Author: webrwanda

  • Yatsinze ibitego bibiri gusa! Imibare ya Mamadou Traore wumvimanye na APR FC #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kumvikana n’Umunya-Mali, Mamadou Traore watsinze ibitego bibiri mu mwaka w’imikino wa 2025-26.

    Imwe mu nkuru zari zigezweho mu cyumweru dusoje, ni uko APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko usatira, Mamadou Traore.

    Uyu yari kapiteni wa Stade Malien yasoje ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ya Mali inyuma ya Djoliba AC yatwaye Shampiyona.

    Mu mwaka w’imikino ushize wa 2025-26, mu marushanwa yose harimo Imikino Nyafurika, Shampiyona, igikombe cy’Igihugu ikipe ye yakinnye imikino 42.

    Muri iyi mikino Mamadou Traore w’imyaka 27 usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe, mu bushakashatsi ISIMBI yakoze ni uko yakinnye imikino 36 abanza mu kibuga, imikino 2 yari ku ntebe y’abasimbura, imikino 4 ntiyabonetse ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe yatsinze ibitego bibiri.

    Uyu mukinnyi wafashije Stade Malien kurenga amatsinda ya CAF Champions League umwaka ushize, akaba agiye kuza muri APR FC kuyifasha kugera kuri izi ntego.

    Mamadou Traore yumvikanye na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/yatsinze-ibitego-bibiri-gusa-imibare-ya-mamadou-traore-wumvimanye-na-apr-fc.html

  • Iburasirazuba: Leta igiye gukemura ikibazo cy'abaturage bakomeje kubura mazutu yifashishwa mu bworozi – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko bamwe mu borozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba binubiye uburyo muri iyi minsi bari kujya gushaka mazutu kuri sitasiyo za lisansi byo gukoresha mu mashini zisya ubwatsi, bakabyimwa.

    Ni ikibazo cyatangiye kugaragara nyuma y’Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026, bigatuma ibikomoka kuri peteroli bitangira kubura no guhenda ku Isi hose.

    Bamwe mu borozi bavuga ko ubwo iri tumbagira ry’ibikomoka kuri peteroli ryatangiraga mu Rwanda, sitasiyo za lisansi zahise zitangira kubima mazutu bakundaga kujya kugurira mu majerekani, nyamara bayifashisha mu mashini zisya ubwatsi, bakagaragaza ko birimo kubatera igihombo.

    Kalisa Thaddée wororera mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza aherutse kubwira IGIHE ko iki kibazo cyo kwimwa mazutu cyamubayeho agasaba inzego bireba kubafasha bakayibona.

    Ati ‘ Nta muriro dufite bivuze ngo ibyo dukora byose kugeza ubu tugomba kubikora dukoresheje imashini zikoresha mazutu. Ntabwo ikiboneka kubera ibura ryayo n’amabwiriza avuga ko nta muntu ukwiriye kuyigura mu kijerekani kandi twe tuba tuyikeneye ngo tugaburire izo nka mu biraro.”

    Iki kibazo cyongeye kugarukwaho cyane mu mpera z’iki cyumweru ubwo aborozi 253 b’icyitegererezo bo mu Karere ka Nyagatare, basinyaga amasezerano yo guhabwa inkunga nyunganizi ya Leta yo kugurirwa imashini zisya ubwatsi, amahema afata amazi n’ibindi bikoresho bitandukanye.

    Twahirwa Peter wororera mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Nyamirama, yavuze ko bari guhendwa na mazutu bamwe bakajya no kuyigura ntibayihabwe, ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hakenewe ko umuriro w’amashanyarazi wagezwa mu nzuri.

    Ati ‘ Turi mu bihe Isi ikeneye mazutu kandi ziriya mashini zikoresha mazutu igiciro cyayo kirazamuka hirya no hino kubera iyo mpamvu rero dukeneye umuriro mu nzuri kugira ngo tuwukoreshe bitworohereze twe kugumya guhendwa na mazutu.”

    Undi mworozi yavuze ko batacyemererwa guhabwa mazutu mu majerekani, ibibagiraho ingaruka y’uko imashini bakoresha bakata ubwatsi zidakora.

