Author: webrwanda
-
Ngoga Emile uba muri Amerika yasohoye indirimbo “Ndemeye” ikebura ababaswe n’ingeso mbi #rwanda #RwOT
Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngoga Emile yinjiye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, ahita asohora iya mbere yise ‘Ndemeye’ igaruka ku buzima bw’ababaswe n’ingeso mbi. -
Etincelles izakoresha miliyoni 175 Frw kugira ngo isoreze mu makipe ane ya mbere #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwemeje ko buzakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 175 Frw mu mwaka w’imikino wa 2020/21 kugira ngo izabashe kuza mu makipe ane ya mbere. -
Twitter z’abakomeye zibasiwe n’abakazi/abajura banyuze muri ‘Bitcoin’ #rwanda #RwOT

Konti za Twitter za Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika, Joe Biden uzahatanira umwanya wa perezida uyu mwaka ahagarariye ishyaka ry’abademokarate ndetse n’umuhanzi Kanye West, nazo zasabye inkunga yo mu muri ayo mafaranga yo mu ikoranabuhanga.
Ubutumwa bwo kuri Twitter bwa konti ya Bwana Gates bugira buti : “Buri muntu wese ari kunsaba kugira icyo nanjye nitura ku neza nagiriwe.Ohereza amadolari 1,000, nanjye ndakoherereza amadolari 2,000”
Ku rubuga rwe rwa Twitter, umuyobozi mukuru wa kompanyi ya Twitter Jack Dorsey ku munsi w’ejo ku wa gatatu yanditse ati : “Uyu munsi wadukomereye twe hano muri Twitter. Twese tubabajwe cyane n’ibi byabaye”.
Dorsey yongeyeho ati : “Turi kwiga ku cyabaye kandi tuzatangaza buri kintu cyose dushoboye igihe tuzaba tumaze gusobanukirwa neza icyabaye nyirizina”.
Mbere yaho ku munsi w’ejo, Twitter yari yafashe ingamba idasanzwe kuri konti zifite ikirango cy’ubururu – kigaragaza izagenzuwe neza neza ko ari iza ba nyirazo nyirizina – izibuza kugira icyo zitangaza na kimwe.
Ndetse n’ubusabe bwo guhindura ijambo ry’ibanga (password/mot de passe) bwari bwanze, naho bumwe “mu buryo bw’imikorere” bw’izindi butagikora.
‘Ubujura bwa mbere bubi cyane ku rubuga nkoranyambaga rukomeye’
Ahagana saa munani n’iminota 30 zo mu ijoro ryakeye, ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, abakoresha izo konti za Twitter zigenzuwe bongeye gushobora kugira icyo batangaza kuri Twitter, ariko kompanyi ya Twitter ivuga ko ikiri gucyemura icyo kibazo.Dmitri Alperovitch, washinze kompanyi CrowdStrike y’ubwirinzi bwo kuri internet, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati : “Ibi bisa nkaho ari bwo bujura bwo kuri mudasobwa bwa mbere bubi cyane bubayeho kugeza ubu ku rubuga nkoranyambaga rukomeye”.
Umunyamakuru wa BBC Joe Tidy ukurikiranira hafi amakuru y’umutekano wo ku mbuga za internet avuga ko hari amakuru avuguruzanya ku ngano y’amafaranga abo bashukanyi bo kuri internet bashoboye gutwara muri icyo gihe bari bigaruriye zimwe muri konti zo kuri Twitter.
Uyu munyamakuru avuga ko bizagorana cyane kugaruza ayo mafaranga yo mu ikoranabuhanga, ndetse ko kompanyi ya Twitter igomba kwitegura uruhuri rw’ibibazo izabazwa n’abarakajwe n’ibyabaye, bayisaba kwisobanura ku kuntu byashobotse.
Mu mwanya muto konti zibasiwe zamaze zigaruriwe, ‘link’ yari mu butumwa bwa Twitter yahawe imfashanyo n’abantu babarirwa mu magana, batanze arenga ibihumbi 100 by’amadolari (arenga miliyoni 100 mu mafaranga y’u Rwanda), nkuko imibare ya ‘blockchain’ ibigaragaza.
FBI yaburiye abantu
Konti za Twitter zibasiwe zose zifite abazikurikira babarirwa muri za miliyoni.
Mu mwaka ushize wa 2019, konti nyirizina y’umuyobozi mukuru wa Twitter Jack Dorsey yarinjiriwe, ariko iyi kompanyi nyuma iza gutangaza ko yacyemuye icyo kibazo cyari cyabayeho.
Ibiro by’urwego rw’ubutasi bw’imbere muri Amerika (FBI) rwo mu mujyi wa San Francisco aho Twitter ifite icyicaro, byasohoye itangazo ejo ku wa gatatu rivuga kuri icyo gitero cyo kuri mudasobwa.
Rigira riti : “Bigaragara ko konti zinjiriwe mu rwego rwo kugira ngo ubushukanyi bw’amafaranga yo mu ikoranabuhanga bukomeze. Turasaba abaturage kutakwaga muri uyu mutego w’ubushukanyi ngo bohereze amafaranga yo mu ikoranabuhanga cyangwa amafaranga [asanzwe]…”
-
Nabibwiye umutoza nawe anyizeza kuzamfasha – Manishimwe Djabel #rwanda #RwOT

