Author: webrwanda

  • Abunganira abarokotse Jenoside bishimiye igihano cyahawe Biguma wakatiwe igifungo cya burundu – #rwanda #RwOT

    Yari akurikiranyweho uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR Songa no kuri bariyeri zari zarashyizwe i Nyanza.

    Kuva mu rubanza rwa mbere, Hategekimana yashinjwe uruhare mu rupfu rw'uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, amushinja kugerageza guhungishiriza Abatutsi mu Burundi, banyuze mu ruzi rw'Akanyaru, ibi Hategekimana akaba yarabihakanaga yivuye inyuma.

    I Paris, IGIHE yaganiriye n'abanyamategeko baburaniye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza uko bakiriye igihano cyahawe Hategekimana.

    Me André-Martin Karongozi, yavuze ko urubanza rurangiye kandi rurangiye nk'uko babyifuzaga.

    Ati 'Twifuzaga ko urukiko rufata icyemezo nk'icy'urukiko rwa mbere rwafashe cyo kumukatira igifungo cya burundu. Uyu mugabo bakatiye igifungo cya burundu nta kindi kirenze icyo bijyanye n'uburemere bw'icyaha yakoze. Ni cyo gihano gikomeye ino. Icy'urupfu ntabwo kikibaho.'

    Me Richard Gisagara na we wunganira Abanyarwanda bo mu Bufaransa bibumbiye muri CRF muri uru rubanza, yagaragaje ko umuntu wese ukurikirana ndetse uzi uburemere bw'imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi, nta kuntu yaba atishimiye ibyemezo by'urukiko bijyanye n'uburemere bw'ibyaha Biguma yakoze.

    Yagarutse ku buryo amezi ya nyuma ya 2024 yaranzwe no gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside, aho kuva mu Ukwakira 2024, urubanza rwa Biguma rubaye urwa gatatu.

    Yagarutse ku rubanza rwa Dr. Rwamucyo Eugene wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa imyaka 27, n'urwa Charles Onana wari ukurikiranyweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse waje no kubihamywa n'urukiko, bikaba ubwa mbere inkiko zo mu Bufaransa zihamije bene icyo cyaha uwagikoze.

    Me Gisagara ati 'Ni ikintu gishimishije. Ni intambwe ikomeye turi gutera hano mu Bufaransa, mu buryo bwo kurwanya umuco wo kudahana abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayihakana n'abayipfobya.”

    Me Gisagara yagaragaje ko ari intambwe ishimishije ariko yerekana ko batagomba kwirara, ahubwo bagomba gukomeza no gushyiramo umuhati kugira ngo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bidegembya bashyikirizwe ubutabera.

    Alain Gauthier washinze umuryango CPCR n'umugore we Daphrose, uyu muryango uharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa mu butabera, na we ari mu banyuzwe n'igihano cyahawe Biguma.

    Ati 'Ntabwo icyemezo cyadutunguye. Ni cyo twari twiteze. Twakurikiranye uru rubanza kuva mu mizi kugera rupfundikiwe. Twitabiriye buri buranisha ndetse twandika raporo y'uko rwagenze kuri buri buranisha. Sinumva impamvu [Biguma] atagombaga guhanishwa igifungo cya burundu.'

    Ku rubanza rwa Rwamucyo, Alain Gauthier yavuze ko kuri Rwamucyo, baburanaga n'uwamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko agashimishwa n'uko byarangiye ahamijwe ibyo yari akurikiranyweho.

    Ku rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange, Alain Gauthier yavuze ko rwari urubanza na rwo yishimiye uko rwarangiye.

    Ati 'Birumvikana. Ibyo byaha yabikoreye i Butare, i Tumba. Mabukwe ni ho yari atuye. Yari atuye i Cyarwa hafi yo kwa Munyemana. Nubwo atari twe twatanze ikirego ariko rwamaze igihe kirekire kuva mu 1995. Ni bwa butabera butinze bwo mu Bufaransa kuko byatwaye imyaka hafi 20 kugira ngo batangire kuburanisha abo bantu bwa mbere. Icyakora muri izi mpera za 2024 twabonye ubutabera. Navuga ko dutsinze. Dutsinze imanza umunani zose zabereye muri uru rukiko kuva mu 2014.'

    Alain Gauthier yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babizeye, ndetse anabizeza ko bazakomeza guhangana kugira ngo ubutabera bunoze butangwe.

