Category: Uncategorized

  • Haringingo yambwiye ko ibyo kujya muri Rayon abyumva mu itangazamakuru – Perezida wa Kiyovu #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yavuze ko Haringingo Francis ibi byose bitangira yababwiye ko ibyo kujya muri Rayon Sports abyumva mu itangazamakuru ntabihari ahubwo arwaye ari yo mpamvu ataza mu kazi, atungurwa no kubona abasezera.

    Kugeza ubu biracyagoranye hagati ya Kiyovu Sports na Haringingo Francis wamaze gusinyira Rayon Sports cyane ko yabuze uburenganzira bumwemerera kuyitoza kuko Urucaca rwavuze ko bafitanye ibibazo.

    Tariki ya 31 Werurwe 2026 ni bwo Rayon Sports yerekanye Haringingo Francis nk’umutoza mushya gusa akaba yari agifite amasezerano y’amezi abiri.

    Gusa we yavugaga ko yasheshe amasezerano ariko Kiyovu Sports ikavuga ko atari byo kuko yabikoze binyuranyije n’amategeko kuko atubahirije ibiri mu masezerano, ahubwo bamufata nk’uwataye akazi.

    Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David ati “Haringingo Francis kugeza kuri uyu munota ni umutoza wa Kiyovu Sports, icyo tubona cyahindutse ni uko uyu ugiye kuba umunsi wa 5 ataza mu kazi, byinshi twabanje kubyumva mu itangazamakuru twe twari tuzi ko ari umuntu tumeranye neza.”

    Yakomeje avuga ko yavuganye na we ku wa Mbere w’iki cyumweru amubwira ko ibintu byo mu itangazamakuru atabyitaho.

    Ati “Ku wa Mbere navuganye na we iminota igera muri 15, mubaza ibintu bye byo kujya muri Rayon arampakanira, arambwira ngo nta kibazo mfite iby’itangazamakuru ntabwo wabyitaho, ibyakurikiyeho ni biriya mwumvise, yanditse ibaruwa isezera.”

    Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ni umukozi wacu, nta kigaragaza ko atari umukozi wacu. Mu masezerano twagiranye hari ingingo ibisobanura neza ya gatanu ko ikipe yamwifuza yavugana na Kiyovu. Biranditse ni we wabyisinyiye, nta wundi wabimusinyiye.”

    Nkurunziza David avuga ko kandi amasezerano aba agomba kubahirizwa kuko aba yarasinywe hari impamvu, rero nta mpamvu yo kuza kuyakiniramo.

    Yavuze ko kandi ibi byaberetse ko imikino imwe n’imwe bagiye batakaza byatewe n’uko igice kimwe kuri we cyabaga kidahari kirangariye mu bindi.

    Ubu bamufata nk’uwataye akazi hari inshuro bazamwandikira kandi ko bazakomeza kumuhemba.

    Kiyovu Sports ikaba yaramaze gutanga ikirego muri FIFA ndetse inamenyesha FERWAFA ko uyu mutoza bafitanye ibibazo, mu gihe nayo ikirimo gusuzuma icyo kirego yanze kumuha uburenganzira bwo gutoza.

    Nkurunziza David yavuze ko Haringingo Francis bakimufata nk’umukozi wa Kiyovu Sports

    Haringingo Francis yamaze gusinyira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/haringingo-yambwiye-ko-ibyo-kujya-muri-rayon-abyumva-mu-itangazamakuru-perezida.html

  • BRUNO FERNANDES NA MIKEL ARTETA BEGUKANYE IBIHEMBO BYA WERURWE MURI PREMIER LEAGUE – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Werurwe 2026, Bruno Fernandes yongeye kugaragaza ubuhanga bwe budasanzwe, yegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza wa Premier League (Player of the Month), mu gihe Mikel Arteta wa Arsenal yahawe icy'umutoza mwiza w'ukwezi (Manager of the Month).

