Author: webrwanda
-
Rubavu: Vision Jeunesse Nouvelle yasangiye umuganura n’abana batsinze irushanwa ryiswe Inganzo Online Competition – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Vision Jeunesse Nouvelle ni ikigo gisanzwe gifasha urubyiruko rutandukanye kwiteza imbere binyuze mu mpano zarwo. Nyuma yo gutegura amarushanwa yiswe INGANZO ONLINE COMPETITION yabaye muri iki gihe cya Covid-19, abayatsinze basangiriye hamwe umuganura n’abayobozi b’iki kigo banahabwa ibihembo byabo kuri uyu wa Gatanu tariki 07/08/2020. -
Uburakari bw’abaturage muri Liban bwateye Guverinoma kwegura #rwanda #RwOT
Guverinoma ya Liban yeguye nyuma y’uko umujinya wa rubanda ukomeje kwiyongera kubera guturika kwabayeho kuwa kabairi w’icyumweru gishize ku cyambu cya Beirut aho hapfuye abantu barenga 200.
Itangazo ryo kwegura kw’iyi guverinoma ryasomwe na Minisitiri w’intebe Hassan Diab kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa mbere tariki 10 Kanama 2020 mu ijoro.
Abantu benshi bashinje ubutegetsi bw’iki gihugu uburangare na ruswa nk’impamvu zateye iri turika rikomeye. Uyu munsi, abigaragambya mu mihanda bahanganye n’abapolisi ku munsi wa gatatu bikurikiranya.
Kuriya guturika guhambaye kwatewe na toni 2,750 z’ikinyabutabire cya ammonium nitrate, zari zihunitswe mu buryo budakwiriye ku cyambu cya Beirut kuva mu myaka ishize.
Bwana Diab yagize ati:”Uyu munsi twemeye ugushaka kw’abaturage ko kubaza ababishinzwe akaga kari kabitswe imyaka irindwi, n’ugushaka kwabo kw’impinduka nyazo”.
Mu ijambo rye, Bwana Diab we yigaragaje nk’umuntu wari uzanye impinduka ariko wananijwe na ruswa yabaye karande nk’uko umunyamakuru wa BBC mu burasirazuba bwo hagati abivuga.
Inteko ishinga amategeko ubu igomba gushyiraho minisitiri w’intebe mushya, igikorwa kizakorwa n’abantu basanzwe mu butegetsi abaturage bari kwinubira nk’uko uyu munyamakuru abivuga.
Kuwa mbere, umubare w’abamaze gupfa mu guturika kwabaye wageze ku bantu 220, naho ababuriwe irengero kugeza ubu ni 110 nk’uko byatangajwe na guverineri w’umujyi wa Beirut Marwan Abboud.
Abakozi benshi b’abanyamahanga n’abatwara amakamyo yari yaje ku cyambu bari mu bataraboneka nk’uko uyu ukuriye umujyi wa Beirut yabibwiye Al Jadeed TV.
Guturika guhambaye kwabayeho kwangije inzu ziri ku murambararo wa za kirometero nyinshi uvuye aho kwabereye. Ibi nkuko BBC ibitangaza, byatumye abantu barenga 200,000 basigara ntaho kwikinga bafite cyangwa bari mu nzu zidafite amadirishya cyangwa inzugi.
Uyu munsi kuwa mbere imyigaragambyo yari yarushije gukara aho abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/uburakari-bwabaturage-muri-liban-bwateye-guverinoma-kwegura/
-
Abafaransa 6 batwawe bugwate n’abitwaje intwaro muri Nijeri #rwanda #RwOT
Abafaransa batandatu ba mukerarugendo, umunyanijeri umwe ushinzwe kubereka inzira hamwe n’umushoferi wabo bishwe kuri iki cyumweru tariki 10 Kanama 2020 n’abagabo bitwaje imbunda bari ku mapikipiki muri Nijeri.
Perezidanse y’Ubufaransa yemeje ko abanyagihugu babo biciwe muri Nijeri ariko nta mubare w’abapfuye yatanze.
Amakuru ava mu bigo bya Nijeri bishinzwe ibidukikije, avuga ko abo bafaransa bishwe mu masaha ya satanu n’igice z’igitondo ku masaha ya Nijeri. Biciwe ku birometero bitandatu uva mu mujyi wa Koure, uri ku rugendo rw’isaha, imbere yo kugera ku murwa mukuru Niamey.
