Author: webrwanda
-
Amerika yahagaritse gutanga viza ku Barundi
Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga viza ku Barundi bose keretse izihabwa abadipolomate n’abakozi bakorera imiryango mpuzamahanga, bazajya bazihabwa ari uko babanje kwerekana ko bagiye mu kazi. -
Gatsibo: Ibuka yasabye ko abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside babihanirwa
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, bwasabye ko abagaragara mu bikorwa by’urugomo rukomeje gukorerwa abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri ako karere, bakurikiranwa bagahanwa. -
Banze gutererana intama baragijwe: Abanyamadini barinze igihango muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bahisemo guhungira mu nsengero cyane cyane muri za Kiliziya no mu bigo by’abihayimana, bizeye ko baharokokera kuko bumvaga ko nta kizira gishobora kwinjira ahera. Muri make batekerezaga ko nta bwicanyi bwahahinguka. -
Abapolisi barenga 1300 basoje amasomo y’ibanze abinjiza mu kazi
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana ahaherereye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa ku bapolisi (PTS-Gishari), hasorejwe amasomo y’ibanze ahabwa abapolisi bashya bato binjiye mu kazi. -
Abarudi bahagarikiwe VISA yo kujya muri Amerika mu gihe kitazwi #rwanda #RwOT
Amerika yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga visa ku Barundi bose uretse izihabwa aba dipolomate, n’abakozi bakorera imiryango mpuzamahanga, bazazihabwa ari uko babanje kwerekana ko bagiye ku mpamvu z’akazi.
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara kuri uyu wa 19 Kamena 2020 na Minisiteri ishinzwe umutekano wa Amerika, yavuze ko icyo cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 12 Kamena 2020.
Amerika, ivuga ko ari ingingo yafashe kubera ko Uburundi bwanze kwakira Abarundi birukanywe ku butaka bwayo. Leta y’Amerika ivuga ko yasabye inshuro nyinhsi Uburundi kwakira abo banyagihugu, ibinyujije mu nzego zo hejuru, ariko Uburundi ntibwigeze busubiza amabaruwa yose bwandikiwe.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ryagerageje gucengera mu bari muri Leta mu Burundi ngo ryumve ingano y’Abarundi birukanywe ariko abakunze gutanga amakuru bavuze ko ntabo bazi. Abo mu ishami ry’igifaransa kw’Ijwi ry’Amerika nabo banyuze kuhagarariye Amerika I Bujumbura hagamijwe kumenya icyo Leta ivuga kuri iyo ngingo, ariko bageze ubwo bandika inkuru ntacyo abategetsi b’Uburundi baratangariza ambassade.
Leta ya Amerika, itangaza ko iyi ngingo yo gukuraho VISA ku barundi izagumaho kugeza igihe Uburundi bwemeye kwakira abanyagihugu babwo yirukanye. Iyi ngingo ishyizwe ahabona nyuma y’aho ejo ku wa kane tariki 18 Kamena 2020, Amerika yari yatangaje ko yifuza ko imigenderanire hagati y’icyo gihugu n’Uburundi iba myiza nyuma y’irahira ry’umukuru w’igihugu mushyashya, Evariste Ndayishimiye.
Amategeko y’Amerika, avuga ko icyo gihugu kiramutse hari umunyagihugu ukomoka ahandi cyirukanye, gifite amezi atandatu akaba yasubijwe igihugu akomokamo. Bitari ibyo, uwirukanwe ahabwa uburengazira bwo gukomeza kuba muri Amerika mu mudendezo wose.
Bamwe mu Barundi baba ku butaka bw’Amerika, bakunze kumvikana inyuma y’imvururu zo mu 2015, basaba ubutegetsi bw’Amerika kwima ubuhungiro imiryango y’abategetsi bamwe bamwe, babagiriza kuba “bemeza ko ata mutekano muke wigeze urangwa mu Burundi kuva mu 2015”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/abarudi-bahagarikiwe-visa-yo-kujya-muri-amerika-mu-gihe-kitazwi/
-
Rutanga Eric yerekeje muri Yanga SC nyuma y’ibyumweru bitatu asinyiye Police FC #rwanda #RwOT
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric, waherukaga gusinyira Police FC, yamaze kwerekeza muri Yanga SC yo muri Tanzania ku masezerano y’imyaka ibiri. -
Police FC yaguze umunyezamu mushya, yongerera amasezerano batatu barimo Iyabivuze Osée #rwanda #RwOT
Police FC yamaze gusinyisha umunyezamu mushya, Kwizera Janvier ‘Rihungu’, wakiniraga Bugesera FC mu gihe kandi iyi kipe yongereye amasezerano abakinnyi batatu barimo rutahizamu Iyabivuze Osée.
http://dlvr.it/RYyNn3 -
Inzego z’umutekano muri Uganda zarenze ku byategetswe n’urukiko ku munyarwanda uherutse gushimutwa #rwanda #RwOT
Guverinoma ya Uganda yarenze ku byemejwe n’Urukiko Rukuru muri iki gihugu rwategetse ko umunyarwanda, Elly Tumwine, washimuswe n’inzego z’umutekano muri iki gihugu agezwa imbere y’urukiko nyuma yo kumara igihe afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
http://dlvr.it/RYyNnt -
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomoka mu muryango wa Emmanuel Adebayor #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, nibwo uyu musore ukiri muto yasinyiye gukinira iyi kipe ikunzwe n’abantu benshi mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Alex Nyarko Harlley yari asanzwe akinira Georgia Revolution yerekejemo nyuma yo kuva muri Las Vegas Lights FC (USL club) yo muri Las Vegas.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yagize ati “uraho bakunzi ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira. Tuzabonana mu mwaka utaha w’imikino, dufatanya gukora amateka.”
Alex Nyarko Harlley yari asanzwe akina mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yakiniraga ikipe yitwa Georgia Revolution FC.
Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi iyi kipe izaba igenderaho nyuma y’uko abenshi yari ifite bakomeye bamaze kuyivamo berekeza mu makipe atandukanye arimo aya hano mu Rwanda. Alex Nyarko Harlley yasinyiye Rayon Sports, aho agiye kuyikinira imyaka ibiri
http://dlvr.it/RYyNpX -
Vatican yemeje amasezerano ya Kigali yo kurinda akayunguruzo k’izuba
Leta ya Vatican, icyicaro cya Kiliziya Gatolika ku Isi yiyemeje kubahiriza amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu 2016 agamije kurinda akayunguruzo k’izuba.

