Category: Uncategorized

  • Trump yatangaje ko Amerika ishobora kuva muri Iran mu gihe cya vuba #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gishobora kuva muri Iran mu gihe cy'amezi make ari imbere, bitewe n'uko ibiganiro hagati y'impande zombi bizagenda.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu biro bye bizwi nka Oval Office biherereye muri White House, Trump yavuze ko hari icyizere ko hashobora kugerwaho amasezerano agamije kugabanya ubushobozi bwa Iran mu gukora intwaro za kirimbuzi.

    Yasobanuye ko niba ayo masezerano azagerwaho, bizatuma Iran idashobora gukora igisasu cya nikleyeri mu gihe kirekire, ibintu Amerika ifata nk'ingenzi mu mutekano w'Isi. Ariko kandi, yagaragaje ko n'iyo ayo masezerano atagerwaho, Amerika ishobora gufata icyemezo cyo gukura ingabo zayo muri icyo gihugu mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri cyangwa bitatu.

    Trump yavuze ko Iran iri kugerageza kwegera Amerika ishaka ubwumvikane, n'ubwo we atemera ko ibyo ari byo bizagena icyemezo cya nyuma. Yongeyeho ko Amerika ifite ubushobozi bwo gufata icyemezo cyayo idategereje igitutu icyo ari cyo cyose.

    Ibi byatangajwe mu gihe hakomeje impaka ku ruhare rwa Amerika mu bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho benshi bibaza niba gukura ingabo muri Iran byagira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mutekano w'Akarere n'Isi muri rusange.

    Trump yatangaje ko Amerika ishobora kuva muri Iran mu gihe cya vuba

    Source : https://kasukumedia.com/trump-yatangaje-ko-amerika-ishobora-kuva-muri-iran-mu-gihe-cya-vuba/

  • Masaka: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we agahita aburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, inzego z'iperereza zatangiye gushakisha umugabo ukekwaho kwivugana umugore we amuteye icyuma, nyuma yo kumusanga yapfuye mu buryo buteye inkeke.

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo abaturage bo mu Kagari ka Mbabe batungurwaga no gusanga umugore aryamye mu cyumba ku buriri bwe, amaraso ari menshi amukikije, bigaragaza ko yaba yishwe mu ijoro ryabanje. Abaturage bavuga ko batari bamenye ibyabaye mbere, ahubwo byamenyekanye ubwo bamwe mu baturanyi batangiye gukeka ko hari ibidasanzwe byabereye muri urwo rugo.

    Amakuru akomeza avuga ko umugabo w'uwo mugore atabonetse aho yari asanzwe aba, ibintu byatumye ahita akekwa muri ubu bwicanyi. Inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw'ibyabaye, ndetse no gushakisha uwo mugabo ukomeje kuburirwa irengero.

    Abaturanyi bavuga ko uwo muryango wari usanzwe ubana, ariko hakaba hari amakuru ataremezwa neza avuga ko bashobora kuba bari bafitanye amakimbirane mbere y'ibi byabaye. Ibi bikaba biri mu biri kwibandwaho n'abagenzacyaha mu gushaka kumenya icyaba cyateye ubu bwicanyi.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze burasaba abaturage gutanga amakuru yose ashobora gufasha mu iperereza, no kwirinda guhererekanya amakuru adafite gihamya. Umurambo w'uwishwe wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha kumenya neza icyamuhitanye.

    Kicukiro: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we agahita aburirwa irengero

    Source : https://kasukumedia.com/kicukiro-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-agahita-aburirwa-irengero/

  • Honore Shop: Igisubizo cyizewe ku bikoresho by'ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Mu Isi y'uyu munsi igendera ku muvuduko w'ikoranabuhanga, kubona ibikoresho bya electronic byizewe kandi bifite ireme si ibintu byo gufata nk'ibyoroshye. Ariko ku batuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, hari igisubizo cyizewe Honore Shop, iduka rikomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera serivisi nziza n'ibikoresho byujuje ubuziranenge ritanga.

