Author: webrwanda
-
Minisiteri y’Uburezi yatangiye gutekereza uburyo bwafasha abanyeshuri kwigira aho bari hose #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Uburezi isobanura ko icyorezo cya Coronavirus cyatanze umukoro wo gushaka uburyo imyigishirize yashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho ubu mu igenamigambi ryayo yatangiye gushyiramo uburyo no mu gihe abana baba basubiye mu ishuri, amasomo amwe yajya atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. -
Kamonyi: Hafashwe abantu 559 banyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Nyakanga rishyira iya 01 Kanama 2020, hirya no hino mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi hafatiwe abantu 559 banyuranije n’amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Abafashwe barimo; abasanzwe nta gapfukamunwa, abakambaye nabi, abadahana intera kimwe n’abarengeje isaha basabwa kuba batakiri hanze. Mu mbuga y’akarere harajwe 170 barimo abagabo n’abagore, aho abenshi bakuwe mu Murenge wa Runda, Rugalika na Gacurabwenge.
Aba bantu 170 barajwe mu mbuga y’akarere, barimo igitsina gabo n’igitsina gore nibo ahagana ku i saa moya n’iminota 40 bazindutse baganirizwa n’ubuyobozi bw’akarere n’inzego zitandukanye z’umutekano. Basabwe kwitwararika ku mabwiriza n’ingamba byashyizweho na Leta mu rwego kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Meya Tuyizere Thaddee, aganira n’abarajwe ku karere bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus. Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yibukije aba bafashwe barenze ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus ko nta mabwiriza yubahirizwa igice, ko yubahirizwa uko ari kandi 100 ku ijana.
Yagize ati “ Biradusaba ko amabwiriza tuyubahiriza 100/100. Ese icyorezo kiriyongera cyangwa ntabwo kiyongera, Ese niba kiyongera dukaze ingamba cyangwa tudohore?”. Aha yabazaga aba bafashwe aho bose basubirije rimwe bavuga ko icyorezo kiyongera, ko igikwiye ari ugukaza ingamba mu rwego rwo kukirinda no kurinda abandi.

Tuyizere, yasabye aba bose kumva ko kwambara agapfukamunwa kandi neza bikwiye kubahirizwa uko biri, ko kandi niba hari isaha yashyizweho ngo abantu babe bari iwabo bigomba kubahirizwa, ko kandi kimwe n’izindi ngamba ntawe ukwiye kwigira ntibindeba hejuru y’ubuzima bwe n’ubw’abandi.
Yabasabye gutahana ubutumwa kubo basize, bakababwira ko uzanyuranya wese n’amabwiriza ndetse n’ingamba za Leta atazihanganirwa. Ko ikiraje ishinga ubuyobozi ari ubuzima bwiza bw’umuturage.

Bamwe muri aba bafashwe hari icyo bavuze
Hitayezu Emmanuel, yafatiwe bishenyi ho mu Murenge wa Runda atambaye agapfukamunwa. Yabwiye intyoza.com ko yavuye mu rugo agiye kuhirira ubutunguru. Avuga ko yiraye akagenda ntagapfukamunwa kandi asanzwe agafite. Ashimangira ko isomo ryo kugasiga arikuye mu kuba yaraye ukubiri n’urugo, ko ibimubayeho azajya ahora azirikana, bikamufasha kubahiriza amabwiriza.
Ntezirizaza Jean Marie Vianney, yafatiwe i Runda yambaye nabi agapfukamunwa. Gusa aka gapfukamunwa ke, yabwiye umunyamakuru ko yakaguze Coronavirus igitangira. Yemera ko amabwiriza yo kwirinda atayubahiriza uko bikwiye, ko nyuma y’isomo akuye aho yaraye ndetse n’inama ahawe agiye gushaka uko agura agapfukamunwa kameswa, akajya yubahiriza isuku yako ndetse karangiza igihe akagura akandi, akanubahiriza ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo.
