Author: webrwanda

  • Coronavirus: Umubare w’abakize Covid-19 ukubye inshuro zirenga 3 uw’abayanduye none #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 05 Nyakanga 2020, rigaragaza mu mibare ishusho mbonera y’uko iki cyorezo kiriwe cyifashe mu masaha 24 ashize, hatangajwe ko abantu 44 bagikize mu gihe habonetse abakirwaye 13 bashya mu bipimo 3,279 byafashwe none.

    Dore muri rusange imibare y’uko byiriwe byifashe;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/coronavirus-umubare-wabakize-covid-19-ukubye-inshuro-zirenga-3-uwabayanduye-none/

  • Nyabihu: Litiro zisaga 4,500 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2020 yamennye inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro 4,500. Ni inzoga zafatiwe mu bikorwa bimaze iminsi bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe zinyuzwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera igizwe n’imirenge ya Rugera na Shyira.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko ziriya nzoga zafashwe mu kwezi kwa Kamena kose. Zikaba zarafashwe mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati“Hari hashize iminsi dufite amakuru ko hari abantu bava mu mirenge yo mu karere ka Gakenke bakanyura mu mirenge yo mu karere ka Nyabihu bagiye gucuruza ziriya nzoga mu karere ka Musanze. Muri Kamena nibwo twakoze imikwabu yo gufata izo nzoga, hari imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU iheruka gufatirwamo litiro zirenga ibihumbi 2,200 indi ifatanwa litiro zirenga 1000 izindi twagendaga tuzifatana abantu bazitwaye ku magare na za Moto”.

    CIP Karekezi yagaragarije abaturage ko ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse zikanaba isoko y’umutekano muke.

    Yagize ati“ Inshuro nyinshi dukunze kubona ibyaha byakozwe n’abantu banyoye ziriya nzoga, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse n’amakimbirane mu miryango”.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yanagarutse kuri bamwe mu baturage bacuruza mu tubari izi nzoga kandi babizi neza ko utubari tutemerewe gucuruza muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    CIP Karekezi nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, yasabye abaturage cyane cyane abayobozi b’imidugudu n’utugari ndetse n’abashinzwe umutekano muri izo nzego kujya batanga amakuru hakiri kare.

    Ati“ Turasaba abantu kwirinda ibintu bya ntiteranya, mujye mutanga amakuru, nimushaka mutwandikire ubutumwa bugufi. Abantu bahurira mu tubari ari benshi mutazi aho bavuye, umwe muri bo ashobora kwanduza abandi Koronavirusi bigakururira ibibazo akarere kose”.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/nyabihu-litiro-zisaga-4500-zinzoga-zitujuje-ubuziranenge-zamenwe/

  • Yitwa irakarama arashaka umusore wamuzura bagakundana urukundo rw’ukuri. #rwanda #RwOT

    Njye mu buzima nabonye urukundo ari byose, burya iyo umuntu nta rukundo afite ntacyo aba ari cyo. Maze imyaka ibiri ntamukunzi mfite ariko buri gihe iyo ngize ikintu kimbabaza mba numva nshaka umuntu wihariye twakiganiraho nkaruhuka umutima. Kimwe nuko iyo ngize ikintu kinshimisha cyane mba numva hari umuntu w’umwihariko nabibwira tugafatanya kwishima. Rero kubaho ntamukunzi mfite mba numva ubuzima busa n’ubwahagaze. Kuba ntamuntu ugukunda ufite kandi nawe ukaba ntawe ukunda ufite ngo umuhe umutima wawe umubitse amabaganga yawe yose biba bisa nkaho wapfuye. Nitwa Irakarama Deva Dudu mfite imyaka 21 ndashaka umuhungu wanzura akemera nkamuha umutima wanjye akawitwarira nkamwinjiza mu munyenga w’urukundo. Niba uri tayari banguka inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    *
    *
    http://dlvr.it/Rb0CJv

  • Nitwa Costasie ndi umunyamideli ndashaka umusore twakubakana urugo. #rwanda #RwOT

    Nitwa Costasie mba muri Zambiya ariko navukiye mu Rwanda nahavuye mfite imyaka 8 ubu mfite imyaka 30. Ndumva nshaka kubaka urugo rugakomeza niyo mpamvu nshaka umuntu w’inyangamugayo twarwubakana. Sintunze byinshi ariko ntagiye gufatisha ubu mfite ubuzima, nditeguye kuburyo ibyo nabona byose twabisangira. Ubusanzwe nkora akazi ko kurema imideli, ariko bitewe n’uburyo abantu batangiye kujya banyishimira byatumye rimwe na rimwe nshobora no gukora akazi ko kwerekana imideli ibikorwa byanjye bikaba bitangiye kugenda bimenyekana ndetse binaguka. Kandi uko ngenda menyekana buke buke ninako ibishuko biri kwiyongera niyo mpamvu nshaka umugabo kuko nimba mfite umugabo abasore banyirukaho bazagabanuka. Ndabiziko muri iki gihugu habamo abanyarwanda benshi hagize ubona ubu butumwa bwanjye akumva twamenyana kurushaho tugakundana ndetse tukaba twapanga kubana yanyandikira tukaganira kimwe nuko hagize nundi utari inaha akaba afite gahunda yo kuhaza nawe yambwira nazamufasha mu bijyanye no kumucumbikira ndetse no kumumenyereza imikorere y’inaha.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    *
    *
    *
    *
    *
    *
    *
    http://dlvr.it/Rb0CKn

