Rehoboth ADEPR, Nyota ya Afajiri ADEPR Gatenga ndetse na Bethel Choir ADEPR gikondo.

    Ni igitaramo kandi kizitabirwa na Past Bwate David ,Ev Jean Paul, Rev Denis Twagiramungu, Ev Isaac Iriho ndetse na Ev Boniface SINGIRANKABO.

    Nyuma y’iki gitaramo iyi korali iteganya gukomeza no kwagura ivugabutumwa no gukomeza gukora indirimbo nyinshi zubaka imitima y’abantu

    Goshen Choir yavutse mu mwaka wa muri 1998 itangirana abaririmbyi bacye bari biganjemo abanyeshuri barangwaga no gukunda gusenga no kuririmba, bari 15 ubu bakaba bamaze kuba 170.

    Mu gihe cy’ububyutse bari barimo haje kuvukamo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana havukamo umutwe w’abaririmbyi. Baje gufata umwanya barasenga mu byo basengeraga harimo no kuba babona izina rya korali yari igiye kuvuka. Muri ayo masengesho niho havuye izina rya Goshen.

    Goshen Choir yasohoye indirimbo Isezerano

    Source : http://isimbi.rw/goshen-choir-yiyegura-kumurika-album-yibukije-abantu-ko-isezerano-ry-imana.html

  • Patient Bizimana yakoranye indirimbo n’Umunyamerikakazi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndihano’, yakoranye n’umuhanzikazi w’umunyamerika Kimber Terry. Iyi ndirimbo iri mu zigize Album nshya uyu muhanzi ari gutegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

    'Ndihano’ yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2026, ifite iminota ine n’amasegonda 30, ikaba imaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, aho abakunzi b’umuziki bashobora kuyumva mu buryo bw’amajwi (audio).

    Iyi ndirimbo ikurikiye izindi zirimo 'Agakiza’, zose zikaba zigize Album nshya iri hafi kujya hanze. Ibi bigaragaza ko ibikorwa bya Patient Bizimana bikomeje gufata indi ntera, cyane cyane kuva yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye hamwe n’umuryango we.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Patient Bizimana yavuze ko gukorana na Kimber Terry ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ashimangira ko iyi ndirimbo ifite uruhare rukomeye kuri Album ye iri hafi gusohoka. Yagaragaje ko ari indirimbo yuzuyemo amashimwe no kwaguka mu murimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.

    Yagize ati: 'Ni indirimbo ifite igisobanuro gikomeye kuri njye, cyane ko iri mu zigize Album nshya ndi gutegura. Imyiteguro yayo igeze kure cyane.'

    Yongeyeho ko amashusho (video) y’iyi ndirimbo ateganyijwe gusohoka mu minsi iri imbere, aho azashyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube.

    Mu butumwa bwayo, 'Ndihano’ igaragaramo amagambo yuje amarangamutima agaragaza inyota yo kwegera Imana no gushaka imbabazi zayo. Hari aho aririmba agaragaza uko umutima wifuza guhura n’Imana, ayigereranya n’inyota y’amazi umuntu atashobora kwihanganira.

    Ikindi cyashimishije benshi ni uko Kimber Terry yumvikanamo aririmba amagambo amwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ibintu byongeye umwihariko kuri iyi ndirimbo ndetse binashimangira ubufatanye bwambukiranya imipaka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Muri rusange, 'Ndihano’ ni indi ntambwe ikomeye kuri Patient Bizimana mu rugendo rwe rwa muzika, by’umwihariko ku mushinga wa Album nshya itegerejwe n’abakunzi be hirya no hino.

    Patient Bizimana yunze amaboko n’umunyamerikakazi

    Bakoranye indirimbo, Ndihano

    Source : http://isimbi.rw/patient-bizimana-yakoranye-indirimbo-n-umunyamerikakazi.html

  • Rugerero: Inzu yagwiriye abantu batatu ihitana ubuzima bwabo #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, bagize ibyago bikomeye nyuma y'uko inzu iguye igahitana abantu batatu ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026.

    Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko iyo nzu yagwiriye umugore wari ukiri muto n'umwana we muto, ndetse n'umugabo wari uri kumwe na we muri iyo nzu. Ibi byabaye nyuma y'imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa muri aka gace, bikekwa ko ari yo yateye iyo nzu gusenyuka.

    Abaturage bihutiye kujya gutabara, bakuraho amatafari n'itaka byari byabagwiriye, ariko basanga aba bantu bose bamaze kwitaba Imana. Umwe mu bagize uruhare mu gutabara yavuze ko babasanze baryamye hamwe, ibintu byatumye bakeka ko mbere y'uko inzu ibagwira hari ibikorwa byari biri kuba hagati y'umugabo n'umugore.

    Nyuma yo kubakuramo, abaturage babashyize mu mashuka maze bahamagara inzego z'ubuyobozi kugira ngo zikomeze gukurikirana iki kibazo. Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugerero bwemeje aya makuru, buvuga ko aba bantu bishwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero yasabye abaturage kujya birinda kuguma mu nzu zagaragaje ibimenyetso byo kwangirika bitewe n'amazi, abasaba kwimuka hakiri kare igihe babonye ko zishobora kubashyira mu kaga.

    Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abaturage kwitwararika mu gihe cy'imvura nyinshi, cyane cyane mu duce dukunze kwibasirwa n'ibiza.

    Rugerero: Inzu yagwiriye abantu batatu ihitana ubuzima bwabo

    Source : https://kasukumedia.com/rugerero-inzu-yagwiriye-abantu-batatu-ihitana-ubuzima-bwabo/

  • Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ikirenga rwashimangiye ko ingingo ya 106 y'itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha itanyuranyije n'ibiteganywa na zimwe mu ngingo z'Itegeko Nshinga, rutegeka ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite.

    Ibi bishingiye ku rubanza Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki yarezemo agaragaza ko iyo ngingo inyuranyije n'Itegeko Nshinga kandi ari yo yatumye afungwa, agasaba ko yakurwaho.

    Icyemezo cy'urukiko cyasomwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026.

    Muri uru rubanza hasuzumwe ibibazo bitatu by'ingenzi mu gusesengura neza niba koko iyo ngingo inyuranyije na zimwe mu ngingo z'itegeko Nshinga.

    Iyo ngingo ya 106 y'itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha ni yo yashingiweho n'Urukiko Rukuru ruhamagaza Ingabire Victoire ndetse bimuviramo gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Ingingo 106 igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by'ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.

    Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.

    Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.

    Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko kuba urukiko ruhamagaza umuntu nk'icyitso cyangwa umufatanyacyaha byerekana ko wa muntu ataba agifatwa nk'umwere.

    Urukiko rwagaragaje ko Ubushishanjacyaha ari bwo bugomba gutanga ibimenyetso ntashidikanywaho kandi iyo bitabonetse bigirira inyungu uregwa.

    Rwerekanye ko umucamanza, abagenzacyaha n'abashinjacyaha na bo bakwiye kugira imyitwarire ituma uregwa afatwa nk'umwere mu gihe atarahamwa n'icyaha.

    Ingabire yavugaga ko iyo ngingo ya 106 inyuranye n'ibiteganywa n'ingingo ya 29 y'itegeko nshinga.

    Urukiko ruhamagaza mu iburanisha umuntu waketsweho kuba icyitso cyangwa umufatanyabikorwa.

    Urukiko rw'Ikirenga rugaragaza ko uhamagazwa ari umuntu ufite aho ahuriye n'urubanza, rusanga ntaho bibangamiye ihame ryo gufatwa nk'umwere kubera ko kumuhamagaza bitamugira umucyahaha.

    Kuba rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza bishimangira neza ko rya hame ryo gufatwa nk'umwere riba ryubahirijwe.

    Ikindi rwagaragaje kandi ni uko kuba Urukiko rwategeka Ubushinjacyaha kugarura uwo muntu ngo aburanishwe, bitavuze ko Ubushinjacyaha buzazana ibimenyetso bimushinja gusa kuko bufite inshingano yo gushaka n'ibimenyetso bishinjura, rusanga ahubwo byubahije ihame ryo gufatwa nk'umwere kuko biha uburenganzira bwo kwisobanura ukekwa ndetse yaba umwere bikagaragarira mu rubanza yavuzwemo.

