Author: webrwanda

  • Aba nibo ba Perezida bo muri Afurika bize amashuri menshi kurusha abandi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT


    1. John Pombe Magufuli wa Tanzania

    Tanzania ifite Perezida wicisha bugufi, wagiye ku butegetsi akora cyane ari nabyo byatumye bamuhimba imashini ya Tanzania, “Tanzanian bulldozer” amazina ye ni Dr. John Pombe Magufuli. Uyu yabaye Perezida muri 2015 avuye mu kazi k’ubwarimu, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Butabire ‘PHD in Chemistry’. Niwe mu perezida wo muri Afurika wize amashuri menshi kurusha abandi.

    2. King Mohammed VI wa Morocco

    Umwami Mohammed VI utegeka ubwami bwa Morocco yimye ingoma mu 1990 se King Hassan amaze gutanga. King Muhammed VI niwe ufite ububasha buhambaye mu gihugu cye nk’umwami.

    Mohammed afite impamyambumenyi y’ikirenga ‘PhD’ mu mategeko yahawe tariki 29 Ukwakira 1993, ayikuye muri Kaminuza yo mu Bufaransa yitwa ‘University of Nice Sophia Antipolis’.

    Igitabo cye yacyanditse ku nsanganyamatsiko igira iti “EEC-Maghreb Relations” uburyo yacyanditse byamuhesheje grade ya Distinction.

    Uyu mwami avuga neza Icyarabu, Iki-Berber, Icyonereza, Igifaransa n’Icyesipanyolo. Yabaye Umwami afite ipeti rya Major General mu ngabo z’ubwami bwa Marocco.

    3. Peter Mutharika wa Malawi

    Perezida Mutharika, arazwi nk’inzobere mpuzamahanga mu byerekeranye n’ubukungu. Peter Mutharika afite impamyabumeyi mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga agenga ubukungu irimo iyo yakuye muri Kaminuza ya Londres n’iyo yakuye muri Kaminuza ya Yale.

    Uyu mugabo uyoboye Malawi kuva muri 2014, yigishije muri Kaminuza ya Dar-es Salaam muri Tanzania, Kaminuza ya Hailey Selassie muri Ethiopia na Kaminuza ya Rutgers yo muri Amerika. Peter Mutharika yabaye n’umwarimu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Amaze kwandika ibitabo 13, no guhabwa ibihembo 8 ku rwego mpuzamahanga.

    4. Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire

    Alassane Ouattara ni Perezida wa Cote d’Ivoire kuva muri 2007, afite impamyabumenyi y’ikirenga Phd MU Bukungu yakuye muri kaminuza ya Drexel University muri Philadelphia.


    4. Ibrahim Boubacar Keita wa Mali

    Ibrahim Keita yayoboye Mali kuva muri 2013. Mu mwimbwaruhame ze yumvikanishaga ko ari umuntu utihanganira ruswa n’ inkundamugayo.

    IBK yize muri Lycée Janson-de-Sailly y’ I Paris na Lycée Askia-Mohamed y’i Bamako, akomereza muri Kaminuza ya Dakar, no muri Kaminuza ya Paris muri Institut d’Histoire des Relations Internationales Contemporaines (IHRIC ; Institute of the Modern History of International Relations). Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza master mu isomo ry’Amateka.

    6. Faure Essozimma Gnassingbe wa Togo

    Faure Essozimma Gnassingbe yabaye Perezida wa Togo muri 2005 asimbuye se. Afite master mu isomo rya Business yakuye muri Kaminuza ya The George Washington University muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    7. George Weah wa Liberia

    George Weah ni Perezida wa Liberia kuva mu ntangiriro za 2018. Azwiho kuba umukinnyi w’umuhanga mu mupira w’amaguru dore ko afatwa nk’umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose muri Afurika. Yize mu ishuri rya abayisilamu rya Wells Hairston High School arivamo ageze mu mwaka wa nyuma ajya kwikinira football ariko nyuma yaje gukomereza muri Kaminuza ya Devry.

