Author: webrwanda

  • Hyguette na Cynthia bifuza gutaramira Amerika na Canada basohoye indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Abaramyi b’impanga Hyguette na Cynthia bongeye kugaruka mu muziki wa Gospel n’indirimbo nshya bise Nyuzura, igamije guhumuriza abantu no kubibutsa ko Imana itajya itererana uyizera, nubwo yaba ari mu bihe bikomeye.

    Aba bakobwa bavuga ko ubutumwa bukubiye muri 'Nyuzura' ari ugukomeza abantu banyura mu bihe bitandukanye by’ubuzima, bakabibutsa gukomeza kwizera Imana no kutagira ubwoba kuko Imana ihorana n’abayiringira.

    'Nyuzura' ije ikurikira indirimbo yabo 'Ibihe', na yo yari igamije guhumuriza abantu bari mu bihe bigoye.

    Hyguette na Cynthia bavuga ko kimwe mu byabashimishije cyane nyuma yo gusohora 'Ibihe' ari ubutumwa bakiriye buturuka ku bantu bababwiye ko indirimbo yabagiriye akamaro, bamwe bakagarukira Imana abandi bakihana.

    Kuri bo, ibyo byabaye ikimenyetso cy’uko ubutumwa banyuza mu muziki bugera ku mitima y’abantu, ari na byo bibatera imbaraga zo gukomeza gukora ibihangano byubaka.

    Nubwo ari abahanzi bakiri bato, Hyguette na Cynthia bavuga ko igikomeje kubatangaza cyane ari uburyo abantu bakomeje kubakunda no kubashyigikira.

    Bati 'Uburyo abantu badukunze bagakomeza kutwereka ko turi kumwe na bo.”

    Mu bihugu bifuza kuzakoreramo ibitaramo harimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ari ho bavuga ko bafite abantu benshi babakurikira.

    Mbere ya 'Nyuzura', aba bakobwa bari bamaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo 'Ni Wowe', 'Jehova', 'Waratwibutse', 'Iherezo', 'Wera', 'Amen' na 'Ibihe.'

    Mu 2024 ni bwo batangiye urugendo rwabo mu muziki nk’abahanzi bigenga, batangirana na 'Ni Wowe.' Babarizwa muri MPA Music (Mpayana World) iyobowe na Ishimwe Mpayana Claude.

    Nyuma ya 'Nyuzura', aba bahanzi bafite gahunda yo gukomeza gukora ibindi bihangano, gutegura album yabo ya mbere no gukora ibitaramo, bakomeza gukoresha impano yabo mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure n’icyizere muri Kristo.

    Hyguette na Cynthia basohoye indirimbo nshya

    Source : http://isimbi.rw/hyguette-na-cynthia-bifuza-gutaramira-amerika-na-canada-basohoye-indirimbo.html

  • REG yatangaje aho imirimo yo kubaka Nyabarongo II igeze #rwanda #RwOT

    Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko imirimo yo kubaka Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze kuri 75%, kandi ko hatagize igihinduka ruzaba rwujujwe bitarenze mu Kuboza 2027.

    Uru rugomero rurimo kubakwa hagati y'Akarere ka Gakenke na Kamonyi. Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Maximilien Byilingiro, ubwo yasuraga aharimo kubakwa uru rugomero, yashimye aho imirimo igeze, asaba kompanyi y'Abashinwa Power China-SINOHYDRO n'abatekinisiye ba REG-EDCL gukomeza kwihutisha imirimo kugira ngo igihe cyagenwe cyo kururangiza kitarenzwa.

    REG yavuze ko Nyabarongo II izaba ifite ubushobozi bwo kubyara amashanyarazi angana na Megawatt 43.5 (MW). Izaba kandi ifite ubushobozi bwo gutanga amazi arenga metero kibe miliyoni 445  ku munsi.

    Uru rugomero ruzaba rufite ikigega kinini cy'amazi, kizakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo kuhira imyaka no gufasha mu gukumira imyuzure mu bice byo hasi y'urugomero.