Nkuko ijwi rya amerika ribitangaza, iki ni cyo gitero cya mbere kibaye kuri bamukerarugendo b’abanyabulaya muri ako karere kazwi ko karimo impongo nyinshi. Nta mutwe numwe uriyemerera ko ariwo wabishe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/abafaransa-6-batwawe-bugwate-nabitwaje-intwaro-muri-nijeri/
-
Rwamagana: Umusore yagiye koga mu kidendezi agwamo arapfa. #rwanda #RwOT

Umusore witwa Mwiseneza Jean Bosco wakoraga mu rugo rw’uwitwa Nyirarunyonga Zamda utuye mu mudugudu wa Karutimbo akagari ka Cyanya umurenge wa Kigabiro yaguye mu kidendezi kitwa Cyoganyoni ahita yitaba Imana.
Uyu musore yakomokaga mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana akaba yaraguye muri icyo kidendezi kiri hagati y’umurenge wa Mwurire n’uwa Kigabiro akaba yarashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020.
Mu rugo Mwiseneza yakoragamo bavuga ko yagiye kuri icyo kidendezi ari kumwe n’abandi bana ubwo agezeyo yogera ku kibido ikidendezi aracyoga agera ku mwaro arongera aragaruka noneho mu kugaruka nibwo yahise amanuka ntiyongera kuboneka apfa atyo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro,Hanyurwimfura Egide,yemeye iby’aya makuru avuga ko abo bajyanye yabanje kubabwira ko azi koga bo banga kujyamo ariko we ajyamo yogera ku kibido nibwo yahise agwamo arapfa. Ati
”Umwana yakoreraga umugore ukorera mu isoko witwa Nyirarunyonga hanyuma abwira abandi bana bari baturanye ngo tujye koga akomeza no kubahata cyane ariko bo ntabwo bari babizi arabatwara bagezeyo batinya kujyamo”.
Akomeza agira ati
”Noneho afata akabido agezemo hagati arababwira ati reka mbereke ko nzi koga ahagararamo ubwo amanukira rimwe.Abana rero babona aragiye arigitiyemo ntagarutse biruka bagaruka baza kumenysha abantu ko mugenzi wabo aguyemo”.
Gitifu Hanyurwimfura yasabye abaturage kwirinda kwegera ibidendezi by’amazi ndetse n’andi mazi manini nta bikoresha byabugenewe bafite byo kwifashisha mu gikorwa cyo koga ndetse anasaba n’ababyeyi muri iki gihe abana batari ku ishuri,kurinda abana babo ahari amazi cyangwa ibidendezi bishobora gutuma bahasiga ubuzima mu gihe baba bagiye kogamo.
Icyuzi cya Cyoganyoni giherereye hagati y’umurenge wa Kigabiro mu kagari ka Nyagasenyi ndetse n’uwa Mwurire yose yo mu karere ka Rwamagana.The post Rwamagana: Umusore yagiye koga mu kidendezi agwamo arapfa. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/rwamagana-umusore-yagiye-koga-mu-kidendezi-agwamo-arapfa/
-
Umukinnyi wa Gent yangiritse ubugabo bwe ubwo yari ari mu kibuga, maze abaganga baramudoda. #rwanda #RwOT

Myugariro w’ikipe ya Gent witwa Igor Plastun yangiritse igitsina cye ubwo yari mu kibuga biba ngombwa ko bakidodesha indodo, birangira atagarutse mu kibuga ngo akomeze akazi ahemberwa ko guconga ruhago.
Uyu mukinnyi yahuye n’akaga gakomeye ubwo yashakaga gutabara izamu rye hanyuma agongana n’umuzamu we witwa Thomas Kaminski wamukubise ivi mu myanya y’ibanga, igitsina cye kirangirika biba ngombwa ko bamudodesha indodo.
Ikibabaje kurusha ibindi n’uko uyu mupira wamucitse we n’uyu munyezamu we bagonganye ukajya kuri rutahizamu wa Saint Truiden abatsinda igitego.
Ubwo uyu mukinnyi yari hasi, yakomeje kuvuza induru kubera uburibwe ndetse ubwo yari ahagurutse yaje kwerekana ubugabo bwe imbere ya TV.
