Author: webrwanda
-
Nkombo: Kutagira isoko byashyize ihurizo ku mihahire yo muri Guma mu Rugo
Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko nubwo gahunda ya Guma mu rugo iri kubafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, yatumye babura uko bagera ku isoko kuko ntaryo bagira ku kirwa cyabo. -
Simba SC ishobora kwegukana Michael Sarpong
Simba SC iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Tanzania ni yo ishobora kwegukana rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, uheruka kwirukanwa na Rayon Sports. -
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego cy’umukozi washinjaga RURA kwirukanwa bitubahirije amategeko
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena rwatesheje agaciro ubusabe bw’Umunyarwanda wareze Urwego rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), wavugaga ko yahagaritswe akanirukanwa ku kazi binyuranyije n’amategeko. -
Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda yinjiye mu muziki uhimbaza Imana
Dr. Habyarimana Deogratias, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zo Mu Rwanda no mu mahanga, yinjiye mu muziki nyuma y’igihe kinini yari amaze atanga amasomo ajyanye na muzika ari mu mujyo wa Kiliziya Gatolika. -
Rayon Sports yasinyishije umwishywa wa Emmanuel Adebayor
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Togo, Alex Harlley, akaba ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wabaye umukinnyi ukomeye i Burayi. -
B&B FM Umwezi, Radiyo nshya mu Rwanda izavuga siporo ku kigero cya 80%
Kuva mu 2004, mu Rwanda habaye impinduramatwara mu itangazamakuru yatumye havuka radiyo nyinshi zigenga, televiziyo ndetse n’itangazamakuru rikorera kuri internet, bifasha abaturage kubona amahitamo menshi dore ko kuva mu 1961 bari bazi Radiyo Rwanda gusa. -
Hashyizweho amabwiriza agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero utagomba kurenza isaha #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus arimo ko gahunda y’abazasezerana igomba kumenyeshwa inzego z’ibanze habura iminsi ibiri mu gihe igikorwa nyirizina kitagomba kurenza isaha imwe. -
Police FC yatandukanye n’umukinnyi wa 2, yongerera amasezerano abandi 3 #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko ikipe ya Police FC itandukanye na rutahizamu Songa Isaie, iyi kipe yanatandukanye n’umukinnyi Kubwimana Cedric bakunze kwita Jay Polly.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo ikipe Police FC yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wa yo, Songa Isaie, kuri iyi nshuro yamaze no kurekura Kubwimana Cedric.
Uyu musore usatira anyuze ku mpande wari usoje umwaka umwe mu myaka 2 yari yayisinyiye, yandikiye Police FC ayisaba ko basesa amasezerano, iyi kipe na yo ikaba yamurekuye ngo ajye gushakira ahandi.
Uretse uyu musore batandukanye, amakuru avuga ko iyi kipe yamaze kongera amasezerano abakinnyi 3, rutahizamu Iyabivuze Ose, Uwimabazi Jean Paul na Usabimana Olivier aho buri umwe yongereye imyaka 2.
Kubwimana Cedric yatandukanye na Police Fc
Uwimbabazi Jean Paul yongereye amasezerano muri Police Fc
Usabimana Olivier na we yongereye amasezerano y’imyaka 2
Rutahizamu Iyabivuze Ose yongereye amasezerano y’imyaka 2 -
Ijambo rya Mwishywa wa Adebayor wamaze gusinyira Rayon Sports #rwanda #RwOT

Nyuma yo gusinyira Rayon Sports, rutahizamu w’umunya-Togo, Alex Nyarko Harlley akaba mwishywa w’umukinnyi wabiciye bigacika muri Afurika, Emmanuel Adebayor yavuze ko yishimiye gusinyira iyi kipe ndetse yizeye ko bazandikana amateka.
Rayon Sports ni imwe mu makipe yari acecetse cyane ku isoko ry’igura, aho bamwe mu bakunzi ba yo bari barihebye bitewe n’uko buri gihe bumvaga yasinyishije abana gusa.
Ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu musore watakiye Las Vegas Lights FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi kipe batandukanye muri 2018.
Nyuma yo gusinyira iyi kipe, abinyujije mu mashusho yohereje yagize ati“muraho bafana ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira, tuzabonane umwaka utaha w’imikino, reka twandikire amateka hamwe, murabeho.”
Alex Nyarko Harlley w’imyaka 27 wasinye imyaka 2 muri Rayon Sports, ubu yakinaga mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yakiniraga ikipe yitwa Georgia Revolution FC
Yakinaga muri Georgia Revolution FC mu cyiciro cya 4 muri USA
Yasinyiye Rayon Sportssource http://isimbi.rw/siporo/article/ijambo-rya-mwishywa-wa-adebayor-wamaze-gusinyira-rayon-sports
-
Hashyizweho amabwiriza agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero utagomba kurenza isaha
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus arimo ko gahunda y’abazasezerana igomba kumenyeshwa inzego z’ibanze habura iminsi ibiri mu gihe igikorwa nyirizina kitagomba kurenza isaha imwe.