Author: webrwanda

  • RSSB yaguze imigabane yose ya Inyange Industries na Ruliba Clays – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RSSB yasohoye kuri uyu wa 27 Kanama 2026, yavuze ko ubusanzwe yari ifite 40% by'imigabane ya Inyange Industries na 50% by'imigabane ya Ruliba Clays, ariko ikaba yarangije kugura imigabane yari isigaye.

    RSSB yasobanuye ko iki cyemezo kigamije gukomeza guteza imbere ishoramari ryayo no kubungabunga inyungu z'abanyamuryango bayo, binyuze mu gucunga neza umutungo no gushora mu bikorwa bifite umusaruro urambye.

    Inyange Industries ni kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda bitunganya ibiribwa n'ibinyobwa, aho kimaze kubaka izina ku isoko ryo mu gihugu ndetse no mu karere.

    RSSB yavuze ko iki kigo gifite uruhare mu kongera agaciro k'umusaruro w'ubuhinzi, binyuze mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Ku ruhande rwa Ruliba Clays, RSSB yavuze ko iki kigo gifite uruhare rukomeye mu bijyanye n'inganda z'ubwubatsi, cyane cyane mu gukora ibikoresho byifashishwa mu kubaka.

    RSSB yavuze ko kugura imigabane yose muri ibi bigo bizayifasha kugira uruhare runini mu micungire yabyo, kongera imikorere no gushaka uburyo byarushaho kungukira abanyamuryango bayo.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku ntego yo kubaka ibigo birambye kandi bifite ubushobozi bwo guhatana ku isoko.

    Ati 'Kugura imigabane 100% y'ibigo byombi bishimangira icyizere dufitiye ubushobozi bwabyo bwo gutera imbere mu buryo burambye. Intego yacu ni ugufasha mu kubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi bifite ubushobozi bwo kubyara inyungu ku buryo bishobora kwagura ibikorwa bikarenga amasoko bisanzwe bikoreramo, bigakurura abafatanyabikorwa bakomeye bityo bigatanga inyungu zirambye ku banyamuryango bacu.'

    Rugemanshuro yakomeje ati 'Uko ibi bigo bizakomeza gukura no gutera imbere, tuzakomeza gukoresha ubushishozi mu gushakisha amahirwe agamije kubyaza umusaruro ishoramari ryabyo no kuryongera agaciro uko ibihe biha ibindi.”

    RSSB yavuze ko nyuma yo kugura imigabane yose muri ibi bigo, izakomeza gushaka abafatanyabikorwa bashya n'amahirwe y'ishoramari azafasha kongera ubushobozi bwabyo no kubibyaza umusaruro birushijeho.

    Iki kigo cy'ubwiteganyirize cyagaragaje ko kimaze igihe ari umufatanyabikorwa wa CVL mu ishoramari rya Inyange Industries kuva mu mwaka wa 2014, no muri Ruliba Clays kuva mu mwaka wa 2009.

    RSSB yatangaje ko uretse inyungu z'amafaranga, iterambere rirambye rya Inyange Industries na Ruliba Clays ritegerejweho kugira uruhare mu iterambere ry'inganda mu Rwanda, binyuze mu kuzamura urwego rw'inganda zikorerera imbere mu gihugu, guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'imbere mu gihugu, guhanga imirimo no kongera ubwiza bw'ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bikabasha guhangana ku masoko yo mu karere.

    Iki kigo cyasobanuye ko gikomeje kwiyemeza gushishoza mu ishoramari no kuba maso mu micungire yaryo, hagamijwe kurinda no kongerera agaciro imisanzu y'abanyamuryango, ari na ko iryo shoramari rigira uruhare mu kunganira imikorere inoze ya gahunda z'ubwiteganyirize RSSB ifite mu nshingano.

