Author: webrwanda

  • Umuraperi Jay C yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we bamaranye imyaka 5(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    By Our Reporter

    Muhire Jean Claude wamenyekanye mu muziki nka Jay C, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we, Ishimwe Diane bamaranye imyaka 5 babana.
    Ni umuhango wabereye mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro hakurikiwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
    Jay C yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we bamaze kubyarana abana 2 b’abakobwa.
    Uyu muraperi mu minsi yatambutse yavuze ko impamvu yateguye ubukwe kubera ko umwana we yajyaga amubaza amafoto y’ubukwe bwabo.
    Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ari bwo bazasezerana imbere y’Imana, ni umuhango bahuje no guhabwa amasakaramentu kw’abana babo.

    Jay C yazamuye akaboka yemera kubana akaramata na Diane bari bamaze imyaka 5 babana

    Diane yarahiriye kubana akaramata na Jay C

    Bahise banabisinyira
  • Trump yahaye u Rwanda imashini zifasha abanduye COVID19 guhumeka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Kagame #rwanda #RwOT


    By Akayezu Jean de Dieu

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje koi bi bikoresho bihawe u Rwanda nk’umusaruro wavuye hagati y’ibiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
    Izi mashini zatanzwe na Perezida Donald Trump w’iki gihugu, aziha Perezida Paul Kagame mu rwego rwo gufasha u Rwanda gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
    Umuhanho wo gutanga izi mashini witabiriwe na ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman na ho ku ruhande rw’u Rwanda hari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.
    Today @RwandaGov has received 100 new state-of-the-art ventilators donated by The United States Government through @USAIDRwanda to support #Rwanda in the fight against #COVID19 pic.twitter.com/pSrCjFZm1D
    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 30, 2020
    U Rwanda rwari rusanganwe izi mashini 60, bivuze ko ubu rwabonye izirenga 160.
    Iki gikoresho kizwi nka “Ventilator”, ubu gikenewe na buri gihugu kuko kirimo gufasha ibihugu bitandukanye ku Isi kurokora ubuzima bw’abafite icyorezo cya coronavirus, cyane ko gifasha wa wundi utagishobora guhumeka kikamwongerera umwuka. Imashini za Ventilator” zifasha uwanduye Coronavirus guhumeka iyo ageze mu gihe arembye cyane Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Amerika ku nkunga yahaye u Rwanda  Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman niwe wari uhagarariye Trump muri uyu muhango 
  • VIDEO : Ubushinjacyaha bwasubije abavuga ko Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe afunzwe kubera izindi mpamvu #rwanda #RwOT


    By Akayezu Jean de Dieu

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020. Aregwa ibyaha bibiri, icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu, bifitanye isano na kaminuza yari yarashinze, Christian University of Rwanda, iheruka gufungwa kubera kutuzuza ibyangombwa.
    Hari bamwe barimo by’umwihariko abavuga ko barwanya leta y’u Rwanda bakorera hanze y’igihugu bumvikanye bavuga ko uyu mugabo adakurikiranyweho ibyaha yakoze ahubwo hari ibindi azira.
    Mu ntangiro z’iki cyumweru, Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, maze Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye asobanura byimbitse imiterere y’ibyaha bakurikiranyeho Dr Habumuremyi.
    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye yavuze ko kuva bamufata, hari abantu bakomeje kugaragaza ko yabahaye sheki zitazigamiye ku buryo ibyo yaregwaga byiyongereye ku buryo kugeza ubu abamurega sheki zitazigamiye zimaze kugera muri miliyoni 200 Frw.
    Yagize ati “Dosiye bayigeza mu Bushinjacyaha, icyo gihe abari baratugejejeho ikibazo bari abantu yahaye sheki zitazigamiye zigera kuri miliyoni 100 Frw n’andi arengaho make, mu gihe tukiyikurikirana haza undi ufite iya miliyoni 70 Frw, ndetse n’igihe twatangiye gukurikirana mu nkiko, hari abakomeje kuzana izindi sheki yabahaye, zose hamwe zimaze kugera muri miliyoni 200 Frw.”
    Yavuze ko ubusanzwe umuntu yemererwa kuburana ari hanze, ariko basanze hari impamvu zatuma Habumuremyi atarekurwa.
    Yakomeje ati “Hari abantu na n’ubu bari baratinye wenda kuba batanga ibirego kuko yabaye umuyobozi, yabaye Minisitiri w’Intebe, ubu barimo baratinyuka bakagenda bazana ibyo birego, tukaba twarasanze aramutse akurikiranywe ari hanze ashobora gusibanganya ibyo bimenyetso.”
    Byongeye, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ubwo babazaga Dr Habumuremyi niba yarekurwa akaba afite imitungo yavanamo ibyo yahita yishyura abo abereyemo amadeni, avuga ko “yashakisha”, ariko bagenzuye imitungo ye basanga “ishinganishije ku myenda, kubera amadeni afitiye amabanki.”
    Muri rusange kugeza ubu imyenda izwi cyangwa imaze kumenyekana ko Dr Habumuremyi abereyemo abatandukanye yose hamwe ngo afite ngo bamaze gusanga igera muri miliyari 1.5 Frw.
    Havugiyaremye yavuze kandi ko “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”
    REBA HANO VIDEO, Umushinjacyaha Mukuru asobanura imiterere y’ibirego barega Dr Habumuremyi
  • Ngororero : Umusore yishe mukase n’ abana be babiri #rwanda #RwOT