    Urukiko rusanga iyo ngingo itanyuranyije n'ingingo 29 igika cya mbere agace k'Itegeko Nshinga.

    Ikibazo cya kabiri kijyanye no gusuzuma niba iyo ngingo idatuma habaho ko urukiko rwivanga mu nshingano z'Ubushinjacyaha, Urukiko rugaragaza ko nubwo inzego z'ubutegetsi zitandukanye hari aho zishobora kunganirana, kuzuzanya no kugenzurana.

    Ihame rishingiye ku miterere n'imikorere y'inshingano zazo hatabayeho kwivanga mu mikorere y'urundi rwego ariko zigahurira ku nshingano zo kurengera uburenganzira bw'umuturage.

    Urukiko rusanga ubucamanza bwuzuzanya n'ubundi butegetsi mu kubungabunga uburenganzira n'ituze ry'abaturage. Kuba ubucamanza bwategeka Ubushinjacyaha biri mu nshingano zabwo bwo kugenzura uburenganzira, umudendezo n'ituze.

    Kuba Urukiko rwasanga hari icyaha kitakurikiranwe ntikitabweho byaba atari ugutanga ubutabera buboneye mu gihe Ubushinjacyaha butujuje inshingano zabwo uko bikwiye.

    Urukiko rw'Ikirenga rwibukije ko gutegeka Ubushinjacyaha bigamije kubusaba gukora inshingano zabwo, ntirukora iperereza kandi ntirutegeka uko Ubushinjacyaha burikora bityo iyo ngingo ikaba itanyuranyije n'Itegeko Nshinga.

    Ku bijyanye no kumenya ni ba ububasha bw'Urukiko bubangamiye ubw'Ubushinjacyaha bwo gukurikirana cyangwa kudakurikirana umuntu, rukiko rwerekanye ko kuba Urukiko rwategeka Ubushinjacyaha gukora iperereza no kuzana mu rubanza ukekwaho icyaha bitaba ari ukwivanga mu mikorere y'Ubushinjacyaha, ntabwo rububuza ubwigenge kuko rudateganya uko Umushinjacyaha azakoramo iperereza.

    Rusanga kuba ibisobanuro byatanzwe n'uwahamagajwe bigaragaza ko ashobora kuba yaragize uruhare mu gukora icyaha, rutegeka ko akorwaho iperereza ngo aburanishwe, rushimangira ko ukwivanga kwaba mu gihe Urukiko ari rwo rwikoreye iperereza.

    Rwasobanuye ko ntaho bibangamiye ihame ry'uko Ubushinjacyaha ari bwo busuzuma niba ukekwa akurikiranwa cyangwa adakurikiranwaho icyaha, kuko biri mu bubasha bw'urukiko bwo kugenzura ko ibyo uwo muntu avugwaho bitazagira ingaruka ku rubanza.

    Urukiko rw'Ikirenga rusanga ingingo ya 106 yaregewe itanyuranyije n'ingingo 43 n'iya 144.

    Rwemeje ko nta shingiro ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire gifite, rwemeje ko iyo ngingo itanyuranyije n'Itegeko Nshinga.

    Amavu n'Amavuko yo kuragwa urwa Ndanze rwananiye abamubyaye

    Victoire Ingabire Umuhoza, umwe mu biyita abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, yitabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo, i Kigali, ku wa 19 Kamena uyu mwaka wa 2025.

    Guverinoma y'u Rwanda imaze igihe kinini ihangana n'ibitero by'amagambo n'igitutu bivuye mu bihugu by'iburengerazuba bishyigikiye Ingabire Victoire mu bikorwa byo kwangisha ubutegetsi bwa Leta y'Ubumwe abaturage, n'ubwo azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane biturutse mu mvugo ze ndetse n'izabamushyigikiye bo bita 'demokarasi' twamubwira ko bidashobora kumuhira kuko bazirunge uyu ububi bwe ku gihugu cy'u Rwanda bwaragaragaye, kandi uyu mushinga wabo wo kumugira igikoresho cyo gusenya u Rwanda wagaragaye nk'uwananiwe burundu nk'amahembe y'imbwa.

