Author: webrwanda

  • Abapolisi bafatiye abantu 9 kwa Miss Vivine babashinja kuhashinga akabari, nyirubwite arataka kwibasirwa #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, mu masaha y’umugoroba, abapolisi bataye muri yombi abantu 9 basanze mu rugo rwa Miss Vivine Uwizeye, ruherereye mu mudugudu wa Ihuriro mu kagari ka Gatenga mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro bahita bajyanwa kurara muri sitade ya IPRC mu karere ka Kicukiro, aho bashinjwaga gushinga akabari muri uru rugo.

    Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi avuga ko abo bantu batwawe ariko Miss Vivine Uwizeye agasigara kuko arwaye. Abapolisi bagiye kubafata muri urwo rugo banafashe amafoto agaragaza ko basanze abo bantu barimo kunywa inzoga.

    Ku ruhande rwa Miss Vivine Uwizeye, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko ibyabaye ari ukwibasirwa kuko agaragaza urwandiko yandikiye inzego z’ibanze azimenyesha ko hari abantu baza kumusura no kumuremera kubera ibibazo yahuye nabyo byo kurwara icyorezo cya Coronavirus nyuma bigakurikirwa no kuba yarandagajwe ashinjwa uburaya no gushinja akabari mu rugo.

    Ibaruwa yari yanditse asaba uburenganzira bwo kwakira abaje kumuremera

    Ibyangombwa byo kumufasha kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus yari yabiteguye yanabyeretse ubuyobozi

    Miss Vivine avuga ko yari yateguye ibyangombwa byose byo kwirinda kuba hari uwakwandura, hanyuma abamusuye akabakira hubahirijwe intera yagenwe bityo akavuga ko kuba yabakirije inzoga (ngo ninabo baziguriye) kandi akabikora yabanje kumenyesha ubuyobozi ko afite abashyitsi, bidakwiye kwitwa gushinja akabari mu rugo. Avuga ko hari umuturanyi we banabaga mu gipangu ugenda amusebya kandi ngo ni n’umukozi w’umurenge wa Gatenga ari nawe ashinja kuba ibyamuharabitsweho byose yari abiri inyuma.

    UMVA MISS VIVINE ASOBANURA UKO BYAGENZE BYOSE HANO :

    Si ubwa mbere Miss Vivine avuga ko yibasirwa kuko mu kiganiro duheruka kugirana, yavuze ko yahawe akato amaze gukira icyorezo cya Coronavirus ndetse benshi bakajya bamuhunga kubera ko yabeshyewe ko yakoraga uburaya, ko yashinze akabari mu rugo ndetse ko yanduje abantu benshi nyamara byose ari ibinyoma.

    REBA VIDEO ASOBANURA UKO AHABWA AKATO HANO :

    Ubwo twatangazaga iyi nkuru mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Miss Vivine yadutangarije ko n’ubwo batamutwaye kubera ikibazo cy’uburwayi afite, urugo rwe ngo rucungiwe umutekano kuburyo atemerewe kugira aho ajya kandi ngo bamubwiye ko ibye bikomeza gukurikiranwa kuri uyu munsi. Avuga ko abamucungiye umutekano ari abanyerondo bayobowe n’uwitwa JMV babana mu gipangu akanaba umukozi w’umurenge ari nawe ashinja kumugendaho.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Abapolisi-bafatiye-abantu-9-kwa-Miss-Vivine-babashinja-kuhashinga-akabari-nyirubwite-arataka-kwibasirwa

  • Nyuma y’iturika ridasanzwe ryibasiye Lebanon, igihugu byiyemeje kuzahura ubuzima muri iki gihugu – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri ni bwo umurwa mukuru Beirut wibasiwe n’iturika ridasanzwe. Kuva aho iri turika ryabereye abakoze igenzura ry’ibyangiritse,basanze bihagaze agaciro ka miriyari $5. ki kiza nticyangije ibikorwa remezo gusa kuko n’imibereho myiza y’abaturage yarahatikiriye. Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga yafashe iya mbere mu gufasha iki

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9adc17e9c1139b7f20b89625b5c789161ebd5d0be443c3c9cfe54fac5db8727371af5be934d41ec5fe307d31c0c238c4ca2baaae68e4fcb95ac86a1ab95de1434e9f424bf2f9ea0f9860a739da0928d9c901f2b25a45a42804c842f3e53181224d61e005fb173fd3b34a

  • Mfite imyaka 39 ndacyari umukobwa ndashaka umuhungu wantera inda tukabyarana sinzamusaba amafaranga yo kurera uwo mwana. #rwanda #RwOT

