Author: webrwanda

  • Dr Habyarimana wigisha muri Kamunuza y’u Rwanda yashyize hanze indirimbo itabariza abari mu kaga #rwanda #RwOT

    By UKWEZI

    Indirimbo ‘Mana tabara’ ya Dr Habyarimana Deogratias, yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2020.
    Dr Habyarimana ubusanzwe ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi Kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga. Ibintu avanga no gukora umuziki cyane ko ari n’Umukristu muri Kiliziya Gatolika.
    Yavuze ko indirimbo ye ‘Mana tabara’ ayikoze muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Korona Virusi (COVID-19), icyorezo cyateje imfu nyinshi, ibintu bikangirika, mbese ubuzima bugahagarara mu nzego zose, Isi ikeneye gutabarwa.
    Indirimbo “MANA TABARA”, ni indirimbo ifatiye kuri Zaburi 16, itanga ubutumwa bw’ihumure kandi igakangurira buri wese kwiringira, gutabaza no gutabariza abari mu kaga ku Mana kuko ariyo buhungiro bwizewe.
    Uyu muhanzi asaba abantu gutabariza abihebye nk’abarwayi, abafunze, abarengana n’abibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye.
    Yakomeje avuga ko “Nta wundi watabara abatuye Isi icyo cyorezo n’ingaruka za cyo, usibye Uhoraho wenyine. Niho havuye igitekerezo cyo guhimba Indirimbo itabaza Imana yitwa Mana tabara.”
    Indirimbo ‘Mana tabara’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro ndetse na Aime Pride bombi bakorera muri Universal Record,imaze kwamamara mu gutunganya indirimbo by’umwihariko izo muri Kiliziya Gatolika.
    Dr Habyarimana yize mu Iseminari Nkuru, imyaka itandatu aza kubivamo ajya muri Kaminuza yiga icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu.
    Yakoze mu bigo bya leta bitandukanye ndetse n’ibyigenga ariko kuri ubu ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
    Yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akiri mu mashuri abanza, aho yayoboraga korari y’abana yaririmbaga Misa z’abanyeshuri, muri paruwasi ya Nkanka muri Diyosezi ya Cyangugu.
    Dr Habyarimana kandi yakomereje umuziki Mu mashuri yisumbuye, aho yayoboraga Korari z’abanyeshuri muri GS St Joseph Nyamasheke.
    Ni umwarimu w’umuziki aho yigishije umuziki mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi na Nyakabanda.
    Yanigishije mu Isaminari nto ya St Aloys ya Diyosezi ya Cyangugu no mu makorari atandukanya mu maparuwasi ya Diyosezi ya Cyangugu, niho natangiye no guhimba indirimbo zitandukanye.
    Uyu muhanzi amaze guhimba indirimbo zigera ku 100, harimo 25 zasohotse Ku ma CD, n’izindi mu bitabo bya Nyakibanda, no ku mpapuro zikoreshwa mu makorari. Dr Habyarimana Deo ni umuhanzi akaba n’umwarimu w’umuziki
    Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Mana tabara’
  • Amakuru mashya yerekanye ko umupilote wa Kobe Bryant yari yemeje ko ikirere kimeze neza #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya ku mpanuka ya kajugujugu yaguyemo Kobe Bryant n’abo bari kumwe, yerekanye ko mbere gato y’impanuka umupilote yavuze ko indege irimo kuzamuka kandi mu by’ukuri irimo kumanuka ndetse ko mbere y’uko ihaguruka yavugaga ko ikirere kimeze neza.
    Source : igihe
  • Imirenge itanu ya Rusizi yagumishijwe muri Guma mu Rugo ibindi byumweru bibiri #rwanda #RwOT

    By igihe

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yatangaje ko imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi, yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yayigumishijwemo ibindi byumweru bibiri.
  • Nyamagabe: Abatuye ahiciwe abantu babiri bari mu rujijo #rwanda #RwOT

    Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 17 Kamena 2020, abantu bataramenyekana bateze abaturage bo mu tugari twa Mudasomwa na Gahira barabakubita abandi barabakomeretsa.
    Abapfuye barimo umusore w’imyaka 23 wakoraga akazi ko gusunika imizigo ku magare n’umusaza wacuruzaga ingurube.
    Umunyamakuru wa UKWEZI yageze muri aka gace asanga abaturage bahagaze mu matsinda bibaza ku bwicanyi bwakorewe bagenzi babo. Abaturage bafite agahinda batewe n’ibyabaye.
    Polisi y’u Rwanda ivuga ko abakoze ibi ari abanyarugomo bakaba n’abajura igasaba abaturage kwima amatwi ababihuza n’ibitero by’inyeshyamba byigeze kuba muri aka karere.
    Zigirumugabe Vedaste, utuye mu mudugudu wa Kalambo Akagari ka Mudasomwa ni sewabo wa Hanyurwushaka watezwe n’abagizi ba nabi ubwo yari asunikiye igare umugabo wari utwaye ikawa.
    Yavuze ko mu kagari kabo hamaze iminsi haba ubugizi bwa nabi yise amarorerwa. Ati “Mu kagari ka Mudasomwa hamaze iminsi haba ayo marorerwa, bagakubita abantu abandi bakabakomeretsa ariko ntitugire uwo dufata”.
    Uyu musaza avuga ko ubugizi bwa nabi bwaraye bubaye bubaye ku nshuro ya gatatu mu kagari kabo ati “Ku kiraro cya Mudasomwa iri joro byahabaye batemye babiri, umugore n’umugabo”.
    Uyu musore Hanyurwushaka Emmanuel wiciwe mu muhanda ubwo yari asubitse igare, ngo nta mafaranga yagiraga ku buryo amabandi yamutera amushakaho amafaranga. Abaturage bakeka ko abishe uyu musore bari bagambiriye kwambura umugabo bari kumwe ucuruza ikawa.

    Zigirumugabe ati “Twebwe twaketse ko azize uwo mucuruzi wundi bari kumwe”
    Uyu musore Hanyurwushaka yari akiri ingaragu abana na nyina. Abavuga ko nta mafaranga yagiraga babishingira kukuba iyo yasunikiraga umuntu igare yamuhembaga amafaranga 200 cyangwa 300.
    Hafi y’aho Hanyurwushaka yapfiriye niho abaturage basanze uyu mucuruzi w’ikawa yanegekajwe n’aba bagizi ba nabi, ari naho abaturage bahera bavuga ko aba bagizi ba nabi bashobora kuba bamusize akirimo akuka baziko bamwishe.
    Muratankwaya Silas, wabonye umurambo wa Hanyurwushaka avuga ko basanze uryamye hejuru y’igare yacungaga.
    Hanyurwushaka yiciwe mu muhanda uva Gatigita ukomeza Gahira. Ubwo umunyamakuru yageraga mu isantere ya Mushishito yasanze RIB yafunze uyu muhanda ikoresheje imigozi yanditseho crime scene iranga ahabereye icyaha.
    Uretse uyu musore Hanyurwushaka wiciwe mu muhanda asunitse igare, hari n’umusaza wiciwe hafi y’urugo rwe muri metro nkeya uvuye aho uyu musore yiciwe.
    Uyu musaza yitwa Vincent Ndikuryayo, umurambo we wabonetse mu mugezi wa Mushishito. Abawubonye bavuga ko wari ufite igikomere kinini ku ijosi.
    Ndikuryayo yacuruzaga ingurube ari naho abaturage bahera bakeka ko abamwishe bashobora kuba ari amabandi yamushakagaho amafaranga.
    Muratankwaya ati “Ababikora ntabwo tubabona, ntabwo tubona aho bakata, ntabwo tumenya aho baba baturutse, iyo tumenya aho baturutse tuba twakurikiranye tukabafata”.
    Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yavuze ko ibi biri gukorwa n’amabandi aherutse kurekurwa na guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri za kasho kugira ngo hirindwe ko abafunze bashobora kuboneka ufite covid-19 akayikongeza mu bandi.
    Ibi bibaye mu gihe nta cyumweru kirashira mu mudugudu wa Munyege akagari ka Munyege muri uyu murenge naho habaye ubugizi bwa nabi nk’ubu bwakomerekeyemo abantu bane.
    Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Slyvestre yatangarije UKWEZI ko mu bakoze urugomo n’ubwambuzi bwo kuri uyu wa 17 Kamena 2020 ntawe urafatwa.
    Yagize ati “Kugeza ubu ntabarafatwa,abakomerekejwe bane ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya Kigeme na CHUB”.
    CIP Twajamahoro yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo n’ubwambuzi buri gukorerwa abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi ntaho bihuriye n’ibitero by’inyeshyamba byigeze kugabwa muri aka karere. Yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.
    Ati “Mbere na mbere turagira ngo dukureho urujijo rw’abantu bashaka guhuza ibi bikorwa by’urugomo n’ubwambuzi n’ibyabaye mu myaka yashize muri kiriya gice kegera ishyamba rya Nyungwe bakabisanisa ntabwo aribyo ntaho bihuriye.
    Abaturage turabahumuriza, tunabasaba ko bakomeza imirimo yabo ibateza imbere,umutekano wabo urahari urarinzwe kandi turabasaba ko batanga amakuru ku muntu cyangwa ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano. Bakirinda ibihuha”.
    Source : ukwezi.rw
  • Nyamagabe: Amabandi yishe abaturage babiri, ubuyobozi bwakajije ingamba #rwanda #RwOT