    Imigabane ya Inyange Industries yose yaguzwe na RSSB

    Imigabane yose yari isigaye muri Ruliba Clays yaguzwe na RSSB

    Ubu imigabane yose ya Inyange Industries na Ruliba Clays ni iya RSSB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rssb-yaguze-imigabane-yose-ya-inyange-industries-na-ruliba-clays

  • Rwatubyaye Abdul yisubiriye i Burayi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul yamaze kumvikana n’ikipe ya FC Shkëndija ikina icyiciro cya mbere muri Macedonia.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo amakuru yagiye hanze ko yamaze kumvikana n’iyi kipe yo mu Majyaruguru na Macedonia agomba gutangira kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

    Si ubwa mbere yaba agiye gukina muri iki gihugu kuko 2021 kugeza 2022 yakiniraga FC Shkupi, yayisubiyemo 2023 ayimaramo umwaka umwe ahita yerekeza muri Brera Strumica yo muri iki gihugu ariko nta gihe yayimazemo.

    Umwaka wa 2025-26 yawukinnye muri Libya mu ikipe Al-Soqour Club ari nayo batandukanye ahita yerekeza muri Macedonia.

    Hanze y’u Rwanda kandi yakiniye amakipe atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Kansas City, Colorado FC na Colorado Springs Switchbacks FC.

    Mu Rwanda yakiniye amakipe atandukanye nka Isonga FC, APR FC na Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul agiye gusubira gukina i Burayi

    Source : http://isimbi.rw/rwatubyaye-abdul-yisubiriye-i-burayi.html

  • Rwatubyaye Abdul yisubiriye i Burayi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul yamaze kumvikana n’ikipe ya FC Shkëndija ikina icyiciro cya mbere muri Macedonia.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo amakuru yagiye hanze ko yamaze kumvikana n’iyi kipe yo mu Majyaruguru na Macedonia agomba gutangira kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

    Si ubwa mbere yaba agiye gukina muri iki gihugu kuko 2021 kugeza 2022 yakiniraga FC Shkupi, yayisubiyemo 2023 ayimaramo umwaka umwe ahita yerekeza muri Brera Strumica yo muri iki gihugu ariko nta gihe yayimazemo.

    Umwaka wa 2025-26 yawukinnye muri Libya mu ikipe Al-Soqour Club ari nayo batandukanye ahita yerekeza muri Macedonia.

    Hanze y’u Rwanda kandi yakiniye amakipe atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Kansas City, Colorado FC na Colorado Springs Switchbacks FC.

    Mu Rwanda yakiniye amakipe atandukanye nka Isonga FC, APR FC na Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul agiye gusubira gukina i Burayi

    Source : http://isimbi.rw/rwatubyaye-abdul-yisubiriye-i-burayi.html

  • Perezida Kagame yaganiriye na Monica Geingos ku ngingo zirimo uburezi – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabaye ku wa 26 Kanama 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, bugaragaza ko Monica Geingos yageze mu Rwanda yitabiriye inama izwi nka Africa Mindset Forum.

    Buti 'Perezida Kagame yakiriye Monica Geingos, wabaye umugore wa Perezida wa Namibia akaba n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Kepler College, uri i Kigali aho yitabiriye inama ya Africa Mindset Reset Forum. Baganiriye ku kamaro k'uburezi no kugera ku mahirwe hagamijwe kongerera ubushobozi bw'urubyiruko mu Rwanda no ku mugabane.'

    Monica Geingos yagizwe Umuyobozi w'Ikirenga wa Kepler College muri Nyakanga 2024.

    Monica Geingos yabaye umugore wa Perezida wa Namibia kuva mu 2015 ubwo yasezeranaga kubana nk'umugabo n'umugore na Hage Geingob wayoboye iki gihugu kugeza muri Gashyantare mu 2024, ubwo yitabaga Imana azize uburwayi.

    Nk'umugore wa Perezida yagize uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y'Abanya-Namibia ndetse n'Abanyafurika muri rusange. Yabikoraga binyuze mu muryango yashinze witwa One Economy Foundation.

    Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n'abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

    Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

    Nibwo yasinye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza.

    Mu 2022 Guverinoma yemereye Kepler College gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y'igihe ikora nka gahunda y'amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Monica Geingos ku ngingo zirimo uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-monica-geingos-ku-ngingo-zirimo-uburezi

  • Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru wa AfCFTA – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by'abayobozi bombi byabereye muri Village Urugwiro ku wa 26 Kanama 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri Konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bugaragaza ko Perezida Kagame n'Umunyamabanga Mukuru w'Isoko Rusange rya Afurika [AfCFTA], Wamkele Mene baganiriye ku kamaro ko iri soko ryagira mu gihe ibihugu binyamuryango byaba byubahirije ibyo byiyemeje.