Uyu myugariro w’umunya Ukraine yasohowe mu kibuga arasimburwa hanyuma muganga w’ikipe amudodera iki gitsina cye hanze gato y’ikibuga.

Umwe mu bari aho yagize ati:“Imana ishimwe ko bitamusabye kubagwa”.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko wangiritse ubugabo yari yatsinze igitego cyo kwishyura muri uyu mukino ikipe ye ya Gent yatsinzwemo ibitego 2-1.
Plastun yafashije ikipe ya Gent kuba iya kabiri muri shampiyona ishize.Yageze muri Gent avuye mu ikipe ya Ludogorets yo muri Bulgaria ku bihumbi 450,000 by’amapawundi muri 2018.
The post Umukinnyi wa Gent yangiritse ubugabo bwe ubwo yari ari mu kibuga, maze abaganga baramudoda. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Rutanga yavuze ikibura ngo yerekeze muri Tanzania #rwanda #RwOT

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, Rutanga Eric avuga ko atazi igihe azerekereza muri iki gihugu kuko agitegereje ko iyi kipe imuha gahunda.
Mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2, bitunguranye muri Kamena bivugwa ko yamaze kwerekeza muri Yanga.
Uyu musore wanandikiye Police FC ayisezera, yari ategereje ko shampiyona ya Tanzania irangira ndetse indege zigafungurwa akabona kwerekeza muri iki gihugu.
Nyuma y’uko shampiyona isojwe, Yanga ikaba ikomeje kwiyubuka igenda isinyisha abakinnyi batandukanye.
Ku ruhande rwa Rutanga Eric, mu magambo make yabwiye ISIMBI ko atazi igihe azagira muri Tanzania kuko ategereje ko bamuha gahunda.
Yagize ati“sindabimenya ndategereje rwose. Yego ntabwo barampa gahunda ndacyategereje ni bwo nzamenya igihe nzagendera.”
Hari n’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko uyu musore ashobora kuguma mu Rwanda akaba yakinira ikipe ya Police FC bari barumvikanye mbere.
Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri APR FC, muri Gicurasi ni bwo yiyemeje gutandukana n’iyi kipe nyuma y’imyaka 2.
Yari aherutse gusinyira Police FCsource http://isimbi.rw/siporo/rutanga-yavuze-ikubura-ngo-yerekeze-muri-tanzania
-
Museveni na Nyamwasa bongeye gupfunda imitwe nyuma y’ugutsindwa kudasiba mu migambi yabo ku Rwanda #rwanda #RwOT
Ubutegetsi bwa Uganda bukomeje gukora iyo bwabaga mu gutera inkunga no gukingira ikibaba abacura imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nubwo itahweye kubapfubana, yaba iyo bategurira muri icyo gihugu cyangwa iyo bari batangiye kugeragereza mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. -
Umuriro watse! Harmonize yavuze akari imurori kuri Jackline Wolper bahoze bakundana #rwanda #RwOT
Rajab Abdul Kahali umaze kwamamara mu muziki nka Harmonize, yashyize hanze amabanga y’urukundo rwe na Wolper bahoze bakundana, ahishura ukuntu uyu mukobwa yamucaga inyuma n’uko yigeze kwifuza kubyarana na Diamond Platnumz, undi akabyanga. -
China: Umuturage bamwubakiyeho ikiraro ku nzu ye nyuma y’imyaka 10 yanze ingurane yahawe n’ubuyobozi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Mu gihugu cy’u Bushinwa haravugwa inkuru y’umuturage wanze ingurane leta yamuhaga ngo yimuke aho atuye hubakwe ikiraro, nyuma ubuyobozi bugafata icyemezo cyo kubaka ikiraro ku nzu ye.
http://dlvr.it/RdLW5c -
Belgique : Le groupe d’experts sur la colonisation déjà critiqué #rwanda #RwOT

A peine, après de longs débats et plusieurs désistements, le groupe d’experts destiné à baliser le travail de la Commission Vérité et réconciliation, destinée à faire la lumière sur le passé colonial de la Belgique, avait il été mis sur pied qu’il suscitait une réaction radicale, celle d’Ibuka,. Une association qui représente la diaspora rwandaise de Belgique et plus précisément les victimes du génocide des Tutsis en 1994.
Auparavant, le député Groen, Wouter De Vriendt, avait annoncé la composition d’une équipe multidisciplinaire, comprenant cinq historiens, des experts en réconciliation et des représentants de la diaspora congolaise et rwandaise. « Tous sont au sommet et ont mérité leurs galons » avait – il commenté.
