Nkurunziza Theoneste ukoresha akazina ka ‘Nziza Theos Dubai’ mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yise ‘Amahoro’ ikomeje gusana imitima ya benshi mu butumwa bwigisha abantu ko amahoro yo mu mutima ava ku Mana.
Author: webrwanda
-
Perezida Vladimir Putin afite icyuma iwe mu rugo cyica microbe anyuzamo abamusuye ngo batamwanduza Coronavirus – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abashyitsi bahura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin babanza kunyura mu cyuma kigenda kibatera imiti yica microbe kugira ngo batamwanduza coronavirus. -
Facebook Yabujije Kwiyamamaza kwa Trump Kwamagana Ihohoterwa rya Antifa #RwOT #Rwanda
Iri tangazo, ubu ryakuweho na Facebook, ryamaganye Antifa, uzwiho ibikorwa by’iterabwoba mu ngo n’ihohoterwa rya politiki. Mu gihe cy’imyivumbagatanyo ya George Floyd, umushinjacyaha mukuru William Barr yavuze ko ibikorwa bya Antifa ari iterabwoba mu ngo, kandi Perezida Trump yemeje kandi ko ashaka kwita Antifa umutwe w’iterabwoba mu ngo.
-
Amashimwe ni yose kuri Cyemayire warokotse iyicarubozo rikomeye muri Uganda ubu watangiye kwiyubaka #rwanda #RwOT
Hashize imyaka ibiri Emanuel Cyemayire – umwe mu banyarwanda bakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda – abashije kurihonoka akagera mu gihugu cye. Ubu akomeje urugendo rwo kwiyubaka ahereye ku busa, nyamara yari afite imitungo i Mbarara.Source : igihe -
Batandatu begukanye ikamba rya Miss Rwanda bashinze umuryango ugamije kurwanya ibibazo birimo ibiyobyabwenge mu rubyiruko #rwanda #RwOT
Abakobwa batandatu begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bihurije hamwe bashinga umuryango bise “Nyampinga Foundation” ugamije gukora ibikorwa biteza imbere igihugu birimo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya inda zitateguwe mu bangavu n’ibindi.Source : igihe -
Imbuto, imboga n’ibindi bicuruzwa byo mu Isoko rya Kimironko byatangiye gucururizwa ku internet #rwanda #RwOT
Iterambere ry’ikoranabuhanga ryoroheje ubuzima. Kuri ubu riri kwifashishwa mu ngeri zitandukanye z’imibereho, aho umuntu ashobora kubonera nyinshi muri serivisi yifuza atavuye mu rugo rwe.Source : igihe.com -
Guhera kuwa 16 Kamena 2020, Gushyingirwa mu rusengero biremewe. #rwanda #RwOT
Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “ si byiza ko uyu muntu aba wenyine, Reka muremere umufasha umukwiriye”(Itangiriro2:18) Uyu ni umwe mu mirongo yo muri Bibiliya ikunze kwifashishwa n’Abapasitori mu muhango wo gushyingira utari uherutse gukorwa. Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri iyi tariki iyobowe n’umukuru w’igihugu Paul kagame, yemeje ko kuva kuwa 16/6/2020 gushyingirwa mu rusengero byemewe.Ku itariki ya 13 Werurwe nibwo umurwayi wambere wanduye COVID19 yagaragaye mu Rwanda. Guhera ubwo ingamba zitandukanye zahise zifatwa, zirimo gufunga insengero. Birumvikana ko ibikorwa n’imihango inyuranye ibera mu nsengero byahise bihagarara. Uko icyorezo cyagiye kigabanuka mu gihugu Niko kandi hagiye hakomorwa ibikorwa bimwe nabimwe gusa insengero zo zigakomeza gufungwa.Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 16 Kamena iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Hafashwe ingamba nshya mu rwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19. Muri izi ngamba hemejwe ko gusezeranya abageni munsengero byemewe ariko umubare nturenge abantu 30. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikazatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.Hatanzwe icyizere ko nyuma y’iminsi 15, insengero zishobora gufungurwa:Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize Ihuriro ry’ amadini n’amatorero mu mu Rwanda, RIC, ryandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB), ryerekanazimwe mu ngambaryiteguye kubahiriza hirindwa icyorezo cya Coronavirus, mu gihe Leta yaba ibakomoreye bagakomeza ibikorwa byo gusenga.Kuwa 28 Gicurasi uyu mwaka, Iri huriro ryandikiye Minisitiri w’ Intebe risaba ko amateraniro yo gusenga n’ibindi bikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere byakoroherezwa kugira ngo nabyo bitangire gukora.Tariki 5 Kamena uyu mwaka, habaye inama yahuje abahagariye Guverinoma n’ubuyobozi bwa RIC, yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase. Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku byifuza bya RIC bijyanye n’ibikorwa byo gusenga muri iki gihe cya Coronavirus.RIC yasabwe gutegura no kwerekana ingamba zigaragaza uko biteguye kwirinda Coronavirus mu nsengero, kiliziya n’imisigiti, kugira ngo zisuzumwe n’inzego za Leta.Kuri iyo ngingo kandi inama y’abaminisitiri yemeje ko insengero zizakomezagufunga. Abanyamadini bagashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID19, Mu rwego rwo kwitegura kuba insengero za fungurwa mu minsi 15 iri mbere, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.Umwanditsi: Daniel Byiringiro -
Hitezwe ubwirakabiri bw’izuba buzatuma abantu bitegereza ’impeta y’umuriro’ #rwanda #RwOT
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagaragaje ko mu mpera z’iki cyumweru hazaba ubwirakabiri bw’izuba, ku buryo abantu batazaba barireba neza kuko rizaba rikingirijwe n’ukwezi. -
Kigali: Imodoka ebyiri zahiye zirakongoka #rwanda #RwOT
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yafashwe n’inkongi ikongeza ikamyo ya Actross byari kumwe zombi zirashya zirakongoka, zikongeza n’indi kamyo yari iziri iruhande yo ishya ku gice cy’imbere.