Niyonsaba vestine, yafashwe atambaye agapfukamunwa imbereya Polisi i Gihinga hafi y’akarere. Ahamya ko nyuma yo kuganirizwa akibutswa akamaro ko kukambaraba atazongera gutandukana nako, ko kandi azajya akambara neza anubahiriza izindi ngamba.

Dushimimana Anitha, yafatiwe Runda azira kutambara agapfukamunwa. Kimwe na benshi muri bagenzi be, avuga ko aho yaraye naho ari ishuri, ko isomo atahanye rishingiye mu kudakerensa ingamba zo kwirinda iki cyorezo kandi zikubahirizwa zose nta nimwe yubahirijwe igice.
Sibomana Claver, yafatiwe Gihinga avuye Nkoto nta gapfukamunwa yambaye. Yagize ati“Njyanye ubutumwa bwo gushishikariza buri wese kubahiriza amabwiriza uko ari, yaba gukora ingendo ziri ngombwa, gusiga intera ikwiye, gutanga amakuru y’abanyuranya na gahunda za Leta, kwambara neza agapfukamunwa n’andi mabwiriza yose dusabwa mu rwego rwo kwirinda.

CIP Bigongo, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi-DPC, , yibukije aba 170 bafashwe bakarazwa mu mbuga y’Akarere ko; kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati yawe na mugenzi wawe no kubahiriza ingamba zo kwirinda uko zagenwe ari ukugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Yabibukije ko kubahiriza izi ngamba biri mu nyungu y’ubyubahiriza kurusha abandi, ko bakabaye banashima ko ubuyobozi bwabibukije inshingano zabo mu kwirinda.
Yagize kandi ati” Mwakabaye ubu mudushimira kuko tubibutsa ingamba z’ibyo mukwiye kuba mukora. Niba ushaka guhembera iki cyorezo, uratiza umwanzi-Coronavirus umurindi. Inzego z’umutekano ntabwo tuzihanganira abanyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda”.
Aba bose uko ari 170, babwiwe ko yaba bo kimwe n’abandi nkabo banyuranya n’amabwiriza yo kwirinda, ikibazo bafite ari ukuvangira abandi. Ko icyorezo bakizi, bazi uko cyandura bityo batakabaye bakina mu kunyuranya n’amabwiriza yo kukirinda. Ko gushyira ubuzima bw’umwe mu kaga ari ugukururira benshi ibyago. Buri wese yasabwe kuba intumwa kubo asanze kandi akiheraho yubahiriza ibisabwa mu kwirinda iki cyorezo.

Mu kurekurwa babanje gukaraba ahabugenewe. Icyorezo cya Coronavirus kugeza ubu nta muti nta rukingo gifite. Umuti umwe kandi rukumbi ni ukwirinda wubahiriza ingamba n’amabwiriza nkuko byashyizweho. Ni icyorezo ushobora kwipima wowe ubwawe ukoresheje Terefone ngendanwa, aho ukanda akanyenyeri 114 urwego (*114#) ugakurikiza amabwiriza, cyangwa se niba wikekaho iki cyorezo, hari se uwo ugihekaho uhamagare 114 umurongo utishyuzwa usabe ubufasha. Bimwe mu bimenyetso biranga ukekwaho cyangwa se urwaye iki cyorezo ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’umuriro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/kamonyi-hafashwe-abantu-559-banyuranije-namabwiriza-yo-kwirinda-covid-19/
-
Abapasiteri babiri twigeze gusambana nibo banteye umwaku batuma mbura umukunzi #rwanda #RwOT
