Author: webrwanda
-
Bayern Munich yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Budage ku nshuro ya munani yikurikiranya #rwanda #RwOT
Igitego cyatsinzwe na rutahizamu Robert Lendawoski, cyafashije Bayern Munich gutsinda Werder Bremen 1-0, yegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage ‘Bundesliga’ ku nshuro ya munani yikurikiranya. -
Kicukiro: Yafashwe yaka ruswa umuturage amwizeza ko ubuyobozi butazamusenyera inzu #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wa tariki ya 15 Kamena nibwo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 37 yakira ruswa y’ibihumbi 20 Frw, nyuma yo gushuka umuturage ko azamuvuganira ntibamusenyere inzu. -
UNICEF yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu kubahiriza uburenganzira bw’abana #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda, Julianna Lindsey, yanyuzwe n’intambwe u Rwanda rwateye mu guharanira uburenganzira bw’abana kuri serivisi zirimo iz’ubuvuzi n’uburezi. -
Nyuma yo kumurikirwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bahise basinya amasezerano y’igihe kirikire #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko umutoza Kayiranga Jean Baptiste amurikiye komite ya Rayon Sports abana 10 iyi kipe ishobora kuzifashisha mu myaka iri mbere, ni nyuma yo kumara igihe abakurikirana, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarahise bubasinyisha amasezerano y’igihe kirekire.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2020, aho Kayiranga yatangarije ubuyobozi bw’iyi kipe ko nyuma y’umwaka ahawe akazi ko gukurikirana ibijyanye n’irerero ry’iyi kipe ari zo ntoranywa yabonye zitwaye neza.
Aba bana bakaba bagiye gushakirwa amakipe batizwamo kugira ngo bazamure urwego ubundi Rayon Sports izabagarure bari ku rwego ruri hejuru ku buryo bazatanga umusaruro ikipe ibitezeho.
Nk’uko umuvugizi w’iyi kipe yabyemereye ISIMBI, aba bana uko ari 10 bakaba barasinye amasezerano ari hagati y’imyaka itanu n’irindwi.
Urutonde rw’abana 10 Rayon Sports yamaze gusinyisha
1. Rudasingwa Prince (imyaka 20)
2. Ngarambe Sadjad (imyaka 21)
3. Gitego Arthur (imyaka 18)
4. Gatsinzi Augustin (imyaka 20)
5. Migambi Kevin (imyaka 21)
6. Kwizera Sibo Theotime (imyaka 20)
7. Nshimyumuremyi Jean Claude (imyaka 22)
8. Manzi Olivier (imyaka 21)
9. Niyomugabo Yves (imyaka 21)
10. Sibomana Theogene
Rudasingwa Prince, rutahizamu utanganga icyizere
Ngarambe Sadjad(upfukamye0 umwe mu bana bazamuwe -
Menya impamvu nyamukuru zituma inzoka yinjira mu buriri #rwanda #RwOT

Rimwe na rimwe inzoka zinjira mu nzu zikinjira no mu buriri ariko abantu ntibamenye impamvu zibitera. Inzoka ni inyamaswa zitinyitse kandi zigirira abantu nabi niyo mpamvu abantu iyo bazibonye bashya ubwoba.
Inzoka zishobora kwihisha ahantu hatandukanye, mu rugo nko mu musarane, mu gikoni, mu bwogero n’ahandi.
Ahantu hatera abantu ubwoba iyo bahabonye inzoka ni mu buriri, ariko hari ibintu bibiri inzoka zikurikira mu buriri.
1.Ubushyuhe
Inzoka ni zimwe mu nyamaswa zigira umubiri ukonja cyane niyo mpamvu zikurikira aho zishobora kumva ubushyuhe. Mu byumba abantu babaramo by’umwihariko ku bururi mu mashuka haba hari agashyuhe niyo mpamvu inzoka rimwe na rimwe zijya mu buriri. Kugeza aha birumvikana ibihugu bibiri Iceland na Ireland nta nzoka n’imwe ibayo. Ni uko ibi bihugu bibiri bikonja cyane. Ikigaragaza ko inzoka zuzura n’ubushyuhe ni uko mu butayu zihaba zikahashobora.
Uburiri bugira ahantu ho kwitsimba
Inzoka zikunda kuba ahantu hihishe kandi hari umwijima niyo mpamvu hari igihe uzasanga inzoka munsi y’igitanda. Ibi zibikora kugira ngo zihishe inyamaswa zishobora kuzigirira nabi n’umuntu arimo.
Inzoka zinisha ahantu hari akijima kugira ngo zibone uko zifata ibyo zirya.
Uburyo bwo kwirinda ko inzoka zijya mu buriri harimo gusasura amashuka buri gitondo uko ubyutse ukayasubizaho ugiye kuryama. Mu cyumba cyo kuraramo ukwiye gushyira ibikoresho bike ku buryo inzoka niyinjiramo ibura aho yihisha igasohoka. Ikindi ni uko mbere yo kuryama ukwiye kubanza kumurika munsi y’igitanda ukareba nib anta nzoka yihishemo.
source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Menya-impamvu-nyamukuru-zituma-inzoka-yinjira-mu-buriri
-
Perezida Kagame yashyizeho umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu #rwanda #RwOT

Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateraniye I Kigali ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mukasine agiye kuri uyu mwanya asimbura Madeleine Nirere, wari uyoboye iyo Komisiyo mu gihe cy’imyaka umunani (manda ebyiri z’imyaka ine, ine).
Marie Claire Mukasine wahawe kuyobora iyi komisiyo, yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Senateri, ndetse yigeze no kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Indi mirimo uyu mugore yakoze harimo kuba yarabaye muri Sosiyete Sivile nko mu muryango uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana ‘Haguruka’ yayoboye hagati ya 1994-1996.
Mukasine kandi yabaye mu nama z’ubutegetsi bw’ibigo bitandukanye birimo ibya leta n’ibyigenga.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu miyoborere, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) mu mategeko.
-
UNICEF yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu kubahiriza uburenganzira bw’abana
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda, Julianna Lindsey, yanyuzwe n’intambwe u Rwanda rwateye mu guharanira uburenganzira bw’abana kuri serivisi zirimo iz’ubuvuzi n’uburezi. -
Coronavirus: Ibikorwa by’ubukerarugendo no gushyingirwa mu nsengero byakomorewe
Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zinyuranye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zirimo ko ibikorwa by’ubukerarugendo bisubukurwa ndetse imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikaba yemewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. -
Leta igiye guha akazi abarimu bashya barenga 7200

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyatangaje ko kigiye guha akazi abarimu bazigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aba bakazatangirana n’umwaka w’amashuri biteganyijwe ko uzatangira muri Nzeri 2020. -
Bayern Munich yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Budage ku nshuro ya munani yikurikiranya
Igitego cyatsinzwe na rutahizamu Robert Lendawoski, cyafashije Bayern Munich gutsinda Werder Bremen 1-0, yegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage ‘Bundesliga’ ku nshuro ya munani yikurikiranya.