    Nitwa Isimbi Joyce mfite imyaka 39 nkaba ntuye mu Karere ka Gasabo. Ubwo nari ngeze mu kigero cy’imyaka 25 akazi nkora k’ubuganga kagiye kantwara umwanya mwinshi kuburyo nagiye mbura umwanya wo kuba naha care ihagije abahungu twakundanaga ibyo bigatuma babantwara. Ngeze mu kigero cy’imyaka 30 natangiye kujya mbura umuhungu wantereta, bitewe n’uko benshi babonaga mfite amafaranga bakantinya bakabura aho bampera bamvugisha, nakomeje gutegereza ngo ndebe ko nazabona umusore wansaba urukundo ndaheba. None imyaka ngezemo irakomeye cyane bikomeje gutya nazashiduka mpfuye nkabura uwo nsigira ibyo naruhiye byose. Niyo mpamvu nshaka umuhungu twabyarana byibuze nkazapfa nifitiye umwana. Uwo musore amaze kuntera inda akumva twabana ntakibazo, ariko atanabishaka yakwikomereza ubuzima bwe sinzigera musaba ubufasha, sinzigera musaba indezo, mfite ubushobozi buhagije bwo kuba nakwita ku mwana wanjye nkamumenyera icyo yakenera cyose. Nitumara kubyarana nabishaka azajya aza kureba umwana we natanabishaka ntakibazo. Naripimishije ndi muzima nta ndwara nimwe ndwaye ndetse n’imyanya myibarukiro yanjye yose ni mizima ntacyambuza kubyara, gusa nk’umuganga nzi ukuntu umukobwa urengeje imyaka 40 gusama bimugora ndetse n’igihe gusaba bikunze, kubyara biramugora cyane ndetse haba hari ibyago byinshi byo kuba yagwa ku iseta. Niyo mpamvu nshaka gufatirana byibuze uyu mwaka ukarangira ntwise umwaka utaka nkibaruka imfura. Ubu butumwa nkimara kubutanga k’urubuga www.imbere.com nabonye abasore benshi banyandikiye bansaba ko twabiganiraho, bamwe nabashije kubasubiza abandi sinabishoboye kuko messages zari nyinshi cyane. Muri bo naje guhitamo umwe twabonanye amaso ku maso inshuri zigera kuri 3 turaganira birambuye. Ni umusore mwiza w’igikundiro kandi ufite amafaranga kuko afite akazi keza, gusa naje kubaririza amakuru amwerekeyeho nsanga afite barumuna be bakennye cyane kandi ntanikintu na kimwe abafasha. Ibyo rero byatumye mureka bitewe n’uko numva ko papa w’umwana wanjye agomba kuba afite umutima mwiza wo gufasha abantu bababaye kugira ngo n’umwana wanjye atazavukana umutima mubi. Akazi kanjye nkora buri munsi ni ako kwita kubantu bababaye rero ntibyanshobokera ko nabyarana n’umuntu ufite amafaranga kandi adashobora kwita kubo bavukana. Kandi ndanakeka ko umuntu udafitiye impuhwe abo bavukana ntanundi ashobora kuzigirira. Njye ndashaka kubyarana n’umuntu ufite umutima mwiza ndetse n’imico myiza kuburyo n’umwana wanjye azavukana bene uwo mutima. Uwumva yabishobora yanyandikira inbox tukabiganiraho mu buryo burambuye.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
    http://dlvr.it/RdKjMX

  • Nitwa Marlene Uzamushaka mfite imyaka 35 ndashaka umusore twakundana byimbitse akambera umugabo. #rwanda #RwOT

    Nitwa Uzamushaka Marlene mfite imyaka 35 ntuye i Kigali mfite abana 2 b’abakobwa ndashaka umusore twakundana tukabana. Umugabo wanjye yitabye Imana ubu hashize imyaka 6, bitewe n’ukuntu namukundaga numvaga ntawundi mugabo nzashaka. Ariko bitewe n’uko ndi umuntu kandi umubiri wanjye ukaba ari muzima bijya bimbaho ko nakumva nshatse kuryamana n’umugabo, rero aho kugira ngo nishore m’ubusambanyi nashaka bikagira inzira. Niyo mpamvu nshaka umusore cyangwa umugabo twakundana tugapanga kwibanira, sinzamurushya cyangwa se ngo abana banjye bamurushye kuko papa wabo yansigiye ibizabatunga. Uwumva twashobokana yanyandikira inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
    http://dlvr.it/RdKjMs

  • Burundi Parliament Gets New Speaker Amidst Controversy #rwanda #RwOT

    Gélase Daniel Ndabirabe is the new President of Lower Chamber of Burundi’s Parliament as the newly elected government takes effective control of the state.