    Bruno Fernandes, ukinira Manchester United, yitwaye neza cyane muri uko kwezi, aho yagize uruhare rukomeye mu mikino ya Manchester united yakinnye. Mu mibare, yaremye amahirwe 23 arimo 6 akomeye, ndetse anagira uruhare mu bitego 6 — birimo ibitego yatsinze n'imipira yavuyemo ibitego (assist 4). Ibi byatumye yegukana iki gihembo ku nshuro ya gatandatu, aho anganya na Cristiano Ronaldo na Steven Gerrard, mu gihe agisigaye inyuma gato ya Mohamed Salah, Harry Kane na Sergio Agüero bayoboye mu mateka y'iki gihembo.

    Ku ruhande rw'abatoza, Arteta utoza Arsenal yahawe igihembo cy'umutoza mwiza w'ukwezi kwa Werurwe, nyuma yo gufasha Arsenal gutsinda imikino yose yakinnye muri uko kwezi. Arsenal yitwaye neza itsinda amakipe akomeye arimo Chelsea, Brighton & Hove Albion na Everton, ibintu byayifashije gushyiraho ikinyuranyo cy'amanota icyenda hagati yayo na Manchester City ya kabiri.

    Arteta yahigitse abandi batoza bari bahataniye iki gihembo barimo Eddie Howe, David Moyes, Régis Le Bris na Fabian Hürzeler, ahabwa iki gihembo hashingiwe ku majwi y'impuguke n'abafana.

    Ni ku nshuro ya munani Arteta yegukanye iki gihembo kuva yatangira gutoza Arsenal mu 2019, ikimenyetso cy'uko akomeje kubaka neza Arsenal no kuyigeza ku rwego rwo guhatanira ibikombe.

    WRITTEN BY ALEXANDRE RUGWIZA

     

    Source : https://yegob.rw/bruno-fernandes-na-mikel-arteta-begukanye-ibihembo-bya-werurwe-muri-premier-league/

  • Impamvu Ben na Chance bahisemo Pastor Julienne Kabanda kubwiriza mu gitaramo cyabo #rwanda #RwOT

    Ben&Chance bavuze ko impamvu bahisemo ko igitaramo cya Easter Jubilee kizabwirizwamo na Pastor Julienne Kabanda ari uko ari umubyeyi wabo kimwe n’abandi bagiye babikora mu byabanje.

    Iki gitaramo cya Easter Jubilee kizaba ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026 muri BK Arena.

    Uyu munsi ni bwo byamekanye ko Pastor Julienne Kabanda ari we uzabwiriza muri iki gitaramo cy’amateka.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, babajijwe impamvu ari we bahisemo aho guhitamo Bishop wabo muri Four Square basengera, Bishop Masengo Fidele cyangwa Apostle Mignone Alice Kabera usanzwe ari inshuti yabo.

    Chance akaba yavuze ko impamvu bahisemo Kabanda Julienne kuko ari Maraine we ariko kandi n’abo bandi mu bitaramo byatambutse bagiye babafasha, rero iki gihe bakaba ari we bahisemo.

    Ati “Igitaramo cya mbere twakoze Bishop wacu Masengo ni we wakibwirijemo, icya kabiri Pastor Julienne Kabanda ni we wakibwirijemo, ni na Maraine wanjye.”

    “Igitaramo duheruka gukora Apostle Mignone ni we wakibwirijemo. Iki gihe ni icya Julienne Kabanda, rero bose ni ababyeyi bacu.”

    Ben akaba yongeyeho ko Bishop Masengo ari umubyeyi wabo kandi no kujya kuzana igitaramo muri Arena babiganiriyeho ndetse ibintu byose yabagiriye inama, nta kibazo kirimo.

    Bavuze ko kandi kuza muri iki gitaramo azaba ari umwanya mwiza wo kwizihiza urupfu n’izuka rya Yezu Kristo rero uzaba ari umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana.

