Category: Uncategorized

  • Enzo Fernández yavuze ku bihano yahawe n'ikipe ya Chelsea ko bidafite ishingiro #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati mu kibuga wa Enzo Fernández ukinira ikipe ya Chelsea FC ari mu mvugo zikomeje kuvugisha benshi, nyuma y'uko ahanishijwe ibihano n'iyi kipe, ibintu umu-agent we Javier Pastore yamaganye avuga ko bidafite ishingiro.

    Mu kiganiro yagiranye na The Athletic, Pastore yasobanuye ko umukinnyi we atigeze asobanukirwa neza impamvu y'ibyo bihano. Yagize ati: 'Enzo yabwiwe n'umutoza kubyemera arabyemera kuko ari umunyamwuga wiyemeje akazi ke, ariko twe nk'abamuhagarariye ntitwumva impamvu y'ibihano, kuko nta kipe n'imwe yavuze cyangwa ngo agaragaze ko ashaka kuva muri Chelsea.'

    Yakomeje asobanura ko amagambo ya Enzo yavuzwe nabi n'itangazamakuru, cyane cyane ku bijyanye n'umujyi wa Madrid. Yagize ati: 'Enzo yavuze Madrid gusa kuko yabajijwe umujyi wo mu Burayi yakwifuza kubamo umunsi umwe. Kuba yaravuze Madrid ni ibintu bisanzwe kuko ari hafi y'umuco wa Argentine, ndetse n'ururimi rukoreshwayo rukaba rusa n'urwo muri Buenos Aires.'

    Pastore yashimangiye ko nta na rimwe Enzo yigeze avuga ko ashaka kuva i London cyangwa mu ikipe ya Chelsea. Yavuze ko ibi byose byaturutse ku isobanuramvugo ritari ryo ryakozwe n'itangazamakuru.

    Yongeyeho ko Enzo yiteguye gusaba imbabazi abafana baba barababajwe n'ayo magambo, ariko ashimangira ko nta mugambi afite wo kuva muri iyi kipe. Ku ruhande rw'abamuhagarariye, bavuga ko ibihano yahawe bidakwiye kandi ko bigomba gusubirwamo.

    Enzo Fernández yavuze ku bihano yahawe n'ikipe ya Chelsea ko bidafite ishingiro

    Source : https://kasukumedia.com/enzo-fernandez-yavuze-ku-bihano-yahawe-nikipe-ya-chelsea-ko-bidafite-ishingiro/

  • Impinduka zishobora kuba mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko hashobora kuba impinduka mu ikipe y’igihugu aho umutoza Eric Nshyimiyimana wari wungirije Stephen Constantine ashobora gusohokamo.

    Tariki ya 12 Werurwe 2026 ni bwo Stephen Constantine yatangajwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntihatangazwa abungiriza be.

    Ubwo yari ageze mu Rwanda, yavuze ko yahisemo gukorana n’abo ahasanze wenda akazihindurwa bitewe n’uburyo bakoranyemo.

    Eric Nshimiyimana akaba ari we wari usanzwe wungirije Adel Amrouche wari wasigaye, ni we wabanje gukorana na Stephen Constantine aho bakoranye muri FIFA Series.

    Nyuma y’igihe gito bakoranye, bivugwa ko uyu mutoza ukomoka mu Bwongereza, yahisemo ko atazokomezanya Eric Nshimiyimana ndetse akaba arimo ashaka uburyo yahuramo n’ubuyobozi bwa FERWAFA akabamenyesha ko arimo gushaka umutoza ugomba kumwungiriza nk’uko biri mu masezerano ko agomba kwishakira umutoza ugomba kumwungiriza.

    Mu batoza bivugwa ko yifuza harimo n’umutoza wa Dodoma Jiji, Mashami Vincent ariko bikaba bitararangira kuko uyu mutoza wabaye umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu igihe kinini atarumva uburyo agomba kongera kuba umutoza wungirije.

    Stephen Constantine arimo gushaka umwungiriza mushya

    Eric Nshimiyimana ashobora kudakomeza kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/impinduka-zishobora-kuba-mu-mavubi.html

  • Amarangamutima y’umutoza Antoine wa Police HC wabonye License yo ku rwego rwa mbere muri Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police Handball Club, Ntabanganyimana Antoine ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubona License A ya Handball ku rwego rwa Afurika itangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Handball (International Handball Federation 'IHF’).

