Author: webrwanda

  • 2024 isize Senderi Hit yikomanga mu gatuza-… – #rwanda #RwOT

    Senderi yikomanga ku gatuza ashingiye ku kuba muri uyu mwaka atarigeze ahamwema kugaragara mu bikorwa bikomeye byabaye, birangajwe imbere no kuba yari mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame byabereye mu Ntara zitandukanye z'Igihugu. 

    Ikirenze kuri ibyo, uyu muririmbyi yaririmbye mu irahira ry'Umukuru w'Igihugu, ryabereye muri Sitade Amahoro, ku wa 20 Kanama 2024 ryitabiriwe n'Abakuru b'Igihuhu na za Guverinoma, barenga 20. 

    Wari umunsi udasanzwe kuri uyu muhanzi; kandi biri mu byanyuze umutima we, kuko 2024 awufata nk'umwaka wahinduye ubuzima.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit ashimangira ko ari we muhanzi wa mbere waririmbiye abaturage benshi muri uyu mwaka, kuko yagaragaye mu bikorwa byinshi cyane byahuje cyane abaturage, kurusha abandi.

    Yavuze ati 'Uyu mwaka wa 2024 wabaye uwo kwaguka no gukomeza kugera ku baturage nk'uko nabyiyemeje. Ni umwaka waranzwe no guhatana cyane, ariko nanjye nari mu b'imbere. Nahamya ntashidikanya ko ari njye muhanzi wa mbere wataramiye abaturage benshi mu Rwanda, kandi mfite n'ibimenyetso bibyemeza.”  

    Senderi Hit ashingira kuki avuga ko 2024 ariwe muhanzi wa mbere wataramiye abaturage benshi?

    Senderi ari ku rutonde rw'abahanzi baririmbye mu bitaramo byaherekeje isiganwa rya Tour du Rwanda, ryabaye tariki 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2024. Ni ku nshuro ya 16, iri rushanwa ryari ribaye kuva ryaba mpuzamahanga.

    Ati 'Aha hose twahanyuze dutaramira abaturage! Byari ibihe bidasanzwe kuri njye na bagenzi banjye. Ariko, kandi nagendaga nisanga, kuko uturere twinshi nari nsanzwe mbazi, nziranyi n'abaturage.'

    Muri Mata 2024, uyu muhanzi yifatanyije n'Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, aririmba mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Hamwe n'indirimbo nahimbye zo Kwibuka, nagiye ndirimbira hirya no hino mu gihugu, nifatanya n'abanyarwanda kwibuka.' 

    Hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, Senderi avuga ko umutima we wanyuzwe nyuma y'uko ashyizwe mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.

    Ibi bikorwa byageze hirya no hino mu gihugu, ndetse byahaye akazi abahanzi banyuranye barimo na Senderi Hit.

    Imibare ya hafi igaragaza ko Akarere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali kabaye aka mbere mu kugira umubare munini w'abantu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, Chairman Paul Kagame, aho abitabiriye barengaga ibihumbi Magana ane (400,000).

    Ibikorwa byo kwiyamamaza  kuri Perezida Kagame byamaze ibyumweru bitatu, byasojwe ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

    Ni ibikorwa byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, bigera kuri Site 18 hirya no niho mu gihugu, aho ibihumbi by'abanyamuryango bari bacyereye kumwakira.

    Umuryango FPR-Inkotanyi wagiye utangaza imibare y'abanyamuryango babaga bitabiriye kuri buri Site Perezida  Kagame yiyamamarijeho. Urugero, Musanze bavuze ko abari bahateraniye barenga ibihumbi 350, ari nayo mpamvu mu gukora igiteranyo cy'abitabiriye, habayeho kugaragaza ko uwo mubare urenga.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza  kuri  Perezida Kagame byatambukaga imbonankubone ku muyoboro wa Youtube wa FPR-Inkotanyi. Byatangiye iyi shene ifite abantu barenga ibihumbi icyenda (9,000) bayikurikira (Subscribers), ariko basoje bageze ku bantu barenga ibihumbi 56.

    Senderi Hit kandi yaririmbye mu birori byo kwizihiza Umusni w'Intwari byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Muri Kanama 2024, Senderi Hit yaririmbye mu birori by'umuganura, byabereye mu Karere ka Kayonza.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, barimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu wari umushyitsi Mukuru.

    Umuganura wabaye inkingi ikomeye mu mibereho y'Abanyarwanda kuva mu myaka ya kera cyane kugeza ubu. Akamaro n'agaciro byawo byatumye abasokuruza bagenda bawuhererekanya, u Rwanda rukaba rukiwubahiriza na n’ubu.

    Ibirori byo kuwizihiza ku rwego rw’Igihugu byabereye muri Kayonza, ariko wanizihijwe ku rwego rwa buri Karere, umudugudu no mu miryango.

    Inteko y'Umuco ivuga ko 'Umuganura w'Abanyarwanda si ugusangira umutsima gusa, ni umwanya wo kuzirikana umutima w'Abanyarwanda urangwa no gukunda Igihugu, guharanira ubumwe no kwigira.'

    Kwizihiza Umuganura, bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kwigira hifashishwa umuco, hashakwa ibisubizo bihamye by'ibibazo bahura na byo, mu bushobozi bafite, bashingiye ku muco w’Abanyarwanda urangwa n'ubuntu, ubufatanye, gutabarana no gusangira.

    Kuri iyi umunsi w'umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira. Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri'.

    Muri uyu mwaka kandi, Senderi yaririmbye muri 'Expo' itegurwa n'Intara y'Uburasirazuba; ndetse niwe muhanzi wa mbere wafunguye Sitade Amahoro, ubwo yaririmbaga mu birori byo Kwibohora.

    Ati 'Uriya munsi ndirimba muri Sitade Amahoro, natashye ku mazina yanjye nongeyeho 'Rubanzirizahanzi'.

    Senderi kandi yanaririmbye mu birori byo kurahira kwa Nyakuhabwa Perezida Paul Kagame, byabaye ku wa 11 Kanama 2024, byitabiriwe na ba Perezida barenga 20.      