    Buti 'Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku kamaro ko kubahiriza ibyo ibihugu binyamuryango byiyemeje hagamijwe kugera ku ntego rusange y'ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika.'

    Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, mu Nama Idasanzwe y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yemezwa muri Mata umwaka wakurikiyeho nyuma y'uko ibihugu 22 byari bikenewe bimaze kuyemeza burundu.

    Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika, aho ateganya ko mu gihe cy'imyaka 10 kugeza mu 2034, imisoro izaba yaravuyeho ku kigero cya 90% ku bicuruzwa byose bikorerwa mu bihugu bya Afurika kandi bicururizwa hagati yabyo.

    Imibare ya AfCFTA igaragaza ko ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika bwari buri ku rugero rwa miliyari 220 $ mu 2024.

    Perezida Kagame na Wamkele Mene baganiriye ku mikorere y’isoko rusange rya Afurika

    Ibiganiro by’abayobozi ku mpande zombi byarimo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-umuyobozi-mukuru-wa-afcfta

  • Intare, Inkura…Ibishya mu Kinigi ahazitirwa abana b'ingagi amazina – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango witabirwa n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abayobozi mu nzego zose n'abaturage, bakishimira ko ibidukikije bibungabunzwe neza n'ababituriye bakabyungukiramo bahabwa ku madovize byinjiza.

    Iyarwema Simon umaze imyaka hafi 10 ategura ahakorerwa uyu muhango, ari na we wubaka ingagi mu Kinigi ahabera ibikorwa byo Kwita Izina abana b'ingagi bavutse, ybwiye Imvaho Nshya ko buri mwaka haba hateguwe ibihangano bifite umwihariko.

    Nk'urugero hari ubwo hari ingagi ifite akana ku rutugu, ubundi hari iyo byagaragaraga ko ihaka, ubu izihari zikaba ari ebyiri gusa.

    Ati 'Hari ingagi ebyiri, ingabo n'ingore, ku mpande urabona Inzovu, Inkura, Intare na Twiga. Turabizi ko ari ukwita izina abana b'ingagi, ingagi yatumiye ngenzi zayo, [inyamaswa nkuru eshanu] izitumira kugira ngo zize zitabire igikorwa cyo kwita izina abana bayo. Mbese ni nk'ukuntu dusanzwe twita abana bacu amazima tugatumira abavandimwe.'

    Uko zihagaze ingagi y'ingabo iri inyuma ifite metero 17 z'uburebure, mu gihe ingore ifite metero 13.

    Iyarwema yavuze ko ingagi uko zari zikoze mu mwaka ushize n'uyu munsi zahindutse.

    Yahamije ko abaturage ibihumbi 10 bazitabira uyu muhango bose bazaba bicaye mu mahema kandi bashobora gukurikira ibirori nk'uko byateguwe.

    Ati 'Ubu ibikorwa byo kubaka bigeze kuri 80%. Ikiburaho ni amasura gusa no gusakara inzu za kinyarwanda kandi dufite ibyumweru bibiri.'

    Yashimye ko Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Iterambere rwabatanze igihe gihagije cyo kwitegura uyu muhango kuko mbere wasangaga batangiye kwitegura habura nk'ibyumweru bitatu, ariko ubu imirimo yo gutegura ahazabera umuhango yatangiye ku wa 15 Nyakanga.

    Uyu mwaka wa 2026, umuhango wa Kwita Izina uzarangwa no kwita amazina abana b'ingagi 22, ku wa 4 Nzeri.

    Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira kuba igikorwa ngarukamwaka mu 2005, hamaze kwitwa amazina ingagi 438, ndetse wamaze kwaguka uba urubuga ruhuza abashakashatsi, ababungabunga ibidukikije, abayobozi, bikorera n'abashyitsi mpuzamahanga mu kugaragaza uruhare rw'abaturage mu kurengera izi nyamaswa zidasanzwe.

