Author: webrwanda

  • U Rwanda rwiyemeje guhangana n'ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Abakoresha ikoranabuhaga by'umwihariko imbuga nkoranyambaga bariyongera umunsi ku wundi., bikajyana n'uko ihohoterwa rikorerwa abantu binyuze ku ikoranabuhanga ryiyongera uko bukeye n'uko bwije.

    Ihohoterwa rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rikunda kwibasira abagore n'abakobwa. Ubushakashatsi bwakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y'Abaturage (UNFPA) bwagaragaje ko 33% by'abagore bahuye n'ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga mu 2023.

    Ubukangurambaga bwatangijwe ku wa 16 Ukuboza 2024, bwiswe 'My Digital Space Should Be Safe' bugaragaza umuhate u Rwanda rufite wo kurwanya iri hohoterwa mu buryo bwimbitse.

    Umuyobozi uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin, yavuze ko ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu bikorwa biganisha abaturage ku iterambere, rikareka kugirwa igikoresho cyo guharabika no gukomeretsa.

    Ati 'Twese tugomba gufatanya kugira ngo duharanire umutekano w'ikoranabuhanga by'umwihariko imbuga nkoranyambaga, kuko urubuga rutekanye rwubaka umuryango utekanye.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Mireille Batamuliza, yashimangiye ko uburenganzira bwa muntu ku mbuga nkoranyambaga ari ntayegayezwa kandi bugomba kubahirizwa kuko bitagenze uko byagiza byinshi.

    Ati 'Ihohoterwa ryo kuri murandasi rinyuranyije n'uburenganzira bwa muntu kandi rigira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abakiri bato, bikanatuma bamwe bahura n'agahinda gakabije cyangwa bamwe bakiyahura.'

    Umuyobozi muri RURA, Charles Gahungu, yavuze ko hari kuvugururwa amategeko kugira ngo ibikorerwa kuri murandasi bigenzurwe neza, abakora ihohotera bakumirwe ku buryo batazongera kubona urwaho rwo kubangamira abandi.

    Umuyobozi Ushinzwe Uburinganire n'Uburenganzira bwa Muntu muri UNFPA Rwanda,Thérèse Karugwiza, yari mubitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza ubu bakangurambaga

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Mireille Batamuliza, yashimangiye ko uburenganzira bwa muntu ku mbuga nkoranyambaga bugomba kubahirizwa

    Abatanze ibiganiro bose bagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza zakubaka aho gusenya

    Dr. Olugbemiga Adelakin, uhagarariye UNFPA mu Rwanda yavuze ko ikoranabuhanga atari iryo guharabikana ahubwo ryagakwiye kudufasha mu iterambere

    Habayeho n’ibiganiro nyungurabitekerezo birebera hamwe uburyo bwo guhashya ihohoterwa

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu bo mu nzegi zinyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwiyemeje-guhangana-n-ihohoterwa-rikorerwa-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Igitaramo cya Fireman i Dubai cyasubitswe hab… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi yari agiye gutaramira muri uriya Mujyi ku nshuro ye ya mbere. Abisikana n'abandi baraperi bagiye bahataramira mu bihe bitandukanye, ahanini biturutse ku busabe bw'abanyarwanda n'abandi bahatuye. 

    Ni igitaramo yagombaga kuririmbamo tariki 28 Ukuboza 2024, kikabera mu kabyiniro ka Matrix Club, ari naho hasanzwe habera ibitaramo bitumirwa cyane cyane abaraperi bo mu Rwanda, nk'imwe mu ntego abahakorera bihaye.

    Batman utegura ibi bitaramo, yabwiye InyaRwanda ko igitaramo cya Fireman kitazaba muri uyu mwaka, kuko hari ibyo bakiri gutegura, bakaba barahisemo ko kizaba mu 2025.

    Yavuze ati 'Igitaramo cya Fireman cyasubitswe. Twahisemo kukimurira umwaka utaha, ari nabwo tuzatangaza amatariki y'igihe kizabera. Kizaba umwaka utaha, tukaba rero twiseguye ku bakunzi bacu, ndetse na ba Firema bose. Ariko umwaka utaha bakaba bahishiwe byinshi kandi byiza. Turabifuriza umwaka Mushya Muhire.'

    Itariki y'iki gitaramo, yari yahuriranye n'igihe cy'aho abantu bamwe bava mu bihugu babarizwamo bakajya iwabo, ibyari gutuma Firema atabona abantu benshi, bityo hatekerezwa ko cyashyirwa ku itariki y'igihe abantu bazaba bagarutse mu Mujyi wa Dubai.

    Bitangajwe ko gisubitswe, mu gihe haburaga iminsi 13. Ariko kandi uyu muraperi anategerejwe mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024 kuri Canal Olympia.

    Fireman aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Bucyanayandi', nyuma y'indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, yaba iyo yaririmbyeho ari wenyine, ndetse n'izo yahuriyemo n'abandi.

    Ushingiye ku baraperi babarizwa muri Tuff Gang, Fireman yariwe muraperi utari wagataramiye i Dubai, kuko yaba Green P, P-Fla na Bull Dogg bose bataramiye i Dubai.

    Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn'B aho yitwaga izina rya Gintwd.

    Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

    Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

    Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n'uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

    Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni 'Ibyanjye ndabizi' aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka 'Nyita tuff', 'impande zanjye ni umwanda', 'Ndabura', 'Bana bato' n'izindi.

    Fireman yakoranye n'abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka 'Inkovu z'amateka' ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n'abandi.

