Author: webrwanda

  • Uko umunyezamu wa Kiyovu Sports arimo kuba umugisha ku bakinnyi b’Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Desire Bienvenue Djaoyang James arimo gufasha bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda kuba bajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Uyu munyezamu ukomoka muri Cameroun akaba ari ku mwaka we wa kabiri muri Kiyovu Sports yagezemo avuye muri Vision FC yari imanutse mu cyiciro cya.

    Uyu munyezamu bitewe n’aho yagiye anyura hose, yagiye ahura n’abashinzwe gushakira abakinnyi isoko benshi.

    Ageze muri Kiyovu Sports yabone harimo abakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, yatangiye kubegera ababaza niba yabafasha akabahuza n’abantu babafasha kujya gukina i Burayi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari we wafashije Niyo David kuba yajya gukina muri Ukraine mu ikipe ya NK Veres Rivne.

    Bivugwa ko uyu munyezamu yamuhuje n’uwamufashije kubona iyi kipe yerekejemo.

    Si ibyo gusa, amakuru avuga ko ari na we urimo gufasha Uwineza Rene na we ukinira Kiyovu Sports kuba yajya mu gukina hanze.

    James Desire arimo gufasha abakinnyi b’abanyarwanda kuba bajya gukina hanze y’u Rwanda

    Bivugwa ko yafashije Niyo David kujya muri Ukraine

    Ngo ari mu bantu barimo gufasha Uwineza Rene

    Source : http://isimbi.rw/uko-umunyezamu-wa-kiyovu-sports-arimo-kuba-umugisha-ku-bakinnyi-b-abanyarwanda.html

  • Ubuhinzi bw'icyayi i Nyaruguru buha akazi abantu 10.000 – #rwanda #RwOT

    Bigirwamo uruhare n’inzira nshya abaturage ba Nyaruguru bayobotse yo kuzamura ingano y’ubuso buhingwaho icyayi hagamijwe kuzamura umusururo gitanga.

    Bikorwa binyuze mu nguzanyo zitagira inyungu zihabwa abahinzi cyane cyane ab’amasambu atarengeje hegitari imwe.

    Ubu buhinzi abaturage b’i Nyaruguru babufashwamo n’umushinga SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru) , ubafasha kubona igishoro cyo guhingisha, ingemwe nziza z’icyayi cyo gutera ndetse n’ubujyanama mu buhinzi bw’icyayi.

    Uyu mushinga wa SCON watangijwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango The Wood Foundation, ugamije gufasha abaturage bafite ubutaka buto kwinjira mu buhinzi bw’icyayi no kububyaza umusaruro, binyuze mu nguzanyo zitagira inyungu.

    Umuyobozi wa SCON mu Karere ka Nyaruguru, Hategekimana Vincent, yavuze ko kuva uyu mushinga watangira mu 2017, intego nyamukuru yari ugufasha abaturage bafite ubutaka butarenga hegitari imwe kubasha guhinga icyayi no kubona inyungu zituruka ku buhinzi bwacyo.

    Yagize ati ‘Twatangiye duha abaturage inguzanyo y’ibihumbi 900 Frw itagira inyungu, ubu tugeze kuri miliyoni 1 Frw. Iyo nguzanyo ibafasha gutegura umurima, kubona ingemwe z’icyayi zitanga umusaruro vuba ndetse n’ifumbire ku giciro cyiza, bityo bakinjira mu buhinzi, bakazatangira kwishyura make make basaruye.’

    Hategekimana yavuze ko SCON ifite intego yo gufasha abaturage guhinga icyayi kuri hegitari 6400 bizakorwa n’imiryango ibihumbi 12 mu myaka 10 na 15. Kugeza ubu hamaze guterwa hegitari 2741 zifitwe n’imiryango 3697.

    Yagaragaje ko umusaruro watangiye kwiyongera ku buryo mu mwaka umwe gusa hasaruwe toni 4500 z’amababi y’icyayi, zinjirije abahinzi bashya bakorana na SCON arenga miliyari 1.9 Frw.

