
Author: webrwanda
-
Iby’ingenzi byashingiweho mu gutesha agaciro ibirego bya Bruguière ku bayobozi b’u Rwanda #rwanda #RwOT
Ku wa 3 Nyakanga nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwanzuye ko nta bimenyetso byagaragaye ku byo bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bashinjwaga n’umucamanza Jean-Louis Bruguière, ku ruhare rwabo mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana muri Mata 1994. -
Nyagatare: Bane bafatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga, yakoze igikorwa cyo gufata abantu bari mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Babiri bafatanwe ibiro bine by’urumogi abandi babiri bari bamaze iminsi bashakishwa kubera kwinjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga. -
Konti za twitter z’abantu bakomeye barimo Obama, Bill Gates, Joe Biden n’abandi zinjiriwe #rwanda #RwOT
Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwinjiriwe n’umuntu wigaruriye mu gihe gito konti z’abantu bakomeye barimo Joe Biden, Barack Obama, Elon Musk, Bill Gates, Jeff Bezos n’abandi. -
Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’inzego z’ibanze #rwanda #RwOT

Ibikorwa bitandukanye birimo n’insengero byari byahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19.
Mu nama y’abaminisitiri y’ubushize abayobozi b’amadini bari basabwe gushyira ku miryango y’insengero uburyo bwo gukaraba intoki (za kandagira ukarabe), gutandukanya intebe kugira ngo abajya mu nsengero bage bicara bahanye intera nibura ya metero.
Insengero zasabwe kandi gushyiriraho abayobozi uburyo bwo gutura bakoresheje mobile money. Ikindi ni uko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya mu nsengero.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri igaragaza ko utubari tuzakomeza gufunga, imipaka igakomeza gufunga usibye ibikorwa by’ukwikorezi bw’ibicuruzwa mu makamyo, mu gihe Abanyarwanda baba cyangwa batuye hanze bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko biteranywa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Abari mu kato kandi biyishyurira ikiguzi cya serivisi bakenera, nyuma y’iminsi 15 hakaba hazafatwa izindi ngamba nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima.
-
Mu mafoto irebere umukinnyi wa filime wa Nollywood watsindiye ibihembo byinshi. #rwanda #RwOT
Umukinnyi wa filime wa Nollywood watsindiye ibihembo Stephanie Linus nawe ni umuyobozi wa film akaba numunyamideli. Yavutse ku ya 2 Ukwakira 1982. Ni umugore wubatse ufite umuhungu witwa Maxwell Enosata Linus. Yashakanye na Linus Idahosa kuva mu 2012.
Stephanie Okereke amaze imyaka isaga 2 mu bakinnyi kandi agaragara nkumwe mu bakinnyi beza b’inganda.
Uyu mukinnyi w’amafilime yahawe ibihembo byinshi ndetse n’abahatanira ibihembo birimo ibihembo bya Reel 2003 byo kuba umukinnyi w’umukinnyi witwaye neza, igihembo cya Afro Hollywood cyo mu 2006 cy’umukinnyi w’abakinnyi beza, ndetse n’abahatanira ibihembo bitatu by’abakinnyi beza mu ruhare runini.





-
Rwanda:Le Conseil des Ministres autorise sous certaines conditions la réouverture des Eglises #rwanda #RwOT

