Category: Uncategorized

  • Tigers BBC ikomeje kwandikira amateka muri Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL yatsinze Johannesburg Giants amanota 102-89, uba umukino 3 wikurikiranya itsinze.

    Ni imikino yo mu Itsinda rya Kalahari Conference irimo kubera Pretoria muri Afurika y’Epfo aho barimo gushaka itike y’imikino ya nyuma izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2026.

    Nyuma yo gutsinda Al Ahly Benghazi yo muri Libya na Petro de Luanda yo muri Angola, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026 yakurikijeho Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo.

    RSSB Tigers BBC itari ifite umwe mu bakinnyi ngenderwahoTeafale Lenard kubera imvune y’ikirenge, yogowe n’agace ka mbere aho yanagatakaje ku manota 27-25.

    Tigers BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka kabiri maze igatsinda ku manota 24-20, bivuze ko amakipe yagiye kuruhuka Tigers BBC iri imbere n’amanota 49-47 ya Johannesburg Giants.

    Johannesburg Giants ibifashijwemo n’abarimo Jakobi Terrell Heady na Nkosinathi Sibanyoni bagoye cyane RSSB Tigers bituma agace ka gatatu karangira Tigers itsinze 25 kuri 24.

    Tigers BBC yazamuye ikinyuranyo mu gace ka nyuma ibifashijwemo na Leonard Craig wanatsinze amanota menshi muri uyu mukino (39), Tigers BBC yagatsinze ku manota 28-18. Umukino warangiye ari 102-89.

    Gutsinda uyu mukino byari bivuze ikomeje kuyobora itsinda aho yatsinze imikino yayo itatu.

    RSSB Tigers BBC yamaze kubona itike ya 1/4 kizabera mu Rwanda muri Kigali Arena muri Gicurasi 2026, izagaruka mu kibuga tariki ya 4 Mata 2026 ikina na Dar City.

    RSSB Tigers yakatishije itike ya 1/4

    Source : http://isimbi.rw/tigers-bbc-ikomeje-kwandikira-amateka-muri-afurika-y-epfo.html

  • Kamonyi-ESB: N'Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d'Amour #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cyo kugaragariza abanyeshuri umusaruro w'amanota y'Igihembwe cya Kabiri mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta (Ste Bernadette) Kamonyi, Padiri Majyambere Jean d'Amour uyobora iki Kigo, ahereye ku manota ya bamwe mu banyeshuri bagaragaje impinduka nziza ugereranije n'Igihembwe cya mbere, yabwiye abanyeshuri ko gutsinda biri mu biganza byabo, abibutsa ko badakwiye gucika intege kuko n'uwatsinzwe yatsinda bitewe n'umuhate afite n'intego yihaye. Ati' Gutsindwa si ikibazo. Ikibazo ni ukwemera gukomeza gutsindwa'.

    Abanyeshuri 1795 nibo basoje Igihembwe cya Kabiri cy'uyu mwaka w'amashuri mu kigo kitiriwe Mutagatifu Berenadeta, kamonyi. Hari abanyeshuri 3 mu kigo cyose basoje bafite amanota ari hejuru ya 90%. Uko ari batatu, Ikigo cyahise kibasonera Minerivale, Amafaranga y'ishuri y'Igihembwe cya Gatatu.

    Padiri Majyambere, avuga ko Abanyeshuri 57 basoje igihembwe cya Kabiri bafite amanota ari hagati ya 80-90%, mu gihe abandi 200 basoje bafite amanota ari hagati ya 79-70%. Abasoje bafite muri 60% ni 526, mu gihe 759 basoje bafite ari hagati ya 50-60%, naho 226 bafite amanota ari muri 40%. Kimwe n'aba bari muri 40%, hari abandi nabo ngo usanga nta bushake, nta mbaraga, ari ugusunika sunika ariko bigakomeza kwanga.

