Author: webrwanda

  • Insengero zakomorewe nyuma y’amezi asaga ane zifunze #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko insengero zongera gufungurwa ariko uburenganzira bukazatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.
  • Amadini n’amatorero byakomorewe ariko si ugutangira gutyo gusa #rwanda #RwOT

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020 muri Village Urugwiro, aho ya yobowe na Perezida Kagame Paul, mu myanzuro yafashwe harimo ko insengero z’Amatorero n’Amadini byari bimaze igihe bikinze imiryango kubera Covid-19 byongera gufungura imiryango. Gusa birasaba ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubanza kubiha umugisha.

    Dore ibyemezo iyi nama yashyize ahagaragara uko biteye;

     

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/amadini-namatorero-byakomorewe-ariko-si-ugutangira-gutyo-gusa/

  • Guverineri Kayitesi Alice yatumwe kuri Perezida Kagame Paul #rwanda #RwOT

    Kayitesi Alice wari Meya wa kamonyi akagirirwa icyizere cyo guhabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, yatumwe n’Abesamihigo kubwira Perezida Kagame Paul ko kurambagiza umugeni ukwiye iyi ntara akamukura mu Besamihigo ba kamonyi atibeshye. Byari kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020 mu muhango w’ihererekanya bubasha n’uwamusimbuye, Tuyizere Thaddee.

    Tuyizere Thaddee, usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, niwe wasimbuye by’agateganyo Madame Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’intara y’Amajyepfo.

    Tuyizere, ashima icyizere Perezida Kagame yagiriye Abanyakamonyi akabarambagizamo ukwiye kuyobora Intara y’Amajyepfo. Avuga ko nk’Abesamihigo batazatatira igihango bafitanye nawe.

    Mu butumwa yasabye ko Guverineri Kayitesi yageza kuri Perezida Kagame, yagize ati“ Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abamufasha batekereje neza, ndetse bakarambagiza umugeni w’Intara mu Besamihigo ba Kamonyi. Buriya iyo umuryango ujya gutorwamo umugeni, ni uko n’uwo muryango uba ufitiwe icyizere”.

    Guverineri Kayitesi na Meya Tuyizere.

    Akomeza ati“ Twagira ngo rero tubatume, mutubwirire Perezida wa Repubulika ko, icyizere babona mu Besamihigo ba Kamonyi tutazigera tugitatira”. Yakomeje ashimira Guverineri kayitesi kuba mu gihugu no mu Besamihigo ariwe watoranijwe agashingwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, amwizeza ubufatanye mu nshingano yahawe.

    Bahizi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka kamonyi wavuze mu izina ry’abakozi b’Akarere, yifurije ishya n’ihirwe Guverineri Kayitesi mu mirimo mishya yashinzwe, amwizeza ko nkuko yababereye umuyobozi mwiza mu myaka bamaranye abayobora, bazaharanira kunoza neza ibyo bashinzwe kandi ko intambwe ateye bamubonamo uzarushaho kubafasha mu iterambere ry’Akarere nk’Abesamihigo.

    Madame Kayitesi Alice, nyuma yo gukora ihererekanya bubasha mu karere ka kamonyi, umuhango watangiye mu masaha y’I saa yine zo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020, yawusoje ahita akomereza ku Ntara aho yashyikirijwe inkoni y’Ubutware bw’iyi Ntara. Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase.

    Guverineri Kayitesi, aha yashyikirizwaga Inkoni y’Ubutware.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/guverineri-kayitesi-alice-yatumwe-kuri-perezida-kagame-paul/

  • Nkeneye umusore dukundana niyo yaba ari umukene namukiza kandi sinzabimucyurira. #rwanda #RwOT

    Nitwa Hakizimana Antoinette mfite imyaka 40. Ubwo nari umukobwa ntakintu nagiraga nari mbayeho ubuzima bubi cyane kuburyo no kubona icyo kurya byabaga ari intambara ikomeye. Naje kumenyana n’umusore w’umukire arankunda ansaba ko twabana ndabyemera. Umugabo wanjye ninkaho yankuye ku muhanda arankunda amfata neza ampa buri kimwe. Sinavuga ko namukurikiyeho ibintu ahubwo inzara n’ubuzima bubi nari mazemo igihe byanteraga ubwoba cyane bituma muhungiraho nink’aho ntayandi mahitamo nari mfite. Tukibana naramwubahaga cyane kandi nawe yarankundaga cyane agakora ibishoboka byose kugira ngo anshimishe. Tumaze kubyara umwana wa mbere nakomeje kumwubaha kandi numvaga n’urukundo rutangiye kunzamo ariko we yatangiye guhinduka, imico ye nimyifatire birahinduka, atangira kujya anywa inzoga kandi mbere atarazinywaga, ntiyongera kunyubaha ahubwo yahoraga ancyurira ko yankuye mu buzima bubi kandi ko nintamwubaha azabunsubizamo akishakira umukobwa ukiri muto. Ibyo narabyihanganiye, ariko bitewe n’uko twabanye ntabitewe n’urukundo ahubwo mbitewe no guhunga inzara, yatangiye kujya anca inyuma kubyihanganira birananira mpitamo gutandukana nawe. Ubu rero ndashaka gukundana n’umusore ufite urukundo rwa nyarwo, noneho tukabana nabitekerejeho namuhisemo nkamukunda by’ukuri. Bitewe nuko nanjye ibibazo by’ubukene nabinyuzemo, uwo musore niyo yaba ari umukene namukunda cyane nkamwubaha, nkamukura muri ubwo buzima bubi nkamukiza kandi sinzigera mbimucyurira nk’uko umugabo wanjye yabinkoze ahubwo nzamutetesha mubere byose. Ubishaka anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
    http://dlvr.it/RbgYJN

