
The United States will slash its military presence in Germany by 11,900 troops, relocating some to Italy and Belgium in a major shift of Washington’s NATO assets, Defense Secretary Mark Esper announced on July 29, 2020. Of the 34,500 U.S. military personnel in Germany, some 6,400 will be sent home while nearly 5,600 others will be moved to other NATO countries. In this file photo US soldiers patrol prior to an artillery live fire event by the US Army Europe’s 41st Field Artillery Brigade at the military training area in Grafenwoehr, Germany, on March 4, 2020.
Author: webrwanda
-
Donald Trump plans to reduce US military troops in Germany #RwOT #Rwanda
-
Ndashaka umukunzi kuko umuhungu twari tugiye kubana yambenze k’umunsi w’ubukwe. #rwanda #RwOT
Nitwa Kabatesi Gerardine mfite imyaka 26. Ubwo nigaga mu mwaka wa 2 wa kaminuza naje gukundana n’umusore. Mu by’ukuri sinari mukunze ahubwo ni kwakundi muri kaminuza iyo udafite umukunzi uba usanga abantu bose bakwibazaho ndetse hakaba ubwo n’abasore bagufata uko bashatse. Ubwo rero yansabye urukundo ndabyemera kugira ngo nanjye biboneke ko mfite umukunzi. Gusa nari nirengagije ko iyo ufite umukunzi hari inshingano uba ufite zo kumwitaho, ukamumenya, yaba yababaye ukamuba hafi n’ibindi nk’ibyo. Ubwo rero izo nshingano nabonye ntazazishobora cyane ko ntanamukundaga, niyo mpamvu ubwo umwaka wendaga kurangira nahise musaba ko urukundo rwacu rwarangirira ahongaho. Byaramubabaje cyane, antuka ibitutsi byinshi ndetse ambwira ko azankorera ikintu kibi kikambabaza kandi kikankurikirana ubuzima bwanjye bwose. Ntagaciro nabihaye kuko kubwanjye numvaga ko ntakibi namukoreye cyatuma ankorera ubugome. Uwo mwaka urangiye uwo muhungu yaje gutsindwa amasomo baramwirukana k’uburyo umwaka ukurikiyeho ntiyongeye kwiga ahongaho ubwo rero njye numvaga nta n’ahantu nzongera guhurira nawe. Maze kurangiza kwiga naje kumenyana n’undi muhungu turakundana noneho we ndamukunda by’ukuri, umutima wanjye wose arawiharira dupanga kubana. Muri icyo gitondo cyo kuwa Gatandatu twari twapanze gahunda y’uko turi bujye gusezerana mu murenge saa tatu za mugitondo maze gusaba no gukwa bikaba saa yine. Saa munani tukajya gusezerana imbere y’Imana. Muri icyo gitondo yagombaga kuza kumfata tukajya ku murenge, naramutegereje saa tatu zigera ataraza ndamuhamagara ntiyanyitaba, duhamagara iwabo baravuga ngo bamubuze dutuma abantu kumushaka barashakisha baraheba, saa yine zageze nta kanunu kandi ubwo niko abatashye ubukwe bakomezaga kwisuka naho ubwo njyewe nihishe mu cyumba byanyobeye. Nakomeje gutegereza umuntu ndaheba saa munani zageze numva nabaye nk’umusazi, nararize amarira ankamamo, amaso aratukura umutwe urandya. Bigeze nimugoroba nibwo uwo musore twari tugiye kubana yanyoherereje ubutumwa antuka cyane ngo ibyanjye byose yarabimenye, ngo ndi umwicanyi, ngo ubwo nari nzi ko nawe nzamuhitana. Ibyo yanyandikiye byaranyobeye ndabireka kuko sinumvaga icyo bivuze, hashize icyumweru nibwo nagerageje gushaka kumenya icyatumye ambenga, mbaririza abantu b’inshuti ze bambwira ko ngo abantu twiganye muri kaminuza bamubwiye ko ntera umwaku ko nitubana azahita apfa. Ngo bamuhaye ingero