    By igihe

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2020, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, abagizi ba nabi bishe abaturage babiri, bakomeretsa undi umwe mu Kagari ka Mudasomwa, mu gace kari ku rubibi ruhuza Umurenge wa Tare na Uwinkingi, mu Karere ka Nyamagabe.
    Source : igihe.com
  • BNR igiye gusubizaho ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    By igihe

    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ikiguzi cyo guherekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga cyari cyaravanyweho mu rwego rwo guca intege ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, kigiye gusubizwaho nyuma y’iminsi 90 yari yaratanzwe.
    Source : igihe.com
  • Abarwayi bashya ba Coronavirus biyongereyeho batandatu bagera kuri 646 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda habonetse abantu batandatu bashya banduye icyorezo cya Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwandura mu gihugu ugera kuri 646 mu gihe abakize bo biyongereyeho batatu bakagera kuri 350.
  • Ngororero/Bwira: Urubyiruko rumaze kubakira abatishoboye amazu 19 n’ubwiherero burenga 370 #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    Kuba urubyiruko ruri gufatanya n’abakuze byatumye uyu murenge uva ku mwanya wa nyuma muri mitiweri ubu ugeze ku mwanya wa 4 mu karere.

    Uyu musanzu utangwa n’ abasore n’inkumi bagera 6 346 barimo abasore 3092 n’abakobwa 3,254.
    Hakuzimana Jean Baptise, uyobora inama y’igihugu y’urubyiruko muri uyu murenge avuga ko mu mwaka umwe bamaze kubakira abatishoboye ubwiherero 374, n’amazu 19 ndetse bakaba barakurungiye amazu 94.
    Muri gahunda yo kurwanya imirire mibi ku miryango yari irwaje bwaki hubatswe imirima y’igikoni 389. Ubu barimo kubaka indi mirima 147 yose hamwe ikazaba 536.
    Hakuzimana yemeza ko muri uyu murenge abana 380 bari barwaye bwaki kugeza ubu bakize burundu. Ubu bari guhangana na bwaki y’abana 4 bashyashya kugira ngo babashyire mu ibara ry’icyatsi kibisi.
    Uru rubyiruko kandi rwateye ibiti by’imbuto ziribwa 789 mu mudugudu w’ikitegererezo wa Mwiha, akagari ka Ruhindage.
    Uru rubyiruko kandi rusura imikorere y’igikoni cyo ku mudugudu mu tugari twose muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.
    Muri gahunda yo kuboneza urubyaro hashyizweho, uru rubyiruko rwegeranyije abakobwa babyariye iwabo rushyiraho komite zabo, runababumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo bikure mu bukene.
    Mu kagari ka Gashubi hari itsinda rya Twisungane rigizwe n’abantu 25 rifite ubwizigame bwa 200, 000 frws , mu kagari ka Kabarondo itsinda Tuzamurane rifite 88,000frws, mu kagari ka Bungwe Twitezimbere bafite 71,500 frws, mu kagari ka Cyahafi Dufashanye ifite 64,000frws, mu kagari ka Ruhindage Tuve mu bukene ifite 46,000 frws.
    Ibi byavuye mu bukangurambaga bakorerwe n’urubyiruko bwo kuva mu ngeso mbi bakitabira kwishyira hamwe.
    Ikindi uru rubyiruko rukora ni ugukangurira abaturage batuye uwo murenge gukora siporo rusange iba buri wa Gatandatu wa buri cyumweru. Muri iyi gahunda niho urubyiruko rukorera ubukangurambaga bunyuranye nko kurwanya imirire mibi, kurwanya inda zitateganyijwe, gukangurira abaturage kohereza abana mu ishuli no gukurikirana imyigire yabo, kwitabira gahunda za Leta, kugira isuku, kwirinda amakimbiane mu ngo, kurwanya ihohoterwa no gukangurira abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza.
    Uru rubyiruko hari imiryango rutangira ubwisungane mu kwivuza.
    SINABAJIJE Ezechiel wo mu mudugudu wa Rukeri umuryango we watangiwe 15000 rwf by’ubwisungane mu kwivuza.
    Uru rubyiruko kandi rukora imiganda itandukanye muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo gusiza ibibanza no kubumba amatafarai yo kubaka amazu y’abatishoboye.
    Ikindi rukora harimo gufasha urubyiruko rugenzi rwarwo rufite ibibazo byihariye. Ruremera urubyiruko rw’banyeshuri babuze ibikoresho by’ishuli n’imyenda y’ishuri, urusanzwe ngo rufashwa kubona inkwavu, intama, amavuta yo kwisiga, inkweto.
    Uru rubyiruko ruba hafi imiryngo imwe n’imwe y’abacitse ku icumu mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 babafasha kubona inkwi zo gucana, ibikoresho by’ishuli ku bana b’iyo miryango harimo inkweto, amakayi, amakaramu.
    Hatangwa n’ifu y’igikoma, isukari, amavuta yo kwisiga, amasabune yo gufura n’ amabase. Ibi bikaba bikorwa buri mwaka. Ibi bikorwa uru rubyiruko rukora bishingiye ku mihigo Umurenge.
    HAKUZIMANA Jean Baptiste avuga ko agaciro k’ibimaze kuremerwa urubyiruko rufite ibibazo byihariye asaga 157 400rwf.
    Ati “ Ibi byakozwe mu tugari hose ndashimira urubyiruko rugira uruhare mu migendekere myiza y’ibi bikorwa”.
    Avuga ko uru rubyiruko rugira ingengabihe y’inama za komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’umurenge n’utugari yo kureba aho imihigo biyemeje igeze yeswa.
    Uru rubyiruko kandi rugira inteko rusange y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’umurenge mu gihembwe cya kane cy’umwaka. Abayitabira bagaragrizwa uko imihigo y’umwaka yashyizwe mu bikorwa. Hagaragazwa kandi ibikorwa byabo bibateza imbere.
    Uyu mwaka 2019/2020 Indahigwa mu mihigo za BWIRA rufite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, gufasha umuturage kuba ku isonga ni ukwifasha.”