    Uyu IVU yahoze afunzwe, arekurwa mu mwaka wa 2018 amaze muri gereza imyaka 8 muri 15 yari yarakatiwe agiriwe impuhwe na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul, nk'aho ibyo bidahagije we yahisemo kuba akabaye icwende akomeza gushinga ibikwasi Leta y'Ubumwe maze yongera gutabwa muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gushishikariza abaturage kwigaragambya no guhungabanya umutekano wabo. Abamutumira n'abamufasha bo mu Burayi bari mu rungabangabo, abanyamakuru, abashakashatsi n'abiyita abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo kurira ayo kwarika, ariko si ku bw'impuhwe kuko ni ya marira y'ingona ni uko igikorwa cyabo kirimo gusenyuka burundu ariko bakaba banabonye ingingo nyamukuru baheraho basakuriza iyo bomonganira ishyanga

    Guverinoma iyobowe na FPR-Inkotanyi yahinduye u Rwanda igihugu kidasanzwe ku isi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100. Ibi byababaje cyane ibihugu by'iburengerazuba bitigeze bishaka ko Afurika yigenga, byifuzaga ko u Rwanda rukomeza kuyoborwa n'ababafasha kubahiriza inyungu zabo.

    Mu mwaka w'1995, Ingabire, yari umwe mu bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside wanabihamijwe n'inkiko gacaca ari we DUSABE Therese wari umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Butamwa ahazwi nk'i Mageragere, yatoranyijwe rero ngo abe igikoresho cy'abicanyi bari barahunze, bagamije gutegura igaruka yo kurangiza umugambi wo kurimbura Abatutsi maze agirwa umuzindaro wa RDR ndetse ari nayo yaje kuvamo imitwe yose muzi nka FDLR hadasigaye FDU Inkingi yo hakurya iyo aho yifitiye amashami nka Jambo Asbl.

    Nyina wa Ingabire, Thérèse Dusabe, ukiri mu Buholandi, azwi ku izina rya 'Muganga w'urupfu' kubera ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside, aho bivugwa ko yabanje kwica abagore batwite b'Abatutsikazi, hanyuma akica n'impinja zabo aho yazikubitaga ku nkuta.

    Imigambi ya Hutu Power n'amahuriro y'iterabwoba
    Ingabire, wari mu Burayi mu gihe cya Jenoside, yagiye atorerwa kuyobora imitwe y'iterabwoba nka RDR, ALiR, na FDLR, yose igizwe n'abahoze ari Interahamwe n'abandi bajenosideri bari muri Zaire mu cyitwaga MAGRIVI. Nyuma, yashinze ishyaka rya FDU-Inkingi, yakomeje gushaka kwandikisha mu Rwanda nubwo atigeze yuzuza ibisabwa.

    Ubwo yitwaga ko atashye mu Rwanda byahe byo kajya, Ingabire ntiyigeze afatwa nk'umunyapolitiki nyawe, kuko yahoraga ashyigikira ingengabitekerezo ya Hutu Pawa, iyo nyigisho yabyaye Jenoside mbese nta tandukaniro hagati mu magambo ye n'aba Nazi yateje Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Ku itariki ya 16 Mutarama 2010, ubwo Ingabire yageraga mu Rwanda avuye mu Buholandi, yahise ajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Icyatangaje benshi ni uko yahise atangaza ko 'abantu bose bapfuye atari Abatutsi gusa', asaba ko havugwa n'Abahutu bakagira n'Urwibutso,nuko atangira gahunda yo gupfobya Jenoside nyirizina ku mugaragaro.

    Uko abanyarwanda benshi bafata Ingabire ni umwe mu bantu bashyigikiye cyane 'revolusiyo ya 1959', ya Kayibanda n'ingoma ya Habyarimana mbese ni ya politiki y'amacakubiri ishingiye ku moko.