    Ni License yakuye mu gihugu cya Misiri aho yari amaze iminsi 10 ayikorera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026 akaba yageze mu Rwanda.

    Antoine nyuma yo kubona iyi License A yo ku rwego rwo hejuru mu mukino wa Handball muri Afurika, akaba yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba yabashije kubona iyi License kuko bitari ibintu byoroshye.

    Ati 'Ni amahugurwa asaba gukurikira, asaba kwitanga, asaba ubwenge bwinshi kuko ni amahugurwa uba ubona ko harimo abatoza bo ku rwego rwo hejuru.'

    'Ndashima Imana kuko iyi license yari ikenewe cyane kuko umuntu ayikoresha ahantu hose, icya kabiri iguha ubushobozi bwo kugira icyo utanga mu bumenyi aho ari ho hose ndetse uhereye no mu Rwanda bato, abakuru no mu batoza bakiri ku rwego ruri hasi ukabafasha kuruzamura. Izamfasha gufasha mpereye mu mizi Handball yo mu Rwanda.'

    Yanashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda uburyo ryagiye rimuba hafi umunsi ku munsi na we avuga ko azaba ahari igihe cyose rizamukenera kandi ko azakoresha ubu bumenyi n’ubushobozi yahawe mu guteza imbere Handabll y’u Rwanda.

    Ntiyibagiwe n’ikipe ye ya Police HC yemeye kumufasha ikanamuha uruhushya rwo kujya kwitabira aya mahugurwa ko na we azakora ibishoboka byose akayizamurira urwego.

    Muri rusange aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza 26 barimo abo mu Misiri, muri Ethiopia, Guinea Uganda Gabon n’u Rwanda bose bakaba barabonye izi License, bikaba ari nabwo bwa mbere bibayeho ko abatoza bose bitabiriye batsinda ikizami bakabona iyi License.

    Antoine agera i Kigali ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe

    Umugore we yamwakiranye urugwiro

    Byari ibyishimo bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-y-umutoza-antoine-wa-police-hc-wabonye-license-yo-ku-rwego-rwa-mbere-muri-afurika.html

  • Uko Rema Namakula yateye ‘micro’ uwamukoze ku gitsina ari ku rubyiniro #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Uganda, Rema Namakula, yahishuye ko yakorewe ihohoterwa nyuma yo gukorwaho ku gutsina n’umufana mu buryo budakwiye ubwo yari ari ku rubyiniro nyuma akamutera indangururamajwi [mikoro].

    Uyu wakoranye indirimbo 'This is Love’ na The Ben yabitangaje nyuma y’ibiherutse kuba ku muhanzikazi Tracy Melon, wavuye ku rubyiniro igitaraganya mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Mbarara, nyuma y’uko umwe mu bafana amukozeho.

    Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muhanzikazi agize ihungabana, agahitamo guhagarika igitaramo igitaraganya.

    Avuga kuri iki kibazo, Rema yavuze ko imyitwarire nk’iyo idakwiye na gato, anasaba abafana kubaha abahanzi.

    Yagize ati 'N’ubwo ku rubyiniro dusabana n’abafana tukaganira, ntibivuze ko turi ibikinisho byabo. Ndi umubyeyi, ndi umukobwa w’umuntu, tugomba guhabwa icyubahiro.'

    Rema yanavuze ko na we yigeze guhura n’iki kibazo mu gitaramo yakoreye hanze y’umujyi, aho umufana yamukozeho mu gice cy’ibanga.

    Nubwo icyo gihe bitigeze bijya mu itangazamakuru, yavuze ko byamubabaje cyane, ndetse byamuhatiye kwitabara akava ku rubyiniro gusa akabanza gutera indangururamajwi umufana wari ubikoze.

    Ati 'Nafashe mikoro nyitera uwo muntu, imukubita inyuma ku mutwe. Ibyo bice ni byo byica, byari bikomeye hanyuma mpita ngenda.'

    Uyu muhanzikazi yahise atanga ubutumwa bukomeye asaba abantu bose kubaha imbibi z’abandi, cyane cyane ku bagore. Yashimangiye ko gukoraho umuntu utabimusabye ari ihohoterwa ridakwiye kwihanganirwa.

    Rema Namakula yavuze uko umufana yamukoze ku myanya ye y’ibanga

    Source : http://isimbi.rw/rema-namakula-yateye-mikoro-uwamukoreye-ku-gitsina-ari-ku-rubyiniro.html

  • Rayon yari ikwiye kugira abungiriza babiri b’abanyarwanda? Ni inde wari gukora izi nshingano #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guha akazi Haringingo Francis nk’umutoza mukuru, Rayon Sports yanazanye Dusange Sacha nk’umutoza wa mbere wungirije, Lomami Marcel aba uwa kabiri.