    Yavuze ko mu gihe u Rwanda rugeze mu bihe by’impeshyi, ari ngombwa ko leta yakurikirana iki kibazo, kugira ngo babone uko batangira guhunika ubwatsi.

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ishami rya Nyagatare, Kayumba John, yavuze ko iki kibazo bakimenye ariko kimwe mu bizagikemura ari ukwegereza aborozi umuriro w’amashanyarazi mu nzuri.

    Yagize ati ‘Mazutu bavuze ko bibagora kuyijyana mu kijerekani aho usanga sitasiyo zitabasha kubaha iyo lisansi mu kijerekani, ibyo twabyumvishe biraganirwaho kandi ubuyobozi bw’Akarere burahari buraza gukurikirana inzego zose kugira ngo umworozi afashwe abone iyo mazutu yo gukoresha mu mashini kuko ntabwo bajya bazana izo mashini kuzinywesha nk’abanywesha imodoka.”

    Yakomeje agira ati ‘Hagomba kubaho uburyo bwo kuyitwara mu majerekani, nibiba ngombwa ko habaho uburyo bwo kugenzura iyagiye tuzafatanya n’ubuyobozi mu kugenzura iyatanzwe ikoreshwe icyo yasabiwe.”

    Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inzuri zirenga 10.000 zibarizwamo inka zirenga ibihumbi 500, muri iyi Ntara habonekamo umukamo wa litiro zireng ibihumbi 200 ku munsi.

    Leta igiye gukemura ikibazo cy’abaturage b’Iburasirazuba bakomeje kubura mazutu yifashishwa mu bworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-leta-igiye-gukemura-ikibazo-cy-abaturage-bakomeje-kubura-mazutu

  • Police FC yirukanye Ben Moussa #rwanda #RwOT

    Police FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Ben Moussa nyuma yo kutagera ku ntego bari bumvikanye.

    Ben Moussa yinjiye muri Police FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2025-26, yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

    Akaba mu masezerano yari yasinye harimo ko agomba guhesha Police FC kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, Shampiyona n’icy’Amahoro.

    Gusa ntabwo byaje guhira uyu mutoza w’umunya-Tunisia kuko Igikombe cy’Amahoro ntibyakunze ndetse na Shampiyona yasoje ku mwanya wa 6 (uwa kane mu makipe yo mu Rwanda).

    Nyuma yo gukora isuzuma ku musaruro we yagize, Police FC yasanze byaba byiza batandukanye igashaka undi mutoza.

    Amakuru avuga ko, Police FC iri mu biganiro n’umutoza Guy Bukasa ukomoka muri DR Congo watoje amakipe nka Gasogi United, Rayon Sports na AS Kigali zo mu Rwanda.

    Ben Moussa yirukanywe na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/police-fc-yirukanye-ben-moussa.html

  • Rubavu: Ababyeyi bahugira mu bucuruzi bashyizwe mu majwi mu bitera igwingira – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rubavu gafite imipaka ine yemewe ihana imbibi na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukorwa n’abantu benshi.

    Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, butangaza ko 85% by’abakora ubucuruzi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ari abagore.

    Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Rubavu mu kurwanya igwingira n’imirire mibi baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko ababyeyi bahugira mu bucuruzi gusa baza ku isonga mu gutiza umurindi igwingira rikigaragara mu bana bo muri ako karere.

    Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, Padiri Rutakisha Jean Paul yavuze ko Akarere ka Rubavu kari mu twera ariko bagatungurwa n’uko igwingira rikomeje kuzahaza abana, aho mu bana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 21%.

    Ati ‘Ubucuruzi butandukanye ababyeyi bazindukiramo abana batarabyuka bikarangira biriwe ubusa, kandi dufite akarere keza cyane, dufite ibikomoka ku bworozi, ariko ababyeyi ntibafate umwanya wabo wo gutegurira abana indyo yuzuye nicyo kibazo duhanganye nacyo.’

    ‘Ababyeyi bagiye mu bucuruzi ntibakwiriye gusiga abana bandagaye, nibabazane basigare mu marerero abana bitabweho, kandi bagaburirwe indyo yuzuye, abana ibitekerezo byabo byaguke.’