Parmi l’équipe qui préparera le travail des parlementaires dès octobre, on retrouve le De Zana Mathieu Etambala (KUL et Musée de Tervuren), Gillan Mathys, (UGent) historienne et chercheuse, le professeur Elikia M’Bokolo, professeur à Paris et à l’Université de Kinshasa, spécialiste de l’histoire contemporaine de l’Afrique et de l’histoire des diasporas africaines, Anne Wetsi Mpoma, historienne de l’art et membre de l’association Bamko, Mgr Jean-Louis Nahimana, qui a dirigé au Burundi la Commission Vérité et réconciliation.
Du côté belge, où des historiens de renom comme le professeur Guy van Temsche ou son collègue plus jeune Benoît Henriet , (VUB) ont déclaré forfait, on retrouve le Dr Pierre-Luc Plasman, historien, spécialiste de la monarchie et chercheur à L’UCL, Valérie Rosoux, (Institut Egmont et UCL), spécialiste des processus de réconciliation comme Martine Schotsman, juriste tandis que Sarah Van Beurden, (Ohio State University) s’est spécialisée dans la thématique de la restitution des œuvres d’art.
Si plusieurs noms manquent cruellement à cette liste, dont des historiens directement en prise avec les réalités actuelles du Congo, du Rwanda et du Burundi ou des chercheurs ayant abordé les questions économiques, un seul nom a suscité jusqu’à présent une levée de boucliers : celui de Me Laure Uwase, de nationalité rwandaise. Cette avocate au barreau de Bruxelles, présentée comme spécialiste de la région des Grands Lacs est surtout connue pour son appartenance à l’asbl Jambo, qui rassemble de nombreux membres de la diaspora rwandaise en Belgique, dont des familles arrivées en Belgique dans les années qui ont suivi le génocide, accueillies dans les milieux catholiques du Nord du pays et très rapidement régularisées.
Pour les membres d’Ibuka Mémoire et Justice, parmi lesquels de nombreux rescapés du génocide des Tutsis, la nomination de Me Uwase est peut –être plus contestable encore que celle du professeur Filip Reyntjens et du journaliste Peter Verlinden, dont le seul énoncé des noms avait suscité protestations et ukases. Ibuka en effet considère que si le passé et le présent familial de Mme Uwase l’autorisent à parler de son pays, elle n’a cependant aucune légitimité particulière en tant qu’experte. Ibuka rappelle aussi avoir empêché en 2018 la tenue d’ un colloque au Parlement européen, après avoir fourni des éléments démontrant que Jambo News véhiculait une idéologie niant le génocide et confondant victimes et bourreaux. La présence d’une représentante de Jambo News dans le groupe d’expert « est une insulte à la vérité historique et à la mémoire des victimes » conclut le communiqué d’Ibuka dont le nom n’a été cité, en dernier recours, que dans l’hypothèse d’une éventuelle « prise de contact ».
Cette position d’Ibuka qui redoute déjà « le travestissement de la vérité » est appuyée par d’autres associations incarnant la mémoire de victimes de génocides : le Comité de coordination des organisations juives de Belgique, le Centre Communautaire et laïc juif, le Comité des Arméniens de Belgique et la Fédération des Araméens de Belgique.
Cette solidarité entre victimes de crimes contre l’humanité représente une véritable motion de défiance à l’égard du groupe d’experts. Ce dernier risque d’apparaître, malgré les qualités individuelles de la plupart des intervenants, comme intellectuellement déforcé et gravement affaibli par l’absence de voix venues du terrain.
On peut aussi se demander si, en cette période politique incertaine, il n’est pas imprudent de jouer avec une grenade dégoupillée qui risque de faire exploser les mémoires identitaires de la Belgique elle-même. Après tout, les processus de décolonisation des trois pays d’Afrique centrale, tous dramatiques, ont aussi été, pour la métropole, une sorte de miroir brisé et aujourd’hui encore, au Nord comme au Sud du pays, chez les catholiques comme chez les laïcs, chacun se retrouve tenté de faire oublier les erreurs du passé et de « défendre les siens ».
Collette Braeckman
source https://fr.igihe.com/Belgique-Le-groupe-d-experts-sur-la-colonisation-deja-critique.html
