Author: webrwanda

  • Ibi nibyo bihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite ireme ry’uburezi riteye imbere #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    WEF yareberaga ku ngingo zirimo umubare w’abanyeshuri n’ireme ry’uburezi bahabwa, iterambere ry’ubumenyi bw’ikoranabuhanga, ubushobozi bwo gusesengura, kujora, no guhanga ibishya. Buri gihugu cyahabwaga amanota ari ya 0 na 100.
    10. Namibia
    Namibia, ituwe n’abaturage miliyoni 2.34 sisiteme yayo y’uburezi yahawe amanota 52,7% bituma iba igihugu cya 100 muri Afurika iba iya 43 ku Isi ku bijyanye no guhugura abakozi. Ku bijyanye no kwigisha ibifasha abana kugira ubushobozi bwo kujora iri ku mwanya wa 82.
    Namibia yihaye intego ko abana bose bafite hagati y’imyaka 6 na 16 bagomba kwiga. Imyaka 10 ibanza Leta niyo yishyura ikiguzi cy’uburezi. Muri iki gihugu abize ni 88.2%.
    9. Egypt
    Egypt iri ku mwanya wa 99 ku Isi kubijyanye na sisiteme nziza y’uburezi ikaba iya 9 muri Afurika n’amanota 52.8. iri ku mwanya wa 70 ku isi mu guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga. Abana bose bafite imyaka kuva kuri 6 kugera kuri 17 bategetswe kwiga. Abize ni 71% nk’uko byagaragajwe na UNESCO muri 2017.
    8. Cape Verde
    Cape Verde sisiteme y’uburezi iri ku mwanya wa 98 ku isi n’amanota 53,3%. Gutanga ubumenyi bufasha abana gusesengura (critical thinking) iri ku mwanya wa 53, guha abarimu amahugurwa iri ku mwanya wa 71. Iki gihugu gituwe n’abaturage 546 000. Abize ni 80%. Kwiga ni itegeko ku mwana wese uri hagati y’imyaka 7 na 14. Umwana utararenza imyaka 12 yigira Ubuntu.
    7. Kenya
    WEF yahaye sisiteme y’uburezi bwo muri Kenya amanota 55.4%, iba iya 21 ku Isi mu guha abarimu amahugurwa, iya 43 mu kwigisha ikoresheje ikoranabuhanga. Umwana ufite imyaka kuva kuri 7 kugera kuri 17 agomba kwiga.
    Kenya ituwe na miliyoni 49.7 abajijutse ni 78.7% nk’uko bitangazwa na UNESCO.
    6. Botswana
    Sisiteme y’Uburezi bwa Botswana iri ku mwanya wa 92 ku Isi no ku mwanya wa 6 muri Afurika kuko yahawe amanota 56.7%. gutanga amahugurwa y’abarimu iri ku mwanya wa 67. Abana bigira Ubuntu imyaka 10 ibanza. Kwiga amashuri yisumbuye ntabwo ari itegeko nta n’ubwo ari ubuntu. Botswana ituwe na 2,3 abajijutse ni 88%.
    5. Algeria
    Sisiteme y’uburezi yayo iri ku mwanya wa 88 ku Isi no ku mwanya wa 5 muri Afurika kuko ifite amanota 57.5. Algeria ituwe na miliyoni 41.3, abajijutse ni 75%.
    4. South Africa
    Sisiteme y’uburezi ya Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 84 ku Isi no ku mwanya wa 4 muri Afurika kuko ifite amanota 58.5%. Afurika y’Epfo ituwe na miliyoni 57,7, abize ni 94%.
    3. Mauritius
    Sisiteme y’uburezi ya Mauritius iri ku mwanya wa 74 ku Isi no ku mwanya wa 3 muri Afurika kuko ifite amanota 61%. Mauritius ituwe na miliyoni 1.2, abize ni 94%. Kuva muri 2005 kwiga ni itegeko kuri buri mwana wese uri munsi ‘imyaka 16 kandi Leta niyo yishingira transport y’abanyeshuri.
    2. Tunisia
    Sisiteme y’uburezi ya Tunisiza iri ku mwanya wa 71 ku Isi no ku mwanya wa 2 muri Afurika kuko ifite amanota 61,4%. Afurika y’Epfo ituwe na miliyoni 57,7, abize ni 94%.
    Kuva Tunisia yabona ubwigenge mu 1956, guverinoma imbaraga nyinshi izishyira mu burezi. Arenga 20% y’ingengo y’imari ashyirwa mu burezi. Imibare yo muri 2015 igaragaza ko abize ari 81% muri miliyoni 11.
    Hanyuma igihugu cya mbere gifite sisiteme nziza y’uburezi muri Afurika ni Seychelles.
    1.Seychelles
    Muri sisiteme nziza y’uburezi ku Isi Seychelles ifite amanota 69.3% nicyo gihugu cyonyine cyo muri Afuriza kiri mu bihugu 50 bya mbere ku Isi ikaba ku mwanya wa mbere muri Afurika.
    Seychelles ituwe n’abaturage 95,000. Umwanya wa 43 ku Isi urihoUkraine, Hungary, Russia na UAE. Mu bumenyi bufasha abanyeshuri kumenya gusesengura Seychelles iri kumwanya wa 24 ku Isi, abarimu bafite ubumenyi bukenewe Seychelles iri ku mwanya wa 34%. Seychelles ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyabashije kugera ku ntego ya UNESCO ya“education for all”.
    Muri 2016, Seychelles yakoreshaga mu burezi 11,7% by’ingengo y’imari y’igihugu. Ni itegeko ko umwana wese ajya mu ishuri kugeza agize imyaka 18 kandi amashuri yose ni Ubuntu kugeza umunyeshuri arangije segonderi. 98.9% by’abari hagati y’imyaka 15 na 24 barize.
    Ghana iri ku mwanya wa 104, ku mwanya wa 114 hari Zimbabwe, ku mwanya wa 124 hari Nigeria, u Rwanda nirwo rukurikiraho ku mwanya wa 149.
  • Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yashyingiwe abagabo babiri mu kwezi kumwe #rwanda #RwOT