    By Nsanzimana Ernest

    Byabereye mu Mudugudu wa Mbandari Akagari ka Gaseke, Umuremge wa Kabaya mu karere ka Ngororero
    Abishwe ni umubyeyi witwa Mukamunana Donatha w’imyaka 37 n’abana be babiri (2) aribo Byoseniyo Joseline w’ imyaka ibiri n’amezi atandatu na Uwayezu Nyirimuhwe Valence w’umwaka umwe.
    Umubyeyi yicishijwe ishoka yakubiswe mu mu musaya aho abamubonye bavuga ko basanze ikimurimo. Bikekwa ko abana bicishijwe ifuni yasanzwe iruhande rwabo.
    Harakekwa ko byakozwe na Bikorimana Ignas w’ Imyaka 17 akaba umwana muri uru rugo bivugwa ko asanganywe uburwayi bwo mu mutwe nyakwigendera akaba yaramubereye mukase.
    Byamenyekanye nyuma y’uko nyiri rugo Burasanzwe Jean Pierre w’imyaka 41, atashye mu ma saa tatu z’ijoro, avuye gushaka ibiryo by’ingurube mu Mudugudu wa Nyamugeyo Akagari ka Ngoma umurenge wa Kabaya agasanga imirambo yabanyakwigendera hanze agahita atabaza abaturanyi aho yabanjirije kwa Ndacyayisenga speciose watabaje ubuyobozi bw’akagari
    Uyu ukekwaho icyaha yasanzwe munzu muri parafo aho yari yihishe.
    Nyuma yo gukorerwa isuzuma ry’ibanze na RIB station Kabaya imirambo yajyanywe ku bitaro bya Kabaya ngo ikorerwe isuzumwa.
    Aya makuru yemejwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kabaya Ndacyayisenga Simeon mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.
    Uyu muyobozi yavuze ko bihanganisha umutyango wa ba nyakwigendera asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye icyo bakeka ko cyazakurura ubwicanyi.
  • RIB yerekanye abakobwa bakurikiranyweho gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukozasoni #RwOT #Rwanda

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abakobwa bane bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko, bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.

    Umwe muri abo bakobwa yabwiye itangazamakuru ko basuye umuhungu ufite 
    amafaranga [utatangajwe amazina ariko RIB yatangaje ko imufite] akabasohokana
     ahitwa Pili pili akabagurira ibintu bitandukanye, hanyuma akabasaba kumufasha guteza
     imbere konti ye ya Instagram bashyiraho amashusho yabo bakora ibikorwa by’
    urukozasoni.
    Ngo yababwiye ko icyo akeneye ari ubwinshi bw’abareba ibyo yerekena
     kuri urwo rubuga, ababwira ko bagiye gutambutsaho amashusho imbonankubone
     berekana ubwambure bwabo.
    Umwe muri bo yagize ati “Yaratubwiye ngo icya mbere ashaka ni abareba ibyo 
    yerekana (views). Nuko dukora video twerekena ubusa bwacu turabimwemerera,
     turamubwira tuti nitugera mu rugo ufungure konti yawe tujyeho imbonankubone.”
    “Tugeze mu rugo yari yaguze inzoga zitandukanye zuzuye aho, turabanza 
    turanywa tumaze gusinda cyane afungura konti ye, nibwo twatangiye gukora live 
    twambaye ubusa.”
    Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo
     bari basinze batanazi ko bihanwa n’amategeko.
    Ikibabaje ngo ni uko nta kiguzi cyo gukora ibyo bari bavuganye n’uwo muhungu, 
    ahubwo ngo bamufashaga kuko yari yabibasabye.
    Ati “Twebwe nta nyungu twari dufite kuko twabikoze turi gufasha mugenzi
     wacu kuko yari yabidusabye. Jyewe uko muzi ni inshuti yanjye yanjyanyeyo. 
    Uwo muhungu afite amafaranga menshi ariko nta kazi afite , twajyaga tuyifotorezaho 
    yuzuye mu nzu tukibaza akazi akora bikatuyobera.”
    Abo bakobwa bavuga ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho
     yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu. Bemera icyaha bakoze bakagisabira
     imbabazi.
    Umuvugizi Wa RIB, Dominique Bahorera yavuze ko uwakoresheje abo bakobwa 
    ibyaha ari ibikorwa asanzwe akora ari nabyo akuramo ayo mafaranga babonaga.
    Ngo afata abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25 akabaha ibiyobyabwenge 
    bamara gusinda akabasaba kwambara ubusa, agafata amashusho yabo akayashyira
     ku mbuga nkoranyambaga agamije kuyacuruza.
    Ati “Uretse kuba acuruza ku mbuga nkoranyambaga, acuruza n’abana b’abakobwa
     bagamije kugira ngo bajye kubasambanya. Iyo urebye usanga iki gikorwa kiganisha 
    no kwicuruzwa ry’abantu.”
    Uwo mugabo wakoresheje ibyaha ntabwo yerekanywe hamwe n’abo bakobwa gusa
     RIB yatangaje ko azakurikiranwa ukwe.
    Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe
     ikoranabuhanga ivuga ko Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye
     n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa 
    mudasobwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze
     imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