    Yababwiye ko nubwo umwaka w'amashuri utararangira, mu bigaragara ngo aba 226 kimwe n'abandi bari munsi yabo ngo haramutse habaye impamvu ituma abanyeshuri basabwa kwimurwa, aba 226 kimwe na bagenzi babo ngo bajya mu basibira kuko batujuje ibisabwa. Yasabye buri wese kwikebuka akareba aho yaguye agafata ingamba.

    Ahereye ku rugero rw'abatsinzwe bafite amanota makeya, yerekanye ko hari abandi babishoboye, aho hari abana mu gihembwe cya mbere bisanze bafite amanota ari muri 40% ariko kubera Umuhate, Ingamba nshya bisanga Igihembwe cya 2 bari mu manota 70%.

    Aha niho Padiri Majyambere yahereye ababwira ati' Nta kidashoboka! Hari abo usanga bari bafite amanota 45% ariko none bafite muri 70%. Ni ukuvuga rero ngo Kwiga no gutsinda birashoboka!. Ugasanga umuntu yari yarabaye uwa 30, none yabaye uwa 5. Hari abanyeshuri 90 bakoze ibyabera buri wese urugero kuko bongereye amanota, bashyiramo ubushake bariga kandi birakunda, n'abandi rero mwabikora'. Yakomeje ababwira ko Ikigo cyose basoje batsinze ku kigero cya 86%.

    Padiri Majyambere, yasabye abanyeshuri bagiye mu biruhuko kuzitwara neza, kwibuka gusubiramo amasomo no kudapfusha igihe ubusa, ariko kandi anibutsa ababyeyi kuzirikana ko kwiga neza ku mwana, Gutsinda neza kwe, uwo bashaka ko azaba we ejo hazaza bagomba kubigiramo uruhare buzuza inshingano zose zibareba ku mwana, nta kumuharira Ikigo n'abarezi, ko ahubwo ubufatanye aribwo buzarema umwana ukenewe.

    Mugisha Clever, Umunyeshuri wiga muri S 2 C( mu mwaka wa 2 C), ni umwe mu bagaragaje impinduka nziza mu mitsindire kuko mu gihembwe cya mbere yari mu bafite amanota 40% ariko Igihembwe cya 2 yiyongeraho asaga 16%.

    Yabwiye intyoza.com ko nyuma y'inama z'ababyeyi ubwo yajyaga mu kiruhuko, nyuma kandi yo kuganirizwa n'ubuyobozi bw'Ikigo n'abarimu, yahisemo gufata ingamba zo kuva mu byo yita ibigare, Uburangare ndetse n'inshuti mbi yabanaga nazo, ahitamo kwita ku masomo nk'intego yamuzanye. Ahamya ko ashaka amanota atari munsi ya 70% mu gihembwe cya 3, ko kandi yumva neza ko azabikora kuko n'ibindi ngo yabikoze bigakunda.

    Uwase Gisubizo Nelly, yiga mu mwaka wa 2 muri ESB Kamonyi, Igihembwe cya mbere yagize amanota 57 ariko Igihembwe cya Kabiri azamuka ho amanota umunani kuko yagize 65%. Ahamya ko byose byatewe no kureka Uburangare, Inshuti mbi ariko kandi no gukurikiza inama yagiye ahabwa bikamufasha gufata ingamba nshya z'amasomo.

    Abwira abanyeshuri bagenzi be ko kujya mu biruhuko atari umwanya wo kujya mu bidafite umumaro, ko waba watsinze cyangwa watsinzwe no mu biruhuko amasomo akomeza. Yibutsa ko umuntu ubwe ariwe wiha intego kandi ko nta kidashoboka ahari ubushake. Asaba abakobwa bagenzi be kudasamara, kutajya mu bishuko, kwirinda inshuti mbi zishobora kubangiriza ahazaza kuko iyo byakomeye ari wowe wirengera ingaruka.