    Abanyaburayi bamushyigikiye uko byagenda kose u Rwanda n'Abanyarwanda ntibazemera ko benemungwe barugira ingaruzwamuheto

    Mu Burayi, Ingabire yakomeje gushyigikirwa nk'igikoresho cya politiki, cyane cyane n'ibihugu nk'Ubuholandi n'u Bwongereza. Aho hose yakirwa nk'intwari itahanye Umuhigo mbese nka Lyangombe rya Babinga mwene Nyundo iyo atahana intumbi y'imbogo y'ihembe rimwe, kandi ari umuntu ushyigikiye abakoze Jenoside. Benshi mu bayobozi n'abanyamakuru b'Abanyaburayi bagiye bamwiyegereza barimo:

    Abadepite b'u Burayi 42 bashatse kumuha igihembo cya Andrei Sakharov Prize (2012)

    Umuryango w'Abanya-Espagne APDHE wamuhaye igihembo cyabeshyewe ko ari icy'uburenganzira bwa muntu (2019)

    Intumwa zaturutse mu Bwongereza, Denmark no mu Buholandi zagiye zimusura aho atuye i Kigali

    Igitangaje, abo bayobozi b'Abanyaburayi ntibigeze bashaka guhura n'inzego z'u Rwanda, ahubwo babogamira ku ruhande rumwe rukomeje guteza ingorane mu miyoborere y'u Rwanda.

    Nubwo yashinze andi mashyaka nka DALFA-Umurinzi kandi nayo atemewe n'amategeko mu Rwanda, Ingabire yakomeje gutera inkunga FDLR, umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abahoze ari Interahamwe-Impuzamugambi. Kuva mu 1994, FDLR yagiye igaba ibitero birenga 20 ku Rwanda maze hitana abaturage inangiza ibikorwa remezo.

    Mu rukiko, ubwo yaregwaga mu 2011 hamwe n'abahoze ari abasirikare ba FDLR nka Lt Col Nditurende, Maj Uwumuremyi Lt. Col. Noel Hitiyaremye, Capt. Jean Marie Vianney Karuta, byagaragaye ko Ingabire yari mu nkorokoro z'abakuru ba FDLR kuko ariwe wakusanyaga amafaranga bise 'Ingemu' mu bihugu by'i Burayi kugira ngo afashe ibikorwa by'iterabwoba byo guhungabanya u Rwanda.

    Nubwo yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu w'2018, Ingabire ntiyigeze yerekana ko yahindutse. nubu akomeje kumvikana nk'uwifuza ko Rwanda rugarurwa mu bihe bibi n'ababirushyizemo rugapfa bo barebera, yibanda ku ivanguramoko aho kubaka no guharanira Ubumwe bw'abanyarwanda.

    Kuba ashyigikiwe n'abanyamahanga ntibivuze ko ari hejuru y'amategeko dore ko yafunzwe kubera ko yakoze ibyaha, kandi amategeko agomba gukurikizwa. Naramuka ahamijwe icyaha, azabihanirwa. Naramuka agizwe umwere, azasubira mu buzima busanzwe naho mu kwiringira ko ari igikoresho cy'abanyamahanga mu mikino mibi yo guhungabanya u Rwanda bagane ikuzimu (Go to Hell).

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-umuhoza-yongeye-gukubitirwa-ahareba-inzega/

  • Rafael York yanditse amateka yo kugera muri K League 1 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Rafael York, akomeje kugaragaza intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa ruhago, nyuma yo kuba Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Koreya y'Epfo (K League 1). Ibi byabaye nyuma yo gusinyira ikipe ya FC Anyang avuye mu ikipe ya IK Oddevold yo muri Suède.

    Ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026, FC Anyang yatangaje ku mugaragaro ko yamaze kumvikana na York w'imyaka 27, igamije kongera imbaraga mu kibuga hagati no kuzamura urwego rw'imikinire yayo muri shampiyona. Kuri ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa karindwi n'amanota atanu mu mikino itanu imaze gukina.

    Nyuma yo gusinya amasezerano, York yagaragaje ibyishimo byinshi anashimira ubuyobozi bwa FC Anyang bwamugiriye icyizere. Yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo atange umusaruro mwiza uzafasha ikipe kugera ku ntego zayo.

    Rafael York yavukiye muri Suède, aho yatangiriye gukina ruhago mu makipe y'abakiri bato arimo Bragges IF na Sandvikens IF mbere yo gutangira gukina mu makipe makuru mu mwaka wa 2014. Mu rugendo rwe, yakiniye amakipe atandukanye arimo Bochum yo mu Budage, IFK Värnamo na Kalmar FF, ndetse na AFC Eskilstuna yakiniye imikino irenga 50 atsinda ibitego umunani.