  • Nitwa Natalie ndashaka umusore dukundana utazantekera imitwe akandya imitungo yanjye. #rwanda #RwOT

    Nitwa Nezerwa Natalie bakunze kunyita Natty mfite imyaka 37 nkaba ntuye i Kigali ndashaka umusore dukundana ufite urukundo rw’ukuri kandi udafite umutima wo gukunda amafaranga dore ko abasore benshi iyo akubonyeho amafaranga ntawundi mutima aba afite uretse uwo kuyakumaraho. Impamvu mbivuga n’uko byambayeho, umugabo wanjye yapfuye ansigira abana 2 akimara gupfa nabonye abagabo n’abasore benshi bansaba ko twakundana, bakanyizeza ibitangaza bakambwira ko bazampoza amarira. Nanjye rero bitewe n’agahinda kenshi nari mfite numvaga mbonye umukunzi aribwo kagabanuka. Umugabo wa mbere twakundanye namutije imodoka yanjye mara ukwezi naramubuze aho nongeye kubonera iyo modoka yari yarashizemo amapiyesi hasigaye igikarakasi, uwo mugabo we sinongeye kumubona. Ubwa kabiri nabwo nakundanye n’umusore muha amafaranga menshi mutuma kujya kundangurira ariko nawe muheruka ubwo. Ibyo rero nanjye byamfunguye amaso menya ubwenge kuburyo ubu ntamusore wakongera kumbeshya uko yiboneye. Niyo mpamvu niba wumva ufite urukundo rw’ukuri ukumva twakundana tukubakana urugo rugakomeza unyandikire inbox kuko kubaka urugo nicyo cyifuzo cyanjye kiruta ibindi rero nzakora ibishoboka byose kugira ngo urukundo rwanjye nawe rugere kure hashoboka.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    *
    http://dlvr.it/RbgYMt

  • Nitwa Cynthia ndashaka umusore twakundana tukubakana urugo rushingiye k’urukundo rw’ukuri n’icyizere. #rwanda #RwOT

    Amazina yanjye ni Cynthia Irihose imyaka yanjye ni 33 nabanye n’umugabo tubyarana umwana umwe turananiranwa. Kuba twarananinwe si uko ndi ikirara ahubwo n’uko yampozaga kunkeke akirirwa ansebya avuga ngo muca inyuma. Nta mahoro yampaga ahubwo yahoraga ankekera ubusambanyi akabunshinja kandi ambeshyera. Kuko kuva twabana sinigeze muca inyuma na rimwe. Njye naramukundaga by’ukuri si amafaraga namukurikiyeho ahubwo umutima mwiza we niwo watumye mukunda. Nari mfite abagabo benshi banyirukaho ndetse n’abasore bose bambwira ngo ndekane n’umugabo wanjye nkundane nabo ariko nkabahakanira. Ahantu hose twajyaga bavugaga ko tutaberanye abantu bose bakambwira ngo mureke ngo kuki nashatse akagabo kagufi gasebetse kandi abagabo beza bahari, ariko njye ntagaciro nigeraga mbiha kuko naramukundaga by’ukuri, kandi nawe ubwe nahoraga mbimubwira ko mukunda kuruta ibibaho byose ariko we ntakizere yigiriraga yumvaga ko mubeshya, akumva ko nakurikiye amafaranga akumva ko aramutse akennye nahita muta. Abakire b’inshuti ze zose bacungaga adahari bakaza kumusura byumvikana ko arinjye babaga baje kureba bakantereta bakansaba urukundo bakambwira ngo amafaranga yose nshaka bazayampa ariko ndeke umugabo wanjye. Njye nkababwira ko ntakunze amafaranga ahubwo ko nkunda umugabo wanjye by’ukuri. Umugabo wanjye rero iyo yamenyaga ko baje adahari ubwo urugo rwahitaga rushya, iryo joro sinasiziraga yararaga anshinja ko namuciye inyuma bugacya. Nkahakana nkarira nkarahira indahiro zose zibaho ariko akanga kubyemera. Igihe rero cyaje kugera mbona ubwo buzima ntazakomeza kubwihanganira, mbona guhora nshinjwa ibyaha ntakoze ntazabihoramo mbona ko aricyo gihe cyo kurekana nawe. Icyo gihe nibwo yamenye ko namukundaga by’ukuri kandi ko namubwizaga ukuri, yansabye imbabazi ndabyanga kuko yisamye yasandaye. Ubu rero ndashaka umukunzi twakundana tukubakana urugo rushingiye k’urukundo n’icyizere. Ubutunzi ndabufite ariko sibwo bwubaka urugo, rero nanjye sibwo nashingiraho mu guhitamo umukunzi ahubwo umuntu wese wumva afite urukundo rw’ukuri anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    *
    http://dlvr.it/RbgYNM