    By Umwanditsi
    Kenya: Umwana w'umukobwa w'imyaka 12 yashyingiwe abagabo 2 mu ...

    Mu gihe mu mategeko ya Kenya gushaka uri munsi y’imyaka 18 ari icyaha gihanwa n’amategeko, ntabwo byabujije ko umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yahatiwe na se umubyara gushaka umugabo w’imyaka 51 y’amavuko. Aha, uyu mwana yaje kuhatoroka aza kongera gushaka undi mugabo w’imyaka 35 y’amavuko ariko aza gutabarwa.
    Umubyeyi w’umugabo w’uyu mwana (Se), utuye mu karere ka Narok mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, yamuhatiye gushaka umugabo w’imyaka 51. Umwana yaje gutoroka, ariko azakongera guhatirwa kurongorwa n’undi mugabo w’imyaka 35, mbere yuko atabarwa n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abana ifatanyije n’abategetsi.
    Muri Kenya, gushaka umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. Impirimbanyi y’umugabo uharanira uburenganzira bw’abana, avuga ko yahawe amakuru ajyanye n’uwo mukobwa ubwo yari mu gikorwa cyo gutabara undi mukobwa.
    Joshua Kaputah wo mu ishyirahamwe ‘Narok County Peace Association’ yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Se yamuhaye umugabo ukuze ngo amurongore. Nta yandi mahitamo yandi yari afite atari ukurongorwa n’umugabo muto mu myaka kuri uwo [wundi]”.
    Bwana Kaputah yongeyeho ko ubukene n’ifungwa ry’amashuri kubera iki cyorezo cya coronavirus byagize uruhare mu kwiyongera kw’ishyingirwa ku gahato ry’abana b’abakobwa.
    Yagize ati: “Imiryango imwe irashonje kandi gutekereza ko ushobora kubona inka ebyiri cyangwa eshatu z’inkwano ni ibintu bitera igishuko cyane”.
    Muri Kenya gushaka imburagihe bihagaze gute?
    Gushyingira abakobwa batarageza igihe ni ikibazo giteye inkeke muri Kenya mu bwoko bw’aba Maasai bagendera cyane ku migenzo gakondo nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Peter Mwai uri i Nairobi.
    Yongeraho ko abakobwa b’aba-Maasai bakunze gufatwa nk’ubutunzi na ba se cyangwa ababarera, bagashyingirwa ku mugabo watoranyijwe na se, na we agahabwa inka nk’ingurane.
    Leta imaze igihe irwanya uwo mugenzo, ariko uracyariho, ahanini bitewe n’uburyo butanoze bwo gushyira mu bikorwa amategeko asanzwe ariho.
    Hari uwari watabwa muri yombi?
    Ikinyamakuru The Standard gitangaza ko nyuma yaho umukwe wa mbere yari amaze gutanga inka enye z’inkwano, umukobwa yanze gushakwa n’uwo mugabo se yamuhatiraga, ariko akubitwa na babyara be b’abagabo.
    Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo y’uwo mukobwa agira ati: “Naratorotse kandi kubera ko ntashoboraga gusubira mu rugo kwa data kubera ubwoba bwuko yanyihaniza, nishyingiye rwihishwa ku mugabo w’imyaka 35, wari [usanzwe] warashatse”.
    Bwana Kaputah yavuze ko se w’uwo mukobwa yaje kumenya aho aherereye, akamusubiza kuri wa mugabo w’imyaka 51. Ubwo Bwana Kaputah yahageraga aherekejwe n’abategetsi, uwo mugabo yari yamaze kuzimira/guhunga.