    Ndagijimana Jean Marie Vianney w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Mata, yavuze ko yigeze kugera aho atekereza kugurisha ubutaka bwe kubera ubukene abona nta n’ikibweraho, ariko kuva mu 2021 atangiye yo gufashwa gutera icyayi kuri hegitari 1,37, ubu yabaye umukoresha nawe.

    Ati ‘Ubu mfite amatungo, abana bariga kandi natanze n’akazi, nkoresha abakozi barenga 10 buri munsi. Icyayi cyampaye icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.’

    Mukamisha Domitille wo mu Murenge wa Kibeho na we yavuze ko mbere yari afite agashyamba kamwinjirizaga atarenga ibihumbi 10 Frw mu myaka itanu, ariko ubu icyayi yahahihinze akibonamo ya mafaranga y’ishyamba mu cyumweru kimwe.

    Ati ‘Ubu nkoresha abakozi 15 mu gusarura n’abandi 20 mu kubagara. Ubuzima bwarahindutse rwose kubera guhinga icyayi.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko ubuhinzi bw’icyayi bumaze gufata igice gikomeye cy’ubukungu bw’akarere kabo.

    Yashingiye nganda enye z’icyayi zimaze kuhubakwa ndetse n’ubuso bwa hegitari 9362 buhinzeho iki gihingwa, mu gihe hari gahunda ko buri mwaka hongerwaho nibura hegitari 500 z’icyayi gishya.

    Ati ‘Kuva mu 2018 tumaze gutera hegitari 3500 nshya z’icyayi. Muri zo izisaga 2700 ni iz’abaturage ubwabo, izindi zirenga 700 ni iz’inganda. Ibi byose bigamije kongera umusaruro no guhanga imirimo, kandi koko ni byo kuko byazamuye ubukungu muri rusange n’ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha.’

    Yavuze ko abaturage basaga 9800 bafite akazi gahoraho gakomoka ku cyayi binyuze mu kukibagara, kugisarura no gukora mu nganda ubwazo, kandi hari gahunda yo gukomeza kuzamura iyi mibare y’ubuhinge bw’icyayi kuri hegitari 12.000 mu bihe biri imbere.

    Imibare y’Akarere ka Nyaruguru igaragaza ko mu mwaka umwe gusa wa 2025/2026, icyayi cyinjije mu mifuka y’abahinzi arenga miliyari 13 Frw.

    Icyayi cy’i Nyaruguru cyatumye abahinzi babona asaga miliyari 13 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari

    Abaturage b’i Nyaruguru bamaze kumenya agaciro k’icyayi

    Umuyobozi wa SCON mu Karere ka Nyaruguru, Hategekimana Vincent, yavuze ko batanga inguzanyo ya miliyoni 1 Frw itagira inyungu ifasha abahinzi kongera umusaruro w’icyayi

    Shumbusho Eliezer w’imyaka 70, wo mu Murenge wa Busanze, i Nyaruguru, yavuze ko yamenye uburyo icyayi ari imari akuze

    Visi Meya Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ka icyayi gikomeje kuba inkingi y’ubukungu bw’aka karere

    Mukamisha Domitille, yavuze ko mbere yo gufashwa gutangira guhinga icyayi yacaga inshuro, none ubu yabaye umukoresha nawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bukorerwa-kuri-hegitari-9000-bugaha-akazi-abantu-10-000-ubuhinzi-bw-icyayi-i

  • Afurika y'Epfo yemeye ko icyo ipfana n'u Rwanda kiruta icyo bipfa, ica amarenga yo gukemura ibya Visa – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Lamola yabigarutseho kuri uyu wa 17 Kamena 2026 ubwo yakiraga i Pretoria mugenzi we w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

    Minisitiri Lamola yavuze ko nubwo hashobora kubaho kutavuga rumwe cyangwa kutabona ibintu kimwe, buri gihe hahora hari ubucuti hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

    Ati ‘Hejuru yo kudahuza no kutabona ibintu kimwe, umubano hagati y’ibihugu byacu buri gihe uba ari ubucuti, ari mwiza, ndetse wubakiye ku bufatanye n’ubwubahane. Afurika y’Epfo n’u Rwanda byikoreye inshingano yo gufatanya birushijeho, kuko hari byinshi bihuza abantu bacu.’