    Ababirebera kure, babona ko ari inzira nziza yo gusohora Lomami Marcel muri Gikundiro, mu gihe hari abemeza ko ari we wakabaye yungirije Haringingo Francis.

    Uyu mutoza umwe mu bamaze kugaruka muri iyi kipe inshuro zitandukanye, mu Kuboza 2025 ni bwo Rayon Sports yamuzanye nk’umwungiriza wa Bruno Ferry.

    Ubwo Rayon Sports yazanaga Haringingo Francis imaze gutandukana na Bruno Ferry, benshi bari bazi ko Lomami Marcel ari we uzungiriza ariko ahita agirwa umwungiriza wa kabiri kuko bamuzaniyeho Dusange Sacha uheruka gutandukana na Gasogi United.

    Amakuru avuga ko uko azitwara muri aya mezi abiri ari kumwe n’umutoza Haringingo Francis ari byo bizagena niba bazakomezanya umwaka utaha, gusa amahirwe menshi ni uko batazakomezanya kuko iyi kipe ntiyibona ifite abungiriza babiri by’umwihariko ari n’abanyarwanda bombi.

    Lomami Marcel bamwe bahamya ko yakabaye ari we mwungiriza, Sacha atakabaye yaraje, amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Ababivuga babishingira ku kuba amaze igihe muri iyi kipe ayizi, azi icyo bisaba gutwara igikombe kuko yagitwaye ari kumwe na Masudi Djuma 2016-17.

    Sacha na we ni umutoza mwiza gusa abamuzi bakubwira ko ari umuntu udakunda kwiteranya, ugendera mu mujyo w’mutoza mukuru, udashobora kuba yamuha igitekerezo gihabanye n’ibyo yifuza ngo bakiganireho, muri make ni umuntu woroshya ubuzima. Ikindi ngo hari ukuntu yaba afitanye umubano n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports.

    Lomami Marcel ubwo yazaga muri Rayon Sports yasanze Haruna Ferouz ari we mwungiriza wa mbere ariko ahita ahinduka uwa kabiri, byaje kurangira batandukanye, ibi na we nibyo bishobora kumubaho.

    Sacha ni we mutoza wungirije wa mbere wa Rayon Sports

    Lomami Marcel mu muryango usohoka muri Rayon Sports

    Haringingo Francis ni umutoza mukuru wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-yari-ikwiye-kugira-abungiriza-babiri-b-abanyarwanda-ni-inde-wari-gukora.html

  • Juno Kizigenza yiseguye nyuma yo kubeshya Album #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo gutangaza amakuru atari yo ku bijyanye no gushyira hanze album ye ya kabiri yise 'Ota', ibintu byateje impaka n’ukutumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu bafana be.

    Ku wa 1 Mata 2026, Juno yari yatangaje ko iyi album igomba kujya hanze mu masaha y’ijoro, icyakora byaje kurangira itagiye hanze nk’uko yari yabivuze. Ibi byatumye bamwe mu bafana be bamunenga, bamushinja gukinisha amarangamutima yabo.

    Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram, Juno yemeye ko ibyo yatangaje byari ugutebya guhuye n’umunsi wo kubeshya, ariko anasaba imbabazi ku bantu bose byabangamiye.

    Yagize ati “Byari ugusetsa, ariko ndasaba imbabazi ku babyumvise nabi. Ntabwo nzashyira hanze album mu kwezi kwa Mata.'

    Nubwo yemeye amakosa ye, Juno yemeje ko umushinga wa album 'Ota' ari ukuri, ndetse yizeza abafana be ko vuba azatangaza amakuru arambuye arimo igihe izasohokera, indirimbo ziyigize n’abahanzi bazaba baramufashije kuyikora.

    Uyu muhanzi yavuze ko iyi album yakozweho n’abatunganya umuziki bakomeye mu Rwanda, ibintu abona bizatuma irushaho kuba nziza no ku rwego rwo hejuru.

    Juno yari yashyize hanze uduce tw’amazina y’indirimbo zishobora kuzaba kuri iyi album, harimo nka 'Stop It', 'Lazima', 'Mahwera', 'Mpari' na 'Wibabara', ibintu byari byatangiye gukurura amatsiko mu bafana.