    Ni igitaramo Ben&Chance bazafashwamo n’abandi bahanzi bakunzwe nka Papy Clever&Dorcas ndetse n’abakobwa bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 50 Frw muri Executive Zone, ibihumbi 35 Frw muri CIP Zone, ibihumbi 25 Frw muri Altar Zone, ibihumbi 20 Frw muri Premier, Stage View ni ibihumbi 15Frw mu gihe ahasigaye ari ibihumbi 10 Frw.

    Iki gitaramo kandi ku bantu bari hanze bashobora kuzakireba binyuze kuri www.connekyt.com aho bizabasaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

    Ben&Chance bafite igitaramo cya Easter Jubilee ejo ku Cyumweru

    Pastor Julienne Kabanda ni we uzabwiriza muri Easter Jubilee

    Alicia na Germaine nabo bazaba bahari, ni cyo gitaramo cya mbere bazaba baririmbyemo

    Papy Clever&Dorcas nabo bazaririmba muri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-ben-na-chance-bahisemo-pastor-julienne-kabanda-kubwiriza-mu-gitaramo-cyabo.html

  • Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu SC yasezeye ku mupira w'amaguru ku myaka 29 #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukina ku ruhande mu kibuga asatira Nkinzingabo Fiston w'imyaka 29, yatangaje ko asezeye burundu ku mupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, ashyira iherezo ku rugendo rwe rwari rumaze imyaka isaga icumi akina kinyamwuga.

    Mu ibaruwa yashyize ahagaragara, Nkinzingabo yavuze ko gufata iki cyemezo bitamworoheye, ariko ko ari intambwe yafashe nyuma yo gutekereza ku buzima bwe bw'ahazaza.

    Yagize ati: 'Umupira w'amaguru wabaye igice kinini cy'ubuzima bwanjye. Nubwo nsezeye gukina, nzahora nywukunda kandi nzakomeza kuwuba hafi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

    Uyu mukinnyi yatangiye kugaragaza impano akiri muto, aza no kuyikuza cyane muri APR FC Academy, aho yamaze imyaka itatu. Nyuma yaho yerekeje mu ikipe y'Isonga FC, akomeza kwigaragaza nk'umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

    Mu 2014, yerekeje i Burayi mu gihugu cya Esipanye aho yakiniye REFA Academy mu gihe cy'imyaka ibiri, aho yakuye ubumenyi n'ubunararibonye ku mupira mpuzamahanga.

    Agarutse mu Rwanda, Nkinzingabo yongeye gukinira APR FC, mbere yo kujya muri AS Kigali yamazemo imyaka ibiri. Nyuma yaho, yakiniye Kiyovu Sports ndetse asoza urugendo rwe muri Mukura Victory Sports.

    Ku rwego mpuzamahanga, yigeze guhamagarwa mu makipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, 20 na 23 gusa akaba atarabonye umwanya uhagije mu ikipe nkuru.

    Asoza mu butumwa bwe bwo gusezera, yashimiye amakipe yose yakiniye, abatoza, abafana n'umuryango we bamubaye hafi mu bihe byose by'urugendo rwe.

    Source : https://rushyashya.net/nkinzingabo-fiston-wakiniye-amakipe-arimo-apr-fc-kiyovu-sc-yasezeye-ku-mupira-wamaguru-ku-myaka-29/

  • Harmonize arakekwaho kurwanira muri Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, ari kuvugisha benshi nyuma y’amakuru avuga ko yaba yagize uruhare mu mirwano yabereye muri Afurika y’Epfo, ibintu bishobora kumushyira mu bibazo n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

    Aya makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa 1 Mata 2026, nyuma y’uko hasohotse amashusho agaragaza Harmonize ari kuganira n’abashinzwe umutekano b’aho byabereye.

    Muri ayo mashusho, agaragara atuje ari kumva ibisobanuro ahabwa n’abo bashinzwe umutekano, mu gihe umwe mu bagize itsinda rye nawe agaragara aganirizwa mu buryo bukomeye.