    Yakomeje agaragaza ko ibihugu byombi bisangiye amateka asharaririye, ashingiye kuri Apartheid muri Afurika y’Epfo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ati ‘Ibihugu byacu byombi byaciye mu mateka ababaje, kuva ku gihe cya Apartheid muri Afurika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Tuzahora twibuka intwari zatanze ubuzima bwazo mu kubaka umusingi w’ibi bihugu uyu munsi byitwa u Rwanda na Afurika y’Epfo. Ibi biduhuza kandi byubakiye ku myemerere dusangiye yo kunga ubumwe, ubumwe bwa Afurika no gushyira imbere ubunyafurika.’

    Iyi nama ije mu gihe hamaze igihe hari agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo. U Rwanda rushinja iki gihugu gucumbikira abafite imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano.

    Hejuru y’ibi bibazo mu myaka ya vuba hiyongereyeho n’ikijyanye n’uruhare Ingabo za Afurika y’Epfo zagize mu ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zarwanaga ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu ririmo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi rihanganye n’umutwe wa AFC/M23

    U Rwanda rwagiye ruburira kenshi Afurika y’Epfo ku kwinjira muri iyi ntambara yari irimo n’imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano, yagiye ku karubanda ubwo Umujyi wa Goma wafatwaga na AFC/M23 igasanga harunze intwaro zikomeye zari kwifashishwa muri uyu mugambi.

    Minisitiri Lamola yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye kuzahura umubano n’u Rwanda cyane ko hari umusingi washyizweho watuma bishoboka.

    Ati ‘Afurika y’Epfo yongeye gushimangira ubushake bwayo mu kongera gusubiza ibintu mu buryo, ibihugu byacu byombi byashyizeho umusingi w’iki cyerekezo gishya, nk’urugero Naledi Pandor wahoze ari Minisitiri yakiriye abakubanjirije hano muri Kamena mu 2021, turibuka kandi ubwo Perezida Ramaphosa yasuraga u Rwanda muri Mata mu 2024 ubwo hibukwaga abishwe muri Jenoside ku nshuro ya 30, bombi, we na Perezida Kagame bashimangiye intego yo kuzahura no kongerera imbaraga umubano hagati y’ibihugu byombi. Ku bw’ibyo intambwe z’ingenzi zaratewe mu kongera kubaka icyizere no gukomeza inzira zashyizweho zo kuganira.’

    Imwe mu ngaruka z’ibi bibazo bya Afurika y’Epfo n’u Rwanda ni uko Abanyarwanda bagorwa na kubona visa zo kujya muri iki gihugu. Minisitiri Lamola yijeje ko bishobora gukemuka vuba.

    Ati ‘Iyi nama kandi izatuma haterwa intambwe mu kuba twabasha gukuraho icyemezo cyo gukumira ibijyanye na Visa ku Banyarwanda bafite Pasiporo zisanzwe, bashaka kuza muri Afurika y’Epfo.’

    Yashimye kandi icyemezo cyafashwe n’u Rwanda cyo gukomorera ibikomoka ku matungo biva muri Afurika y’Epfo. Ni icyemezo u Rwanda rwari rwarafashe mu 2017 kubera icyorezo cya listeriosis.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku mateka y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko Afurika y’Epfo yafashije u Rwanda kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ‘Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Afurika y’Epfo yagize uruhare rukomeye mu gufasha kongera kwiyubaka n’umuhate wo gutera imbere. Nka kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, niba ahubwo atariyo ya mbere, Afurika y’Epfo yatanze ubufasha mu nzego zitandukanye, igira uruhare mu kongera kwiyubaka k’u Rwanda n’iterambere ry’igihe kirekire.’

    Nduhungirehe yavuze ko mu rwego rw’uburezi Afurika y’Epfo yatanze buruse, amahugurwa n’ubufatanye mu by’uburezi. Iki gihugu kandi cyafashije u Rwanda mu rwego rw’ubuzima, ubukungu n’ishoramari cyane ko ikigo cya MTN ari ho gikomoka.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ‘Inama y’uyu munsi igaragaza ubushake bw’abakuru b’ibihugu byacu bwo gutangira amateka mashya mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo. Yerekana imyemerere duhuriyeho ko ibiganiro, ubwubahane no kuganira byubaka ari uburyo bwiza bwo gukemura ubwumvikane buke no gushimangira ubufatanye.’