    Me François Epoma ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni umwe mu banyamategeko bunganiye abaregera indishyi muri uru rubanza.

    Uyu munyamategako na we yavuze ko ibyumweru bitandatu bishize Biguma aburanishwa, byari ibihe bikomeye, kuko habaye impaka zitandunye ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze.

    Ati 'Icyakora nubwo byari ibihe bikomeye tubisoje neza. Ubutabera buratanzwe Biguma ahanishijwe igifungo cya burundu. Ni igifungo twari twiteze.'

    Me François Epoma yagaragaje ko guhana abo bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byerekana na none ko uhirahira agira uruhare mu byaha nk'ibyo nta kabuza amategeko azamuhana.

    Me Sylvain Tapi, umunyamategeko ukorera inkiko z'i Bruxelles na Abidjan muri Côte d'Ivoire, ari naho akomoka, yavuze ko Biguma yabeshye muri uru rubanza, ariko bikarangira atsinzwe.

    Yagize ati “Uyu Philippe Hategekimana, nta kindi yakoze muri uru rubanza uretse kubeshya kugeza ubwo ahamwe n'icyaha biciye mu bimenyetso n'ubuhamya bw'abaje kumushinja, nishimiye ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tuburanira babonye ubutabera.”

    Alain Gauthier washinze umuryango CPCR yishimiye imikirize y’uru rubanza

    Me André-Martin Karongozi yavuze ko urubanza rurangiye kandi rurangiye nk'uko babyifuzaga

    Me Richard Gisagara wunganira Abanyarwanda bo mu Bufaransa bibumbiye muri CRF muri uru rubanza, yagaragaje ko umuntu wese ukurikirana izi manda akwiriye kwishimira ubutabera bwatanzwe

    Me François Epoma ukomoka muri Congo Brazzaville yagaragaje ko guhana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byerekana ko ubutabera butazarambirwa kubakurikirana

    Me Richard Gisagara na Me André-Martin Karongozi mu kiganiro n'umunyamakuru wa IGIHE i Paris nyuma y’urubanza

    Alain Gauthier washinze umuryango CPCR aganira n’umunyamakuru wa IGIHE

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abunganira-abarokotse-jenoside-bishimiye-igihano-cyahawe-biguma-wakatiwe

  • Perezida Kagame yaganiriye n'abo mu muryango wa AMRS n'ikigo cya ARIST – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yahuye n'abo bahanga mu bya siyansi n'ikoranabuhanga ku mugoroba wo ku wa 18 Ukuboza 2024, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga bikenewe mu gukora ibikoresho bikoreshwa mu mirimo itandukanye.

    Iryo tsinda ryari riyobowe n'Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya AMRS, Prof. Wole Soboyejo.

    Aba bahanga bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya AMRS ya 12, ihuje abahanga mu nzego zitandukanye barenga 500.

    Abo bahanga barimo abashakashatsi, abo mu nganda zitandukanye, abarimu muri za kaminuza zitandukanye, bose bagamije kurebera hamwe uko ibikoresho bitandukanye byatezwa imbere bikajyana n'umuvuduko mu ikoranabuhanga Isi iri kugenderaho uyu munsi.

    Itangazo ryashyizwe kuri X n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu rigira riti 'bari no kurebera hamwe uko bateza imbere ibijyanye n'ubumenyi, kubaka ubufatanya hagati y'ibigo bitandukanye ndetse banarebera hamwe igikenewe ngo ubushakashatsi, by'umwihariko ubuteza imbere Afurika, butezwe imbere.'

    Mu biri kwigwaho harimo guteza imbere ikorwa ry'ibikoresho byo mu buvuzi, ibyo mu buhinzi, ingufu, ibyifashishwa mu bwubatsi bw'inzu zisanzwe n'ibikorwaremezo.

    Iyi nama kandi iri kurebera hamwe uko hatezwa imbere ibikoresho bikoreshwa mu kubungabunga ibidukikije, ibyifashishwa mu kugeza amazi n'amashanyarazi ku baturage, ibyifashishwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kuyatunganya, ibikoresho by'ikoranabuhanga rigezweho, ibyo mu nganda n'ibindi.

