Author: webrwanda

  • Assia yarakaye cyane, yirukanye Yaka Mwana burundi(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibibazo byagiye bivugwa hagati ya Mutoni Assia na Yaka, Assia yafashe umwanzuro wo kwirukana uyu mugabo akaba atazongera kugaragara muri filime ya Gatanira.

    Kwirukana uyu mugabo, Assia avuga ko yabitewe n’amagambo Yaka akomeje kugenda atangaza mu bitangazamakuru amutuka, avuga ko atamuhemba, amwita umubeshyi n’ibindi.

    Reba ikiganiro na Assia

    source http://isimbi.rw/sinema/article/assia-yarakaye-cyane-yirukanye-yaka-mwana-burundi-video

  • ACP Lynder Nkuranga wari mu bagore bakomeye kurusha abandi muri Polisi y’u Rwanda yazamuwe mu ntera #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya yawusimbuyeho Rtd Colonel Kalibata Anaclet wawugiyeho mu kwezi k’Ukwakira 2018, avuye nabwo ku buyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

    ACP Lynder Nkuranga niwe mugore wari ufite umwanya ukomeye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kandi yagiye anakora imirimo itandukanye mu buyobozi bwa Polisi y’igihugu.

    ACP Lynder Nkuranga yamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yari umuvugizi wa Polisi wungirije ku rwego rw’igihugu, icyo gihe yari yungirije Theos Badege. Muri icyo gihe, Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent.

    Aha Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent ubwo yabaga Umuvugizi Wungirije wa Polisi ku rwego rw’igihugu

    Niwe mugore rukumbi wabaye umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, n’uyu mwanya w’umuvugizi wungirije nta wundi muntu wari wawuhabwa haba mbere ye na nyuma ye, umuvugizi wa Polisi ubundi ntakunze kugira umwungirije.

    Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Kagame yazamuraga mu ntera abofisiye ba Polisi y’u Rwanda, yanazamuye Lynder Nkuranga, hamwe n’abandi bagore bagenzi be babiri Rose Muhisoni na Teddy Ruyenzi, bose bahawe ipeti rya Assistant Commissioners of Police (ACP). Iri ni ipeti rya kane rikomeye mu gipolisi cy’u Rwanda.

    Aba bagore uko ari batatu banashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bwa Polisi mu mashami atandukanye, ariko by’umwahariko ACP Lynder Nkuranga we yari umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bwa Polisi buzwi nka Police Command, mu bapolisi bakuru babugize uko ari 36 akaba ari we mugore rukumbi wari urimo aho yari ashinzwe ibikorwa by’imikoranire n’izindi nzego (Commissioner for Cooperation and Protocol).

    Uretse uyu mwanya, ACP Lynder Nkuranga asanzwe ari n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Executive Director for the Regional Center of Excellence on GBV)

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/ACP-Lynder-Nkuranga-wari-mu-bagore-bakomeye-kurusha-abandi-muri-Polisi-y-u-Rwanda-yazamuwe-mu-ntera

  • Lionel Messi wisabiye kuva muri FC Barcelona arerekeza he? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi muri ruhago kuri uyu mubumbe dutuyeho, Lionel Messi, yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko agomba kuyisohokamo muri iyi mpeshyi nyuma y’imyaka 19 yose amaze mu muryango mugari w’iyi kipe yatumye aba ikirangirire ku Isi, inzira ze zikaba zishobora kmwerekeza mu Bufaransa cyangwa mu Bwongereza.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad01aefc1118b6523bcd771b1d68f171efb4b4fe54bc5c1c5e10cbd5fab3e2c65b34be16adb048db13d6a30c4c038c4866facb565e3fea712d0725ea85da11f1cc25a14a9ebff0a81

  • Coronavirus: Ingendo mu modoka rusange zijya/ziva Kigali zahagaritswe, utubari twose turafunzwe, Gutaha mu rugo biba saa moya… #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Kanama 2020 iyobowe na Perezida Kagame, aho yabereye muri Village Urugwiro, bimwe mu byemezo bikaze byafashwe harimo; Kuba Buri wese ategetswe kuba yageze mu rugo saa moya, ingendo mu modoka rusange zihuza Kigali n’izindi ntara zirabujijwe, nta kabari na kamwe kemewe kaba n’ako muri Hotel…, ibyemezo bitangira kubahirizwa none kuwa 27 Kanama 2020.