    Umuyobozi w’Umuryango Global Health to Heal (GHH) ufite urugo mbonezamikurire ku mupaka wa Petite barrière, Ndayishima Jean Berckmas, yagize ati ‘Hari abajya mu bushabitsi bakirirwana abana cyangwa bakabasiga ahantu hadafite umutekano, ni nayo mpamvu twashyizeho ECD hafi n’umupaka ahasigara abana kandi hatekanye. Kuko kugwingira bidaterwa n’ubukene ahubwo akenshi bikomoka ku myumvire, ariko turakomeza guhugura ababyeyi.’

    Umushumba w’Itorero Shekinah, rifite ingo mbonezamikurire mu mirenge ya Rubavu na Nyamyumba, Pst Uwihoreye Pascal, yavuze ko ababyeyi benshi umwanya munini bawumara mu bucuruzi bashakisha ibitunga imiryango yabo, abana ntibajyanwe muri ECD bakinjira mu mirire mibi bakagwingira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE ko mu gushaka igisubizo ku bibazo by’abana bajya mu mirire mibi bashyizeho umunsi wihariye w’ingo mbonezamikurire z’abana.

    Ati ‘Mu guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi y’abana bato twashyizeho umunsi w’ingo mbonezamikurire wizihizwa kabiri mu mwaka, aho duhura n’abafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’abana bato, tugamije kongera ikibatsi mu byo dukora kugira ngo tugire abana bakura neza.’

    ‘Haracyari imiryango itarumva inshingano ifite ku bana bishingikirije ubushabitsi, bakibagirwa icyo umwana azaba cyo, bikarangira ibyo bakoze byose bibaye impfabusa, kuko ingo mbonezamikurire bakwiriye kumva ko zunganirwa n’inshingano z’ababyeyi, kuko zisanzwe ari ndasimburwa.’

    Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’ibibazo by’igwingira ry’abana, mu 2011 Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana (ECD).

    Mu Karere ka Rubavu, habarurwa ingo mbonezamikurire 1.434 zirererwamo abana 50.096, hakiyongeraho n’izindi ngo zishamikiye ku mashuri 154 n’izindi zishamikiye ku nsengero no ku nyubako zitandukanye za Leta.

    Akarere ka Rubavu kavuye kuri 32% by’abana bagwingiye, uyu munsi kageze kuri 9,8% ku bana bari munsi y’imyaka ibiri.

    Abana bagaburirwa indyo yuzuye mu kurwanya igwingira

    Mu Karere ka Rubavu bizihiza umunsi w’ingo mbonezamikurire kabiri mu mwaka

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique avuga ko mu gushaka igisubizo ku bibazo by’abana bajya mu mirire mibi bashyizeho umunsi wihariye w’ingo mbonezamikurire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ababyeyi-bahugira-mu-bucuruzi-bashyizwe-mu-majwi-mu-bitera-igwingira

  • Nyamasheke hafunzwe Restaurant 40 harimo izagaburiraga abarwayi n'abanyeshuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bwafunze burundu restaurant eshatu ndetse n’izindi 37 zifungwa by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya umwanda no kwimakaza isuku. Ibi byatangajwe mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije guteza imbere isuku n’isukura mu karere hose.

     

    Mu igenzura ryakozwe, ubuyobozi bwagenzuye niba aho hantu hari ubwiherero bwujuje ibisabwa, niba abakozi baripimishije indwara zandura, bafite impuzankano y’akazi, ndetse n’isuku muri rusange aho bakirira abakiliya.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko abafunzwe bahawe icyumweru cyo kwikosora, ariko eshatu muri zo zafunzwe burundu kuko zikoraga nta byangombwa bifatika.

    Yagize ati: ‘Twabagiriye inama yo gushora imari mu bindi bikorwa byubahiriza amahame y’isuku n’isukura.’

    Muri restaurant zafunzwe harimo izigaburira abarwayi ku bitaro bya Kibogora n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora. Kugeza ubu, zirindwi zamaze kongera gufungura nyuma yo gukosora ibitagenda. Ubuyobozi burasaba abafite aho bacumbikira abantu cyangwa batangiriramo serivisi zifitanye isano n’ibiribwa, kwimakaza isuku nk’inkingi y’iterambere n’imibereho myiza.