    Polisi ya Kenya iri gushakisha se w’uwo mukobwa n’abo bagabo babiri bari bashatse uwo mwana, bose ubu bihishe, nkuko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibivuga.
    Nibahamwa n’icyaha, bashobora gufungwa imyaka itanu bagacibwa n’amande ya miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya (ni agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda), cyangwa bagahanishwa kimwe muri ibyo bihano.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
  • Imbaraga zishyirwa mu kubaka amashuri zigomba gushyirwa no mu kuzana abana kwiga-Goverineri Kayitesi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yasabye abayobozi muri iyi Ntara by’umwihariko abo mu karere ka Nyaruguru gushyira imbaraga mu kuzana abana ku mashuri kuko aba yubatswe kugira ngo yigirwemo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 ubwo yatahaga ibyumba by’amashuri bishya byuzuye.
    Mu karere ka Nyaruguru, niho habaye ahambere huzuye ibyumba by’amashuri mu ntara y’Amajyepfo aho hamaze kuzura ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Ibi byumba byubatswe muri gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri kuko byatumaga abana batiga neza kubera ubwinshi.Bamwe mu babyeyi twaganiriye barimo Niragire Catherine urerera mu kigo cy’amashuri abanza cya Rutobwe, avuga ko abana batakundaga kwiga kubera kwiga ari benshi bamwe bakiga bahagaze.
    Yagize ati”abana batubwira ko biga bahagaze kandi ari benshi cyane kandi abarimu ntibabagereho bose mu gukosora”.
    Si ababyeyi gusa babonaga ko abana babo babangamiwe n’ikibazo cy’ubucucike, kuko n’abarimu ubwabo bagaragaza ko byari ikibazo kwigisha abana 80 cyangwa barenga kandi usabwa kugera kuri buri wese.Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza rya EP Rutobwe yagize ati:” kuba tubonye ibindi byumba bizadufasha kwigisha neza, bitume abana batsinda neza ndetse bakunde no kwiga kuko bazaba bisanzuye.
    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yashimye uburyo akarere ka Nyaruguru kaje Ku isonga mu kuzuza amashuri. Ari ko asaba abayobozi gushyira Imbaraga mu kuzana abana kwiga ntihagire usigara.
    Yagize ati:” Imbaraga ziba zakoreshejwe mu kubaka amashuri ni nyinshi, bityo ziba zigomba no gukoreshwa kugira ngo abana bose bige. Amashuri yubatswe ntabone abanyeshuri ntacyo byaba bimaze”.
    Mukarere ka Nyaruguru hari kubakwa ibyumba by’amashuri 541 n’ubwiherero 750. Hakaba huzuye ibyumba 71 n’ubwiherero 96. Aka karere niko kambere muri iyi Ntara kujuje ibyumba by’amashuri kandi bigatahwa ku mugaragaro. Iki ni nacyo gikorwa cya mbere uyu muyobozi w’Intara atashye bwa mbere kuva ahawe ubutware bw’iyi ntara.
  • Umusore twakundanaga yaranyanze anziza ko nanze kunyunguta igitsina cye. #rwanda #RwOT

