Author: webrwanda
-
B&B FM Umwezi, Radiyo nshya mu Rwanda izavuga siporo ku kigero cya 80%
Kuva mu 2004, mu Rwanda habaye impinduramatwara mu itangazamakuru yatumye havuka radiyo nyinshi zigenga, televiziyo ndetse n’itangazamakuru rikorera kuri internet, bifasha abaturage kubona amahitamo menshi dore ko kuva mu 1961 bari bazi Radiyo Rwanda gusa. -
Musanze: Abatwara abagenzi binubiye guhagarikwa mu kazi kubera kubura imisoro
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange (Taxi) bo mu karere ka Musanze, barinubira kuba baratangiye guhagarikwa gukora kuko batabonye imisoro y’ukwezi muri ibi bihe bya Coronavirus. -
Australia yikomye igihugu kiyigabaho ibitero by’ikoranabuhanga
Minisitiri w’Intebe wa Australia,Scott Morrison yavuze ko hashize iminsi iki gihugu kigabwaho ibitero by’ikoranabuhanga anihanangiriza igihugu kibiri inyuma ariko ntiyerura ngo avuge icyo ari cyo. -
Nkombo: Kutagira isoko byashyize ihurizo ku mihahire yo muri Guma mu Rugo #rwanda #RwOT
Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko nubwo gahunda ya Guma mu rugo iri kubafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, yatumye babura uko bagera ku isoko kuko ntaryo bagira ku kirwa cyabo. -
Simba SC ishobora kwegukana Michael Sarpong #rwanda #RwOT
Simba SC iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Tanzania ni yo ishobora kwegukana rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, uheruka kwirukanwa na Rayon Sports.source https://igihe.com/imikino/football/article/simba-sc-ishobora-kwegukana-michael-sarpong
-
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego cy’umukozi washinjaga RURA kwirukanwa bitubahirije amategeko #rwanda #RwOT
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena rwatesheje agaciro ubusabe bw’Umunyarwanda wareze Urwego rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), wavugaga ko yahagaritswe akanirukanwa ku kazi binyuranyije n’amategeko. -
Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda yinjiye mu muziki uhimbaza Imana #rwanda #RwOT
Dr. Habyarimana Deogratias, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zo Mu Rwanda no mu mahanga, yinjiye mu muziki nyuma y’igihe kinini yari amaze atanga amasomo ajyanye na muzika ari mu mujyo wa Kiliziya Gatolika. -
Rayon Sports yasinyishije umwishywa wa Emmanuel Adebayor #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Togo, Alex Harlley, akaba ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wabaye umukinnyi ukomeye i Burayi.source https://igihe.com/imikino/football/article/rayon-sports-yasinyishije-umwishywa-wa-emmanuel-adebayor
-
B&B FM Umwezi, Radiyo nshya mu Rwanda izavuga siporo ku kigero cya 80% #rwanda #RwOT
Kuva mu 2004, mu Rwanda habaye impinduramatwara mu itangazamakuru yatumye havuka radiyo nyinshi zigenga, televiziyo ndetse n’itangazamakuru rikorera kuri internet, bifasha abaturage kubona amahitamo menshi dore ko kuva mu 1961 bari bazi Radiyo Rwanda gusa. -
Abanyarwanda 3 bakina muri Zambia bashobora gutandukana n’ikipe bakinaraga #rwanda #RwOT

Abakinnyi batatu b’abanyarwanda bakinira ikipe ya Buildcon FC muri Zambia, nta gihindutse bose baratandukana n’iyi kipe nyuma y’uyu mwaka w’imikino, ni nyuma y’uko muri iki gihugu bafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w’abanyamahanga muri shampiyona.
Abo ni umunyezamu Bashunga Abouba usigaje umwaka w’amasezerano muri iyi kipe, Biramahire Abbedy urimo gusoza amasezerano ye na Usengimana Fustin we wasoje amasezerano ndetse akaba ari no mu Rwanda.
Usengimana Faustin aherutse gutangariza ISIMBi ko n’ubwo yasoje amasezerano ye muri iyi kipe yatangiye ibiganiro kugira ngo babe bamwongerera amasezerano, gusa hahise haza itegeko ry’uko muri iyi shampiyona itarashyiragaho umubare w’abanyamahanga, guhera umwaka utaha hazajya hakoreshwa batanu gusa.
Aba bakinnyi nta gihindutse bakaba bagomba gutandukana n’iyi kipe nyuma y’uko shampiyona isojwe n’ubwo yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19, ikaba izasubukurwa muri Nyakanga 2020.
Biteganyijwe ko Biramahire Abbedy uzaba usoje amasezerano ye atazongererwa andi, Usengimana Faustin we yamaze kugera mu Rwanda aho bivugwa ko yanatangiye ibiganiro na Rayon Sports.
Umunyezamu Bashunga Abouba usigaranye umwaka umwe muri iyi kipe, aherutse kubwira ISIMBI ko ataramenya ni ba azatandukana n’iyi kipe, gusa ngo birashoboka kuko bafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w’abanyamahanga, gusa ngo n’iyo batandukana nta gahunda yo kugaruka mu Rwanda kuko afite andi makipe amwifuza.
Usengimana we yageze mu Rwanda
Bashunga Abouba asigaje umwaka muri iyi Buildcon FC
Biramahire Abbedy ari gusoza amasezerano yesource http://isimbi.rw/siporo/abanyarwanda-3-bakina-muri-zambia-bashobora-gutandukana-n-ikipe-bakinaraga