z’abantu nakundanye nabo imodoka zikabagonga bagapfa abandi bagacika amaguru, abandi bagapfa urupfu rutunguranye ngo ndetse n’uwambwiraga ko ankunda bahitaga bamwirukana muri kaminuza. Ikintu cyateye uwo musore ubwoba n’uko nawe tugikundana yakoze impanuka y’imodoka avunika ukuboko rero bakamubwira ngo tekereza ko wavunitse ukuboko mugikundana ubwo rero nimuryamana uzahita upfa yahise yumva ko ibyo bamubwira ari byo. Nkimara kumva ngo iyo umuntu yambwiraga ko ankunda bahitaga bamwirukana muri kaminuza, nahise nkubita agatima kuri wa muhungu twakundanye muri kaminuza, kandi koko yari yarambwiye ko azankorera ubugome, ubwo rero nagezaho menya ko ari we wakwije ibyo bihuha ahantu hose mu muryango nari ngiye gushakamo ababwira ko ntera umwaku uruta iyindi, ababwira ko nimbana n’umuhungu wabo bazapfa bagashira. Nahise nkora ibishoboka byose negeranya ibimenyetso byose bigaragaza ko ndengana, ndetse nshaka abantu twiganye muri kaminuza no muri high school kugira ngo bagaragaze ko ntamwaku ntera. Uwo musore twari tugiye kubana amaze kumenya ko ibyo bamvugagaho ari ibihuha byakwirakwijwe n’umusore nanze, yansabye imbabazi kugira ngo twongere dukundane. Imbabazi narazimuhaye, ariko igikomere yanteye ntigishobora gutuma nongera kugundana nawe, niyo mpamvu nanjye naje kuri uru rubuga imbere.com kugira ngo mpakure umukunzi uzankunda by’ukuri kandi akanyizera akamara agahinda.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

source https://www.imbere.com/ndashaka-umukunzi-kuko-umuhungu-twari-tugiye-kubana-yambenze-kumunsi-wubukwe/
-
Nitwa Marlene mfite imyaka 35 ndashaka umusore dukundana tukabana. #rwanda #RwOT
Nitwa Uzamushaka Marlene mfite imyaka 35 ntuye i Kigali mfite abana 2 b’abakobwa ndashaka umusore twakundana tukabana. Umugabo wanjye yitabye Imana ubu hashize imyaka 6, bitewe n’ukuntu namukundaga numvaga ntawundi mugabo nzashaka. Ariko bitewe n’uko ndi umuntu kandi umubiri wanjye ukaba ari muzima bijya bimbaho ko nakumva nshatse kuryamana n’umugabo, rero aho kugira ngo nishore m’ubusambanyi nashaka bikagira inzira. Niyo mpamvu nshaka umusore cyangwa umugabo twakundana tugapanga kwibanira, sinzamurushya cyangwa se ngo abana banjye bamurushye kuko papa wabo yansigiye ibizabatunga. Uwumva twashobokana yanyandikira inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam

source https://www.imbere.com/nitwa-marlene-mfite-imyaka-35-ndashaka-umusore-dukundana-tukabana/
-
Ubuhamya : Uko umuramyi Aimé Uwimana yabuze amahirwe yo kwiga, akihebera umuziki wo kuramya Imana #rwanda #RwOT

Iyo wumvise indirimbo ‘Iminsi yose’, ‘Inkovu z’urukundo’, ‘Tu es mon refuge’, ‘‘Thank You’, ‘Muririmbire Uwiteka’, abatari bake bahita bakubita agatima byihuse kuri Uwimana Aimé kubera ubutumwa bwe bwigaruriye imitima y’abakunda kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzi afatwa nk’icyitegererezo ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana , dore ko abatari bake batazuyaza kubyatuza akanwa kabo bamushimira nk’imwe mu nkingi za muzika ya gospel mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko yavukiye mu Burundi. Avuka mu muryango w’abana batatu. Afite umugore n’abana batatu.