    By Akaliza Phionah
    Nitwa Ikimazi Natacha ndi umurundikazi ariko ubu ntuye i Kigali mfite imyaka 28. Nyuma y’uko ubukwe banjye bupfuye nari nafashe icyemezo ko ntazongera gukunda ariko ubu ndumva niteguye kuba nakundana n’umuhungu tukabana. Nigeze gukundana n’umusore maze dutandukana habura iminsi mike ngo dukore ubukwe birambabaza bintera igikomere kuburyo kugikira byangoye. Tugikundana twarabyemeranyije ko tutazigera dusambana mbere y’uko twubaka urugo, ibyo yarabyubahirije ariko habura amezi 4 ngo ubukwe bwacu bube yatangiye kujya ansaba ko namukora ku gitsina nawe agakora ku cyanjye. Ibyo narabyemeye bitewe n’uko nari naramaze kwishyiramo ko ari umugabo wanjye ndetse nari nsigaye mbarira kuntoki iminsi isigaye ngo tubane n’ibindi tubikore. Byongeye kandi naramukundaga n’umutima wanjye wose kuburyo numvaga nakora ibishoboka kugira ngo mushimishe.
    Iyo twabaga turi kumwe twenyine narabimukoreraga akishima, ubwo bikomeza gutyo bigeze aho ansaba ko nafata igitsina cye nkagishyira mu kanwa kanjye nkakinyunguta. Akibivuga nagize ngo ari kwikinira kuko ibintu nk’ibyo ni ubwa mbere nari mbyumvise kandi numvaga ndamutse mbikoze byantera iseseme nkaba nanaruka. Nyamara ntiyakinaga ahubwo yarabishakaga, ubwo rero narabyanze arababara cyane, hashize iminsi nabwo akomeza kubinsaba ndabyanga kandi ubwo imyiteguro y’ubukwe yo yari irimbanyije. Igihe kimwe rero naramusuye turimo dupanga iby’ubukwe tubirangije yongera kunsaba kunyunguta igitsina cye, ndabyanga aravuga ngo niba mbyanze n’ibindi byose bihagarare. Natashye ntabyumva neza nkekako umujinya nushira turi bukomeze gahunda z’imyiteguro y’ubukwe. Nyamara guhera uwo munsi ntiyongeye kumvugisha, ubukwe bwahise bupfa turatandukana kubera icyo kintu. Ubu rero ndashaka umuhungu twakundana utazansaba kumukorera ibintu nk’ibyo kuko mu muco w’iwacu ibyo ntabyo bantoje. Nitubana nzamukorera byiza byinshi nzagerageza kumushimisha mu buryo bushoboka ariko butambangamiye. Ubwo rero uwumva twahuza yanyandikira inbox.
    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

  • “Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari” Bull Dogg wakiriye agakiza #rwanda #RwOT