    Umuyobozi ushinzwe imishinga ibyara ikanakwirakwiza amashanyarazi muri REG-EDCL, Theoneste Higaniro, yavuze ko intego yo kurangiza uyu mushinga mu mwaka utaha ishoboka, kuko hakiri igihe gihagije cyo gukomeza imirimo.

    Yasobanuye ko hari ibibazo by'ubwikorezi byagize ingaruka ku itangwa ry'ibikoresho biva mu Bushinwa no mu tundi duce, ariko ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ibyo bikoresho bigere ku gihe, bityo ibikorwa byo kubishyira mu rugomero bikomeze nta yandi mananiza.

    Ku ruhande rw'ikompanyi Power China-SINOHYDRO, Liu Qiankun yavuze ko abakozi bakomeje gukora amasaha yose, iminsi irindwi mu cyumweru, mu rwego rwo kwihutisha imirimo no kugera ku ntego yo kurangiza umushinga mu gihe cyagenwe.

    REG ivuga ko Nyabarongo II izagira uruhare mu kongera amashanyarazi yizewe, adacikagurika kandi ahendutse ku bafatabuguzi, inganda ndetse n'abashoramari.

    Source : https://flash.rw/2026/08/28/reg-yatangaje-aho-imirimo-yo-kubaka-nyabarongo-ii-igeze/

  • Rutsiro: Imiryango 700 ibanye mu makimbirane igiye gufashwa kuyavamo – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho isesengura riherutse gukorwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro rigaragaje ko ugereranyije n'umwaka wa 2025 muri aka karere ingo zibanye mu makimbirane zagabanutse zigera kuri 732 zivuye kuri 1062.

    Mu mpamvu zitera ayo makimbirane harimo ubusinzi, ubushoreke n'ubuharike, no kutumvikana ku mikoreshereze y'umutungo w'urugo.

    Mu nama rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Rutsiro, Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore muri aka karere, Barayavuga Speciose yagaragaje ko mu byo bishimira bagezeho harimo amatsinda 500 afasha abagore mu kubitsa no kugurizanya, gusubiza mu ishuri abana 256 bari bararitaye, kwigisha abagore 1.549 gukoresha ikoranabuhanga, guhugura abagore 2.587 ku kwihangira imirimo, kubakira ubwiherero imiryango 107, gutera ibiti by'imbuto 1.422, no gukura ingo zirenga 300 mu zibanye mu makimbirane.

    Ati 'Icyadufashije kugabanya ingo zibanye mu makimbirane ni ukubegera tukaganiriza abagore ukwabo n'abagabo tukabaganiriza ukwabo, twamara kumva impande zombi tukabona kubahuza no kubagira inama'.

    Abagore bahagarariye abandi mu Karere ka Rutsiro batangije gahunda bise 'Ntabe arinjye urusenya' aho mu kwirinda amakimbirane yo mu ngo bahera mu ngo zabo kugira ngo hato batazajya kujya kunga ingo zibanye mu makimbirane kandi nabo iwabo atari shyashya.

    Barayavuga ati 'Icyo tugiye gukora mu gufasha imiryango ikibanye mu makimbirane ni ukongera imbaraga mu buryo dusanzwe dukoresha kugira dufashe imiryango 732 ikibanye mu makimbirane kuyavamo'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yagaragaje amakimbirane yo mu ngo nk'umuzi w'ibindi bibazo bibangamiye ingo zo mu karere ka Rutsiro.

    Ati 'Mu bibazo bibangamiye imiryango mu Karere ka Rutsiro harimo ikibazo cy'amakimbirane mu ngo, abana bata amashuri, abana bagaragara mu mirire mibi ibyo nibyo tugiye kwibandaho mu kubaka umuryango kugira ngo ushobore kandi utekane'.

    Mu bibazo bibangamiye imiryango mu Karere ka Rutsiro harimo ubwiyongere bw'abangavu baterwa inda kuko bavuye kuri 86 mu 2024 bagera kuri 106 mu 2025. Umuto mu bangavu batewe inda mu 2025 yayitewe afite imyaka 14. Ni mu gihe batewe inda 2025 abamaze kubona ubutabera ari 49.