    Honore Shop iguha amahitamo atandukanye ajyanye n'ibyo ukeneye. Waba ushaka telefoni igezweho ifite camera nziza n'umuvuduko uri hejuru, cyangwa ushaka telefoni yoroshye igufasha mu itumanaho rya buri munsi, byose urabihasanga. Ku bakenera mudasobwa, haba ku banyeshuri, abakozi cyangwa abakora ubucuruzi, Honore Shop ibafitiye laptops zifite ubushobozi bugezweho, zibafasha gukora akazi kabo neza kandi mu buryo bwihuse.

    Niba uri umukunzi w'imyidagaduro, televiziyo zigezweho ziboneka muri Honore Shop zizagufasha. Zifite amashusho asobanutse neza (HD na Smart TVs) n'amajwi meza atuma ureba filime, imikino cyangwa amakuru ubona bifite amashusho meza.

    Ikindi kandi, Honore Shop ntigarukira ku bikoresho binini gusa. Hari n'ibikoresho byunganira ibindi nka chargers, earphones, power banks n'ibindi bikoresho byifashishwa buri munsi, byose biboneka ku giciro cyiza kandi cyorohereza buri wese kubigura.

    Icyo abakiliya benshi bashimira Honore Shop ni uburyo bitabwaho. Abakozi baho bakwakira neza, bakagutega amatwi, bakakugira inama ishingiye ku byo ukeneye, bityo ukabona igikoresho gihuye neza n'ubushobozi bwawe n'ibyo ushaka.

    Ushobora gusura iduka riherereye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali cyangwa ugatumiza ukoresheje DM, ugahabwa serivisi yihuse kandi yizewe.

    Niba ushaka ibikoresho by electronic byizewe, bigezweho kandi ku giciro cyiza, Honore Shop ni ho uhera urugendo rwawe rw'ikoranabuhanga.

    Honore Shop: Igisubizo cyizewe ku bikoresho by'ikoranabuhanga

    Source : https://kasukumedia.com/honore-shop-igisubizo-cyizewe-ku-bikoresho-byikoranabuhanga/

  • Diamond Platnumz yavuze ku mubano we na Sean Diddy ufunzwe #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz yavuze ku bihe byihariye yagiranye n’umuraperi w’umunyamerika Sean Diddy Combs uzwi cyane ku izina rya Diddy, agaragaza ko ibyo yamubonyeho bitandukanye n’ibimuvugwaho ubu.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Diamond yavuze ko yigeze kugirira uruzinduko mu rugo rwa Diddy ruherereye i Malibu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye aherekejwe n’umuhanzi ndetse n’umu-producer we, Swizz Beatz.

    Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania yasobanuye ko ubwo bageraga muri urwo rugo basanze hari abandi bahanzi bashya bari mu bikorwa byo gukora indirimbo.

    Nyuma ngo bagiye ku ruhande rwa pisine aho bahuriye n’abana ba Diddy, hanyuma baza gusangira ifunguro rya nimugoroba.

    Diamond yagize ati 'Twagiranye ibihe byiza, byari bisanzwe kandi byuzuyemo icyubahiro. Nta kintu kidasanzwe cyabaye muri icyo gihe twari kumwe.'

    Ibi Diamond abitangaje mu gihe izina rya Diddy ryavuzwe cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga nyuma yo gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu n’ibindi bifitanye isano n’ihohoterwa. Nubwo yaje guhamywa ibyaha bimwe, hari n’ibindi yahanaguweho nyuma y’urubanza rwatwaye igihe kirekire.

    Diamond yavuze ko nyuma y’izo nkuru, hari abagerageje guhuza nabi uruzinduko yagiriye kwa Diddy n’ibibazo uyu mugabo yagize, ibintu yavuze ko bidakwiye kuko ibyamubayeho atari byo yiboneye.

    Diamond Platnumz yavuze ko ibyo Sean Diddy ashinjwa ntabyo yamubonyeho

    Source : http://isimbi.rw/diamond-platnumz-yavuze-ku-mubano-we-na-sean-diddy-ufunzwe.html

  • Nta muntu uzongera gutobanga umupira yitwaje indonke – KNC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko bajuririye icyemezo cyo guterwa mpaga kandi bagaragaje iki kibazo ku buryo nta muntu uzongera gutobanga umupira.

