Author: webrwanda
-
U Buyapani bwahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni $2.8 mu kurwanya Coronavirus #rwanda #RwOT
U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni $2.8 ni ukuvuga miliyari zirenga 2.5Frw mu gushyigikira urwego rw’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus. -
Kenya:Umugabo yatwitse umukobwa we imyanya y’ibanga amuhora gucudika n’umusore #rwanda #RwOT
Polisi ya Kenya yatangiye gushakisha umugabo ukurikiranyweho gukubita no gutwikisha umukobwa we ipasi ku matako n’ibindi bice bigize imyanya y’ibanga amuhora gukundana n’umusore. -
Polisi yasubukuye gahunda yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ihera ku bikora ubucuruzi #rwanda #RwOT
Guhera tariki ya 4 Kanama 2020, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura gahunda yo gusuzuma ibinyabiziga ariko hazaherwa ku binyabiziga bikora imirimo y’ubucuruzi gusa. -
Apôtre Mutabazi yagaragaje ko Afurika itazatera imbere ibiyikorerwamo bitarashobora guhangana ku isoko #rwanda #RwOT
Apôtre Mutabazi Kabarira Brain yagaragaje ko iterambere Afurika ishaka kugeraho rizaturuka mu kubanza gutegura abanyabwenge bayo kugira ngo bagere ku rwego rwo gukora ibikoresho na serivisi zishoboye guhangana n’iby’andi mahanga ku isoko. -
Gicumbi FC ntivuga rumwe n’umunyamategeko wavuze ko yananiwe kwishyura ngo TAS yakire ikirego cyayo #rwanda #RwOT
Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine, avuga ko bizeye gukina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino nubwo Me Mulindahabi yatangaje ko ikirego iyi kipe yatanganye na Heroes FC cyanze kwakirwa mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS/CAS) kubera kutishyura miliyoni 1 Frw. -
Rwamagana: Uwiyitaga umupolisi yafashwe arimo kwambura umuturage #rwanda #RwOT
Mu karere ka Rwamagana hafatiwe Nzabihimana Jean Pierre w’imyaka 33 wiyitaga umupolisi akagenda yambura abaturage amafaranga. Yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga, afatirwa mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona. -
Abakozi babiri bahamijwe kunyereza umutungo muri Kaminuza ya Gitwe bakatirwa igifungo cy’imyaka irindwi #rwanda #RwOT
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, kuri uyu wa Kane rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi abari abakozi ba Kaminuza ya Gitwe barimo uwari ushinzwe icungamutungo n’uwari ushinzwe kwishyuza amafaranga y’ishuri nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kuyanyereza. -
Hakenewe izindi mbaraga twifitemo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus #rwanda #RwOT
Kuva kera ibibazo bitandukanye byarabaga, ndetse bikaba ingorabahizi. Nk’uko bisanzwe hari ubwo byasabaga amaboko aturutse hirya no hino. Duhereye no mu ngo iyo hadukaga ikibazo, byabaga byiza iyo abagize umuryango biyambaje ingufu z’abaturanyi. Ibi ariko ntabwo byavugaga ko ikibazo cyugarije bene cyo cyakemukaga burundu, ahubwo hari iturufu nziza yiyambazwaga. -
RDC : Umusirikare yarashe abaturage 12 barapfa, icyenda barakomereka #rwanda #RwOT
Umusirikare wa FARDC bikekwa ko yari yasinze, yarashe abaturage 12 barapfa naho abandi icyenda barakomereka, mu gace ka Sange, mu mujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. -
Myugariro wa APR FC yahishuye uko yananiwe gusinzira acyumva ko iyi kipe imwifuza #rwanda #RwOT

Ndayishimiye Dieudonne[Fils], myugariro ukina ku ruhande yugarira uheretse gusinyira APR FC, yavuze ko ubwo yumvaga ko APR FC imwifuza yananiwe gusinzira.
Tariki ya 19 Nyakanga 2020, APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya yaguze izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, harimo na Ndayishimiye Dieudonne wakiniraga AS Muhanga.
Aganira n’urubuga rwa APR FC, uyu musore yavuze ko umunsi wa mbere yumva inkuru y’uko yifuzwa n’ikipe y’ingabo z’igihugu yananiwe gusinzira kubera ibyishimo.
Yagize ati“ku munsi wa mbere Mupenzi Eto’o(ushinzwe kugurira APR FC abainnyi) ambwira ko APR FC inyifuza iryo joro bwankereyeho nabuze ibitotsi, nabwiye papa nti APR FC ishobora kuba igiye kunjyana kandi ntibizagutungure Fils utakimubona hano i Muhanga muri Gicurasi, papa yambwiye ko bitashoboka, ngo ntabwo wava muri AS Muhanga ngo uhite usimbukira muri APR FC. Ukuntu nabireshyeshyanyaga nabonaga APR FC iri hejuru ku munzani.”
Uyu mukinnyi avuga ko n’ubundi abakinnyi bagenzi be bajyaga babimubwira ko ari hejuru ko ari Rayon Sports na APR FC zose ari ku rwego rwo kuzikinira, gusa we ngo yabifatanga nk’ibidashoboka.
Yizeye kuzabona umwanya muri APR FC ngo kuko imikinire y’umutoza Adil yayibonye kandi abona azibonamo. Mu mikino 20 yakiniye AS Muhanga umwaka w’imikino ushize, yatanze imipira 10 yavuyemo ibitego.
Fils yamaze gusinyira APR FC
Agiye gukinana na Ange na we ukomoka i Muhanga, umwaka ushize bari bahanganye