    Abagore bo mu Karere ka Rutsiro bishimira uruhare bakomeje kugira mu kugabanya ibibazo bibangamiye imiryango

    Abagore bo mu Karere ka Rutsiro bibumbiye mu matsinda bavuga ko bikomeje kubateza imbere

    Meya w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative ashima uruhare rw'abagore mu gukemura ibibazo bibangamiye imiryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-imiryango-700-ibanye-mu-makimbirane-igiye-gufashwa-kuyavamo

  • Rwamagana: Intabaza ku mukecuru usemberana abana babiri bafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rubonobono, mu Kagari ka Mutamwa. Abana n'abana babiri bafite ubumuga, umwe akaba ari uwo yabyaye n'aho undi yamusigiwe n'umukobwa we wabyariye iwabo.

    Ati 'Nabyaye umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe, none bamuteye inda na we abyara umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe. Bombi ni njyewe ubitaho ariko biragoye.'

    Mukandutiye avuga ko abayeho mu buzima bwa gikene, kuko kubona ibyo kurya bimugora, ariko ikibazo kikarushaho gukomera, kuko atagira aho kuba.

    Mu 2024 ubuyobozi bw'Umurenge wa Gahengeri bwasenye inzu yabagamo buvuga ko itanga isura mbi.

    Ati 'Abayobozi baje gutaha inzu bubakiye umuturanyi wanjye, babonye inzu mbamo baravuga ngo irashaje, bahita bayisenya banyizeza ko nanjye bazanyubakira. Imyaka ishize ari ibiri bataranyubakira.'

    Yavuze ko ubuyobozi bukimara gusenya inzu ye, bwamushakiye inzu yo gukodesha mu gihe hategerejwe ko yubakirwa indi, ariko nyirayo akaba ahora aza kuyimusohoramo, kuko ngo ubuyobozi butamwishyura amafaranga y'ubukode.

    Ati 'N'ubu mu gitondo yabyukiye aha. Niba bansohoye muri iyi nzu, sinzi aho nzajya n'abana banjye bafite ubumuga. Ni yo mpamvu nsaba ubuyobozi ko banyubakira inzu yanjye, nkabona aho kuba ntuje.'

    Mukandutiye avuga ko guhozwa ku nkeke asohorwa mu nzu, bimutera kumva yajya kuba mu ihema.

    Ati “Hari ubwo ntekereza ko mbonye umugiraneza umpa ihema nashinga imihati nkayibamo.”

    Bamwe mu baturanyi ba Mukandutiye bavuga ko ikibazo cye kimaze igihe kinini, bakagaragaza ko bibabaje kubona uyu mukecuru akomeza gusembera kandi abana n'abana bafite ubumuga. Basaba ubuyobozi kumufasha.

    Kambabazi Anastasie ati 'Uyu mukecuru yasenyewe inzu n'ubuyobozi, ariko igihe kibaye kinini. Ikiduhangayikishije cyane ni uko ubu bari kumusohora mu nzu yakodeshejwe kandi nta handi afite ho kujya.'

    Hakizimana Etienne na we uturanye na Mukandutiye, yavuze ko uyu mubyeyi akeneye gufashwa kubona aho kuba.

    Ati 'Twabonye iki kibazo kimaze igihe. Kuba bamukura mu nzu kandi nta handi afite ho kujya, cyane cyane ko abana n'abana bafite ubumuga, birababaje akwiye kubakirwa.”

    Nkuruziza Jean Damascene niwe nyir'inzu Mukandutiye acumbitse. Yavuze ko impamvu ashaka kuyimusohoramo ari uko amaze igihe atabona amafaranga y'ubukode uko bikwiye kandi 5.000 Frw bamubwiye ko bazajya bamwishyura atakijyane n'igihe.

    Ati 'Impamvu nshaka ko ava mu nzu ni uko bamaze igihe batanyishyura neza. Hari ubwo mbona amafaranga bigoranye, kandi kugira ngo nyabone mbanza kunyura mu nzira zigoye kujya kuri Sacco bakankata.'