    Inkura ikiri kubakwa ngo umunsi uzagere isa neza

    Inzovu na zo zatumiwe mu muhango wo kwita izina

    Mu bihangano biri gutunganywa harimo intare zizaba zitabiriye uyu muhango

    Imyiteguro y’ahazabera ibirori byi Kwita Izina igeze kuri 80%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intare-inkura-ibishya-mu-kinigi-ahazitirwa-abana-b-ingagi-amazina

  • Byinshi ku mukobwa wiyeguriye gukora ibikoresho mu gikoni akoresheje igiti – #rwanda #RwOT

    Agatesi Promesse Jessica w'imyaka 23 yatangiye gukora ibikoresho byo mu gikoni n'ibyo kuriraho bikoze mu giti.

    Mu bikoresho Agatesi akora harimo ibisorori, amasahane, ibikombe, intebe, umudaho, imbehe, intebe ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Ni ibintu Agatesi yatangiye gukora nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu bijyanye no guteka ariko ahitamo gukomeza ibijyanye n'ubugeni.

    Yagize ati 'Mu Gakiriro haba hari abantu bafite ikinyabupfura gike, babona umukobwa bakamusuzugura, bancanga intege bakambwira ko ntazabishobora. Abantu bo hafi yanjye nabibwiye ni musaza wanjye, ambwira ko ntazabishobora kubera ikibazo cy'ubuzima ngo nazajya mpora ndwaye.'

    Agatesi ntabwo yacitse intege kubera ko yakundaga ibintu by'ubugeni kandi bijyanye n'igikoni.

    Ati 'Nakundaga ibintu bijyanye n'ubugeni cyane kandi ikindi ndi umwana w'umukobwa nasanze ibyo ngiye gukora ari ibintu bijyanye n'igikoni, kandi kiba kirebwa n'umugore cyane, akaba ari n'umurimo w'amaboko kuko kubona abakobwa bawukora biba bigoye, ariko njyewe narebaga ikintu kiributume mbyikorera, ikindi nashakaga kwereka umuntu wese wakomezaga avuga ko ntabishobora ko bishoboka.'

    Agatesi avuga ko Abanyarwanda batarabyumva neza kugura ibikoresho byo mu gikoni bikozwe mu biti, kuko usanga abanyamahanga ari bo babigura cyane. Avuga ko kandi hari imbogamizi z'uko abantu batekereza ko byangirika vuba nyamara ari bo batazi kubifata neza.

    Ati 'Abakiliya ba hano mu gihugu ni bake cyane kuko ntabwo bari babyumva. Imbogamizi zirimo ni nk'umuntu ushobora kukigura ariko ntagifate neza, kuko hari igihe umuntu agitinza mu mazi kandi ntabwo kiba kigomba gutindamo. Iyo bigenze gutyo umuntu akabona gihise cyangirika n'uwari ufite gahunda yo kukigura arakimwangisha.'

    Mu bikoresho Agatesi acuruza abantu bakunda kugura cyane harimo amasahane, ibisorori, udusahani two kunyweramo isosi, ndetse n'utumamiyo.

    Mu bikoresho Agatesi akora bikunda kugenda harimo n’udusahane two kunyweramo isosi

    Izi ntebe na zo zikorwa na Agatesi zifasha abakobwa gukora nyash

    Agatesi yashakaga gukora umurimo w’amaboko

    Agatesi akora n’amasorosi

    Abanyarwanda ntabwo bari bibona mu gukoresha ibikoresho byo giti

    Abatinya kugura ibikoresho byo mu giti baba batekereza ko byangirika ubusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byinshi-ku-mukobwa-wiyeguriye-gukora-ibikoresho-mu-gikoni-akoresheje-igiti

  • Birashoboka kwishima utanyweye icyuma – Guverineri Rubingisa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 25 Kanama 2026, ubwo yafunguraga Imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba riri kubera mu Karere ka Kayonza.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye bamwe mu bitabiriye imurikagurisha bamurika ibyo bakora, agaragaza ko ari ukugaragaza aho bageze mu ishoramari rihindura imibereho myiza y'abaturage. Yijeje abikorera ko Leta izakomeza kubafasha mu gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ibyo bakora birusheho kumenyekana.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko abenshi ko PSF itumira abahanzi bagezweho imbere mu gihugu buri mugoroba bagatanga ibyishimo mu baturage.

    Ati ' Buri nimugoroba haba hari umuhanzi udufasha kuryoshya no kudufasha kwishima no mu mwanya wo gutanga ubutumwa. Abenshi mu baba bahari baba ari urubyiruko rero tubaha ubutumwa bwo guhagarika kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, gahunda yo kutanywa inzoga cyane cyane ku bakiri bato rero birashoboka kwishima rwose nta cyuma kandi twabibonye ko bishoboka.''