    AMRS ni umuryango Nyafurika wita ku bijyanye no guteza imbere ibikoresho bikoreshwa muri izo nzego zose hirya no hino ku Mugabane wa Afurika, ugahuriramo n'abashakashatsi batandukanye baba bahuriye ku mugambi umwe wo gusangira ubumenyi mu guteza imbere ikorwa ry'ibyo bikoresho.

    AMRS yashinzwe mu 2000 mu nama yahuje abo bahanga bo muri Afurika n'abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibera i Pretoria muri Afurika y'Epfo.

    Iyo nama yari yatewe inkunga n'Umuryango wo muri Amerika uteza imbere ibijyanye na siyansi, United States National Science Foundation (NSF), ku bufatanye n'undi nk'uwo wo muri Afurika y'Epfo (South African National Research Foundation: NRF).

    Wari wahuje abarenga 70 bo mu bihugu 15 bya Afurika na Amerika. Bidatinze mu 2002 African MRS yamurikiwe ku mugaragaro i Dakar muri Senegal ari na ho inama ya mbere yabereye, kuva ubwo iyo nama imaze kubera mu bihugu nk'u Rwanda, Maroc, Tanzania, Nigeria, Zimbabwe, Ethiopia, Ghana na Botswana.

    Perezida Kagame yaganiriye n’abo muri AMRS na ARIST

    Perezida Kagame yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette (ubanza iburyo) n’Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya AMRS, Prof. Wole Soboyejo (ubanza ibumoso)

    Perezida Kagame yakiriye abo muri AMRS na ARIST baganira ku guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga byifashishwa mu ikorwa ry’ibikoresho bitandukanye

    Abahuye na Perezida Kagame bari mu nama ya 12 ya AMRS


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-abo-mu-muryango-amrs-n-abo-mu-kigo-cya-arist

  • Amerika: Umubare w’abakuze badafite ubumenyi… – #rwanda #RwOT

    Abakuze bagera kuri 3 mu bantu 10 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari ku rwego rwo hasi cyane mu bumenyi bwo gusoma no kwandika, nk’uko ubushakashatsi bushya bw'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Burezi (National Center for Education Statistics, NCES) bubigaragaza. 

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 bwerekanye ko 28% by'abakuze bari ku rwego rwo hasi cyane mu bumenyi bwo gusoma no kwandika, ugereranyije na 19% babonetse mu bushakashatsi bwabanje bwo mu 2017. Peggy Carr, Umuyobozi wa NCES, yavuze ko uyu mubare wazamutse mu buryo “bukomeye” mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere. 

    Yagize ati: “N'izamuka rikomeye ugereranyije n'ibisanzwe bigaragara mu bushakashatsi mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n'ubumenyi bwo gusoma no kwandika, kuko ari ibintu bikunze kuguma ku rwego rumwe,”. 

    Ugereranyije n'ibindi bihugu byakorewemo ubushakashatsi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizahindutse cyane muri rusange, kuko ibihugu byinshi nabyo byagize igabanuka mu bumenyi hagati ya 2017 na 2023.

    Ubushakashatsi bwiswe 'Survey of Adult Skills' bukorerwa mu bihugu birenga 20, ahanini bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Isi (Organization for Economic Cooperation and Development). Bukora isesengura ku bumenyi bwo gusoma no kwandika, imibare, no gukemura ibibazo mu baturage bakuze. 

    Ku kibazo cy'icyaba gitera iri gabanuka ry'ubumenyi bwo gusoma no kwandika mu bakuze muri Amerika, Carr yagize ati: “Biragoye kuvuga impamvu nyakuri.” Gusa ubushakashatsi buracyakomeje ngo hamenyekane impamvu ibitera nk’uko tubicyesha NBC News.


    Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149796/amerika-umubare-wabakuze-badafite-ubumenyi-buhagije-mu-gusoma-no-kwandika-uragenda-wiyonge-149796.html

  • Byinshi kuri Alarm Ministries itegerejwe mu g… – #rwanda #RwOT

    Alarm Ministries iri mu matsinda yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, dore ko yashinzwe mu 1999. Yakoze kandi ishyira ahagaragara indirimbo nyinshi ziri ku mitima ya benshi nka 'Turakomeye', 'Songa Mbele', 'Hashimwe', 'Jehovah ushyizwe hejuru' n'izindi nyinshi.

    Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana aho twavugamo Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry, USEI Ministries, n’andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari macye ya hano mu Rwanda ukongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. 

    Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.

    Kugeza ubu, iri tsinda rigizwe n'abanyamuryango basaga 100 barimo abaririmbyi n'abandi bakora imirimo inyuranye mu murongo w'ivugabutumwa.

    Mu 2019, iri tsinda ryakoze igitaramo bise '20 Years Anniversary Celebration Live Concert' bizihiza imyaka 20 yari ishize babonye izuba. Cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali.

    Ku wa 2 Ukwakira 2022 nabwo Alarm Ministries bakoreye igitaramo bise ‘Alarm Sound Season 1’ muri Camp Kigali, mu rwego rwo guhimbaza Imana bataramana n’abakunzi babo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize y’icyorezo cya Covid-19 batabasha gutaramana nabo kubera ingamba zagiye zikazwa hagamijwe kwirinda.

    Mu mwaka ushize, umuramyi Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' n'izindi zihimbaza Imana yagiye asubiramo,  yiyambaje iri tsinda mu gitaramo cye cy mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa,' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2023.

    Alarm Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu, Hejuru y’Amajuru, Nzakomeza Nkwizere, Hashimwe, Goligota, Hahiriwe Umuntu n’izindi zitandukanye.

    Muri Kanama uyu mwaka, iri tsinda ryizihije isabukuru y'imyaka 25 rimaze ritangiye umurimo w'ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo, ryishimira ibyagezweho muri icyo gihe.

    Ubwo bizihizaga iyi sabukuru, Umunyamabanga wa Alarm Ministries, Gakunzi David yatangaje ko bashima Imana yabanye na bo kuko bitari byoroshye bitewe n'imbogamizi zitandukanye bahuye na zo muri urwo rugendo.

    Ati 'Umusaruro ni mwinshi cyane twaragutse mu buryo bwose, abanyamuryango bariyongereye cyane kuko twatangiye turi icyenda none ubu turi 168 ndetse Imana yaduhaye ubushobozi budufasha kugera ku ntego zacu twari dufite zirimo n'ibikorwa tubasha kugenda dutegura.'

    Gakunzi yagaragaje ko imbogamizi nyinshi bahuraga nazo zishingiye ku babacaga intege bagitangira ariko ko babashije guhangana na zo ndetse kuri ubu bakaba bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

    Yagaragaje ko nyuma y'imyaka 25 bagiha ikaze abifuza gufatanya na bo umurimo w'Ivugabutumwa cyane ko bakira buri wese uturutse mu idini iryo ari ryo ryose kuko ari itsinda ritegamiye ku idini runaka.

    Yahishuye ko bashyize imbere ibikorwa bitandukanye bigamije kwagura Ivugabutumwa rya bo birimo no gutangiza Umuryango wa Alarm Ministries muri Amerika.

    Ku wa 31 Werurwe 2024, Alarm Ministries batanze ibyishimo bisendereye gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration Concert', cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), hagamijwe gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya' bwatangijwe mu 2023.

    Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n'amakorali yo mu madini n'amatorero atandukanye; barimo Israel Mbonyi, Zoravo ukomoka muri Tanzania, James na Daniella, Jehovah Jireh,  Shalom Choir ikorera umurimo w'ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge n'abandi.  

    Iri tsinda, rigiye gutarama mu gitaramo cyiswe 'Joyous Celebration Live in Kigali' itsinda 'Joyous Celebration' rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y'Epfo ryatumiwe i Kigali mu gitaramo bagiye gukorera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Joyous Celebration ni itsinda ry'abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y'uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

    Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi rigizwe n'abaririmbyi barenga 45.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa ‘Bekani Ithemba,’ ‘Alikho Lelifana,’ ‘Awesome is your name,’ ”I Am the winner,’ ‘Who Am I,’ ‘Wenzile,’ ‘Wakhazimula,’ ‘Tambira Jehova,’ ‘Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

    Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali”. Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu bazaririmba muri iki gitaramo.

    Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise “Joyous Celebration 28 Summer Tour” bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

    Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y’Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

    Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.