    Album 'Ota' izaba ikurikiye 'Yaraje' yasohotse mu 2023 igakundwa cyane, igafasha Juno kwigarurira imitima ya benshi no kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda.

    Juno Kizigenza yasabye imbabazi abakunzi be

    Source : http://isimbi.rw/juno-kizigenza-yiseguye-nyuma-yo-kubeshya-album.html

  • Rap bef iturufu ikomeje kwifashishwa muri muzika #rwanda #RwOT

    Uko muzika nyarwanda irushaho kwaguka no gutera imbere, ni nako abahanzi barushaho kwiga amayeri abafasha kumenyekana no guhora bavugwa mu matwi ya rubanda.

    Mu njyana ya Hip Hop, gushyamirana bizwi nka(beef) mu ndimi z'amahanga ni bumwe mu buryo bwifashishwa na bamwe mu bakora iyi njyana ngo bahore mu matwi y'abantu yewe no mu nkuru zicicikana dore ko bimaze gufata indi ntera.

    Nyakwigendera Jay Polly na P. Fla bakozanyijeho biratinda

    Gushyamirana muri Hip Hop si ibya cyera gusa, kuko no mu minsi yashize humvikanye ubushyamirane bukomeye hagati y'abahanzi nka Ish Kevin na Zeo Trap ndetse ntibyarangirira aho dore ko kuri ubu turi kumva inkuru yo gukozanyaho hagati ya Og2Tone , Ririmba na Prozed wahoze afasha aba bahanzi.

    Ihangana hagati ya Prozed, Og2Tone na Ririmba  mu bigezweho ku mbuga nkoranyambaga

    Mu muco wa Hip Hop, gushyamirana hagati y'abahanzi byagiye byifashishwa haba mu kwagura umuziki no kuwumenyekanisha gusa biza gufata indi ntera biva mu ndirimbo n'inzu zitunganya umuziki ahubwo bihinduka urugomo byeruye ibyaje kuviramo bamwe mu byamamare kubura ubuzina nka 2Pac, B.I.G, Pop Smoke n'abandi.

    Mu Rwanda, ibi nabyo byatangiye abantu bumva ari indirimbo gusa ariko nabyo biza guhindura isura ubwo habayeho gushyamirana gukomeye hagati ya Bull Dogg na P. Fla dore ko aba bo byageze aho batana mu bipfutsi.

    Bamwe mu bakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda bavuga ko bituma uruganda rw'umuziki rushyuha abandi bakavuga ko bituma abahanzi bato bamenyekana iyo bashotoye bakuru babo gusa ku ruhande rw'ubuyobozi bwo bukagira inama abahanzi yo kubigendamo gacye no kwigengesera hato batisanga byabakoresheje ibigize icyaha.

     

    The post Rap bef iturufu ikomeje kwifashishwa muri muzika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/02/rap-bef-iturufu-ikomeje-kwifashishwa-muri-muzika/

  • Ababyeyi barasabwa kwita ku bana mu gihe cy'ibiruhuko #rwanda #RwOT

    Mu bice byose bigize igihugu cy'u Rwanda hari kuvugwa inkuru y'abanyeshuri bagiye gutangira ibiruhuko bisoza igihembwe cya kabiri cy'umwaka w'amashuri 2025-2026 aho ababyeyi bashishikarizwa kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga abana no kubarinda kwishora mu ngeso mbi.

    Ingendo zicyura abanyeshuri mu biruhuko zirarimbanyije.

    Mugihe abanyeshuri bari kwinjira mu biruhuko benshi bafata nk'umwanya wo gusurana no gukora ibindi bikorwa bibafasha kwishimira ibiruhuko byabo, ababyeyi bo bari kugaragaza ko muri iki gihe abanyeshuri bari kwinjira mu biruhuko , ari byiza ko bagira uruhare mu kubarinda ibibangiza ndetse kandi bagasaba bagenzi babo ko baha abana imirimo yo guhugiraho mu rugo kugira ngo batishora mu ngeso mbi.

    Banakomeje kandi bavuga ko iki ari igihe kiza cyo gusubiramo amasomo kuri aba banyeshuri aho kugirango bakigire umwanya wo kujya mu bibarangaza.