    Dore amabwiriza yose y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/coronavirus-ingendo-mu-modoka-rusange-zijya-ziva-kigali-zahagaritswe-utubari-twose-turafunzwe-gutaha-mu-rugo-biba-saa-moya/

  • COVID-19: Ingendo rusange zihuza intara n’umujyi wa Kigali zongeye gufungwa #rwanda #RwOT

    Mumyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri hibanzwe mu gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko hagaragaye ubwiyongere bukabije bw’ubwandu ndetse n’umubare wabapfa, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.

    Kugeza ubu umujyi wa Kigali ukomeje kwiharira umubare munini w’abandura mu bipimo bya burimunsi byerekanwa n’inzego z’ubuzima.

    hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.
    Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko mu kugabanya ubu bwandu, usibye amasaha y’ingendo yashyizwe saa moya aho kuba saa tatu nk’uko byari bimenyerewe, ubu ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange nazo ntizemewe.
    Ni mu gihe ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.
    Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19
    a. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.
    b. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
    c. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.
    d. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00 pm) kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).
    Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali
    a. Ingendo mu modoka rusange (public transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zirabujijwe.
    b. Ingendo mu modoka bwite (private transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
    c. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rwa Leta rurasabwa gukoresha abakozi batarenze mirongo itatu ku ijana (30%) by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo atiko bakagenda basimburana.
    d. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha mirongo itanu ku ijana (50%), abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
    e. Amasoko n’amaduka (malls and markets) agomba gukora ku gipimo cya mirongo itanu ku ijana (50%) by’abayacururizamo, ariko basimburana.
    f. Amateraniro rusange arabujijwe, uretse amateraniro y’ingenzo ku babiherewe uburenganzira kandi umubare wabo nturenge 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa ko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirijwe.

    g. Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga bizakomeza ariko ba mukerarugendo bagomba kuba bafite impushya zo gusura zemewe ndetse n’ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite.
    Serivisi zizakomeza gukora mu gihugu hose

    a. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rwa Leta rurasabwa gukoresha abakozi batarenze mirongo itatu ku ijana (30%) by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo atiko bakagenda basimburana.
    b. Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha mirongo itanu ku ijana (50%), abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
    c. Abategura inama (conferences/meetings) barasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
    d. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza.
    e. Abagenzi bose baza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bapimwe COVID-19 mu masaha 120 mbere yo guhaguruka kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

    f. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

    g. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.

    h. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 15 icyarimwe.
    i. Insengero zemerewe gukora hubahirijwe ingamba zo kwirinda COVID-19.
    j. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

    k. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza,ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.
    Serivisi zizakomeza gufunga mu gihugu hose
    a. Ingendo zo kuva no kujya mu Karere ka Rusizi zirabujijwe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa.

    b. Amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19. Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

    c. Imipaka yo ku butaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.
    d. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.
    e. Utubari twaba utwo mu marestora no mu mahoteli tuzakomeza gufunga.

    The post COVID-19: Ingendo rusange zihuza intara n’umujyi wa Kigali zongeye gufungwa appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/covid-19-ingendo-rusange-zihuza-intara-numujyi-wa-kigali-zongeye-gufungwa/

  • ACP Lynder Nkuranga, umugore wari ukomeye kurusha abandi muri Polisi y’u Rwanda yazamuwe mu ntera #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya yawusimbuyeho Rtd Colonel Kalibata Anaclet wawugiyeho mu kwezi k’Ukwakira 2018, avuye nabwo ku buyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

    ACP Lynder Nkuranga niwe mugore wari ufite umwanya ukomeye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kandi yagiye anakora imirimo itandukanye mu buyobozi bwa Polisi y’igihugu.