    Alarm Ministries bagiye kongera gutaramira muri BK Arena ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka


    Bagiye gutaramana na Joyous Celebration mu gihe bizihiza imyaka 25 bamaze mu ivugabutumwa


    Baherukaga muri BK Arena bafasha abakristo kwizihiza Pasika


    Alarm Ministries bategerejwe mu gitaramo kizafasha Abanyarwanda by’umwihariko abemera Imana gusoza neza umwaka wa 2024


    Gentil Misigaro w’izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana na we agiye kugaruka mu Rwanda ku bwa ‘Joyous Celebration Live in Kigali’

    Iki gitaramo cyitezweho gushyira Gospel Nyarwanda ku rwego rutangaje 


    REBA INDIRIMBO “SONGA MBERE” YA ALARM MINISTRIES


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149782/byinshi-kuri-alarm-ministries-itegerejwe-mu-gitaramo-cyamateka-joyous-celebration-live-in–149782.html

  • Kamonyi-Nyamigaya: Umugabo yishwe nabi #rwanda #RwOT

    Nta rupfu rwiza rubaho ariko kandi hari uruza ukarubona mu isura mbi kurusha izindi. Ahagana ku i saa moya z'uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, mu Mudugudu wa Rwezamenyo, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, umugabo witwa Mutarambirwa Théoneste w'imyaka 70 y'amavuko, wari Umujyanama w'Ubuhinzi yishwe na Nizeyimana Saveri w'imyaka 42 y'amavuko, akoresheje icyuma n'amabuye.

    Bamwe mu baturage b'aho ibi byabereye, babwiye intyoza.com ko uwishwe yatewe icyuma, atemwa mu muhogo, anahondeshwa amabuye mu mutwe no mu musaya ku buryo wagira ngo ni imodoka yamuciyeho( Ifoto irahari ariko si iyo kwerekanwa). Biranavugwa ko no kubugabo yahageze.

    Hari abavuga ko uyu wishe Nyakwigendera yaba afite ubumuga(uburwayi) bwo mu mutwe, ariko abandi bakabihakana bivuye inyuma bavuga ko ibyo ari amatakirangoyi yazanywe nyuma yo gutabwa muri yombi kuko uyu ari umuntu usanzwe akoresha abakozi akabahemba, akaba kandi ari n'umuntu usanzwe ucuruza kandi agatanga Serivise mu buryo bugaragarira buri wese ko nta kibazo afite.

    Uwamwishe, yamaze gutabwa muri yombi ndetse n'ibimuranga intyoza.com twabashije kubibona ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru nta muyobozi mu nzego z'ibanze muri aka gace twabashije kubona ngo agire icyo atubwira, yemwe n'uwo twavuganye wasangaga adashaka kugira icyo abivugaho ariko akavuga ko biteye ubwoba.

    Amakuru intyoza.com dufite agaragaza ko Irangamuntu yasanganywe uyu ukekwaho kwica nyakwigendera, imyirondoro iriho idahuye n'imyirondoro yatanzwe. Gusa na none, amakuru ni uko uwishwe n'uwamwishe bivugwa ko bari abaturanyi nubwo imvano y'uru rupfu cyangwa icyo bapfuye bitaramenyekana.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/18/kamonyi-nyamigaya-umugabo-yishwe-nabi/

  • Knowless agiye gutaramira urubyiruko rwa Kiga… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo bisanzwe biba kabiri mu kwezi. Ndetse, bihuriza hamwe abanyarwenya bakomeye mu Rwanda ndetse n'abo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. 

    Muri uyu mwaka, abanyarwenya bakomeye basusurukije abantu, ndetse ni na bwo habayemo igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ishize bitegurwa.

    Bisanzwe bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ari naho Knowless azatamira abakunzi be tariki 26 Ukuboza 2024.

    Azatanga ikiganiro mu gace ko kuganira n'umutumirwa kazwi nka 'Meet me Tonight', ndetse azahabwa n'umwanya wo gutaramira abakunzi be.

    Azabataramira nyuma y'iminsi micye ishize avuye i Kampala muri Uganda, aho yataramiye amagana y'abantu mu gitaramo yahuriyemo na Vampino bakoranye indirimbo 'Byemere' imaze imyaka 13 isohotse.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Knowless yavuze ko azagaruka cyane ku rugendo rwe rwo gukora umuziki, ibicantege yahuye nabyo, ndetse agire inama urubyiruko uburyo bakwiye kwitwara mu buzima, no gusoza neza umwaka.

    Yavuze ko yiteguye kubataramira, ndetse no kubaganiriza. Ati 'Ibintu bizabera hariya ni agaseke gapfundikiye. Icyo nzicyo ni uko nishimiye kuzaba ndi mu gitaramo cy'abashimye, kuri uriya munsi, ariko ibintu byose birashoboka, yaba ari ukubaririmbira, kubaganiriza n'ibindi.'