    By Jean Felix BIZIMUNGU

    Shukulani ya Bull Dog
    Ndayishimiye marik Bertrand wamenyekanye mumuziki mu njyana ya hip hop nka bull Dogg abenshi bita iyumujinya,iyi njyana yagiye ikemangwa n’abatari bake bashinja abayikora imyitwarire idahwitse.
    Bull Dogg nawe ubwe mundirimbo ze yagiye agaruka kubamushinjije ingeso mbi aho yumvikana asa Inugusha kubamushinjaga ubusambanyi,ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge,Gusa we muburyo bwa gihanzi akumvikana asa nubihakana.
    Uyumunsi yumvikanye kugitangazamakuru cya hano mu Rwanda yihamiriza ko yakiriye agakiza akaba Kandi yanasobanuye Iby’indirimbo 3 zihimbaza Imana naho byahereye ko atari ibije ubu.
    Ati ”Guhera na cyera nahoze numva ngomba kuzakorera Imana, igihe cyawe rero iyo kigeze ibintu birikora pe.”
    Nubwo ariko yahinduye ubuzima akaba agiye gushyira imbaraga mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ngo azajya ananyuzamo akore indirimbo zisanzwe.
    Abajijwe niba hari ikintu cyaba cyaramubayeho cyatumye yiyemeza guhindura imibereho, Bull Dogg yagize ati” Urebye ubuzima mu muziki usanzwe tubamo, by’umwihariko muri Hip Hop, noneho njyewe nagiye mvugwaho ibintu bitari byiza kandi arinjye biturutseho, icya mbere ni ukwirinda ibyo bintu kugira ngo ntangire inzira nziza.”
    “Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari, nshobora kuba narapfuye kubera impanuka turi mu muhanda kubera ubusazi twasinze, byarashobokaga ko nari kwandura ibirwara kubera kujya mu bagore, nashoboraga kujya mu biyobyabwenge bikampitana. Kuba bitarabaye ntabwo ari ku bwanjye ahubwo ni uko hari umugambi Imana yari imfiteho.”
    Bull Dogg avuga ko igihe yakoreye ibyo bibi byose byabaye ariko kugeza ubu yahindutse yabaye umuntu mushya.
    Ati”Narabihagaritse nabivuyemo cyera cyane. Bitewe n’imyaka umuntu aba agezemo, hari igihe usubiza amaso inyuma ugasanga hari ibyo wakoze ngo wemeze abantu ariko wareba neza ugasanga ntacyo wakoze rwose. Rero umuntu agomba guhindura.”
  • Abigaga muri Kaminuza ziherutse gufungwa bari mu keragati #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    Tariki 30 Kamena 2020 nibwo Minisiteri yatangaje ko yafunze Kaminuza ya Christian University of Rwanda(CHUR) na Kaminuza ya Kibungo UNIK. Nyuma y’icyumweru kimwe yatangaje ko yafunze na Kaminuza ya Indangaburezi College yo mu karere ka Ruhango.
    Aba banyeshuri bavuga ko batunguwe no kuba izi kaminuza zarafunzwe. Umunyeshuri wari mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio mu izina rya bagenzi yavuze ko izi kaminuza zigishaga ndetse ko zari zifite abarimu bashoboye bitandukanye n’ibyo Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza HEC ivuga.
    Uyu munyeshuri yarondoye amazina y’abarimu babigishaga muri CHUR bafite titre ya Professeur avuga abafite doctorat n’abafite masters.
    Ati “Nkanjye w’umunyeshuri icyo navuga kuri abo barimu ni uko bigishaga tukanababaza bakadusubiza tukanyurwa. Byaradutunguye, ntabwo twiyumvishaga uburyo Christian University yafungwa”.
    Muri CHUR havuzwe ikibazo cyo kuba abanyeshuri batarahabwaga amanota. Uyu munyeshuri wahigaga ndetse anahagarariye abandi banyeshuri yemeye ko ikibazo cy’amanota cyahabaye ariko avuga ko cyatewe na sisiteme yashyirwagamo ayo manota.
    Ati “Muri groupe za whatsapp duhuriramo abanyeshuri baravuze ngo ntabwo bishoboka gufunga kaminuza yacu. Abanyeshuri bafite ikibazo cy’uko bagomba kubona amanota yabo (transcript), hari abanditse ibitabo, hari abagomba kwambara (graduation). Bizagenda bite ?”.
    Umuyobozi mukuru wa HEC Dr Rose Mukankomeje avuga ko gufunga izi kaminuza bitatunguye HEC, gusa abanyeshuri bavuga ko nta mpamvu n’imwe bari bazi yatuma izi kaminuza zifungwa.
    Uwo muri CHUR yavuze ko ubuyobozi bwa CHUR bwabakoresheje inama bubabwira ibibazo bihari bubizeza ko buri kubishakira umuti kandi ko bizakemuka.
    Dr Mukankomeje yavuze ko HEC ifite abanyeshuri bose bigaga muri izi Kaminuza. Abigaga muri CHUR, abigaga muri INATEK(UNIK) bose n’imyaka bigagamo.