    ACP Lynder Nkuranga yamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yari umuvugizi wa Polisi wungirije ku rwego rw’igihugu, icyo gihe yari yungirije Theos Badege. Muri icyo gihe, Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent.

    Aha Lynder Nkuranga yari afite ipeti rya Chief Superintendent ubwo yabaga Umuvugizi Wungirije wa Polisi ku rwego rw’igihugu

    Niwe mugore rukumbi wabaye umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, n’uyu mwanya w’umuvugizi wungirije nta wundi muntu wari wawuhabwa haba mbere ye na nyuma ye, umuvugizi wa Polisi ubundi ntakunze kugira umwungirije.

    Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Kagame yazamuraga mu ntera abofisiye ba Polisi y’u Rwanda, yanazamuye Lynder Nkuranga, hamwe n’abandi bagore bagenzi be babiri Rose Muhisoni na Teddy Ruyenzi, bose bahawe ipeti rya Assistant Commissioners of Police (ACP). Iri ni ipeti rya kane rikomeye mu gipolisi cy’u Rwanda.

    Aba bagore uko ari batatu banashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bwa Polisi mu mashami atandukanye, ariko by’umwahariko ACP Lynder Nkuranga we yari umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bwa Polisi buzwi nka Police Command, mu bapolisi bakuru babugize uko ari 36 akaba ari we mugore rukumbi wari urimo aho yari ashinzwe ibikorwa by’imikoranire n’izindi nzego (Commissioner for Cooperation and Protocol).

    Uretse uyu mwanya, ACP Lynder Nkuranga asanzwe ari n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Executive Director for the Regional Center of Excellence on GBV)

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/ACP-Lynder-Nkuranga-umugore-wari-ukomeye-kurusha-abandi-muri-Polisi-y-u-Rwanda-yazamuwe-mu-ntera

  • Korali Yesu Araje yo mu Badiventisiti yakuye urujijo ku ndirimbo itaravuzweho rumwe #rwanda #RwOT

    Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndacyari Njyewe’ ikubiyemo ubutumwa bugusha ku guhumuriza abantu ko nubwo hari ibibagoye hari Imana ica inzira.
  • Amasaha y’ingendo yavanywe saa tatu ashyirwa saa moya, ingendo mu modoka rusange zihuza Kigali n’intara zirahagarikwa #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.
  • Wema Sepetu yatangaje ko yari agiye kwiyahura #rwanda #RwOT

    Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu ahamya ko nyina ari we w’agaciro mu buzima bwe cyane ko yamubaye hafi mu gihe cy’amezi 3 ubwo yashakaga kwiyahura.

    Mu kiganiro Trendy Show kinyura kuri Wasafi TV, uyu mukobwa yavuze ko yageze igihe ahura n’ihungabana, ariko akaba yaragize nyina wabaye hafi n’aho ubundi aba yariyahuye.

    Ntabwo yigeze avuga birambuye icyari kibimuteye ariko yavuze ko nyina ari inkingi ikomeye mu buzima bwe kuko yabashije kumugarura ubwo yari ayobowe n’amarangamutima y’ihungabana, ngo byasabaga nyina ko arara areba.

    Yagize ati“Mama yahoze amfasha, ni inkingi yanjye. Ni we muntu wampaye imbaraga zo gukomeza. Yizera ubushobozi bwanjye cyane. Ubwo nari ngeze ku rwego rwo kuba nakwiyahura, nahise njya aho atuye mpamara amezi 3. Mama yari ahari ku bwanjye icyo gihe cyose. Nta n’ubwo yaryamaga. Nabyuka ni njoro ngiye mu bwiherero, yagombaga kwicara akantegereza.”

    Wema Sepetu uretse kuba yarabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, yamenyekanye cyane kandi ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, ni n’umukinnyi wa filime ukomeye muri iki gihugu. Wema avuga ko hari igihe cyageze ashaka kwiyahura
    http://dlvr.it/RfQpYj