    Nyuma yo kurahirira manda ya Kane, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda icyizere bongeye kumugirira, abizeza ko ibyo bifuza byose 'tuzabigeraho'.

    Mu muhango waranzwe n'akarasisi gakomeye ka gisirikare, imbere y'Abanyarwanda ibihumbi za mirongo bari buzuye stade Amahoro, n'abakuru b'ibihugu bya Afurika barenga 20, Paul Kagame yavuze ko 'hari igisobanuro kimbitse mu mibare' yagaragaye mu bihe byo kwiyamamaza n'ibyavuye mu matora.

    Senderi avuga ko 2024, wanamubereye umwaka mwiza, kuko ari bwo yakoranye indirimbo n'abahanzi barimo Bwiza; kandi ni nabwo yasuye abaturage barenga ibihumbi 8 mu karere ka Ruhango, anabashyikiriza udukingirizo.

    Uyu muhanzi anavuga ko uyu mwaka warushijeho kuba mwiza, ahanini binanyuze mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC yaririmbyemo.

    Ati 'Uriya mukino ntiwari usanzwe kuri njye. Kuko naririmbiye amakipe yombi nakoreye indirimbo. Wibuke ko iyi Sitade ijyamo abantu barenga ibihumbi 45.'

    Mu bikorwa bya hafi kandi bisoza uyu mwaka, Senderi Hit yaririmbye mu birori by'Umunsi Mukuru wa Mwalimu byabereye mu Intare Arena, ku rwego rw’Igihugu.

    Akomeza ati '2024 ndashimira Imana. Ndashimira cyane abakunzi banjye. Ntibyari byoroshye nagato. Ubu rero 2025 Imihigo irakomeje nzashyiramo ingufu zidasanzwe. Ndashimira 'aba-Boss' bose bangiriye icyizere, bakampa akazi kandi nkagakora neza.'

    Ku rubyiniro, Senderi Hit yari kumwe na Intore Tuyisenge. Ndetse mu butumwa bwe, yashimiye abateguye uyu munsi kuba bamuhaye amahirwe yo gutaramana n’abagize uruhare rwo kumugiro uwo ariwe magingo aya.

    Ubwo ku wa 16 Nyakanga 2024, Senderi Hit yari mu birori byo kwishimira Intsinzi ya Perezida Paul Kagame byabereye mu Imbuga y'Intare Conference Arena i Rusororo

    Tariki 21 Nyakanga 2024, yabaye itariki idasanzwe mu rugendo rwa Senderi Hit ubwo yaramukanyaga na Perezida Kagame mu musangiro Umukuru w'Igihugu yashimiyemo abantu bose bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe

    Ubwo ku wa Gatatu tariki 3 Kanama 2024, Senderi Hit yataramiraga abaturage ahizihirijwe ibirori by'Umuganura ku rwego rw’Igihugu. Ni ibirori yahuriyemo n'Itorero ry'Igihugu Urukerereza, bibera muri Kayonza

    Ubwo Senderi Hit yaririmbaga mu birori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari; aha ku rubyiniro yari kumwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène


    Senderi yataramiye ibihumbi by'abantu mu gikorwa cyo kugeza Telefoni za 'Smartphone' ku baturage  

      

    Senderi yazengurutse igihugu aririmba mu bikorwa by'ibitaramo bya Tour du Rwanda


     

    Senderi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere waririmbye mu birori byo kwizihiza Kwibohora


    Senderi yataramiye abafana be mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC 

    Senderi yataramiye ibihumbi by’abantu hirya no hino mu gihugu mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame 


    Ubwo Senderi Hit yifatanyaga n’abaturage hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30


    Ubwo Senderi yataramiraga mu Karere ka Ruhango, agatanga udukingirizo ku baturage barenga ibihumbi umunani

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘MURI HEHE’ YA SENDERI HIT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149815/umwaka-wa-2024-usize-senderi-hit-yikomanga-mu-gatuza-amafoto-149815.html

  • Polisi y’u Rwanda yijeje Abanyarwanda umuteka… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo Abanyarwanda bizihize iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunane, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yamaze impungenge Abanyarwanda, ashimangira ko iminsi mikuru izagenda neza nk’ibisanzwe.

    Ati: 'Twiteguye neza kandi turizera ko iminsi mikuru izagenda neza nk'uko bisanzwe.'

    Yagaragaje ko uko imyaka itambuka ari ko bagenda biga amasomo y’uko bafasha abantu kurushaho kwizihiza iminsi mikuru batekanye, agaruka kuri gahunda nshya yashyizweho yo korohereza abashaka kujya gusangira Noheli n’Ubunane n’imiryango yabo ituye mu Ntara zinyuranye z’Igihugu.

    Ati: “Uburyo biteguye uyu munsi bitandukanye n’umwaka ushize. Uribuka ko umwaka ushize twibeshye tukagira abantu benshi muri gare, bigatezamo ikibazo cy’umuvundo. Uyu mwaka rero twiteguye neza kandi burya iyo habayeho kwitegura kwiza, no gushyira mu bikorwa ibyateganyijwe bigenda neza.”

    ACP Rutikanga yumvikanishije ko nka Polisi y’u Rwanda biteguye gufasha abantu kuryoherwa n’impera z’umwaka, harimo no gufasha abazitabira ibitaramo bitandukanye, mu materaniro atandukanye, ndetse n’ibindi birori biteganijwe muri Kigali ndetse no hanze yayo.

    Yakomeje agira ati: “Ubungubu ngira ngo mwatangiye kubona Abapolisi hirya no hino mutari mukunze kujya mubona, ni mu rwego rwo kwitegura kuko ‘mood’ y’iminsi mikuru yaratangiye.”

    Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaje nyuma y’uko Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rushyizeho uburyo bushya buzafasha abagenzi kubona imodoka no kugabanya umuvundo muri Gare ya Nyabugogo, mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka.