    Minisitiri Nduhungirehe hamwe na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-y-epfo-yemeye-ko-icyo-ipfana-n-u-rwanda-kiruta-icyo-bipfa-ica-amarenga

  • Perezida Kagame yagaragaje igituma hari abayobozi batamara kabiri mu nshingano – #rwanda #RwOT

    Yabisobanuye kuri uyu wa 17 Kamena 2026, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta gikwiye kunanira abayobozi ariko ko bipfa iyo hari abananirwa kugira umuco wo kumva, gushaka no gukosora ibitagenda neza.

    Yagize ati ‘Naho impinduka nk’izi, ahubwo ndetse birashoboka ubundi birashoboka ko zaba ziba mu gihe gitoya cyane kurusha ubu. Hari abantu bashobora kwibwira ngo ariko ba Minisitiri bahindutse vuba. Bahindutse vuba ariko jya wibaza impamvu.’

    Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo mu nama y’abaminisitiri, abayobozi bemeranya gushyira mu bikorwa gahunda, bakiha n’igihe ariko cyagera, ugasanga hari n’utibuka ibyo yagombaga gukora.

    Ati ‘Dore aha ngaha ni ho tugirira inama za guverinoma. Tukajya umugambi, tukavuga ngo ‘tugiye gukora iki’ ndetse umuntu akagiramo uruhare, buri wese agatanga igitekerezo, tukabyemeza, ibyangombwa byose bihari. Wenda byagombaga gutwara amezi atandatu kuba twakoze ibyo twakoraga, hashira amezi atanu, habaho no kwibutsa ngo ‘Ariko tugeze hehe kuri bya bindi?’, ugasanga n’uwagombaga kubikora ntazi aho tugeze.’

    Yakomeje ati ‘Iyo ndwara yo irakabije. Ariko habaho kwihangana ku bayobora ibyo bikorwa, abayobora abantu. Ubwa mbere urabyihorera, ukabona ko nyine ari intege nke umuntu yagize, ari mu makosa, abantu bakora amakosa, birashoboka. Ubwa kabiri ikosa nk’iryabaye ubushize rikongera rikaba, ukongera uti ‘Ariko se habaye iki ko ubushize twari twabikosoye?’ Ubwo na bwo wenda ukamwihorera.’

    Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko hari ubwo abayobozi basubiramo ikosa rimwe inshuro eshatu cyangwa enye, icyo gihe hagafatwa icyemezo cyo kubasimbuza kuko biba bigaragara ko bafite ikibazo gikomeye, kubihanganira bitagishoboka.

    Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bashobora gukora inshingano zihabwa abayobozi barimo abaminisitiri, bityo ko iyo hagize abakurwa mu nshingano, harebwamo ababasimbura.

    Ati ‘Iyo bibaye ubwa gatatu, ndetse rimwe biba bwa kane, haba hari ikibazo gikomeye. Icyo rero ni ho abantu bashobora gufata ibyemezo. Hari abashobora kubireka gutyo, bikaba umuco…Ubwo rero kwihangana hari ubwo bigarukira aho, ba Banyarwanda bandi navugaga, na bo tuzi bashobora gukora nk’ibyo dukora hano, urongera ukabashakamo ukareba, ni nde waza na we agatwara igihe mbere y’uko imico mizima imunanira?’

    Yavuze ko mu Banyarwanda bahabwa inshingano nshya, bagasimbura abatakarijwe icyizere, ‘hari abakunda, bikagenda neza uko bikwiye, ibyo ni byiza, turabishimira iteka.’

    Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya kujya bibuka indahiro barahiye, bakamenya uburemere bw’inshingano zabo, kuko iyo bakoze neza, umusaruro mwiza na bo ubagiraho ingaruka nziza, bakirinda ibishuko.

    Perezida Kagame yavuze ko abakurwa mu nshingano baba barihanganiwe kenshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-igituma-hari-abayobozi-batamara-kabiri-mu-nshingano

  • Perezida Kagame yasabye abarahiriye imirimo mishya gushyira imbere inyungu z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abarahiye ni Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibokorwaremezo.