    Ni nyuma y’uko atewe mpaga ku mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona yagombaga guhuramo na Rayon Sports tariki ya 22 Werurwe 2026 ariko ikipe ye ntiyagaragara ku kibuga.

    KNC yandikiye Rwanda Premier League agaragaza ko yaba arenganye kuko bishe amategeko harimo ko Rayon Sports yasabye guhindura umukino iminsi 5 iteganywa n’amategeko itarimo ndetse ko nka Gasogi United batigeze babimenyeshwa, gusa Rwanda Premier yamusubije ko ibyabaye byose byari bikurikije amategeko.

    Mu gihe bamwe bemezaga ko iyi kipe yaba yaremeye mpaga, itigeze ijurira, KNC yabiteye utwatsi avuga ko bajuriye kandi uburyo bimeze nta muntu uzongera gutobanga ikigo runaka yitwaje indonke ze.

    Mu kiganiro Rirarashe cy’uyu munsi yagize ati “Twebwe ntabwo twajuriye gusa ahubwo twagaragaje ikibazo ku buryo nta muntu uzongera gutoba ikigo yitwaje indonke ntoya cyane kuri we, tugomba kureba mu buryo bwagutse.”

    Yashinje Rwanda Premier League kuba yarahuye igasanga yarishe amategeko ariko ikacara igakora ibitemewe.

    Ati “Aba bantu aho babera akaga barahuye baravuga ngo amategeko yarapfuye twarayishe tubyandike gutya, bagenda bandika ibyo bandika n’ubundi barishinja bakora n’ibitemewe n’ibihabanyije yaba ingingo ya 3 n’iya 5 barandika baradoda doda.”

    “Ibyo byose turabibona tubona ubushobozi bwabo n’imitekerereze yabo aho igarukira.”

    Yakomeje yungamo ati “Noneho baravuga ngo Komisiyo y’Amarushanwa iyo igeze ahantu icyemezo cyayo kitajuririjwa.”

    Yavuze ko icyo baregera ari amategeko atarubahirijwe kandi ko ari ibintu byabaye na mbere y’umukino.

    Ati “Hariya icyo turegera ni amategeko atarubahirijwe kandi ni ibintu byabaye mbere y’umukino kuko mbere y’amasaha runaka message zari zihari ko tutari bukine umukino, ko tutari bukore ibintu bitemewe n’amategeko.”

    Kuba harishwe amategeko ni yo mpamvu baregeye Komisiyo y’Amategeko muri FERWAFA.

    Ati “Twe rero kutanyurwa kwacu, binyuze muri FERWAFA twaregeye Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere.”

    Biteganyijwe ko Gasogi United izagaruka mu kibuga ejo ku wa Gatanu ikina Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

    KNC yavuze yatanze ikirego ku buryo nta muntu uzongera kwica gutoba umupira

    Source : http://isimbi.rw/nta-muntu-uzongera-gutobanga-umupira-yitwaje-indonke-knc.html

  • APR WVC na Police VC yatangiye imikino ya nyuma itanga isomo rya Volleyball #rwanda #RwOT

    Umunsi wa mbere w’imikino ya nyuma ya Kamarampaka muri Volleyball yahiriye amakipe y’abashinzwe umutekano Police VC na APR WVC.

    Ejo hashize ku wa Gatatu ni bwo hatangiye umunsi wa mbere w’imukino wa nyuma mu bagabo n’abagore muri Volleyball aho bagomba gutanguranwa imikino 3 muri 5 bagomba gukina.

    Umukino wa nyuma mu bagore ukaba warahuriweho na APR WVC ndetse n’ikipe ya Kaminuza ya Kepler ni mu gihe mu bagabo ari Police VC na REG VC.

    Iyi mikino irimo ibera muri Petit Stade, habanje uwa APR WVC na Kepler WVC saa 16h30.’