    RURA yatangaje ko ku wa 23-24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30-31 Ukuboza 2024, abagenzi bazajya bategera imodoka mu bice bitandukanye byateganyijwe byiyongera kuri gare ya Nyabugogo.

    Nk'abakoresha umuhora w'Amajyepfo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru, bazategera imodoka i Nyamirambo kuri Pele Stadium.

    Abakoresha umuhora w'Iburasirazuba bajya i Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe bazategera imodoka muri Gare ya Kabuga.

    Ni mu gihe abakoresha umuhora w'Amajyaruguru, mu turere twa Gicumbi, abajya i Nyagatare banyuze Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu bazategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo.

    Mu itangazo RURA yashyize hanze yakomeje igira iti 'Abagenzi bajya i Bugesera, bazategera muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro. Abateganya gukora ingendo baragirwa inama yo gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.'

    Uru rwego rwakomeje ruvuga ko abakozi barwo ab'Umujyi wa Kigali, n'izindi nzego bireba bazaba bahari mu rwego rwo gufasha abagenzi gukora ingendo zabo.

    Ni nyuma y'uko Leta y'u Rwanda yemereye hoteli, utubari, restaurants n'utubyiniro gukora kugeza Saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, na ho kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, bikaba byakora bigakesha.

    Mu itangazo RDB yashyize hanze, yavuze ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva ku wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025. Yavuze ko kiri mu murongo wo gufasha abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.


    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149817/polisi-yu-rwanda-yijeje-abanyarwanda-umutekano-usesuye-mu-minsi-mikuru-yimpera-zumwaka-149817.html

  • Amakuru atugeraho nonaha nuko Kidumu kibido atejyerejwe CANADA nka mesiya #rwanda #RwOT

    Abatuye igihugu cya CANADA bakiranye yombi kuza kwa KIDUMU muri CANADA mu bitaramo byo kuzenguruka iki gihugu dore ko bamwe babifata nko kugaruka kwa Mesiya.

    Mu makuru dukura mu bateguye iki gitaramo nuko KIDUMU impamvu ari nawe muhanzi bahisemo kuzana gutaramira abatuye CANADA nuko ariwe byagaragaye ko akunzwe n'abatari bake mu bavuga indimi za EAC batuye muri kiriya gihugu.

    Twageragere gutohoza amakuru y'imbitse niba koko babona ko yabona abafana mu gitaramo yateguriwe na PCK ENTERTAINMENT 99% bose bemeza ko ntakabuza uyu muhanzi ari inararibonye kandi akunzwe ku kigero ntagereranywa.

    Abasore n'inkumi basubiye mu masoko acuruza imyenda n'imirimbo ngo bazakirane KIDUMU ubusirimu bwinshi.

    Uwiyita DUMBA usanzwe akorera kuri murandasi ni umwe mu bantu bakomeje kwerekana ko ategereje kubona uyu muhanzi kurusha uko ategereje imperuka…

    Uburyo bworoshye waguramo TICKET ni uguca kuri iyi link bitewe naho utuye.

    https://app.tixian.ca/?tab=event&event=jhrpkf1e

    Source : https://kasukumedia.com/amakuru-atugeraho-nonaha-nuko-kidumu-kibido-atejyerejwe-canada-nka-mesiya/

  • Abantu 25 bapfuye bazize impanuka y'Ubwato muri RDC, abandi benshi baburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2024, habaye impanuka y'ubwato mu ruzi rwa Fimi, ruherereye mu gice cyo hagati muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ihitana abantu 25, barimo n'abana.

    Ubwato bwari butwaye abagenzi barenga 100, bavuye mu mujyi wa Inongo berekeza ahandi, ariko buzama bukimara guhaguruka.

    Abategetsi batangaje ko ubwato bwari bwarengeje umubare w'abagenzi bwagenewe gutwara, kandi bwari bwikoreye n'ibicuruzwa byinshi.

    Igikorwa cyo gushakisha abataraboneka kirakomeje, kandi hari impungenge ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera.

    Mu bindi bihe byashize, impanuka z'ubwato zagiye zibera muri RDC, ziterwa ahanini no gupakira abantu n'ibintu birenze ubushobozi bw'ubwato, kutubahiriza amategeko y'umutekano mu mazi, ndetse n'ikibazo cy'ibikoresho bidakwiye.

    Abaturage basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo gukumira izi mpanuka, harimo no kunoza imikorere y'ubwikorezi bwo mu mazi.

    Izi mpanuka z'ubwato zikunze kuba ikibazo gikomeye muri RDC, bitewe n'uko abaturage benshi bakoresha inzira z'amazi mu ngendo zabo za buri munsi, kubera ibura ry'imihanda ihagije mu bice bimwe na bimwe by'igihugu.

    Gukoresha ubwato butujuje ibyangombwa, gupakira birenze urugero, no kutubahiriza amategeko y'umutekano mu mazi, ni zimwe mu mpamvu zitera izi mpanuka z'ubwato.

    Abategetsi barasabwa gufata ingamba zikomeye zo gukumira izi mpanuka, harimo kugenzura neza ubwikorezi bwo mu mazi, kwigisha abaturage ku byerekeye umutekano mu mazi, no kunoza ibikorwaremezo by'imihanda kugira ngo bagabanye gukoresha inzira z'amazi mu ngendo zabo za buri munsi.

    Source : https://kasukumedia.com/abantu-25-bapfuye-bazize-impanuka-yubwato-muri-rdc-abandi-benshi-baburirwa-irengero/

  • Liverpool, Arsenal na Newcastle United zageze… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino 1/4 cya Carabao Cup yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Ukuboza 2024. Saa Tatu n’iminota 30 ikipe ya Arsenal yari yakiriye Crystal Palace kuri Emirates Stadium. 

    Uyu mukino watangiye ugora ikipe y’abarashi yari imbere y’abafana bayo dore ko Crystal Palace ariyo yabanje igitego ku munota wa 4 gusa gitsinzwe na Jean Phillipe Mateta ku mupira yahawe na Dean Henderson.

