Author: webrwanda

  • Mukobwa dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko umusore agukunda by’ukuri #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe gukunda n’ibintu biba ku muntu bitewe n’ ibyiyumviro bye akumva akunze umuntu runaka. Gusa buri wese yifuza kuba yakundwa urukundo nyakuri kuko urukundo iyo rujemo kubeshyanya rurushaho kubiha.

    Nk’uko tubikesha urubuga “www.whowafica.com” ruvuga ko hari ibintu bigera kuri 6 by’ingenzi bishobora kukwemeza ko umusore agukunda by’ukuri .

    1. Agumana nawe waba uri mu bihe byiza ni bibi:Umuntu ugukunda ntago yishimana nawe mu bihe byiza gusa ahubwo no mubihe bibi akuba hafi akakwegera akifatanya nawe.

    2. Yifuza ku kumenya kurusha abandi: Ikizakubwira ko umuntu agukunda yumva ya kumenya kuva hasi kugera hejuru kugirango akwiyumvemo anakuzi neza, kuburyo agutandukanya n’abandi, wowe akagufata nk’umuntu wagaciro gakomeye.

    3. Akubwira buri kimwe: Umuhungu ugukunda by’ ukuri akubwira icyo atekereza cyose kugirango mujye inama kubyaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu bityo mukabishakira umuti muri hamwe kugira ngo n’ undi munsi bitazasubira

    4.Yirinda icyaguhungabanya: Ahora yumva yakurwanira ishyaka kugira ngo umutekano wawe uhore ari ntamakemwa kabone yewe niyo yaba nta bigango abayumva ntacyagukoraho arebera, burigihe yumva yabanza mubimbere mugihe habayeho ibyago kuri wowe.

    5. Aguharira umwanya we wose: Igihe cyose afite cyo kuruhuka yumva mwaba murikumwe kabone yewe nubwo yaba afite akazi yumva iteka mwahorana bitewe n’uburyo aba akwiyumvamo

    6.Iyo agukoshereje agusaba imbabazi: Mubuzima tubamo ntawutagira ikosa, iyo aguye mwikosa araryemera kandi akanarisabira imbabazi kuko aba yumva abangamiwe no kubaho mutavuga rumwe.

    Mukobwa rero niba ufite umusore ugukunda nyabyo, ntuzabura kumubonaho kimwe cyangwa byose muri ibi bimenyetso tukubwiye.

    source http://isimbi.rw/andi-makuru/article/mukobwa-dore-ibimenyetso-simusiga-bizakwereka-ko-umusore-agukunda-by-ukuri

  • Ni gute watangira umunsi neza? #rwanda #RwOT

    Uwiteka mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, mbe maso ntegereje (Zaburi 5:4)

    Mu buzima busanzwe, abahanga bavuze ko intangiriro nziza ari kimwe cya kabiri cya byose. bivuze ko iyo umuntu atangiye umunsi neza bitanga icyizere ndakuka ko umunsi wose uza kugenda neza.

    Umunsi wawe utangira ute?

    Utangira mu gihirahiro no kwihuta, ukora ibintu 36 icyarimwe?

    Ukunze kwisanga uhumagira kandi ubuze kwihangana, urakarira umugore wawe cyangwa umugabo wawe, utuka abana, uhangayitse kandi udashobora kwihanganira ubuzima?

    Utangira umunsi wawe utiteguye, ufite intwaro nke, ndetse utizeye neza ibigutegereje ?

    Igitekerezo cyo gutangira umunsi neza kiroroshye: Mubyukuri dushobora urugero rw’Umwami Dawidi, iyo yabyukaga mu gitondo yahitaga avuga ati : « Uwiteka iki gitondo umva ijwi ryanjye»

    Amagambo ya mbere abanziriza umunsi agomba kubwirwa Imana aho kuyabwira umuntu

    Ikintu cya mbere Umwami Dawidi yakoraga buri gitondo, kwari ukuzamura ijwi rye aryerekeza ku Mucunguzi, amagambo ye y’umunsi yayabwiraga Imana aho kuyabwira umuntu.