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ukina afasha ba rutahizamu, Manishimwe Djabel avuga ko yagowe na shampiyona y’umwaka ushize bitewe n’umubyibuho yari afite, byatumye yegera umutoza na we amwizeza kumufasha ndetse n’ibiro bye bikaba byaragabanutse.
Djabel Manishimwe ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yari yubakiyeho mu gice cy’ubusatirizi bashaka ibitego, n’ubwo adatsinda ibitego byinshi ariko akazi ke ni ugufasha mu kurema amahirwe avamo ibitego.
Umwaka we w’imikino wa mbere muri APR FC, 2019-2020 n’ubwo begukanye shampiyona avuga ko ku giti cye byamugoye cyane kuko yari abyibushye cyane, ibiro ari byinshi nk’uko yabitangarije urubuga rw’iyi kipe.
Yagize ati“ku giti cyanjye nagowe na shampiyona kuko nari mfite ibiro byinshi, nagerageje kubigabanya ariko sinabigezeho mu buryo nifuzaga.”
Umwaka ushize w’imkino Djabel avuga ko yagowe n’umubyibuhoAkomeza avuga ko shampiyona ikirangira yahise yegera umutoza mukuru w’iyi kipe amutekerereza ikibazo cye amwizeza kumufasha aho ubu amaze kugabanya ibiro 7.
Yagize ati“shampiyona igeze ku musozo nabibwiye umutoza mukuru Mohammed Adil, maze nawe anyizeza kuzamfasha, yampaga imyitozo nk’iy’abandi akongeraho iyanjye yihariye yamfashije gusubira ku murongo ku buryo kugeza ubu navuye ku biro 72 nkaba ngeze kuri 65 ari na byo abaganga ndetse n’abatoza bangiriye inama yo kuzajya kugumaho.”
Avuga ko umutoza yamufashije ubu akaba ari ku biro nyabyoManishimwe Djabel ku mwaka we wa mbere muri APR FC yatsinze ibitego 4 ndetse anatanga imipira 9 yavuyemo ibitego.
Djabel(10) ni we watanze imipira myinshi yavuyemo ibitegosource http://isimbi.rw/siporo/article/nabibwiye-umutoza-nawe-anyizeza-kuzamfasha-manishimwe-djabel
-
Iby’ingenzi byashingiweho mu gutesha agaciro ibirego bya Bruguière ku bayobozi b’u Rwanda #rwanda #RwOT
Ku wa 3 Nyakanga nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwanzuye ko nta bimenyetso byagaragaye ku byo bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bashinjwaga n’umucamanza Jean-Louis Bruguière, ku ruhare rwabo mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana muri Mata 1994. -
Nyagatare: Bane bafatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga, yakoze igikorwa cyo gufata abantu bari mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Babiri bafatanwe ibiro bine by’urumogi abandi babiri bari bamaze iminsi bashakishwa kubera kwinjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga. -
Konti za twitter z’abantu bakomeye barimo Obama, Bill Gates, Joe Biden n’abandi zinjiriwe #rwanda #RwOT
Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwinjiriwe n’umuntu wigaruriye mu gihe gito konti z’abantu bakomeye barimo Joe Biden, Barack Obama, Elon Musk, Bill Gates, Jeff Bezos n’abandi. -
Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’inzego z’ibanze #rwanda #RwOT

Ibikorwa bitandukanye birimo n’insengero byari byahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19.
Mu nama y’abaminisitiri y’ubushize abayobozi b’amadini bari basabwe gushyira ku miryango y’insengero uburyo bwo gukaraba intoki (za kandagira ukarabe), gutandukanya intebe kugira ngo abajya mu nsengero bage bicara bahanye intera nibura ya metero.
Insengero zasabwe kandi gushyiriraho abayobozi uburyo bwo gutura bakoresheje mobile money. Ikindi ni uko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya mu nsengero.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri igaragaza ko utubari tuzakomeza gufunga, imipaka igakomeza gufunga usibye ibikorwa by’ukwikorezi bw’ibicuruzwa mu makamyo, mu gihe Abanyarwanda baba cyangwa batuye hanze bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko biteranywa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Abari mu kato kandi biyishyurira ikiguzi cya serivisi bakenera, nyuma y’iminsi 15 hakaba hazafatwa izindi ngamba nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima.
-
Mu mafoto irebere umukinnyi wa filime wa Nollywood watsindiye ibihembo byinshi. #rwanda #RwOT
Umukinnyi wa filime wa Nollywood watsindiye ibihembo Stephanie Linus nawe ni umuyobozi wa film akaba numunyamideli. Yavutse ku ya 2 Ukwakira 1982. Ni umugore wubatse ufite umuhungu witwa Maxwell Enosata Linus. Yashakanye na Linus Idahosa kuva mu 2012.
Stephanie Okereke amaze imyaka isaga 2 mu bakinnyi kandi agaragara nkumwe mu bakinnyi beza b’inganda.
Uyu mukinnyi w’amafilime yahawe ibihembo byinshi ndetse n’abahatanira ibihembo birimo ibihembo bya Reel 2003 byo kuba umukinnyi w’umukinnyi witwaye neza, igihembo cya Afro Hollywood cyo mu 2006 cy’umukinnyi w’abakinnyi beza, ndetse n’abahatanira ibihembo bitatu by’abakinnyi beza mu ruhare runini.