  • Nyuma yo kuba minisitiri Joseph habineza(joe) yinjiye mu muziki. #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri yatangaje ko ari muri studio akora indirimbo ye nshya izajya hanze vuba aha.

    Habineza usigaye ayobora Radiant Yacu, yasohoye amafoto ari muri studio, akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakeka ko ari gutebya.

    Ayo mafoto Habineza yayaherekesheje amagambo agira ati “Ndi gufata indirimbo. Iraza vuba.”

    ifoto yashyize kurubuga rwe rwa Twitter.

    Iyi ndirimbo joe avuga ko yayikomoye kuri gahunda ikigo abereye umuyobozi cya Radiant Yacu Ltd gifite bise #Turikumwe, Ati” Iyo ushaka gutanga ubutumwa ukoresha uburyo bwose; wakoresha indirimbo wakoresha imikino, inzira zose zishoboka urazikoresha.”

    Amb. Habineza yemeje ko iyi ndirimbo azayisohora nakomeza kubona ko abantu bayishaka cyane.

    Ati” Abanyarwanda nibabanze banyereke niba bayikeneye njye ndayibaha, icy’ingenzi namaze kuyikora, ndahita nyisohora rwose.”

    Habineza ntabwo yashatse gutangaza ubwoko bw’injyana indirimbo ye iririmbyemo.
    Yavuze ko nubwo benshi byabatunguye, kuririmba ari ibintu yakunze kuva kera. Ati”Kuva cyera ariko nkiri muto naracurangaga rwose, hari igihe umuntu aba afite impano ariko atarayikoresha.”

    Abajijwe niba azahita akomerezaho gukora umuziki muri rusange, Amb. Habineza yagize ati” Byaba ari bibi se? abantu banyeretse ko bayikunze bakansaba n’izindi najya nyuzamo nkayikora da.”

    The post Nyuma yo kuba minisitiri Joseph habineza(joe) yinjiye mu muziki. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/nyuma-yo-kuba-minisitiri-joseph-habinezajoe-yinjiye-mu-muziki/

  • Eddy Kenzo nararakaye sinzashyigikira Bobi Wine mu rwego rwo gushaka kuba President. #rwanda #RwOT

    Umucuranzi Eddy Kenzo yatangaje ko yatewe n’uburakari avuga ko atazashyigikira Bobi Wine mu rwego rwo gushaka kuba President.

    Eddy Kenzo yatangaje ko agiye kwitandukanya n’ibibazo bijyanye na politiki ariko ibi byasobanuwe na benshi ko yishyuye Perezida.

    Ati: “Ntabwo nari mfite byinshi byo kuganira na President.. Gusa twaganiriye ku muziki kandi byaribyo “.

    Ati: “Natengushye na Bobi Wine na bamwe mu bantu Power Power igihe baterekanaga ku kibuga cy’indege ubwo nasubizwaga mu mahanga nyuma yo gutsindira igihembo. Natekereje ko ari umuryango ariko banyeretse ko batanyitayeho. Byaranshavuje rwose, niyo mpamvu navuye mu bikorwa bya Power Power ”.

    Yemeje ko ari umuntu udafite aho abogamiye kandi ko azitabira ibirori byose byuzaba yatsinze hagati ya Power cyangwa National Resistance Movement.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74923

  • Nyamagabe: Abagabo bane bafashwe bahiga inyamaswa bagerageza gutanga ruswa #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga yafashe abantu bane bahigaga inyamaswa mu buhumekero bw’ishyamba rya Nyungwe. Bafashwe bamaze kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi, bamaze gufatwa bagenzi babo bagerageje guha abapolisi ruswa kugira ngo babarekure.
  • Ubuzima bushaririye bwa Mukamwiza wabaye Miss Career Africa 2019, watawe na se afite imyaka itatu #rwanda #RwOT

    Niwe mukobwa wambaye ikamba rya Miss Career Africa mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2019 mu irushanwa ryamaze ukwezi hashakishwa umukobwa wegukana iri kamba.