    Songa Sangwa Sano Sefu, yiga mu mwaka wa 2C. Avuga ko igihembwe cya mbere yagize amanota 60% ariko ubu yiyongereyeho amanota 10 agira 70%. Ku cyamubashishije kuzamuka mu manota, yagize ati' Imbaraga nakoresheje nta zindi ni ukwirinda ibigare nabagamo mu Gihembwe cya mbere ndetse no kudateshuka ku ntego yanzanye aha ng'aha nk'uko ababyeyi babinganirije ariko kandi n'abarimu. Nasanze rero ikibazo ari njyewe kandi n'igisubizo ari njyewe, mfata ingamba'. Akomeza abwira bagenzi be ko buri wese yafata ingamba zo kwiga no gutsinda kandi bigakunda aramutse ateye umugongo ibitamufitiye umumaro ahubwo akita ku masomo.

    Uretse kuganira n'abanyeshuri akabaha inama n'Impanuro, Padiri Majyambere Jean d'Amour yafashe umwanya ashimira abarezi bagize uruhare mu musaruro w'amanota y'abana, abibutsa ko Ikiruhuko bagiyemo bakwiye kuruhuka ariko kandi no gutekereza ku mishanga mito cyangwa minini yakunganira ibyo bakora bagamije kwiteza imbere. Yabasabye kandi guhora biteguye kwita no gufasha abana babiyambaza, ababwira ko igikenewe ari uruhare rwa buri wese mu kurema Umwana Igihugu gikeneye, uzigirira Umumaro, akawugirira Umuryango Nyarwanda n'Igihugu muri rusanjye.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-ESB: N'Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d'Amour first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-ESB: N'Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d'Amour appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/04/02/kamonyi-esb-nutsindwa-yatsinda-padiri-majyambere-jean-damour/

  • Ti'Amo Bar&Resto ikomeje kuba igicumbi cy'imyidagaduro kubera ibitaramo bihabera #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali, imyidagaduro ikomeje gufata indi ntera aho abakunzi bayo bagenda babona ahantu heza ho gusohokera no kuruhukira. Muri Bar&Resto zikunze gutegura ibitaramo harimo Ti'Amo Lounge, ikomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera serivisi nziza ihatangwa n'ibitaramo bidasanzwe ihora itegura.

    Ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, hazaba igitaramo gikomeye cyiswe 'FIRST CLASS FRIDAY', kikazitabirwa n'abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Caspi, DJ Cyusa, Zebby na Tania. Aba bose bazafatanya gutanga ibyishimo ku bazitabira iki gitaramo, bakabagezaho umuziki uri ku rwego rwo hejuru ujyanye n'igihe.

    Abarimo Dj Caspi, Dj Cyusa, Zebby na Tania ni bamwe mu bazitabira igitaramo kizabera Ti'Amo Lounge i Remera

    Si ibyo gusa kuko no ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, hazaba habanjirijwe igitaramo cyiswe 'THURSDAY HANGOUT', aho DJ Brian azaba ari we ushinzwe kuvanga imiziki, agashyushya ikirori.

    Dj Brian ni umwe mu ba Dj bazasusurutsa abazitabira THURSDAY HANGOUT ku munsi wejo

    Ti'Amo Lounge iherereye i Remera imbere ya gare, hafi ya station ORXY, ikomeje kuba igicumbi cy'abakunzi b'umuziki, cyane cyane ku bakunda agasembuye ndetse n'abashaka gusohokera ahantu hafite umutekano n'imitunganyirize myiza. Ubuyobozi bwayo buvuga ko buri wese ushaka imyidagaduro irimo ubunyamwuga iyo ahageze ahabonera ibyishimo bidasanzwe.

    Niba uri mu bakunda gusohokana n'inshuti, kuruhuka nyuma y'akazi no kwishimira ubuzima umaze kugeraho, Ti'Amo Lounge ni ho hantu hakubereye. Abategura ibi bitaramo barasaba abantu kuza ari benshi, batibagiwe n'inshuti zabo, kugira ngo basangire umunezero udasanzwe.

    Source : https://kasukumedia.com/tiamo-barresto-ikomeje-kuba-igicumbi-cyimyidagaduro-kubera-ibitaramo-bikunze-kuhabera/

  • Lamine Yamal yagize ubutumwa agenera abafana bakoze ivangura rishingiye ku idini rye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yagaragaje akababaro n'agahinda yatewe n'indirimbo zimwe zafashwe nk'izibasira idini ya Islamu, zaririmbwe n'abafana mu mukino wabaye mu ijoro ryashize. Yamal yavuze ko n'ubwo ibyo byari bigamije guterura ikipe bahanganye, bidakuraho ko byari ugusuzugura idini rye.

