Author: webrwanda

  • BNR yazamuye inyungu fatizo iyigeza ku 8,75%, igipimo cyo hejuru mu myaka 17 ishize – #rwanda #RwOT

    Inyungu fatizo yo hejuru kuri iki kigero yaherukaga mu 2009 ubwo ibiciro by'ibiribwa n'ibikomoka kuri peteroli byari byatumbagiye cyane. Icyo gihe inyungu fatizo ya BNR yashyizwe ku 9% mu 2009 ariko mu Ukuboza uwo mwaka iragabanuka ishyirwa kuri 7,5%.

    Muri uwo mwaka, umuvuduko w'ibiciro ku masoko wari kuri 20%.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko umwanzuro wo kuzamura urwunguko rwa BNR ugamije kugira ngo umuvuduko w'ibiciro ku masoko ubashe kugabanuka ugana mu mbago za BNR z'uko bitagomba kurenga 8% no kurengera ubushobozi bw'Abanyarwanda kugira ngo babashe guhaha ku masoko.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, ibiciro ku masoko byari byazamutse bigera kuri 14,5% bivuye kuri 13,6% mu kwezi kwari kwabanje.

    Ati “Ibipimo by'umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ku masoko byagenzuwe na Komite ishinzwe Politiki y'Ifaranga, bigaragaza ko umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro muri uyu mwaka uzakomeza kuba hejuru ya 8%, ukaba wagera ku kigero cya 13,1%.'

    Yavuze ko BNR izakomeza gukorana na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kugira ngo hashyirweho ingamba zigamije kugabanya umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro ku isoko.

    Hakuziyaremye yavuze ko umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro uri kuzamuka cyane kurusha imbago za BNR za 2% na 8% nk'igipimo cyifuzwa kugira ngo igihugu kigire ubukungu burambye.

    Ati 'Aho rero tugomba kuzamura urwunguko kugira ngo dushobore kugabanya uwo muvuduko w'izamuka ry'ibiciro tuzi ko watewe cyane n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bitewe n'intambara iri muri Iran no gufungwa k'umuhora wa Hormuz.'

    Inzitizi zishobora kongera igitutu ku izamuka ry'ibiciro, zirimo ubushyuhe budasanzwe mu Nyanja ya Pasifika, ibizwi nka El Niño bushobora kuba bwahungabanya umusaruro w'ubuhinzi mu gihugu no ku Isi.

    Ikindi ni ubushyamiranye bukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati bushobora gutuma ibiciro by'ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga biguma hejuru.

    Muri Nyakanga 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 13,1%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 9,8%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 21%, ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 24,2% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 14,2%.

    Muri uyu mwaka, ubukungu bw'Isi byitezwe ko buzagabanuka bukagera kuri 3,0% mu 2026 ugereranyije na 3,5% bwari buriho mu mwaka washize. Muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara bwo buzagabanuka bugere kuri 4,3% buvuye kuri 4,5% bwariho mu mwaka ushize.

    Ni mu gihe ibiciro ku masoko byo bizazamuka ku kigero cya 4,7% ku Isi hose naho muri Afurika yo munsi y'ubutayu bizazamuka ku 8,8% bivuye kuri 12,% mu mwaka ushize.

    Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 0,87% mu mpera za Ukuboza 2025 na Kamena 2026. Ni mu gihe ubukungu bw'u Rwanda bwo bukomeje kuzamuka kuko umusaruro mbumbe w'igihembwe cya mbere wari wazamutseho 10,0%.

    Ku bijyanye n'izamuka ry'ibiciro ku masoko, mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka byageze kuri 13,2% mu gihe muri Nyakanga byari byazamutseho 14,5%.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko kuzamura inyungu fatizo bigamije guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko

    Guverineri wungirije wa BNR, Nicky Barigye, asobanura impamvu y’izamuka ry’inyungu fatizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yazamuye-inyungu-fatizo-iyigeza-ku-8-75-igipimo-cyo-hejuru-mu-myaka-17

  • Umujyi wa Kigali uri gushakirwa izindi bisi 34 zikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Iri soko ryatangajwe na RTDA ku wa 25 Kanama 2026. Iki kigo gisobanura ko uzatsindira iri soko agomba gutanga n'ibikoresho by'ibanze bifasha bisi gukora neza.