    8.Hage Geingob wa Namibia

    Hage Geingob ni Perezida wa Namibia kuva muri 2015. Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu isomo ry’ububanyi n’amahanga Interanational Relations. Yize muri kaminuza zitandukanye zo muri Amerika zirimo Temple University yo muri Philadelphia na Fordham University yo mu mujyi wa New York.

    9. Jorge Carlos de Almeida Fonseca wa Cape Verde

    Perezida Jorge Forseca Perezida wa Cape Verde ni umunyapolitiki akaba umunyamategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza. Ni Perezida wa Cape Verde kuva muri 2011. Afite impamyabumenyi ya master mu isomo ry’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Lisbon.

    10. Paul Biya wa Cameroon

    Paul Biya ni Perezida wa Cameroon kuva mu 1982. Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza yakuye muri Institut des hautes études d’Outre-Mer mu isomo rya Public Law.

    Src : AfterschoolAfrica

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Aba-nibo-ba-Perezida-bo-muri-Afurika-bize-amashuri-menshi-kurusha-abandi-AMAFOTO

  • Visi Perezida wa Côte d’Ivoire yeguye #rwanda #RwOT

    Daniel Kablan Duncan wari Visi Perezida wa Côte d’Ivoire yeguye ku mwanya yari ariho.
  • Abanyeshuri basaga 4000 ba kaminuza ntibarasinya amasezerano y’inguzanyo yo kwiga #rwanda #RwOT

    Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, ari na yo ikurikirana ibijyanye n’inguzanyo zihabwa abiga muri Kaminuza y’u Rwanda n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, yatangaje ko abanyeshuri 4,380 bataruzuza amasezerano ajyanye n’inguzanyo yo kwiga, kandi ko bagomba kubikora bitarenze ku wa 31 Nyakanga 2020.
  • Nyarugenge: Umugabo yafashwe nyuma yo gusuka ibiryo bishyushye ku mugore we #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Nsabimana Innocent wo mu mudugudu w’Ubumanzi, akagali ka Rugenge mu murenge wa Muhima yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, nyuma yo gusuka ibiryo bishyushye ku mugore we.
  • Coronavirus ku wa 14 Nyakanga: Amerika, Brésil na Peru; ibihugu byibasiwe cyane ku Isi #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuzamuka mu bwandu bwa Coronavirus aho abantu 3 361 042 aribo bamaze kwandura mu gihe abapfuye bo ari 135 582. Kuri uyu wa mbere ubwandu bushya bwabaye 56 100 mu gihe abapfuye bo ari 377.
  • France: Leta yagennye miliyari 8 z’ama-euro yo kongerera umushahara abaganga. #rwanda #RwOT

    Leta y’Ubufaransa yemeye gutanga miliyari 8 z’ama-euro yo kongerera imishahara abaganga, ibashimira ku ruhare bagira mu kurwanya icyorezo cya coronavirus.

    Ayo masezerano akubiyemo iyo nyongera ku mushahara yashyizweho umukono ejo ku wa mbere hagati ya leta n’amashyirahamwe y’abakozi.

    Hari hashize ibyumweru birindwi harabuze ubwumvikane mu biganiro byahuzaga impande zombi.

    Muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, abaganga bagiye bahabwa icyubahiro bafatwa nk’intwari, hakunze kugaragara ibyapa mu ruhame byo kubashimira.

    Ariko bashakaga ikirenze ku bashimira mu magambo gusa, bakaba bari bamaze igihe mu myigaragambyo basaba kongererwa imishahara ndetse ko n’ibitaro byarushaho guterwa inkunga.

    Bamwe mu bigaragambya baciwe amande kubera kurenga mu mategeko yo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, mu kwirinda ubwandu bwa coronavirus.

    Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byashegeshwe bikomeye na coronavirus ku mugabane w’Uburayi.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, mu Bufaransa hamaze kwandura abarenga 200,000, muri bo abarenga 30,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74905

  • Doukouré appointed president of Rotary Club Kigali Doyen #rwanda #RwOT

    Sarah Doukouré is replacing Eddy Sebera who was President of the Club for the last 2 years.