Nitwa Nshuti Samantha. Ubwo nari mfite imyaka 21 nakundanye n’umuhungu, urukundo rwacu rwari rwiza kandi ari rwinshi cyane, rwari rwa rukundo ruba rumeze nk’inzozi. Twaje gupanga kubana habura amezi make ngo dutangire imyiteguro y’ubukwe, umusore yaje kunshika ndamubura neza neza aho muboneye arambwira ngo yabivuyemo kandi twembi twarakoraga, ubushobozi bwo gukora ubukwe twari tubufite. Ni gutyo twatandukanye nta kintu na kimwe dupfuye. Byahise bimbera amayobera cyane, nza kuganira n’umubyeyi umwe ambwira ko bene ibyo bintu bijya bibaho ko nawe byamubayeho agatandukana nabasore 3 bendaga kubana, ubukwe bukajya bupfa kandi nta kintu bapfuye, ambwira ko gusenga ari cyo cyabikuyeho noneho akaza kubona umugabo. Ubwo nanjye nahise nyoboka iy’urusengero ntangira gusenga. Nagiye m’urusengero rwari hafi yanjye, rwari rwegereye aho nari ntuye, mpasanga umupasiteri mubwira ikibazo cyanjye anyizeza kunsengera kigakemuka. Ubwo nabaye umuyoboke w’urwo rusengero ndetse ninjira muri choir. Uwo mu pasiteri yakomeje kujya ansengera nyuma aza kumenya aho ntuye akajya aza kunsura tugasenga. Byagezaho dutangira kuba inshuti, yaza kunsura nkamutekera nkamufata neza nk’umukozi w’Imana. Igihe kimwe araza ndateka turarya, tumaze kurya turasenga ntegereza ko ataha ndaheba, iryo joro yararaye, turararana ndetse turanasambana kandi yari afite umugore n’abana ngo yari yabwiye umugore we ko ari burare mu masengesho. Nyuma y’uko dusambanye byahise biba nk’akamenyero buri uko ansuye tukabikora. Naje kubona ibyo bintu nta mugisha nzabikuramo, mpita mfata icyemezo cyo kwimuka ahantu nari ntuye njya gutura ahandi ndetse n’urusengero rw’uwo mupasiteri sinongera kurusubiramo. Nyuma yo kwimuka natangiye gusengera m’urundi rusengero, naho hari umupasiteri abantu bose bavugaga ko afite imbaraga nyinshi. Naho maze igihe gito mpasengera uwo mupasiteri yaje kunsura biba ngombwa ko turyamana kandi nawe yari afite umugore n’abana. Mu byukuri njye mbere ntambaraga zo kwifata nagiraga, iyo umugabo yankoraga ku mabere ubwo byabaga birangiye, kwifata byarananiraga nkumva mpise ngira ubushake bukabije bwo gusambana rero yaba abishaka nkamureka akabikora. Uwo mupasiteri nawe tumaze gusambana yatangiye kubigira akamenyero ndetse hakaba ubwo ambwira ngo musange k’urusengero ariho tubikore nkabyanga. Muri iyo minsi nibwo naje kubona ko ntazakomeza kubaho gutyo, mfata icyemezo ko ntamugabo nzongera kwemerera ko ankoraho, uwo mupasiteri nahise muhakanira ko ntazongera kuryamana nawe ndetse mpindura n’urusengero kuko narimaze kubona ko abo bapasiteri ari abatekamutwe. Kuva icyo gihe ntamugabo nongeye kuryamana nawe, gusa ikibabaje ni uko ntamuhungu wongeye kunsaba urukundo kugeza n’ubu ntamukunzi ndabona kandi hashize imyaka 10 nkaba nkekako abo bapasiteri babiri twasambanye ari bo banteye umwaku. Niyo mpamvu nshaka kugerageza amahirwe kuri uru rubuga nkareba ko nahakura umukunzi ufite gahunda kuburyo twakwibanira.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
-
-
Covid-19: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeye kuburira umugabane w’afurika. #rwanda #RwOT
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryihanangirije ko koroshya imipaka ya Covid-19 bishobora gutuma byongera kubaho kandi yasabye leta za Afurika gushimangira ibizamini no gukurikirana amakuru.
Umuyobozi wa OMS mu karere, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko ibihugu by’Afurika bigomba kwibuka ko “nta muntu n’umwe ufite umutekano kugeza igihe twese tuzaba dufite umutekano”.
Kuri uyu mugabane umubare w’ubwandu bwanduye kuri ubu ugera ku 900.000 kandi ibihugu bimwe na bimwe byatangiye koroshya ingamba zo kwirinda.