    RTDA yamenyesheje ba rwiyemezamirimo bashaka iri soko ko basabwa kugura ubwoko bwa bisi zagenewe gutwara abantu mu mijyi, zifite metero umunani z'uburebure kandi ko zigomba kuba zujuje ibisabwa bijyanye n'ubuziranenge bw'ibinyabiziga.

    Iki kigo cyasobanuye ko uretse gutanga ibikoresho bishobora gusimbura ibishaje, uzahabwa isoko azaba afite inshingano yo gushyiramo sisiteme z'ikoranabuhanga kandi akanahugura abazitwara.

    Abifuza iri soko basabwe gutanga ubusabe bitarenze tariki ya 16 Ukwakira 2026, uzaritsindira akaza afite amezi ane yo kuba yamaze kugeza izi bisi mu Mujyi wa Kigali, amasezerano akimara gusinywa.

    Umushinga wo kugura izi bisi uje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha ingufu zisukuye, mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu bugezweho.

    RTDA yatangaje ko Umujyi wa Kigali ukeneye izindi bisi 34 zigomba kuboneka mu mezi ane nyuma yo gusinya amasezerano na rwiyemezamirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-uri-gushakirwa-izindi-bisi-34-zikoresha-amashanyarazi

  • Umujyi wa Kigali uteganya kubaka inzu 4000 mu Mudugudu wa Mpazi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 27 Kanama 2026.

    Yavuze ko bagiye kongera umubare w'inzu muri uyu mudugudu w'icyitegererezo nyuma yo kubona ko ubu buryo bwo kuvugurura imiturire bwatanze umusaruro kuko kugeza ubu hatujwemo imiryango irenga 500.

    Ati 'Kuri Mpazi hamaze kubakwa inzu 793 (housing units) yamaze gutuzwamo, mu gihe izindi nzu 44 zirimo kubakwa.'

    Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bitari byarangira kuko Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kongera izi nzu.

    Ati 'Umushinga uzakomeza kwaguka buhoro buhoro. Biteganyijwe ko uzubaka inzu zigera ku 4.106 zose hamwe.'

    Yagaragaje ko ubu buryo bwo kuvugurura imiturire buri gushyirwa mu bikorwa muri Nyabisindu na Nyagatovu, aho imirimo yo kubaka inzu zigera ku 2.029 ikomeje.

    Yagaragaje ko gutuza abaturage hafi y'aho basanzwe batuye ari ingenzi cyane kuko bituma imiryango ikomeza kuba hafi y'akazi ndetse n'abana babo bagakomeza kwiga ku mashuri basanzwe bigamo.

    Ati 'Abaturage bakomeza guhahira mu masoko basanzwe bakoresha, kandi bagakomeza kubana n'abaturanyi basanzwe bamenyeranye.'

    Ntirenganya yagaragaje ko uru rugendo rwo kuvugurura imiturire y'akagajagari mu Mujyi wa Kigali yakomereje i Kabuhunde mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Biteganyijwe ko binyuze muri uyu mushinga, abaturage 716 bazatuzwa neza.

    Umujyi wa Kigali uteganya kubaka inzu 4000 mu Mudugudu wa Mpazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-uteganya-kubaka-inzu-4000-mu-mudugudu-wa-mpazi

  • Umwaka wa 2026 uzarangira Icyambu cya Rusizi kiri gukora – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yabwiye IGIHE ko iki cyambu kitaratangira gukoreshwa, kuko imirimo yo kukirangiza itarasozwa.

    Ati 'Icyambu ntabwo kiratangira kuko imirimo igeze ku kigero cya 97%. Imirimo yose yararangiye, hasigaye mike cyane nko gushyira kaburimbo mu mihanda no gushyiraho ibyuma bishyira cyangwa bikanakura imizigo mu bwato.'