Kuva ku myaka 16 yari umuririmbyi aho yatangiye aririmba muri korali yo muri Eglise Vivante i Bujumbura, kugeza ubu ntarava mu murongo w’indirimbo zo kuramya Imana. Aime yageze mu Rwanda mu 1994 avuye mu Burundi. Muri icyo gihe, icy’ibanze kuri we yumvaga ari ukwiga akazakomeza umuziki nyuma.
Ati ‘‘Iby’Imana ni bigari. Ikintu nashoboraga gukora ni ukureba umuntu acuranga gitari. Nisanze kwiga bidashoboka kubera uburwayi, icyo nashyiraga imbere cyaranze mpita mfata inzira y’umuziki. Iyo ikintu kikurimo hari igihe utaba uzi imbaraga zikirimo. Hari igihe nabaga nicaye nkandika imivugo, iyo ufite umwanya, ibikurimo nibyo biza.”
Umuramyi Uwimana avuga ko yatekerezaga amashuri kubera ubuzima ariko kuririmba no kuramya byari bimurimo imbere gusa atazi neza agaciro kabyo.Mu buhamya bwe, Uwimana Aimé, avuga ko yagerageje kujya mu ishuri ariko ntibyamuhira nkuko yabyifuzaga ndetse bimuviramo kumera nk’uwahungabanye, byanatumye batekereza kumujyana i Ndera ngo barebe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe.
Ati ‘‘Byatumye mpora nikingiranye mu nzu ntashaka gusohoka hanze kugira ngo ntabona abandi bana baca imbere y’iwacu bava ku ishuri bikanyibutsa ko njye kwiga byanze.”Yakomeje agira ati ‘‘Nibuka ko iki kiri mu bigeragezo bikomeye nagize kuko iby’ishuri bihagaze nabaye nk’uguye mu mutima. Ndibuka ko navuze nti iyi Mana ntacyo imariye…”
Uwimana Aimé avuga ko amaze kubona ko kwiga byanze yiyeguriye muzika kugeza ubu ndetse ni urugendo rwamuhiriye dore ko na yo yari impano ye.Guhungabana kwa Uwimana byatumye umubyeyi we yibaza byinshi ariko akomeza kumuba hafi ndetse ibyo byatumye ashimangira ko ari intwari ikomeye mu buzima bwe.
Uwimana avuga ko gutanga ubuhamya ari byiza kuko bifasha undi muntu ukiri mu bihe bisa n’ibyo wanyuzemo gukomera no kwizera Imana ko ibasha guhindura amateka y’umuntu akaba mashya.

Aimé Uwimana benshi bafatiraho ikitegererezo mu buzima bwo kuramya Imana
Ni umugabo uzi kuganira atebya cyane, muri ubu buhamya bwe yahishuye impamvu yatumye ajya kwiga umukino wa Karate n’uko yabanje gukora injyana ya Rap mbere yo gutangira umuziki abantu bamuziho umunsi wa none.Uwimana Aimé, izina rye ryazamuwe n’indirimbo nyinshi zirimo ‘‘Muririmbire Uwiteka”, ‘‘Une Lettre d’Amour”, ‘‘Ngwino mukiza twibanire”, ‘‘Iminsi yose”, ‘‘Urwibutso”, ‘‘Inkovu z’urukundo” n’izindi.
Uyu muhanzi bagenzi be bita ‘Bishop w’abahanzi’ aherutse no gushyira hanze album ya gatatu y’indirimbo zo mu gitabo kizwi nk’igitabo cy’indirimbo zo gushimisha Imana n’iz’agakiza, kandi iboneka kuri YouTube channel ya Aimé Uwimana.
Izi ndirimbo yazikoranye n’abahanzi baririmbira Imana barimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Patrick Nyamitari, Tonzi, Guy Badibanga, Dominic Ashimwe, Israel Mbonyi, Patient Bizimana n’abandi.
Uwimana yatangiye gukora umuziki mu 1994 amaze kwakira Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza we, aho yakundaga kuririmba ariko akabura aho abihera n’ubwo ngo kugeza magingo aya ataragera aho yifuza kugera.Uwimana Aimé afatanya ubuhanzi n’akazi ko gutunganya indirimbo (Producer).