    Mu gice cya kabiri Arsenal yakoze impinduka havamo Thomas Partey na Ethan Nwaneri hajyamo William Saliba na Martin Odegaard bituma ihita inishyura igitego ku munota wa 54 gitsinzwe na Gabriel Jesus ahawe umupira na Martin Odegaard.

    Bidatinze ku munota wa 73 Gabriel Jesus yatsinze icya 2 ku mupira yahawe na Bukayo Saka no kuwa 81 atsinda ikindi ku mupira yahawe na Martin Odegaard.

    Ku munota wa 85 Crystal Palace yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Eddie Nketia wababazaga ikipe yahozemo ku mupira yahawe na Nathaniel Clyne gusa birangira Arsenal yegukanye itsinzi y’ibitego 3-2 ikatisha itike ya 1/2 cya Carabao Cup.

    Saa tatu n’iminota 45 ikipe ya Newcastle United yari yakiriye Brentford kuri St James Park. Ni umukino ikipe ya Newcastle United yatsinze biyoroheye ibitego 3 bya Sandro Tonali ku munota wa 9 n’uwa 43 na Fabian Schar ku munota wa 69 kuri 1 cya Brentford cyatsinzwe na Yoane Wissa ku munota wa 90+1.

    Saa yine z’ijoro ikipe ya Southampton yari yakiriye Liverpool kuri St Mary’s Park. Nubwo Liverpool yari yakoze impinduka mu kibuga aho abakinnyi nka Virgir, Mohamed Salah na Ryan Gravenberch batari bari kuri uyu mukino bijyanye nuko umutoza yari yashatse kubaruhutsa ariko ntabwo byayibujije gutsinda mu buryo bworoshye.

    Yatsinze ibitego 2 bya Darwin Nunez ku munota wa 24 na Harvey Elliot ku munota wa 32 ku mupira yahawe na Cody Gakpo kuri 1 cya Southampton cyatsinzwe na Archer ku munota wa 59.

    Kuri uyu wa Kane harakinwa umukino umwe wa Carabao Cup ari nawo wa nyuma wa 1/4 aho Tottenham Hotspur irakira Manchester United Saa yine z’ijoro.

    Abakinnyi ba Liverpool bakomera amashyi abakinnyi nyuma y’umukino 

    Gabriel Jesus yafashije Arsenal kubona intsinzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149806/liverpool-arsenal-na-newcastle-united-zageze-muri-12-cya-carabao-cup-149806.html

  • James na Daniella biyambaje Band yacuranze… – #rwanda #RwOT

    Iyi 'Band' yigaragaje cyane ubwo yacurangiraga abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Massamba Intore n'abandi baririmbye mu birori bya Rwanda Day byabereye mu Mujyi wa Washington muri Gashyantare 2024.

    Nyuma y'ibi bitaramo bakomeje gukorana n'abahanzi banyuranye, ndetse kuri iyi nshuro bazataramana na James na Daniella mu gitaramo kizabera muri Leta ya Arizona, ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024.

    Ariko iri tsinda ariko rigomba kuba ryageze muri uriya Mujyi kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024. Ibi bitaramo bibiri bagiye gukora, byateguwe na Sosiyete y'umuziki ya Afro Hub Entertainment, imaze igihe ifasha abahanzi nyarwanda gukorerayo ibitaramo.

    Ernesto Ugeziwe yabwiye InyaRwanda, ko muri iki gitaramo James na Daniella bazataramana n'abahanzi barimo Bonke na Kadogo. Akomeza ati 'Ariko bazanakorana na 'Band' yacurangiye abantu bari baje muri Rwanda Day, niyo 'Band' yacurangiye The Ben na Bruce Melodie, nibo nari najyanyeyo.”      

    Ernesto yavuze ko ibi bitaramo kandi bizabwirizamo Pasiteri Amani usanzwe ari n'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Yavuze ko nyuma yo ku Cyumweru, bazakomereza urugendo rwabo muri Leta ya Texas, ku wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, aho James na Daniella bazataramana n'umuhanzi John H. Singleton ndetse na Diane 'Deborah'.

    Ernesto yavuze ariko ko mu Mujyi wa Texas, James na Daniella bazacurangirwa na 'Band' isanzwe ifasha Meddy mu bitaramo n'indirimbo.

    Ati 'Ni bariya bari mu ndirimbo ye nshya, nibo bakoze iriya ndirimbo ya Meddy na Adrien Misigaro, iriya bise 'Niyo ndirimbo'. Ni 'Band' isanzwe ibarizwamo Producer Yannick, wanakoze iriya ndirimbo mu buryo bw'amajwi. Nibo bazabacurangira, ndetse ni nabo bazabakira.'

    Ibi bitaramo James na Daniella bagiye kuririmbamo bizwi nka 'A Night of Worship' bisanzwe biba buri mwaka, bigategurwa na Sosiyete y'umuziki ya AfroHub isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gutaramira muri Amerika no mu bindi bihugu. Iyi sosiyete isanzwe inategura ibindi bikorwa birimo nk'amaserukiramuco bifasha abahanzi banyuranye

    Kugeza ubu amatike yatangiye kugurwa binyuze ku rubuga rwa www.eventbrite.com . Ni ibitaramo byateguwe muri rusange hagamije gufasha Abanyarwanda n'abandi batuye muri ziriya Leta kurangiza neza umwaka wa 2024, no gutangira uwa 2025.

    Rugarama James [James] aherutse kubwira InyaRwanda, ko ibi bitaramo batumiwemo muri Amerika bigamije kubafasha kongera ubusabane n'Imana, no kongera guhura n'abakunzi b'ibihangano byabo.

    Ati 'Ibi bitaramo tugiye gukorera muri Amerika, tugiye kubikora hagamijwe kuramya mu buryo burambuye mu ndirimbo Imana igenda idushyira ku mutima, no kubonana n'abakunzi b'umusaraba muri rusange.'