    Fireman wagombaga gutaramira mu Mujyi wa Dubai yamenyeshejwe ko igitaramo cye kimuriwe mu 2025

    Igitaramo cya Fireman cyasubitswe ahanini biturutse mu kuba, hari ibikiri gutegurwa no kuba hari bamwe mu bantu b'i Dubai bagiye mu biruhuko
    Fireman ni we muraperi wenyine usigaye atarakorera igitaramo mu Mujyi wa Dubai 

    Igitaramo cya Fireman cyasubitswe habura iminsi 13, ngo ataramire abakunzi be 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA EP ‘BUCYANAYANDI’ Y'UMURAPERI FIREMAN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149780/igitaramo-cya-fireman-i-dubai-cyasubitswe-habura-iminsi-13-149780.html

  • Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Tonzi na Med… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda, rufite abahanzi bafite umuhamagaro n'impano byo guhanga ibihimbano by'umwuka bagafasha abakristo kurushaho kwegerana n'Imana no gukuza ubusabane bwabo na yo kuko buriya abahanzi ni bo bantu babasha kuvuga amarangamutima y'abantu muri rusange kandi mu buryo bunoze.

    Mu bahanzi bamaze kwamamara mu kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, harimo abafatwa nk'abahanzi beza cyane kurusha abandi bijyanye n'ibyo bamaze gushyira hanze muri uyu mwaka, ibitaramo bakoze cyangwa ibindi bikorwa byose biteza imbere umuziki bakora.

    N'ubwo ubaruye umubare wabo bose ushobora gusanga ari munini cyane, uyu munsi InyaRwanda yaguteguriye 10 muri bo ndetse na bimwe mu bikorwa bakoze muri uyu mwaka.

    1.     Israel Mbonyi

    “>

    Uwavuga ko uyu mwaka wabaye uw'amata n'ubuki ku muramyi Israel Mbonyi ntiyaba abeshye. Muri uyu mwaka wa 2024, uyu muramyi yakoze ibitaramo bitandukanye byitabiriwe ku rwego rwo hejuru haba ibyo yatumiwemo mu Rwanda n'ibyo yakoreye mu mahanga.

    Nko ku wa 3 Ugushyingo 2024, Israel Mbonyi wari umaze iminsi mu gihugu cya Tanzania aho yakoreye ibitaramo bibiri, yabisoreje ku cyo yakoreye ahitwa 'Leaders club' ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 10.

    Israel Mbonyi yataramiye muri Tanzania nyuma yo kuzenguruka ibihugu birimo u Burundi, Kenya na Uganda.

    Kuri ubu, uyu muramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere ndetse ku Isi hose muri rusange, ari gutegurira abakunzi b'umuziki we mu Rwanda igitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024.

    2.     Chryso Ndasingwa

    “>

    Amashimwe ni yose kuri Chryso Ndasingwa nyuma yo gukorera igitaramo cy'amateka muri BK Arena, inyubako ubusanzwe yubahwa na buri muhanzi bitewe n'uko ijyamo umubare munini w'abakunzi b'umuziki.

    Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, igitaramo cye cya mbere yanakimurikiyemo album ye ya mbere yise 'Wahozeho'.

    Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, BK Arena izura, bitunga abantu benshi na cyane ko bwari bwa mbere yari akoze igitaramo. Aya mateka Chryso Ndasingwa yayakoreye imbere y'umubyeyi we n'abavandimwe be.

    Usibye aka gahigo yaciye, Chryso yakoze indirimbo zakunzwe cyane muri uyu mwaka, ndetse ataramira no mu gihugu cy'u Burundi ku nshuro ya mbere aho yavuye yiyemeje kuhategura igitaramo cye bwite.

    3.     Meddy

    “>

    Meddy uri mu bahanzi bashya muri Gospel ariko bagaragaza umuhate udasanzwe mu kwagura Ubwami bw’Imana, yakoreye igitaramo cye cya mbere muri Canada mu ruhererekane rw'ibyo azahakorera.

    Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024. Ni igitaramo yakoze kiri mu byo amaze iminsi akora nyuma yo gutangaza urugendo rwe rushya mu muziki, aho yiyeguriye Imana.

    Biteganyijwe ko kandi kuri uyu wa 15 Ukuboza bikomereza mu Mujyi wa Toronto, naho ku wa 22 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa. Ni mu gihe ibindi bitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi nka Vancouver na Edmonton.

    Ibi bitaramo Meddy ari gukorera muri Canada, biri mu mujyo w'ibyo amazemo iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana anatanga ubuhamya ku rugendo rwe rwo gukizwa.

    Meddy yaherukaga gukorera igitaramo nk'iki muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland mu mpera za Nzeri 2024.

    4.     Prosper Nkomezi

    “>

    Umuramyi Prosper Nkomezi uri mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze album ebyiri icyarimwe.

    Ni mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024. Yahuriyemo n'abandi bahanzi batandukanye barimo Serge Rugamba wabimburiye abandi, Gaby Kamanzi, Bosco Nshuti ndetse na Adrien Misigaro.

    Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali yagikoze nyuma y'imyaka itanu, cyane ko yaherukaga gutegura ikindi nk'iki mu 2019 ubwo yamurika album yise 'Sinzahwema'.

    'Nzakingura' na 'Nyigisha' ni album ebyiri yamurikiye icyarimwe. 'Nzakingura' ni iya kabiri Prosper Nkomezi yakoze mu 2021 gusa ntiyagira amahirwe yo kuyimurika bitewe n'ibihe bya Covid-19 byari byarugarije Isi.

    Prosper Nkomezi aherutse kuvuga ko yanyuzwe bikomeye n'uburyo igitaramo yakoreye i Kampala muri Uganda cyagenze yaba mu bwitabire ndetse n'uko abakunzi b'umuziki we bamweretse urukundo, anaboneraho gushimira bagenzi be bo muri iki gihugu bitabiriye.

    Ni igitaramo cyabereye ahitwa 'The Plaza Auditorium' iherereye ku muhanda werekeza i Jinja ku wa 7 Nyakanga 2024.

