Author: webrwanda

  • Bari gushaka icyatumbagije gatanya kugira ngo kivanwe mu nzira zitazabangamira icyerecyezo 2050 #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu 8 Kanama 2020, ubwo mu karere ka Huye hatangizwaga gahunda yiswe ‘Umugore mu cyerekezo 2050′.

    Dr Kagwesage Anne Marie, Umuyobozi wungirije wa FPR mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko muri 2050 u Rwanda rwifuza umugore n’umugabo bakataje mu iterambere, bafite imyumvire isobanutse, bajijutse, bakora cyane kandi bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere kandi bashyizwe imbaraga mu kubaka igihugu.

    Yagize ati “Kugira ngo bigerweho umugore agomba gukurikiza indangagaciro za RPF akaba ari umugore ukunda umurimo, akaba ari umugore wita ku muryango, akaba ari umugore ukorera igihugu, uri mu ngamba neza”.

    Ibi biratangazwa mu gihe , muri 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR). Ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Muri 2016 gatanya mu bashakanye zari 21, muri 2017 ziba 69 naho muri 2018 ziba 1311, kuba muri 2019 zarabaye 8941 bivuze ko zikubye inshuro 425 mu myaka ine.

    Dr Kagwesagye avuga ko ubwiyongere bukabije bwa gatanya ari nk’icyorezo gusa ngo kuko u Rwanda rusanzwe rurwana n’ibyorezo rukabitsinda ngo hari icyizere ko n’icyorezo cya gatanya u Rwanda ruzagitsinda.

    Yagize ati “Gatanya ziriho zizamuka ni ikibazo gikomeye cyane kuko gatanya zisenya umuryango kandi umuryango ni ishingiro rya byose. Imbaraga zirahari haba mu rwego rw’ibiganiro haba mu rwego rw’imyumvire kugira ngo izo gatanya zigabanuke twubake umuryango ushoboye kuko umuryango ushoboye niwo uzatugeza mu cyerekezo twifuza”.


    Dr Kagwesage Anne Marie avuga ko UR iri gukora ubushakashatsi buzagaragaza igitera gatanya gutumbagira

    Uyu mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane ibitera kwiyongera kwa gatanya, kandi ngo ubwo bushakashatsi bwaratangiye, agatanya urugero ku bushakashatsi buri gukorwa na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

    Ati “Hano muri Kaminuza y’u Rwanda abarimu bishyize hamwe kugira ngo bakore ubushakashatsi barebe ikibazo nyamukuru cyangwa se ibibazo nyamukuru bitera izi gatanya za hato na hato nitumara kubona ibizava mu bushakashatsi tuzafata n’ingamba z’ukuntu twabirwanya”.

    Dr Kagwesage uri mu itsinda riri gukora ubushakashatsi ku cyongereye gatanya, agira ati “Sinatinya kuvuga ko urebye ikigero gatanya igezeho nayo imeze nk’icyorezo ariko nk’uko ibyorezo by’indwara biza tukabitsinda turizera ko n’icyorezo cya gatanya nacyo tuzagitsinda twubake umuryango ukomeye kandi ufite imbaraga uzatugeza mu cyerekezo”.

    Uwanyirigira Marie Hélène, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Huye, avuga ko muri iki gihe umugore asabwa kuzuza inshingano eshatu kandi akazihagararamo neza.


    Uwanyirigira Marie Hélène avuga ko umugore akwiye guhuza inshingano nyabutatu kandi akazikora neza

    Izo nshingano ni ukuba umugore w’umubyeyi ubyara akarera, umugore nk’umugore mu muryango akongeraho no kuba umugore nk’umukozi cyangwa umuyobozi.

    Ati “Umugore niwe nkingi ya mwamba mu kubaka umuryango utekanye akabana neza n’uwo bashakanye n’umuryango muri rusange akita ku mibereho y’abawugize kugira ngo umererwe neza”.

    Uwanyirigira avuga ko hari abumvise nabi ihame ry’uburinganire bituma havuka ihohoterwa no gucana inyuma bituma gatanya ziyongera.

    Umuraza Anne Marie, umukobwa w’imyaka 25 uhagarariye urubyiruko mu rurugaga rw’umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Huye, akaba ari muri Komisiyo y’Ubutabera avuga ko kuba gatanya ziri kwiyongera mu muryango bifite ingaruka ku bana ari nabo babyeyi b’ejo hazaza.