    Imyaka ine irashize iri tsinda riri mu muziki w'indirimbo ziramya no guhimbaza Imana. Iherekejwe n'indirimbo zomoye imitima ya benshi, binyuze mu bihangano bagiye bakubira kuri album zitandukanye zirimo na 'Ibyiringiro'.

    James yigeze kubwira InyaRwanda ko imyaka ine ishize bari mu muziki irimo amasomo menshi. Ati 'Imyaka yo irimo amasomo menshi ku buryo twasaba ko twafata n’undi mwanya umuntu agafata n’ikaramu cyangwa se ingwa akajya ku kibaho akandika ibintu byinshi. Imana yatwigishijemo ibintu byinshi, yatwigishirijemo abantu…

    Yungamo ati 'Imbogamizi tugira ni iz’abantu, wa mugani wa wa mugabo, abantu niyo nyamaswa igoye ku Isi. Kwiga ku bantu, kumenya ibibarimo, umuntu wa nyawe, ibyo kubihuza, kubihuza n’imbuto ukagerageza kwerera imbuto ababi n’abeza, ni ikintu kiba kigoye cyane ariko turizera n’abandi bose ari kimwe ku bakristo muri rusange n’abantu basanzwe bose.'

    Uyu mugabo avuga ko nubwo bimeza uko, bakomeje gushikama mu murimo w'Imana, kandi kugira ngo byose bigende neza we n'umufasha bahora bafata igihe cyo kwihererana n'Imana, kugira ngo ibashoboze ibyo bo batakwishoboza nk'abantu.

    Uyu mugabo avuga ko we n’umugore we nabo ari abantu bafite intege nke, ariko ‘bafite ibyiringiro muri Kristo’. Ati 'Turasengana buri munsi, nijoro na mu gitondo, turi mu mudoka, ahantu hatandukanye. 

    Turasengana na Madamu wanjye, turakomezanya, turigishanya. Nta bundi [buryo] bwo kugira ngo mutsinde iyi Si, ni ugufatanya hanyuma mukarambiriza muri Kristo Yesu…'

    James avuga ko mu rugendo rw'imyaka ine ishize kandi babonyemo abantu babashyigikira barimo n'abagiye babatumira mu bitaramo binyuranye. 

    James na Daniella batangiye gukundana hagati ya 2008 na 2009. Bombi mu 2012 bagiye kwiga muri Uganda, aho Umugabo yize ibijyanye n'Ububanyi n'amahanga, ni mu gihe umugore yize ibijyanye n'Ibarura mari. 

    Mu 2015 ni bwo biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore, kuva icyo gihe bakora umuziki bari kumwe ndetse bamamaye mu ndirimbo zinyuranye. 


    James na Daniella bavuga ko ibi bitaramo bigamije kubafasha gusabana n’abakunzi b’abo b’ibihangano 


    James na Daniella bazataramira abakunzi babo, mu rwego rwo kubafasha kwinjira mu byishimo bya Noheli


    IMC Band isanzwe ikorana na Meddy bya hafi bazacurangira James na Daniella mu gitaramo bazakora ku wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024 


    Producer Yannick wakoze indirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ ya Meddy na Adrien Misigaro, ari mu babarizwa muri IMC Band


    Live Lyve, itsinda ry’abacuranzi ryacurangiye Bruce Melodie mu bitaramo bya Rwanda Day muri Gashyantare 2024


     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA JAMES NA DANIELLA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149792/james-na-daniella-biyambaje-band-yacuranze-muri-rwanda-day-mu-bitaramo-byabo-muri-amerika-149792.html

  • Chorale de Kigali Twabasuye! Indirimbo bazari… – #rwanda #RwOT

    Iyi Korali igiye gukora iki gitaramo ku nshuro ya 11. Bagikora bagamije gufasha abakunzi babo n'abandi kwinjira neza mu byishimo bya Noheli. Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe n'umubare munini, ahanini biturutse mu kuba kiba mu mpera z'umwaka.

    Kuva mu mezi ane ashize, iyi Korali yatangiye imyiteguro, ndetse abaririmbyi bayo bagaragaza ko bamaze guhitamo indirimbo bazaririmba n'uburyo bagomba kuzaririmbamo, bamaze kubishyira ku murongo.

    Visi Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku gihe bamaze bitegura iki gitaramo, ibyasabwaga byose bamaze kubishyira ku murongo.

    Yavuze ko kuba imyaka 58 ishize bari mu ivugabutumwa ahanini bishingira mu kuba hari byinshi banyuzemo, babashije kurenga.

    Ati “Buri gihe iyo ikigo kigitangira gihura n’ibibazo bitandukanye byo kujegera kubera gutangira. Uko rero imyaka igenda ishira n’uko umuco ugenda ufata, niko irangi rigenda rikora, niba ariko nabyita, rero iyo myaka 58 ishize uvuze ni umurage dufite ku bashinze iyi Korali, uko bayishinze n’uko bifuzaga ko ibaho.'

    Ibyo byose tugenda tubikurikirana mu ntege nke nyine zagiye zibaho, noneho uko dukura tukagenda twigira ku mateka mabi aba yarabaye, tukagenda tuzamuka bucye bucye kugeza ubwo iba Korali ifite umuco.”

    Bigango Valentin yavuze ko buri mwaka mu gutegura iki gitaramo bagira umwihariko, ari nayo mpamvu muri uyu mwaka ‘twarushijeho gutegura igitaramo cya banyiracyo kuko igitaramo ntabwo ari icyacu, ni icy’abadukunda, ari nabo turirimbira, n’abandi bose bari kugura amatike’.

    Yavuze ko muri uyu mwaka bubakiye cyane ku ntego “y’umuzamukamo w’ibyishimo.” Ati “Igitaramo cyubatse ku buryo tuzajya duhera ku ndirimbo za Noheli zirimo n’iza ‘Classic’ tugende tuzamuka, hanyuma dushyiremo n’abana, abana bazamure, hanyuma noneho dukomereze muri uwo murongo ariko tuzamura umuriri, noneho ibintu bishyuhe.”