    Nkuruziza avuga ko indi mpamvu ari uko ashaka kuvugurura inzu ye, mu gihe igiciro cy'ubukode na cyo cyazamutse.

    Ati 'Nanjye nshaka kuvugurura inzu. Ikindi kandi igiciro cy'ubukode cyariyongereye. Ntabwo nakomeza gutanga inzu mu gihe amafaranga atishyurwa neza, kandi ibihumbi bitanu ntabwo bikodesha inzu.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahengeri, Byaruhanga John Bosco, yavuze ko ikibazo cya Mukandutiye bakizi kandi ko atazirukanwa muri iyo nzu, kuko ubuyobozi bwaganiriye na nyirayo.

    Ati 'Icyo kibazo ndakizi. Ntabwo amusohora kubera ikibazo cy'amasezerano, kandi twarabivuganye. Uwo mukecuru niba afite ikibazo, nagane ubuyobozi atubwire ikibazo afite tumufashe.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Mukandutiye ari ku rutonde rw'abazubakirwa, nubwo atagaragaza igihe bizakorerwa.

    Ati 'Ikibazo cye ni twe tugifite mu biganza nk'ubuyobozi. Ni natwe twamukuye muri iyo nzu turamukodeshereza. Ntabwo bamusohora; kumusohora ntabwo byakunda. Ari ku rutonde rw'abazubakirwa kimwe n'abandi.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-intabaza-ku-mukecuru-usemberana-abana-babiri-bafite-ubumuga

  • Abasirikare b'u Rwanda bayobowe na Gen Maj Ruki Karusisi bahuriye mu biganiro n'aba Uganda – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yahuje abayobozi b'Ingabo z'u Rwanda (RDF) n'Ingabo za Uganda (UPDF) ku wa 27 Kanama 2026, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano no gukemura ibibazo bishobora kuvuka ku mipaka y'ibihugu byombi.

    Ubwo intumwa za RDF zageraga aho inama yabereye, zakiriwe na Gen Maj Paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya Kabiri y'Ingabo za Uganda (UPDF), ari kumwe n'abandi bayobozi b'ingabo bamwungirije ndetse n'abakozi ba Diviziyo.

    Mbere y'uko inama itangira, intumwa z'ingabo z'ibihugu byombi zifatanyije n'abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abaturage bo mu gace ka Kamwezi, mu Karere ka Rukiga, mu gikorwa cyo gutera ibiti.

    Mu ijambo rye ritangiza inama, Gen Maj Paul Muhanguzi yakiriye neza intumwa za RDF, avuga ko umubano w'u Rwanda na Uganda urenze kuba ibihugu bihana umupaka gusa. Yagaragaje ko amahoro mu Rwanda agira uruhare ku mahoro muri Uganda, ndetse n'umutekano wa Uganda ukagira uruhare ku mutekano w'u Rwanda.

    Yashimangiye ko hakenewe gukomeza imikoranire hagati y'ingabo z'ibihugu byombi kugira ngo umutekano w'abaturage batuye ku mpande zombi z'umupaka ukomeze kubungwabungwa.

    Gen Maj Muhanguzi yashimiye abayobozi bakuru b'ibihugu byombi ndetse n'abayobozi b'ingabo ku buyobozi bwabo n'imbaraga bashyira mu guteza imbere ubumwe, ubufatanye n'imibanire myiza hagati y'u Rwanda na Uganda.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi yashimiye Uganda uburyo yakiriye intumwa za RDF, avuga ko umupaka uhuza ibihugu byombi ugomba kuba ahantu harangwa amahoro, urujya n'uruza rwemewe n'amategeko, ubucuruzi n'ubufatanye, aho kuba intandaro y'umutekano muke cyangwa ubwumvikane buke.

    Yavuze kandi ko abayobozi b'ingabo bafite inshingano zo gukomeza ibiganiro hagati y'impande zombi, kubaka icyizere hagati y'ingabo no gukemura ibibazo bishobora kuvuka binyuze mu biganiro no guhuza ibikorwa.