    The handover ceremony took place on July 9, 2020, and it was attended by Members of the Rotary Clubs of Rwanda.

    For more than 50 Years, Rotary Clubs in Rwanda have contributed to improving access to clean water, quality of education, fight against epidemics such as the eradication of rabies, the eradication of ignorance and poverty, the protection of the environment and the struggle for peace.

    Eddy Sebera said that during his two years in charge of Rotary Club Kigali, much has been done to improve people’s lives.

    “We have contributed in the health sectors, education, among others.” He said
    He said that the club has grown positively with more women on board.

    “This year of presidency went very well and I am particularly happy about it. You Rotarians are responsible for it based on your commitment to the Club. You have been regularly present to encourage me while making a valuable contribution to the dynamism of the Club by showing me your confidence as your President.” Said Sebera.

    Sebera added that he has no doubt with his successor, Sarah Doukouré would continue to lead the Rotary family in a positive direction and advised her to continue the spirit of changing our world to a better place.

    “I’m happy and I know Sarah will take us far.”

    Sarah Doukouré joined Rotary in 2017, being the first woman to hold this position in the last 10 years in the Rotary Club Kigali.

    She said that becoming president as a foreigner shows how Rotary Club Kigali is open to anyone who wants to contribute.

    “This day marks a new beginning in my calling as a member of the Rotary club. It is a heavy responsibility because it means that next year I will be representing all the projects we will have.”

    Among projects she will focus on are projects related to helping those affected by COVID-19.

    “Rwanda has been reacting to the pandemic in a very strong and positive way….this gives us, as Rotarian the will and engagement to do the same; to continue to contribute and to help the community because that is what we are here for.” She said

    She also stressed that she will continue to work to increase the number of new female members.

    “For the past three years, I have been trying to recruit other women into the Rotary Club. Today we are about ten women out of 30 members of the Rotary club of Kigali. We really want to recruit more women to join us, that would be my honor and that will be my focus.” Doukouré added

    During her term, Doukouré Says she will be working hand in hand with Eddy Sebera as Vice President and in charge of Projects; Karema Carole is in charge of Fundraising; Ndoba Mugunga in charge of the Foundation; Kayitare Florent has been appointed as the Secretary of the Club at the same time as looking after the Youth Affairs; Ida Alexandra is the Deputy Secretary while Kaburame Julien is the Treasurer.

    Jeannette Rugera, the Assistant District Governor of Rotary in the District 9150, was present in the ceremony to represent the District and she assured the new President of Rotary Club Kigali to be there for her as she resumes her new role.

    “It is a pleasure to have a woman as the president of Rotary Club Kigali; I will be here to assist. We will be working together, there are a lot of projects that we will be working on together focusing on needed medicine for these special times of fighting COVID-19.” Rugera said

    In its contribution to the prevention of COVID-19, Rotary Club Kigali Doyen donated 4,000 bags to Rutsiro residents; donated 13 million Frw to both Kigali University Hospital (CHUK) and King Faisal; they also donated more than 900 liters of hand sanitizer and cleaning equipment to RBC. They also donated 3 million Frw to support Solid Africa, a charity that cares for patients in public hospitals and helps them get food.

    In Rwanda, Rotary is made up of six clubs including Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Kigali Gasabo and Butare with 112 members.

    Sarah Doukouré is replacing Eddy Sebera who was President of the Club for the last 2 years.

    Eddy Sebera said that during his two years in charge of Rotary Club Kigali, much has been done to improve people’s lives.

    Sarah Doukouré said that becoming president as a foreigner shows how Rotary Club Kigali is open to anyone who wants to contribute.

    Jeannette Rugera, the Assistant District Governor of Rotary in the District 9150 assured the new President of Rotary Club Kigali to be there for her as she resumes her new role.

    Sebera said that he has no doubt with his successor, Sarah Doukouré would continue to lead the Rotary family in a positive direction

    The handover ceremony took place on July 9, 2020

    Doukouré Says she will be working hand in hand with Eddy Sebera as Vice President and in charge of Projects;

    The handover ceremony was attended by Members of the Rotary Clubs of Rwanda.