    Valentin Bigango avuga ko bateguye iki gitaramo ku buryo buri wese uzacyitabira azagera ku kigero cy’aho yumva ko yuzuye. Avuga ko bazaririmba cyane indirimbo zamamaye mu Kinyarwanda, izizwi cyane muri Afurika no hirya no hino ku Isi. Ati “Mbese bizaba bishishimije. Ni igitaramo gitangaje.”

    Kuki uyu mwana batahaye umwanya abafana wo guhitamo indirimbo?

    Mu bihe bitandukanye iyi Korali yagiye itanga umwanya ku bakunzi bayo bagahitamo indirimbo bifuza ko babaririmbira mu gitaramo nk’iki. Ni nako byagenze mu 2023.

    Ariko kandi wasanga umubare munini w’abantu bahitamo indirimbo, ziganzamo izo bagiye basaba mu bihe bitandukanye. Harimo nk’indirimbo ya UEFA Champions League itarakundaga kubura cyane mu gitaramo cy’iyi korali.

    Bigango Valentin avuga ko muri uyu mwaka bahisemo gufata igihe gihagije cyo guhitamo indirimbo nshya bazaririmba, aho guha umwanya abafana ngo bahitemo indirimbo bashaka.

    Ati “Ziriya twaraziririmbye zirabanyura. Icyo gihe cy’indirimbo zabanyuze rero cyararangiye. Turavuga tuti reka tubahe izindi noneho babone aho bazahera bongera gutora ubutaha. Twaravuze tuti reka twongere dukore mu gaseke, tuzane izindi bazikunde, ndabizi nazo bazazisaba n’indi myaka ikurikiraho.”

    'Christmas Carols Concert' ni igitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.

    Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n'imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

    Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk'iki. Imibare igaragaza  ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

    Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

    Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yigeze kuvuga ko imyiteguro y'iki gitaramo ihambaye, kuko bongeraho n'amasengesho. 

    Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo 'Christmas Carols Concert'

    Chorale de Kigali yatangaje ko igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo mu gihe habura iminsi micye bagatarmaira abakunzi babo

    Chorale de Kigali ifite umwihariko wo guha umwanya abanyamahanga bakaririmbana 

    Chorale de Kigali irarimbanyije mu myiteguro y’igitaramo cyayo ‘Christmas Carols Concert’

    Abavuzi b’ingoma bariteguye mu gihe igitaramo cyabo kibura iminsi mbarwa bagataramira muri BK Arena

     

    Iyi Korali iririmbamo abaririmbyi barenga 100 bahuza amajwi mu mashyi no mu mudiho bagataramira abakunzi babo

     

    Abacuranzi bagaragaza ko biteguye gutaramira abakunzi b’ibihangano byabo muri BK Arena


      

    Mu gihe cy’imyitozo, buri wese akora uko ashoboye akajyanisha n’ibyo aba agomba kuzerekana mu gitaramo    

    Abaririmbyi b’iyi korali basobanura ko imyaka ishize bayibarizwamo bayifata nk’umuryango wabo wa kabiri


    Igitaramo ‘Christmas Carols Concert’ cya Chorale de Kigali, kizaba ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena      

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABARIRIMBYI BA CHORALE DE KIGALI

      “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMWE MU BARIRIMBYI BA CHORALE DE KIGALI

     “>

    Kanda hano urebe amafoto ubwo abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari mu myiteguro 

    VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149812/chorale-de-kigali-twabasuye-indirimbo-bazaririmba-numwihariko-wigitaramo-christmas-carols–149812.html

  • Abanya-Malaysia Babiri Barekuwe Nyuma y'Imyaka 18 Bafungiye muri Guantanamo Bay #rwanda #RwOT

    Abanya-Malaysia babiri, Mohamad Farik Amin w'imyaka 48 na Mohammed Nazir Lep w'imyaka 47, barekuwe n'Amerika nyuma yo kumara imyaka 18 bafungiye muri gereza ya Guantanamo Bay.

    Aba bagabo batawe muri yombi muri Thailand mu 2003 bashinjwa kugira uruhare mu bitero by'iterabwoba byabereye i Bali muri Indoneziya mu 2002, byahitanye abantu 202.

    Nubwo bafunzwe igihe kirekire, nta rubanza bari barigeze baburanishwa.

    Mu kwezi gushize, aba bagabo bemeye ibyaha imbere y'Urukiko rwa Gisirikare rwa Amerika, birimo ubwicanyi butemewe n'amategeko y'intambara, gukomeretsa bikomeye ku bushake, kugambirira gukora ibyaha, no kwangiza umutungo mu buryo butemewe n'amategeko y'intambara.

    Nyuma yo kwemera ibyo byaha, bemeye gufatanya n'ubushinjacyaha, batanga ubuhamya bushobora gukoreshwa mu rubanza rw'uwitwa Encep Nurjaman, ushinjwa kuba ari we wateguye ibyo bitero.

    Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2024, Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ingabo, Lloyd Austin, yamenyesheje Kongere umugambi wo kubasubiza muri Malaysia.

    Kuri ubu, aba bagabo bagejejwe muri Malaysia aho bazarangiriza igihano cy'imyaka itanu bemeye mu masezerano yo kwemera ibyaha.

    Iyi nkuru yerekana ko Amerika ikomeje gahunda yo kugabanya umubare w'abafungiye muri Guantanamo Bay, hagamijwe kuyifunga burundu.

    Kugeza ubu, hasigaye imfungwa 27 muri iyo gereza, muri zo 15 zifite uburenganzira bwo koherezwa mu bindi bihugu, 3 zitegereje isuzuma ry'uburenganzira bwazo, 7 ziri mu manza za gisirikare, naho 2 zarahamijwe ibyaha zikaba zarakatiwe n'inkiko za gisirikare.

    Source : https://kasukumedia.com/abanya-malaysia-babiri-barekuwe-nyuma-yimyaka-18-bafungiye-muri-guantanamo-bay/

  • U Rwanda rugeze he mu kubyaza umusaruro ishoramari rishingiye ku ihumana ry'ikirere? – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye hatekerezwa igisubizo cyagabanya uburemere bw'iki kibazo ku bihugu biri mu nzira y'amajyambere, usanga byikoreye umutwaro uremereye mu buryo budakwiriye.