    Meya Sindayiheba yavuze ko imashini zizifashishwa mu gupakira no gupakurura imizigo zatumijwe mu mahanga n'ikigo cyatsindiye isoko, ndetse ko ari zo zitegerejwe kugira ngo imirimo yose isoze.

    Ati 'Izo mashini zatumijwe hanze n'ikigo cyabiherewe isoko ubu ni zo dutegereje, ariko icyifuzo cyacu ni uko uyu mwaka wa 2026 warangira cyatangiye gukoreshwa.'

    Icyambu cya Rusizi nikimara kuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira toni miliyoni 2.3 z'ibicuruzwa ku mwaka, ndetse kikazajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni 2.7 ku mwaka.

    Cyubatswe ku buryo kizajya cyakira ubwato bune bunini icyarimwe, aho bubiri bushobora kuba buri gupakira imizigo, mu gihe ubundi bubiri buri gupakurura.

    Icyambu kandi gifite ububiko bw'imizigo bufite ubushobozi bwo kubika metero kibe 800, ndetse kikagira igaraje rizajya rifasha mu gusana imodoka zaba zagize ibibazo zigeze ku cyambu.

    Hari kandi sitasiyo ya lisansi na mazutu izafasha ubwato n'ibindi binyabiziga bizajya bikorera muri iki cyambu kubona ibikomoka kuri peteroli.

    Icyambu cya Rusizi gifite imihanda ibiri yinjiramo, umwe ugenewe abagenzi undi ukaba uw'amakamyo atwaye imizigo, mu rwego rwo korohereza urujya n'uruza no gutandukanya ibinyabiziga bikora imirimo itandukanye. Iyi ni yo itari yashyirwamo kaburimbo.

    Mu rwego rwo kwirinda inkongi, cyashyizwemo uburyo bw'amazi buzifashishwa mu kuzimya inkongi igihe yaba ibaye. Ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ahazajya habera ibikorwa by'icyambu kandi hazaba hari sitasiyo ya Polisi.

    Iki cyambu kizaba gifite ibiro by'abinjira n'abasohoka, ku buryo umuntu uzajya akoresha inzira y'amazi anyuze muri cyo azajya afatwa nk'uwinjiye cyangwa usohotse ku mupaka w'u Rwanda.

    Mu rwego rwo gufasha abatwara ubwato n'amakamyo bashobora kugera ku cyambu mu masaha y'ijoro bananiwe, cyashyizwemo ibyumba bitanu bizajya bibafasha kuruhuka no kuraramo.

    Usibye uruhare iki cyambu gitegerejweho mu guteza imbere ubukungu n'ubucuruzi, kuva imirimo yo kukibaka yatangira cyabaye isoko y'akazi ku baturage, aho abantu barenga 200 bamaze kubona imirimo muri uyu mushinga.

    Icyambu cya Rusizi kiri mu byambu bitanu Guverinoma y'u Rwanda iteganya kubaka mu Ntara y'Iburengerazuba, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi no koroshya ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'ibihugu byo mu karere.

    Icyambu cya Rubavu, na cyo kiri muri iyi gahunda, cyatangiye gukoreshwa mu ntangiriro za 2025.

    Minisiteri y'Ibikorwa Remezo igaragaza ko Guverinoma y'u Rwanda yateganyije ingengo y'imari ya miliyoni 28 z'Amadolari y'Amerika, mu mishinga yo kubaka ibyambu bigamije koroshya ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Umwaka wa 2026 uzarangira Icyambu cya Rusizi kiri gukora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-wa-2026-uzarangira-icyambu-cya-rusizi-kiri-gukora

  • Amajyepfo: Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n'abahishe inzoga z'ibyuma #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi araburira buri wese uziko yahishe inzoga zitujuje ubuziranenge, zidakoranywe umwimerere( zizwi ku byuma) ko icyaba cyiza ari ukuzivana aho zihishwe bakazitanga zikamenwa. Ibinyuranye n'ibyo ngo ni bitegure kwirengera ingaruka ku wo bazazifatana. Uzafatwa azinywa nawe ngo ntazasigara mu bazagezwa imbere y'Amategeko. Amayeri akoreshwa n'abazihishe bagamije kuzicuruza yaratahuwe. Polisi iti' Inzoga!, Si zo zawe, zange'.

    CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo avuga ko amayeri akoreshwa n'abahishe izi nzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina ry'Ibyuma yamaze gutahurwa, ko kandi Polisi itazihanganira uwo ariwe wese uzazisanganwa.

    Ati' Amayeri twarayavumbuye ku bufatanye bwiza buri hagati y'abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko gutanga amakuru neza kandi ku gihe ari uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibyaha. Twarayatahuye ndetse n'uzibeshya agakoresha izindi nzira nta kabuza azamenyekana afatwe'.

    Akomeza ati' Turashimira abafatanyabikorwa bacu ndetse n'abaturage baduha amakuru y'aho bakeka hari ibitemewe n'amategeko kimwe n'ababikora, by'umwihariko kuri aba bahishe izi nzoga zitujuje ubuziranenge, zidakoranywe umwimerere. Mu mayeri tumaze gutahura, hari abafata utu ducupa tw'amazi bakayanywa cyangwa bakayamena bagashyiramo ibyo biyobyabwenge, hari n'abafata utu ducupa twa Energy ibirimo bakabimena cyangwa bakabinywa ubundi bagasukamo ubwo burozi. Abo bose barimo bariyahura, bariyica, abo barimo barica Abanyarwanda kandi nka Polisi ntabwo dushobora kubyemera'.

    CIP Hassan Kamanzi akomeza agira ati' Abo bahishe izi nzoga, ubwo burozi turabafata, ndetse yaba n'uwo ubinywa wabikuye aho abikura atashatse gutangira amakuru ku gihe kandi vuba, nawe turamufata agahanwa nk'abandi. Tuributsa ko ari inshingano za buri wese, Gutabara, Gutabariza, Gutangira amakuru ku gihe ku wo ariwe wese uri mu kaga. Kutabikora rero, byumvikane ko uwo aba akoze icyaha gihanwa n'amategeko'.

    Avuga kandi ko, yaba ababihisha munsi y'Igitanda, ababitwara muri Teremosi n'ahandi, abo bose ngo uwabikinishije arafatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB igakora icyo igomba gukora ku bameze batyo bakoze ibyangwa n'amategeko.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko mu nshingano za mbere za Polisi harimo kubungabunga Umutekano w'Abanyarwanda n'ibintu byabo. Ukora ibyo rero ngo byumvikane neza ko arimo kunyuranya n'Inshingano za Polisi, anyuranya n'Amategeko.

    Aragira ati' Gahunda ni hehe n'Icyuma!'. Yibutsa kandi Ubukangurambaga bwa Polisi buri mu nsanganyamatsiko ya 'Inzoga!, si zo zawe, zange'. Reka dufatanye twese tuzange'. Akomeza avuga ko ntawe uzavuga ko atabizi kuko ngo abaturage bari kwigishwa ndetse bakomeje kwigishwa ari nako bakangurirwa gutangira amakuru ku gihe bagaragaza aho bakeka hose hari ubwo burozi bushobora kubagirira nabi. Ashimangira ko uwakoze icyaha atari uwakoze ibyo binyobwa bitujuje Ubuziranenge gusa, ko n'uwamuhishiriye, uwanga gutanga amakuru abigambiriye, ubinywa, abo bose ngo bafatwa nk'abakekwa ho icyaha bagashyikirizwa RIB.

    Théogène Munyaneza

    The post Amajyepfo: Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n'abahishe inzoga z'ibyuma first appeared on Intyoza.