    Umuraza Anne Marie asanga gatanya nizikomeza kwiyongera bizagira ingaruka ku babyeyi b’ahazaza

    Yagize ati “Nimba ababyeyi batandukanye ntabwo ari urugero rwiza duhaye abana, muri cya cyerekezo 2050 wa mwana babyaye urumva umubyeyi uzaba umurimo, nta rugero rwiza azaba yarahawe n’atagira amahirwe yo gukurikiranirwa hafi,

    Icya mbere cyakorwa hari gahunda zitandukanye za ngira inama mubyeyi, ababyeyi bareberera abandi bakwiye kujya bakumirira hafi bitararenga inkombe. Nidukumira izo gatanya wa mwana azakura afite intego yo kuzubaka ariko nihakomeza kwiyongera gatanya umubyeyi azajya ajya kugira inama umwana yo kubaka umwana ku mutima avuge ngo wowe se warabishoboye”.

    Gahunda y’ishyaka FPR Inkotanyi yiswe ‘Umugore mu cyerekezo 2050′ iri gutangirizwa mu gihugu hose, biteganyijwe ko nyuma yo kuva rwego rw’akarere izamanuka ikagera ku rwego rw’umudugudu.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Bari-gushaka-icyatumbagije-gatanya-kugira-ngo-kivanwe-mu-nzira-zitazabangamira-icyerecyezo-2050

  • RIB yatangiye iperereza ku bakozi 16 b’akarere ka Rustiro bakekwaho kunyereza imitungo ya leta #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bahagaritswe nyuma yuko bigaragaye ko hari ibikoresho by’ubwubatsi byagombaga gukoreshwa kubaka imihanda muri gahunda ya VUP mu mirenge itandukanye muri aka Karere mu mwaka w’ingengo y’imari 2019 – 2020 bitageze aho byagombaga gukoreshwa kandi byarishyuwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence aherutse kubwira UKWEZI ko mu mezi ashize ko hashobora kuba hari icyuho mu gutanga ibikoresho byo kubaka imihanda y’imigenderano hafatwa icyemezo cyo kuba bahagaritswe kugira ngo iperereza ribanze rikorwe.

    RIB yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko abatangiye gukorwaho iperereza barimo abayobozi bakora muri aka Karere, abakozi batandukanye hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Ruhango, Murunda, Rusebeya, Nyabirasi na Mushubati.

    Itangazo rya RIB rikomeza rivuga ko “Harakurikiranwa kandi n’abakozi bashinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu mirenge ya Ruhango, Murunda, Mushonyi, Mukura, Gihango, Kivumu, Boneza na Nyabirasi.”

    Iperereza nirirangira dosiye yabo izashyikirizwa Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

    Meya Ayinkamiye yasabye abayobozi kutararikira kunyereza umutungo wa leta no gukoresha neza ibyo bahawe na leta.

    Yagize ati “Ni ugusaba abakozi bagenzi banjye ko tugomba gukora ibikwiriye kandi tukirinda iryo rari ryo kwangiza umutungo wa Leta no kwangiza umutungo w’abaturage dushinzwe kuyobora.”

    Abahagaritswe mu nshingano bashobora kumara amezi atandatu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi gusa imyamya bari barimo baraba bayisumbuyemo na bamwe mu bakozi bakoranaga mu gihe iperereza ryazarangira bazagaruka mu kazi cyangwa nihaba hari ibyaha bakekwaho bakurikiranwe.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-yatangiye-iperereza-ku-bakozi-16-b-akarere-ka-Rustiro-bakekwaho-kunyereza-imitungo-ya-leta

  • Polisi yerekanye abantu barindwi bakurikiranweho kwiba mu ngo z’abaturage #rwanda #RwOT

    Batanu muri abo basore bajyaga mu nzu z’abaturage bakiba hanyuma bakajya kubigurisha abandi basore babiri nabo Polisi yaberetse itangazamakuru. Baganira n’itangazamakuru bemeye ko bari bafite itsinda ry’abantu batanu bajyaga kwiba hanyuma barangiza bakajya kugurisha ibyo bibye.

    Muhawenayo Augustin w’imyaka 32 aremera ko we na bagenzi be bari bafite itsinda rishinzwe kwinjira mu ngo z’abaturage bakiba ibintu birimo bifite agaciro cyane cyane bakibanda kuri za televisiyo nini (Flat screen).

    Yagize ati “Nyuma y’ibyumweru bibiri bishize nibwo twafashwe tuvuye kwiba mu rugo rw’umuturage utuye ahitwa Kibagabaga mu karere ka Gasabo, twafashwe tumaze kwinjira mu nzu dukuyemo televiziyo nini. Si aho gusa kuko na mbere yaho twari duherutse kwiba izindi mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasobo.”