    Bumwe mu buryo bwatekerejweho, nubwo bukigibwaho impaka hirya no hino ku Isi, ni ubuzwi nka 'carbon market.'

    Ibi wabigereranya n'ishoramari ry'ibihugu ndetse n'ibigo by'ubucuruzi bigira uruhare runini mu kohereza imyuka yangiza ikirere. Iri shoramari rizajya rikorwa mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, bigirwaho ingaruka n'iyangirika ry'ikirere nubwo bigira uruhare ruto cyane mu kucyanduza.

    Aha niho habarizwa u Rwanda, narwo rwisanga mu cyiciro cy'ibihugu bigirwaho ingaruka n'iyangirika ry'ikirere nyamara uruhare rwarwo mu kucyangiza ari ruto cyane bikabije ugereranyije n'ibindi bihugu ku Isi.

    Muri iyi gahunda ya 'carbon market', igihugu A cyanduza ikirere cyane, gishobora kuganira n'igihugu B kitacyangiza cyane, igihugu A kikemera gukora ishoramari mu kurengera ibidukikije mu gihugu B. Iryo shoramari rigomba kuba riri mu nzego zo kurengera ibidukikije, nko gutera ibiti, gukoresha imirasire y'izuba aho kuba peteroli n'ibindi nk'ibyo.

    Icyo bifasha ni uko bigabanya ikiguzi igihugu B cyashoraga mu guhangana n'ingaruka z'iyangirika ry'ikirere, wenda iryo shoramari rishobora kugabanya izo ngaruka. Ku rundi ruhande, igihugu A kirushaho guhendwa n'imyuka yangiza ikirere cyoherezayo, bityo kikarushaho gushyiraho ingamba zituma igabanuka, bityo buri wese bikazarangira abyungukiyemo.

    Iyangirika ry’ikirere rigira ingaruka mbi ku baturage, kuko ibyago riteza bibakura mu byabo, bikabahombya byinshi

    Gusa ibi ni ibintu bishya, ku buryo usanga amategeko n'ibindi bijyanye n'iyi gahunda bitarahuzwa neza ku rwego rw'Isi.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, yavuze ko u Rwanda ruri kwiga uburyo bwo kubyaza umusaruro uru rwego rukiri rushya.

    Mu kiganiro na CNBC Africa, yagize ati “U Rwanda rutangiye kubyaza umusaruro 'carbon market', nemera ko amahirwe ari muri uru rwego ari menshi cyane ugereranyije n'ibyo tumaze kugeraho.”

    Yongeyho ati “Gusa nibura dufite umurongo ngenderwaho ugena uburyo bwo kugera kuri 'carbon market', binyuze mu Kigo gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) ndetse na Minisitiri y'Imari n'Igenamigambi itangiye kunoza uburyo bwo kugenzura imishinga y'ishoramari mu bijyanye no kurengera ibidukikije.”

    Uyu muyobozi yavuze ko magingo aya u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu bijyanye no kunononsora amategeko ajyanye n'uru rwego rushya, ati “Turi mu rugendo rwo kunoza ibijyanye n'amategeko n'ubugenzuzi (bigenga green financing na carbon market) mu kubyaza umusaruro iri soko, mu gihe nka bimwe mu bigo byigenga byo byatangiye kubyaza umusaruro iri soko.”

    Imyuzure n’ibindi biza bishingira ku iyangirika ry’ikirere ni imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika

    Afurika irageramiwe

    Magingo aya, Afurika ihomba ari hagati ya miliyari 7$ na miliyari 15$ buri mwaka, bitewe n'ingaruka z'iyangirika ry'ikirere zirimo imyuzure, ubushyuhe bukabije n'ibindi. Mu 2030, aya mafaranga azaba amaze kurenga miliyari 50$.

    Mu gihe nta gikozwe gifatika, ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere zajya zigabanya 3% by'umusaruro mbumbe w'ubukungu bwa Afurika buri mwaka kuva mu 2050, ahanini bitewe n'uko izi ngaruka zizagabanya hagati ya 20% na 40% by'umusaruro w'ubuhinzi uboneka kuri uyu Mugabane ku mwaka.

    Ibi niyo mpamvu Afurika ikwiriye gushyira hamwe mu guhangana n'izi ngaruka, nk'uko Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yabigarutseho.

    Yavuze ko nubwo u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rwitegure kubyaza umusaruro uru rwego rwa 'carbon market', gusa byaba byiza n'ibindi bihugu bya Afurika, nabyo bigirwaho ingaruka zikomeye n'ihindagurika ry'ikirere, bihagurukiye rimwe mu gushaka ibisubizo kuri iki kibazo.

    Ati “Ku bijyanye na Afurika, ntekereza ko mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubucuruzi bushingiye ku kurengera ibidukikije (carbon trading), hakenewe ko Afurika ishyiraho [umurongo umwe] wo kugenzura ishoramari ry'isoko ry'ibidukikije. Ibi byafasha mu kongera ingano y'iryo soko, bityo rigakurura abashoramari benshi. Gusa nanone isoko rya Afurika rikwiriye guhuzwa n'andi masoko hirya no hino ku Isi.”

    Dr. Gasore yakomeje asobanura ko ubu bufatanye bwatuma muri rusange Afurika yumvikana kurushaho, bityo n'ikibazo cy'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere ihura nazo zikagabanuka.

    Ati “Hari amahirwe yo gukorana nk'Abanyafurika yo gushyiraho umurongo ngenderwaho umwe, tugashyiraho ibyo twifuza bihuriweho ndetse n'uburyo bwo kugenzura buhuriweho, byose bijyanye n'imiterere y'ikibazo cy'iyangirika ry'ikirere muri Afurika. Igihe twaramuka dukoreye hamwe, twagira ijwi rinini kurushaho, tukaba isoko rinini ndetse twanagira inyungu mu bijyanye n'ingano y'agaciro gahabwa isoko ryacu rishingiye ku kurengera ibidukikije.”