    Umukuru w’Igihugu kandi yanakiriye indahiro z’abandi bayobozi bashya barimo Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi.

    Harimo kandi Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na CP Theos Badege wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS).

    Perezida Kagame yasabye abarahiye gusobanukirwa neza inshingano bahawe kandi bakazirebera mu ndorerwamo y’igihugu cyose, aho kuzireba mu ndorerwamo yabo bwite.

    Ati “Kuba umuyobozi muri izi nzego za Leta mbere na mbere ni ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza. Buri wese muri mwe, ashyizwe muri izi nshingano kuko hari ubushobozi yifitemo cyangwa yerekanye, abantu bamubonyemo, aho yari asanzwe akorera.”

    Yakomeje ati “Ariko mujye munibaza muri ibyo byose kuba ari mwe bavuye mu Banyarwanda benshi bashobora kuba bakora nk’ibyo mukora. Iyo ubyiyibukije, bituma wagira uruhare rwawe rugaragara.”

    Umukuru w’Igihugu yagaragarije abarahiye ko imikorere mibi y’abayobozi iteza ibibazo bikomeye mu baturage, abaturage bakabyishyura kandi atari bo baba babiteye. Yibukije ko abaturage ari bo baba bakwiye kugerwaho n’inyungu ziva mu bikorwa byiza, abayobozi bakaza nyuma.

    Ati “Akenshi hari ubwo bigaragara abantu bamwe bashyize imbere inyungu zabo, harimo kwibona ndetse n’ibisa n’ibigiye kuba akamenyero. Abenshi babishyiramo n’ubwirasi, bakibagirwa ko ari igihugu dukorera, atari ipiganwa ry’umuntu n’undi. Iteka hagomba kuba inyungu z’igihugu zishyizwe imbere. Maze iyo ukoreye neza igihugu, mu by’ukuri ntabwo inyungu zigera ku bandi gusa, zikagusiga. Nawe uba uri mu babyungukiramo.”

    Perezida Kagame yibukije abarahiye kure igihugu cyavuye, aho ingabo za RPA zakibohoye muri Nyakanga 1994, agaragaza ko iyo ziba zaritekerezaga ubwazo, zigatekereza ku nyungu bwite, ntaho u Rwanda rwashoboraga kugera.

    Yagize ati “Ahubwo icyo abantu babaga batekereza ni uko habaga harimo no gutakaza ubuzima. Wabona ko umuntu akora ibikorwa yitanze, akarinda yatakaza n’ubuzima ariko gukorera igihugu kuri uru rwego aho tugeze, ubwo bwitange ubugereranyije ntabwo bwari bukwiye kuba butunanira, umuntu agiye abitekereza neza. Ntabwo ari imirimo idusaba gutanga ubuzima bwacu, uzi ngo ugiye ku rugamba ariko nta nubwo uzi ko uri butahe amahoro.”

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu akwiye kuba ayobora abayobozi mu kazi kabo ka buri munsi, bahura n’ibibazo bakabikemura bifatanyije n’abandi, baba abo bayobora cyangwa ab’izindi nzego, ibinaniranye bakabishakira amikoro mu gihe biyasaba, bakiha ikindi gihe cyo kubikemura.

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiye ko inshingano bahawe ari ubuzima busanzwe, kandi ko iyo umuntu abyumvise uko, bigenda neza. Ati “Ni imirimo ishoboka, nta gitangaza rwose kiri muri ibi bintu dukora. Ni ubuzima busanzwe. Iyo ushatse kubigira ubuzima busanzwe kandi bwiza, birakunda. Iyo ushake kubivanga rero, ugashyiramo ibindi bidakwiye, na byo bigira ubuzima bugufi kenshi.”

    Perezida Kagame yasabye abayobozi barahiriye inshingano nshya gukorera mu nyungu z’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abahiriye-imirimo-mishya-gushyira-imbere-inyungu-z-u

  • Mutesi Jolly yariye karungu! Ibye na Bebe Cool yabishyizemo abanyamategeko #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda mu 2016 yariye karungu nyuma y’amakuru yamuvuzweho atangajwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Bebe Cool ushinja Jolly ubutekamutwe n’ubujuru.

