Author: webrwanda

  • Apôtre Joseph Yongwe yavuze uko yigeze gufungwa iminsi 19 #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi w’Imana ni umwe mu bahanuzi bazwi hano mu gihugu ndetse hari n’ingero z’ibitangaza byinshi yagiye akora birimo gukiza abarwayi, kwirukana amadayimoni ndetse aho hari igihe byavugwaga ko yabashaga kuvugana n’umwana uri mu nda ya nyina.

    Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, yagarutse ku bijyanye n’ubuhanuzi ndetse na bimwe mubyo yagiye ahanurira abantu ndetse nawe ku giti cye yavuze ko muri ibi bihe hari abantu benshi bafite ibikomere batewe n’abahanuzi babahanuriye ariko bukaba butarasohoye.

    Yakomeje agira ati “Hari icyo Bibiliya ivuga gipima umuhanuzi. Icya mbere ni imbuto yera, ikindi ni ukureba icyo Bibiliya ibivugaho ndetse no kubamenyera ku kuba ubuhanuzi bwasohoye.”

    Yavuze ko ubundi ubuhanuzi ari impano abantu baba barahawe ariko yaguka igakura ari nayo mpamvu umuhanuzi aba akwiye kwegera abamukuriye cyangwa abashumba be bakajya bamugira inama ku mikoreshereze y’impano.

    Ikiganiro Apotre Yongwe aherutse kugirana na UKWEZI TV

    Apôtre Joseph Yongwe avuga ko ubuhanuzi bubaho kuko nawe ubwo yari akiri Umukristo wa ADEPR hari umukecuru wamuhanuriye ko azafungwa kandi biza kumubaho afungwa iminsi 19 azira kutagira ibyangombwa.

    Yagize ati “Naje kugira intambara zishingiye ku buhanuzi mbwira Imana ko ntazongera guhanura ntanakeneye umpanurira. Bukeye mu gitondo ngiye muri Nibature [amasengesho yo mu rukerera], mpura n’umukecuru arambwira ati Joseph Uwiteka arambwiye ngo usenge amasengesho y’iminsi itatu kuko imbere yawe bagiye kugufunga.”

    “Yarambwiye ngo amasengesho nyatangire uwo munsi ariko ntabwo nigeze nyakora kuko naramuretse mvuga nti uriya mukecuru nagende atware ubuhanuzi bwe ! Naramuretse hashira iminsi ibiri, uwa gatatu mu gitondo bamfatiye mu mukwabu w’abadafite ibyangombwa byo kuba mu Mujyi.”

    Uyu mukozi w’Imana avuga ko n’ubwo uyu munsi wa none afite ibyangombwa byo gutura mu Mujyi wa Kigali [ahafite n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’inzu ye bwite abanamo n’umuryango we], ariko icyo gihe ntabyo yari afite.

    Yakomeje agira ati “Habaye umukwabo baramfata noneho indangamuntu yanjye nyihereza umupolisi ayishyira mu mufuka arabyibagirwa. Baradufunze bigeze nka saa cyenda abandi bafite indangamuntu barabarekura ariko njyewe banjyana kumfunga I Remera.”

    Apôtre Joseph Yongwe yavuze ko yamaze iminsi 19 afungiye I Remera ariko ku munsi wa nyuma nibwo yarose inzozi Malayika araza ahagarara imbere ye amubaza impamvu yasuzuguye ubuhanuzi bwa wa mukecuru.

    Ati “Malayika amaze kumbwira gutyo narihannye, bukeye mbona haje umupolisi aravuga ngo uwitwa Harerimana nasohoke indangamuntu ye yabonetse natahe. Ubuhanuzi rero burasohora na Bibiliya iravuga ngo mwemere ibihanurwa ariko mwemere ibyiza mubigeragereshe ijambo ry’Imana.”

    Intumwa y’Imana Harerimana Yongwe Joseph, yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi by’umwihariko yamamaye cyane ubwo yari Umuyobozi w’Icyumba cy’Amasengesho cy’Itorero rya Pentekote muri Paruwasi ya Nyarugenge [ADEPR Nyarugenge].

    Ikiganiro Apotre Yongwe aherutse kugirana na UKWEZI TV

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Apotre-Joseph-Yongwe-yavuze-uko-yigeze-gufungwa-iminsi-19

  • RDC: Umupfakazi wa Gen Kahimbi wapfuye urw’amayobera yishinganishije kuri Leta #rwanda #RwOT

    Umupfakazi wa Général Delphin Kahimbi wapfuye muri Gashyantare uyu mwaka, yishinganishije kuri Leta kubera kwibasirwa nyuma y’urupfu rw’umugabo we.
  • Abareberera inyungu za Bruce Melodie bise ‘Ibihuha’ ibyo kwinjiza The Ben mu ’Igitangaza Music’ #rwanda #RwOT

    Ushinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie mu muziki yahakanye amakuru yinjizaga The Ben muri sosiyete ifasha abahanzi ya Bruce Melodie yise “Igitangaza”, ahamya ko ari ibihuha byambaye ubusa biri gukwirakwizwa.
  • Rusizi: 24 bafatiwe mu mashyuza bari mu masengesho anyuranyije n’amategeko #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2020, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Mashyuza, yafashe abantu 24 barimo gusenga binyuranyijwe n’amategeko.
  • RBC yavuze ku gihe imikino izasubukurirwa no kwemerera abafana gusubira ku kibuga #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko imikino n’amarushanwa mu Rwanda bizemererwa gusubukura ubwo bizaba bigaragara ko nta mukinnyi ushobora kwandura Coronavirus.
  • Umubare w’abiyambura ubwenegihugu bwa Amerika ukomeje kwiyongera #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora icukumbura ku bijyanye n’imisoro n’ibindi, Bambridge Accountants, bwagaragaje ko hari umubare munini w’abantu bakomeje kwiyambura ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  • Buregeya Prince uhamya ko atahiriwe n’umwaka ushize, yageneye ubutumwa abafana ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro w’ikipe ya APR FC, Buregeya Prince ahamya ko atahiriwe n’umwaka ushize w’imikino bitewe n’imvune yatangiranye shampiyona ariko yishimira ko ikipe ye ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona.