    Yakinnye kandi muri ZED FC yo mu Misiri na Örebro SK mbere yo kwerekeza muri IK Oddevold. Nubwo yakiniye Suède mu byiciro by'abato, yahisemo gukinira u Rwanda, aho yatangiye guhamagarwa mu Amavubi mu 2021, akaba amaze gukina imikino 10 kugeza ubu. Ibi bigaragaza urugendo rukomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga.

    Rafael York yanditse amateka yo kugera muri K League 1

    Source : https://kasukumedia.com/rafael-york-yanditse-amateka-yo-kugera-muri-k-league-1/

  • Bobi Wine aratangaza ko azasubira muri Uganda ari umuturage wigenga #rwanda #RwOT

    Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, uyobora ishyaka rya National Unity Platform, yongeye gutangaza umugambi we wo gusubira mu gihugu cya Uganda, ariko agaragaza ko azabikora ari umuturage ufite ubwisanzure, aho kugaruka mu buryo bw'ibiganiro cyangwa ubwumvikane na Leta, azagaruka ari umuturage wigenga.

    Uyu munyapolitiki uri kuba mu buhungiro muri United States, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24, aho yavuze ko n'ubwo atari mu gihugu cye, adafite umutekano usesuye. Yagaragaje impungenge ko ubuzima bwe bushobora kuba mu kaga, bitewe n'amateka y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bagiye bakurikiranwa no mu mahanga.

    Bobi Wine yavuze ko azi neza ko hari abantu bakomeje kumukurikirana, ashimangira ko atazigera acika intege ku rugamba rwo guharanira demokarasi muri Uganda. Yongeyeho ko urugendo rwe rwa politiki rugamije guha abaturage ijambo no kurwanya ubutegetsi bumaze igihe kinini buyobora igihugu.

    N'ubwo akiri hanze y'igihugu, yakomeje kugaragaza ko umutima we uri mu baturage ba Uganda, kandi ko yiteguye gusubira mu gihugu cye igihe cyose azaba yumva afite umutekano uhagije n'ubwisanzure busesuye.

    Ibi bije mu gihe igihugu cya Uganda gikomeje kuvugwamo ibibazo bya politiki n'umutekano w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, ibintu bikomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga.

    Bobi Wine aratangaza ko azasubira muri Uganda ari umuturage wigenga

    Source : https://kasukumedia.com/bobi-wine-aratangaza-ko-azasubira-muri-uganda-ari-umuturage-wigenga/

  • Rwamagana: Umugabo w'imyaka 31 yarohamiye mu gishanga cya Akagera #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rwamagana, umurenge wa Nyakarilo, mu Kagari ka Rwimbogo, habaye inkuru ibabaje aho umugabo w'imyaka 31 yarohamye mu mazi y'inkuka z'igishanga cya Akagera nyuma y'uko ubwato buto yari arimo bwarohamye.

    Ibi byabaye ku wa Kane, aho amakuru aturuka mu baturage b'aho byabereye avuga ko uwo mugabo yari ari mu bwato butwara abantu n'ibintu, ariko bukaza guhura n'ikibazo mu mazi, bugahita burohamira hagati mu gishanga. Uwo mugabo ntiyabashije kwiyambura amazi ngo agere ku nkombe, bikaba byarangiye arohamye.

    Abaturage bo muri ako gace bahise batabara, batangira gushakisha umurambo we kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba, bakoresheje uburyo butandukanye nko koga no gushakisha bakoresheje ubwato. N'ubwo bashyizemo imbaraga nyinshi, byabasabye igihe kinini kubera imiterere y'icyo gishanga kirimo inkuka nyinshi n'ibyatsi byinshi bituma kugera aho byabereye bigorana.