    Muri uyu mwaka, Gen-z Comedy yahaye cyane urubuga rw'abanyarwenya bo mu Rwanda barigaragaza barimo 'Pilate', 'Umushumba', Rusine Patrick, Kadudu, Kampire na Manzere, Eric w'i Rutsiro n'abandi. 

    Ariko kandi banatumiye abanyarwenya mpuzamahanga nka Kigingi wo mu Burundi, Dr Okello wo muri Uganda n'abandi banyuranye.

    Butera Knowless yatumiwe muri Gen-Z Comedy, nk'umutumirwa uzaba uherekeje 2024 y'ibi bitaramo

    Knowless yatangaje ko yiteguye kuganiriza no gutaramira urubyiruko rwitabira ibi bitaramo 

    Iki gitaramo kizaba ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024 muri Camp Kigali, ari nacyo cya nyuma muri uyu mwaka 


    Knowless yaherukaga i Kampala mu gitaramo yakoreye nyuma y’imyaka irindwi ishize 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OYA SHAN’ YA BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149779/knowless-agiye-gutaramira-urubyiruko-rwa-kigali-mu-gusoza-2024-149779.html

  • Jimmy Mulisa yavuze ku gusezererwa kw’abakinn… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu Wa Gatatu taliki ya 18 Ugushingo 2024.

    Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza w’ungirije mu Mavubi ariko kuri ubu akaba ari umutoza mukuru bitewe nuko Torsten Frank Spittler yagiye mu kiruhuko,yavuze ko bagabanyije abakinnyi mu Mavubi nyuma y’uko babisabwe ndetse ko abo basigaranye aribo babonye bazabafasha.

    Ati” Tugitangira umwiherero hari ubutumwa nahaye abakinnyi ko iyo ugeze mu ikipe y’Igihugu hari indangagaciro z’umukinnyi w’ikipe y’igihugu uba ugomba gukurikiza ,mbibutsa nyine ko hari ibyo bagomba gukurikiza harimo ikinyabupfura, imbaraga berekana mu kibuga n’ibindi bitandukanye 

    Rero twabahamagaye nyine twizera ko bafite ibintu bitandukanye,bakwiye kuba barahamagawe ariko twabisabwe n’abayobozi ko tugomba kugabanya abakinnyi. 

    Urareba abakinnyi batandukanye,abazagufasha,abo twakuyemo ngira ngo twabonye ko abasigaye aribo bashobora kudufasha muri uyu mukino tuzakina na Sudani y’Epfo”.

    Yaguritse ku kibazo cye na Yves Rwasamanzi bivugwa ko yanze kuba umwungiriza we, avuga ko nawe yabonye yandika ku rubuga rwa Whatsapp ko atazaboneka.

    Yagize ati ” Umutoza Mukuru ntabwo yari ahari hari ibyo twaganiriye ngira ngo na Yves Rwasamanzi yari arimo,mu byo twaganiriye harimo kugira ngo dutegure n’uyu mukino. Ajya kugenda yaratuganirije atubwira ukuntu tuzakurikirana uyu mukino. 

    Bigeze mu mwiherero byabaye ngombwa ko ntanga gahunda y’uko tuzategura uyu mukino gusa nyuma ntungurwa no kubona ubutumwa ku rubuga rwa Whatsapp avuga ko atazaboneka ndetse atubwira ngo tugerageze turebe ukuntu dutsinda umukino ni ibyo”.

    Jimmy Mulisa yasabye Abanyarwanda ko bazabashyigikira ndetse anavuga ko afite icyizere ko Amavubi azitwara neza bijyanye n’uko amaze iminsi yitwara.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki 19  yerekeza muri Sudani y’Epfo.

     Amavubi azakina na Sudani y’Epfo tariki ya 22 mu ijonjora rya nyuma ry’imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024).

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149788/jimmy-mulisa-yavuze-ku-gusezererwa-kwabakinnyi-mu-mavubi-no-ku-kibazo-cye-na-rwasamanzi-vi-149788.html

  • Chur International igeze kure imyiteguro yi… – #rwanda #RwOT

    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali ni korali igizwe n'abaririmbyi b'ingeri zinyuranye bakora umurimo wo kuririmba indirimbo cyane cyane zizwi nka 'Classic', 'Opera' ndetse n'izindi zitandukanye ziririmbwa muri muzika inogeye amatwi mu ndwunge rw'amajwi atandukanye. 