    Buregeya Prince ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya APR FC umwaka w’imikino wa 2018-2019 cyane ko yakinnye imikino yose ya shampiyona uko ari 30, akaba yaraje kugira imvune ku mukino wa nyuma wa shampiyona, yaje gukira yongera kuvunika ku mukino ufungura shampiyona ya 2019-2020 bakina na AS Kigali, iyi mvune yatumye amara igihe kirekire hanze y’ikibuga.

    Shampiyona ya 2018-2019 yamaze imikino 30 yose akina

    Aganira n’urubuga rwa APR FC, yavuze ko umwaka ushize ku giti cye utagenze neza ariko yishimira ko begukanye igikombe cya shampiyona kandi badatsinzwe.

    Yagize ati“shampiyona nk’ikipe ya APR FC yagenze neza cyane kuko twabashije kwegukana igikombe cya shampiyona tutanatsinzwe, ni ibintu byo kwishimira ku giti cyanjye. Kuri njye navuga ko umwaka ushize utagenze neza kuko igihe kinini nayibayemo mfite imvune kuko navunitse ku mukino wa mbere dukina na AS Kigali mara amezi hafi 4 ntakina cyari igihe kirikire.”

    Gusa yishimira ko ubwo yari agarutse yafashije ikipe ye mu mikino yari ifite kandi y’ingenzi bakabasha kuyitwaramo neza.

    Buregeya Prince yamaze igihe kinini afite imvune

    Uyu musore kandi akaba yashimiye abafana b’ikipe ya APR FC uburyo bamubaye hafi igihe yari afite imvune, yabijeje ko umwaka utaha bazabaha ibyishimo nk’ibisanzwe.

    Ati“icyo nabwira abafana ba APR FC ni ukubanza kubashimira kuko mu gihe nari mfite imvune umwaka ushize bambaye hafi ari abanyandikiraga ubutumwa bwo kunyihanganisha narabubonye. Ndabashimira kuko batwereka ko bari kumwe natwe mu byiza n’ibibi. Ndabizeza ko umwaka utaha tuzagerageza kubaha ibyishimo nk’ibisanzwe kuko niko kazi kacu dushinzwe.”

    Buregeya Prince avuga ko intego yari afite umwaka ushize ari zo azatangira umwaka utaha w’imikino kuko atabashije kuzigeraho kubera imvune, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bazakora ibishoboka byose bakagera mu matsinda ya CAF Champions League.

    Yishimira ko yagarutse akirutse imvune agafasha ikipe ye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/buregeya-prince-uhamya-ko-atahiriwe-n-umwaka-ushize-yageneye-ubutumwa-abafana-ba-apr-fc

  • Ubuzima n’amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58 – Amafoto #rwanda #RwOT

    Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y’abakiloni b’ababiligi. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n’umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.

    JPEG - 93.8 ko

    Tariki 10 Kamena 1989, Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry’umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeannette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

    JPEG - 50.9 ko

    Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure. Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

    Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    JPEG - 69.2 ko

    Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n’isi muri rusange nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

    Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

    Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagezweho n’icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

    JPEG - 89.1 ko

    Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n’ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw’igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n’Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’umwana n’umugore ndetse n’umuryango muri rusange.

    Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by’imirire ku bana muri gahunda y’ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu ku isi (ONU).

    Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa “Children’s Champions Award” mu rwego rwo kubashimira ku murava n’umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw’abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z’amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w’ikirenga w’ibikorwa by’Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by’ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

    JPEG - 238.2 ko
    JPEG - 198.4 ko
    JPEG - 124.5 ko
    JPEG - 67.5 ko
    JPEG - 63.9 ko
    JPEG - 60.5 ko
    JPEG - 162.2 ko
    JPEG - 9.1 ko
    JPEG - 138.8 ko
    JPEG - 131.8 ko
    JPEG - 147.8 ko
    JPEG - 147.4 ko
    JPEG - 73.6 ko
    JPEG - 129.5 ko
    JPEG - 17.2 ko
    JPEG - 212.9 ko

    Jeannette Kagame akunze kurangwa n’urugwiro, ashyigikira uburezi bw’abana anita ku bapfakazi batishoboye

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Ubuzima-n-amateka-ya-Jeannette-Kagame-wizihiza-isabukuru-y-imyaka-58-Amafoto

  • Lt Tindifa, umusirikare w’u Rwanda watorokeye muri Uganda ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Muri Gashyantare uyu mwaka, Umutwe udasanzwe mu Gisirikare cya Uganda wagize uruhare mu kureshya umusirikare w’u Rwanda, Lt. Gerald Tindifa, atorokera muri Uganda; gusa ababanye nawe bavuga ko n’ubundi ari umuntu wari ufite imyitwarire n’indangagaciro bihabanye n’iby’igisirikare cy’u Rwanda.
  • Rubavu: Abanyura ahatemewe batumye insengero zikomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    Insengero 18 mu Karere ka Rubavu ni zo byagaragaye ko zuzuje ibisabwa kugira ngo abantu baterane hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw’akarere na zo bwazisabye gukomeza gutegereza harebwa ko imibare y’abarwayi iboneka igabanuka.