Reba ubuhamya burambuye bwa Uwimana Aimé bugaruka ku buzima bwe
Sogokuru ni indirimbo Uwimana Aimé aheruka gusohora
Uwimana Aimé yatangije gahunda yise “Ibihe byo kuramya” igamije gususurutsa abakunzi ba gospel
Daniel@Agakiza
Source:Igihe
-
Umukobwa bivugwa ko ari mu rukundo na Diamond yavuze ukuri #rwanda #RwOT

Jihan Dimack byavugwaga ko ari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, yabihakanye gusa avuga ko nta mukunzi afite kandi ko we n’uyu muhanzi ari inshuti zisanzwe ariko nta by’urukundo birimo.
Ibi byaje nyuma y’uko Diamond Platnumz atangaje ko afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Tanasha ndetse akaba yifuza gushinga urugo.
Uyu mukobwa wabaye Miss Universe Tanzania 2016/2017, yatangarije itangazamakuru ryo muri Tanzania ko atari mu rukundo na Diamond uretse ko ari inshuti zisanzwe.
Yagize ati“turaziranye kuko twebwi turi mu ruganda rumwe, ni umuntu nubaha cyane, ni umuntu mwiza kandi ukora cyane, ndamwubaha kandi ndamwishimira ariko ntabwo turi mu rukundo nk’uko abantu babitekereza, reka mbisobanure neza.”
Yakomeje agira ati“ni nk’ubusazi, nanakiriye telefoni ivuye mu Burusiya, bambwira ko bumvishe ko ngiye gukora ubukwe n’umuhanzi ukomeye. Buri umwe arimo kubivugaho ariko siko biri. Reka dutegereze turebe ariko ntabwo biri uko abantu babikeka.”
Iyi nkuru yatijwe umurindi cyane nyuma y’uko nyina wa Diamond [Mama Dangote] na mushiki we Esma Khan bose yashyize ku nkuuta zabo za Instagram ifoto ya Jihan Dimack ari na byo byahise bikwirakwiza inkuru y’uko Diamond ari mu rukundo n’uyu mukobwa.
Ngo ntabwo ari mu rukundo na Diamond
Yavuze ko ari inshuti zisanzwe
Diamond aherutse kuvuga ko yifuza gushinga urugosource http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukobwa-bivugwa-ko-ari-mu-rukundo-na-diamond-yavuze-ukuri
-
I&M Bank Plc yateye inkunga umushinga uzafasha abana gukomeza gukunda gusoma muri ibi bihe bya Coronavirus #rwanda #RwOT
I&M Bank ku bufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta, Rwanda Book Mobile Initiative batangije ubukangurambaga “Soma Nsome” bugamije gutoza abana gukunda gusoma. -
Abayisilamu bitabiriye umutambagiro mutangatifu i Mecca mu buryo budasanzwe kubera Coronavirus (Amafoto) #rwanda #RwOT
Umuryango w’abayisilamu ku Isi ukomeje gusatira umunsi mukuru w’igitambo uzwi nka Eid al-Adha uzizihizwa kuri uyu wa Gatanu, mu gihe bamwe muri bo bari mu rugendo rutagatifu ruzwi nka Hajj, i Mecca muri Arabie Saoudite. -
Rubavu: Polisi yafashe uwakwirakwizaga urumogi mu baturage #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe mu kagari ka Rusigari mu mudugudu wa Bisizi yafashe umwe mu bacuruzaga urumogi. -
Huawei yaciye agahigo ko gucuruza telefoni nyinshi ku Isi #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Abashinwa kizwi cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Huawei, cyaciye agahigo ko gucuruza telefoni nyinshi ku Isi mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, gihigitse Samsung yakunze kwiharira uyu mwanya mu myaka myinshi ishize. -
USA: Abamaze kwicwa na Coronavirus barenze 150 000 #rwanda #RwOT
Abantu basaga 150 000 nibo bamaze kwicwa na Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe abandura nabo bakomeje kwiyongera.