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko bagerageje korohereza abaturage ku buryo ibyo basanzwe bagura hanze babibona ku mafaranga make.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko abaturage bakwishima batanyweye ibyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/birashoboka-kwishima-utanyweye-icyuma-guverineri-rubingisa

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yabonye inguzanyo nshya igizwe na miliyoni 82 z'Amayero (arenga miliyari 140 Frw) na miliyari 15 z'Ama-Yen y'u Buyapani (arenga miliyari 138 Frw) , izishyurwa mu gihe cy'imyaka 15, harimo imyaka itandatu ya mbere u Rwanda rutazishyuramo umwenda w'ibanze.

    Aya mafaranga yose u Rwanda rwahawe arenga miliyari 280 Frw.

    Ni ubwa mbere u Rwanda rubonye inguzanyo mu Ma-Yen. Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko ari intambwe izafasha igihugu kwagura amasoko gikuramo inguzanyo no kurushaho kwegera abashoramari bo muri Aziya.

    Iyi nguzanyo yatanzwe ku ngwate y'Itsinda rya Banki y'Isi, muri gahunda y'u Rwanda yo gushaka inguzanyo ku nyungu zoroheje, mu gihe runakomeza gucunga neza uburyo imyenda y'igihugu izajya yishyurwa.

    Imyaka itandatu u Rwanda ruzamara rutaratangira kwishyura umwenda w'ibanze yateganyijwe ku buryo kwishyura bizatangira nyuma y'uko Eurobond igihugu gisanzwe gifite izaba imaze kurangira.

    Ibi bigamije kwirinda ko u Rwanda rwagira imyenda myinshi igomba kwishyurwa mu gihe kimwe.

    Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azakoreshwa mu ngengo y'imari ya Leta, cyane cyane mu bikorwa bijyanye n'ibikorwa remezo, ubuzima n'imirire, uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y'abaturage no guteza imbere inganda.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuba u Rwanda rutangiye kubona inguzanyo mu Ma-Yen ari uburyo bwo kwagura amasoko igihugu gikuramo imari no gukomeza kubona inguzanyo ku buryo burambye.

     

    Aya mafaranga u Rwanda rwabonye azifashishwa mu ngengo y'imari mu mishinga irimo ibikorwaremezo

     

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwabonye-inguzanyo-ya-miliyari-280-frw-yo-kuzamura-ibikorwaremezo/

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga yose u Rwanda rwahawe arenga miliyari 280 Frw.

    Ni ubwa mbere u Rwanda rubonye inguzanyo mu Ma-Yen. Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko ari intambwe izafasha igihugu kwagura amasoko gikuramo inguzanyo no kurushaho kwegera abashoramari bo muri Aziya.

    Iyi nguzanyo yatanzwe ku ngwate y'Itsinda rya Banki y'Isi, muri gahunda y'u Rwanda yo gushaka inguzanyo ku nyungu zoroheje, mu gihe runakomeza gucunga neza uburyo imyenda y'igihugu izajya yishyurwa.

    Imyaka itandatu u Rwanda ruzamara rutaratangira kwishyura umwenda w'ibanze yateganyijwe ku buryo kwishyura bizatangira nyuma y'uko Eurobond igihugu gisanzwe gifite izaba imaze kurangira.

    Ibi bigamije kwirinda ko u Rwanda rwagira imyenda myinshi igomba kwishyurwa mu gihe kimwe.

    Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azakoreshwa mu ngengo y'imari ya Leta, cyane cyane mu bikorwa bijyanye n'ibikorwa remezo, ubuzima n'imirire, uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y'abaturage no guteza imbere inganda.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuba u Rwanda rutangiye kubona inguzanyo mu Ma-Yen ari uburyo bwo kwagura amasoko igihugu gikuramo imari no gukomeza kubona inguzanyo ku buryo burambye.

    Aya mafaranga u Rwanda rwabonye azifashishwa mu ngengo y’imari mu mishinga irimo ibikorwaremezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabonye-inguzanyo-ya-miliyoni-82-eur-na-miliyari-15-z-ama-yen