    5.     Tonzi

    “>

    Nyuma y'imyaka 10 badahurira ku rubyiniro rumwe abahanzikazi Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, Gaby Kamanzi na Phanny Wibabara bagize itsinda The Sisters bahuje imbaraga na Liliane Kabanza bataramira abakirisito b'amadini atandukanye bizihije Pasika hamurikirwa album nshya ya Tonzi yise 'Respect'.

    Ni mu gitaramo cyanyuze benshi bari bahuriye muri Crown Conference Hall iri i Nyarutarama mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2024.

    Tonzi n'abahanzi 15 bakoranye indirimbo zigize iyi album bakase umutsima ushushanyijeho indirimbo 15 ziyigize n'amagambo 'Respect' izina yayitiriye.

    6.     Ben & Chance

    “>

    Muri uyu mwaka, abaramyi Ben na Chance bakunzwe bihebuje muri iyi minsi mu ndirimbo bise “Zaburi Yanjye” bakoreye igitaramo gikomeye muri Canada, berekwa urukundo urukundo rwinshi dore ko amatike yose yacurujwe agashira.

    Aba baramyi bazwiho kwandika indirimbo zishingiye ku buhamya bw’ibyo babonesheje amaso yabo dore ko banyuze mu bikomeye birimo kubona urubyaro nyuma y’igihe kinini bategereje, ni ubwa mbere bataramiye muri Canada nyuma y’imyaka 7 bamaze mu muziki nka Couple. Bataramiye muri Canada bigizwemo uruhare na Ev. Willy Gakunzi wabatumiye.

    Iki gitaramo cyiswe “Let’s Worship Together with Ben and Chance” cyabereye muri Ottawa tariki 27 Mata 2024. Cyateguwe na Willy Gakunzi abinyujije mu muryango we w’ivugabutumwa witwa Heart of Worship In Action Foundation. Cyabimburiye ibindi byinshi aba baramyi bakoreye muri iki gihugu mu byiswe ‘Canada Tour’. 

    7.     Papi Clever & Dorcas

    “>

    Papi Clever n'umugore we Dorcas Ingabire bakoze igitaramo gikomeye bise ‘Made in Heaven’ cyitabiriwe ku bwinshi, Papi Clever atangarizamo ko ibitaramo byabo byose bizajya biba ari ubuntu.

    Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo 2024 ni bwo abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahuriye i Rusororo ku Intare Conference Arena mu gitaramo cya Papi Clever na Dorcas cyiswe “Made in Heaven Live Concert”.

    Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru na cyane ko kwinjira byari ubuntu. Abitabiriye, babashije kwiyumvira ubuhanga bwa Papi Clever na Dorcas bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izo mu gitabo basubiranamo ubuhanga.

    Ni igitaramo cyabaye n'ubundi aba baramyi bamaze iminsi mu mashimwe abyibushye yo kwibaruka umwana wa gatatu. Bakoze iki gitaramo nyuma y’iminsi micye bavuye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Tuyizere Pierre Claver [Papi Clever] aririmbana n’umugore we Ingabire Dorcas mu itsinda bise Papi Clever & Dorcas rikunzwe bikomeye mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba. Aba bombi bamaranye imyaka 5 babana kuko barushinze mu 2019. Nyuma y’ubukwe bwabo ni bwo batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore.

    Papi & Clever na Dorcas bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo mu buryo bwihariye ndetse bagakora n’izabo bwite, bafite igikundiro cyinshi mu muziki. Bigaragazwa n’ukuntu indirimbo zabo zikunzwe cyane ndetse n’ibitaramo batumirwamo. Bakubutse mu ivugabutumwa muri Amerika, akaba ari nyuma y’amezi macye bataramiye Burayi.

    8.     Bosco Nshuti

    “>

    Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirangajwe imbere na “Ibyo Ntunze”, yashyize mu bikorwa ibyo yasezeranyije Abanyarwanda,  aho yavuze ko mu mwaka wa 2024 nta gahunda afite yo kwicisha irungu abakunzi be kuko ateganya kubaha indirimbo ku bwinshi. Aragira ati “Hanyuma, 2024 harimo byinshi bitandukanye ariko cyane cyane kubaha indirimbo nshya kandi nyinshi”.

    Bosco Nshuti yatangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by'umwihariko atangira kuririmba ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo zirimo “Ibyo Ntunze”, “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana” na “Ni muri Yesu” n’izindi.

    9.     Jado Sinza

    “>

    Muri uyu mwaka, nibwo umuramyi akaba n’umukinnyi wa Filime za Gikristo, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka Jado Sinza, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Esther Umulisa bamaze imyaka 8 bakundana.

    Ku wa Kane tariki 05 Nzeri 2024, ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n’amategeko ya Leta y’u Rwanda kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, aba bombi bari bagaragiwe n’abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa Esther Umulisa.

    Nk’uko byari muri gahunda yabo, kuri uyu wa 21 Nzeri 2024 bakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse banasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka kandi, nibwo Jado Sinza akoze igitaramo gikomeye yise “Redemption Live Concert” cyabereye muri Camp Kigali kuwa 17 Werurwe 2024. Ni igitaramo yari yatumiyemo umuramyi witwa Zoravo ukomoka muri Tanzania.

    Nyuma y’ibitaramo bibiri amaze gukorera muri Dove Hotel, umuramyi Jado Sinza yateye intambwe ikomeye akorera igitaramo muri Camp Kigali cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko abamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda harimo Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi n’abandi.

    Ni igitaramo Jado Sinza yakoze nyuma y’iminsi myinshi acyitegura ndetse anafatiramo amwe mu mashusho y’indirimbo ze ateganya gusohora mu minsi ya vuba aha. Muri iki gitaramo, Jado Sinza yagaragaje album ye yise “Inkuru y’agakiza” ndetse Umushumba Mukuru w’itorero rya ADEPR, Rev Isaie Nayizeye, ayiha umugisha.