    Uyu muyobozi kandi avuga ko “Hakenewe kandi ko habaho guhuza imirongo igenga iri soko, ndetse no gushyiraho uburyo bukwiriye bwo kugenzura no gupima iyi mishinga.”

    2025 izaba umwaka wo kugabanya imyuka yangiza ikirere y'u Rwanda

    Mu 2030, u Rwanda rurifuza kuzaba rwagabanyije nibura 38% by'imyuka yangiza ikirere rwoherezayo, aho mu 2025, iyo ntego izaba isigaje imyaka itanu gusa.

    Ni muri urwo rwego Minisiteri y'Ibikorwaremezo ishyize imbaraga nyinshi mu kugabanya iyangirika ry'imyuka yangiza ikirere.

    Dr. Gasore yavuze ko hari ibikorwa n'imishinga izatuma u Rwanda rugera kuri iyo ntego.

    Ati “U Rwanda ruri mu nzira nziza yo kugera ku kigero cya 100% mu gukoresha ingufu zisubira (zibyazwa amashanyarazi). Muri Kamena, 2023, twahagaritse 'generators' zikoresha peteroli (mu gutanga umuriro w'amashanyarazi) kandi yari intambwe nini kuri twe bitari gusa mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, ahubwo byanafashije mu kugabanya igiciro gikoreshwa mu kubona umuriro w'amashanyarazi.”

    Yongeyeho kandi ko “Gutangiza urugomero rwa Rusumo ruzajya ruha u Rwanda megawatts 27, ari nako bigenda ku bindi bihugu. Hiyongeraho na gaz methane, ntabwo ari ingufu zisubira 100%, ariko ni nziza kurusha ubundi buryo nka nyiramugengeri. Ibi nabyo bidufasha kugera ku ntego yo gukoresha ingufu zisubira 100%. Ikindi ni uko turi kubaka urugomero rwa Nyabarongo II ruzaba rutanga megawatt 43.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kurengera ibidukikije biri gukorwa binyuze nzego zose zirimo imyubakire, inganda ndetse n'urwego rw'ubwikorezi, aho u Rwanda rwahagurukiye kuzivugurura mu buryo bwagutse.

    Ati “Izindi nzego nk'urwego rw'ubwikorezi, kuva mu 2021, u Rwanda rwagabanyije imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi na lisansi (hybrid) n'imodoka zikoresha amashanyarazi gusa. Ibi byari bigamije kugabanya imyuka yangiza ikirere ishingiye ku binyabiziga] (green mobility).”

    Yongeyeho ko izi ngamba ziri gutanga umusaruro, ati “Turi kubona bitanga umusaruro, kandi turi kubyongeramo imbaraga. Nk'ubu kuva muri Mutarama 2025, ntabwo tuzongera kwemera moto nshya zikoresha lisansi mu gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali. Ibi bigamije kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere ndetse no kurengera ibidukikije mu rwego rw'ubwikorezi.”

    “Turi kubona n'inyongera ya bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi, turi kuzikurikiranira hafi kugira ngo tuzongere imbaraga muri urwo rwego.”

    Yashimangiye ko mu 2025, u Rwanda ruzakomeza gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi, cyane ko mu 2029, Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi.

    Ati “Mu 2025, tuzita cyane ku gukwirakwiza amashanyarazi, tuvugurura imiyoboro y'umuriro w'amashanyarazi. Dufite imishinga itandukanye mu turere dutandukanye, tugabanya ibihombo, ndetse tukarushaho kubaka imiyoboro yacu y'amashanyarazi.”

    Yongeyeho ati “Ibi nabyo bigira uruhare mu kugabanya imyuka yangiza ikirere kuko iyo ufite umuriro w'amashanyarazi udacikagurika, abantu ntabwo bakoresha cyane za 'generators' zikoresha peteroli.”

    Ku rundi ruhande, u Rwanda ruzateza imbere ibijyanye no guteka hifashishijwe gaz, Dr. Gasore ati “Tugiye no kwagura mu buryo bufatika ibijyanye no guteka mu buryo butangiza ibidukikije, twifashishije gas. Ntiwavuga ko itangiza ibidukikije 100%, ariko irusha cyane gukoresha ibiti byatemwe mu ishyamba.”

    Uretse ibikorwaremezo, imitungo y’abantu yangizwa bikomeye n’iyangirika ry’ikirere riterwa n’ihindagurika ry’ikirere

    Imyuzure n’ibindi biza bishingira ku iyangirika ry’ikirere ni imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugeze-he-urugendo-rwo-kubyaza-umusaruro-ishoramari-rishingiye-ku

  • Miss Irasubiza Alliance yasabwe aranakobwa – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabanjirije ibizabera mu Mujyi wa Nampa ho muri Leta ya Idaho ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 19 Ukuboza 2024.

    Muri Kanama 2024, ni bwo uyu mukobwa yari yambitswe impeta n'umukunzi we bemeranya kuzabana akaramata.

    Muri Kamena Irasubiza yagaragaje uyu musore bakundana ku nshuro ya mbere abihishurira inshuti ze n'abamukurikira kuri Instagram.

    Irasubiza agiye gukora ubukwe mu guhe ku wa 14 Ukuboza 2024, yari yabonye 'Master's' yakuye muri Kaminuza ya Boise State University.

    Alliance Irasubiza ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2020, aho yegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda, rihabwa umukobwa ukunzwe cyane kurusha abandi.

    Miss Irasubiza Alliance yasabwe aranakobwa mu birori byabereye muri Amerika

    Imiryango y’abageni bombi yari yateranye

    Irasubiza Alliance n’umugabo we bamaze igihe gito bagaragaje iby’urukundo rwabo

    Irasubiza Alliance yasezeye inshuti babanye mu bukumi

    Akanyamuneza kari kose kuri Irasubiza Alliance n’inshuti zari zimugaragiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-irasubiza-alliance-yasabwe-aranakobwa