    Muhawenayo avuga ko itsinda ryabo ryari rifite abakiriya bahita bagura ibyo bamaze kwiba ari nabo babahaga amafaranga yo kwishyura ingendo (Tickets).

    Ati “Twajyaga kwiba dufite umukiriya uri buhite agura ibyo twibye, abo bakiriya nibo baduhaga amafaranga yo kuza kwishyura moto, tukimara kwiba twahitaga tuzitega tukagenda.”

    Tuyizere Eric w’imyaka 20 nawe ari mu itsinda ry’abantu 5 bafatanyaga na Muhawenayo Augustin, Tuyizere aremera ko ariwe uherutse kugaragara mu mashusho yafashwe na za kamera zo mu rugo rw’umuturage ubwo barimo kwiba televisiyo mu nzu nyuma akaza kugaragara mu mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati “Ubwo kamera zadufataga nari najyanye na Muhawenayo na Manasse, icyo gihe twibye televiziyo mu nzu y’umuturage, tumaze kubona ko kamera zatubonye twatwaye televiziyo gusa. Uruhare rwanjye kwari ugusigara hanze ncunga ko nta bantu batureba ariko nanjye iyo bamaraga kwinjira ninjiraga nkabafasha.”

    Ari Muhawenayo ndetse na Tuyizere bavuga ko atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha kuko bombi baherutse kuva mu kigo ngororamuco cya Iwawa. Mu butumwa bwabo barakangurira urundi rubyiruko kwirinda ubujura ahubwo bagahagurukira gukora bakiteza imbera kuko ubujura ntacyo bwabagezaho.

    Nsabiyeze Nuhu ni umwe mubaguraga televiziyo za bariya basore iyo babaga bamaze kuziba, ubusanzwe atuye mu karere ka Rubavu ari naho akorera ibikorwa byo gucuruza za televiziyo nshya. Avuga ko televiziyo zakozeho yari amaze kuzibaguraho inshuro ebyiri akaba yarafashwe ku nshuro ya kabiri.

    Yagize ati “Bariya basore nabahujwe n’umusore w’inshuti yanjye uba inaha i Kigali, nari naje ino kurangura televiziyo nshya mu mujyi ambwira ko azampuza n’abantu bagurisha televiziyo zakoze ariko zikiri nzima nkazajya mbaha makeya nkajya kwiyungukira.”

    Yavuze ko bitewe n’ingano ya televiziyo yagombaga kuyungukamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 cyangwa ibihumbi 100, ku nshuro ya kabiri nibwo yafashwe.

    Ati “Nari maze kubaguraho televiziyo 5, twari dukoranye kabiri ariko ku nshuro ya mbere sinari nzi ko ari izo babaga bibye, nyuma naje kubimenya ndakomeza turakorana. Naraziguraga nkazivanga na televiziyo nshya nabaga navuye kurangura mu mujyi wa Kigali.”

    Mutaganda Venant, ni umuturage wo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, arashimira Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano zashoboye gufata abantu binjiye mu nzu ye mu ijoro rya tariki 3 Kanama biba televiziyo ndetse n’imyenda yari yaraye mu cyumba cy’uruganiriro. Gusa inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage bashoboye kubikurikirana birafatwa arabisubizwa ndetse n’abari babyibye barafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda izatahwema gukurikirana abanyabyaha barimo n’abiha kwiba ibya rubanda. Yakanguriye abaturage kwirinda kugura ibintu babonye byose batazi aho byaturutse.

    Yagize ati “Bariya bajura kugira ngo bafatwe habanje gufatwa umwe agenda avuga n’abandi. Baje kugera kuri batanu, hanyuma bagaragaza abandi babiri baguraga ibyo bibye, abo nabo ni abafatanyacyaha. Turakangurira abantu kwirinda kugura ibintu babonye byose batazi aho byaturutse kuko akenshi biba ari ibijurano, ubundi iyo uguze ikintu uhabwa n’inyemezabuguzi kandi ukakigura n’umuntu uzwi n’aho acururiza hazwi.”

    CP Kabera yaboneyeho gushimira abaturage bagize uruhare mu gufasha Polisi gufata bariya banyabyaha, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Polisi-yerekanye-abantu-barindwi-bakurikiranweho-kwiba-mu-ngo-z-abaturage

  • Umuntu wa gatandatu yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi minisiteri, rivuga ko uyu mugabo yaguye i Kigali. Riti “Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 51 witabye Imana i Kigali”.

