Author: webrwanda
-
Abaturiye umujyi wa Goma bahumurijwe nyuma y’umutingito ukomeye wabaye kuri uyu wa Kabiri #rwanda #RwOT
Umuryango ukurikiranira hafi ibijyanye n’ibirunga ukorera i Goma (Observatoire Volcanique de Goma) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wahumurije abaturage bo muri uwo mujyi no mu nkengero zawo, nyuma y’umutingito ukomeye wabaye kuri uyu wa Kabiri. -
Abakoresha internet mu Rwanda bayitangaho 7.1 ku ijana by’ayo binjiza #rwanda #RwOT
Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) yagaragaje ko abakoresha internet mu Rwanda, bayitangaho 7.1 ku ijana by’ayo binjiza, bikaba bituma ruri mu bihugu 30 bya mbere bifite internet ihendutse ku Isi. -
Uko umusaruro w’amafi mu Rwanda wikubye inshuro eshanu mu myaka 26 ishize #rwanda #RwOT
Kwihaza mu biribwa ni imwe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ihera mu 2017 ikageza mu 2024. Uko kwihaza mu biribwa Leta ivuga ko kugomba kujyana no kurya indyo yuzuye, bizanafasha mu kugabanya 38% by’abana bakigaragara mu mirire mibi. -
Zambia yahakanye ibyo gutera inkunga umutwe wa FLN wagabye ibitero ku Rwanda #rwanda #RwOT
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zambia byamaganye ibiherutse gutangazwa na Nsabimana Callixte uzwi nka “Sankara” ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha birimo ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu, wabwiye urukiko ko ibitero wa umutwe FLN yari ayoboye wagabye ku Rwanda byari bishyigikiwe na Perezida Edgar Lungu wa Zambia. -
Urukiko rwemeje ko Urayeneza uhagarariye ibitaro bya Gitwe n’abo bareganwa bakurikiranwa bafunzwe #rwanda #RwOT
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko Urayeneza Gérard n’abo bareganwa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, runasaba ko n’abandi bantu babiri baherutse kurekurwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango bakurikiranwa bafunzwe. -
COVID-19: Rwanda Confirms 41 New Cases, 26 recoveries #rwanda #RwOT

According to the Ministry of Health, the cases were largely detected in controlled areas.
Kigali: 22 (includes high-risk isolated cluster), Nyabihu: 8 (cluster of police station detainees); six more cases were identified in Nyamasheke: district and five others, in Rusizi district which is still under total lockdown.Of the total confirmed cases 664 are active cases, while 710 have recovered.
Rwanda recorded the 4th COVID-19 victim, on Sunday July 12; an old man aged 78 years old.The government on Monday started inspection of churches to ascertain their readiness before reopening.
Nicole Kamanzi M.
source https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-confirms-41-new-cases-26-recoveries
-
Gvt sets new prices for Fertilizers #rwanda #RwOT

The crops that will be covered by the government in the matter of fertilizing in the 2021 A, B and C seasons are maize, beans, wheat, soybeans, rice, potatoes, cassava, bananas, vegetables, and fruits; while maize, wheat, and soybeans are the crops that will be needing added seed in those seasons.
Farmers are asked to use Smart fertilizers program to identify the amount of product they need and to join ‘Twigire muhinzi’ group.
Fertilizers traders should also use MOPA-based Smart Support technology, so as to buy fertilizers supported by the Government.
Of the hybrid maize seeds grown in the highlands, the most expensive type is PAN691 which will be sold at Rwf 962the Kg and the cheapest will be RHMH1520 and RHMH1601 which will be sold at Rwf 453 the Kg.
Hybrid seeds grown on mountains and in the valleys, the most expensive will be PN53 which will be sold Rwf 1547 the Kg, the lowest price will be RHM104, RHM1402, and RHM1407 which will be sold at Rwf 453 the Kg.
OPV corn seeds will be sold at Rwf 295 the Kg. Soybeans are currently sold at Rwf 425 and Rwf 396 and wheat is currently sold at Rwf 346, Rwf 318, and Rwf 426 the Kg, respectively.
In Regards to added fertilizers; Urée is set at Rwf 447, DAP is at Rwf 480, NPK 17:17:17 costs Rwf 603, TSP is at Rwf 523 while MOP costs Rwf 481.
These directives, signed by the Minister of Agriculture and Animal Resources, Dr. Gérardine Mukeshimana, stressed that anyone who is caught smuggling or misusing seeds and fertilizers will be punished.
Only four companies have been so far allowed to import fertilizers from the country under the Nkunganire program and sell them through Agro-Processing Trust Corporation Ltd (APTC); these include Yara, ETAG Inputs, Rwanda Fertilizer Company, and Tubura.
The Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI) has set the prices for seeds and fertilizers to be implemented in the 2021A, B and C seasons.Nicole Kamanzi M.
source https://en.igihe.com/news/article/gvt-sets-new-prices-for-fertilizers
-
Inkuru itangaje y’urukundo rw’abanyamakuru ubu baryohewe n’urugo(VIDEO) #rwanda #RwOT