Abandi, kimwe na Maroc, bongeye kugarura uburyo bwa gumamurugo nyuma y’abarwayi bongeye kugaragara.
Ku wa kane, Dr Moeti yagize ati: “Mu gihe Afurika yenda kuzuza abarwayi miliyoni, umugabane uri ku mwanya w’ingenzi.”
Yavuze ko ibihugu bitanu byagize hafi 75% by’abarwayi bose bo muri Afurika.
Nk’uko ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara kibitangaza, abagera kuri batatu kuri bane muri bane bavuzwe ko bapfuye ndetse n’impfu ku mugabane wa Afurika bagaragaye muri Afurika y’Epfo, Misiri, Nijeriya, Alijeriya na Sudani.
The post Covid-19: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeye kuburira umugabane w’afurika. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Huye : Abarenga 250 barajwe muri Sitade nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

Ubu butumwa yabutanze mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Kanama 2020, ubwo yaganirizaga abaturage 258 barajwe muri Sitade y’Akarere ka Huye mbere y’uko barekurwa ngo basubire mu miryango yabo. Uretse aba 258 baraye muri sitade hari abandi 24 baraye mu mirenge yabo ya kure.
Ni nyuma y’uko mu murenge wa Tumba insengero zose zongeye gufungwa nyuma y’uko habonetse umuntu wanduye nk’uko byatangajwe na Kankesha.
Kankesha yemeje amakuru avuga ko insengero zo mu murenge wa Tumba zafunzwe, ati “Ayo makuru niyo nyuma yo kubona ko hari abantu bafite kuregeza, kumva ko covid-19 idahari ari abayobozi bakabya nyuma y’uko tumaze kubona n’ibimenyetso by’abantu bava aho bari barapimiwe bagaca muri gare bagakomeza ingendo zabo, twasanze ari byiza ko insengero zo mu murenge wa Tumba ziba zifunzwe”.
Kankesha yabwiye abarajwe muri sitade y’Akarere ka Huye ko kubaraza muri sitade atari igihano ati “Nta gihano mwahawe, ahubwo twagaragaje ko coronavirus ihari kandi ko irimo gukaza umurego. Mugiye mukatubera imboni nta muturage n’umwe wakongera kugaruka hano”.
Stephanie, umwe mu bafashwe yarenze ku mabwiriza avuga ko bamufashe basanze atambaye neza agapfukamunwa, ati “Icyorezo kimeze nabi kuko kigira ingaruka ku bantu benshi no ku baturanyi, tukaba dusabwa kwirinda no kwambara agapfukamunwa neza. Abandi baturage ngiye kubabwira bage bambara neza agapfukamunwa”.
Bizimana Innocent wafatiwe mu Matyazo mu murenge wa Ngoma ari kumwe na bagenzi be bari kugenda ari igikundi barimo n’abatambaye agapfukamunwa avuga ko abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus babiterwa n’uko baba batekereza ko iki cyorezo ari baringa.
Ati “Abasuzugura amabwiriza babiterwa no kumva ko iki cyorezo kitari real, ariko icyo nababwira ni uko iki cyorezo kiriho”.
Muri aba baturage barajwe muri sitade abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kuba barajwe muri sitade batabyinubira kuko ngo byabafashijwe kongera kwisuzuma, bafata ingamba yo kujya gukangurira bagenzi babo kubahiriza neza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe abamaze kucyandura bose hamwe ni 2022, abakize ni 1106, abakirwaye ni 911 mu gihe abo kimaze guhitana ari batanu (5).
-
Moroccan King Pardons 752 Prisoners As Eid al-Adha Starts #rwanda #RwOT
Moroccan King Mohammed VI granted pardon to 752 prisoners on the occasion of Eid al-Adha holiday, said a statement from the Moroccan justice ministry on Friday.
Eid al-Adha, or the Festival of Sacrifice, is one of the most significant Islamic festivals of the year that starts on Friday in Morocco.