    Iyi korali itegura buri mwaka igitaramo kimenyerewe ku izina rya 'Christmas Carols Concert 2025. Icy'uyu mwaka kizaba ku wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza muri Kigali Marriot Hotel guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Ibiciro by'iki gitaramo byashyizwe mu byiciro bitandukanye gusa binogeye buri wese, aho ukoresheje ikoranabuhanga ushobora kugura itike (ticket) unyuze kuri kuri www: https://erg.t-g.cc/p/5466 kandi ku munsi w'igitaramo ny'irizina abazitabira bazabasha kubona itike mu buryo bworoshye.

    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali kandi ni Umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu ufite intego zo kuzamura impano zitandukanye muri muzika yanditse ku manota mu Rwanda.

    Muri izo mpano aha twavuga nko: Guha urubuga Abahanzi bato b'umuziki wanditse bakagaragaza impano zabo, kuzamura impano z'abacuranzi b'umuziki wanditse, kwigisha no gutoza amajwi agororotse yihariye y'injyana izwi nka 'Classic' ndetse na 'Opera' n'izindi nyinshi (Vocal trainings), kuzamura impano z'abayobozi b'indirimbo ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye n'ibindi.

    Usibye igitaramo 'Christmas Carols Concert' bari kwitegurwa ubu, Chœur International de Kigali imenyereweho umwihariko wo gutegura igitaramo ngarukamwaka cya 'Sait Valentin' nacyo gikundwa cyane.

    Mu bindi byihariye wamenya kuri Chœur International de Kigali muri make ni uko izwiho ubuhanga bwo gusubiramo zimwe mu ndirimbo zisanzwe zikunzwe ariko zigakorwa ku buryo bwa Classic cyangwa opera.

    Baherutse gukora igitaramo gikomeye baririmba basubiramo indirimbo zirimo nka 'Bana' ya Chriss Eazy na Shafy, 'Fou de Toi' ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana, 'Formidable' ya Stromae, 'Byanze ya Chistopher n'izindi nyinshi.

    Chœur International de Kigali kandi iherutse kwegukana umwanya wa Mbere muri Africa mu cyiciro cya 'Mass Choir Competition' aho yahigitse korali zitandukanye zari zihanganye muri zo twavuga nka Symphoneous Chorale Acra (Ghana), Chorale de Kigali (Rwanda), n'izindi, aho hari mu marushanwa nyafrica yabereye i Kigali muri 2022 yari yiswe 'Africa Choir and Gospel Championship' yabereye mu Intare Conference, babasha kwegukana umwanya wa Kabiri.


    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali yatangaje ko igeze kure imyiteguro y'igitaramo cyayo tariki 22 Ukuboza 2024


    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali bavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli
     

    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali yavuze ko mu gitaramo nk'iki ngaruka mwaka, bita cyane ku muziki wa Classic na Opera

        

    Mu bihe bitandukanye, iyi korali yagiye itegura ibitaramo nk'ibi, ndetse n'ibyo kwizihiza Saint Valentin 

    Mu 2023, iyi korali yakoze igitaramo cya Saint Valentin, iririmba nyinshi mu ndirimbo z'abahanzi bagezweho

         

    Choeur International yahize izindi yegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rikomeye  ryabereye mu Intare Conference Arena

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA CHOEUR INTERNATIONAL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149787/choeur-international-igeze-kure-imyiteguro-yigitaramo-cya-noheli-mu-gihe-habura-iminsi-mba-149787.html

  • Amavubi afite icyizere yakoze imyitozo ya nyu… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Ukuboza ni bwo Amavubi yakoze iyi myitozo ya nyuma kuri Kigali Pelé Stadium.

    Biteganyijwe ko ko ikipe y’igihugu izahaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe ejo Saa yine za mu gitondo ikazagera muri Sudani y’Epfo saa cyenda z’umugoroba aho izahita inakora imyitozo kuri uyu munsi.

    Amavubi azakina n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo tariki ya 22 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ry’imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024). Ni mu gihe umukino wo kwishyura wo uzakinwa tariki ya 29 Ukuboza 2024 muri Stade Amahoro.