    Nyuma yo gusesengura nibwo HEC yafashe umwanzuro wo gufunga izi kaminuza, niko Dr Mukankomeje yavuze.
    Dr Mukankomeje yavuze kandi ko aba banyeshuri bazajya muri kaminuza bizabakira bitwaje icyangombwa cyitwa to whom bazahabwa na za kaminuza bigagamo.
    Ati “Abanyeshuri nabo bagomba kuzuza inshingano zabo uwari ufitiye umwenda kaminuza yigagamo azabanza awishyure kugira ngo iyo kaminuza imuhe icyo cyangombwa age muri kaminuza nshya yemeye kumwakira”
    Umuyobozi mukuru wa HEC yavuze ko abari bararangije nabo bazahabwa impamyabumenyi zanditseho kaminuza zizaba zabafashije gukora graduation. Ati “Nka CHUR yari itarahabwa uburenganzira bwo gukoresha graduation”
    Umunyeshuri wari uhagarariye abandi yavuze ko amaze kujya ku biro bya CHUR inshuro ebyiri asanga hafunze. Yavuze ko nta muyobozi w’ishuri wigeze abaha amakuru y’uko bizagenda kugira ngo bage mu zindi kaminuza zemewe, gusa HEC ivuga ko aya makuru yayahaye abahagarariye Kaminuza zafunzwe.
    Dr Mukankomeje yavuze ko bagiye kuvugana n’abahagarariye amashuri bakabasaba guha abanyeshuri. Ayo makuru abanyeshuri bakeneye ni ukumenya aho baziyandikisha n’ibyo bagomba kwitwaza.
    HEC isaba abarimu guha aba banyeshuri bigishaga amanota yabo na to whom kugira ngo babyitwaze bajya kwiyandikisha mu zindi kaminuza.
    Izi kaminuza zafunzwe zari zimaze igihe zidahemba abarimu. Birashoboka ko abarimu bafata aya manota y’abanyeshuri nk’ingwate bakazayatanga ari uko bamaze guhembwa.
    Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza nta gisubizo gihamye ifite cy’icyo yakora mu gihe abarimu bakwanga gutanga amanota y’abanyeshuri no mu gihe kaminuza zafunzwe zakwaga gusubiza abanyeshuri bari barishyuye umwaka wose amafaranga yabo. Hari abanyeshuri bari baramaze kwishyura umwaka wose kuko batatekereza ko izi kaminuza zahagarikwa burundu.
    Umunyeshuri wize mu Ndangaburezi College warangije muri 2013 yavuze ko atarambara kugeza n’ubu. Dr Mukankomeje ati “Namwe muzafashwa kubona Kaminuza mukoreramo graduation”.
    Dr Mukankomeje yemeye ko kuba kuva muri 2013 bari baratangiye kubona ko zimwe muri izi kaminuza zifite ibibazo ntibahite bazifungwa ari amakosa gusa ngo bayakuyemo isomo.
    Yagize ati “Gutinda mu nzira byo ni ikosa twararikoze. Hari ababirenganiyemo(abarimu n’abanyeshuri)”.
    Uyu muyobozi mukuru wa HEC yagaye abanyeshuri bagiye kwiyandikisha muri UNIK, Indangaburezi no muri CHUR yibaza niba batarabonaga ko izo kaminuza zicumbagira. Gusa umunyamakuru yahise amubaza impamvu bemeye guha izi kaminuza ibyangombwa byo gukorera ku butaka bw’u Rwanda niba barabonaga ko zifite ibibazo.
    Umunyeshuri wigaga muri UNIK-Rulindo nawe yavuze ko kugeza ubu badafite urutonde rwa Kaminuza zizabakira nawe ashimangira ibyari byavuzwe na mugenzi we ko kubona umuyobozi wa kaminuza muri izi zafunzwe ari ikibazo kuko ibiro by’izi kaminuza zifunze. Ikibazo gikomeye ni ukumenya aho aba banyeshuri bazakura ibyangombwa bakeneye kugira ngo bage kwiyandikisha mu zindi kaminuza mu gihe aho bagombaga kubikura hafunze n’abagomba kubibaha bakaba batagaragaza ubushake bwo gutanga ibyo byagombwa.
    Umuyobozi wa HEC yavuze ko hari amasomo bakuye mu bibazo by’izi kaminuza. Ngo ntabwo bazongera kwemera ko umuntu ashinga kaminuza adafite igishoro gihagije ati “Izi kaminuza zarindiraga ko umunyeshuri yishyura kugira ngo zige gukemura ibibazo zari zifite”.
    Uyu munyeshuri wari uhagarariye abandi yavuze ko HEC ikwiye kujya yirinda gufunga kaminuza kuko bigira ingaruka ku banyeshuri benshi n’abarimu babo.
    Ati “Ni gute umuntu umwe agira ikibazo bikagira ingaruka ku bantu benshi”.
    Asanga izi kaminuza zagize ikibazo cy’amikoro make zari gushakirwa abashoramari bagafatanya na banyirazo amafaranga akaboneka zikava mu gihombo zari zaguyemo aho kwihutira kuzifunga.
  • Namibia Exhibits Art Produced During #COVID-19 Lockdown #rwanda #RwOT