According to the statement, 374 prisoners had their prison terms reduced, while 208 benefitted from pardon over their remaining terms.
Many of the rest had either their fines or both fines and prison terms reduced.
source https://taarifa.rw/moroccan-king-pardons-752-prisoners-ss-eid-al-adha-starts/
-
Bakame yahishuye umuhanzi yemera, Saa Moya ni yo ndirimbo aharaye #rwanda #RwOT

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali avuga ko ajya afata umwanya akumva umuziki nyarwanda aho umuhanzi afana ari Bruce Melodie.
Uyu munyezamu umaze imyaka 12 akina mu cyiciro cya mbere, avuga ko batajya bizirikira muri ruhago gusa ahubwo bagerageza no kwinjira mu bindi byabafasha kuruhuka neza kugira ngo basubire mu kazi bameze neza.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu munyezamu yavuze ko umuziki ari kimwe mu bimufasha kuruhuka neza.
Yagize ati“umuziki ndawukurikirana n’abahanzi bamwe na bamwe ndabazi. Navuga ko Bruce Melodie ni we nemera kuko muri iyi minsi arimo kunkorera umuti, abirimo neza ahagaze neza.”
Akomeza avuga ko n’ubundi indirimbo aharaye muri iyi minsi ari Saa Moya ya Bruce Melodie.
Yagize ati“muri iyi minsi ndi ku ndirimbo yitwa Saa Moya, irimo kunkorera umuti, ni indirimbo nziza cyane, ugashyiraho n’indi yari amaze iminsi asohoye.”
Uretse kuba ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho yakiniye amakipe nka Atraco FC, APR FC, Rayon Sports, Bakame azwiho kuba afite indi mpano yo gusetsa bagenzi be cyane cyane iyo bari mu mwiherero.
Bakame avuga ko ajya akurikirana ibintu by’umuziki
Bruce Melodie ni we umukorera umuti muri iyi minsisource http://isimbi.rw/siporo/article/bakame-yahishuye-umuhanzi-yemera-saa-moya-ni-yo-ndirimbo-aharaye
-
Umukinnyi Amran Nshimiyimana yakinanye na we akumva aratekanye #rwanda #RwOT

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Amran avuga ko yakinanye n’abakinnyi benshi, ariko Mugheni Kakule Fabrice ni we mukinnyi bakinanye hagati mu kibuga akaumva atekanye kurusha abandi.
Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko amaze gukinana n’abakinnyi banshi kandi bakina neza, ndetse bakinana igihe kirekire ariko Kakule Mugheni Fabrice bakinanye umwaka umwe muri Rayon Sports, ni we mukinnyi wamweje muri abo bose.
Yagize ati“ni benshi ariko bitewe n’ahantu nagiye nca hari ababa bagenda bagaruka mu mutwe, mu by’ukuri ni ikizami gikomeye kuko nko muri APR FC, Police FC barahari benshi ariko Mugheni twakinanye muri Rayon Sports ni we mukinnyi twakinanye nkumva ndanyuzwe, muri njye nkumva nta kazi kenshi mfite kuko arakorohereza.”
Nshimiyimana Amran ngo yakinanye n’abakinnyi benshi kandi bezaKakule Mugheni Fabrice ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya DR Congo wasoje amasezerano ye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Kakule Mugheni Fabrice ni we mukinnyi worohereje akazi Amran mu bakinnyi bakinanyeAmran Nshimiyimana yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Kigali kuva 2010-2012, Police FC kuva 2012-2016, APR FC 2016-2019, kuva 2019 kugeza ubu ari muri Rayon Sports aho asigajemo umwaka umwe.
source http://isimbi.rw/siporo/umukinnyi-amran-nshimiyimana-yakinanye-na-we-akumva-aratekanye
-
Ibyagendeweho hemezwa ko AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup #rwanda #RwOT

Ni ukuvuga ko AS Kigali izasohokana na APR FC yegukanye Shampiyona ya 2019/20, yo ikaba izakina CAF Champions League ya 2020/21.