    10. Vestine na dorcas

    “>

    Muri uyu mwaka, itsinda ry'abahanzikazi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas basohoye amashusho y'indirimbo yabo bise 'Neema' iri mu giswahili. Yabaye iya mbere iri muri uru rurimi bakoze nyuma y'imyaka itatu ishize bari mu muziki.

    Muri iki gihe abahanzi b'indirimbo zisubiza intege mu bugingo, bashyize imbere gukora ibihangano byubakiye ku rurimi rw'Igiswahili ahanini bitewe n'uko ari ururimi ruvugwa n'umubare munini w'abatuye Isi, kandi biganje cyane mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasizuba.

    Usibye 'Neema,' aba bahanzikazi bashyize hanze izindi nzirimbo zirimo iyo bise 'Ihema' ndetse n'iyitwa 'Iriba.'

    Vestine na Dorcas bamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ziri kuri Album yabo ya mbere bise 'Nahawe Ijambo' zanditswe na Niyo Bosco bakoranye igihe kinini akibarizwa muri MIE. Iriho indirimbo nka 'Si Bayali', 'Ibuye', 'Arakize', 'Simpagarara', 'Adonai', 'Papa', 'Nzakomora' n'izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149774/israel-mbonyi-chryso-ndasingwa-tonzi-na-meddy-mu-baramyi-baryohewe-numwaka-wa-2024-video-149774.html

  • Leta y'Afrika y'Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi? #rwanda #RwOT

    Tariki 10 Ukuboza 2024, ubwo yashyikirizaga raporo y'imikorere Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda(IRMCT), Bwana Serge Brammertz, yongeye gushinja Leta y'Afrika y'Epfo ubushake buke mu gushyikiriza urwo rwego Fulgence Kayishema, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Leta ya Perezida Cyril Ramaphosa irafatwa n'iyima agaciro abahohotewe muri iyo Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe nyamara mu mpera z'umwaka ushize wa 2023, yashyikirije ikirego Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), gishinja igihugu cya Israel gukorera Abanyapalestina Jenoside mu ntara ya Gaza. Aha rero niho abasesenguzi basanga Ramaphosa afite indimi nyinshi mu byo yita' kurwanya jenoside', nk'aho Abanyapalestina batava amaraso nk'ay'Abatutsi.

    Umwanzuro wa Loni wo ku itariki 08 Ugushyingo 1994, ushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw'Arusha( ICTR), utegeka ibihugu byose bigize Umuryango w'Abibumbye, n'Afrika y'Epfo irimo, gukorana n'urwo rukiko kugirango abagize uruhare bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubutabera. Ibyo byaje no gushimangirwa muw'2010, mu mwanzuro ushyiraho IRMCT.

    Kuva muw'2020, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT ntiyahwemye kuvuga ko Afrika y'Epfo itubahiriza izi nshingano, biza no gutuma icyo gihugu cyikura mu isoni, maze tariki 24 Gicurasi 2023, gita muri yombi Fulgence Kayishema wari umaze igihe yidegembya muri Afrika y'Epfo.

    Nk'uko ingingo ya 60 mu mategeko agenga IRMCT ibisobanura, iyo umuntu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi afatiwe mu gihugu runaka, agomba guhita yoherezwa Arusha, muri gereza ya IRMCT. Iyi ngingo yashyizweho kugirango hatazagira igihugu cyitwaza ko nta tegeko gifite ricyemerera kohereza abo banyabyaha Arusha.

    Mu rwego rwo gukwepa iyo ngingo, ubushinjacyaha muri Afrika y'Epfo bwahisemo gushinja Kayishema icyaha cyo 'kunyuranya n'amategeko y'abinjira n'abasohoka muri Afrika y'Epfo', bidafite aho bihuriye n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi IRMCT imukurikiranyeho.

    Ibyo bihato rero byakomeje gutinza iyoherezwa rya ruharwa Kayishema mu butabera mpuzamahanga, none amezi arasaga 18 abategereje ko Kayishema aryozwa amaraso y'inzirakarengane yamennye, baraheze mu rungabangabo.

    Ubwo ICTR yafungaga imiryango ariko hagashyirwaho Urwego rwa IRMCT ruzarangiza imirimo isigaye, yategetse ko abajenosideri bari bagishakishwa, barimo n'uyu Kayishema, abazafatwa nyuma ya 2010 bazajya boherezwa mu Rwanda. Kubera impamvu za politiki, hari ibihugu byanze kubohereza i Kigali, bituma muri Werurwe 2019 itegeko rivugururwa, ryemeza ko ahubwo bazajya bahita bajyanwa Arusha, nta kundi kugoragoza. Ibyo nabyo Afrika y'Epfo yarabyirwngagije, ikomeza gushyira imbere politiki yo kubangamira inyungu z'uRwanda n'Abanyarwanda.

    Afrika y'Epfo, ubu iyobowe n'abirabura bamaze imyaka itabarika barakandamijwe na ba gashakabuhake. Ntibyumvikana rero uburyo abo birabura ari bo badaha agaciro akarengane karenze urugero Abatutsi bagiriwe, kugeza ubwo bakorewe Jenoside muw'1994.

    Nk'aho ibyo bidahagije, ubu ingabo z'Afrika y'Epfo zoherejwe mu burasirazuba bwa Kongo, aho zifatanya n'igisirikari cya Leta ya Kongo n'indi mitwe y'abajenosideri nka FDLR, gutoteza Abatutsi b'Abanyekongo.

    Amateka ashobora gutinda ariko agaca urubanza. Uyu munsi Ramaphosa n'ibyegera bye barumva amaraso y'Abatutsi nta gaciro afite, ariko ejo cyangwa ejobundi bashobora kuzabyicuza ntaho bakibigaruriye. Abafaransa baravuga ngo'Tout se paie ici bàs', tugenekereje bikaba bivuze ko ingaruka z'ibikorwa byacu zitugeraho tukiri kuri iyi si.