    The post Amajyepfo: Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n'abahishe inzoga z'ibyuma appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/27/amajyepfo-polisi-yatahuye-amayeri-akoreshwa-nabahishe-inzoga-zibyuma/

  • Visi Perezida wa Ghana yasabye abaturage bayo bari mu Rwanda kwiyandikisha – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu biganiro yagiranye n'umuryango w'Abanya-Ghana baba mu Rwanda mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Prof. Naana Jane Opoku-Agyemang yumvise ibibazo bafite ndetse anabasobanurira ingamba Guverinoma ya Ghana iri gushyira mu bikorwa mu guteza imbere imibereho y'abaturage bayo.

    Mu butumwa yahaye Abanya-Ghana baba hanze y'igihugu, Prof. Opoku-Agyemang, yavuze ko ari ingenzi ko abenegihugu biyandikisha muri za ambasade kuko Ghana ikeneye kumenya aho abaturage bayo bari ku isi hose kugira ngo ibashe kubagiraho amakuru no kubafasha mu buryo bukwiye.

    Ati 'Ndashaka mwese kubakangurira niba mutarabikora, mwiyandikishe muri ambasade zacu, dukeneye kumenya aho muri. Murabizi mu minsi ishize twagize ikibazo muri Afurika y'Epfo. Twagiye mu bubiko bwacu tubona amakuru, dutangira gutegura ariko ntibyagenze neza kuko umubare nyirizina wari ukubye kabiri imibare twari dufite. Ni ingenzi ko tumenya aho muri, ntabwo dushaka kubatata, turashaka kumenya aho abaturage bacu bari gusa.'

    Ikibazo Visi Perezida wa Ghana yagarukagaho ni icyabaye mu minsi ishize ubwo muri Afurika y'Epfo hatangiraga imyigaragambyo igamije kwirukana Abanyafurika baba muri iki gihugu. Ghana iri mu bihugu byafashe umwanzuro wo gucyura abaturage babyo.

    Visi Perezida wa Ghana yavuze ko Abanya-Ghana baba hanze y'igihugu ari igice cy'ingenzi cy'igihugu cyabo nubwo baba batuye mu bihugu bitandukanye ku isi.

    Mu biganiro yagiranye n'Abanya-Ghana mu Rwanda, yanagarutse ku bikorwa bya Guverinoma ya Ghana mu rwego rw'ubukungu, aho yavuze ko igihugu cyahuye n'ibibazo birimo izamuka ry'ibiciro, gutakaza agaciro ku ifaranga ry'igihugu ndetse n'umwenda munini, ariko ko hari gahunda zo kubikemura.

    Yanasobanuye ko mu rwego rw'ubuzima hakenewe kongera kwita ku kwirinda indwara, cyane cyane izidakira, ndetse no guha ibitaro ibikoresho bikenewe kugira ngo serivisi z'ubuvuzi zirusheho kuba nziza.

    Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda, Ernest Yaw Amporful, yashimye uruhare rw'Abanya-Ghana baba mu Rwanda mu guteza imbere umubano hagati y'ibihugu byombi, avuga ko bagira uruhare binyuze mu kazi kabo, ubucuruzi, kwihangira imirimo, uburezi n'ibindi bikorwa by'iterambere.

    Perezida w'Umuryango w'Abanya-Ghana baba mu Rwanda, Samuel Abban, yashimiye Visi Perezida wa Ghana ku mwanya yabahaye wo kubatega amatwi no kuganira ku buzima bwabo, ibibazo bafite ndetse n'ibyifuzo byabo.

    Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang, yageze i Kigali ku wa Mbere tariki 24 Kanama, yitabiriye inama ya mbere ya Africa Mindset Reset Forum, yarangiye ku wa Gatatu.

    Visi Perezida wa Ghana, Prof. Naana Jane Opoku-Agyemang, yaganiriye n'Abanya-Ghana baba mu Rwanda

    Abaturage bo muri Ghana basabwe kwiyandikisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visi-perezida-wa-ghana-yasabye-abaturage-bayo-bari-mu-rwanda-kwiyandikisha

  • BNR: Urwego rw'imari rw'u Rwanda rukomeje gukomera nubwo ubukungu buhanganye n'ibibazo #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yatangaje ko urwego rw'imari rw'u Rwanda rukomeje kugira umutekano n'ubudahangarwa, ndetse rukaba rufite ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bishobora guhungabanya ubukungu.