    Jeannette Rugera, the Assistant District Governor of Rotary in the District 9150, was present in the ceremony to represent the District

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/doukoure-appointed-president-of-rotary-club-kigali-doyen

  • Asaph Worship Band yasohoye indirimbo nshya “The story” inkuru ihebuje izavuzwe n’izizavugwa zose #rwanda #RwOT

    Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana “Asaph Worship Band”, rikorera muri Zion Temple Celebration Centre Paruwase ya Nyarutarama ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘The story’ ivuga ku nkuru nziza kurusha izindi zose zavuzwe ndetse n’indi zose zizavugwa.

    kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya ryise ‘The Story’ iri mu rurimi rw’Icyongereza. Aganira n’Inyarwanda, Adeline umuvugizi wa Asaph Worship Band yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya ikubiyemo ‘inkuru ihebuje irenze izigeze ndetse n’izizavugwa zose’. Yavuze ko iyo nkuru ari iy’urupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo wishyuye ikiguzi cy’ibyaha by’abari mu Isi bose kugira ngo babeho ku bwe ari ibitambo bizima bishimwa n’Imana. Asaph Worship Band mu ndirimbo nshya bise “The Story”

    Yakomeje agira ati:”Ni indirimbo ivuga inkuru ihebuje irenze izigeze n’izizavugwa zose. Ni inkuru y’urukundo Imana yakunze abari mu isi. Ni inkuru ya Yesu Kristo umwana w’Imana nzima, umucunguzi w’isi, ivuga ko mu gupfa no mu kuzuka kwe, yishyuye ikiguzi cy’ibyaha byacu byose kugira ngo tubeho ku bwe turi ibitambo bizima bishimwa n’Imana”.

    Asaph Worship Band ni itsinda rifite umwihariko wo gukora indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw’Icyongereza. Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, bamaze gukora Album eshatu. Album yabo ya mbere bayise ‘Glorious Resurrection’, Album ya kabiri bayita ‘Paid in Full’ naho Album ya gatatu bayita ‘Living Sacrifice’. Pastor Jean Bosco Kanyangoga (Pastor JB) Umushumba wa Zion Temple Nyarutarama ni we mwanditsi w’indirimbo muri iri tsinda.

    Video y’indirimbo “The Story” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Asaph-Worship-Band-yasohoye-indirimbo-nshya-The-story-inkuru-ihebuje-izavuzwe-n.html

  • Kagere Meddie utamerewe neza muri Simba SC yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikinira ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe muri shampiyona ya Tanzania.

    Uyu mukinnyi akaba ari igihembo yahawe hagendewe ku musaruro we w’ukwezi kwa Werurwe mbere y’uko shampiyona y’iki gihugu isubikwa kubera COVID-19. Akaba yahigitse Paulo Ninga wa Lipuli FC na Never Tigere wa Azam FC.

    Shampiyona y’iki gihugu yagarutse muri Kamena 2020, gusa kuva yagaruka umuntu yavuga ko atahiriwe kuko ntabwo yongeye kubona umwanya wo gukina cyane ko imikino myinshi asigaye aza asimbura.

    Ibi bikaba byatumye kapiteni we muri Simba SC, John Raphael Bocco ari we utorwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Kanama ahigitse Atupele Green wa Biashara United na Martin Kiggi wa Alliance FC.

    Umutoza Mukuru wa KMC FC, Harerimana Haruna, yatowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi Werurwe 2020 atsinze Sven Vendenbroeck wa Simba SC na Khalid Adam wa Mwadui FC.

    Kessy Mziray utoza Alliance FC ni we watowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Kamena, ahigitse Luc Eymael wa Yanga SC na Sven Vandenbroeck wa Simba SC.

    Kagere Meddie yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa 3

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-utamerewe-neza-muri-simba-sc-yahawe-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi

  • USA: Umucamanza yategetse ko kwica Daniel Lewis Lee byigizwayo #rwanda #RwOT

    Umucamanza muri Amerika yategetse ko guha igihano cy’urupfu Daniel Leiws Lee byigizwayo mu gihe haburaga amasaha macye ngo yicwe.