    Aba bakobwa bafashwe bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet

    Aba bakobwa bavuga ko bashutswe ngo berekane ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhabwa ibisindisha

    Abakobwa bafashwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 27
    Source : igihe
  • Nitwa Marlene mfite imyaka 35 ndashaka umusore twakwikundanira akambera umugabo. #rwanda #RwOT

    Nitwa Uzamushaka Marlene mfite imyaka 35 ntuye i Kigali mfite abana 2 b’abakobwa ndashaka umusore twakundana tukabana. Umugabo wanjye yitabye Imana ubu hashize imyaka 6, bitewe n’ukuntu namukundaga numvaga ntawundi mugabo nzashaka. Ariko bitewe n’uko ndi umuntu kandi umubiri wanjye ukaba ari muzima bijya bimbaho ko nakumva nshatse kuryamana n’umugabo, rero aho kugira ngo nishore m’ubusambanyi nashaka bikagira inzira. Niyo mpamvu nshaka umusore cyangwa umugabo twakundana tugapanga kwibanira, sinzamurushya cyangwa se ngo abana banjye bamurushye kuko papa wabo yansigiye ibizabatunga. Uwumva twashobokana yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam

    source https://www.imbere.com/nitwa-marlene-mfite-imyaka-35-ndashaka-umusore-twakwikundanira-akambera-umugabo/