    Twigarukiye kuri Fulgence Kayishema, nk'uko impapuro za ICTR zo muw'2001 zisaba ko afatwa zibigaragaza, aregwa uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi mu yahoze ari Komini Kivumu(Kibuye), by'umwihariko abasaga 2.000 bahiritsweho kiliziya ya Nyange.

    Fulgence Kayishema w'imyaka 64 y'amavuko, yari umugenzacyaha aho muri Kivumu, ubu habaye mu Karere ka Ngororero.

    Aregwa ubufatanyacyaha n'abandi bicanyi benshi, barimo Padiri Athanase Seromba na Gaspard Kanyarukiga bo urukiko rw'Arusha rwamaze guhamya ibyaha runabakatira ibihano binyuranye.

    Undi ni Col.Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahantu hanyuranye, by'umwihariko aho muri Kivumu, we akaba akidegembya mu Bufaransa.

    The post Leta y'Afrika y'Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/leta-yafrika-yepfo-ifite-nyungu-ki-mu-gusuzugura-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yafrika-yepfo-ifite-nyungu-ki-mu-gusuzugura-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • 7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk'Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi aritegura gukina na Sudani y'Epfo mu irushanwa rya CHAN rizaba umwaka utaha wa 2025.

    Muri iyi kipe y'igihugu haravugwamo ukutumvikana kw'abatoza bayo guturuka k'uwuzayobora Amavubi muri uyu mukino uteganyijwe kuya 22 na 28 Ukuboza 2024.

    Ibi biraturuka ku kuba umutoza mukuru Frank Spittler adahari kuko yagiye mu biruhuko by'iminsi minsi ariko hagasigara ukutamenya umwungiriza we wa mbere hagati y'umutoza Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa.

    Mu gukemura iki kibazo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko umutoza mukuru yifuje ko Jimmy Mulisa ariwe uyobora ikipe y'igihugu.

    FERWAFA iti ' Nyuma y'uko umutoza mukuru w'lkipe y'lgihugu Bwana Torsten Frank Spittler atabonetse kubera impamvu z'umuryango, yifuje ko umusimbura we mu nshingano zo kuyobora Ikipe y'lgihugu nkuru, yaba Bwana Mulisa Jimmy wari umwe mu bamwungirije'.

    'Bityo akaba ari na we ukomeje kuyobora imyitozo y'ikipe y'lgihugu ya CHAN muri iyi mikino yo guhatanira kuzakina imikino ya nyuma ya CHAN u Rwanda ruzakinamo na Sudani y'Amajyepfo'.

    Ibi byaje gutuma umutoza Jimmy Mulisa ndetse na FERWAFA banzura ko Yves Rwasamanzi asimburwa na Habimana Sosthene usanzwe atoza ikipe ya Musanze FC.

    Kuri uyu wa kabiri kandi nibwo FERWAFA ireberera ikipe y'igihugu mu buryo buri Tekiniki batangaje ko abakinnyi 7 muri 31 bari bahamagawe bamaze gusezererwa.

    Abo ni Nshimiyimana Yunussu, Niyonzima Olivier, Mugiraneza Frodouard, Benedata Janvier, Usabimana Olivier, Habimana Yves na Bizimana Yannick.

    Amavubi aritegura kwerekeza muri Sudani y'Epfo kuri uyu wa kane aho bitegura gukina n'iyikipe, biteganyijwe ko bazakina kuri iki cyumweru bagakinira i Juba.

    The post 7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk'Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/7-basezerewe-jimmy-mulisa-atangazwa-nkumutoza-uyobora-amavubi-umutoza-yves-asimburwa-na-sosthene/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=7-basezerewe-jimmy-mulisa-atangazwa-nkumutoza-uyobora-amavubi-umutoza-yves-asimburwa-na-sosthene

  • kubera iki urubyiruko rwo muri Mozambique rwakoze imyigaragambyo? #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize, urubyiruko rwo muri Mozambique rwakoze imyigaragambyo ikomeye yamagana ibyavuye mu matora yabaye ku wa 9 Ukwakira 2024.

    Iyi myigaragambyo yatewe ahanini n'uko ishyaka riri ku butegetsi, Frelimo, ryatangajwe ko ryatsinze amatora, ibintu abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze ko byabayemo uburiganya.

    Abigaragambya, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko, basabaga impinduka mu miyoborere y'igihugu no kubahiriza amahame ya demokarasi.

    Mu guhosha iyi myigaragambyo, inzego z'umutekano zakoresheje ibyuka biryana mu maso
    n'amasasu, byateye impfu n'imvune nyinshi mu gihugu hose.

    Iyi myigaragambyo yatumye Ambasade y'u Rwanda muri Mozambique ifunga imiryango yayo ku itariki ya 6 n'iya 7 Ugushyingo 2024, mu rwego rwo kurinda umutekano w'abanyarwanda bari muri icyo gihugu.

    Ibi byerekana ko urubyiruko rwa Mozambique rufite inyota yo kubona impinduka mu miyoborere y'igihugu, rukaba rwifuza ko amahame ya demokarasi yubahirizwa, cyane cyane mu bijyanye n'amatora.

     

    Source : https://kasukumedia.com/kubera-iki-urubyiruko-rwo-muri-mozambique-rwakoze-imyigaragambyo/

  • Umugabo wo muri Nijeriya yahawe imbabazi nyuma y'imyaka 10 kuri gereza y'abakatiwe urupfu azira kwiba inkoko #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Nijeriya yari amaze imyaka 10 kuri gereza y'abakatiwe igihano cy'urupfu azira kwiba inkoko, yahawe imbabazi.

    Inkuru itangaje y'uyu mugabo yatangaje benshi, cyane cyane ku bijyanye n'uburemere bw'icyaha n'igihe cyose yamaze mu buroko.

    Uyu mugabo yafashwe ashinjwa kwiba inkoko, icyaha cyari cyatumye ahanishwa igihano cy'urupfu.