Aime Ndayisenga wamenyekanye kuri TV10 na Rose Nishimwe wakoreye Royal TV aho basoe basomaga amakuru, ni abanyamakuru bahisemo kubana, ubu bavuga ko baryohewe n’urugo rwabo.
Mu kiganiro na ISIMBI, bavuze ko inkuru y’urukundo rwabo itangaje, uburyo bahuye bahujwe n’ubukwe w’inshuti ya bo.
N’ubwo bari abanyamakuru bose bwari ubwa mbere bahuye, nta n’umwe wari warigeze ahura n’undi.
Reba ikiganiro na ISIMBI TV
-
Ingaruka ziterwa n’amavuta atukuza uruhu azwi nka mukorogo. #rwanda #RwOT
Muri iyi minsi abantu benshi cyane cyane abiganjemo igitsina gore bakomeje kwisiga amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo, abantu barayisiga bagasa uko babyifuza ariko burya ibi ni ibintu bigira ingaruka zikomeye k’ uruhu rw’ikiremwamuntu,
Aya mavuta ahindura uruhu ni amwe mu mavuta ari gukoreshwa cyane muri Afurika aho abadashaka kuba abirabura bashaka guhindura uruhu rwabo kugirango bisanishe n’abazungu icyakora abantu ntibabivugaho rumwe dore ko akenshi ab’igitsina gore aribo babikunda
Twahisemo kubagezaho rero ingaruka ziterwa na Mukorogo.
Ushobora guhura n’Ubuhumyi
Kwitukuza uruhu cyangwa se kwisiga ya mavuta ya mukorogo bishobora gutuma uba impumyi mu gihe ayo mavuta yaba aguye mu ijisho, gutukuza uruhu ntabwo byagutra ubuhumyi ariko ugomba kwirinda ko ayo mavuta yagwa mu jisho.Bishobora kugutera indwara y’ umuvuduko ukabije w’amaraso ndetsena Asima.
Ushobora kuvuga ngo ntibishoboka, ariko byashoboka. Umubiri wakira ibintu ushyize k’uruhu rwawe harimo ibinyabutabire bifite ingaruka k’umubiri w’ umuntu bikoreshwa mu guhindura uruhu . iyo rero ibyo binyabutabire bigeze mu maraso bimwe byangiriza umutima, wibuke neza umutima niwo ugira uruhare runini mu gutembera kw’amaraso , ibi rero bishobora gutuma habaho umuvuduko w’amaraso ukabije cyane. Bisaba kwitonda kuko ibyo dusiga kuruhu rwacu bigera imbere mu mubiri.
Ushobora kuzahura n’uburwayi bwo mu mutwe.
Abahanga mu by’Ubuzima bagaragaza ko aya mavuta atukuza uruhu ashobora gutera uburwayi bwo mu mutwe, ibi babivuga bagendera ku ngero zitandukanye kuko ayo amvuta aba arimo amavirusi ashobora kugera mu mubiri w’umuntu akangiriza imitsi yo mu mutwe, wibuke neza aya mavuta twabonyeko ashobora gutera umuvuduko w’amaraso, ntiwibaze ngo mbese amavuta ahurira hehe n’amaraso.
twabonyeko aya mavuta aba arimo ibinyabutabire bishobora kugera mu maraso kuko n’ubusanzwe ibyo twisiga bigera mu mubiri.
Bishobora gutera ibikomere bidakira
Aha abantu benshi bakunze guhura n’izi ngaruka , iyo wisize aya mavuta uruhu ruhinduka bigenze gute? abashakashatsi bagaragaza ko iyo wisize aya mavuta , uruhu rugenda rwiyomora gahoro gahoro kugeza igihe uzabona hasigaye rwa ruhu rusa n’urwabera kandi uri umwirabura, kugira ngo byumvikane neza nukuvuga ngo iyo uyisize uyu munsi ntabwo uhita uhinduka ahubwo bigusaba iminsi , bivuze ko hari uruhu ruba rwarakuvuyeko. iyo ugize igikomere rero bigasaba ko kwa muganga bakudoda , cyangwa se ubagwa , rimwe na rimwe biragorana kuko uruhu ruba rwarataye umwimerere warwo , ruba roroshye. ibi rero bikaba bishobora no gutera kanseri iba yaturutse kuri cya gikomere kitakize.
Kugira amabara atandukanye
Kubera ko nubundi aba atariko usa iyo uhindutse igihe kikagera ukabura ya Mavuta uruhu rutangira kugerageza gusubira uko wasaga mbere , kubera ya mavuta ntabwo hose hahinduka ahubwo usanga hamwe hahindutse ahandi hakanga guhinduka ugasanga umuntu afite amabara atandukanye mu isura.
The post Ingaruka ziterwa n’amavuta atukuza uruhu azwi nka mukorogo. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/ingaruka-ziterwa-namavuta-atukuza-uruhu-azwi-nka-mukorogo/
-
Menya impamvu Guverineri Kayitesi yiswe kapiteni akanahabwa umupira wanditseho nomero 6 #rwanda #RwOT