Fermées depuis le 15 mars dernier, les lieux de culte sont autorisés à rouvrir leurs portes à la condition que « les autorités de la base communautaire donnent leur accord après avoir vérifié que telle église se conforme aux instructions du Ministère de la santé ».
A la Cathedrale Regina Pacis de Remera, seules les places portant signe blanc sont utilisables, souci de distanciation socialeL’Association rwandaise des confessions religieuses se dite fin prête à faire respecter à la lettre les directives du Ministère de la santé concernant les assemblées de prières.
Parmi les mesures qu’elle vérifiera et recommandera, il s’agit de l’installation de lieux d’ablutions, application de désinfectant sur les mains de chaque personne venant participer aux messes, l’application d’un thermomètre à la figure du participant pour détecter un probable indice du Covid 19. La distanciation sociale de 1 mètre et le port obligatoire du masque seront scrupuleusement respectés dans ces églises, mosquées et autre lieux de culte, dit l’Association.
L’Association recommandera en plus, dans le cadre de lutter contre une possible propagation de ce Covid19, que le temps de prière et de louanges à Dieu et à Allah ne dépasse deux heures.
Paroisse de Gikondo, les places ou s’asseoir sont marqueesLes travaux du Conseil des Ministres de ce mercredi n’ont pas autorisé l’ouverture des salles de sports tout autant que les bistrots chers aux Rwandais resteront fermés jusqu’à nouvel ordre. Par contre, les lieux de tourisme et les hôtels et restaurants restent entièrement ouverts.
Concernant le district de Rusizi en quarantaine, le Conseil des Ministres a autorisé les mouvements internes en son sein. Par contre le transport de marchandises venant ou y allant dans ce district ou le traversant pour l’étranger reste autorisé.
Le bilan de santé émis par le Ministère de la santé en ce mercredi 15 juillet montre que le Rwanda vient de connaître 1435 cas de personnes atteintes du Covid19 depuis mars dernier, que 752 d’entre eux en ont été soignés et guéris, que 679 restent sous traitement et 4 en sont morts à ce jour.
IGIHE
source https://fr.igihe.com/Rwanda-Le-Conseil-des-Ministres-autorise-sous-certaines-conditions-la.html
-
Musanze: Gitifu wakubise abaturage yemeye icyaha asaba urukiko gufata icyemezo gikwiye. #rwanda #RwOT
Ubushinjacyaha bwasabiye Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ari gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze na bagenzi be, gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba abiregura bavuga ko amakosa bakoze bayatewe n’akazi ko kubahiziza amabwiriza bari bahawe n’ababakuriye, ntaho bigaragara ko bari batumwe n’ababakuriye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko umuturage yigishwa aho gukubitwa no kumukurubana hasi nk’uko byagaragaye mu mashusho Sebashotsi n’abo baregwa hamwe bafashwe bari gukubita abaturage.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko kuba Gitifu Sebashotsi yaritabajwe n’abaturage ngo abatabare, yahagera akabakubita aho gutabara nabyo bigaragaza umugambi yari afite.
Mu kwiregura, Sebashotsi na bagenzi bavuze ko ibyo bakoze bitabaraga kuko bari basagariwe n’abaturage.
Ubushinjacyaha bwabihakanye buvuga ko ahubwo ko abakubiswe bagerageje gucika Sebashotsi na bagenzi be bakabakurikira bakabakubitira aho bari babahungiye.
Ubushinjacyaha bwasabye ko bahanishwa igihano cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu.Abaregwa babajijwe icyo bavuga ku bihano basabiwe, basabye urukiko gukoresha ubushishozi basanganywe bakabarenganura.
Sebashotsi we yavuze ko yemera icyaha yakoze akanagisabira imbabazi zimuvuye ku mutima urukiko n’umuryango yahemukiye kuko atabikoze yabigambiriye, asaba ko urukiko rwazasuzuma uburyo icyaha cyakozwe rugafata icyemezo gikwiye.
Muri uru rubanza kandi haregewe indishyi z’akababaro kuri Nyirangaruye Clarisse wakubitiwe mu ruhame akambikwa n’ubusa, ndetse akanababazwa cyane kandi akanandagazwa ko yanduye agakoko ka SIDA. Babihuza n’ibyo Manishimwe na Nyirangaruye batakaje bivuza, batanga ibirego no kwishyura abunganizi babo, basanga hakwiye gutangwa indishyi ihwanye na miliyoni 30.
Abaregwa basabye urukiko ko naho rwazasuzuma uburemere bw’izi ndishyi bukabona ko nta shingiro zifite, kuko nta bimenyetso bigaragaza uko yandagajwe, yambitswe ubusa n’ibindi.
Umucamanza amaze kumva ibivugwa n’impande zombi, yavuze ko ruzasomwa ku itariki ya 30 Nyakanga 2020 saa munani.
The post Musanze: Gitifu wakubise abaturage yemeye icyaha asaba urukiko gufata icyemezo gikwiye. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Marcus Rashford agiye guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga ku bw’ibikorwa by’intangarugero yakoze – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Myugariro wa Manchester United, Marcus Rashford agiye guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro ku bw’ibikorwa by’urukundo yakoze. Azahabwa iyi mpamyabumenyi na Kaminuza ya Manchester kubera igikorwa cy’urukundo yakoze cyo kugaburira abana cyane cyane abava mu miryango iciriritse muri ibi biruhuko by’impeshyi. -
Abanyarwanda baba muri Canada bizihije Umunsi wo #Kwibohora26 #rwanda #RwOT
Abanyarwanda batuye muri Canada bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora baganirizwa ku rugendo rw’imyaka 26 igihugu kimaze kivanywe mu maboko y’ubutegetsi bubi.