    Nyuma y'imyaka 10 ari muri gereza ategereje ishyirwa mu bikorwa ry'igihano cye, yamenyeshejwe ko yahawe imbabazi. Iki gikorwa cyatangaje abantu benshi, bigaragaza uburyo amategeko y'igihugu cya Nijeriya akunze gukomera mu bintu bimwe na bimwe.

    Amakuru avuga ko abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gusaba ko uyu mugabo n'abandi bari mu bihe bimeze nk'ibyo baha imbabazi, cyane ko ibihano nk'ibi bishobora kuba bitajyanye n'uburemere bw'icyaha cyakorewe.

    Iyi nkuru ni isomo rikomeye ryo gusubiramo amategeko no kugena ibihano bihwanye n'ibyaha byakozwe, bikaba bikwiye gukorwa mu bihugu byinshi hirya no hino ku isi.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/umugabo-wo-muri-nijeriya-yahawe-imbabazi-nyuma-yimyaka-10-kuri-gereza-yabakatiwe-urupfu-azira-kwiba-inkoko/

  • Uwateze igisasu cyahitanye General Igor Kirillov w'Uburusiya yahagatitswe n'Ibiro by'Iperereza mu Uburusiya #rwanda #RwOT

    Uwateze igisasu cyahitanye General Igor Kirillov w'Uburusiya yahagatitswe n'Ibiro by'ipererza mu Burusiya, nyuma y'uko amakuru atandukanye yerekanaga ko yiciwe hamwe n'icyegera cye, Major Ilya Polikarpov, i Moscow ku wa 17 Ukuboza 2024.

    Uwateze igisasu n'umugabo wavutse mu mwaka wa 1995 mu gihugu cy'u Ouzbékistan. Mu ibazwa rye, yemeje ko yabonye akazi mu gisirikare cya Ukraine, nubwo ibindi bisobanuro bikiri mu iperereza.

    Kirillov yari umuyobozi w'inzego z'intwaro za Nuclear, Biological, na Chemical (NBC), akaba yari umwe mu bayobozi bakomeye mu rwego rw'umutekano w'igihugu cy'Uburusiya.

    Ibikorwa bye byari bigamije gukomeza kurinda igihugu mu by'ibyago byateza umutekano muke. Iperereza ry'ibikorwa byo guhungabanya umutekano ryatangiye nyuma y'uko aya makuru yiyicwa rya Kirillov asohotse mu binyamakuru bitandukanye.

    Nyuma y'ibihe by'icuraburindi, n'uburyo ibihugu byombi birimo gukorana cyane mu byerekeye umutekano, inyandiko zagiye zigaragaza ko uyu mugabo atari we wari ushinzwe gusa intwaro, ahubwo yari afite n'uburenganzira bukomeye mu by'ubutasi bw'igihugu.

    Ibiro by'ipererza mu gihugu cy'Uburusiya byatangaje ko bahagaritse uyu mugabo nyuma y'uko amakuru atandukanye atanzwe n'abantu bakorana na we agaragaza ko yari asanzwe afite ibibazo by'amafaranga n'ibindi bikorwa bitari byemewe.

    Gusa, hari byinshi bikeneye kugenzurwa kugira ngo hamenyekane ibyamubayeho n'impamvu nyamukuru y'ubwicanyi bwakorewe Kirillov na Major Polikarpov.

    Muri iki gihe, imiryango yombi y'igihugu cy'Uburusiya na Ukraine ikomeje kuba mu mvururu, bitewe n'ibihe bikomeye byo mu ntambara.

    Uyu mugabo wateze igisasu akaba ari umwe mu bantu bake bagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare bya Ukraine, ibyo bikaba bigaragaza uburyo imikorere y'ubutasi mu karere ikomeye cyane, ku buryo bigoye kumenya neza impamvu nyamukuru n'impinduka ziturutse ku bikorwa by'umutekano.

    Iperereza rirakomeje ku buryo ubwo amakuru y'ibyabaye yamenyekanye, ubwo ibiro by'umutekano muri Uburusiya byasohoye itangazo ry'uko bagiye gukaza ingamba zo kugenzura umutekano w'igihe kizaza.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/uwaze-igisasu-cyahitanye-general-igor-kirillov-wuburusiya-yahagatitswe-nibiro-byiperereza-mu-uburusiya/

  • Abahanzi 9 barimo Nirere Shanel na Pastor P b… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byatangajwe na Institut Français du Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024. mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa bafite umwaka utaha mu 2025, muri Mutarama, Gashyantare ndetse na Werurwe.

    Ni ibitaramo bagaragaza ko bizatangira guhera tariki 17 Mutarama 2025, bigasozwa tariki 22 Werurwe 2025.

    Bigaragara ko batumiye cyane abahanzi bubakiye umuziki wabo ku njyana ya Rap, Pop, abacuranzi ba Saxophone, ndetse n’abandi bakora umuziki gakondo hagamijwe kwinjiza abakunzi b’umuziki mu 2025.

    Ibi bitaramo bizabimburirwa n’igitaramo cy’umucuranzi wa Saxophone Watersax n’inshuti ze, kizaba ku wa 17 Mutarama 2025, bikurikirwe n’igitaramo cya E.T. Ndahigwa kizaba ku wa 23 Mutarama 2025. 

    Ni mu gihe Peace Jolis wamamaye cyane mu iserukiramuco ‘Mashariki’ azakora igitaramo tariki 30 Mutarama 2025.

    Pastor P wagize uruhare cyane mu gutunganya indirimbo z’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda, agiye gutaramira abanya-Kigali nyuma y’igihe kinini, binyuze mu gitaramo azakora tariki 6 Gashyantare 2025.

    Ni mu gihe Massamba Intore uzaba ukubutse mu Butaliyani, azataramira abakunzi be, ku wa 21 Gashyantare 2025.

    Umuraperi Rapstars afatanyije na Skillz bo bazataramira abakunzi babo tariki 28 Gashyantare 2025.