    According to reports, Ndabirabe shot to parliament after trouncing his opponents in the race for Kayanza constituency. He is a member of the ruling party CNDD-FDD.

    On Friday Ndabirabe was also unanimously elected president of the National Assembly out of the 90 voters.

    Sabine Ntakarutimana, from Muyinga was elected 1st vice-president with the same score. Abel Gashatsi, from Uprona, representing Muramvya constituency was given the post of 2nd vice-president with 86 votes.

    However, the largest opposition party in Burundi boycotted the National Assembly polls and walked out in protest.

    Only Gaston Sindimwo, former first vice-president, Abel Gashatsi, president of Uprona and the deputies from the ethnic Batwa community were in the room.

    “Negotiations are going well for the formation of the Bureau of the Assembly. The plenary activities will begin, ”said one of the employees of the parliament.

    “There were empty places, a very noticeable absence of 32 deputies from the CNL party (National Council for Freedom). They decided to boycott this session,” he said.

    Pascal Nyabenda, former president of the National Assembly, made a short passage for the handover.

    Agathon Rwasa the leader of CNL party, the move to boycott this election was aimed at expressing their resentment at the pressure exerted by the ruling party in the adoption of the Rules of Procedure.

    “They counted on the fact that there were many of them instead of deepening the debate and reaching consensus, they preferred to go to clause-by-clause voting. There was no overall vote. There is a catch there,” Rwasa said.

    Rwasa considered that for their CNDD-FDD colleagues, everything had been decided in advance. They saw fit not to come in, he said, because it would be a waste of time.

    However, he said this situation will not prevent them from sitting as elected representatives of the people to exercise their right. He reminds that no one should use their workforce to misguide this nation. “The Burundians deserve better than this”.

    Gélase Daniel Ndabirabe lambasted the attitude of CNL deputies: “Some have adopted the policy of the empty chair. It shows that there is something wrong. With the help of the almighty we will succeed. ”

    The new president of the lower house of parliament intends to straighten out the judiciary: “Elected officials will have to study and develop strategies to support the government on questions of justice. The time when a minister invited to explain the problems of the population gave the same explanations is over ”.
    http://dlvr.it/RdHjxm

  • Ukuri ku ifungwa ry’umuhanzikazi Marina(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bad Rama, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya The Mane umuhanzikazi Marina abarizwamo, atangaza ko uyu mukobwa atigeze afungwa nk’uko byatangajwe mu minsi ishize, gusa ngo habayeho ikibazo cyatumye ahabwa andi mabwiriza arihanangirizwa.

    Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru zivuga ko umuhanzikazi wo muri The Mane, Marina afunzwe.

    Mu kiganiro umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko Marina atigeze afungwa gusa ngo habayeho ikibazo cyatumye yihanangirizwa.

    Yagize ati“ntabwo Marina yafunzwe nk’uko babivuga, buriya gufungwa ni ibintu bitandukanye n’ubwo umuntu ashobora kubivuga byoroshye, gusa habayeho ikibazo bahabwa amabwiriza arihanangirizwa .”

    Ngo umuntu babana yari yagize isabukuru mu kuyizihiza bisa nk’aho barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati“ni ikibazo cyabeyeho iwe mu rugo n’umuvandimwe we babana, uwo mugenzi we yari yagize isabukuru bisa nk’aho hari amabwiriza atakurikijwe ariko barahuguwe ubuzima burakomeza, yarihanangirijwe ibintu bashyira mu buryo ubuzima burakomeza.”

    Yakomeje avuga ko uyu muhanzikazi byamubabaje cyane, gusa byaje kuvamo inganzo yo gukora indirimbo ‘Ikanisa’ na Bad Rama azaririmbamo.

    Bad Rama ahamya ko Marina atigeze afungwa

    Reba ikiganiro na Bad Rama

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/ukuri-ku-ifungwa-ry-umuhanzikazi-marina-amafoto

  • Polisi yagaragaje urutonde rw’abandi bashoferi barenze ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus #rwanda #RwOT

    Polisi yasohoye urundi rutonde rw’abantu 87 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, arimo kutarenza isaha ya saa tatu bataragera aho bataha bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro.
  • Uwahoze ari umwami wa Espagne ukekwaho ruswa, yavuye mu gihugu ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu #rwanda #RwOT

    Juan Carlos wahoze ari Umwami wa Espagne, yavuye mu gihugu cye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’aho atangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ashinjwa.