    Mu magambo ye, yagize ati: 'Ndi Umusilamu, alhamdulillah. Numvise neza amagambo yavugwaga mu kibuga, n'ubwo atari anyerekejweho ku giti cyanjye, ariko nk'Umusilamu birambabaza kuko ari ugutuka no gutesha agaciro imyemerere yanjye.'

    Yakomeje asobanura ko siporo, cyane cyane umupira w'amaguru, igamije guhuza abantu no kubashimisha, atari urubuga rwo gutambutsamo urwango cyangwa ivangura rishingiye ku myemerere. Yamal yavuze ko gukoresha idini mu buryo bwo gusetsa cyangwa gutuka abandi ari ikimenyetso cy'ubujiji n'imitekerereze mibi.

    Yagize ati: 'Umupira w'amaguru ni uwo kwishimira no gushyigikira amakipe, si uwo gusuzugura abantu bitewe n'icyo bemera cyangwa abo ari bo.'

    Yamal kandi yashimiye abafana bamushyigikiye, agaragaza ko atari bose bafite iyo myumvire mibi. Yasoje ashimangira ko hakwiye kubaho kubahana hagati y'abafana bose, anabizeza ko azakomeza guharanira gutsinda no kwitwara neza mu mikino iri imbere, harimo n'igikombe cy'Isi.

    Lamine Yamal yagize ubutumwa agenera abafana bakoze ivangura rishingiye ku idini rye

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-yagize-ubutumwa-agenera-abafana-bakoze-ivangura-rishingiye-ku-idini-rye/

  • Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y'amahanga #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amaganga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko gahunda yo kubahiriza amasezerano y'amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 bisaba gukora ibikorwa bifatika aho kuvuga amagambo no gutanga amasezerano atazasohozwa.

     

    Yabitangaje nyuma y'uko FARDC ku 29 Werurwe 2026 yatangaje ko yohereje Umugaba Wungirije i Kisangani ngo atangize ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR.

    RDC yavuze kenshi ko umutwe wa FDLR u Rwanda ruyishinja gukorana na yo ari urwitwazo, u Rwanda rukerekana ko abarwanyi bawo bari mu ngabo za FARDC haba ku rugamba mu Burasirazuba bwa Congo n'i Kinshasa, ndetse bamaze igihe bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umugaba Wungirije w'Ingabo za RDC, Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, ku wa 29 Werurwe 2026 yabwiye itangazamakuru ko yoherejwe mu Burasirazuba bw'igihugu mu gace ka Kisangani bikorwa byo gutegura ibikorwa byo kwibasira FDLR.

    Ati 'Bagomba gutanga intwaro zabo ku bushake cyangwa ku ngufu.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Olivier Nduhungirehe, anyuze ku nkuru yasohowe na RFI, ivuga ku byo RDC yavuze byo kwambura FDLR intwaro yavuze ko amasezerano atazubahirizwa mu magambo ahubwo ari ibikorwa.

    Ati 'Gushyira mu bikorwa amasezerano y'Amahoro n'ubufatanye mu by'ubukungu ya Washington bisaba ibikorwa bifatika, aho kuba amagambo avugirwa ubusa, amasezerano atubahirizwa, ubukangurambaga butarangira cyangwa ukutumvikana kwa guverinoma ku kibi kiri mu mutwe w'abajenosideri wa FDLR.'

    Gahunda y'ibikorwa by'ingabo [CONOPS] iri mu masezerano y'amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko gukuraho ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa n'ibikorwa by'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin alias Col Bora wabaye muri FDLR yabwiye IGIHE ko imvugo za FARDC ku gusenya FDLR zitazashyirwa mu bikorwa kuko abo bashaka kwambura intwaro ari bo bazibaha.