    Nirere Shanel wari umaze igihe kinini adataramira i Kigali, azongera kubataramira tariki 8 Werurwe 2024, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ni mu gihe umukirigitananga Deo Salvator ubarizwa muri iki gihe i Burayi, azataramira i Kigali, ku wa 14 Werurwe 2025, aho azaba ari kumwe n’inshuti ze.

    Ibi bitaramo bizasozwa n’ibizaba ku wa 22 Werurwe 2025, bizaririmbamo Steve Bedi, umuhanga mu gucuranga Saxophone wo mu gihugu cya Ghana.

    Pastor P ugiye gukora igitaramo cye bwite, niwe wakoze indirimbo nka 'Adi Top' ya Meddy, 'Habibi' ya The Ben, 'Indoro' ya Charly na Nina n'izindi zo mu bihe byashize nka 'Mu Gihirahiro' ya Jay Polly na Scillah, 'Sintuza' ya Urban Boys n'izindi. 

    Aherutse kwinjira mu muziki, ndetse yahisemo gukoresha izina rya Kagurano Rwimo. Muri Gicurasi 2023, yatangaje isohoka rya Album ye yise 'Ruticumugambi' igizwe n'indirimbo 10 zirimo nka nka 'Kabanyana k'Abakobwa'', 'Rubanda rugira ayabo', 'Wiriweho mwali'', 'Ibare', 'Agashinge', 'Yewe Roza' na 'Amashyo Rugamba'.


    Pastor P uherutse gushyira ku isoko Album ya gakondo, yatangaje ko mu 2025 azakorera igitaramo kuri Institut Français du Rwanda


    Nyuma y'igihe kinini, Nirere Shanel agiye kongera gutaramira i Kigali 

    Massamba Intore ataramira abakunzi be Institut Français du Rwanda avuye mu bitaramo mu Butaliyani

    Hatangajwe ibitaramo by'abahanzi icyenda bizaba hagati ya Mutarama na Werurwe 2025

    REBA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ATURA’ YA NIRERE SHANEL

    “>
    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA PASTOR P

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149755/abahanzi-9-barimo-nirere-shanel-na-pastor-p-bateguje-ibitaramo-i-kigali-mu-2025-149755.html

  • Babaye abumumaro mu gihe cyabo! Ibyamamare u… – #rwanda #RwOT

    Hari umuhanzi wigeze gutuka urupfu ngo 'ruragapfa, rupfakare', icyakora yari amaburakindi kuko na we arabizi ko ariyo nzira ya twese, gupfa si igitangaza, nubwo ari bibi.

    Mu Rwanda uyu ni umwaka utazibagirana mu mitima ya benshi cyane ko aribwo abarimo Nyiransengiyumva Valentine [Dorimbogo] wasetsaga benshi, Pastor Ezra Mpyisi wakundwaga cyane, Anne Mbonimpa wari umukozi muri FERWAFA n'abandi.

    Umwaka wa 2024 uri kugana ku musozo, nubwo wagize itandukaniro ry'agahenge ugereranyije n'imyaka yabanje nka 2020, 2021 na 2022 yabaye iy'icyorezo cya Covid-19, urupfu rwo ntirwabaniye Abanyarwanda.

    Ni umwaka watwaye benshi mu bo twakundaga, uhereye mu ngeri zose z'ubuzima: Abanyapolitiki, abahanzi, abakinnyi, abacuruzi, abahinzi n'abandi.

    Muri iyi nkuru, turagaruka ku byamamare twabuze mu 2024.

    1.     Dorimbogo


    Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dorimbogo, yitabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2024 aguye mu Bitaro bya Kibuye. Uyu mukobwa yitabye Imana nyuma yo kugera ku bitaro abaganga bakagerageza kumuha ubufasha bw'ibanze ariko bikananirana.

    Amakuru InyaRwanda yabonye ni uko nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya y'ubuhumekero. Yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, ahava bamuhaye 'Transfer' yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.

    Ubwo yari mu bitaro bya Kibogora, hari amajwi ya Nyiransengiyumva yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza mu Mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira mu rugo i Nyamasheke kuhivuriza.

    Icyo gihe yagize ati 'Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza.'

    Nyiransengiyumva yiswe 'Dore Imbogo' biturutse ku ndirimbo yaririmbye aho inyikirizo yayo avugamo ati “Dore imbogo, dore impala, dore imvubu….'. Yamenyekanye cyane kubera ibiganiro yakundaga gutanga kuri shene za YouTube zitandukanye.

    2.     Pastor Ezra Mpyisi


    Umukambwe Pastor Ezra Mpyisi wakunzwe na benshi kubera amagambo ye y’ubwenge, yatabarutse ku myaka 102.

    Pastor Ezra Mpyisi yatabarutse mu minota micye ishize ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024. “Aratabarutse pe. Mu kanya gashize”. Ni amagambo InyaRwanda yatangarijwe n’inshuti y’umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi wakoreye Imana mu mbaraga ze zose kuva mu busore bwe kugeza ku munsi we wa nyuma.

    Pastor Mpyisi yabonye izuba ku ngoma ya Musinga ku itariki ya 19 Gashyantare mu 1922, akaba yaburaga iminsi 23 gusa akuzuza imyaka 102. Yavukiye hafi y’ i Nyanza, i Bwami ku marembo y’u Rwanda. Yakoreraga umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

    Ni byinshi azibukirwaho birimo kuba ari mu bashyize Bibiliya mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kuba yarabaye Umujyanama w’Umwami Mutara III Rudahigwa, kuba ari we Mudivantise wa mbere wabonye ‘License’, kunyomoza abavuga ko nta muntu urenza imyaka 100, n’ibindi. Yari inzu y’ibitabo n’umugishwanama ukomeye.