Byabereye mu gice cyo gutanga impano mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’Umunyamabana Nshingwabikorwa w’agateganyo akaba na guverineri w’umusigire w’iyi Ntara Gakire Bob.
Gakire Bob yahaye Kayitesi inkoni y’ubushumba, anamuha umupira w’ipipe y’igihugu Amavubi wanditseho nomero 6.
Impamvu Kayitesi Alice yahawe umupira wanditseho nomero 6 ni uko ari guverineri wa 6 ugiye kuyobora iyi ntara.
1. Kabera ;2006-2007
2. Fidele Ndayisaba : 2007-20113. Alphonse Munyentwari:2011-2016
4. Marie Louise Mureshyankwano : 2016-2018
5.Emmanuel Gasana : 2018- Gicurasi 2020.
6. Alice Kayitesi : Nyakanga 2020-…
Guverineri Kayitesi yabwiwe ko uyu mupira awuhawe nka guverineri akaba na kapiteni ugiye kuyobora ikipe y’Intara y’Amajyepfo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase yabwiye Guverineri Kayitesi ko impamvu ahawe umupira wanditseho nomero 6 ari uko ari guverineri wa 6 ugiye kuyobora iyi ntara.
Prof Shyaka yasabye Guverineri Kayitesi kuzakomereza ku byiza abamubanjirije bakoze n’udushya bahanze.
Yagize ati “Nyakubwahwa Guverineri baguhaye numero ya 6 ni ukuvuga ko iyi ntara ntabwo aribwo ikivuka n’iterambere ryayo rifite uko ryagiye rizamuka. Ndangira ngo rero ibyagezweho, ari uwo usimbuye, ari abamubanjirije, buri wese ari iterambere yagiye yubaka ku iterambere ry’iyi ntara”.

Uwo usimbuye hari ibyiza yakoze, hari ibyo umuntu yakubakiraho, tubakire ku byiza, dukomeze ibyo byiza abo dusimbuye baba bakoze, tubyubakireho kugira ngo dukomeza urugendo ndetse n’abahanze umwimerere cyangwa udushya tukagira icyo tumara ni ugusubiza mu nganzo abantu bakareba ibyo byiza byose biba bihari tukabyubakiraho tugakomeza kuko kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi”.
Gakire Bob wari Guverineri w’Umusigire yasabye guverineri mushya Kayitesi Alice kwita ku mishanga irimo uruganda rwa nyiramugengeri ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 80, kwita ku mushinga wa hoteli ya Muhanga, kwita kuri zone ikennye cyane yo ku ishyamba rya Nyungwe, yiswe ‘Kaduha,Gitwe corridor’.
Gakire yavuze ko yasuye iyi zone asanga koko ikennye cyane, gusa ngo hari ibikorwa biri gukorwayo birimo kaburimbo na umudugudu w’ikitegererezo.
Ati “Bibaye byiza kwizihiza ku nshuro ya 27 umunsi mukuru wo kwibohora byazabera muri iriya zone ya Kaduha –Gitwe corridor”.


Kayitesi Alice yavuze ko mu byo azashyiramo imbaraga harimo gufatanya n’uturere kwesa imihigo, kwita cyane ku mutekano no gukorera uturere ubuvugizi kugira ngo imishinga minini yihute.