Author: webrwanda

  • Ndayishimiye ugiye kurahirira kuyobora u Burundi ni Perezida wa 9, Nkurunziza niwe wayoboye imyaka myinshi #rwanda #RwOT

    Evariste Ndayishimiye, afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, yinjiye mu gisirikare anyuze mu nyeshyamba za FDD zaje gufata ubutegetsi.

    Ni umuntu ucisha make agakunda no gusenga ndetse ni umuntu usanzwe afite ijambo mu butegetsi bw’iki gihugu.

    Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yari umunyeshuri mu mategeko muri kaminuza y’u Burundi ubwo intambara y’imbere mu gihugu yatangura mu 1993 nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye.

    Kimwe n’uwo agiye gusimbura Pierre Nkurunziza, Ndayishimiye yarokotse ubwicanyi bwakorerwaga abanyeshuri b’Abahutu kw’ishuri kaminuza y’u Burundi i Bujumbura, arahunga ahita ajya mu munyeshyamba z’umutwe wa FDD wari umaze gushingwa ngo urwanye leta.

    Umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Ndayishimiye ushobora kutitabirwa n’abakuru b’ibihugu bavuye mu mahanga kubera ibihe bidasanzwe bya coronavirus.

    Michel Micombero niwe wabaye Perezida wa mbere w’ u Burundi amara ku butegetsi imyaka 9 n’iminsi 339

    Perezida wa kabiri w’u Burundi ni Jean-Baptiste Bagaza bayoboye iki gihugu imyaka imyaka 10 n’iminsi 306

    Perezida wa 3 ni Pierre Buyoya wayoboye u Burundi imyaka 5 n’iminsi 310

    Perezida wa 4 ni Melchior Ndadaye wategetse iminsi 103

    Perezida wa 5 ni François Ngeze wayoboye u Burundi iminsi 6

    Perezida wa 6 ni Sylvie Kinigi wayoboye u Burundi iminsi 101

    Perezida wa 7 ni Cyprien Ntaryamira wategetse iminsi 60

    Perezida wa 8 Sylvestre Ntibantunganya wategetse u Burundi imyaka 2 n’iminsi 110

    Pierre Buyoya, nyuma y’imyaka 3 Pierre Buyoya yagarutse ku butegetsi amaraho indi myaka 6 n’iminsi 279

    Domitien Ndayizeye, Perezida wa 9 yamaze ku butegetsi imyaka 2 n’iminsi 119

    Perezida wa 10 Pierre Nkurunziza yayoboye u Burundi imyaka 14 n’iminsi 287

    Perezida wa 11 Evariste Ndayishimiye ararahira none tariki 18 Kamena 2020. Hari abakora urutonde rw’abategetse u Burundi bagakuramo bagakuramo Francois Ngeze na Sylvie Kinigi bigatuma Ndayishimiye aba uwa 9.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ndayishimiye-ugiye-kurahirira-kuyobora-u-Burundi-ni-Perezida-wa-9-Nkurunziza-niwe-wayoboye-imyaka-myinshi

  • Urupfu rw’Umwirabura Floyd rutumye Perezida Trump asinya iteka rivugurura Polisi ya Amerika #rwanda #RwOT

    Iteka rivugurura Polisi ya Amerika ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump kuri uyu wa 17 Kamena 2020. Riteganya ko inzego za polisi zigira kandi zisangira, zose mu gihugu, imyirondoro y’abapolisi bafite akamenyero ko gukoresha ingufu nyinshi zidakenewe kuri rubanda.

    Iri teka, riteganya agahimbazamusyi ku nzego za Polisi zitwaye neza, zidahutaza abaturage. Igihe hari umuntu wiyambaje Polisi kubera ibibazo bitarimo urugomo, abapolisi bagomba noneho kuzajya bajyana n’abasosiyare aho kugenda bonyine nk’uko bisanzwe. Ni nko mu bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ibibazo by’abantu babaye imbata z’ibiyobyabwenge, cyangwa se ibibazo by’abatagira aho baba.