    Namibia on Wednesday evening opened an exhibition titled “While in Quarantine” at the Namibian Arts Association (NAA) Gallery in Windhoek.

    The exhibition showcased art produced during the COVID-19 lockdown. It is the first of its kind held in Namibia and will open until July 30.

    The curator at the NAA Marcii Magson said the exhibition is aimed at giving artists a voice through their artworks.

    “In an attempt to find symmetry in chaos, the NAA has asked artists and creators to share their works from the period of the nationwide lockdown. It is a group exhibition of the creative mind grappling with chaos,” she said.

    One of the artists, Mukwendje, said many people who attended the exhibition this far were filled with sadness and new hope for the future. He said they told him that the exhibition has taken them back to a very sad time in their life.

    “Many people have painful memories of this period until now, as many of them have lost their jobs. I watched how people stood by one artwork which they could relate to for a long time. We have achieved our vision and this makes me happy,” Mukwendje said.

    Magson said they decided to host the exhibition because of the positive impact that the industry has on the public. She said artworks have the potential to inspire and motivate during a difficult time.

    “2020 held many surprises but none as great as the COVID-19 pandemic that pressed pause to everyday life around the globe. The unthinkable is the new normal and again we look to our artists to layout the landmarks and reflect on the process,” she said.
    http://dlvr.it/RblR6P

  • Kenyan Firm, Baraza Media Lab, And StudioTisa Launch SemaBOX #rwanda #RwOT

    In a new partnership between Baraza Media Lab and StudioTisa, a new recording studio has been established to enable podcasters and video bloggers to be able to professionally create and publish their content online.

    The recording studio, dubbed Semabox@Baraza is located at the Baraza Media Lab, an innovative space for networking, collaborating, and experimenting among Kenya’s media practitioners — journalists, bloggers, writers, artists, filmmakers, cartoonists, social media experts, technologists, and other cross-disciplinary collaborators.

    “The podcasting industry is growing very fast in Kenya and we have found that there is a great demand for well recorded and edited creative content that can be published for a global audience,” said Dan Aceda, the Director of StudioTisa, the music and audio recording studio that has recently been known for innovative online live concerts, featuring headliner artists like Samido, Kambua, and Kidum.

    At Semabox, content creators will be able to professionally record their podcasts using broadcast quality equipment, get editing support from qualified sound engineers and benefit from the Baraza Media Lab’s networks and capacity building programs.

    “We are excited about Semabox because we aimed to provide a plug-and-play facility at very competitive rates to budding podcasters,” said Christine Mungai, the curator at Baraza Media Lab. “We will go even further by offering training to creatives on branding, distribution, and commercialization of their podcasts.”

    The services offered at SemaBOX include:

    Professional Audio Recording and Editing: providing the space for podcasters to record and edit their content – all at very competitive rates (and a special discount for Baraza members!) We will have a sound engineer on-site to help with recording and technical issues. As long as you’re prepared, we can start recording after a brief soundcheck.

    Audio Production Training: providing podcasters with the basic skills to record and edit their own podcasts, with the help of open-source tools.

    Content Development Training: partnering podcasters with seasoned media professionals who can provide mentorship and training, and introduce the new podcasters to a content development workflow that can accelerate their success.

    Media Business Training: offering masterclasses on business development for podcasters and introduce them to existing distribution channels and monetization opportunities.