    Nubwo ayo mashusho atumvikanamo amajwi, amakuru akomeje gucicikana avuga ko izi mvururu zaba zaratewe n’intonganya zavutse hagati ya Harmonize n’umwe mu bakiriya bari aho.

    Hari n’abavuga ko uyu muhanzi yaba yarateye ikirahure uwo muntu, ibintu byakurikiwe n’akavuyo kagombye gukizwa n’abashinzwe umutekano.

    Muri ayo mashusho kandi, hagaragara undi mugabo wari ufite uburakari bwinshi ajyanwa ku ruhande n’abashinzwe umutekano, wasaga n’ushinja Harmonize kuba nyirabayazana w’ibyabaye.

    Kugeza ubu, ibisobanuro birambuye ku cyateye ayo makimbirane ntibiratangazwa ku mugaragaro, ndetse n’inzego z’umutekano zo muri Afurika y’Epfo ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo.

    Ibi bibaye mu gihe Harmonize ari mu mujyi wa Johannesburg aho yagiye gukora ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo no kumenyekanisha ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

    Harmonize arakekwaho guteza imvururu muri Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/harmonize-arakekwaho-kurwanira-muri-afurika-y-epfo.html

  • Amarangamutima y’umutoza Antoine wa Police HC wabonye IHF License A(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police Handball Club, Ntabanganyimana Antoine ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubona License A ya Handball ku rwego rwa Afurika itangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Handball (International Handball Federation 'IHF’).

    Ni License yakuye mu gihugu cya Misiri aho yari amaze iminsi 10 ayikorera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026 akaba yageze mu Rwanda.

    Antoine nyuma yo kubona iyi License A yo ku rwego rwo hejuru mu mukino wa Handball muri Afurika, akaba yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba yabashije kubona iyi License kuko bitari ibintu byoroshye.

    Ati 'Ni amahugurwa asaba gukurikira, asaba kwitanga, asaba ubwenge bwinshi kuko ni amahugurwa uba ubona ko harimo abatoza bo ku rwego rwo hejuru.'

    'Ndashima Imana kuko iyi license yari ikenewe cyane kuko umuntu ayikoresha ahantu hose, icya kabiri iguha ubushobozi bwo kugira icyo utanga mu bumenyi aho ari ho hose ndetse uhereye no mu bana bato, abakuru no mu batoza bakiri ku rwego ruri hasi ukabafasha kuruzamura. Izamfasha gufasha mpereye mu mizi Handball yo mu Rwanda.'

    Yanashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda uburyo ryagiye rimuba hafi umunsi ku munsi na we avuga ko azaba ahari igihe cyose rizamukenera kandi ko azakoresha ubu bumenyi n’ubushobozi yahawe mu guteza imbere Handabll y’u Rwanda.

    Ntiyibagiwe n’ikipe ye ya Police HC yemeye kumufasha ikanamuha uruhushya rwo kujya kwitabira aya mahugurwa ko na we azakora ibishoboka byose akayizamurira urwego.

    Muri rusange aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza 26 barimo abo mu Misiri, muri Ethiopia, Guinea Uganda Gabon n’u Rwanda bose bakaba barabonye izi License, bikaba ari nabwo bwa mbere bibayeho ko abatoza bose bitabiriye batsinda ikizami bakabona iyi License.

    Antoine agera i Kigali ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe

    Umugore we yamwakiranye urugwiro

    Byari ibyishimo bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-y-umutoza-antoine-wa-police-hc-wabonye-ihf-license-a-amafoto.html

  • RSSB Tigers yateye intambwe ikomeye mbere ya BAL 2026 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya RSSB Tigers BBC iratanga icyizere gikomeye mbere yo kwitabira Basketball Africa League 2026 (BAL 2026), nyuma yo kwiyubaka no kongeramo abakinnyi n'abatoza bafite ubunararibonye.

    Mu myiteguro ya nyuma y'iri rushanwa, iyi kipe yanasuwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wayifurije amahirwe masa ndetse anizeza ubufasha bwa Leta mu rugendo rwayo.