    Ibi byatangajwe na Komite ishinzwe Ubutajegajega bw'Urwego rw'Imari nyuma yo gusuzuma uko urwego rw'imari rw'u Rwanda ruhagaze mu mpera za Kamena 2026.

    Raporo ya BNR igaragaza ko nubwo ubukungu bukomeje guhura n'ibibazo birimo izamuka ry'ibiciro ku isoko mpuzamahanga, umutekano muke ukomeje mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n'izamuka ry'ifaranga, ibigo by'imari byo mu Rwanda bikomeje kwagura ibikorwa kandi bifite ubushobozi buhagije bwo guhangana n'ihungabana ry'ubukungu.

    BNR ivuga ko umutungo w'ibigo by'imari mu Rwanda wageze kuri Tiriyari 17.5 Frw mu mpera za Kamena 2026, ukaba wariyongereyeho 23% ugereranyije n'igihe nk'iki mu mwaka ushize.

    Ugereranyije n'umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP), umutungo w'urwego rw'imari wageze kuri 68%, uvuye kuri 66% wariho mu mwaka ushize.

    Iri zamuka ry'umutungo ryatewe ahanini n'izamuka ry'amafaranga abitswa muri banki n'ibindi bigo by'imari, ubwishingizi, inyungu z'ishoramari ndetse n'intererano za pansiyo.

    Raporo kandi igaragaza ko inguzanyo zatanzwe n'amabanki n'ibigo by'imari iciriritse zakomeje kwiyongera.

    Mu gihembwe cya mbere cya 2026, inguzanyo zose zari zimaze kugera kuri Tiriyari 7 Frw, ziyongereyeho 22% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Amabanki yari afite inguzanyo zisaga Tiriyari 6 Frw, mu gihe ibigo by'imari iciriritse byo byari bifite hafi Miliyari 834 Frw, akaba ari umubare wiyongereyeho 27%.

    Ubwubatsi ni bwo bwakomeje kuza ku isonga mu byiciro byahawe inguzanyo nyinshi, aho uruhare rwabwo rwazamutse ruva kuri 19% rugera kuri 23%.

    Ubuhinzi na bwo bwagaragaje izamuka rikomeye. Inguzanyo nshya zatanzwe muri uru rwego zazamutseho 177%, zigera kuri Miliyari 57 Frw. Ibi byatumye uruhare rw'ubuhinzi mu nguzanyo rusange ruzamuka ruvuye kuri 2% rugera kuri 5%.

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/27/bnr-urwego-rwimari-rwu-rwanda-rukomeje-gukomera-nubwo-ubukungu-buhanganye-nibibazo/

  • Ben wamamaye muri filime Umuturanyi, yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Rurangirwa Ben wamamaye cyane muri filime Umuturanyi, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Byukusenge Fabiola.

    Uyu mukinnyi ukunzwe muri filime Nyarwanda, yasezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2026.

    Basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ubukwe buzaba tariki ya 29 Kanama 2026 bubere 'Hobe Nshuti Garden’ i Ndera.

    Rurangirwa Ben yagaragaye muri filime ‘Sometimes in April’, imwe mu zakorewe mu Rwanda zikagaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yanakinnye muri indi yitwa ‘Romeo & Juliet’.

    Mu myaka yashize, Rurangirwa Ben yagiye agaragara muri filime nyinshi zakunzwe zirimo ‘Mindset’, ‘The Hustler’, ‘Choices’, ‘Impanga’, ‘Isi Dutuye’, ‘Ibihe n’Abantu’, ‘Umuturanyi’, ‘Icyaremye Gishya’, ‘My Heart’, ‘Urugo Rwanjye’, ‘My Daughter’, ‘My Husband’, ‘Igihome’, ‘Isezerano ry’Ikinyoma’, ‘Kure y’Urukundo’, ‘Inzigo’, ‘Inzira y’Umusaraba’ n’izindi nyinshi.

    Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Fabiola

    Source : http://isimbi.rw/ben-wamamaye-muri-filime-umuturanyi-yakoze-ubukwe.html

  • Umunyamakuru Hitimana Claude ‘Hit’ yasezeranye na Ida #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, Hitimana Jean Claude yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bakoranaga bakaba bitegura kurushinga, Ishimwe Muhayimpundu Adelaide Ida.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 ubera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.

    Ni umuhango witabiriwe na benshi mu nshuti zabo ziganjemo abo mu gisata cya siporo bombi babarizwamo.

    Basezeranye imbere y’amategeko mbere y’uko bakora ubukwe buzaba tariki ya 5 Nzeri 2026.

    Hitimana Jean Claude yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM, Royal FM na Radio10 akorera kugeza uyu munsi.

    Adelaide Ishimwe wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower).

    Yinjiye mu itangazamakuru mu Kwakira 2022 ubwo yajyaga kuri Radio10, nyuma y’imyaka ine yaje gusezera kuri iki gitangazamakuru ariko nta handi yahise yerekeza.

    Hit yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ida

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-hitimana-claude-hit-yasezeranye-na-ida.html

  • Jabaroot yashyize ku karubanda abatasi bagera ku 70.000 ba Maroc #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abakora ibikorwa bya hacking ryitwa Jabaroot ryatangaje ko ryashyize hanze amakuru bwite y'abantu bagera ku 70.000 bavuga ko bakorera inzego z'umutekano n'ubutasi za Maroc. Aya makuru akubiyemo abantu bafitanye isano n'Urwego rw'Umutekano w'Igihugu rwa Maroc (DGSN) ndetse n'urwego rw'ubutasi bwo mu gihugu, DGST.

    Abasesenguzi bavuga ko iri ari rimwe mu mabanga y' amakuru yamenetse afite uburemere bukomeye kubera ko ashobora gushyira ahagaragara imyirondoro y'abantu bakorera inzego zifite inshingano zo kurinda umutekano w'igihugu no gukusanya amakuru y'ubutasi.

    Jabaroot yashyize aya makuru ahagaragara binyuze ku rubuga rwa Telegram, ivuga ko yabonye ububiko bw'amakuru burimo imyirondoro y'abakozi bo muri DGSN na DGST. Raporo zitandukanye zivuga ko ububiko bw'amakuru bwari bukubiyemo amazina, nimero z'indangamuntu, amatariki yo kwinjira mu kazi, amapeti ndetse, kuri bamwe, n'amakuru ajyanye na konti za banki.

    Hari raporo ivuga ko umubare w'amazina ari 70.381, nubwo izindi nkuru zikoresha umubare uzengurutse wa 70.000.

    Nubwo inkuru yakwirakwijwe cyane ivuga ku 'batasi 70.000', amakuru yabanje gukorerwa isesengura agaragaza ko atari abantu bose bari muri urwo rutonde bakora akazi ka abatasi.

    Bamwe ni abakozi ba polisi n'abandi bakozi bo mu nzego z'umutekano za DGSN, mu gihe igice cy'abantu bake ari bo bafitanye isano n'urwego rw'ubutasi DGST. Ibi ni ingenzi kuko kuba izina ry'umuntu riri muri ayo makuru bitahita bivuga ko ari maneko cyangwa ko yaba yaragize uruhare mu bikorwa by'ubutasi.

    Raporo zatangajwe muri Espagne zivuga ko inzego z'ubutasi n'umutekano z'icyo gihugu zatangiye gusuzuma urutonde rw'abantu hafi 70.000 kugira ngo zirebe niba amakuru yatangajwe ari ay'ukuri.

     

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/27/jabaroot-yashyize-ku-karubanda-abatasi-bagera-ku-70-000-ba-maroc/