  • Abapasiteri 2 twasambanye nibo banteye umwaku batuma. #rwanda #RwOT

    Nitwa Nshuti Samantha. Ubwo nari mfite imyaka 21 nakundanye n’umuhungu, urukundo rwacu rwari rwiza kandi ari rwinshi cyane, rwari rwa rukundo ruba rumeze nk’inzozi. Twaje gupanga kubana habura amezi make ngo dutangire imyiteguro y’ubukwe, umusore yaje kunshika ndamubura neza neza aho muboneye arambwira ngo yabivuyemo kandi twembi twarakoraga, ubushobozi bwo gukora ubukwe twari tubufite. Ni gutyo twatandukanye nta kintu na kimwe dupfuye. Byahise bimbera amayobera cyane, nza kuganira n’umubyeyi umwe ambwira ko bene ibyo bintu bijya bibaho ko nawe byamubayeho agatandukana nabasore 3 bendaga kubana, ubukwe bukajya bupfa kandi nta kintu bapfuye, ambwira ko gusenga ari cyo cyabikuyeho noneho akaza kubona umugabo. Ubwo nanjye nahise nyoboka iy’urusengero ntangira gusenga. Nagiye m’urusengero rwari hafi yanjye, rwari rwegereye aho nari ntuye, mpasanga umupasiteri mubwira ikibazo cyanjye anyizeza kunsengera kigakemuka. Ubwo nabaye umuyoboke w’urwo rusengero ndetse ninjira muri choir. Uwo mu pasiteri yakomeje kujya ansengera nyuma aza kumenya aho ntuye akajya aza kunsura tugasenga. Byagezaho dutangira kuba inshuti, yaza kunsura nkamutekera nkamufata neza nk’umukozi w’Imana. Igihe kimwe araza ndateka turarya, tumaze kurya turasenga ntegereza ko ataha ndaheba, iryo joro yararaye, turararana ndetse turanasambana kandi yari afite umugore n’abana ngo yari yabwiye umugore we ko ari burare mu masengesho. Nyuma y’uko dusambanye byahise biba nk’akamenyero buri uko ansuye tukabikora. Naje kubona ibyo bintu nta mugisha nzabikuramo, mpita mfata icyemezo cyo kwimuka ahantu nari ntuye njya gutura ahandi ndetse n’urusengero rw’uwo mupasiteri sinongera kurusubiramo. Nyuma yo kwimuka natangiye gusengera m’urundi rusengero, naho hari umupasiteri abantu bose bavugaga ko afite imbaraga nyinshi. Naho maze igihe gito mpasengera uwo mupasiteri yaje kunsura biba ngombwa ko turyamana kandi nawe yari afite umugore n’abana. Mu byukuri njye mbere ntambaraga zo kwifata nagiraga, iyo umugabo yankoraga ku mabere ubwo byabaga birangiye, kwifata byarananiraga nkumva mpise ngira ubushake bukabije bwo gusambana rero yaba abishaka nkamureka akabikora. Uwo mupasiteri nawe tumaze gusambana yatangiye kubigira akamenyero ndetse hakaba ubwo ambwira ngo musange k’urusengero ariho tubikore nkabyanga. Muri iyo minsi nibwo naje kubona ko ntazakomeza kubaho gutyo, mfata icyemezo ko ntamugabo nzongera kwemerera ko ankoraho, uwo mupasiteri nahise muhakanira ko ntazongera kuryamana nawe ndetse mpindura n’urusengero kuko narimaze kubona ko abo bapasiteri ari abatekamutwe. Kuva icyo gihe ntamugabo nongeye kuryamana nawe, gusa ikibabaje ni uko ntamuhungu wongeye kunsaba urukundo kugeza n’ubu ntamukunzi ndabona kandi hashize imyaka 10 nkaba nkekako abo bapasiteri babiri twasambanye ari bo banteye umwaku. Niyo mpamvu nshaka kugerageza amahirwe kuri uru rubuga nkareba ko nahakura umukunzi ufite gahunda kuburyo twakwibanira.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/abapasiteri-2-twasambanye-nibo-banteye-umwaku-batuma-ngumirwa/

  • Maze igihe kinini nta mukunzi mfite none ubu ndashaka umusore twahuza tugakundana. #rwanda #RwOT

    Amazina yanjye ni Tumukunde Diana maze imyaka irenga 3 ntakundana. Icyabiteye ahanini si ubushake ahubwo nuko nabuze umuntu unyereka urukundo kuburyo namugirira ikizere nkamuha umutima wanjye wose. Hari umuntu mu minsi ya mbere mugitangira kumenyana biba bisa nk’aho na kera kose mwari muziranye bitewe n’uko usanga ibintu byose aba akora biba bihuye n’ibyo ukunda bigasa nk’aho akuzi agusobanukiwe, uwo nguwo kumukunda biroroha cyane kuko muba muhuje icyo ukoze cyose kiramunezeza. Uwo rero niwe nifuza guhurira nawe kuri uru rubuga nkahura n’umuntu uzabasha kunezeza umutima wanjye ndetse nanjye nkabasha kunezeza uwe. Ndabizi neza ko nkimubona ntahita mumenya ariko uko nzabasha kugenda nganira nawe menya ibyo akunda nibyo yanga nzahita menya uwo twahuza, ubwo rero ubishaka yaza tugatangira kuganira inbox.

    source https://www.imbere.com/maze-igihe-kinini-nta-mukunzi-mfite-none-ubu-ndashaka-umusore-twahuza-tugakundana/

  • Minaloc yatangaje amabwiriza avuguruye y’imikoresheze y’insengero mu kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya agomba kubahirizwa n’insengero bijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho buri rusengero rwasabwe kujya rugaragaza umubare w’abantu ntarengwa bakwiriye kurusengeramo kandi ukamanikwa ahantu hagaragara mu gihe amateraniro yo agomba kuba rimwe mu cyumweru.
  • Irushanwa rya Miss Supranational 2020 ryagombaga kwitabirwa n’u Rwanda ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational ryari kuzitabirwa n’ibihugu birimo n’u Rwanda bwatangaje ko iri rushanwa hamwe n’irya Mister Supranational yose yasubitswe kubera ibihe bidasanzwe Isi irimo by’icyorezo cya Covid19.