    To prevent the spread of COVID-19 pandemic, the Baraza Media Lab has taken stringent measures to ensure that the Semabox studio is sanitized and made safe for content producers to comfortably produce their content.
    http://dlvr.it/RblRCY

  • How #COVID-19 Has Shuttered Coffee Seedlings Business In Rwanda #rwanda #RwOT

    Murara Sylvester is a father of five children resident in remote Kirehe district about 17 miles from Rusumo border- for decades, his main activity has been preparing and selling coffee seedlings but now his life is uncertain since Covid-19 struck in early March.

    On Monday, Taarifa embarked on a long haul drive to Kirehe district and branched off onto a dusty pothole road that snakes through intimidating hills and valleys and located Murara in Butezi village, Gahara sector.

    We found Murara at a water pumping station that supplies 26 gravity tanks in this extremely hilly sector. He is the water station attendant- everyday he comes to this facility to switch on the pump motors to fill the tanks and later in the evening switches off and retires home.

    In an exclusive conversation with Murara, Taarifa wanted to get a perspective from the primary contact usually ignored in the coffee production chain.

    “I have not received any orders for coffee seedlings since the year begun,” Murara told Taarifa as he pointed to the nursery beds that have been replaced with rice. The look on his face clearly shows Covid-19 has pounded his business.

    Murara says, last year he planted 400,000 coffee seedling and were all bought. Coffee seeds take two months in the nursery bed and are transferred to paper wraps in which they also spend another two months before they can be sold off to buyers. Productivity is 450 kg/ha, or about 2–3 kg per tree.

    “I sell each coffee seedling at Rwf50 and the variety we have matures in three years to the first harvest of coffee beans,” says Murara, adding that a kilo of coffee has reached Rwf216. The harvesting season is between April and July.

    According to Murara, his business employed 30 workers and pays each of them Rwf30,000 per month when orders for coffee seedlings are made. “They are now jobless and we don’t know when the next orders will come,” Murara wonders with a devastating look on his face.

    “I have decided to shift to growing rice for home consumption. I have a small plot in the valley where I grow rice these days but I first prepare the rice seedlings in this former coffee nursery bed,” Murara said as he walked Taarifa down to the nursery after switch off the motors at the water pump station.

    Rwandan coffee plays a major role in the economy of the country, contributing significantly to foreign exchange earnings and to the monetisation of the rural economy.

    However, with the devastating effects of Covid-19 on the global economy, coffee shops and restaurants closed, the demand for coffee has drastically fallen and the negative impact can be seen and felt on Murara in Butezi village, Gahara sector. Murara tends to rice seedlings after a shuttered coffee seedlings business.

    The total coffee production for Rwanda ranges between 15,000 MT and 22,000 MT and has been relatively stable, but is slightly on the decline (ICO, 2017; NAEB, 2017). The volume represents about 0.2% of the global coffee production.

    Coffee represents about 7% of total export value, and 20% of the total agricultural export value from Rwanda.

    Rwanda’s coffees are classified into semi-washed, or “Ordinary Coffee”, and fully washed. The semiwashed is processed at home and generally traded via middlemen and not via coffee washing stations.

    Meanwhile, government discourages semi-washed coffee, in order to control quality and make Rwanda’s coffee more competitive on the world market.

    However, the Ordinary Coffees are still an important market outlet for the farmers in Rwanda, representing about 24% of the volume and 17% of the value.

    In Butezi village there are dozens of coffee farmers most of whom told Taarifa that they bought seedlings from Murara and after harvest, they sell their coffee to mostly middle men. Some take their coffee to washing stations for improved handling.

    Bahutiraho Jean Bosco and Ngerageze Straton are coffee farmers in this area and their production quantites are 6 tones per season.

    “In march I harvested 200kilograms from half hectare plot. But we usually get a combined 6ton harvest from all plots. Last year we fetched Rwf 1,296,000,” Ngerageze told Taarifa.

    Most of the coffee farmers in this part of the country are closely working through the Project of Rural Income through Export (PRICE) according to National Agricultural Export Board (NAEB).

    How Rwanda Plans To Save Farmers From Effects Of #COVID-19
    http://dlvr.it/RblRDB