    Bebe Cool yifashishije urubuga rwa X avuga ko Mutesi Jolly yamutuburiye yitwaje izina rya Leta y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal ariko ntiyavuga ingano y’amafaranga yaba yaratswe na Jolly. Bebe Cool akomeza avugako afite ibimenyetso ndetse yiteguye no kubishyira hanze bigaragaza ko ari Jolly n’undi mukobwa bivugwa ko ari inshuti ye imyirondoro ye itagaragajwe bakomeje gutuburira abantu cyane ko Bebe Cool avuga ko hari n’abandoi batuburiwe harimo n’umugande watuburiwe akanahura na Jolly imbonankubone.

    Nyuma y’ayo makuru n’andi yayashamikiyeho agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagaragaza ko bizeye ibyo Bebe Cool yavuze ndetse hakaba hari n’abatangiye kwibasira Jolly bamusebya, Ku ruhande rwa Jolly yashyize ubutumwa kuri X agaragazako ibyo Bebe Cool yamuvuzeho amuharabika yabihaye agaciro ndetse akaba yamaze kubishyikiriza abanyamategeko be ngo babikurikirana.

    Mu butumwe bwe, Jolly yagize ati: ‘Ku baturage bose,

    Ndashaka kubamenyesha ko ntirengagije ibirego byatangajwe na Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool. Mu rwego rwo kwemeza ko iki kibazo gikurikiranwa kandi kigakemurwa mu buryo bukwiye kandi bwubahiriza amategeko, namaze kugishyikiriza abajyanama banjye mu by’amategeko kugira ngo bagikurikirane.

    Murakoze’.

    Jolly yamaze kugeza ikibazo cye ku bavoka

    Mutesi Jolly mu rwego rwo guca amazimwe no kugaragaza ukuri kubimuvugwaho ayaba yamaze kugeza ikibazo cye  ku kigo cy’abavoka (law firm) cyo muri Uganda kizwi nka Mbidde & Co. Advocates  kiyoborwa na Fred Mukasa Mbidde, uzwi kandi nka Mukasa Mbidde. Gitanga serivisi z’amategeko zirimo kunganira abantu n’ibigo mu nkiko, gutanga inama mu by’amategeko, gutunganya amasezerano, n’ibindi bikorwa by’amategeko kugirango gikurikirane ikibazo cye .

    Source : https://flash.rw/2026/06/17/mutesi-jolly-yariye-karungu-ibye-na-bebe-cool-yabishyizemo-abanyamategeko/

  • Miss Mutesi Jolly yahaye Bebe Cool igihe ntarengwa cyo kuba yamusabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yahaye Bebe Cool amasaha 48 yo kuba yamaze kumusaba imbabazi ku magambo yamutangajeho ko yamutekeye umutwe.

    Binyuze mu ibaruwa y’abanyamategeko be, Miss Mutesi yasangije abamukurikira, bamenyesheje Bebe Cool ko bashobora kumutwara mu nkiko bamurega icyaha cyo gusebanya, gutangaza amakuru y’ibihuha yangiza izina ry’umuntu.

    Bagize bati “Ibyatangajwe bigize ibikorwa byo gusebya no kwangiza izina ry’umuntu, bikaba ari ibinyoma bidafite ishingiro. Byakozwe mubizi kandi bigamije kugirira nabi umukiliya wacu, ndetse byatangajwe mutabanje kugenzura ukuri kwabyo cyangwa kubanza gukora iperereza rikwiye.’

    Mbidde & Co. Advocates bahagarariye inyungu za Miss Mutesi Jolly mu mategeko, bavuze ko “ibyamuvuzweho na Bebe Cool byateguwe mu buryo bwo kumutesha agaciro, kumukoza isoni, kumushyira mu majwi no gutuma asuzugurwa mu ruhame, ibintu byangije cyane kandi bishobora gukomeza kwangiza izina n’icyubahiro cye.’

    Miss Mutesi yahahakanye ko nta biganiro cyangwa amasezerano y’ubucuruzi yigeze agirana na Bebe Cool ndetse ko na nimero ya telefoni yagaragaje ko ari iya Mutesi Jolly atari iye.