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-hafunzwe-restaurant-40-harimo-izagaburiraga-abarwayi-nabanyeshuri/

  • Amajyepfo yihariye umubare munini w'abitegura kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu igororero rya Nyamasheke niho hatangirwa amahugurwa y’Ubumwe n’Ubudaheranwa yashyiriweho abakoze Jenoside bitegura kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko.

    Kuva iyo gahunda yajyaho mu ntangiriro za 2025, iri Gororero rimaze guhugurirwamo abarenga 2.000 mu byiciro umunani higanjemo abo mu Ntara ya Amajyepfo.

    By’umwihariko mu cyiciro cya munani cyitabiriwe n’abagororwa 645, Intara y’Amajyepfo yari ifitemo 307, Intara y’Iburasirazuba ifitemo 162, Intara y’Iburengerazuba ifite 86, Umujyi wa Kigali 77, naho Intara y’Amajyarugu ifitemo 13.

    Mu birori byo gusoza iki cyiciro cya munani cy’aya mahugurwa, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko impamvu iyi ntara yihariye umubare munini w’abitegura kurangiza ibihano ku byaha bya Jonoside ari uko Jenoside yagize ubukana bukabije muri iki gice.

    Ati ‘Uko dufite abagororwa benshi barangije ibihano ni nako dufite Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside’.

    Kayitesi yabwiye abagororwa ko Intara y’Amajyepfo yiteguye kubakira na yombi, abasaba kuzibukira Ingengabitekerezo ya Jenoside nubwo uwabigerageza atabona aho amenera kuko ubu Abanyarwanda bunze ubumwe.

    Umuyobozi ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwera Kayumba Alice, yavuze ko abenshi mu bari kurangiza ibihano muri iyi minsi biganjemo abanze kwirega no kwemera icyaha.

    Amahugurwa agenewe abarangije ibihano yashyizweho mu ntangiriro za 2025 nyuma y’aho hagaragaye ubwiyongere bw’ingengabitererezo ya Jenoside, ubusesenguzi bukerekana ko yiganje mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi barangizaga ibihano batarahindutse by’ukuri.

    Guverineri Kayitesi yasobanuye impamvu Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abagororwa bitegura kurangiza ibihano kuri Jenoside

    Komiseri w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’Igorora muri RCS, SSP Olive Mukantabana, yavuze ko abagororwa barangiza ibihano barahawe ubumenyi butandukanye, abasaba kuzaba neza n’abo basanze

    Abasoje amahugurwa y’abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside bahabwa icyemezo

    Guverineri Alice Kayitesi yasabye aba bagororwa kuzajya bitabira gahunda za Leta

    Kayumba Uwera Marie Alice, ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, yavuze ko abitabira aya mahugurwa iyo batashye bitwara neza kurusha abatarayitabiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-yihariye-umubare-munini-w-abitegura-kurangiza-ibihano-ku-byaha-bya

  • Umunyamakuru Fidele Kajuguro Sebarinda yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Fidele Kajugiro Sebarinda wabaye umunyanakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yitabye Imana azize uburwayi.

    Inkuru y’Urupfu rwa Fidele Kajugiro Sebarinda yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.

    ISIMBI yamenye amakuru ko yari amaze iminsi arwaye umugongo, ndetse akaba yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital) ari naho yaguye.

    Fidele Kajugiro Sebarinda akaba ari umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane ubwo yakoraga kuri Radio Rwanda by’umwihariko mu Rubuga rw’Imikino.

    Yaje gutandukana na Radio Rwanda muri 2011, iby’itangazamakuru asa n’ubishyize ku ruhande, akaba yarahise ajya gukora muri Komite Olempike y’u Rwanda (Rwanda National Olympic), akaba ari ho yakoraga kugeza uyu munsi.

    Fidele Kajugiro Sebarinda yitabye Imana

    Ubu yakoreraga Komite Olempike y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-fidele-kajuguro-sebarinda-yitabye-imana.html

  • Nta dini na rimwe ridafite abashumba, abasenyeri n'abakilisitu babaye abajenosideri- Minisitiri Dr Bizimana – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Jean Damscene Bizimana yabitangaje ku wa 13 Kamena 2026, ubwo yifatanyaga n’Itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR) n’abaturage b’Akarere ka Karongi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Kirinda.