    Yiyambazaga Imana agira ati: «Nerekeje isengesho ryanjye kuri wowe kandi ndakumva ni ubuhe buryo bwo gutangira umunsi ?»

    Zamura ijwi ryawe uryerekeze ku Mana mu isengesho. Yibwire ibyifuzo byawe, yereke ibyo ushaka gukora uwo munsi, yishyikirize ibibazo yawe n’ibigukomereye bikugoye gufatira umwanzuro.

    Kubw’ibyo , nka Dawidi, dukwiye gutegerezanya ukwizera, tugatangira umunsi dufite intwaro zuzuye, tugategereza ibisubizo by’amasengesho tweretse Imana mu gitondo.

    Umugani w’Ikigiriki uvuga ko «intangiro ni kimwe cya kabiri cya byose» ibi ni ingenzi kugirango umunsi wawe ugende neza kuko iyo utangiye neza n’ibisigaye bigenda neza, ni gacye bishoboka ko umuntu atangira nabi. Mubyukuri ni ngombwa gutangira umunsi twiragiza Imana

    Isengesho ry’umunsi

    Mukiza, mfasha gutangira umunsi wanjye, wumva ijwi ryanjye kandi umenya ibyo nkeneye byose Amen!

    Source:www.topchretien.com

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Ni-gute-watangira-umunsi-neza.html

  • Dosiye y’abakobwa bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni igeze he ? #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko batawe muri yombi mu mpera za Nyakanga ndetse baza kwerekwa itangazamakuru ku wa 31 Nyakanga 2020.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru umwe muri aba bakobwa yavuze ko ibyo bakoze babikoreshejwe no gusinda, ariko asobanura ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu.

    Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo bari basinze batanazi ko bihanwa n’amategeko.

    Aba bose icyo gihe bemeraga icyaha bakoze ariko bagasaba imbabazi imiryango yabo, abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi muri rusange.

    Dosiye y’aba bakobwa yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha aho yatanzwe ku wa 4 Kanama 2020.

    Umuvuzi wa RIB w’umusigire Dr Murangira Thierry yabwiye UKWEZI ko iyo dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo burebe niba buzaregera urukiko cyangwa bugatesha agaciro iki kirego.

    Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu ushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa aba akoze icyaha.

    Ubihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

    Reba hano video y’aba bakobwa ubwo berekwaga itangazamakuru

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Dosiye-y-abakobwa-bakurikiranyweho-gukwirakwiza-amashusho-y-urukozasoni-igeze-he

  • Mu mafoto : Moto nini za Polisi zashyizweho indangururamajwi, abaturage basabwa kutagira ubwoba #rwanda #RwOT

    Izi moto zari zisanzwe zimenyerewe nk’izikoreshwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Mu butumwa Polisi y’Igihugu yashyize ku rukuta rwa Twiter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, yatangaje ko ikomeje gukoresha ubu buryo mu bukangurambaga.

    Bugira buti “Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya #COVID-19 kugira ngo tubashe kuzubahiriza no kwirinda.”

    Bukomeza buvuga ko “Twatangiye gukoresha moto ifite indangururamajwi mu rwego rwo kugeza ubutumwa kuri benshi.”

    Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda kurangarira iyo moto ahubwo bagatega amatwi ubutumwa itambutsa.

    Ubutumwa bwa Polisi buvuga kandi ko abaturage basabwa “Kwirinda kwirema amatsinda murangariye iyo moto kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.”

    Ubu buryo bushya bwazanywe na Polisi buje busanga ubundi bukangurambaga bwari busanzwe buriho bwiswe ‘Ntabe Ari Njye’.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’Igihugu isaba Abanyarwanda kwambara neza agapfukamunwa no kubahiriza amabwiriza yose yashyizwe kugira ngo buri wese aharanire ko ataba ariwe uba intandaro yo gutiza umurindi icyorezo cya Coronavirusi.

    Bwatangijwe muri Kamena 2020, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko “Buri Munyarwanda,abanyamadini, abanyamahoteri, n’abandi kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru ‘’Ntabe Arinjye” utiza umurindi icyorezo cya Coronavirus, cyangwa ukwirakwiza Coronavirusi nahisemo gusiga intera hagati yanjye n’abandi.”

    Icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO igaragaza ko kuri ubu 20,542,666 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 746,335yahitanye mu gihe 13,460,635 bamaze kuyikira.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 309,653 bimaze kubonekamo abantu 2,171 banduye iki cyorezo mu gihe 1,478 bamaze guhira naho abakirwaye ni 686. Abamaze guhitanwa na Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda ni barindwi.
    Moto nini za Polisi zashyizweho indangururamajwi zifashishwa mu gutanga ubutumwa bwibutsa abantu ingamba zo kwirinda Coronavirus
    Abaturage basabwe kutagira ubwoba no kwirinda kurema amatsinda bashungereye izi moto

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mafoto-Moto-nini-za-Polisi-zashyizweho-indangururamajwi-abaturage-basabwa-kutagira-ubwoba

  • U Rwanda rwatangaje ko u Burundi nta bushake bufite bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Biruta yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, aho yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo.

    Avuga ko ariko hari ibihugu birimo u Burundi bimaze kugaragaza ko nta bushake na mba bufite mu kuzahura umubano w’impande zombi.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Biruta kandi yavuze ko ibiherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda kuva za 2015, bitangaje uburyo u Burundi bwavuga ibi. Minisitiri Dr Biruta ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020

    Inkuru irambuye ni mu kanya….

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-rwatangaje-ko-u-Burundi-nta-bushake-bufite-bwo-kuzahura-umubano-w-ibihugu-byombi

  • Itariki n’aho umwiherero w’abakinnyi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports uzabera #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umwiherero w’abakinnyi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwigira hamwe ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.

    Mu minsi yashize ni bwo ISIMBI yabagejeho inkuru y’uko Rayon Sports izakora umwiherero n’abakinnyi mu rwego rwo kuganira n’abakinnyi hategurwa umwaka w’imikino utaha, gusa umuvugizi w’iyi kipe yavugaga ko bataramenya aho umwierero uzabera.

    Uyu mwiherero uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 guhera ku isaha ya saa 9h, ubuyobozi bukazamarana umunsi n’abakinnyi biga kuri buri ngingo abakinnyi bibazaho ndetse banabereka umurongo ngenderwaho bagiye gukurikiza umwaka utaha w’imikino.

    Uyu mwiherero biteganyijwe ko uzabera Honey in Honey ku Ruyenzi. Bamwe mu bakinnyi ISIMBI yagerageje kuvugisha bayemereye ko bamaze gutumirwa babwirwa iby’uyu mwiherero. Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukora umwiherero
    http://dlvr.it/RdTwhP

  • Bwa mbere mu myaka 11 Ubwongereza bwaguye mu kibazo gikomeye cy’ubukungu #rwanda #RwOT

    Igihugu cy’ubwongereza, ku nshuro ya mbere mu myaka 11 ishize cyaguye mu bihe bibi cyane by’ubukungu (recession) bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

    Ubukungu bw’Ubwongereza bwagabanutseho 20.4% hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka. Kuva mu 2009 nibwo bwa mbere Ubwongereza buguye mu bihe nk’ibi mu bihembwe bibiri byikurikiranya mu mwaka umwe.

    Ikigo cy’ibarurishamibare cy’Ubwongereza kivuga ko ubukungu bwongeye gutangira kuzahuka guhera mu kwezi kwa gatandatu ubwo ingamba zo kubuza abantu kugenda zoroshywaga. Iki kigo kandi nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko urwego rwo kwakira abantu ari rwo rwazahaye bikomeye.

    Jonathan Athow wo muri iki kigo yagize ati:”Ubukungu bwatangiye kuzahuka mu kwezi kwa gatandatu ubwo amaguriro yafunguraga, inganda zongera gutanga umusaruro n’ubwubatsi bukomeje kuzahuka”.