    Ni umukino woroheye cyane APR WVC kuko yawutsinze amaseti amaseti 3-0.

    Iseti ya mbere APR WVC yayitsinze ku manota 25-16, iseti ya kabiri iyitsinda amanota 25-20 mu gihe iya gatatu yayitsinze amanota 25-21.

    Police VC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na APR mu mwaka w’imikino ushize, kuri iyi nshuro yitwaye neza itsinda umukino wa mbere wayihuje na REG VC ku maseti 3-0 (25-18, 25-21, 25-23)

    Police VC yubakiye umukino wayo mu kubuza Nicholas Matue gutsinda ndetse biza kuyihira ubwo yatsindaga iseti ya mbere ku manota 25-18, mu gihe kwinjizamo Madol Ayang Maker wafatanyaga Gisubizo Merci byatanze izindi mbaraga ku ruhande rwa REG yatsinzwe iseti ya kabiri ku manota 25-21.

    Ni imikino yombi yarebwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

    Mu makipe ahataniye umwanya wa gatatu, Kepler VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-1 (21-25, 25-17, 25-22, 25-15) mu bagabo naho Police WVC ifite igikombe giheruka, itsinda Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti 3-0 (25-18, 25-21, 25-15) mu bagore.

    Imikino ya nyuma izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2026, hakinwa Umukino wa Kabiri ku makipe yose.

    APR WVC yatangiye itsinda Kepler WVC

    Police VC yatsinze REG VC

    Minisitiri Nelly Mukazayire yarebye iyi mikino

    Source : http://isimbi.rw/apr-wvc-na-police-vc-yatangiye-imikino-ya-nyuma-itanga-isomo-rya-volleyball.html

  • Kiyovu Sports na Haringingo byabaye tura tugabane! Rayon irabihomberamo? #rwanda #RwOT

    Nubwo yamaze gutangazwa nk’umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, Kiyovu Sports yarahiriye ko atazigera atoza iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino.

    Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Kiyovu Sports yakiriye ibaruwa ya Haringingo Francis yifuza gusesa amasezerano yari afitanye n’iyi kipe ariko yo iramwangira imubwira ko agomba gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari asigaranye.

    Tariki ya 31 Werurwe, Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana na Haringingo Francis ndetse agomba gutangira akazi tariki ya 1 Mata 2026.

    Kiyovu Sports ikaba yamaze kumenyesha FERWAFA iki kibazo bafitanye na Haringingo Francis ndetse bayisaba ko batamuha license yo gutoza Rayon Sports.

    Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yavuze ko mu gihe batarasuzuma iby’iki libazo Haringingo Francis atemerewe kugira indi kipe atoza.

    Ati “Kiyovu Sports yatumenyesheje ko ifitaye ikibazo n’umutoza wayo Haringingo Francis idusaba kutamuha License yo gutoza indi kipe yaba mu Rwanda no hanze.”

    “Kiyovu Sports yatugaragarije ikibazo ifitanye n’umutoza kumuha uburenganzira ngo ajye gutoza indi kipe, ikibazo afitanye n’indi kipe kitarakemuka ntabwo byaba ari byo.”

    Yavuze ko abanyamategeko bayo bagomba kwicara bakiga kuri iki kibazo, mu gihe bataricara ngo babifateho umwanzuro nta kipe Haringingo yemerewe gutoza cyane ko bo bakimufata nk’umukozi wa Kiyovu Sports ibya Rayon Sports batabizi.

    Kiyovu Sports ikaba yemeje ko yamaze gutanga ikirego muri FIFA ivuga ko umutoza wayo Haringingo Francis yasheshe amasezerano binyuranyije n’amategeko.

    Rayon Sports ikaba yaragerageje kumusabira ibyangombwa muri ‘System’ kuko Kiyovu Sports yagombaga kubyemeza ahubwo ihita ibihakana, FERWAFA ikaba ari yo igomba kureba niba ikirego cya Haringingo gifite ishingiro.

    Ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere, Haringingo Francis yirinze kugira byinshi atangaza kuri iki kirego.