    Tariki 14 Mata 1994, mu Bitaro bya Kirinda no mu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ubuforomokazi bituranye, hiciwe Abatutsi bari bahahungiye, barahatikirira harokoka umwe gusa. Abishwe bose baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo.

    Dr Bizimana yagaragaje ko yarebye amatangazo amadini yagiye yandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati, akabona inyandiko yanditswe n’Abasenyeri bane n’Abashumba b’Abaporotestanti umunani, muri Gicurasi 1994 ubwo bari bahuye ngo barebe uko ubwicanyi bwahagarara mu Rwanda, bakora itangazo ribabaje, rihunga Jenoside yari iri gukorerwa Abatutsi.

    Ati ‘Inyito Jenoside barayihunze. Baravuga ngo hari kwicana ku mpande zombi, kandi bagahamagarira FPR guhagarika intambara, ngo nihagarika intambara ingabo za Leta zizatunganya umutekano w’Abanyarwanda. Izo ngabo za Leta ni zo zarimburaga Abatutsi, ni zo zayoborwaga na Serubuga Laurent Perezida Habyarimana yohereje ku Kabaya mu 1992 ari hamwe na Leon Mugesera, Mugesera akajya kuvuga ko Abatutsi bazakegetwa amajosi bagatabwa muri Nyabarongo.”

    Dr Bizimana yahamije ko amadini yose yagize abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu buyobozi n’abayoboke basanzwe.

    Ati ‘Nta dini na rimwe ridafite abayobozi, abari abashumba, abasenyeri n’abakilisitu, babaye abajenosideri. Aho harimo ikibazo kinini.’

    I Kirinda ahabereye igikorwa cyo kwibuka nta mibiri y’Abatutsi ihari ndetse harokokeye umuntu umwe gusa. Minisitiri Bizimana yavuze ko kwica abantu babakaroha mu mazi byakozwe kuva mu 1959.

    Ati “Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo mu 1994 ntabwo byari bishya, uburyo bwose bwakoreshejwe mu kwica mu 1994 bwari bwakoreshejwe na mbere kuva mu 1959. Babataga mu migezi babanje kubatema.”

    “Aha ku Kirinda hari umwihariko wo kuba twibuka Abatutsi imibiri yabo ikaba idahari. Ahandi henshi twibukira haba hari imibiri ihashyinguye, ariko aha ntihari kuko yajugunywe muri Nyabarongo. No mu bwicanyi bwo mu 1963 Abatutsi baratemwe bajugunywa muri Nyabarongo no mu yindi migezi.”

    Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kuvana isomo mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakareba icyerekezo gikwiye umuntu bakumva ko abakoze ibibi batari mu mateka yahise gusa kuko ingengabitekerezo ya jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi bigihari no mu banyamadini no mu banyamatorero.

    Ati ‘Ibi rero buri wese akwiye kuvanamo isomo ryo kuba Umunyarwanda mushya.”

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko abayobozi b’amadini bakwiye kuvana isomo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-dini-na-rimwe-ridafite-abashumba-abasenyeri-n-abakilisitu-babaye

  • Fidele Kajugiro Sebarinda yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Kajugiro rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.

    Amakuru IGIHE yakuye ku bantu ba hafi bo mu muryango we, bemeje ko yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kujyanwa kwa muganga. Bavuze ko kandi kuva mu mwaka ushize yatangiye kurwara cyane, aho rimwe na rimwe yajyaga ajyanwa kwa muganga akavurwa agataha.

    Marcel Rutagarama wakoranye na Fidele Kajugiro Sebarinda mu yahoze ari ORINFOR yabwiye IGIHE yari umugabo w’umukozi, ukunda akazi kandi uzi kubana na benshi. Yavuze ko ari we muntu wamwakiriye ageze muri iki kigo bituma baba inshuti kugeza aho anahaye umwana we nyakwigendera amubyara muri batisimu.

    Ati ‘Fidele Kajugiro Sebarinda namumenye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu itangazamakuru njye ntari narizamo, icyo gihe yakundaga kwitabira imikino ya Volleyball cyane. Ngeze muri ORINFOR mu 2001 yanyakiranye yombi ari nacyo kitazigera kimva mu mutwe, ananyereka uko bakora umwuga cyane cyane siporo kuko ariyo narimaze kujyamo, yari umugabo wakundaga gukora akazi kugeza ibintu bigenze neza.”