    3.     Cherissa Tona


    Uwanjye Cherissa Tona wari umwe mu baririmbyi b'inkingi ya mwamba mu itsinda rya Healing Worship Ministry akaba n'umuvandimwe wa Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021, yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, afite imyaka 23 y'amavuko.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Cherissa yizihije isabukuru y’amavuko, hanyuma inshuti ze zikomeza kumufasha kuyizihiza kugeza kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024 ari nabwo yasohokanaga n’inshuti ze.

    Ubwo yari kumwe n’inshuti ze yakomezaga kuzibwira ko ashaka kujya kwifatanya na Korali, mu gihe yiteguraga kugenda abanza kunyura mu bwiherero. Ariko, inshuti ze zakomeje kubona ko yatinze, zitangira kwibaza uko byagenze, bagiyeyo basanga niho yaguye.

    4.     Amb. Mukaruliza Monique 


    Ambasaderi Mukaruliza Monique wabaye mu nzego zitandukanye nkuru z'igihugu, yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye.

    Mu ntangiriro za Werurwe, Perezida Kagame yari yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi (Ambassador at large) ushinzwe gahunda zo kwihuza kw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ari Umujyanama.

    Ni we wabaye Minisitiri wa Mbere w'u Rwanda mu Muryango wa Afurika y'Ibihugu by'Iburasirazuba, EAC. Izo nshingano yazikoze guhera mu 2008 kugera ku wa 25 Gashyantare 2013.

    Mukaruliza yabaye Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Yanabaye Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia no muri Malawi ubwo yari avuye ku nshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali.

    Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 yari ahagarariye by'agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y'aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

    Yari afite ubunararibonye mu bucungamari n'ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w'imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw'imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y'imbere.

    Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk'umugenzuzi w'imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w'imari mu kigo cy'impfubyi, Village d'Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

    5.     Anne Mbonimpa


    Anne Mbonimpa wari umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry'Umupira w'Amaguru w'Abagore mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba yaranakiniye amakipe atandukanye, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu taliki ya 9 Ugushyingo 2024. Amakuru avuga ko Mbonimpa Anne yapfuye urupfu rutunguranye kuko atari arwaye.

    Usibye kuba Anne Mbonimpa yari umukozi wa FERWAFA mu bijyanye no guteza imbere umupira w’amaguru w’Abagore ahubwo yanakinnye mu makipe atandukanye ndetse aba n’umutoza.

    Yakiniye amakipe arimo Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma. Mu mwaka ushize, yari umwe mu batozaga APR WFC bayifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

    6.     Martin Mateso


    Umunyamakuru Martin Mateso wakoreraga umwuga mu Bufaransa, yitabye Imana afite imyaka 70.

    Mateso wakoreye ibinyamakuru birimo Radio Rwanda, Televiziyo Rwanda na TV5 Monde, bivugwa ko yitabye Imana tariki 20 Ukwakira 2024 ubwo yari yaje mu Rwanda, azize indwara y'umutima.

    Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko Mateso yari yaje mu Rwanda kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 70. Martin Mateso yari atuye mu Bufaransa aho yageze muri Mata 1994.

    Ntamuhanga Ningi Emmanuel wakoranye na Mateso, yigeze kuvuga ko Mateso yakundwaga cyane kuri Radio Rwanda kubera uburyo yavugaga neza Igifaransa.

    Ni umwe mu bakoze umwuga w'itangazamakuru ari n'umuhanzi, aho azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo 'Bibiyana', 'Amagorwa yo mu rugo', n'izindi.

    7.     Dr Adel Zrane


    Uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya- Tunisia Dr Adel Zrane, yitabye Imana aguye mu rugo iwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024.

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko uyu mutoza yitabye Imana ubwo yari mu rugo iwe aho abakinnyi na 'staff' babibwiwe ubwo berekezaga mu myitozo ku wa Kabiri bagahita basubira iwabo.

    Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n'Umutoza mukuru w'Umubiligi, Patrick Aussems.

    Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy'Igihugu na Community Shield ari kumwe n'Umubiligi Sven Vandenbroeck.

    Uyu mutoza yakoranye kandi n'Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy'Igihugu na Community Shield.

    Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y'iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n'Ikipe y'Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

    8. Mungo Jitiada 'Vigoureux' 


    Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka 'Vigoureux', uzwiho kuzamura abakiri bato mu mupira w'amaguru, yitabye Imana nyuma y'uburwayi yari amaranye igihe kinini.

    Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye ko uyu mutoza afite uburwayi bwo kubura amaraso na hépatite C kugeza ubwo kuva mu nzu byabaye ikibazo gikomeye.

    Ubu burwayi bwagendaga buhinduka kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagiraga 'paralysie', ikindi gihe kakabyimba. Nk'abandi barwaye bose ngo iyo yabonaga abamusura bakamuganiriza yasaga n'ugaruye agatege ariko nyuma bikongera bigasubira irudubi.

    Inkuru y'incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, ko uyu mugabo yamaze kwitaba Imana.

    Vigoureux ni umwe mu batoza bakomeye mu Karere ka Rubavu, wari uzwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato bakavamo abakomeye. Yakiniye Etincelles FC igishingwa mu 1980. 

    Mu Rwanda hari amazina y'abakinnyi bakomeye bamunyuze mu biganza nka Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Nizeyimana Mirafa n'abandi benshi.

    9. Mukonya


    Myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga agonganye n'umunyezamu akamira ururimi.

    Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yakinaga umupira bisanzwe i Mageragere agongana n'umunyezamu amira ururimi bagerageza kurugarura ariko biranga birangira yitabye Imana. Yahise yihutanwa CHUK ari naho yaje gushiriramo umwuka.

    Mukonya yakinaga muri AS Kigali yagiyemo avuye muri Kiyovu Sports nubwo shampiyona ishize atabonye umwanya uhagije wo gukina.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149740/babaye-abumumaro-mu-gihe-cyabo-ibyamamare-u-rwanda-rwabuze-mu-2024-149740.html