    Ibya Haringingo Francis muri Rayon Sports bikomeje kugorana

    Source : http://isimbi.rw/kiyovu-sports-na-haringingo-byabaye-tura-tugabane-rayon-irabihomberamo.html

  • Rwamagana:Abahinzi barasaba ko hagenwa igiciro fatizo cy'umusaruro wabo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Rwamagana baravugako igihe kigeze ngo abagena igiciro fatizo cy'umusaruro w'ibikomoka k'ubuhinzi bacyongere kuko imbaraga bashora mu buhinzi zifite agaciro karenze inyungu bakuramo. 

    Aba baturage bakora ubuhinzi bwiganjemo umuceri n'ibigori bavuga ko iyo bagereranyije ibishoro bashyira muri ubu buhinzi basanga bahendwa na byinshi birimo igiciro cy'ifumbire n'imbuto,amafaranga ahabwa abahinzi, n'ayo bagura imiti yica udukoko ariko bakaba bakigorwa no kugurirwa ku giciro kiri hasi ugereranyije n'ibyo baba bashoye bagasaba ko harebwa uburyo hazamurwa igiciro fatizo.

    Bagaragaza ko bashishikarizwa guhinga ndetse bakabikora ariko bakagorwa n'iyo bagejeje umusaruro ku isoko.bamwe mu baganiriye na Flash bavuga ko ubu ikiro cy'ibigori bagitangira amafaranga magana ane(400 frw)nyamara bareba ibyo baba bashoyemo bagasanga ikiro cyari gikwiye kugura amafaranga magana atanu na makumyabiri (520frw) kuko igishoro cy'umuhinzi kigera kuri 480frw.

    Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi ivuga ko izakomeza gukorana n'ama banki n'ibigo by'ubwishingizi kugirango abagiye kugura umusaruro bajye bumvikana n'abahinzi igiciro bazawuguriraho mbere yo guhinga nk'uko byatangajwe n'umujyanama wa minitiri w'ubuhinzi n'ubworozi  Bwana Alexis Mutebutsi,aho yagaragaje ko umuhinzi ku giti cye cyangwa abahinzi igihe batari hamwe biba bigoye kugirango igiciro kibe kimwe ku isoko.

     

     

    The post Rwamagana:Abahinzi barasaba ko hagenwa igiciro fatizo cy'umusaruro wabo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/02/rwamaganaabahinzi-barasaba-ko-hagenwa-igiciro-fatizo-cyumusaruro-wabo/

  • Kwizera Olivier yakurwaza umutima – Constantine abwira perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yavuze umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Stephen Constantine akibona umukino wa mbere wa Kwizera Olivier yamubwiye ko udafite umutima ukomeye byakugora kumureba mu kibuga akina.

    Ubwo hahamagarwaga Ikipe y’Igihugu Amavubi izakina imikino ya FIFA Series ntabwo Kwizera Olivier yigeze ahamagarwa maze itangazamakuru rirasakuza ribaza impamvu atahamagawe maze Shema Fabrice asaba ko yakongerwamo ariko Stephen Constantine arabyanga.

    Ubwo yaganiraga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, perezida wa FERWAFA yabajijwe uko byagenze ngo Kwizera ahamagarwe kandi umutoza yari yabyanze.

    Ati 'Ntabwo nivanga mu mihamagarire y’ikipe y’igihugu ariko ikintu kimwe Constantine yasanze kandi twagombaga kubikora kuko twari dufite igihe ntarengwa cya FIFA idusaba ko dushyiramo abakinnyi muri sisitemu (System) hakiri kare na we ntabwo yari amuzi muri make, icyo yashakaga kuvuga hariya ntabwo umuntu yaza nyuma twamaze guhamagara ngo tumwongeremo.'

    Yavuze ko umutoza atari azi Kwizera Olivier ndetse n’umukino wa mbere yamurebyeho yamubwiye ko ashobora kurwaza abantu umutima bitewe n’imikinire ye.