    Uwaherukaga guhitanwa n’iki cyorezo yapfuye ku wa 18 Nyakanga 2020, yari umukecuru w’imyaka 88 wo mu Karere ka Nyamasheke, wari uwa gatanu mu gihugu. Ni mu gihe uwa kane wishwe n’iki cyorezo yari umusaza w’imyaka 78 y’amavuko wari urwariye mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse iyi ndwara yamufatanyije n’izabukuru iramuhitana.

    Abandi batatu bapfuye barimo umusirikare wari ufite imyaka 51 wanduriye mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, wari usanzwe afite ubundi burwayi. Barimo kandi umushoferi w’amakamyo w’imyaka 65 n’umupolisikazi w’imyaka 24 nawe wari mu butumwa bwa UNMISS i Makakal muri Sudani y’Epfo.

    Kuri uyu wa Gatandatu usibye uyu wapfuye hagaragaye abandi barwayi bashya batandatu bahuye n’abanduye mu Mujyi wa Kigali mu gihe abakize bo biyongereyeho batatu.

    Muri rusange mu Rwanda harabarurwa abantu 2134 banduye iki cyorezo mu gihe abamaze gukira bo ari 1300 naho abakirwaye ni 828. Hamaze gufatwa ibipimo 293.605 birimo 4.452 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu.

    08.08.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update

    *Kigali:6 (bahuye n’abanduye/contacts of positive cases)
    *Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 51 witabye Imana i Kigali/Condolences to family of 51yo man who passed away in Kigali pic.twitter.com/x54d9c3mgt

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 8, 2020

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Umuntu-wa-gatandatu-yahitanywe-na-Coronavirus-mu-Rwanda

  • Amakosa umugabo wanjye yankoreye yatumye mwanga ubu ndashaka umusore twakundana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Urwibutso Francine mfite imyaka 32 mfite abana 3. Nabanye n’umugabo tubana twembi turi abakene. Dufatanya gushaka ibintu Imana idutera inkunga iduha umugisha dutera imbere. Umugabo wanjye amaze kubona tubaye abakire yatangiye gushaka kwiharira imitungo, atangira kujya afata amafaranga akayabika ahantu ntazi, agura ibibaza kuruhande ntabizi. Nyuma rero yaje gukoresha impapuro z’impimbano bituma agurisha inzu twari twaraguze mu rwego rwo guteganyiriza abana bacu. Ayigurisha ntabizi njye nashidutse njyayo nsanga habamo abantu ntazi mbabajije bambwira ko bayiguze n’umugabo wanjye ndetse ko nanjye nohereje impapuro nasinyeho, kandi sinjye ahubwo ni umu gabo wajye wiganye umukono wanjye. Ibyo byatumye umugabo wanjye mwanga cyane kuko umuntu suhobora gukora ikintu nk’icyo akakiguhisha kandi murarana uwo yanakwica umurambo akawunyereza. Nahise ntandukana nawe niyo mpamvu ubu nshaka umsore twakundana bikaba byambera byiza nawe abaye ari mu kigero cy’imyaka nk’iyanjye kandi abaye atarigeze abyara byaba byiza kurushaho.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
    http://dlvr.it/RdH72P

  • Umugabo twabanaga yantwariye umukobwa umutima none ubu ndashaka umusore twakwibanira. #rwanda #RwOT

    Nitwa Umurerwa Patiente mfite imyaka 41 mfite abana 4 barimo abakobwa 2 n’abahungu 2. Umugabo twababyaranye yitabye Imana bakiri bato kuko umukuru yari afite imyaka 5 umuto akiri uruhinja. Nagerageje kubarera neza uko bishoboka, gusa ntibyari byoroshye cyane cyane abana b’abakobwa iyo batabona se ngo abashyireho igitsure usanga bikora ibyo bishakiye. Ubwo umukuru yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye, numvise aricyo gihe cyo kuba nanjye natangira kwitekerezaho, nkashaka umuntu wampa care dore ko nari maze iyo myaka hafi 15 nita kurubyaro ntabona akanya ko kwiyitaho. Nibwo naje gukundana n’umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, dukundana amezi make maze twemeranya kubana, naramukundaga cyane kuko nabonaga yitonda kandi ari inyangamugayo, muzana iwanjye turabana. Hashize iminsi natangiye kujya mbona uwo musore agirana ibibazo n’abakobwa banjye cyane cyane umukuru nkabona bahora bashwana ugasanga buri gihe ndimo ngerageza kubunga. Uko gushwana cyane niko kwagezaho kuvamo ubushuti bukomeye, kuburyo naje gutungurwa no kumva umugabo wanjye yantaye akajyana n’umukobwa wanjye mukuru bakajya kwibanira. Ikigaragara n’uko uwo musore atigeze ankunda ahubwo yari yarikundiye umukobwa wanjye, kwemera kubana nanjye yari amayeri yo kugira ngo aziyegereze umukobwa wanjye maze abone uko amutwara umutima kandi yashyizwe abigezeho. Kuko amafaranga namuhaga yayakoreshaga agura impano zo guha umukobwa wanjye. Nyuma yabyo rero ntacyo nari kubikoraho usibye kubashyigikira nkabafasha muri byose dore ko ari umuhungu ndetse n’umukobwa ntakazi bafite. Ubu rero ndashaka umusore wakwemera kunkunda by’ukuri kandi akanyizeza ko atazankora nk’ibyo uw’ubushize yankoze kuko umukobwa wanjye wundi nawe arahari kandi turabana. Uwumva yiteguye yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
    http://dlvr.it/RdH73C