    Ati 'Niba koko babitangije nibahere i Kinshasa kuko n'i Kinsasa FDLR iriyo, haba muri FARDC hari aba-FDLR barimo, n'uyu munsi bamwe mu bo twabanaga bari i Kinshasa […] biriya ni uburyo bwo kujijisha kuko babiteganya ntabwo babitangaza kuriya ahubwo bakagombye guhita babafata batanabivuze kuko n'ubundi aho bari bari kumwe na FARDC. Barabahiga hehe se kandi bari kumwe?'

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yigeze kuvuga ko FDLR igizwe n'abarwanyi bari hagati ya 7000 n'ibihumbi 10.

    U Rwanda rushimangira ko rukomeye ku kubahiriza amasezerano y'amahoro n'ubufatanye mu by'ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, ndetse rushyigikiye inzira y'ibiganiro ya Doha.

    Rwizera ko amasezerano yagezweho akwiye gutangira gushyirwa mu bikorwa ndetse ko urwego rwagenwe rugomba kugenzura iyubahirizwa ryayo ari ingenzi mu guhamya ko buri wese akora ibyo yemeye kandi rugafasha mu kubishyira mu bikorwa.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-amb-nduhungirehe-yavuze-ku-bikarito-fardc-fdlr-irimo-gukinga-mu-maso-yamahanga/

  • Ubujura bukomeye bwibasiye inzu y'ubugeni mu Butaliyani #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'u Butaliyani, inkuru y'ubujura bwibasiye inzu y'ubugeni ikomeje kuvugisha benshi, nyuma y'uko abajura bane binjiye mu buryo butazwi neza bagasahura ibihangano by'agaciro kanini cyane. Ibi byabereye mu nzu y'ubugeni ya Magnani Rocca Foundation iherereye mu mujyi wa Parma, ahazwiho kubika no kurinda ibihangano by'abahanzi bakomeye ku Isi.

    Amakuru yatangajwe agaragaza ko ibyo bihangano byibwe bifite agaciro kagera kuri miliyoni 10 z'amadolari y'Amerika, ibintu byateye impungenge abakunzi b'ubugeni n'inzego z'umutekano. Mu byibwe harimo igishushanyo 'Fish' cyakozwe n'umuhanzi w'Umufaransa Pierre-Auguste Renoir, kizwiho kugaragaza ubuhanga mu gukoresha amabara n'imiterere y'ibintu bisanzwe.

    Harimo kandi 'Odalisque on the Terrace' cy'umuhanzi Henri Matisse, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhanzi bugezweho. Iki gishushanyo cyari kizwiho ubudasa mu miterere y'amabara n'uburyo cyerekana ubwiza bw'umugore mu buryo bwihariye.

    Ikindi cyibwe ni 'Still Life with Cherries' cy'umuhanzi Paul Cézanne, wagize uruhare runini mu kuvugurura ubuhanzi bw'igihe cye. Iki gishushanyo cyari kizwiho kwerekana ibintu bisanzwe mu buryo bufite ubusobanuro bwimbitse.

    Inzego z'umutekano zatangiye iperereza rikomeye ngo hamenyekane uko ubu bujura bwakozwe n'aho ibyo bihangano byajyanywe. Ubuyobozi bw'iyi nzu y'ubugeni bwatangaje ko buri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bihangano bigarurwe, kuko ari umurage w'agaciro ku Isi yose.

    Ubujura bukomeye bwibasiye inzu y'ubugeni mu Butaliyani

    Source : https://kasukumedia.com/ubujura-bukomeye-bwibasiye-inzu-yubugeni-mu-butaliyani/

  • Inkongi yibasiye ububiko bw'intwaro i Musaga, Perezida Ndayishimiye asaba Imana gukingira u Burundi #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe, mu gace ka Musaga mu murwa mukuru w'u Burundi, habereye inkongi y'umuriro ikomeye yibasiye ububiko bw'intwaro z'igisirikare buri mu kigo kizwi nka 'Base.' Iyi nkongi yateje impagarara mu baturage ndetse inatera impungenge ku mutekano w'igihugu, bitewe n'ubwoko bw'ibikoresho byari bibitse aho.