     

     

    The post Ababyeyi barasabwa kwita ku bana mu gihe cy'ibiruhuko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2026/04/02/ababyeyi-barasabwa-kwita-ku-bana-mu-gihe-cyibiruhuko/

  • RSSB Tigers yakatishije itike ya BAL 2026 itsinze Johannesburg Giants #rwanda #RwOT

    Ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL) 2026 yageze ku ntsinzi ikomeye nyuma yo gutsinda Johannesburg Giants yo muri Afurika y'Epfo, ihita inegukana itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera i Kigali.

    Uyu mukino wari uwa gatatu mu mikino ya Kalahari Conference wabereye i Pretoria ku mugoroba wo ku wa Gatatu. Johannesburg Giants yakiniraga imbere y'abafana bayo ni yo yatangiye ifite imbaraga, ibona amanota ya mbere binyuze kuri Nkosinathi Sibanyoni, ibintu byayifashije gufata iya mbere mu ntangiriro z'umukino.

    N'ubwo byari bimeze bityo, RSSB Tigers ntiyacitse intege, yahise isubira mu mukino byihuse. Abakinnyi bayo barimo Leonard Craig Randal bagaragaje ubuhanga bukomeye, bafasha ikipe yabo kugenda igabanya ikinyuranyo ndetse banagerageza kuyobora umukino. Icyakora, agace ka mbere karangiye Johannesburg Giants igifite akarusho ku manota 27 kuri 25.

    Mu gace ka kabiri, Johannesburg Giants yongeye gushyiramo imbaraga ishaka gukomeza kuyobora umukino, ifashijwe cyane na Jakobi Terrell Heady. Ariko RSSB Tigers yakomeje kugaragaza ubufatanye n'imikinire myiza, ikomeza kuyigora no kuyitambika.

    Uko umukino wagendaga ukomeza, RSSB Tigers yarushijeho kwigaranzura Giants, igenda ifata iyambere mu manota no kugenzura umukino. Iyi ntsinzi yayihesheje itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya BAL 2026, izabera i Kigali, aho izahagararira u Rwanda mu rugamba rwo kwegukana igikombe.

    Ni intambwe ikomeye ku mukino wa Basketball mu Rwanda, ikomeje kwerekana ko igihugu gifite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rwa Afurika.

    RSSB Tigers yakatishije itike ya BAL 2026 itsinze Johannesburg Giants

    Source : https://kasukumedia.com/rssb-tigers-yakatishije-itike-ya-bal-2026-itsinze-johannesburg-giants/

  • Messi akomeje gutanga icyizere ku Gikombe cy'Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine ndetse na Inter Miami, Lionel Messi, yongeye gutuma abafana be bagira icyizere ko ashobora kuzitabira Igikombe cy'Isi cya 2026, nyuma y'ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi byabaye nyuma y'umukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya La Bombonera, aho Argentina yitwaye neza igatsinda Zambia ibitego 5-0. Muri uwo mukino, abafana bagaragaje urukundo rudasanzwe kuri Messi, baririmba basaba ko yazongera kuboneka muri iri rushanwa rikomeye ku Isi.

    N'ubwo uyu mukinnyi atigeze atangaza ku mugaragaro niba azakina Igikombe cy'Isi cya 2026, imyitwarire ye n'amagambo agenda atangaza bikomeje gutuma benshi bemeza ko bishoboka. Messi amaze imyaka myinshi ari ku rwego rwo hejuru, kandi n'ubwo imyaka igenda yiyongera, aracyagaragaza ko afite ubushobozi bwo gufasha ikipe ye.

    Akimara gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akinira ikipe ya Inter Miami CF, Messi yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza yambaye umwambaro w'ikipe y'igihugu, ndetse yambaye n'igitambaro cya kapiteni. Ayo mafoto yayaherekeje amagambo agira ati: 'Argentina iteka,' amagambo yasobanuwe n'abafana nk'ikimenyetso cy'urukundo akomeje gukunda igihugu cye no kugiharanira.

    Ibi byose bikomeje gutuma hibazwa niba uyu mukinnyi w'ikirangirire ashobora kongera kugaragara mu Gikombe cy'Isi gitaha, cyane cyane ko yamaze kwegukana icyo gikombe mu 2022. Ku bafana ba Argentina, icyizere kiracyari cyose, kandi bifuza kongera kubona Messi ayoboye ikipe yabo ku rwego mpuzamahanga.

    Messi akomeje gutanga icyizere ku Gikombe cy'Isi cya 2026

    Source : https://kasukumedia.com/messi-akomeje-gutanga-icyizere-ku-gikombe-cyisi-cya-2026/