    Gen Maj Karusisi yavuze ko umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Uganda ari urufatiro rukomeye rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu rwego rw'igisirikare.

    Iyi nama y'abayobozi b'Ingabo mu bice byegereye umupaka ni kimwe mu biganiro bikorwa buri gihembwe bihuriza hamwe abayobozi ba RDF na UPDF.

    Intego y'ibi biganiro ni ugusuzuma uko umutekano uhagaze ku mupaka, gukemura ibibazo by'umutekano wambukiranya imipaka, kongera imikoranire hagati y'ingabo zombi no gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo bigira ingaruka ku baturage batuye ku mpande zombi z'umupaka.

    Mbere y'uko inama itangira, intumwa z'ingabo z'ibihugu byombi zifatanyije n'abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abaturage bo mu gace ka Kamwezi, mu Karere ka Rukiga, mu gikorwa cyo gutera ibiti

    Gen Maj Ruki Karusisi ni we wari uyoboye itsinda rya RDF

    Ubwo intumwa za RDF zageraga aho inama yabereye, zakiriwe na Gen Maj Paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya Kabiri y'Ingabo za Uganda (UPDF), ari kumwe n'abandi bayobozi b'ingabo bamwungirije ndetse n'abakozi ba Diviziyo

    Iyi nama y'abayobozi b'Ingabo mu bice byegereye umupaka ni kimwe mu biganiro bikorwa buri gihembwe bihuriza hamwe abayobozi ba RDF na UPDF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-b-u-rwanda-bayobowe-na-gen-maj-ruki-karusisi-bahuriye-mu-biganiro-n

  • U Burusiya bushobora kurasa ibigo by'igisirikare cy'u Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Uyu muburo watanzwe n'Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya, Maria Zakharova, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Moscow ku wa Kane. Ni wo muburo ukomeye u Burusiya butanze ku birebana n'imyitwarire y'u Bwongereza kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.

    Zakharova yavuze ko Londres isatira kuba yagira uruhare mu bikorwa u Burusiya buvuga ko ari iterabwoba rikorerwa abaturage babwo, anaburira ko bishobora kugira 'ingaruka zikomeye' mu gihe u Bwongereza bwakomeza uwo murongo.

    Ati 'Twagiye tuburira kenshi ko ibigo by'igisirikare by'u Bwongereza ndetse n'ibikoresho byacyo biri muri Ukraine cyangwa hanze y'imbibi zayo bishobora kwibasirwa mu gihe Ukraine yaba ikomeje kugaba ibitero ku butaka bw'u Burusiya ikoresheje intwaro z'u Bwongereza.'

    U Burusiya butangaje ibi nyuma y'umunsi umwe Moscow ishinje Ukraine gukoresha ibisasu bya missile bya Storm Shadow bikorerwa mu Bwongereza mu gitero cyagabwe ku nyubako y'ubucuruzi i Donetsk, umujyi ugenzurwa n'u Burusiya. Abayobozi b'u Burusiya bavuze ko icyo gitero cyakomerekeyemo abaturage barimo n'abana.

    Mbere yaho, Kremlin yari yarashinje u Bwongereza gutiza umurindi intambara nyuma y'uko Londres itangaje ko izaha Ukraine ikoranabuhanga ryo gukorera mu gihugu ibisasu bya Storm Shadow.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko igihugu cye gishobora kurasa ibigo by'igisirikare cy'u Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burusiya-bushobora-kurasa-ibigo-by-igisirikare-cy-u-bwongereza

  • Twifuza ko umusaruro w'ikawa wiyongeraho 50%- Minisitiri Ndabamenye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa 27 Kanama 2026 mu gikorwa cyo guhemba ikawa 25 zahize izindi mu marushanwa y'ubwiza bw'ikawa y'u Rwanda ya 2026, aho ikigo cya K Organic Company gikorera mu Karere ka Huye cyegukanye umwanya wa mbere ku nshuro ya kabiri muri aya marushanwa.

    Ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya n'abohereza ikawa mu mahanga, kumenyekanisha ikawa y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga no kuzamura igiciro cyayo.

    Aya marushanwa y'umwaka wa 2026 yitabiriwe n'ikawa 320 zivuye kuri 316 zari zitabiriye mu 2025. Muri zo 147 zabashije kurenga amajonjora, 50 zigera ku rwego rw'igihugu ari zo zavuyemo 25 zishobora guserukira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Minisitiri Dr. Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko aya marushanwa agira urahare rukomeye mu kurushaho kumenyekanisha ikawa y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga kuko ikawa zatsinze aya marushanwa ari zo zikomeza no guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, n'imurikagurisha.

    Yakomeje ashimangira ko kandi u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera umusaruro w'ikawa woherezwa mu mahanga ndetse hifuzwa ko abahinzi bagira uruhare rufatika mu kuwongera.

    Ati 'Mu myaka itanu ishize twavuye kuri toni ibihumbi 22 tugera kuri toni hafi ibihumbi 28 tuba twohereza ku mwaka, ariko twifuza ko twanakongeraho hejuru ya 50%.'

    'Nk'uko twongera umusaruro w'ibihingwa muri rusange tuvuga ko twakongeraho 50% n'ikawa twumva ariko byagenda. Mu bijyanye n'ubwiza bikaba 100% ariko ibijyanye n'ingano ikiyongera binyuze mu gusazura ibiti no gutera ibindi bishya. Hari gahunda kandi yo kongera ubuso duhinga, nk'ubu twabona ko mu myaka itatu iri imbere dushobora kongeraho hegitari ibihumbi 10 ku buso duhinga.'

    Magingo aya mu Rwanda habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 42 buhinzeho ikawa. Mu myaka itanu ishize (guhera mu 2020 kugeza 2025), ikawa yinjirije igihugu arenga miliyari 773 Frw, ni ukuvuga miliyoni 527$.

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagaragaje ko mu myaka ibiri aya marushanwa amaze yatanze umusaruro ufatika kuko nk'impuzandengo y'igiciro cy'ikawa y'u Rwanda cyavuye kuri 24,77$ ku kilo kigera kuri 27,2$ ku kilo. Igiciro cyo hejuru ku kilo cyavuye kuri 71,87$ kigera kuri 88,18$ ku kilo.

    Ati 'Ibi bishimangira ko aya marushanwa ari urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha ikawa yacu nziza, guhemba abayitunganya, ndetse no guhuza ikawa y'u Rwanda n'amasoko mpuzamahanga acuruza ikawa z'indobanure.'

    Muri aya marushwanywa iyahize izindi mu ikawa zatunganyirijwe mu nganda (fully washed) ni iya Great Coffee Farmers Ltd naho mu ikawa zatunganyijwe mu buryo bw'umwimerere K Organics Company yongera kwegukana uyu mwanya kuko no mu 2025 yari yabaye iya mbere.

    Umuyobozi Mukuru wa K Organics, Karangwa Evariste, yagaragaje ko ibanga ari ukwita ku ikawa guhera ku gihe cyo gutegura umurima kugeza mu isarura no kuyitunganya.

    Ati 'Kugira ngo ikawa iryohe biterwa n'ibintu byinshi uhereye ku butaka, icyerekezo cy'izuba, ifumbire ukoresha, ubwoko bw'ikawa wateye n'ibindi. N'uburyo usaruramo ikawa yawe nabyo bigira uruhare mu buryo iryohamo. Ibyo byose rero tubyitaho tukayirinda izuba n'ibindi.'

    'Ikintu ikawa yacu izwiho cyane ni impumuro, irahumura cyane ndeste ikagira icyanga ku buryo uyinyoye yumva harimo agasukari.'

    Izindi kawa zahembwe mu cyicyiro cy'izitunganyirizwa mu nganda zirimo iziva mu Abahuzamugambi ba Kawa-Maraba Cooperative, RWACOF, na CAFERWA n'izindi.