    Ati 'Twagize amahirwe uwo hari umukino wa Rayon Sports turagenda turawureba, yego Olivier hari 'saves’ zingahe yakoze ariko icyo twaganiriye n’umutoza aravuga ngo hari ugukura mu mutwe agomba kuba afite niba ashaka kujya gukina mu ikipe y’igihugu, akoresha ijambo ati 'yakurwaza umutima.’ Yakora ibintu byiza ijana ariko agakora ikosa rimwe bakadutsindisha, ni uko twabiganiriyeho.'

    Kugira ngo Kwizera Olivier ahamagarwe byatewe n’uko Ntwari Fiacre yari yamaze kuvunika babwiwe ko atazaza, asaba umutoza guha amahirwe Kwizera Olivier ariko amubwira ko atazigera amukinisha.

    Ati 'Reka mbivuge niba ari ku mahirwe y’umwe cyangwa ibyago by’undi, tuza kumenya ko Fiacre atakije ko bamubaze, ndamubwira nti ko utarakora urutonde rwa nyuma kuki utafata Olivier ukamugerageza, ntabwo nkubwiye ngo umukinishe, mugerageze, aremera ariko avuga ko atazamukinisha, nanjye ndamubwira ngo sinkubwiye ngo umukinishe.'

    Yavuze ko na we yatunguwe no kubona Kwizera Olivier yabanje mu kibuga kuko yari yamubwiye ko atazamukinisha, bivuze ko yasanze ibyo yabwirwaga kuri uyu munyezamu atari byo maze ahitamo kumugira umunyezamu wa mbere.

    Umukino wa mbere Constantine yarebye wa Kwizera Olivier yabwiye Shema Fabrice ko ashobora kurwaza umuntu umutima

    Kwizera Olivier mu ikipe y’igihugu ku mugereka ahita abanzamo

    Source : http://isimbi.rw/kwizera-olivier-yakurwaza-umutima-constantine-abwira-perezida-wa-ferwafa.html

  • DC Clement yanditse ibaruwa aca bugufi asaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyamakuru Niyigaba Clement atawe muri yombi akurikiranyweho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko, yaciye bugufi asaba imbabazi aho yavuze ko yabikoreshejwe n’umujinya.

    Uyu munyamakuru wamamaye nka DC Clement, yatawe muri yombi ejo hashize tariki ya 31 Werurwe 2026 nyuma y’uko asenyewe ishuri yarimo yubaka muri Jabana ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    DC Clement na mugenzi we bahawe icyangombwa cyo kuvugurura inzu ahubwo bahita bubaka ishuri, binyuranye n’ibyo bari bemerewe cyane ko n’aho iyo nzu iri ari mu kibanza cy’ubuhinzi atari icyo kubakamo.

    Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yaherekejwe n’amagambo asobanura uko byagenze ndetse na we akiyemerera ko yahawe icyangomvwa cyo kuvugurura ariko akubaka bushya kuko yari yabigiriwemo inama na Engeneer w’Umurenge wa Jabana, yavugaga ko yarenganye bakaba bahonbye miliyoni 70 Frw

    Nyuma yo gutabwa muri yombi aho afungiwe muri afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana yanditse ibaruwa ifunguye asaba imbabazi.

    Ati 'Banyarwanda, Banyarwandakazi mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nciye bugufi nsaba imbabazi ku bw’inyandiko, amashusho, amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu by’ukuri twakoze ibinyuranyije n’amategeko maze tugasenyerwa inzu, byaje kuvamo kugira umujinya utari ngombwa nkakora ibyaha.'

    'Rero nsabye imbabazi ntakamba ko ibyabaye ari ubwa mbere n’ubwa nyuma byari bibaye. Aho ndi meze neza, ibyo nemererwa n’amategeko ndabihabwa kandi niteguye ko ningaruka nzaba urugero rwiza.'

    Yasoje abwira abakunzi be ko abakumbuye ndetse ko ahari arinzwe ameze neza.

    DC Clement kuva ejo arafunzwe

    Yanditse asaba imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/dc-clement-yanditse-ibaruwa-aca-bugufi-asaba-imbabazi.html