    Yongeraho ati:” Nubwo bimeze bityo ariko, umusaruro mbumbe w’igihugu ukomeje kuba munsi ho 1/6 uko wari uri mu kwezi kwa kabiri mbere y’uko iyi virusi itera”.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/bwa-mbere-mu-myaka-11-ubwongereza-bwaguye-mu-kibazo-gikomeye-cyubukungu/

  • Vatican: Papa Francis niwe wibatirije impanga ebyiri zavutse zifatanye nyuma zigatandukanywa #rwanda #RwOT

    Ervina na Prefina, ni abana b’abakobwa bavutse imitwe yabo ifatanye. Mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2020 nibwo abaganga bababaze barabatandukanya. Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byatangaje inkuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ariwe wibatirije izi mpanga ebyiri nkuko nyina uzibyara yari yarabisabye.    

    Nyina, Ermine Nzotto, ni uwo muri Centrafrique. Amaze kubyara aba bana, bahise bajyanwa mu Butaliyani mu bitaro by’abana bya Vatican byitwa Bambino Gesu Paediatric.

    Nyuma yo kubabaga, yabwiye ibitangazamakuru by’i Vatican ko yifuza ko Papa ari we uzabatiza aba bakobwa be kuko “igihe cyose Papa yamye yitaye ku bana b’i Bangui”.

    Ervina na Prefina mu ifoto bafashwe mu kwezi gushize bari kumwe na nyina nyuma y’uko batandukanyijwe.

    Ifoto yafashwe nyuma yo kubatiza aba bana ku wa gatanu yatangajwe na Antoinette Montaigne wahoze ari minisitiri muri Centrafrique.

    Abahanga mu buvuzi nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko kuvuka kw’abana bafatanye bibaho rimwe mu bana miliyoni ebyiri, cyangwa zirenga, bavutse.

    Ervina na Prefina bavutse mu kwa gatandatu mu 2018 ahitwa Mbaiki muri Centrafrique, abaganga bavuga ko bafite icyizere ko bazagira ubuzima busanzwe nk’uko ibinyamakuru mu Butaliyani bibivuga.

    Munyaneza Theogene / ityoza.com

    source http://www.intyoza.com/vatican-papa-francis-niwe-wibatirije-impanga-ebyiri-zavutse-zifatanye-nyuma-zigatandukanywa/

  • Imyaka 10 irashize umunyamakuru wa siporo Shyaka Claver atabarutse, ibihe bye bya nyuma #rwanda #RwOT

    Imyaka 10 irashize uwari umunyamakuru wa siporo Shyaka Claver wakoreraga Radio10 yitabye Imana, ni urupfu rwababaje cyane umuryango mugari wa siporo cyane abanyamakuru bagenzi be.

    Hari tariki ya 12 Kanama 2010 mu buryo butunguranye Shyaka Claver yitabye Imana, ni inkuru yahungabanyije cyane abakunzi ba Sports.

    Uyu munyamakuru wakoreraga Radio10, yitabye Imana ahagana Saa Tanu za mu gitondo(11:00′) zo ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2010.

    Shyaka Claver afatwa nk’imwe mu nkingi z’ibiganiro bya siporo mu Rwanda dore ko uburyo bwinshi bukoreshwa bw’ibiganiro mu maradiyo ari ubwo yahanze, ni na we mu munyamakuru wakoze ibiganiro bya siporo bwa mbere ku maradiyo yigenga.

    Shyaka Claver imaze imyaka 10 yitabye Imana

    Ibihe bya nyuma bya Shyaka Claver

    Nk’uko muri 2014, Didace Niyifasha, Umuyobozi wa Radio Inkoramutima umwe mu bakoranaga na Shyaka Claver, yavuze ko byari bigoranye kumenya ko Shyaka Claver agiye kwitaba Imana kuko uwo munsi yari avuye mu ncamake za mu gitondo.

    Yagize ati“ Hari mu gitondo amaze gukora incamake z’amakuru ya mu gitondo, yicara muri News Room (Inzu yategurirwamo amakuru), nyuma aza kuvuga ko yumva atameze neza, ko yumva afite umunaniro, agakeka ko ari uko yaraye aryamye nabi. Yahise akuramo inkweto, yicara hasi ararambya, nyuma aza kuvuga ko yumva mu gatuza hamurya. Kuva ubwo yatangiye kuremba, bamujyana kwa Nyirinkwaya ibitaro bya La Croix du Sud, apfira mu marembo.”