    Muri iyi baruwa kandi, bibukije Bebe Cool ko tariki ya 4 Ukwakira 2024 Mutesi Jolly yasabye abantu kwitondera abantu barimo kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni muri urwo rwego babwiye Bebe Cool ko ibyo yatangaje bigize icyaha kandi ko ibyo arimo gutangaza bishobora guteza Mutesi Jolly igihombo kirimo icy’amafaranga asabwa kubihagarika.

    Yanasabwe gusaba imbabazi binyuze mu nyandiko bitarenze amasaha 48, atabikora bakaba batanga ikirego agakurikiranwa mu buryo bw’amategeko.

    Ejo hashize ni bwo abinyujije kuri Twitter, Bebe Cool yatangaje ko Miss Mutesi Jolly yamutekeye umutwe akamurya amafaranga .

    Ibaruwa yabdikiwe Bebe Cool

    Miss Mutesi Jolly yasabye Bebe Cool kumusaba imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/miss-mutesi-jolly-yahaye-bebe-cool-igihe-ntarengwa-cyo-kuba-yamusabye-imbabazi.html

  • MINISANTE yashimangiye ko nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni mu itangazo MINISANTE yashyize hanze ku wa 16 Kamena 2026 igaragaza ko nyuma y’ukwezi icyorezo cya Ebola cy’ubwoko bwa Bundibugyo gitangajwe mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukurikiranira hafi uko gihagaze no gukomeza ingamba zo kucyirinda.

    Iti ‘Kugeza ubu, nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda no mu duce bihana imbibi. Nubwo ibyago by’uko iki cyorezo cyagera mu Rwanda biri hasi, dukomeje kuba maso no kongera imbaraga mu bikorwa byo gutahura byihuse aho icyorezo cyamenera hose.’

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yashimangiye ko bazakomeza gukurikiranira hafi iki cyorezo kugira ngo hakomeze gufatwa ingamba.

    Ati ‘Nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda cyangwa mu duce bihana imbibi. Ibyago by’uko iki cyorezo cyagera mu Rwanda biri hasi, ariko kuko kigihari mu duce kirimo inzego zibishinzwe zizakomeza gucungira hafi uko gihagaze.’

    Bitangajwe mu gihe umurwari umwe wari wagaragaye mu Mujyi wa Goma yakize ndetse abandi bahuye nawe bose uko ari 255 nta n’umwe byemejwe ko yarwaye Ebola.

    Ni mu gihe mu Mujyi wa Bukavu naho iki cyorezo cyari cyagaragaye, umuntu umwe yishwe nacyo abandi 200 bakekwagaho iki cyorezo bashyirwa mu kato aho nta wundi wagaragaje ibimenyetso.

    Muri Uganda naho iki cyorezo kiri mu mujyi wa Kampala, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ku wa 9 Kamena 2026, yagaragaje ko i Kampala habonetse abantu 19 banduye iki cyorezo barimo 12 bakiri mu bitaro, batanu bakize na babiri bapfuye.

    Ebola ni icyorezo cyandura cyane giterwa na virusi ishobora gukwirakwira hagati y’abantu binyuze mu guhura n’amaraso, ibyuya, amacandwe, inkari, kuruka n’andi matembabuzi ava ku mubiri w’umuntu wanduye.

    Umuntu wa mbere wishwe n’iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yapfiriye mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri tariki ya 24 Mata 2026 ariko byemejwe ko iki cyorezo cyamwishe hashize ibyumweru bitandatu.

    Kugeza ku wa 14 Kamena, RDC yari imaze kwemeza abantu 808 banduye Ebola, barimo 192 bapfuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yashimangiye-ko-nta-murwayi-wa-ebola-uri-mu-rwanda

  • MUTESI Jolly arashinjwa ubwambuzi n'ubutekamitwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, yatangaje ko yatekewe umutwe n’umuntu yavuze ko ari Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, amushinja kumucucura amafaranga yitwaje izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal.

    Bebe Cool arashinja Jolly kumutekera umutwe

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bebe Cool yavuze ko ibyo byabaye mu mwaka ushize, asobanura ko Mutesi Jolly usanzwe uba mu Bwongereza kandi uzwiho gukurikirana cyane imikino ya Arsenal ari we wamushutse.

