Author: webrwanda

  • Gukorana umwete, Urufunguzo rwo gusohoza icyo waremewe #rwanda #RwOT

    Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko i kuzimu aho uzajya nta mirimo nta migambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge (Umubwiriza 9:10)
    Isi yuzuyemo abantu bashaka gukora bike bishoboka, bakurikiza itegeko ryo kugendera ku muvuduko wo hasi aho usanga kwitwa abanebwe ntacyo bibabwiye. Nyamara igihe kirahenze kandi iyo gitakaye nta muntu ushobora kukigarura.
    bunebwe abenshi babuterwa n’ibinezeza by’igihe gito cyangwa ibikenewe by’igihe runaka aho usanga abantu bashaka kwakira ibintu byose ntacyo batanze. Ariko Bibiliya itubwira ko ubunebwe bushobora kuzanira umuntu kurimbuka, Kandi gukenera inyungu utaruhiye bishobora kugukururira akaga (Umubwiriza 10:18)
    Intumwa Pawulo mu rwandiko yandikiye 1Abakorinto 9:24-27, Yibutsa abakristo kubaho ubuzima bumeze nk’amarushanwa ya siporo aho abakangurira gukora ibi bikurikira:
    1. Gukora cyane
    2. Gusiganwa kugirango utsinde
    3. Gutumbira intego
    Ibyo dukora byose, Dukwiye kubikora hagamijwe guhesha Imana icyubahiro:
    Nk’uko Pawulo yabyandikiye 1Abakorinto :10:31, Imirimo yose dukora mu buzima bwa buri munsi ikwiye kuba igamije guhesha Imana icyubahiro kuko twaremewe kuyihimbaza mu byo dukora byose.
    Iyi mvugo ihindura imyumvire uko byagenda kose. Bisobanura ko dukora ibintu byose mu izina ry’Imana, Byose tukabikorera muri yo, Dushishikajwe no gushaka ubunyangamugayo kandi dufite ishyaka ryo kuba indashyikirwa tukareka kuyoborwa n’amahame gusa, ahubwo imvugo ikaba ingiro.
    Umurimo wose dukora ukwiye kutubera amahirwe yo kubaha Imana no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya hagamijwe kwitoza gukoresha impano twahawe. tugomba kandi gufata uwo muco mu byo dukora haba mu muryango, mu rusengero ndetse no mugihe cyo kwidagadura (loisirs)
    Mubyukuri Ntabwo turi abacu ngo twigenge, Duhagarariye Imana hano ku isi niyo mpamvu tugomba gukora neza n’iyo haba mu gihe kibi ntiducogozwe n’ibibazo duhura nabyo.
    Mu rwego rwo rwo gushyira mu bikorwa icyo twahamagariwe,Turasabwa gukorana umwete buri kintu cyose tukamenya ko ariwo mwanya wo kuramya Imana. Ni ngombwa gukoresha neza impano twahawe hamwe n’imbaraga zacu zose bizatuma tugera ku mugambi mwiza Imana yaturemeye.
  • OMS yashimye ibyavuye mu igerageza kuri ’Dexamethasone’ mu kuvura abarembejwe na Coronavirus

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryishimiye ibisubizo byavuye mu igerageza ry’ibanze ry’umuti witwa ‘Dexamethasone’, uri kwifashishwa mu kuvura abarwayi ba Coronavirus bageze ku rwego rwo guhabwa imashini ibafasha guhumeka.
  • Jay Polly na Da Queen basohoye indirimbo ’Hope’ bakomoye ku nkuru y’umwana watawe n’ababyeyi

    Abahanzi Jay Polly na Da Queen mu minsi ishize basuye umwana watawe n’ababyeyi ku musozi wa Jali, nyuma yo kumva ibyamubayeho biyemeza gukora indirimbo bashingiye ku buhamya bwe.
  • KIMENYI YVESS YAHAYE UMUKUNZI WE IMPANO MUYANGO CLOUDINE IBYISHIMO BYAMURENZE:AMAFOTO>>> #rwanda #RwOT

    Couple ya Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves iri muri couple zigezweho muri Showbiz Nyarwanda muri iki gihe, iyi couple rero ikaba idahwema kugaragaza ko urukundo rwabo ruhagaze bwuma doreko kuri ubu banibanira mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo.
    Uyu munsi rero Muyango akaba yirirwanye ibyishimo bisanzwe abitewe n’impano Kimenyi yamuguriye.
    Nkuko bigaragara muri video yasangije abafana be kuri Snapchat, Muyango akaba yaguriwe n’umukunzi we amapantalo atandukanye. Iyi impano ikaba yamushimishije cyane nkuko yakomeje kugenda abigaragaza kuri snapchat.
    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV
  • Miss Albina aterwa agahinda n’abamwita indaya y’abazungu #rwanda #RwOT




    Miss Albina Sydney Kirenga yamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance Rwanda 2016, akaba avugako ubusanzwe yikundira bantu batari ibikara ati: “Nkunda abantu binzobe cyangwa imibiri yombi ati byaba akarusho akaba ari umuzungu.” Mu kiganiro yagiranye na Isimbi akaba yahishuye ko ikintu cyimubabaza cyane ndetse kikamutera agahinda, ari kuba abantu bakunda kumwita indaya y’abazungu.

  • Insengero zahawe icyizere cyo gukomorerwa mu minsi 15 iri imbere

    Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, yahaye icyizere insengero cyo kongera gufungura mu minsi 15 iri imbere, nyuma y’amezi atatu zidasengerwamo kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
  • Imibereho y’abana bafite ubumuga mu gihe hizihizwa Umunsi w’umwana w’Umunyafurika

    Abaharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, barashima ko hari byinshi byakozwe mu kwita kuri abo bana ariko kimwe n’ababyeyi b’abo bana, bavuga ko hari ibigikeneye kunozwa.
  • Ubukerarugendo bwafunguwe no ku banyamahanga, amahoteli yemererwa kwakira inama

    Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena yakomoreye bimwe mu bikorwa byari bimaze iminsi byarahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus, birimo ibikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli.
  • Coronavirus: Ibikorwa by’ubukerarugendo no gushyingirwa mu nsengero byakomorewe #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zinyuranye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zirimo ko ibikorwa by’ubukerarugendo bisubukurwa ndetse imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikaba yemewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.

    source https://igihe.com/ubuzima/article/coronavirus-ibikorwa-by-ubukerarugendo-no-gushyingirwa-mu-nsengero-byakomorewe

  • Leta igiye guha akazi abarimu bashya barenga 7200 #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyatangaje ko kigiye guha akazi abarimu bazigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aba bakazatangirana n’umwaka w’amashuri biteganyijwe ko uzatangira muri Nzeri 2020.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-guha-akazi-abarimu-bashya-barenga-7200