    Yakomeje avuga ko Shyaka Claver yari afite imishinga myinshi irimo gukorera ibiganiro mu baturage, kujya bakora ibiganiro bya siporo bicukumbuye nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Super Sports, RFI zibikora cyane ko yatabarutse nyuma y’iminsi mike avuye muri Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi.

    Ni umuntu warangwaga no kubana neza n’abandi

    Shyaka Claver ni we munyamakuru wazanye gahunda yo gukora ibiganiro bya siporo buri munsi, ni mu gihe hari hamenyerewe Urubuga rw’Imikino rwa Radio Rwanda rwo ku wa Gatandatu. Ni na we munyamakuru wa mbere wabashije kuba yakora ikiganiro cya siporo ari wenyine isaha yose, ikiganiro cye cya siiporo kuri Radio10 cyatangiraga saa 12h-13h.

    Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda tariki ya 23 Ukwakira 1978. Ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.

    Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.

    Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.

    Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.

    Na we yajyaga anyuzamo agaconga ruhago(aho ni mu ikipe y’abanyamakuru ba siporo), hajayga haba n’umukino wo kumwibuka

    source http://isimbi.rw/siporo/article/imyaka-10-irashize-umunyamakuru-wa-siporo-shyaka-claver-atabarutse-ibihe-bye-bya-nyuma

  • Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yemeza ko bari kumwe mu mwaka utaha w’imikino #rwanda #RwOT

    Rayon Sports imaze iminsi mu bibazo, benshi mu bakunzi bayo bibaza ahazaza hayo dore ko na bamwe mu bari abakinnyi bayo bagendaga bayisohokamo umunsi ku munsi bitewe n’ibibazo bitandukanye, abarangije amasezerano ntibongerwe andi, abagifite amasezerano ariko bakayivamo bitewe n’impamvu zitandukanye.

    N’ubwo yagiye itakaza abakinnyi batandukanye, nayo yagiye isinyisha abandi, gusa bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bakavuga ko abakinnyi itakaje ntaho bahuriye n’abo irimo gusinyisha.

    Mu bakinnyi ifite hari bamwe bakiyishyuza amafaranga baguzwe batabonye, iyi kipe na yo ikaba ibyemera ariko bakaba bizeye ko byose bizakemukira mu mwiherero uzabahuza n’abakinnyi mu mpera z’iki cyumweru.

    Nyuma y’uko hagiye havugwa byinshi, bamwe bakemeza ko ubu Rayon Sports nta bakinnyi ifite, umuvugizi w’iyi kipe aganira na B&B FM yatangaje urutonde rw’abakinnyi 29 b’iyi kipe bafite kugeza uyu munsi kongeraho 10 bazamuwe mu irerero, yanahishuye ko basigaje kugura abandi nka 3.

    Dore urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yemeza ko ifite kugeza uyu munsi

    Abanyezamu: Kwizera Olivier, Hakizimana Adolphe na Nsengiyumva Emmanuel(Biganza)

    Ba myugariro: Rugwiro Herve©, Habimana Hussein(ibiganiro ntibirarangira), Ndizeye Samuel, Iradukunda Axel, Kayumba Soter, Habineza Olivier, Uwiringiyimana Christophe, Mujyanama Fidele na Niyibizi Emmanuel,

    Abakina hagati: Niyomwungeri Mike, Niyonkuru Sadjati, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Sekamana Maxime, Ciza Hussein Mugabo, Nishimwe Blaise, Omar Sidibe na Tumushime Altijan

    Ba rutahizamu: Drissa Dagnogo, Arthur Philpe, Issa Bigirimana, Mugisha Gilbert, Nihoreho Arsene, Alex Nyarko Harley, Manace Mutatu na Sugira Ernest(ibiganiro biracyakomeje)

    Umwaka utaha Rayon Sports izaba irimo abakinnyi bakiri bato

    source http://isimbi.rw/siporo/article/urutonde-rw-abakinnyi-rayon-sports-yemeza-ko-bari-kumwe-mu-mwaka-utaha-w-imikino