    Marcel Rutagarama yavuze ko Fidele Kajugiro Sebarinda asize umurage wo gukunda akazi, kukitangira adategereje igihembo asaba n’abandi bantu gukomeza uwo murajye kuko ari wo wakunze kumuranga cyane.

    Ati ‘Adusigiye umurage ukomeye cyane wo gukunda akazi no kukitangira udategereje igihembo, iyo mwabaga muganira nicyo kintu yakubwiraga. Yari umuntu mwiza ubana n’abantu bose, akagira impano yo kuvuga make kandi bikagendana no gusabana ni nawo murajye twese adusigiye.”

    Fidele Kajugiro Sebarinda nyuma yo kuva mu yahoze ari ORINFOR yagiye gukorera Komite Olempike. Uyu mugabo asize umugore n’umwana umwe akaba yarareze abandi bana benshi bo mu muryango we bari basigaye ari imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Fidele Kajugiro Sebarinda yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fidele-kajugiro-sebarinda-yitabye-imana

  • Kurwanya ingengabitekerezo bikwiye guhera mu muryango – Felix Nkundimana wa Jali Group – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ku wa 12 Kamena 2026, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo abakozi b’iki kigo bajyaga gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Abakozi ba Jali Group Ltd basuye uru rwibutso ndetse basobanurirwa amateka arugize, berekwa ubibi bwa Jenoside, ubukana yakoranywe n’ibimenyetso byabyo.

    Nkundimana yagaragaje ko nk’ikigo gifite abakozi benshi bakiri urubyiruko bakora ibi bikorwa byo kwibuka buri mwaka kugira ngo bigire ku mateka ndetse bahore bibuka inshingano bafite nk’urubyiruko zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati ‘Hafi 95% by’abakozi bacu ni urubyiruko. Buri mwaka rero tugira ibikorwa nk’ibi byo gusura inzibutso zitandukanye mu gihugu aho tuzana abakozi bacu bose kuko n’ubwo atari ubwa mbere tuba tugiye gusura nka hano ariko duteganya ko dufitemo n’abakozi bashya kandi bose bagomba kumenya amateka.’

    Akomeza agaragaza ko kurwanya ingengabitekerezo bikwiye guhera mu muryango kuko ariho umuntu yigira byinshi.

    Ati ‘Ingengabitekerezo ni ikintu kinini cyane ariko ahantu tubona yagakwiye guhera yirindwa ni mu muryango. Mbere y’uko tuza mu kazi mbere y’uko urubyiruko rugira aho ruhurira nk’urubyiruko kuyirinda byagakwiye guhera mu miryango kuko n’abayigira bayigira ku bantu bakuze kandi bo mu miryango yabo. Dusanga rero dukwiye guhera mu miryango tuyirwanya noneho nyuma natwe mu kazi tugashyiraho akacu.’

    Simbi Jolie Vivine ukora muri Jali Group Ltd yagaraje ko kimwe mu bintu yigiye mu gusura uru rwibutso ari uko urubyiruko rushyize hamwe rwagera kuri byinshi birimo no gufatanya mu kurwanya ingebitekerezo.

    Ati ‘Tugomba kugira umuco w’ubumwe no gufatanya tukirinda amacakubiri kuko buri kintu cyose ukoze kigira ingaruka. Nuremamo abantu amacakubiri bizagira ingaruka nk’izo igihugu cyacu cyagize ariko n’ubaremamo urukundo bazafatanya mu kubaka igihugu.’

    Nyuma yo gusura urwibutso bunamiye ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 ishyinguye kuri uru rwibutso.

    Abakozi ba Jali Group Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Jali Group Ltd bunamiye imibiri irenga 250 ishyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Simbi Jolie Vivine yagaragaje ko nk’urubyiruko bakwiye kugira umuco w’ubumwe no gufatanya kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa Jali Group Ltd Felix Nkundimana, yagaragaje ko kurwanya ingengabitekerezo bikwiye guhera mu muryango bigakomereza ahandi abantu bahurira

    Abakozi ba Jali Group Ltd bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Jali Group Ltd biyemeje kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kurwanya-ingengabitekerezo-bikwiye-guhera-mu-muryango-felix-nkundimana-wa-jali