  • Mfite imyaka 28 igihe cy’ubwana narakirenze ndashaka gukundana n’umuntu ukuze mu bitekerezo. #rwanda #RwOT

    Nitwa Gatera Agasaro Jenny mfite imyaka 28 ntuye i Kigali nkaba nararangije kaminuza kuko nize hanze ubu mfite n’akazi. Mu myaka 10 ishize abasore bagiye bansaba urukundo sinabasha kubamenya umubare kubera ubwinshi bwabo. Abampamagara hamwe n’abanyandikira kuri Whatsapp na Facebook n’ahandi nabo ni benshi cyane ariko muri bose kugira ngo nzabonemo n’umwe wiyubaha, ufite ibitekerezo bizima, uvuga amagambo yabanje gutekerezaho ni imbonekarimwe. Kandi njye uwo niwe nshaka, abantu bahuragura ibigambo bipfuye ndetse biteye isoni, bapfa kuvuga ibyo batazi cyangwa ibyo babonye byose bagashyira comments no kubitabareba abongabo nta kintu nkivugana nabo. Abantu birirwa batukana ku mbuga nkoranyambaga bagatuka n’abo batazi, abantu mu magambo yabo hagaragaramo umujinya n’ubugome bw’indengakamere, kandi no kuri uru rubuga nagiye mbabonaho abo rwose simbakeneye muri bo ntihagire unyandikira. Ubu maze gukura imyaka y’ubwana narayirenze niyo mpamvu nshaka umuntu dukundana, ndashaka umuntu ufite ibitekerezo byagutse bizima kandi byubaka, umuntu uvuga amagambo yabanje gutekerezaho wa muntu uvuga ijambo rizima ukabona ko koko ari umuntu w’umugabo cyane. Nubwo yaba ari muto mu myaka ariko ari mukuru mu bitekerezo ntacyo bintwaye kuko ndabiziko abantu nkabo kubabona ni umugisha udasanzwe. Najye nimubona nzamufata neza nzamubera umwana mwiza kurugero atigeze akeka nzamubera byose kandi ntacyo azamburana.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
    http://dlvr.it/Rb0CL7

  • Dr Habumuremyi wahoze ari Minisiti w’Intebe na Prof Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo batawe muri yombi #RwoT #Rwanda




    Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, ni we washinze Kaminuza ya 
    Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul. 
    Yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo
     gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.
    Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor) 
    iherutse gufungwa, na we yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi 
    umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.
    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dominique Bahorera,
     yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ryabo, aho yabwiye IGIHE ko bafunzwe ku 
    wa Gatanu w’iki Cyumweru.
    Ati “Ibyaha byose bakekwaho, babikoze mu nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwe 
    nk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri.”
    Bahorera yirinze gutangaza uburyo ibi byaha byakozwe, avuga ko bikiri 
    gukorwaho iperereza, ko nirirangira dosiye zabo zizashyikirizwa Ubushinjacyaha.
    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Prof Karuranga wayoboye Kaminuza ya Kibungo
    kuva mu mu 2017 kugeza umunsi ifungwaho, ibyinshi mu byaha akekwaho
     yabikoze mu mwaka wa mbere ku buyobozi bwe (hagati ya 2017 na 2018), aho 
    agendeye ku cyenewabo, yemereraga bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu.
    Bivugwa ko Dr Habumuremyi we ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye
     kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo
     iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga
     yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe 
    agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.
    Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandi
     bakozi bamaze igihe kinini badahembwa.
    Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 
    Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira 
    Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga 
    (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.
    Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki 
    ya 23 Nyakanga 2014 agasimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri 
    w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard 
    Makuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.
    Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa 
    Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego 
    rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe
    (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya 
    yariho kugeza ubu.

































    Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo akurikiranyweho ibyaha 
    birimo gukoresha nabi umutungo wa rubanda

    Source : IGIHE.COM
  • Infected Covid Patients forbidden from international Travel #Rwanda #RwOT #VisitRwanda #Kanye

    #Rwanda ‘s airports will reopen for all flights on 1/8/2020 with Ministry ofHealth guidelines in place. *All Passengers show proof of #Covid_19 Negative PCR test taken within 72 hrs, later they will take a 2nd mandatory test and gets results in 24hrs

    Source : Twitter