    Bamwe mu baturage bavuga ko hakenewe kongera ingamba z'umutekano ku bantu bakoresha ubwato muri icyo gishanga, kuko si ubwa mbere habaye impanuka nk'izi. Basaba ko hashyirwaho amabwiriza akomeye ajyanye no kwambara imyenda irinda kurohama ndetse no kugenzura imiterere y'ubwato mbere yo kujya mu mazi.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze nabwo bwijeje ko buri gukurikirana iki kibazo, ndetse bugasaba abaturage kwitwararika mu gihe bakoresha amazi y'icyo gishanga, birinda ibyago byabaviramo kubura ubuzima bwabo.

    Rwamagana: Umugabo w'imyaka 31 yarohamye mu gishanga cya Akagera

    Source : https://kasukumedia.com/rwamagana-umugabo-wimyaka-31-yarohamiye-mu-gishanga-cya-akagera/

  • Umunsi umwe twicaraga imbere ya televiziyo turota gukinira Amavubi – Rutahizamu mushya w’Amavubi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mushya w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mickels Joy Slayd yavuze ko we n’abavandimwe be bajygaga bicara imbere ya televiziyo bareba Amavubi, umunsi umwe barota kuzayakinira.

    Mickels Joy Slayd ukinira Karvan Yevlakh mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan we n’abavandimwe be babiri barimo rutahizamu wa Sabah FK, Joy-Lance Mickles na Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK bose bahamagawe mu Mavubi arimo yitegura imikino ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mickels Joy Slayd yavuze ko inzozi zabaye impamo kuko batajya bibagirwa umunsi we n’abavandimwe bicaraga imbere ya televiziyo bareba umupira ariko bafite inzozi zo kuzakinira igihugu cyababyaye.

    Ati “Ndibuka umunsi umwe njye n’abavandimwe banjye turi abana twicaye imbere ya televiziyo, turota tubwirana ko umunsi umwe tuzakinira igihugu cyacu.”

    “Buri mukinnyi wese nta kintu kirenze kuruta kuba wakinira ikipe y’igihugu cyawe. Ni iby’agaciro kuba mu minsi ishize twarahamagawe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.”

    Yakomeye avuga ko bakiranywe urukundo rwinshi cyane n’urugwiro bakaba biteguye kubisubiza mu kibuga bakinira u Rwanda.

    Aba bakinnyi bafite ubwenegihugu bw’u Budage n’u Rwanda kuko se ubabyara, Mickels Jacques Akilimali ari umunyarwanda.

    Mickels Joy Slayd yavuze ko inzozi zabaye impamo kuko bifuzaga gukinira u Rwanda

    We n’abavandimwe be bahamagawe mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-umwe-twicaraga-imbere-ya-televiziyo-turota-gukinira-amavubi-rutahizamu.html

  • Batatu baturutse hanze muri batanu basezerewe mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Stephen Constantine yamaze gutoranya abakinnyi 26 azifashisha mu mikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series 2026, aho mu basezerewe harimo n’abategewe indege.

    Muri rusange hahamagawe abakinnyi 31 ariko 26 ari bo bagomba gusigara bakazakina iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda.

    Bivuze ko batanu ari bo bagombaga gusezererwa, gusa icyatunguye benshi ni uko mu basezerewe batatu muri bo bakina hanze y’u Rwanda.

    Abakinnyi babiri basezerewe bakina mu Rwanda ni Niyongira Patience wa Police FC na Ruboneka Bosco wa APR FC.

    Abandi ni Nshuti Innocent wa Al Wefaq Ajdabia yo muri Libya wagize ikibazo cy’imvune, Niyo David wa NK Veres Rivne FC yo muri Ukraine na Ndayishimiye Matteo Karl wa KVC Wilrijk yo mu Bubiligi.

    U Rwanda rurakina na Grenada itsinda izahure n’iza gutsinda hagati ya Kenya na Estonia ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Nshuti Innocent wagize ikibazo cy’imvune yavuye mu mwiherero

    Ruboneka Bosco asanzwe ukinira APR FC ari mu basezerewe

    Umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience na we yatashye

    Niyo David (wambaye icyatsi) ukina muri Ukraine na we yasezereye

    Matteo Ndayishimiye Karl waturutse mu Bubiligi yasezerewe

    Source : http://isimbi.rw/batatu-baturutse-hanze-muri-batanu-basezerewe-mu-mavubi.html