    Jimmy Mulisa uri gukora nk’umutoza mukuru w’Amavubi kuri ubu yavuze ko biteguye kubona intsinzi muri Sudani y’Epfo bijyanye nuko ikipe y’igihugu imaze iminsi yitwara.

    Kapiteni Muhire Kevin nawe yavuze ko biteguye neza ndetse ko icyo bashyize imbere ari ukwitwara neza mu mikino ibiri bagiye gukina.

    Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yuko yerekeza muri Sudani y’Epfo 

    Ushaka kureba amafoto menshi yaranze imyitozo ya nyuma y’Amavubi mbere yuko yerekeza muri Sudani y’Epfo nyura hano

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149797/amavubi-afite-icyizere-yakoze-imyitozo-ya-nyuma-mbere-yuko-yerekeza-muri-sudani-yepfo-amaf-149797.html

  • Polisi yafashe abantu 16 bakekwaho kuba inyuma y'ubujura bw'inka bwayogoje abaturage – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwereka itangazamakuru aba bagizi ba nabi, cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024 kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface wari uyoboye iki gikorwa yavuze ko aba bajura batangiye gukurikiranwa muri Nzeri 2024.

    Muri 16 berekanywe, barimo uwitwa Uwizeyimana Eugène uzwi nka Sekompa wari ubahagarariye ari nawe wateguraga ibikorwa byose.

    Uyu mugabo yabagaga inka, aho yari amaze kugeza mu 100 yabaga yibye muri Gasabo na Gakenke. Yakoranaga n'abamurangiraga ingo zoroye inka bazwi ku izina ry'abatenezi cyangwa abasheretsi.

    Nyuma yo kurangirwa, yajyaga kwiba inka mu ijoro aherekejwe n'abasore bato yakuye Nyabugongo basanzwe bikorera imizigo. Iyo bibye bayijyanaga mu ishyamba akayibaga ayiziritse ku giti, aho yakuragaho inyama ashoboye ikindi gice akagisiga mu ishyamba.

    Nyuma yashyiraga izo nyama mu mufuka, wa musore akazikorera akazigeza ku muhanda, aho yasangaga umumotari (bakorana) akazishyira undi ucuruza inyama (boucherie) nawe akazigemura muri restaurant n'utubari dutandukanye.

    Uyu mugabo yafashwe nyuma y'aho uwamutwazaga inyama yabaga amaze kubaga witwa Iradukunda, igitondo kimwe yahuraga n'abaturage yuzuye amaraso ndetse ahumura inyama, bamubajije aho avuye arya iminwa bityo bahamagara inzego z'umutekano.

    Si ubwa mbere Sekompa ahaniwe ubujura kuko yigeze kugororerwa Iwawa, aho yamaze umwaka ndetse yanafunzwe imyaka ibiri mu igororero rya Mageragere.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko atari aba 16 gusa bari muri ubu bugizi bwa nabi kuko hari n'undi ruharwa ukomeje gushakishwa witwa Uwitonze Jean Paul nawe wiba inka, akazibagira munsi y'urugo rwe mu rutoki.

    ACP Rutikanga yaburiye kandi abagikomeje ubu bugizi bwa nabi by'umwihariko mu Ntara y'Amajyepfo ndetse n'ahandi mu gihugu.

    Yanasabye kandi abaturage kugura inyama zuzuje ubuziranenge ndetse no gutinyuka bagatanga amakuru, yewe n'abayobozi b'inzego z'ibanze bakaba inyangamugayo kugira ngo ubu bujura bucike burundu.

    Ingingo ya 224 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko uhamwe n'icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

    Naho ingingo ya 166 y'iri tegeko ivuga ko uhamwe n'icyaha cy'ubujura we ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe ingingo ya 190 y'iri tegeko ivuga ko uhamwe n'icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretse cyangwa kuyica, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi y’Igihugu yerekanye abajura 16 bakekwaho kwiba inka z’abaturage

    Aba bakekwaho gukorera ubu bujura mu turere twa Gakenke, Gasabo, Gicumbi na Nyarugenge

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yasabye abaturage gutanga amakuru ndetse no kugura inyama zujuje ubuzirantenge kugira ngo ubu bujura bucike


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-16-bakekwaho-kuba-inyuma-y-ubujura-bw-inka-bumaze-igihe