    Amakuru yatangajwe n'igisirikare cy'u Burundi afatanyije na Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, agaragaza ko iyi nkongi yaba yaratewe n'ikibazo cy'amashanyarazi, bikekwa ko habayeho ikibazo cya 'court-circuit' cyateye umuriro ukwira vuba muri ubwo bubiko.

    N'ubwo nta mubare nyawo w'ibyangiritse wahise utangazwa, biravugwa ko intwaro zitandukanye n'ibindi bikoresho bya gisirikare byangiritse cyane. Inzego zibishinzwe zahise zitangira ibikorwa byo kuzimya umuriro no kugenzura ko hatagira ibindi byangirika cyangwa se ibyateza ibindi byago.

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yihutiye gutanga ubutumwa bwo guhumuriza abaturage abinyujije ku rubuga rwa X. Yagaragaje ko ababajwe n'iyi nkongi, anihanganisha abagizweho ingaruka n'ayo mahano. Yanashimangiye ko inzego z'igihugu zikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano usesuye ugaruke kandi ukomeze kubungabungwa.

    Mu butumwa bwe, yasabye Imana gukingira igihugu cy'u Burundi, agaragaza icyizere ko iki kibazo kizakemuka kandi igihugu kigakomeza kuba mu ituze. Yagize ati: 'Imana irinde u Burundi,' amagambo yakomeje kugarukwaho cyane n'abaturage batandukanye bagaragaje impungenge n'icyizere cy'ejo hazaza.

    Iyi nkongi ije yibutsa akamaro ko kongera ingamba z'umutekano mu bubiko bw'ibikoresho bikomeye nk'intwaro, cyane cyane mu mijyi ituwe cyane nka Bujumbura.

    Inkongi yibasiye ububiko bw'intwaro i Musaga, Perezida Ndayishimiye asaba Imana gukingira u Burundi

    Source : https://kasukumedia.com/inkongi-yibasiye-ububiko-bwintwaro-i-musaga-perezida-ndayishimiye-asaba-imana-gukingira-u-burundi/

  • Urukiko Rukuru rwemeje igihano cya Moses Turahirwa ku byaha by'ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Kigali rwafashe icyemezo cyo gukomeza gushyigikira igihano cyari cyahawe umunyamideli Moses Turahirwa, washinze inzu y'imideli izwi nka Moshions, rumuhamya ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no guhimba inyandiko.

    Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 30 Werurwe 2026, kikaba cyashimangiye imyanzuro yari yarafashwe mbere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mwaka wa 2024. Muri icyo gihe, uru rukiko rwari rwamukatiye igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ingana na miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Mu bujurire bwe, Turahirwa yari yasabye ko yagabanyirizwa igihano cyangwa se agahabwa igifungo gisubitse, kugira ngo abashe gukomeza kwivuza ari hanze y'igororero. Icyakora, Urukiko Rukuru rwasanze nta mpamvu zifatika zatuma ahindurirwa icyemezo cyafashwe mbere, bityo rutesha agaciro ubujurire bwe.

    Ibi bisobanuye ko Turahirwa agomba gukomeza kurangiza igihano cy'imyaka itatu yakatiwe, kikaziyongera ku kindi gihano cy'umwaka umwe yari asanzwe arimo gukatirwa mu rundi rubanza na rwo rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko uwo mwaka umwe azawusoza muri Mata 2026, mbere y'uko atangira kubara imyaka itatu mishya yemejwe n'urukiko.

    Iki cyemezo cy'urukiko kigaragaza ko inzego z'ubutabera zikomeje gufata ingamba zikomeye mu guhangana n'ibyaha bifitanye isano n'ibiyobyabwenge, hatitawe ku mwuga cyangwa izina umuntu afite mu muryango nyarwanda.