    Perezida Trump ashyize umukono kuri iri teka nyuma y’ibyumweru bitatu by’imyigaragambyo ikomeye mu gihugu cyose, yatewe n’urupfu rw’Umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’Umuzungu. Aritangaje kandi mu gihe Inteko ishinga amategeko, Congress, irimo itegura imishinga y’amategeko ibiri itandukanye yo kuvugurura imikorere y’abapolisi.

    Umushinga umwe witwa “Justice in Policing Act.” Wanditswe n’Umutwe w’Abadepite wiganjemo Abademokarate. Umushinga wa kabiri witwa “Justice Act.” Wateguwe na Sena yiganjemo Abarepubulikani. Nibamara kuyemeza buri mutwe ku ruhande rwawo, bazajya mu mishyikirano yo kurebera hamwe uko bayibyaza itegeko rimwe rukumbi.

    Kugeza ubu, mu byo iyi mishinga y’amategeko ihuriraho, harimo guca akamenyero k’abapolisi ko guta umuntu muri yombi bamuniga. Iyi mikorere ni yo yahitanye George Floyd mu kwezi gushize. Ni yo kandi yishe undi Mwirabura witwa Eric Garner mu 2014. Bombi bishwe n’abapolisi babanize kandi batigeze babarwanya.

    Ababisesengura bavuga ko iyi myigaragambyo irimo ihindura byinshi vuba cyane kandi ko yokeje igitutu gikomeye abategetsi bo hejuru b’igihugu kugirango bagire icyo bakora, bahagarike urugomo n’ubwicanyi bwa polisi, cyane cyane ku Birabura.

    Mbere yo gushyira umukono kuri iri iteka, Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko Perezida Trump yabanje kwakira mu muhezo imiryango y’Abirabura benshi b’inzirakarengane bishwe na polisi. Ariko bo ntibari mu muhango wo gusinya iteka.

    Ikindi imishinga y’amategeko yombi ihuriraho, kiri no mu iteka rya Prezida Trump, ni ugushyiraho ku rwego rw’igihugu uburyo bwo kugenzura imyirondoro n’imyitwarire y’abapolisi. Bityo umupolisi uzajya uva mu kazi ahantu akajya kugashaka ahandi bizaborohera kumenya amakuru y’uko yakoze aho yabanje.

    Icyo iyi imishinga itandukaniyeho ni ku budahangarwa kw’abapolisi. Umushinga w’itegeko w’Abademokarate uteganya ko bagomba kubwamburwa, ku buryo umuturage uhohotewe n’abapolisi ashobora kubarega mu nkiko. Umushinga w’Abarepubulikani wo ushimangira ahubwo ubu budahangarwa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/urupfu-rwumwirabura-floyd-rutumye-perezida-trump-asinya-iteka-rivugurura-polisi-ya-amerika/

  • Icyuka cy’intambara kiratutumba hagati ya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo #rwanda #RwOT

    Koreya ya Ruguru yatangaje ko igiye kohereza abasilikare ku mipaka iyihuza na Koreya y’Epfo. Ibiro by’umugaba mukuru w’ingabo za Koreya ya ruguru bivuga ko abasilikare babo bagomba kwigarurira ahantu habiri: ikigo kinini cyane cy’inganda cya Kaesong n’ahubatse amahoteli ku cyitwa “Umusozi wa Diyama”.

    Aha hantu hombi hubakishijwe amafaranga ya Koreya y’Epfo ku mupaka ku butaka bwa Koreya ya Ruguru, ariko ibihugu byombi byarahakoreraga. Hamaze igihe hafunze kubera amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.

    Usibye kwigarurira aha hantu habiri, Koreya ya Ruguru ivuga ko igiye kubaka ibirindiro by’abazamu bihoraho no kongera gukoresha imyitozo ikomeye ya gisilikali ku mipaka, irimo na za misile.

    Koreya y’Epfo yasubije ko Koreya ya Ruguru igomba kwikorera ingaruka z’ibikorwa byayo, ivuga ko igisilikali cyayo kiteguye bihagije. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yashatse kohereza i Pyongyang intumwa zo mu rwego rwo hejuru, ariko Koreya ya Ruguru yabyanze.