    Ni mu gihe mu cyiciro cy'ikawa zitunganyije mu buryo bw'umwimerere hahembwe iya Ubuntu, Abateraninkunga ba Sholi Cooperative, IMPEXCOR Ltd, Baho Coffee Company Ltd, n'izindi.

    Muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, u Rwanda rwihaye intego y'uko mu 2029 ikawa izaba yinjiriza igihugu miliyoni zisaga 115$ ku mwaka.

    Minisitiri Dr. Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko umusaruro w'ikawa ukwiye kwiyongeraho 50%

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagaragaje ko aya marushanwa yafashije mu kongera agaciro k'ikawa y’u Rwanda

    Abasogongezi bo ku rwego rw’igihugu bashimiwe uruhare rwabo mu kugaragaza ikawa nziza mu Rwanda

    Ikigo cya K Organics cyongeye gutsindira igihembo cy’ikawa nziza y’u Rwanda

    Ikawa y’ikigo Great Coffee Farmers Ltd ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu ikawa zitunganyirizwa mu ruganda

    Ikawa 25 nziza za 2026 zahawe ibihembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twifuza-ko-umusaruro-w-ikawa-wiyongeraho-50-minisitiri-ndabamenye

  • U Rwanda na Turkiye: ubufatanye mu nganda za gisirikare bwongeye kugarukwaho #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Kanama 2026, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame  yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Türkiye Recep Tayyip Erdogan. Nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Itumanaho bya Perezida wa Türkiye, ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi ndetse n'ibibazo byo mu karere.

    Ikintu cy'ingenzi mu byaganiriweho  ku nganda za gisirikare ni uko Erdoğan yavuze ko, mu gihe ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na Türkiye bikomeje gutera imbere, ibihugu byombi bizakomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, by'umwihariko urwego rw'inganda za gisirikare .

    Ibi ntabwo ari ubufatanye butangiye uyu munsi. Muri Mutarama 2025, ubwo Kagame na Erdoğan bahuraga muri Türkiye, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano ane, harimo n'amasezerano y'ubufatanye hagati y'Urwego rwa Türkiye rushinzwe inganda za gisirikare n'Ubunyamabanga bwa Minisiteri y'Ingabo y'u Rwanda.

    Mu magambo make, ubutumwa bwaturutse ku ruhande rwa Türkiye ni uko ubufatanye mu nganda za gisirikare bugomba gukomeza kwaguka, mu gihe umubano w'ibihugu byombi uri gutera imbere mu bucuruzi n'ishoramari. Ariko itangazo ry'ibiro bya Perezida wa Türkiye ntiryatangaje intwaro runaka, ibikoresho bya gisirikare, amafaranga, amasezerano mashya cyangwa umushinga wihariye wemeranyijweho muri icyo kiganiro.

    Abakuru b'ibihugu kandi baganiriye ku bibazo byo mu karere, cyane cyane ku mbaraga zo kugabanya ubushyamirane hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Erdoğan yashimye uruhare n'imyitwarire yubaka by'impande zombi, avuga ko Türkiye ishyigikiye iyo nzira. 

    Source : https://flash.rw/2026/08/28/u-rwanda-na-turkiye-ubufatanye-mu-nganda-za-gisirikare-bwongeye-kugarukwaho/

  • Rayon Sports yari yariraye turayihumuye – Nzotanga #rwanda #RwOT

    Myugariro Ndayishimiye Dieudonne [Nzotanga], yavuze ko gusezerera Rayon Sports bayihumuye kuko yari imaze kwirara.

    Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 Rayon Sports yakinaga na Police FC umukino wa 1/2 cya Super Cup.

    Wari umukino Rayon Sports yakinnye ihabwa amahirwe kuko mu mikino 8 iheruka yari itaratsindwa.

    Police FC yaje kuyisezerera kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

    Mu magambo make, Nzotanga akaba yabwiye ISIMBI ko uku gusezerera Rayon Sports biyihumuye kuko yari yariraye.