  • Indege ya Air India Express yacitsemo kabiri yica abantu 18 #rwanda #RwOT

    Abategetsi bavuga ko indege ya kompanyi Air India Express yari irimo abantu 190 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cyo muri leta ya Kerala mu majyepfo y’igihugu, yica abantu 18.

    Abategetsi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege bavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yanyereye kubera imvura, iva muhanda wayo wo ku kibuga cy’indege, icikamo ibice bibiri ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cya Calicut.

    Iyo ndege yari itahanye Abahinde bari barabuze uko bataha kubera iki cyorezo cya coronavirus. Minisitiri w’intebe Narendra Modi yavuze ko “ababajwe n’iyi mpanuka y’indege”, yihanganisha imiryango yabuze abayo.

    Abategetsi bavuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, harimo n’abakomeretse bikomeye. Kompanyi Air India Express yavuze ko abapilote babiri bari mu bapfuye.

    Ni iki tuzi kuri iyi mpanuka?

    Tuzi ko iyi ndege yari ifite nimero y’urugendo ya IX 1134, yari itwaye abagenzi 184, barimo n’abana b’impinja 10, ndetse n’abayitwaye batandatu.

    Yakoze impanuka ejo ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za nijoro ku isaha yaho, ubwo yageragezaga kugwa ku nshuro ya kabiri ku kibuga mpuzamahanga cya Calicut.

    Abapilote bayo bari baburijemo kugerageza kuhagwa kwayo kwa mbere kubera imvura nyinshi ivanze n’imiyaga imaze igihe igwa muri leta ya Kerala muri iki gihe cy’umwaka.

    Hardeep Singh Puri, Minisitiri w’Ubuhinde ushinzwe ibyo gutwara abantu mu ndege za gisivile, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko iyo ndege “yatoromye irenga umuhanda wayo kubera imvura”, nuko irahirima imanukaho metero 10,6 ku hantu hahanamye, mbere yuko icikamo kabiri.

    Yavuze ko urwego rw’Ubuhinde rw’iperereza ku mpanuka z’indege rugiye kubikoraho iperereza. Ubwo yari irimo kumanukira ku kibuga, BBC itangaza ko leta ya Kerala yagwagamo imvura nyinshi, imenyerewe mu Buhinde muri iki gihe cy’umwaka, iterwa n’imiyaga myinshi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/indege-ya-air-india-express-yacitsemo-kabiri-yica-abantu-18/

  • Umuntu wa 6 mu Rwanda yapfuye azize Covid-19 #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, mu mbonerahamwe yo kuri uyu wa 08 Kanama 2020 y’uko icyorezo cya Covid-19 kiriwe kifashe mu masaha 24 ashize, igaragaza ko habonetse abantu 6 bashya barwaye iki cyorezo. Babonetse mu bipimo 4,452 byafashwe, abakize ni batatu mu gihe umugabo w’imyaka 51 yapfuye.

    Dore uko imbonerahamwe y’imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umuntu-wa-6-mu-rwanda-yapfuye-azize-covid-19/

  • Kimenyi Yves yashinze ’Salon de coiffure’ #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, yashinze inzu yogosherwamo imisatsi izwi nka ‘Salon de coiffure’.
  • Champions League: Bayern Munich yanyagiye Chelsa, FC Barcelone isezerera Napoli (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Imikino ibiri yo kwishyura itarabereye igihe muri 1/8 cy’Irushanwa rya UEFA Champions League, yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yasize Bayern Munich inyagiye Chelsa ibitego 4-1 mu gihe FC Barcelone yatsinze Napoli ibitego 3-1.