    Koreya zombi zarwanye intambara ikaze cyane kuva mu 1950 kugera mu 1953. Usibye amasezerano yo guhagarika imirwano, nta masezerano yo guhagarika intambara burundu bigeze bageraho kugera n’ubu. Bivuze ko bakiri mu ntambara.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/icyuka-cyintambara-kiratutumba-hagati-ya-koreya-ya-ruguru-niyepfo/

  • Gushyingirwa mu nsengero biremewe, mu gihe insengero nazo zishobora gukomorerwa vuba #rwanda #RwOT

    Itangazo ry’inama y’abaminisitiri yo kuwa 16 Kamena 2020 yabereye muri Village Urugwiro ikayoborwa na Perezida Kagame, rivuga kugeza ubu abashaka gushyingirwa mu nsengero n’amadini bakomorewe ariko ku mubare w’abantu batarenga 30. Insengero zosanzwe zishobora gukomorerwa mu minsi 15 ariko bikazaterwa n’uko ibintu bizaba bimeze.

    Photo/Middle East Monitor

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/gushyingirwa-mu-nsengero-biremewe-mu-gihe-insengero-nazo-zishobora-gukomorerwa-vuba/

  • Premier League yasubukuwe Manchester City inyagira Arsenal, Sheffield United yimwa igitego imbere ya Aston Villa #rwanda #RwOT

    Umukino wari utegerejwe na benshi ku isubukurwa rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, warangiye Manchester City inyagiye Arsenal y’abakinnyi 10 ibitego 3-0.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/premier-league-yasubukuwe-manchester-city-inyagira-arsenal-sheffield-united

  • Leta y’u Bwongereza igiye guhuriza hamwe DFID na Foreign Office, bamwe batangiye kubyamagana #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko Ikigega Mpuzamahanga cy’u Bwongereza kigamije Iterambere (DFID), kigiye guhuzwa na Foreign Office, nyuma y’imyaka irenga 20 gikorera mu bwigenge.
    http://dlvr.it/RYptG8

  • Kamonyi: Bane bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 17 Kanama 2020, saa mbili n’igice za mu gitondo, mu mudugudu wa Nzagwa Akagari ka Nyarubuye.

    Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye RBA ko iyi mpanuka yatewe n’imiterere y’ahacukurwa amabuye y’urugarika avuga ko aba bakozi bane bacukuraga mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Yagize ati “Ikirombe cyari gifite ibyangombwa byo gukora, cyagwiriye abakozi bane, babiri bapfuye, umwe niwe wabanje kwitaba Imana undi nawe yapfuye bamugejeje imusozi abandi babiri bakomeretse”.

    Meya Kayitesi yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’imiterere y’ahacukurwaga aya mabuye.

    Aba bantu bane nibo bonyine bari muri iki kirombe. Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Remerera Rukoma, ninaho hari kuvurirwa babiri bakomeretse.

    Amabaye y’ ‘urugarika’ ni amabuye y’uweru akoreshwa mu bwubatsi. Akarere ka Kamonyi ni kamwe mu turere dukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye atandukanye y’agaciro mu Rwanda.
    http://dlvr.it/RYptLd

  • Ibimenyetso bishya byerekanye ko umucamanza waburanishaga Vital Kamerhe yishwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yahishuye ko umucamanza Raphaël Yanyi waburanishaga urubanza ruregwamo Vital Kamerhe, yishwe n’ibisebe mu mutwe.
    http://dlvr.it/RYptLr

  • Insengero zahawe icyizere cyo gukomorerwa mu minsi 15 iri imbere #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, yahaye icyizere insengero cyo kongera gufungura mu minsi 15 iri imbere, nyuma y’amezi atatu zidasengerwamo kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    source https://igihe.com/iyobokamana/amadini/article/insengero-zahawe-icyizere-cyo-gukomorerwa-mu-minsi-15-iri-imbere

  • Imibereho y’abana bafite ubumuga mu gihe hizihizwa Umunsi w’umwana w’Umunyafurika #rwanda #RwOT

    Abaharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, barashima ko hari byinshi byakozwe mu kwita kuri abo bana ariko kimwe n’ababyeyi b’abo bana, bavuga ko hari ibigikeneye kunozwa.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imibereho-y-abana-bafite-ubumuga-mu-gihe-hizihizwa-umunsi-w-umwana-w