    Urukiko Rukuru rwemeje igihano cya Moses Turahirwa ku byaha by'ibiyobyabwenge

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rukuru-rwemeje-igihano-cya-moses-turahirwa-ku-byaha-byibiyobyabwenge/

  • DR Congo yongeye kubona itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi, nyuma y'Imyaka 52 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwandika amateka ashimishije mu mupira w'amaguru, nyuma yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cy'Isi cya 2026, ibintu itari yarigeze kugeraho mu gihe kirenga imyaka 50.

    Ibi byabaye nyuma y'umukino ukomeye wa kamarampaka wabahuje na Jamaica, aho DR Congo yegukanye intsinzi y'igitego 1-0 cyabonetse mu minota y'inyongera. Uyu mukino wabaye impaka cyane, kuko iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, buri ruhande rugaragaza ubushake bwo kubona intsinzi ariko ntihagire ubyaza umusaruro amahirwe yabonetse.

    Mu minota y'inyongera, ni bwo umukino wahinduye isura, aho ku munota wa 100, myugariro Axel Tuanzebe yatsinze igitego cy'intsinzi akoresheje umutwe, nyuma y'umupira wari uvuye muri koruneri. Iki gitego cyashimangiye intsinzi ya DR Congo, kinatuma abakinnyi n'abafana baryoherwa n'intsinzi yari imaze igihe itegerejwe.

    Kongera kubona itike y'Igikombe cy'Isi ni intambwe ikomeye kuri DR Congo, kuko ubushize yari yitabiriye iri rushanwa ari mu mwaka wa 1974. Ibi bituma igaruka mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika, cyane cyane mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati.

    Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kikazaba ari amahirwe akomeye kuri DR Congo yo kongera kwiyereka Isi no kugaragaza impano z'abakinnyi bayo ku rwego mpuzamahanga.

    DR Congo yongeye kubona itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi, nyuma y'Imyaka 52

    Source : https://kasukumedia.com/dr-congo-yongeye-kubona-itike-yo-kujya-mu-gikombe-cyisi-nyuma-yimyaka-52/

  • Urukiko rukuru rwemeje ko Twahirwa Moses agomba gufungwa imyaka 3 #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Kigali rwashimangiye ko umunyamideli Turahirwa Moses agomba gufungwa imyaka 3 akanatanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw nk’uko yabikatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

    Ni nyuma y’uko yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho muri 2024 rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano, akaba yarasabaga ko yahabwa igihano gisubitswe kuko yatangiye gahunda yo kwikosora no kugorwa.

    Yavuze ko inshuro nyinshi yakoresheje ibi biyobyabwenge atari mu Rwanda aho yari mu mahanga mu bihugu babyemera nko mu Butaliyani na Kenya.

    Ku bijyanye n’icyaha cy’inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze bishingiye ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga atari uguhindura inyandiko zemewe n’amategeko.

    Yasobanuye ko yahinduye ifoto ya pasiporo ye akoresheje porogaramu zihindura amafoto, akuramo amakuru arimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo n’ahagaragaza igitsina cya nyirayo.

    Iyo foto yahinduwe ni yo yaje gushyirwa kuri Instagram iriho amagambo agaragaza ko yahinduye igitsina kuri ibyo byangombwa.

    Yagaragaje ko iyo foto yari yahinduriwe ku mbuga nkoranyambaga gusa kandi ko nta handi yigeze ikoreshwa nk’icyangombwa agashimangira ko ibyo yakoze bidakwiye gufatwa nko guhimba inyandiko.

    Tariki ya 30 Werurwe 2026 ni bwo yasomewe icyemezo ku bujurire bwe maze Urukiko Rukuru rwa Kigali rushimangira igihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

    Iki cyemezo gisobanuye ko Turahirwa agomba gufungwa imyaka itatu yiyongera ku kindi cy’umwaka umwe asanzwe arimo kurangiza, na cyo yakatiwe mu rubanza rwari rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge aho cyo kizarangira muri Mata 2026.

    Turahirwa Moses yakatiwe imyaka 3

    Source : http://isimbi.rw/urukiko-rukuru-rwemeje-ko-twahirwa-moses-agomba-gufungwa-imyaka-3.html