    Mu rwego rwo kongera imbaraga no kuzamura urwego rw'imikinire, RSSB Tigers yakoze impinduka zikomeye yongeramo abakinnyi batandukanye. Abo barimo Axel Mpoyo, Ntore Habimana, Teafale Leonard Jr, Craig Randall II, Mangok Mathiang, Dieudonné Ndizeye bavuye muri APR BBC, Furaha Cadeaux wavuye muri REG Basketball Club, ndetse na Cziya Chandelier wavuye muri Kepler Basketball Club.

    Ku ruhande rw'abatoza, iyi kipe iyobowe na Henry Mwinuka, afatanyije na James Maye Jr. na Kenny Gasana, bakomeje gutegura iyi kipe mu buryo bw'imyitozo no guhuza abakinnyi bashya.

    RSSB Tigers igaragaza intego yo kwitwara neza no guhatanira umwanya mwiza muri BAL 2026, cyane ko imyiteguro yayo igaragaza ko yiyubatse mu buryo bufatika.

    Icyiciro cya Kalahari Conference kizabera muri Afurika y'Epfo kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza ku ya 5 Mata 2026, mu gihe imikino ya nyuma izabera i Kigali kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.

    Written by Alexandre Rugwiza

    Source : https://yegob.rw/rssb-tigers-yateye-intambwe-ikomeye-mbere-ya-bal-2026/

  • Hakozwe inama ku izamuka ry'ibiciro bya peterole bishobora gukoma mu nkokora ubukungu #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko u Rwanda rushobora guhura n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peterole, bitewe n'ingaruka z'intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo hagati. Yagaragaje ko izi ntambara ziri guhungabanya isoko mpuzamahanga rya peterole, bigatuma ibiciro bizamuka ku rwego rw'Isi, bikagira ingaruka no ku bihugu bitayicukura birimo n'u Rwanda.

    Mu rwego rwo kugabanya izo ngaruka, Minisitiri w'Intebe yasabye Abaturarwanda guhindura imikoreshereze y'ingufu, bashyira imbere gukoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange aho gukoresha izabo bwite igihe cyose bishoboka. Yanaboneyeho kubasaba kwirinda ingendo zitari ngombwa, kuko zigira uruhare mu kongera ikoreshwa rya peterole kandi ishobora kubura cyangwa igahenda kurushaho.

    Yongeyeho ko izi mpinduka ziri kugaragara ku rwego mpuzamahanga ziri no kugira ingaruka ku bucuruzi bw'u Rwanda n'ibindi bihugu. Hari ibicuruzwa bimwe na bimwe byoherezwaga mu mahanga, cyane cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati nka Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, bishobora kudakomeza koherezwa nk'uko byari bisanzwe. Ibi bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw'igihugu, cyane cyane mu bijyanye n'iyinjizwa ry'amadevize.

    Guverinoma ikomeje gushaka ingamba zafasha guhangana n'iki kibazo, harimo gushishikariza abaturage kuzigama ingufu no gushaka ubundi buryo burambye bwo kubona ingufu. Abaturage basabwe gukorana na Leta muri uru rugamba, bakoresha neza ibihari mu rwego rwo kurengera ubukungu bw'igihugu.

    Hakozwe inama ku izamuka ry'ibiciro bya peterole bishobora gukoma mu nkokora ubukungu
    Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko u Rwanda rushobora guhura n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peterole

    Source : https://kasukumedia.com/hakozwe-inama-ku-izamuka-ryibiciro-bya-peterole-bishobora-gukoma-mu-nkokora-ubukungu/

  • RBC yateguye abajyanama n'urubyiruko gutabara abahura n'ihungabana mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda rwegereje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) cyatangaje ko cyamaze gutegura abajyanama b'ubuzima n'urubyiruko rw'abakorerabushake bazafasha abaturage bashobora guhura n'ihungabana muri iki gihe.