Ni ukuvuga ko AS Kigali izasohokana na APR FC yegukanye Shampiyona ya 2019/20, yo ikaba izakina CAF Champions League ya 2020/21.
Bimwe mu byashingiweho FERWAFA yemeza ko AS Kigali ari yo izaserukira u Rwanda harimo ko mu ngingo ya kabiri y’amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2020, agace ka gatatu, havuga ko ‘ikipe izegukana irushanwa ariyo izakina CAF Confederation Cup y’umwaka utaha.’
Icya kabiri cyashingiweho ni ukuba amabwiriza ya CAF Confederation Cup yemejwe na Komite Nyobozi ya CAF ku wa 19 Nyakanga 2019, agomba gukurikizwa, akaba yemeza ko ikipe yegukanye igikombe cy’Igihugu ariyo yitabira iri rushanwa.
Ingingo ya kane y’ayo mabwiriza, mu gace ka gatandatu, ivuga ko ‘mu gihe habaye impamvu ituma irushanwa ry’igihugu ridakinwa, federasiyo y’icyo gihugu ifite uburenganzira bwo kohereza ikipe yatwaye irushanwa riheruka.
Hagendewe kuri izo ngingo, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2019 ariyo izakina CAF Confederation Cup ya 2020/21 kuko irushanwa rya 2020 ritigeze riba.
Ububasha bwo gufata iki cyemezo, Komite Nyobozi ya FERWAFA ibuhabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro yayo yo ku wa 8 Nzeri 2018.
Biteganyijwe ko amarushanwa Nyafurika y’umwaka utaha w’imikino, azatangira mu Ukwakira mu gihe ay’uyu mwaka wa 2019/20, azasozwa mu ntangiriro z’uko kwezi nyuma yo gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.
Muri CAF Confederation Cup ya 2019/20, AS Kigali yasezerewe mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gukuramo KMC yo muri Tanzania ariko igatsindwa na Proline FC yo muri Uganda.
AS Kigali niyo ifite igikombe cy’amahoro cya 2020 -
U Rwanda mu bihugu bitatu gusa bya Africa abaturage babyo bemerewe kujya i Burayi #rwanda #RwOT

Ni urutonde rwasohotse kuri uyu wa Gatanu mu gihe biteganyijwe ko kuva kuri uyu wa 1 Kanama 2020, aribwo Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu mu kirere, Rwandair yasubukuye ingendo zijya hirya no hino ku Isi.
Urutonde rushya rwashyizwe ahagaragara na EU ntabwo ruriho igihugu cya Algeria nk’uko byari bimeze ubushize kuri ubu hasigaye ibihugu bitatu birimo n’u Rwanda.
Imwe mu mpamvu yatumye igihugu cya Algeria kivanwa ku rutonde ni uko mu minsi ishize, abanduye coronavirus bongeye kwiyongera cyane muri iki gihugu, ubu bose hamwe bamaze kurenga 29,000 nk’uko imibare ya OMS/WHO ibigaragaza.
EU ivuga ko uru rutonde rw’ibihugu byizewe ari ibifite “igipimo cyiza cy’uko iki cyorezo gihagaze” n’ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru.
Urutonde rushya ubu ruriho Australia, Canada, Georgia, Korea y’Epfo, Morocco, New Zealand, Rwanda, Thailand, Tunisia, Ubuyapani na Uruguay.
Uru rutonde ruvugururwa buri byumweru bibiri, rugenderwaho n’ibihugu bigize EU mu gihe biri gufungura ubukerarugendo.
Kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitatu byemerewe kujya I Burayi ahanini bikomoka ku ngamba zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus ndetse rukaba rushimwa n’inzego zishinzwe ubuzima ku Isi.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 31 Nyakanga 2020, igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 263, 399.
Muri ibi bipimo byafashwe umubare w’abamaze kwandura ni 2,022, umubare w’abantu bakiri mu bitaro ni 911 mu gihe abamaze gukira, bagasezererwa mu bitaro ni 1,106, abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni batanu.