    Source: ukwezi.rw
  • Aba nibo bantu 7 ubona ukibaza ibibazo byinshi kubera ko badasanzwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    1.Umunyamideli wo Brazil
    Elisany da Cruz Silva, umukobwa w’imyaka 21 wo muri Brazil, afite metero 2 na sentimetero 4 z’uburebure. Ni ibintu bidasanzwe kubona umukobwa ufite ubu burebure.

    2.Umugore mugari mu matako
    Mikel Ruffinelli kuri ubu niwe ufite agahigo ko kuba umugore wa mbere ku Isi afite amatako manini. Amatako ye afiye umusenguruko wa metero 2,7.
    3.Umugabo usa nabi ku Isi
    Amoo Hadij, w’imyaka 84, ni umunya-Iran umaze imyaka 64 adakaraba. Ntabwo impamvu uyu mugabo amaze iyi myaka yose atoga izwi ariko iyo umurebye ubona ameze neza.


    4.Umugore ufite mu nda hato
    Uyu mugore Michelle Kobke, w’Umudage niwe mugore ufite mu nda hato kurusha abandi bose ku Isi. Yabikoze kugira agire ingano yita nziza.
    5.Umugabo utagira umutwe?
    Patrice Letarnec, uyu musore w’Umufaransa ni gafotozi w’umunyempano cyane. Yifotoje amafoto ahagaze ku maboko yahishe umutwe ku buryo ababonye ayo mafoto bagira ngo nta mutwe agira.

    Umuntu utagira ibinure
    Tom Staniford abana n’uburwayi bwitwa Myelodysplastic Preleukemic (MDP). Ubu burwayi butuma umubiri we utabasha kubika ibinure. Iyi ni indwara idakunze kubaho. Uyirwaye arananuka cyane biteye ubwoba ari nabyo byabaye kuri Tom Staniford.

  • U Bushinwa bwakuyeho inyungu ku nguzanyo z’ibihugu bya Afurika zagombaga kurangirana na 2020 #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yatangaje ko igihugu cye kizakuriraho inyungu ibihugu bya Afurika ku nguzanyo byahawe zagombaga kurangiza kwishyurwa mu mwaka wa 2020.
    http://dlvr.it/RYth1C