    Ibi byakozwe mu rwego rwo kurushaho kwita ku buzima bwo mu mutwe bw'Abanyarwanda, cyane cyane ababa bafite amateka ajyanye n'ingaruka za Jenoside. Abo bajyanama n'abakorerabushake bahawe amahugurwa yihariye abafasha kumenya uko bakemura ibibazo by'ihungabana, gutanga ubufasha bw'ibanze bwihuse, no kumenya aho bohereza abakeneye ubufasha bwisumbuyeho.

    RBC isobanura ko igihe cyo Kwibuka ari ingenzi cyane, ariko nanone kikaba gishobora gutera bamwe mu baturage kongera guhura n'ihungabana rituruka ku mateka banyuzemo. Ni yo mpamvu hashyizweho ingamba zo gutuma ubufasha bugera ku bantu vuba kandi ku buryo bworoshye.

    Abajyanama b'ubuzima bazakorera ku bigo nderabuzima no mu baturage aho batuye, mu gihe urubyiruko rw'abakorerabushake ruzajya ruba hafi y'ahabera ibikorwa byo Kwibuka, rufasha mu gutahura hakiri kare abagaragaza ibimenyetso by'ihungabana.

    Uretse ibyo, hanateganyijwe ubufatanye n'izindi nzego zirimo ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'imiryango itandukanye, hagamijwe gutanga ubufasha bwuzuye. Abaturage barasabwa kudatinya kwegera abo bajyanama igihe cyose bagize ikibazo, kuko ubuzima bwo mu mutwe bufatwa nk'ingenzi nk'ubw'umubiri.

    RBC yateguye abajyanama n'urubyiruko gutabara abahura n'ihungabana mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://kasukumedia.com/rbc-yateguye-abajyanama-nurubyiruko-gutabara-abahura-nihungabana-mu-gihe-cyo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Kageyo: Abaturage baracyategereje ubufasha bw'amabati bemerewe imyaka ibiri ishize #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko ubuzima bwabo bukomeje kuba ingorabahizi bitewe n'uko bagituye mu nzu zitameze neza, bamwe bakaba barara mu byatsi no mu nturusu z'ibiti.

    Aba baturage, bavuga ko bari mu cyiciro cy'abasigajwe inyuma n'amateka, bagaragaza ko ubuyobozi bw'Akarere bwigeze kubizeza ko buzabafasha kubona amabati yo gusakara inzu zabo, ariko kugeza ubu imyaka ibiri irashize batarayahabwa.

    Umwe mu baturage yaganiriye na kasuku Media agira ati: 'Twabwiwe ko tugiye gufashwa amabati kugira ngo tubashe kuba mu nzu zijyanye n'igihe, ariko amaso yaheze mu kirere. Iyo imvura iguye turanyagirwa, tukarara mu mbeho.'

    Aba baturage basaba ubuyobozi kubazirikana, bukabashyira mu bikorwa ibyo bwabemereye, kuko imibereho yabo ikomeje kuzamba. Bavuga ko kuba mu nzu zidasakaye neza bibashyira mu kaga, cyane cyane mu bihe by'imvura, aho ubuzima bwabo bushobora no kujya mu kaga.

    Ku rundi ruhande, bamwe mu bayobozi bavuga ko hari gahunda zitandukanye zigamije gufasha abatishoboye, ariko bagasaba abaturage gukomeza kwihangana mu gihe hagishakishwa ubushobozi bwo kubafasha bose.

    Icyakora, abaturage bo muri Kageyo bakomeza kugaragaza ko bifuza kubona ibisubizo bifatika vuba, kuko ubuzima babayemo buri munsi bubashyira mu bwigunge n'akababaro.

    Kageyo: Abaturage baracyategereje ubufasha bw'amabati bemerewe imyaka ibiri ishize

    Source : https://kasukumedia.com/kageyo-abaturage-baracyategereje-ubufasha-bwamabati-bemerewe-imyaka-ibiri-ishize/