    Yagize ati: ‘Uyu mugore witwa Mutesi Jolly aba mu Bwongereza kandi ahora akurikirana imikino ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu ari ku yindi misiyo ikomeye. Inkuru yose iri mu nzira.’

    Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, akurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye. Hari abahise bashyigikira ibyo Bebe Cool yavuze, mu gihe abandi basabye ko yatanga ibimenyetso bifatika mbere yo gushinja umuntu mu ruhame.

    Nyuma y’ayo magambo, Mutesi Jolly yahise asubiza abinyujije ku rubuga rwa X, ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa. Yavuze ko niba koko hari uwatekeye umutwe Bebe Cool akoresheje izina rye, uwo muntu yamwiyitiriye kandi ko bidakwiye ko ashinjwa ibintu adafiteho uruhare.

    Mu butumwa bwe, Jolly yagize ati: ‘Uraho Bebe Cool! Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk’umuntu uzwi, wagakwiye kubanza kumenya ukuri no gukora ibikwiye.’

    Mutesi Jolly yavuze ko atigeze agira uruhare mu byo Bebe Cool avuga, anasaba ko habanza gukorwa iperereza no kugenzurwa amakuru mbere yo gushyira abantu mu majwi.

    Kugeza ubu, Bebe Cool ntarashyira ahagaragara ibimenyetso cyangwa ibisobanuro birambuye byerekana uburyo yaba yarambuwe cyangwa se uburyo Mutesi Jolly yaba yarabigizemo uruhare. Icyakora yavuze ko ateganya gutangaza inkuru yose mu minsi iri imbere.

    Ibi byabaye nyuma y’igihe gito Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, atangaje ku rubuga rwa X ko hari umugore ukomoka mu gihugu gituranye na Uganda yihebeye, anavuga ko izina rye ritangizwa n’inyuguti ‘J’. Nubwo nta muntu yavuze mu izina, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira guhuza ayo magambo na Mutesi Jolly.

    Kugeza ubu, ikibazo kiracyari mu rwego rw’amagambo hagati y’impande zombi, mu gihe benshi bategereje ibimenyetso Bebe Cool yavuze ko azashyira ahagaragara kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibirego bye.

    Source : https://flash.rw/2026/06/17/mutesi-jolly-arashinjwa-ubwambuzi-nubutekamitwe/

  • Abarimo Muyanyo, Element Eleeeh na Kivumbi bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali #rwanda #RwOT

    Abahanzi Nyarwanda barimo Element Eleeeh, Kivumbi King n’abandi bagiye guhurira mu gitaramo cya “Afro Carnival” kizaba mu mpera z’ukwezi gutaha.

    Iki gitaramo cya ‘Afro Carnival’ cyateguwe na Iron Block kizaririmbwamo n’abahanzi barimo nka Emmy Blaq, Elemeng, Kivumbi King na Juss Gigi.

    Kizagaragaramo kandi abarimo Miss Muyango, Dj Pyfo, Joxy Parker, Zuba, Kem Lion, Dj Flixx, Prince Okuta, Billy Ferga n’abandi.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 24 Nyakanga 2026.

    Iki gitaramo harimo amatike atandukanye aho nk’abazabasha kugura amatike mbere y’uko asohoka (presale) harimo ibyiciro bibiri aho ku nshuro ya mbere izaba igura ibihumbi 20 Frw, ku nshuro ya kabiri igure ibihumbi 30 Frw.

    Abazagura amatike akijya hanze umunsi w’igitaramo utaragera ni ibihumbi 15 mu gihe abazazigurira ku muryango ku munsi w’igitaramo ari 40, aba bose bazajya bahabwa icyo cy’ubuntu bakinjira ku muryango.

    Hari kandi itike ya VIP, ni ameza y’abantu batandatu izaba igura miliyoni 2 Frw, iyi meza izaba yegereye abahanzi, aha bakizitabwaho by’umwihariko aho bazahabwa ihene yose n’ibyo kunywa bitandukanye.

    Abarimo Muyanyo, Kivumbi na Element bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye

    Source : http://isimbi.rw/abarimo-muyanyo-element-eleeeh-na-kivumbi-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-i-kigali.html