    Ati “Rayon Sports turayihumuye. Yari imaze kwirara.”

    Rayon Sports irimo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup izakina na Panthere Sportive yo muri Cameroun tariki ya 5 Nzeri 2026 muri Cameroun.

    Rayon Sports mu mikino 8 iheruka itatakaje harimo ibiri ya Gor Mahia, Al Hilal SC, Tusker FC, Jamus SC, Mathare United na Al Ahli SC Wad Medani.

    Nzotanga yavuzs ko bahumuye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yari-yariraye-turayihumuye-nzotanga.html

  • Filime Beauty in Black yakunzwe na benshi yongeye gusohoka #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Kanama 2026, Netflix yashyize hanze Season 3 ya Tyler Perry’s Beauty in Black, filime y’uruhererekane yagaragaje ko ikomeje kuba imwe mu nkuru zikomeye za Tyler Perry kuri Netflix.

    Beauty in Black yakozwe na Tyler Perry, akaba ari umwanditsi, umukinnyi wa filime, director na producer w’Umunyamerika. Ni we wayanditse, akayiyobora ndetse akayitunganya nka ‘executive producer.’ Production ikorwa na Tyler Perry Studios aho yatunganyijwe na Angi Bones na Tony Strickland.

    Iyi filime y’uruhererekane yatangiye kwerekanwa kuri Netflix ku wa 24 Ukwakira 2024.

    Ikirenzeho, Beauty in Black ntabwo ari serie isanzwe kuri Netflix. Igice cya mbere cyamaze ibyumweru 7 muri Netflix Global Top 10, ndetse kigera ku mwanya wa mbere mu bihugu 28.

    Igihe cya kabiri cyamaze ibyumweru 6 muri Global Top 10, kigera ku mwanya wa mbere mu bihugu 17.

    Kandi mu mibare ya Nielsen, Beauty in Black yigeze kugera ku mwanya wa 1 mu biganiro byose byarebwe kuri streaming muri Amerika, nyuma yo kugira hafi billion 1.36 z’iminota yarebwe mu cyumweru kimwe.

    Kugeza ubu, Netflix na Tyler Perry Studios ntibarashyira ahagaragara ingengo y’imari nyayo y’igice cya 3 (season 3) cyangwa amafaranga imaze kwinjiza. Ibi ni ingenzi kuko Netflix akenshi itangaza imibare y’ abarebye ariko ntitangaze amafaranga buri serie yinjije nk’uko bikorwa ku mafilime asohokera mu mazu y’imikino.

    Ikizwi ni uko Tyler Perry ari umwe mu bantu bakomeye cyane muri Hollywood. Forbes imubarira umutungo wa hafi miliyari 1.4 z’amadolari, kandi avuga ko Perry afite 100% y’ibikorwa byinshi yaremye.

    Perry kandi ni nyiri Tyler Perry Studios, studio nini iri i Atlanta, Georgia, ifite ikibanza cya hafi 330 acres n’amastage 12 yo gufatiramo amashusho.

    Ikindi gitangaje ni uko Netflix yari yaravuze ko igice cya 3 ari cyo cya nyuma. Ariko mbere y’uko isohoka, Netflix yahinduye icyemezo maze itangaza ko n’igice cya kane kizakorwa. Ibi bivuze ko inkuru ya Beauty in Black itarangiriye ku gice cya 3.

    Beauty in Black ni filime idasanzwe kuri Tyler Perry kuko ari filime y’uruhererekane ye ya mbere yakozwe na Netflix mu masezerano y’ubufatanye bw’imyaka myinshi.

    Rero, kuva ku gice cya 1 kugeza ku gice cya 3, Beauty in Black yagiye iva kuri serie nshya kuri Netflix, igahinduka imwe mu mishinga ya Tyler Perry yerekanye ko inkuru z’abakinnyi b’abirabura zishobora kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Beauty in Black igice cya gatatu cyasohotse

    Jean François Regis

    Source : http://isimbi.rw/filime-beauty-in-black-yakunzwe-na-benshi-yongeye-gusohoka.html